Nari naraye ntasinziriye neza. Naraye nsimbagurika buri kanya,nkarota nsimbuka umukingo muremure ngashidukira hejuru ntaragera mu kabande!
Ariko nari naraye nsezeranyije Freddy na Petero ko nzajya kubareba ngo menye ko bageze mu rugo amahoro. Nahagurutse iwacu nka saa tatu za mu gitondo njya i Rushikiri. Ngezeyo naganiriye na Muhindi na Doroteya baranshimira bambwira ko abahungu bahageze amahoro. Cyakora bampishuriye ko bagenda batakaza icyizere. Ni muri uro rwego bari bahishe Petero na Freddy kwa Mariya, mushiki wa Petero wari yarashatse umugabo w’umuhutu. Uyu Mugabo yakoze uko ashoboye arinda umugore we, Imana ibimufashamo ararokoka. Narahavuye nyura kwa Mariya ndamusuhuza dusangira ibya saa sita ndakomeza ndataha. Nihutiye kugera mu rugo.
Guhera uwo munsi twakomeje kugira ubwoba bwinshi mu rugo kubera impamvu ebyiri.
Byakomezaga kugaruka mu magambo y’abantu ko abatutsi b’abagabo bagomba gupfa, hagakurikiraho abatutsikazi barongowe n’abahutu ariko hamwe na hamwe hari abataratinyaga kuvuga ko hazasoza abashambo kuko nabo ari abatutsi. Kuri ibi hakiyongeraho ikimasa umututsi witwa Bwanakweri ari yari yarohereje iwacu giherekeje inka yaduhaye mbere gatoya y’uko indege ihanurwa.
Nta mututsi wari ukigaragara. Ubusanzwe Mushubati yari ituwe n’abatutsi benshi rwose ariko byageze kuri iyi tariki baragiye , harishwe abo kwa Murari, kwa Sakindi, Andereya, Nzogera na Musesarugamba bene Rutanga.
Umuryango wa Muhindi wari ukirinzwe n’abasore b’abahutu bari bayobowe na Rwanyindo.
Iminsi yakurikiyeho sinigeze mva mu rugo uretse nko kujyana n’umukozi gukura ibijumba cyangwa kuvoma.
Uretse Freddy na Petero nta wundi muntu wigeze aza kwihisha iwacu. N’ubwo twari dufite ubwoba ariko twakoze uko dushoboye ngo tubarinde risques. Twahoraga dutegereje ko abana Papa na Mama bari barabyaye muri batisimu b’abatutsi cyangwa ababyeyi babo baza kwihisha iwacu cyakora nta waje. Hari icyizere ko kujya ku Kibuye byari gutanga amahirwe yo kurokoka ku batutsi. Imindi yakurikiyeho hagiye haba ibikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi hirya no hino ariko ibizwi cyane akaba ari igitero cyagabwe kwa Muhindi kikabanza kunanirwa ariko nyuma kikaza gutsemba umuryango wose. Tuzabiharira umwanya wabyo.
Uvuye i Mushubati werekeza iya Rutsiro , hakurya ya Bumba hari agasozi kari kihindiyeho abatutsi mu rwego rwo kwegerana. Mu minsi yakurikiyeho baje kugabwaho igitero bicwamo benshi cyane. Ako gasozi kitiriwe Nyamagumba biturutse ku ntambara yahabereye.
Biracyaza.