Tariki ya 15 kugeza 25 Mata 1994

Ubwo Duherukana nababwiye uko tariki ya 14 Mata 1994 byiriwe byifashe aho mvuka. Nanabasezeranyije kuzakomeza ubuhamya bwanjye ku byo nzi, nabonye cyangwa byavugwaga muri icyo gihe. Abenshi babizi ntibashobora kubivuga abandi ntibakiriho. Reka dukomeze rero.

Hagati ya 14 na 25 Mata 1994 i Mushubati hazwi ubwicanyi bwakorewe umuryango wa Bizimungu warariraga amashuri ya Mushubati. Umugore we n’abana bari bahishwe na Rugerinyange. Abicanyi baje kubavumbura barabica. Hazwi kandi ibitero byagabwe kwa Muhindi nababwiye mu nkuru zibanza. Muhindi yari umu juge mu rukiko rwa Kanto ya Rubengera akaba na muramu wa papa (Yari yararongoye Masenge witwaga Tereza babyarana abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe).

Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, Muhindi yashatse abasore b’abahutu ngo bamurinde abasezeranya ko umutekano nugaruka azabagenera ibihembo. Abo basore bari bayobowe n’uwitwa Rwanyindo. Abandi batutsi bamaze kuva i Mushubati, hashize igihe gitoya (icyumweru ) ibitero byerekeza kwa Muhindi. Twamenye ko igitero cya mbere cyagiye cyashaka kwinjira mu rugo kigakubitwa inshuro. Abakigize basubiye inyuma baza kugaruka bafite imbunda na grenades, bararasa abari barinze urugo baratatana. Barafashwe barakubitwa cyane bazira ko ngo babangamiye umutekano w’igihugu.
Abana ba Muhindi batanu barishwe Muhindi n’umugore we barabashorera babicira mu rutoki rwo kwa Sedesiya hafi yo kwa Baranywa.

Muri icyo gihe no mu minsi yakurikiyeho hagaragaye imodoka zanyuraga i Mushubati zihamagarira abantu kujya “gutabara “igihugu zigatwara abantu ku Kibuye cyangwa mu Bisesero ahavugwaga Inkotanyi zivanze n’abatutsi bari bahunze baturutse impande zose.
Havuzwe kandi igitero cyagabwe i Nyamagumba. Nk’uko nabyanditse ubushize, Nyamagumba ya Mabanza, ni agasozi gaherereye ahahoze hitwa Kibingo hakurya y’amashuri ya Bumba.

Abazi iby’intambara ya FPR INKOTANYI ubwo zagabaga igitero mu Ruhengeri zigafungura imfungwa za politiki harimo Lizinde, Biseruka, Muvunanyambo, n’abandi. Bazi kandi igihe Inkotanyi zasakiranye n’Inzirabwoba bakarwanira bikomeye ku musozi wa Nyamagumba.
Agasozi ko muri Mabanza kitiriwe Nyamagumba, bishushanya intambara hagati y’Inzirabwoba n’Inkotanyi.
Ubutaha tuzarebera hamwe uko byagenze i Nyamagumba.
Biracyaza…

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s