13 Mata 1994 (ibikurikira)

Natangiye mbabwira ko tariki 13Mata 1994 awabaye umunsi mubi mu mateka ya Mushubati. Nababwiye kandi ko aribwo umuryango wa Sakindi wishwe wose hagasigara umugore we w’umuhutukazi. Kwa Muhindi, twapanze gahunda yo kuza gukura Freddy na Petero iwacu tukabazana iwabo muri iryo joro. Dore uko umugambi wari uteye.

Jye nari gutegereza ko buhumana maze ngaherekeza abo basore nkabageza ku ivomero ryo mu Kunini. Iri vomero twitaga Kano (bituruka kuri canaux ) ryari riherereye hepfo yo kwa Pascal Gapyisi unyuze iruhande rwa kawa y’ishuri rya primaire rya Mushubati. Aha niho nari guhurira na Rwanyindo akabaherekeza akabageza mu rugo i Rushikiri. Isaha twahanye iya saa moya z’umugoroba. Nta téléphones zabagaho ngo duhamagarane tubwirane aho tugeze. Umugambi tumaze kuwunoza ndasezera ndataha.

Nigiriye inama yo kudaca inzira nanyuze nza mu rwego rwo kwirinda ko hari uwambaza byinshi. Nabanje ariko gusuhuza Mubyara wanjye (mushiki wa Petero ) wari yarashatse hafi aho ku mugabo w’umuhutu.
Ndangije manuka ku Gitega nsha mu ma kawa mpinguka mu muhanda wa Leta nywuvamo nerekeza kuri ya kano twagombaga guhuriraho nzamuka kwa Gapyisi Pascal mpinguka ku nzu mberabyombi ya Paroisse yitwaga “Mubyiruke”. Nta muntu twahuriye muri iyo nzira yose.

Ngeze kuri Paroisse nashatse kujya gusuhuza Umudiyakoni wahabaga mpageze Sergent gendarme ambwira ko Diyakoni adahari ko yerekeje ku ivuriro. Yari yajyanye n’aba gendarmes babiri aho hasigaye babiri.
Nagumye kwa Padiri ntegereje Diyakoni nk’amasaha 2 ari nako nganira na Sergent.

Mbonye atinze kandi ndambiwe kuguma aho ndasezera ndazamuka nerekeza muri Jebeka (GBK).
Mpageze nagiye muri Boutique ya Datawacu Benoît Bayahore ndahaguma. Icyo nari ngamije kwari ukwanga kujya mu rugo ngo hatagira ushaka kwinjira mu cyumba cyanjye kuko ari cyo cyarimo Petero na Freddy. Nifuzaga kuza kugera mu rugo bitinze rwose.
Twicaye aho turaganira hahoraga abantu benshi buri gihe. Ndibuka ko twaganiriye ku byerekeranye n’igisirikari tujya impaka bamwe bavuga ko FPR igeze i Gitarama abandi bahakana.

Hashize umwanya hafi y’isaha n’isaha n’igice, havuze amasasu ku muhanda ujya ku Mashuri ya primaire ahari ishusho rya Bikira Mariya. Kubera ko twarimo tuvuga ibya gisirikare, twagize ubwoba ariko abari aho twese turasohoka ngo turebe. Twabonye imodoka ya Daihatsu y’ubururu yari imaze kuhanyura ivuye ku ivuriro. Ngereranyije bari nka 20. Twamanutse ngo turebe ikibaye tuhageze dusanga aba gendarmes babiri tubona abantu benshi bakurura imirambo bayita mu byobo byari aho. Negereye Diyakoni ngo mubwire ko nari nagiye kumusuhuza nkamubura. Ibintu ntibyari byoroshye. No mu kubyandika si icyoroshye kuko umutima uratera birenze .

Mu modoka imbere harimo Véronique Mukankwiro nababwiye mu bice byashize. Yari afite umwana we muto ku bibero. Yari yicaye hagati ya Diyakoni n’umushoferi. Hanze hari umugabo ufite inkota abwira Diyakoni ngo nabahe iyo nyenzi. Diyakoni yanga gusohoka. Ku ruhande haje abantu benshi mu bo twari tuzanye binginga abari bateze iyo modoka ngo bayireke ikomeze. Wa mugabo wari ufite inkota twaje kumenya ko yaturukaga i Rarankuba ngo akaba yari yarirukanywe mu gisirikare.

Kugira ngo bareke imodoka igende, umwe mu bo twari tuzanye yatanze mafaranga 5000 maze Véronique ahava ntacyo abaye n’uruhinja yari ateruye. Aba gendarmes bari babanje kurasa masasu ariko abicanyi babarusha ubwinshi barabagota mu gihe abandi bicaga. Nyuma twaje kumenya ko mu bahaguye harimo abana ba Véronique, muramukazi we n’abana be. Harimo kandi umusore witwaga Yozefu wari u neveu wa Padiri Clément Kanyabusozo. Mu bari batawe mu byobo harimo umugore witwa Agata wo kwa Munyansanga. We yaje kuvamo ndetse aza kurokoka, Imana ishimwe.
Abapfuye bose Imana ibahe iruhuko ridashira.

Muri abo bahaguye nta n’umwe wari utuye i Mushubati, bose bakomokaga za Buhinga, secteur twari duturanye mu majyaruguru yacu. Abaturage benshi bari baje kureba ibibaye ni nabo batakambye ngo Véronique aticwa. Ni we wari ukiriho. Sinshidikanya ko iyo tuza kuhagera mbere wenda nta wari kwicwa.

Twavuye aho dusubira haruguru muri Jebeka ariko sinahatinda mpita ntaha, ubwoba bwanyishe.
Nambutse Nyakiriba ngera iwacu. Nabwiye ababyeyi amagenzi yanjye na gahunda twafashe yo guherekeza Freddy na Petero. Aba basore nabo nababwiye iby’iyicwa ry’aba bantu.
Isaha yo kubaherekeza iregereza ariko mbona hakibona. Nibwo twiyemeza kuryama gatoya. Nakangutse haciye akanya ndababyutsa ngo tugende. Twarabyutse turambara tugeze hanze ubwoba buramfata. Natekereza ibyari byabaye ku manywa nkumva birandangiranye. Nigiriye inama yo kubyutsa umukozi wacu w’umusore ngo aduherekeze. Ntiyari azi ko Freddy na Petero bahari. Ariko yemeye ko tujyana.
Tugenda tugwa mu migende ya Nyakiriba twomoka ku kibuga cy’amashuri i Mushubati haruguru yo kwa Ngarukiye. Freddy na Petero dusezeranaho, mbizeza ko nzaza kubasura.
Tariki ya 13 Mata 1994 wari umunsi mubi cyane.

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s