ISHEMA PARTY: MUKENGA WILLIAMS UMUYOBOZI W’ISHYAKA ISHEMA I LIEGE.

 Itangazo:
 Gutanga inshingano
 
Ishyaka Ishema ry’uRwanda rishimishijwe no kumenyesha  Abanyarwanda muri rusange n’abakunzi baryo by’umwihariko ko ryagennye Bwana MUKENGA  Williams nk’Umuyobozi w’Ikipe Ishema mu mujyi wa LIÈGE ho mu gihugu cy’Ububiligi.
Umutaripfana MUKENGA  Williams, yavukiye mu cyahoze ari Prefegitura ya BUTARE mu 1974. Arubatse ariko ntaragira abana. Amashuli makuru (Université) yayigiye mu gihugu cya Cameroun aho yakoreye Diplôme ya Master en Géologie (2007-2013).
Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yagitangiriye muri Cameroun, agikomereza muri Afrique du Sud.
Ubu ayo mashuli ayakomereje muri Université ya Liège, kandi akaba ari naho atuye.
Mu myaka isaga 2 amaze mu Ishyaka Ishema twamubonyeho imigenzo myiza inyuranye irimo ubutwari, ugutinyuka no kubabazwa cyane nk’akarengane gakabije rubanda ikomeje gukorerwa n’Agatsiko k’Abanyamurengwe bagashize.
Turamushimira byimazeyo ko ateye intambwe yo kujya ahagaragara agafatanya n’abandi bataripfana mu rugamba rwo gutinyura Abenegihugu bashaka impinduka nziza mu gihugu cyacu.
Abifuza kumugezaho ubutumwa ndetse no gufatanya na we mushobora kumugeraho munyuze kuri téléphone igendanwa : 0465/432365 cyangwa kuri e-mail: mukewili@yahoo.fr
Tumwifurije gusohoza neza inshingano.
Bikorewe i Buruseli taliki ya 27/12/2017.
Joseph NAHAYO,
Uhagarariye ishyaka Ishema ry’u Rwanda mu Bubiligi
Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s