Inkotanyi ziri ugutatu : hari Inkotanyi « Sous-Statut », Inkotanyi « Sous-Contrat » n’Inkotanyi « Nyakabyizi ».
1.Inkotanyi Sous-Statut ni ab’ikubitiro, abo ba afandi Musitu biyonkoye kuli NRA ya Museveni batera u Rwanda bayobowe na Jenerali Rwigema Fred mu Ukwakira 90. Abo nibo umugabo Aloyizi Ngurumbe yaduhishuriye izina ryabo « Inyeenzi » aribyo ngo bivuga “Ingangurarugo ziyemeje kuba ingenzi”, nibo bamwe bise “inyéenzi” bitagize icyo bivuze usibye gutukana… Ikiranga izo Nkotanyi « Sous-Statut » ni uko Inyeenzi ihora ari Inyeenzi kabone n’ubwo yaba yaravanguye n’ubuyobozi bukuru ikitandukanya n’umuryango. Inyeenzi ihora ari Inyeenzi ntishobora guhinduka bibaho, n’ubwo yaba idacana uwaka n’Inyeenzi nkuru Pahulo Kagame basangiye amata n’amaraso, n’ubwo umwe yakwica undi bagahamba, bombi baba ari Inyeenzi. Izo Nyeenzi zihuriye ku kintu kindi gikomeye : gupfobya abatari Inyeenzi bose, gupfobya revolusiyo ya 1959, gushimagiza igitero cy’Ukwakira 90 no gupfobya demokarasi mpuzamahanga isobanura ko nta muntu uvukana imbuto, kuko buri wese afite ijwi ringana n’iry’undi.
2.Inkotanyi Sous-Contrat zo, ni abishyize mu biganza by’Inkotanyi Sous-Statut bamaze kubona ko zifite amahirwe adasubirwaho yo kuzegukana intsinzi. Inkotanyi Sous-Contrat ni benshi cyane, wahera kuli Kanyarengwe na Pasteur Bizimungu : bakoze uko bashoboye ngo bagume mu rukundo n’icyizere by’Inkotanyi Sous-Statut aliko ntibyatinze zibashyira aho bagomba kujya, zimaze kubona ko barangije kuziha umusanzu wose zari zibakeneyeho bakaba babaye yuzelesi (useless). Aho umukino w’Inkotanyi Sous-Statut ubereye akamaramaza aliko, ni uko iyo zisezereye Inkotanyi Sous-Contrat zikayohereza “kuryama” nk’uko amalimbi abitwereka bihagije, ni uko zihita ziyisimbuza indi Nkotanyi Sous-Contrat, dore ko abahara amavi basaba agakontaro bahora benshi. Nguko rero uko Inkotanyi Sous-Contrat zisohoka izindi zinjira. Reba nka Olivier Nduhungirehe uburyo akotana kurusha abazima n’abapfuye ngo arwane ku ga kontaro bamuhaye, agomba kuba asoma ku kamogi buli gitondo ! Ngurwo urupfu rw’Inkotanyi Sous-Contrat : guhora baceka inkoro bishinja ibyaha bitanabayeho, bakagomba no kuvuma abababyaye mu ruhame kumwe kwa Bamporiki. Inkotanyi Sous-Contrat si abantu bigenga ni ibikange by’ibishushungwe.
3.Inkotanyi-Nyakabyizi rero zo, ni abo bose babanda urugi rw’Inkotanyi Sous-Statut ngo zibazamure zibahe nabo agakontaro bave mu bwoba no mu butindi. Ikiranga izo Nkotanyi-Nyakabyizi zose zikaba zigihuriyeho, ni uko biyambuye ubumuntu bashyira ubwenge mu gifu. Ngabo kuli murandasi baririza umunsi wose bwakwira bakarikesha bashimagiza ibyo bita intsinzi kandi ari amahano yakozwe n’Inkotanyi Sous-Statut, bakaburanira shitani ku buryo rwose n’aho ba nyirubwite bagira isoni zo gusobanura baha urubuga izo Ntorehamwe z’Inkotanyi-Nyakabyizi zikaba ari zo zisobanura zidategwa kandi zigashimagiza agahomamunwa. Birababaje kubona Abanyarwanda tuzi kwirengagiza ukuli tugashyashyariza ishyano kubera uyu mwogo w’inda ! Gusa ikindema agatima, ni uko abo bose, bose rwose, ari Inkotanyi Sous-Contrat ari n’Inkotanyi Nyakabyizi, abenshi cyane muli bo barasenga uko bwije uko bukeye bategereje kwumva ifilimbi y’impinduramatwara.
Source: Dr Biruka, 24/06/2019