IKIPE ISHEMA IVUTSE I LILONGWE/MALAWI: “ Nta wundi ubitubereyemo !“

00000000000000000000Jimy

NDAYISENGA Theoneste bakunze guhamagara ku kazina ka JIMMY uhagarariye Ishyaka Ishema ry’u Rwanda mu gihugu cya Malawi

 

Nyuma y’Uruzinduko Abataripfana Padiri Thomas nanjye Nkurunziza Venant twagiriye mu gihugu cya Malawi,muri Gicurasi 2014, hari Abanyarwanda batari bake bakiriye neza ijambo twaganiriye ndetse rwose biyemeza no guhaguruka bashinga Ikipe Ishema . Biyemeje gutsinda ubwoba bakajya mu ruhando rwa politiki ku mugaragaro , bakereka abandi ko gushyigikira imigambi myiza y’Ishema Party ntawe bikwiye gutera ipfunwe ko ahubwo byerekana ubutwari bw’abanyapolitiki bashya batangiye kwigaragaza.  Ntabwo Abataripfana baje gukora politiki ishaje ya yindi yubakira byose ku mpuha no kunyurwa manuma ngo hari abandi babitubereyemo ! Ntabwo abataripfana babarizwa muri babanyapolitiki bakomeza kwishuka ngo hari abazungu bazadukuriraho Kagame twe twituramiye, ngo hari ingabo tutazi zizamanuka mu ijuru zikaturwanirira…!

Imyaka ibaye myinshi Abanyarwanda birukanswa , barasirwa mu mashyamba, banigirwa mu buhungiro, baterwa ubwoba, batwikirwa amazu, barandurirwa imyaka, abanyeshuri bavangurwa bamwe ntibafashwe na Leta kandi batabuze ubwenge bazira gusa ubwoko bwabo…”Koko iyo Umugabo akwirukankanye cyane agera aho akakumara ubwoba”. Ni ngombwa ko natwe duhagarara tugasuhuza umutima, tukiyemeza gufata inzira isubira mu Rwanda bidatinze. Kandi tukagenda tutububa, tugatahuka tudacuritse imitwe nk’ibihwagari, ahubwo tukagenda twemye, twiyemeje guhangara ubutegetsi bwa FPR bwubakiye ku iterabwoba, ikinyoma, irondakoko rikabije n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu, kugeza tubutsinsuye izuba riva. Ibyo kandi tuzabigeraho mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 twizeye gutsinda. Inzira y’amatora adafifise  nikomeza gufungwa, tuzitabaza Revolisiyo ya rubanda idasesa amaraso, maze duhagurutse rubanda isezerere shishi itabona ubutegetsi bwahinduye abaturage inkomamashyi mu gihugu cyabo. Nk’uko umukandida wagenwe n’Ishyaka Ishema, ariwe Padiri Thomas Nahimana, adahwema kubitwibutsa “Ibyo biri mu bushobozi bwacu”. Si inzozi, ni IBISHOBOKA. Nta zindi ngufu zidasanzwe dukeneye ngo tubigereho uretse UBUSHAKE n’UKWIYEMEZA byacu gusa.

Tuboneyeho akanya ko gusaba Abanyarwanda bose batuye mu gihugu cya Malawi gushyigikira urubyiruko rugize iyi Kipe Ishema nshya. Turabararikira kandi gukurikiranira hafi gahunda z’Ishyaka Ishema  rigizwe ahanini n’Abanyapolitiki batigeze bijandika mu mahano yashenye u Rwanda kandi bakaba bafite imigambi mishya yo guhindura u Rwanda igihugu cy’amahoro cyubakiye ku ndangagaciro z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya neza ibyiza byose by’igihugu.

Jimy

Jimmy na Melanie bahagarariye ikipe ISHEMA

Kimwe mu by’ingenzi Politiki yacu izashyira imbere, harimo  uguteza urubyiruko imbere, rugafashwa na Leta kwiga neza amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, nta kuvangura abana hashingiwe ku bwoko nk’uko FPR ibikora muri iki gihe. Abana batazashobora kwiga amashuri maremare, bazahabwa amahirwe yo kwiga mu mashuri agezweho y’ imyuga ku buryo buri mwana w’u Rwanda azigishwa umwuga wamutunga, yawukorera mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Reka twibutse ko mu by’ukuri iyi Ikipe Ishema yavukiye mu nkambi ya Dzaleka. Abanyarwanda b’impunzi mubarizwa muri iyo nkambi nimumenye rero ko Ishyaka Ishema ryabegereye, maze murishyire ku mutima, murigire iryanyu burundu, muri iki gihe no mu kizaza .

Tuboneyeho guha ikaze umuyobozi w’iyi Kipe Ishema ariwe Nyakubahwa NDAYISENGA Theoneste bakunze guhamagara ku kazina ka JIMY , kandi dutangarije rubanda ko ari we Uhagarariye Ishyaka Ishema ry’u Rwanda mu gihugu cya Malawi.

Ndayisenga Theoneste yavukiye mu Rwanda mu 1975. Akomoka i MUGINA mu Karere ka Ruyumba, ahahoze ari Perefegitura ya GITARAMA. Amashuri ya Kaminuza yayatangiriye muri ULK ayakomereza muri Chancellor College yo muri Malawi, ubu akaba afite impamyabushobozi ya Licence en Economie.

Tumwifurije kwisanzura mu Ishema Party maze agakoresha ingabire yahawe mu guharanira atizigamye ko  Abanyarwanda bose basubizwa ukwishyira ukizana bambuwe na FPR Inkotanyi yabashubije mu buja.

 

Harakabaho u Rwanda rwa twese,

Harakaganza Ishema ry’U Rwanda.

 

Mu izina ry’Ishema Party,

Venant NKURUNZIZA,

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’iyamamaza

Advertisements

One comment

  1. Ni Byiza Kuzirikana igihugu cy’ amavuko tutarebereye natwe tukagira uruhare tugira mu mpinduramatwara bidaciye mu ntambara, nanjye ndumwe mubana cg se umusore wifuza ko akarengane kashira umuntu wese akishyira akizana mugihugu ntaho ahezwe muri politiki, mba muri uganda ariko siho navukiye ahubwo nimuhungiro niyompamvu numva nashyigikira umuntu wese uharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese kuko nifuza gusubira murwambyaye , nubwo ntankunga ikomeye cyane mfite ariko byibuze nakangurira urubyiruko guhumuka bakareba uko twatabara igihugu cyacu mu nzira ya politique, murakoze kubwubutwari butagereranywa mwagize bwo kuzirikana inzirakarengane

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s