IMINSI 2 GUSA NIYO ISIGAYE NGO ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA RYIZIHIZE ISABUKURU Y’IMYAKA 5 RIVUTSE!

IMG-20180126-WA0092

ISHEMA RY’U RWANDA 2013-2018:   HABAYE AH’ABAGABO. …

Gukora umurimo wa politiki ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu nk’ubwimitswe na FPR Inkotanyi ni ikintu kitoroshye ndetse n’ubu kigifatwa n’abatari bake nk’ubwiyahuzi. Iyi myemerere ya benshi mu Banyarwanda ifite inkomoko : Agatsiko-Sajya kimitse iterabwoba mu Banyarwanda, kabapfuka umunwa, kababuza kuvuga icyo batekereza n’ubigerageje agacibwa umutwe aka Rwisereka, cyangwa agafungwa aka Ingabire Victoire, Déo Mushayidi, Theoneste Niyitegeka n’abandi. Ku babashije gufata iy’ubuhungiro bo, FPR ibinyujije mu biro by’umushinjacyaha mukuru yakoze urutonde rw’abo ishinja ibyaha (ababikoze koko kimwe n’abo ibigerekaho batarabikoze) , ibashumuriza inkiko mpuzamahanga ngo zibahigishe uruhindu, bamburwa batyo uburenganzira bwabo bwo gukora  politiki. Ng’uko uko ikibuga cya politiki nyarwanda cyabaye ubutayu, ugerageje kuvugira rubanda akabanza agahenengera mu mwobo, akiyita amazina atabaho ndetse akaba atakwerekana isura ye. Icyari gikenewe ni uguhindura iyi myumvire tugahangara Agatsiko-sajya izuba riva ,tukakabwiza ukuri ko tudatinya gupfa kuko no hakurya y’imva hari ubugingo.

Twari tuzi neza ko igikorwa dutangiye cyasabaga ubwitange, gushirika ubwoba no gusobanura tudategwa umurongo duhisemo gufata w’ubutaripfana. Hari hakenewe guhangana n’imyemerere y’ubwoba yokamye benshi, ndetse rimwe na rimwe twanyuzagamo hakazamo no gucyocyorana n’abadushotoraga. Nanone byari ngombwa kwishakamo ubutwari bwo kwitandukanya n’ibidusubiza inyuma harimo utunyungu tw’umuntu ku giti cye, impungenge z’abo duhuje imiryango, gukorera kuri « baranyica »,  n’isoni zo kubwiza ukuri abaturuta!

Mu masaha 72 yakurikiye ishingwa ry’ishyaka ISHEMA twakiriye ubutumwa bw’abantu 467 badusezeraho ngo aheza ni mu ijuru tuzahurirayo ! Batwemezaga ko tu ta mara ebyumweru  bibiri Kagame ataduciye imitwe twese!

  1. Ese Ishyaka Ishema ry’u Rwanda hari igishya ryazanye mu rubuga rwa Opozisiyo nyarwanda ?
  • Twazanye umuco wo kujya impaka zubaka (DÉBAT constructif) haba mu nyandiko cyangwa ku ma radiyo. Uwadutumiye ngo tuganire wese twaramwitabye cyakora hari benshi bakomeje kudutinya ndetse bakatwita abirasi n’abishongozi. Hari n’abo twasabye guhura tukaganira ariko baranangira.
  • Twahaye agaciro gakomeye ihame ry’uko politiki nziza igomba gukorerwa mu Rwanda kandi ko abanyapolitiki bakorera mu buhungiro bakwiye gukora ibishoboka byose bagataha mu Rwanda gufatanya urugendo rw’impinduka na Rubanda.
  • Twatsindagiye ko inzira y’amahoro ikwiye kwitabazwa mu gukemura ibibazo by’u Rwanda cyane cyane ko twabonye ingaruka mbi cyane intambara ya FPR Inkotanyi yatangiye taliki ya 1/10/1990 yakururiye u Rwanda.
  • Twahamagariye ‘Nouvelle génération’ kwitabira ibikorwa bya politiki no kwirinda ko urubuga rukomeza kwiharirwa n’abafite ibiganza bijejeta amaraso y’Abanyarwanda.
  • Twakanguriye Abanyarwanda kwemera no kugira iryabo ihame ry’uko nta wundi ubibabereyemo kandi ko ak’imuhana kaza imvura ihise bityo bakitegura guhagurukira mu majyaruguru , amajyepfo, uburengerazuba n’uburasirazuba bagasimbukana agatsiko-sajya kabahinduye Abagereerwa n’Inkomamashyi mu gihugu cyabo.
  1. Ese hari umuganda wihariye Ishyaka ISHEMA ryatanze ?

Ngo nyiramaso yerekwa bike,ibindi akibonera.

  • Habonetse abasore n’inkumi batinyuka bakajya ku mugaragaro bakamagana badatinya ubutegetsi bw’agatsiko, ikintu cyari imbonekarimwe mbere.
  • Ibi byatumye nà bake cyane bari barabitangiye mbere bagira imbaraga ntibacika intege ntibacogozwa n’ibizazane bahuraga nabyo
  • Bityo rero, ubu nta wavuga ko ari umunyapolitiki nibura adatinyuka kwerekana ifoto ye ngo avuge ibyo yemera ahagaze ku maguru yombi.

Ubutaha tuzakomeza turebera hamwe aho Ishyaka ISHEMA rigeze rishyira mu bikorwa gahunda ryiyemeje.

Biracyaza…

Chaste GAHUNDE,

Umunyabanga Nshingwabikorwa,

Tel: 00 33 6 43 60 13 11

Leave a comment