Mu minsi ishize, umunyarwanda utuye i Kigali yatwandikiye atugezaho akababaro ahura nako gashingiye ku ivangura mu buzima bwe bwa buri munsi. Rumwe mu ngero atanga ni aho abana b’abacitse ku icumu barihirwa amashuri kugeza kuri Masters mu gihe abasigaye basaba n’inguzanyo yo kwiga bagaheba. Ubusanzwe iyo gahunda yo gufasha igice iki n’iki cy’abenegihugu bahuye n’inzitizi mu mibereho yabo, birahagije ngo ube wabageza ku mpamyabumenyi ya Bachelor’s degree (Licence). Impamvu ni uko guhera aho kuzamura mu byiciro byo hejuru biba bitakiri iby’ibanze (fundamental). Ibyo Leta ya FPR ikora rero nta kindi biamije uretse guteranya abana b’u Rwanda. Nimwisomere iyo baruwa. Ubwanditsi
Nanditse iyi email ngirango muvuge ibibazo byose biri iwacu mubimareyo. Nubwo batagira icyo babikoraho ariko nibura bamenyeko ibibazo biriho. Mwe mufite uruvugiro ariko twe ntarwo.
Muvuge ibintu bijyanye na droits fondamentaux zimaze kuba zero mu Rwanda :
Ingero:
(1) Kwivuza: abantu ntibafite uburenganzira bwo kwivuza: bamwe bakoresha FARG card (Abacike) abandi (Mutuelle Card) kd ufite mutuelle ahita amenyekana uwo ariwe (Umuhutu) nunafite FARG card ahita amenyekana.
(2) Kwiga: abantu ntibagifite equal rights muri education, bamwe ni priviledged abandi ni vulnerable : Abacike bafite ikigega FARG kigiye kubarihirira kugeza kuri Masters abandi ngo ni inguzanyo nayo itanaza. Ukurikije imibare ntabwo umubare w’abacike waruta uwa abandi banyarwanda muri za Kaminuza mugiye twese twaba dufite equal access. Kwiga hanze byo, utari umucike ntakijyayo. Uzabaririze ishuri bita Utalii Kolegi ryo muri kenya ryoherezwamo abana bajyanye nigihe ko hari uwasigajwe inyuma n’amateka cg n’amajyambere urimo.
(3) Akazi: akazi kabiswe abahutu ni guhinga, gukakurura imizigo i kigali, kwigisha primaire, gutwara ibishingwe muri kigali no ubuzunguzayi. abandi biswe abacike amaki yose nibo bakoramo, igisoda, inzego zose z’ibanze (99%).
(4) Itotezwa: iyo bavuze umuganda, ukorwa n’abashigajwe inyuma n’amajyambere kera babitaga (abahutu) n’abashigajwe inyuma n’amateka kera bitaga (Abatwa). Abajyanye nigihe kera bitaga (abatutsi baba bigaramiye cg banenganenga)
(5) Ubuhinzi: abashigajwe inyuma n’amajyambere ntibagihinga ibingwa bashaka, bityo ibyo bahawe guhingwa bikarumba kubera kubihinga batabisha. Abajyane nigihe nabo inzara ibageraho ariko bitewe na monthly aid bakura muri FARG imipfire si imwe.
(6) Ubutabera: Kuburana n’ujyanye nigihe ntibigishoboka ko atsindwa urubanza yaba ahuguza cg anyaga abantu. umva ino video:Nyamyumba:Abaturage bafite ubwoba kubera ibibazo by’amasambu
Abashigajwe inyuma n’amajyambere bakurwa mu masambu yiswe ngo nayabo muri 1959. Imanza ntiziba nguhita babakuramo direct. Njye kugiti cyanjye nzi cases 12 aho imiryango yakuwemo burundu kd abajyanye nigihe ntibahatura baragurisha bakisubirira iwabooo
(7) Ubukungu: abashigajwe inyuma n’amajyambere ntibakemererwa gucuruza nka kera, ntibahabwa amasoko ya leta kubera icyaha basizwe n’amateka cya genocide. Big business doers ubu mu rwanda ni abajyanye n’igihe.
(8) Democracy : abashigajwe inyuma n’amajyambere bakorerwa ibyibo bakajya gusaba change of constitution kugira ngo the Best man agume kuri power
(9) Liberty : No freedom for abashigajwe inyuma n’amajyambere .Ubwoba buba bupima toni 6 kubera ingabo ziba ziri deployed every evening in the country. Rwose ipfunwe ry’icyaha cyakozwe mu izina ryabo ryabatewe kuba inkomashyi nayo adafashe
(10) Reconciliation: Ngo ubu igeze kuri 95% daaa (icyegeranyo cya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge). Reka daa, kubana kw’abanyarwanda kure kure nk’umubumbee wa Pluton. Gusa babana bishishanya. kandi ubushyingirwe hagati y’amoko bwaragabanyutse cyane.
Ndekeyahoo. Uzacukumbure ibibibazo icumi, mubikoreho ibiganiro hamwe n’abataripfana.
Nanjye ndaruhutse peee. Ngiryo iryari rindi ku mutima.
Imana ibahe umugisha kandi mutuvuganire tugire amahoro arambye mu bwubahane bw’amoko yacu atagize icyo atwaye na mba.
Biracyaza…
Umunyarwanda ubakunda
Kigali Rwanda
Pingback: Abatwandikiye:ivangura ryimakajwe na FPR turarirambiwe! (Ibikurikira) – Gahunde