Tag Archives: Abahutu

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Tariki ya mbere Ukwakira 2022:

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu, umunsi wa mbere: ubwicanyi bwakorewe abahutu muri sitade ya Byumba.

Abaturage b’abahutu Ibihumbi n’ibihumbi by’abahinzi n aborozi, abagabo, abagore n’abana bari barahungiye mu nkambi z’agateganyo i Nyacyonga, Muhondo n’ izindi nkambi zizwi nk’ inkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990 (les déplacés de geurre), impunzi zaratatanye inyinshi zerekeza i Byumba. Aho i Byumba, impunzi zahageze n amaguru zirembejwe n’inzara n’ inyota. Zakusanyirijwe iminsi itatu mu nkambi y’agateganyo mu nkengero z’umujyi wa Byumba zigoswe n’Inkotanyi.
Nyuma y’iminsi itatu bajyanywe muri stade ya Byumba.
Kuva ku ya 10 Mata 1994, haje urukurikirane rw’imodoka za gisirikare z’ inkotanyi. Ahagana mu masaha ya saa munani z’ijoro, abasirikare b’ inkotanyi batangiye gutoranya abagabo babarirwa mu magana babatandukanya n imiryango yabo, babakusanyiriza hamwe mu kindi gice cya Stade. Inkotanyi Dan Munyuza niyo yateye grenade ya mbere, abandi basirikare barasa urufaya. Byatwaye isaha irenga yo kwica abagabo bose bari bakusanyirijwe aho. Benshi ntibahise bapfa. Nyuma yo kuraswa bahuhurwaga n’ izindi nkotanyi zikoresheje udufuni zikabajanjagura imitwe.
Nyuma, haje kwicwa abasaza, abagore n’abana, hakoreshejwe grenade,imbunda za mashinigani n’agafuni.Ubwicanyi bwakomeje kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo amakamyo ya mbere yaje gutwara abapfuye. Bamwe bashyinguwe byihuse ku ruganda rw’ifarini n ‘ahandi mu mujyi wa Byumba.

Nyuma y’ icyumweru kimwe, Kagame yahamagaye umuyobozi w ingabo, Augustin Gashayija, amubwira ko gushyingura imirambo byari ubugoryi. INKOTANYI zasubiye Mu Rukomo, gutaburura imirambo. Iyo imirambo yajyanywe mu muri pariki y’Akagera yatwikishijwe lisansi na gaze.

Twibuke abazize jenoside yakorewe abahutu, duharanire ubutabera, turinde abarokotse bakomeje guhigishwa uruhindu, twandike amateka yacu atarimo ikinyoma.

Ubwanditsi

Advertisement

Amabaruwa abagaragu b’i bwami banditse basubiza abahutu ngo “ntacyo bapfana”.

Mutara

Umwami Mutara III Rudahigwa yananijwe n’abahezanguni bari abajyanama be. Ntibashoboye kumva ko umuyaga w’Ubwingenge utagira rutangira, nuko bumira ku ruhu nka cya kirondwe!

Benshi badusabye kubagezaho ya mabaruwa 2 y’urukozasoni y’abagaragu bakuru b’ibwami ya le 17 na le 18 /5/1958. Twasanze kumenya umugani wa SABIZEZE-KIGWA byafasha buri wese kurushaho kumva ayo mabaruwa n’inkomoko y’ikibazo cy’amoko mu Rwanda.Uwo mugani(mythe) uvuga iby’Ibimanuka, washyizwe kenshi mu majwi ko waba ari wo shingiro ry’ikibazo cy’amoko mu Rwanda. Muraza kwirebera koko ukuntu Abagaragu b’i bwami bawuhereyeho bagaha ireme ivangura hagati y’abana b’Urwanda. Ni yo mpamvu tubanje gutangaza uwo mugani wa KIGWA, amabaruwa agakurikiraho. Mushobora kwisomera uyu mugani kwa KAGAME Alexis, Inganji Karinga, Kabgayi, 21959, pp.61-65. Tubifurije kunyurwa n’ibyo musoma.

I.   Umugani wa Kigwa

 Kera mu gihugu cyo hejuru hahoze umuntu akitwa SHYEREZO. Ashaka abagore benshi, balimo uwitwa GASANI. Aliko GASANI aba ingumba. Bukeye haza umuhanuzikazi witwaga Impamvu, aramubwira ati : « Nkuragurire umuhungu ugiye kubyara ! Icyo uzampa ntikiruhije : upfa kunyihera icyo nambara n’ikintunga, nkaza ngatura mu rugo rwawe gusa, kugirango mbone n’ubulyo bwo kugumya kukubwiliza uko uzabigenza. Gasani yemera ibyo IMPAMVU amubwiye : amutungira aho mu baja be.

Bukeye IMPAMVU abwira nyirabuja ati : « Ubajishe igicuba cy’umurinzi ucyuzuzemo amata nzakubwira ». Muli iyo minsi, SHYEREZO aza kubagisha ikimasa yiraguliza : abapfumu bamaze kucyorosora, baratega basanga cyeze. Bajya rero mu nzu kuvuga amabara yacyo. Igihe bahugiye muri ibyo, IMPAMVU abwira nyirabuja ngo yibe umutima wacyo. Arawiba ! Bawujugunya muri cya gicuba cy’umurinzi bali bujujemo amata. Igicuba bakijisha hamwe n’ibisabo, bakajya bakibuganizamo amata uko inka zihumuje mu gitondo na nimugoroba, kugirango amata ahore yuzuyemo. Babara amezi cyenda, ukwa cumi barajishura ! Bapfunduye basanga akana k’uruhinja kareremba hejuru y’amata. Bavuza impundu bati : « Gasani arabyaye ! »

Inkuru ngo igere kuri SHYEREZO bamubwira ngo aze kwita umwana izina, SHYEREZO aranga ati : « Uwo mwana si uwanjye ! Nibamwice sinshaka ko ambera aho ! » GASANI n’umuja we babimenye baramuhisha, kuko abazaga kumwica babaga banga kwiteranya na nyirabuja : baza bakabanza kumubulira. Umwana amaze gukura, aba mwiza cyane. Inkuru igera kuri SHYEREZO bati : « Rwose ufite umwana mwiza cyane, utarigera aboneka mu bantu ! ». Ati : « Uwo mwana ko nategetse kumwica, byagenze bite ? Nibagende bamwice, simushaka nta bwo ari uwanjye ! » Abagaragu atumye baraza babwira GASANI bati : « Tuje kureba umwana wawe barahiriye : muduhamagarire tumubone ! » Nyina akaba yaramwise SABIZEZE. Aje ngo bamukubite amaso, baramutangarira gusa, ntihagira uwibuka ibyo kumwica. Baragenda babwira se bati : « Uwamwica ni nko kukwica ubwawe ! ». Babigize gatatu, se aza kumwiyicira : amukubise amaso acika intege zo kumwica, amugira uwe ; amwita IMMANA !

Limwe rero nyina wa GASANI aza kumusura. Umutwa wa SABIZEZE aza kubumviliza, ngo yumve ibyo GASANI avugana na nyina. Bombi baraganira bagusha kuli SABIZEZE ; nyina wa GASANI ati : « Mbese uriya mwana usa kuriya wamubyaye ute, ko numvise ngo Shyerezo yabanje kwanga ko ali uwe ? » GASANI rero aramutekerereza uko SABIZEZE yavuye mu mutima w’ikimasa abapfumu ba SHYEREZO bari baraguye kirera. Umutwa amaze kubyumva arasohoka, asanga SABIZEZE aho akinira n’abandi bana. Ati : « Mbega mwana wa databuja, ugira ngo ndacyatangajwe n’ukuntu uturusha byose ! Namenye ko wavuye mu mutima w’immana bari bejeje ! Ko utabyawe na SHYEREZO wabuzwa n’iki kuturusha muri byose ? »

SABIZEZE ngo abyumve, ati : « Aho murumva GASANI wagiye kumbyarura, akagira ngo si ndi uwa data ! Singishoboye kuba muri iki gihugu : isoni ntizatuma ngira aho nkwirwa !» Aragenda rero yenda umuheto we n’imbwa ze eshatu : Ruzunguzungu, na Rukende, na Ruguma. Yenda inyundo ze zilimo Nyarushara ; akora kuri murumuna we MUTUTSI, na mushiki wabo NYAMPUNDU. Ayobora impfizi yabo Rugira, n’insumba yayo Ingizi ; ajyana intama yabo Nyabuhoro, na rugeyo yayo Mudende ; yenda isake yabo Rubika n’inkokokazi yayo Mugambira. Umutwa wabo ataho, maze bashyira nzira.Bamanuka kw’ijuru baza mu gihugu cyo hasi, maze bururukira ku Rutare rw’Ikinani, ho mu Mubali. Hakaba igihugu cy’Abazigaba, umwami wabo ali KABEJA. Bageze ku rutare rw’Ikinani baracanira. Abagaragu ba KABEJA babonye umwotsi baratangara bati : « Mbese hariya hantu kohatabaga abantu, uriya mwotsi uturutse ku ki ? ». Abandi bati : «Ahari aho ni abahigi bahacanye cyangwase ni abagiye guca amakara ! » Bukeye basanga umwotsi utimutse ; bimara iminsi babona umwotsi wahamenyereye ! Bajya kubibwira KABEJA ko wenda haba harubatse abantu batali basanzwe bazwi. KABEJA yohereza abajya kureba abo alibo.

Intumwa zije ziti : «Muli aba he ? Mwaje kwenda iki aha ngaha ?» SABIZEZE ati : «Turava mw’ijuru ; nta bwo tugenzwa no kugira icyo tubatwara tuli abashyitsi b’amahoro !» Intumwa zisubira kwa KABEJA : arabareka batura muli iryo shyamba. Babita Ibimanuka, kuko bari baravuye kw’ijuru. Umutware wabo ali we SABIZEZE bamwita KIGWA, kuko yaguye aturuka mw’ijuru.

Bukeye rero KIGWA abwira murumuna we MUTUTSI ati : «Mbese ko uruzi inyamaswa twazanye zanga zikagwira, ali uko zifite ingore, twe tuzamera dute ? Tugiye gupfa ducitse ? Enda turongore mushiki wacu NYAMPUNDU !» Mututsi aranga. KIGWA aramurongora babyarana umukobwa SUKIRANYA. Amaze gukura, KIGWA agira MUTUTSI inama ati : «Enda mugushyingire !» MUTUTSI ati : « Sinashaka umwana wanjye ! » KIGWA ati : « Ndakwereka uko tubizirura ! Genda uture hakulya yacu haliya, nibucya uzaze kumusaba ! Ninkubaza ubwoko bwawe, uzagire uti « ndi Umwega wa kulya !» Kuko uzaba utuye kuri uriya mwega wo hakurya yacu ! » MUTUTSI arabigira, bukeye arongora SUKIRANYA, babyarana MUKONO na NTANDAYERA na SERWEGA.

II. Ibaruwa ya mbere y’abagaragu bakuru b’ibwami
Muri 1958,mu gihe Abahutu bari bahagurukiye gusaba ko uburenganzira bwabo nk’Abanyarwanda bwakubahirizwa, nabo  bakareka gukomeza guhezwa ahubwo bakagira uruhare mu buyobozi bw’igihugu, bakareka gukomeza kugirwa abacakara mu gihugu cyabo, abagaragu bakuru b’i bwami bafashe uyu mugani w’Ibimanuka (Mythe des Ibimanuka) bawambika ibindi bitekerezo bishya, bawuhindura nk’ ukuri kw’amateka, bawuha agaciro ka politiki maze bawushingiraho ingengabitekerezo yo kwiharira ibyiza by’igihugu. Umwanzuro bageraho uratangaje, murawubona hepfo: Ngo Abahutu n’Abatutsi ntibava inda imwe, Abahutu ni abagaragu Abatutsi bakaba abatware, ngo ntabwo rero bagomba gusangira ibyiza by’igihugu! Uku kunangira umutima kw’abayobozi b’ingoma ya cyami nibyo byihutishije uguhirima kwayo kandi biha ireme Revolisiyo yo mu 1959.

Dore uko ibaruwa ya mbere yavugaga:

Alexis Kagame

Mgr Alexis Kagame wabaye umwiru mukuru i Bwami, ni we dukesha aya mateka. Ingengabitekezo ivangura Abahutu n’Abatutsi ntiyatangijwe n’Abahutu, yaturutse i Bwami !!!

Nyanza, le 17/5/1958

Ku bajyanama bagiye kwiga iby’imibanire y’Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa.

Dore tubasobanurire uko byahoze kera. Dore uko ingoma nyiginya yatangiye mu Rwanda :

Abanyiginya aho bururukiye ni Rwanda rwa Mubari ku rutare rw’i Kinani. Ubwo habanje KIGWA, na murumuna we MUTUTSI, na mushiki wabo NYAMPUNDU, bazana inka zabo 2 : Rugira n’Ingizi, n’intama zabo 2 : Mudende na Nyabuhoro, n’inkoko zabo 2 : Rubika na Mugambira, n’imbwa zabo 2 : Ruzunguzungu na Ruguma, n’inyoni zabo 2 z’inyange, n’inyundo yabo n’umuvuba.

Bamaze kugeraho bakurikirwa n’umutwa wabo MUHWABARO, araza MUHWABARO arababaza ati : ko mwansize ? Bati : twaje twihuta, si twebwe. Ati mbese ye, aho murareba ibiti by’ino ngo birasa n’iby’iwacu ? Ati aho se ntibyagira umuriro nk’iby’iwacu ? Baramubwira bati : gerageza. Umutwa aherako arema urushingo n’inshigati yarwo. Ashinga umuriro ubwo aracana.

Intwaro zabo bazanye ni imiheto y’ibihekane. Inyamaswa zije kureba aho bakazirasa. Batungwa rero n’umuheto wabo. KIGWA yerekera hirya yabo mu gacyamu, azana amabuye y’ubutare, arayabazanira ati : nimurore, hano hari inganzo nk’iy’iwacu ; baherako batera uruganda ubwo baracura.

Kwa KABEJA, umwami w’Abazigaba, babona umwotsi, kurora uwacanye umuriro aho [!], baje basanga amakome ali atatu. Uwambere wari uwa KIGWA, uwa kabili wali igicaniro cy’inka n’intama, uwa 3 wali uw’umutwa MUHWABARO. Aliko yari yawucanye hirya hategeranye nabo. Bazigaba [!] baje kubarora, bababonye barababaza bati : Muli iki ? Barasubiza, bati turi abantu b’umwami. Aha se mukahakora iki ? barasubiza bati : turacura kandi tukanahiga. Babonye impu zibambye bati ese ntimwaduha akanyama ? abandi bati nimuze tubahe ; baraza babaha imitwaro ibahagije bose. Bageze hirya za nyama bazihisha shebuja KABEJA ; bamaze kuzihisha bajya kwa shebuja wabo KABEJA, ababaza icyo babonye kuko ali we wali wabohereje. Bati twahabonye abantu bateye nk’abantu koko. Bati aliko ni barebare cyane, cyeretse umwe w’umugore wabo, bati aliko nawe yenda kureshya nabo. Bati aliko hirya yabo niho twabonye umuntu ucanye hirya yabo ukwe, wenda kureshya natwe. Bati kandi twabonye n’inyamaswa ziryamye ku maguru yabo (alizo mbwa).

Kabeja abwira abo bavuyeyo ko bazasubira kubabaza ko bashaka guhakwa, cyanga se ko bashaka gutura. Bagiye kujyayo noneho bajyana n’abandi Bantu bene wabo, bajyanywe no gusaba inyama ; bagezeyo bavuga ubutumwa, babasubiza ko biturira aho, yashaka akazabahaka ; kandi basaba inyama nanone, maze banga kuzibaha, barababwira bati : kugirango tubahe inyama keretse mutwubakiye, bati ibyo turabikora. Ubwo biruka bafite amabuye yo kudonda ibiti no kubivuna barabagarura bati : nimuze tubahe igitema neza kandi vuba ibiti, maze bagarutse babaha imihoro, maze bajyana nabo baberekera uko batema n’uko baza gusongora ibiti. Bamaze kuberekera baraza babubakira ubwo, maze abandi babaha inyama.

Ubwo basubiye kwa KABEJA banyurana n’abandi baje guhakwa, bahakirwa inyama.

Nabo bati : lero nimuze namwe tubanze tubereke ibyo mudukorera. Barabajyana babereka ubutare, bati lero aya mabuye nimuyadutorere mugire menshi ; barangije babaha inyama. Bamwe barataha, abandi bati twe ntaho tujya. Bati twe nimutwihakire. Bahamaho barahakwa.

Babandi bose batashye bageze kwa KABEJA, amaze kumenya ko hali abandi basigayeyo, abandi rero bali bamaze kugera iwabo, KABEJA arabaca. Ati : uwagiye iyo ngiyo ntangarukire ahanjye, ati ntabwo tubana.

Babandi bose barahomboka bajya kwa KIGWA arababaza ati : Muhinga mute ? Bati duhingisha inkondo z’ibiti bazimweretse ati : ibi byahingishwa bite ? Arazihinyura maze abaha amasuka n’imihoro yo gutema. Bamaze kubitora bazana imbuto maze abereka aho bamuhingira ; maze bamuhingira kane (4), ati cyo namwe nimugende mwihingire. Abasigaye kwa KABEJA baza guhakirwa amasuka n’inyama zihigishwa imiheto ; ubundi bo bajyaga gutega inyamaswa bakazibagisha amabuye, kuko batari bazi gutega [!]. Bene icyo gihugu cyose baza guhakwa kwa KIGWA.

Ko mwumva abantu baburana umunani, ababurana umunani ko alii abavandimwe, n’imibanire yacu ko ahubwo baje tukabahaka kugeza ubu, ubundi buvandimwe bwacu ni ubuhe ? Gatutsi na Gatwa bahuriye he na Gahutu ko twumva ko Gatutsi na Gatwa na Gahutu ari bene Kanyarwanda, nyirukubabyarana na Kanyarwanda yitwa nde, ni umuki ? Ko twumva ko KANYARWANDA ali we wabyaye Gatutsi na Gatwa na Gahutu, kandi tukaba tuzi ko KIGWA ari we wabanje kure ya KANYARWANDA, kandi tukaba tuzi neza ko KANYARWANDA yavutse nyuma, ayo moko aliho, byashoboka bite kugira ngo abyare ataravuka ?

Dore KANYARWANDA bavuga ko ali we KIMEZAMIRYANGO da. Ngo ko ali we utubyara twese :

 1.  Kanyarwanda ni uwa Gihanga

2.  Gihanga ni uwa Kazi

3.  Kazi ni uwa Muntu

4.  Muntu ni uwa Merano

5.  Merano ni uwa Randa

6.  Randa ni uwa Kobo

7.  Kobo ni uwa Gisa

8.  Gisa ni uwa Kijuru

9.  Kijuru ni uwa Kimanuka

10. Kimanuka ni uwa Kigwa wasanze abantu mu Rwanda.

11. Ngaho namwe muratwumvire iyo mivire n’indimwe yacu n’Abahutu yo kwa Kanyarwanda.

Ni twe abagaragu b’ibwami bakuru :

 1)Kayijuka

2)Serukamba

3)Rukemampunzi

4)Mazina

5)Rwesa

6)Sebaganji

7)Ruzagiriza

8)Ndamage

9)Sezibera

10)Sekabwa

11)Nkeramiheto

12)-Shamukiga

Abami b’abahutu Ruganzu yishe :

1.  Rubuga mwene Kagogo

2.  Rubuga mwene Bugunama

3.  Nyaruzi mwene Haramanga

4.  Mpandahande mwene Haramanga

5.  Sambwe mwene Cyarugimba

6.  Katabirora mwe Kabibi

7.  Gisurere mwene Rubambura

8.  Nzira mwene Muramira

9.  Nyagakecur aliwe Nyangoma

10.           Mbeba aliwe Mabya

11.           Ruhande – ?

12.           Balishaka – ?

13.           Semukondo (w’umukende) – ?

14.           Sangara – ?

15.           Ruvuzo – ?

16.           Ngiga – ?

17.           Cogo – ?

18.           Ryangombe rya Babinga – aliko n’umutsindo

19.           Nsibura na Nyina Nyiransibura.

Aba bami b’abahutu bishwe n’uyu mwami, ahindura [yigarurira] ibihugu byabo. Ibindi bihugu byahinduwe n’abandi bami bica abahinza bari babirimo. Ntitugombye kubavuga, nimushaka muzabirebe mu Nganji Kalinga, biranditse.

 Ikibazo : Ubwo batsindaga ibihugu by’Abahutu b’Abahinza, bakabahaka ari abavandimwe babo?

 (Rétrospective, Le problème ruandais 1957-1962, Série 1, Dossier 2, pp. 7-9).

 Isomo twakura muri aya mateka :

Mu Rwanda rwa none, ikibazo cy’amoko gihagaze gite ? Ubutegetsi bwa FPR bukivuga bute ? Aho kwihandagaza bakemeza ko nta moko aba mu Rwanda , nyamara bagakomeza kwemeza jenoside yakorewe Abatutsi, ntibifitanye isano n’imyumvire yariho muri za 1958, yo gushaka guheza abandi no gukusanyiriza ibyiza byose by’igihugu mu maboko y’agatsiko kitwaza ubwoko bumwe bw’Abatutsi, abandi banyarwanda (Abahutu n’Abatwa)bagafatwa nk’abagaragu ? Aho Abajyanama b’umukuru w’igihugu muri iki gihe nta cyo bapfana na bariya bagaragu b’i bwami bari impumyi ku buryo bugaragara ?

Ibaruwa ya Kabiri y’Abagaragu b’i bwami tuzayibagezaho ubutaha, ntimurambirwe gutegereza.

Iyi nkuru yasohotse bwa mbere ku rubuga Leprophete.fr

Gutabariza Abanyarwanda: Ibaruwa umusore yandikiye Paul Kagame ku bijyanye na gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

Image

“N’ubwo tubyina iyo gahunda, njye numva umutima unkomanga…sinabyihererana”

Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cy’ U RWANDA,

Impamvu: Gutabariza abanyarwanda.

Nyakubahwa,

Mbanje kubasuhuza mugire amahoro atagabanyije amwe ava ku Mana isumba byose Umuremyi w’isi n’ijuru kandi we nyiri biremwa byose.

Nyakubahwa, mbandikiye iyi baruwa ifunguye nyuma yo gukurikira neza ibiganiro bitandukanye bivuga kuri gahunda nshya ya Leta yiswe NDUMUNYARWANDA ku maradiyo atandukanye hano mu gihugu sinemeranyijwe niyo gahunda nshya. Iyo gahunda ntago nanyuzwe nayo nagato kuko nabonyemo gahunda zisubiza abantu bamwe inyuma mu mitekerereze no mu myitwarire bikaba byazamura umwiryane, ipfunwe no kwishishanya mu muryango mugali Nyarwanda. Nyakubahwa Itegeko nshinga igihugu cyacu kigenderaho ribaha ububasha bwo kuba ari mwe mureberera abanyarwanda twese, mukaba kandi muhagarariye Leta y’Urwanda. Ni muri urwo rwego mbandikiye kugira ngo icyo gikorwa cyatangiwe kandi gihagarariwe na Leta muhagarariye mugihagarike kuko cyibasiye igice kimwe cy’abanyarwanda mushinzwe kuyobora no kureberera ubwisanzure ntayegayezwa bahabwa n’itegekonshinga kuko ari abanyarwanda.

Nyakubahwa bamwe mu bayobozi bari gusobanura iyi gahunda hirya no hino mu bitangazamakuru bashishikariza abahutu bose ko bakwiye gusaba imbabazi abatutsi kubera Genocide ngo yakozwe mu izina ryabo. Nkumusore ukunda  igihugu kandi ukurikirana ibijyanye na politike y’igihugu cyacu, mbona ibi bihabanye nibyo mwakomeje gushishikariza abanyarwanda mu magambo mbwirwaruhame (Discours) mutahwemye kutugezaho mu bihe byashize ubwo kenshi mwadukanguriraga kwibona nk’abanyarwanda kuruta uko twakwibona aho twavuye (Imiryango, amoko, uturere ….), urubyiruko mbona twarakuranye koko uwo muco mwiza wo kumva ko tureshya ariko ibi byo byantunguye, rero nimba koko imvugo yanyu ariyo ngiro iyi gahunda mukwiye kuyihagarika kuko izazamura umwuka mubi mubo muyobora bikaba bishobora kuzateza ibindi bibazo nk’ipfunwe, agahinda no kwicuza ibyiza bamwe batanzeho umusanzu, igikomeye kurushaho amoko yari asigaye mubantu bakuru none n’abana bagiye kubyinjizwamo kandi uko babyinjijwemo si byiza kuko byerekana ko ubwoko bumwe ari bubi ubundi ari bwiza. Muri make impamvu nenga iyi gahunda ni uko yirengagiza nkana izi ngingo 6 zikurikira:

  1. Hari abahutu beza kandi benshi cyane badakwiye kwikorezwa uwo musaraba wo gukora Genocide, nabaha ingero: Nyuma ya Genocide hari Abana bigaga I Nyange b’abahutu (bashyizwe no mu ntwali z’igihugu kuko banze kwitandukanya na bagenzi babo b’Abatutsi) imiryango yabo kuri ubu nkeka ko yari ifite ishema ko yabyariye Igihugu intwali, none ko bagiye gusigwa ubusembwa bw’icyaha batakoze, batanatumye umuntu kugikora mu izina ryabo? Hari abahutu bakijije abatutsi muri Genocide bahigwaga, hari n’abandi bahutu bapfanye n’abatutsi muri genocide kuko banze kubatanga ngo bicwe urugero ruzwi cyane n’urw’umupadiri w’I Mukarange (Kayonza), Hari abahutu b’abanyeporitike barwanyije gahunda  za Leta yacyuye igihe zacagamo abanyarwanda ibice babarwanyiriza mu gihugu bashinga amashyaka bacishamo ibitekerezo byabo birwanya iyo politike mbi ingero hano ni nyinshi sinazirondora. Mwibuke ko hari n’ababiguye mo bashyinguye ku I Rebero imiryango yabo n’amashyaka yabo nkeka  bari bafite ishema ry’ibyo barwaniye none imiryango yabo nayo isabe imbabazi?, urugero rwanyuma natanga ni urw’abahutu bafashe iyambere nabo bakajya ku rugamba bagafatanya n’abandi bagahagarika Genocide. Mu by’ukuli nabo ibyo byagakwiye kubatera ishema, Nyakubahwa mumbabarire hano ntarugero mbaha kuko nziko mubazi kundusha kuko mwari mu ishyaka rimwe icyo gihe. Abo ni bamwe mu bahutu bafatwa nk’ ibyitegererezo byiza k’Urubyiruko rw’U Rwanda kuko bafashe imyanzuro ikwiye mu gihe byari bikomeye. Abatabarutse Imana ibahe iruhuko ridashira kandi nemera ko barwaniye ukuli, arikose abakiriho bahumeka babarizwa mu byiciro navuze cyangwa imiryango yaba Nyakwigendera nabo bazagende basabe imbabazi kandi benshi baranabihombeyemo, bakicirwa imiryango…? Nyakubahwa icyaha ni gatozi nta bwoko bwabazwa ibyo abantu bandi bakoze ngo mu izina ryabo kuko ubwoko bwose ntibwaba bubi cyangwa bwiza.
  1. Abatutsi bose siko bahizwe muri genocide, amateka avuga neza ko abatutsi bose atariko bahizwe, abari barayobotse Muvoma ntakibazo bagize ingero zirahari kuko nk’Interahamwe uwari uzikuriye mu rwego rw’Igihugu yari umututsi. Kubw’ibyo mbona umuryango w’umututsi wakoze genocide nawo udakwiye gusabwa imbabazi kuko wagize uruhare mu mahano yagwiririye igihugu cyacu. Kandi mubyukuli  abo na bo bafite abavandimwe bandi bazize Genocide bagomba gusabwaho imbabazi, ku rundi ruhande bakagira abahitanywe na bamwe mu muryango wabo; ubwo bo bazabarwa he?
  1. Generalisation niyo yoretse imbaga mu Rwanda: Imbarutso ya Genocide yabaye  mu ijoro ryo kuya 06/04/1994 ubwo indege yaritwaye uwari Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Juvenal Habyarimana yahanurwaga n’igisasu, Abatutsi nabitwaga ibyitso by’inyenzi batangira kwicwa bazira ko ngo bahanuye indege y’umubyeyi, umututsi wo mucyaro hasi ku mudugudu utazi gusoma no kwandika yewe utazi no kurashisha itopito yashinjwe iryo hanurwa ry’indege kandi yahanuriwe I Kigali hakoreshejwe misire. None muri iyi gahunda Umuhutu warwanye muri FPR, Uwahishe abatutsi bakarokoka ndetse n’uwarwanije ubutegetsi bwahozeho nabo bashyizwe mu gatebo kamwe ngo bihanire ubwoko bwabo Hutu bwakoze genocide? Iki se kibaye icyaha cy’inkomoko umuhutu wese azihana? NDUMUNYARWANDA se ibaye Batisimu abahutu bose bakwiye gucamo? Mbona harimo akarengane kuko leta yacyuye igihe abataragiye muri POWER yabise abagambanyi babuzwa amahoro, bicirwa imiryango, birukanwa kukazi abandi barapfa none no kuri ubu bagiye kwambikwa ubusembwa bwa Genocide batahwemye kurwanya? Bahungire hehe handi ko bari bageze igihe cyo gusoroma ibyo babibye? Numva gushyira mu gatebo kamwe (Generalisation) ari politike ishaje kandi mbi yatumazeho abantu kuyikoresha ubu ni ikosa rikomeye kuko ubwo amateka ntacyo yaba yaratwigishije! Nta bwoko bwaba bubi bwose.
  1. Uburemere bw’icyaha cya Genocide: Genocide mu mategeko mpuzamahanga ni icyaha gikomeye cyane kandi kidasaza kubw’ibyo uruhare rwose wayigiramo ntuba ukiri inyangamugayo amategeko agukuraho ubudahangarwa bwose. Numva mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye abaguye muri Genocide ari ukubaha ubutabera nyabwo mugahana ababigizemo uruhare bose kandi mwibuka ko imbabazi zitavanaho ibihano, nkaba numva uruhare rwose umuntu yakwiyemerera yakoze harebwa mu mategeko agahanwa. Ibiri gukorwa byashyirwa mu rwego rwo gufatanya icyaha n’abakoze amarorerwa, mbibutse ko hari abafunzwe kuko batatabaye abari mu kaga ubwo abandi nabo mbona abari kuzisaba aribyo nabo bakoze.
  1. Ninde uhagarariye Ubwoko ubwo aribwo bwose?: Nyakubahwa ubwo mperuka mu ngando (2011) nigishijwe ko amoko mu Rwanda atakibaho, ariko ikigaragara nanjye nemera mu kanwa byavuyemo, Munyandiko birahishwa, mu ndangamuntu ni amateka ariko mu mitima ntibyigeze bivamo. None Nyakubahwa muzemera ko hagira uhagararira ubwoko hutu, twa cyangwa Tutsi Kugirango asabwe cyangwa asabe imbabazi? Numva bitaba ari byo kuko uwo muryango cyangwa iyo groupe yaba ishingiye ku bwoko kandi Itegeko Nshinga ribuza umutwe uwo ariwo wose wavuka ushingiye ku bwoko,…. Byatandukanya abanyarwanda. Ubwo rero mbona iyi gahunda itararebye abazasaba n’abazasabwa imbabazi. Nkuko nabivuze igiye kugarura amoko mu bana batari bayazi kandi aze mu buryo bubi bwerekana ko ubwoko bumwe ari bubi ubundi bukaba bwiza.
  1. Imbabazi zigira umumaro nI izivuye ku mutima sizivuye mu gihiriri: Nyakubahwa, ubundi muri rusange imbabazi zisabwa umuntu wakorewe icyaha zigasabwa n’uwagikoze kuko amaze kumenya kandi yemera neza ko ibyo yakoze ari amakosa cyangwa ari icyaha akaba kandi yiteguye kutazongera gusubira mu ikosa ibyo abikora nta gahato ahubwo ari umutima nama we ubimwemeza. Uzitanga ntategetswe kuzitanga kungufu ahubwo areba koko uzisabye niba azikwiye kandi atazongera kumuhemukira yarangiza akazimuha kandi nyuma ntabimucyururire nawe ntagahato ashyirwaho mukuzitanga. None umuntu uzasabira undi imbabazi dore ko atanamutumye ni iki cyemeza ko uwo wabikoze atazongera agakora nkabyo dore ko atariwe uzisabiye? Uzitanze se n’iyihe garanti yagira imwemeza ko bitazongera? Dore ko dukwiye kwibuka ko uwakoze icyaha siwe uri gusaba imbabazi…  Nyakubahwa ndabona atariko bizagenda ahubwo birasa n’agahato, kuko umwanya munini utwarwa nuwo kubyigishwa (Gusaba imbabazi) ubundi bamwe bakemera kubera umwiherero tutamenya ibyawubereyemo. Nkabona rero nta mumaro izo mbabazi zagira igihe zitari gutangwa kubushake, uwakoze ikosa yishakire uwo yahemukiye amusabe imbabazi atabibwirijwe. Anaduhe garantie ko atazongera kudusiga icyo cyasha nk’abanyarwanda.

 

Nyakubahwa nsoza iyi baruwa natanga umusanzu wanjye mbagira inama zikurikira:

  1. Nyakubahwa Itegekonshinga ribaha uburenganzira bwo guhagararira abanyarwanda twese, amarorerwa yagwiririye u Rwanda ni ibyago bikomeye kandi icyasha cyagiye k’umunyarwanda wese, rero mbona ko gahunda ya NDUMUNYARWANDA ikwiye kuza twese abanyarwanda hadaciwemo ibice tugakubitwa icyuhagiriro ndetse tukemera ko habaye Genocide yaduhesheje isura mbi mu ruhando mpuzamahanga iryo pfunnwe rikaba iryacu twese aho kuba irya bariya cyangwa bano dore ko buri gice nyarwanda ukijoye utakiburaho inenge, ubundi Nyakubahwa mububasha muhabwa n’itegeko bwo guhagararira u Rwanda n’abanyarwanda mukaduhagararira abakorewe n’abakoze Genocide izo mbabazi mukazisaba mu izina ry’abanyarwanda muhagarariye batavanguye kuko nyine TURABANYARWANDA ntituri ABAHUTU, ABATUTSI cg ABATWA ubundi mukizeza amahanga ko nta Genocide izongera kubaho dore ko itanashoboka hatabayeho inkunga ya Leta.

2. Nyakubahwa ikindi mbona ko cyafasha, numva iki aricyo gihe hajyaho campain ku Murenge cyangwa ku Kagali yo kurata ubutwari bw’ababashije guhisha abandi bahigwaga muri uwo murenge cyangwa Akagali abahizwe bagatanga ubuhamya uko bahishwe ababahishe nabo bakavuga uko biyemeje gukora ibitari byoroshye, bakambikwa imidari yakwitwa izina kurwego rubishinzwe maze abana mu midugudu bagakura babona umuntu wakoze ibyo abandi batinye gukora, akabagira inama zo kwanga ikibi cyose kabone niyo baba ari ababyeyi be bagikora. Mbona byaba urugero rwiza aho kubereka ko hari ubwoko bwavukanye icyaha bukamara abantu. Ubundi kurwego rw’igihugu hakambikwa Imidende abanyapolitike bikuye umugati mu kanwa cyera bagatinyuka bakavuga ibitaragendaga muri icyo gihe bigatuma bangwa na benewabo, bagakurwa ku kazi, bagafungwa, bakitwa ibyitso… ndetse n’amashyaka yose yarwanije ibitekerezo bya cyera byavanguraga abantu nayo ntabure kuri uwo Mudende tukayamenya, tukayaratira abandi. Bityo Abasore n’inkumi bashaka kuba abanyaporitiki bakabona abo bagisha inama zo kwanga ikibi kabone niyo cyaba gikorwa n’abo basangiye ishyaka. Bityo abasore n’inkumi tugakurana imihigo nk’iyizo ntashyikirwa zakoze ibitoroshye. Abo bakazaba abantu ndeberwaho bityo iyi gahunda ya NDUMUNYARWANDA isige umurage ku bana bato wo guharanira kwanga ikibi niyo byaba bigukura amata kumunwa cyangwa niyo byaba bikorwa na mwene wanyu ukabyanga wivuye inyuma. Bitabaye ibyo nkukombona iyi gahunda izasiga NDUMUHUTU, NDUMUTUTSI, NDUMUTWA aho gusiga NDUMUNYARWANDA NYAWE.

Amashyaka yarwanije ingoma mbi, abanyapolitike barwanije ibitekerezo bibi bya cyera byavanguraga abanyarwanda, abantu batabaye abandi bakabahisha cg bakajya muri opposition kurwanya ikibi ….. cyo nimuze abo bantu mvuze tubarinde kwicuza ibyiza bakoze ahubwo baterwe ishema n’uko batabaye abari bababaye bakabaha ubuzima.

 

Muhorane amahoro n’U Rwanda ruzira amacakubiri.

Umusore utuye mu ntara y’amajyepfo

Rwanda.

Niba ushaka kugira icyo usubiza uyu musore , wanyura ku buyobozi bwa Blog cyangwa ukatwandikira kuri addresse ikurikira: busenock@yahoo.fr

Aho gahunda yo guhatira Abahutu bose gusaba imbambazi si intambwe ya mbere y’umushinga wo kubarimbura ?

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

MicrosoftInternetExplorer4

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

he and mme youth conneckt dialogue

Nk’uko byatangijwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame afatanije n’umufasha we kuwa 30/06/2013 mu ihuriro ry’urubyiruko ryiswe Youth connekt, basanze inzira nziza ari uguhatira umuntu wese wo mu bwoko bw’Abahutu gusaba imbabazi ku byaha byakorewe abavandimwe babo b’Abatutsi. Handitswe byinshi mu gihe iri jambo ryiswe “ijambo rutwitsi” ryari rimaze kuvugwa. Cyakora, nunvaga ibyavuzwe n’ibyanditswe bihagije, cyane cyane ko nibwiraga ko ari ijambo ryamucitse (Perezida), nuko aribeshya kandi nta muntu bitabaho. Iyo biba ibyo, ntacyo byari kuba bitwaye cyane. Nyamara, siko biri ahubwo gahunda yo kugereka  “Genocide” ku bahutu bose bigahamywa no kuzasaba imbazi kwabo ngo ni umushinga wizwe neza n’Abambari b’Agatsiko. Iki gikorwa kikaba kigomba gukurikizwa vuba na bwangu guhera mu tugali, imirenge, uturere n’intara zose z’igihugu.

 None se kuki Leta y’Agatsiko ihisemo ko  umuhutu wese asaba imbabazi ku cyaha cya Genocide?

Impamvu ni nyinshi ariko reka turebe zimwe murizo cyane cyane izishamikiye ku mahame n’amategeko bigenga icyaha cya ‘Genocide’:

Impamvu ya 1:

Ubusanzwe, icyaha cya «Genocide» ni icyaha gikorwa na Leta. Ibi ntibivuga gusa ko Leta iriho igomba kuba ibyemera kandi ibizi neza. Oya! Birashoboka ko byategurwa n’igice kimwe cy’abenegihugu kikiyemeza kurimbura ikindi gice cy’abenegihugu ariko Leta ntishobore gukumira uwo mugambi mubisha kubera impanvu zinyuranye. Imwe muri izo mpanvu ni uko Leta ishobora kuba iri mu bihe by’ amage n’imidugararo ku buryo ntacyo ishobora gukora ku kaga kose gashobora kugwirira abenegihugu. Aha Leta iba igaragara nk’aho itakiriho (Anarchism).

Ibi kandi nibyo byabaye mu Rwanda kuko Leta y’Agatsiko ntako itagize mugutekinika uko “Genocide yateguwe”:  kubihamya Leta ya Habyarimana byarananiranye, kubigereka kuri Leta y’inzibacyuho nabyo byabaye nko gukama ikimasa. Ibi byose byararuhanyije kuko Leta ya FPR yigizaga nkana. Ukuri ni uko ubwicanyi bwo mu Rwanda bwabuze gikumirwa kuko FPR yari yarabuteguye neza, ibikora ibizi neza, yapanze ko nyuma y’urupfu rw’Umukuru w’igihugu Leta itazabasha kwisuganya mugukumira ibikorwa byose bizakurikiraho. FPR yari izi ko Abatutsi bazapfa ari benshi kubera ibihe by’imidugararo igihugu kizaba kirimo.

Ibi kandi nibyo abasirikare benshi ba FPR bahamya. Nyakwigendera Lt Abdul Ruzibiza ati: «Kagame yiyita umucunguzi w’abatutsi kandi ariwe watumye kubarimbura bishoboka, ndetse akanatubuza kubatabara twari tubishoboye ». Abandi bati twibarije Nyakubahwa Paul Kagame kubw’igikorwa kigayitse yateguraga asubiza ko « nta batutsi bakiba mu Rwanda, bose babaye abahutu ». Abasangirangendo be kandi bemeza ko ngo yivugiye ko « nta warya umureti atamennye amagi ». Ikindi FPR yari izi kandi yateguye neza ni iki : n’ubwo Abatutsi bari gupfa ari benshi ariko n’urupfu rw’Abahutu batagira ingano rwagombaga gukomerezaho. Aha nta gihamya idasanzwe dukeneye kuko uko byagenze byabara umupfu!

 Impamvu ya 2:

Icyaha cya Genocide ni icyaha kidasaza. Kwikoreza iki cyaha Abahutu bose rero ni imwe mu nzira zo kujijisha no guhunga ubutabera. Kagame azi neza ko iki cyaha hatabonetse abakemera mu buryo budasubirwaho cyazamugarukaho n’abambari be maze bakaryozwa ibyo bakoreye abanyarwanda byose. Nanone kandi azi ko ushyizweho icyaha cya « Genocide »  kizamukurikira kuva mu bwana bwe kugeza ashaje. Azi kandi ko abahutu bose nibemera icyo cyaha, bizaba bimuhaye indi ntwaro azakomeza gukoresha igihe cyose ashatse kwikiza bamwe muri bo azaba ahararutswe cyangwa ashaka kugirira nabi mu buryo ubwo aribwo bwose!

 Impamvu ya 3: 

Kwikoreza icyaha cya «Genocide»  Abahutu bose ni imwe mu nzira zo kubatera ipfunwe no kubakumira (Marginalisation) mu gihugu cy’amavuko. Bityo umwana w’umuhutu narerwa apakirwamo ko afite icyaha cy’inkomoko, cyangwa akwiye kwikorera ibyaha byose by’Abahutu ntazigera agenda yemye (azahorana complexe d’infériorité) kandi ntazigera agira imbaraga zo kubaza impanvu uburenganzira bwe buri guhonyorwa n’abakaburengeye! Azunva buri gihe ko ibyo akorerwa ari impuhwe, nta burenganzira  bimukwiye. Ushaka kubyumva neza azongera atege amatwi inkuru y’Umusore Bamporiki.

Impamvu ya 4: 

Umugambi nk’uyu w’iteshagaciro ukorewe bamwe cyangwa bose mubagize ubwoko, ushobora kuganisha akenshi ku irimburwa ndakumirwa rishobora gukorerwa igice cyangwa bose mubagize ubwo bwoko. Ni ukuvuga ko kwigisha no kunvisha ko Abahutu bose ari ruvumwa, ibyihebe, bavukana icyaha cy’inkomoko, badakwiye kubaho muburenganzira busesuye nk’ubw’abandi beneguhugu; bishobora kubaviramo kurimburwa cyangwa kwicwamo benshi. Iri rimbura bwoko rero niryo abahanga bagenekereza bakita « Genocide » kuko riba ryizwe neza kandi rigashyigikirwa na Leta. Ibi kandi birunvikana kuko aho Agatsiko gahatira Abahutu gusaba imbabazi, kurundi ruhande kaba gatungira agatoki Abavandimwe babo b’Abatutsi ngo «dore ababarimburiye imiryango nta n’umwe uvuyemo». Ikizakurikira ibi mugitege amaso !

Impamvu ya 5:

Kugereka‘Genocide’ ku Bahutu bose ni igikorwa cy’iterabwoba. Iyi ni intwaro ikomeye Agatsiko gashaka gukoresha mugucekekesha Abahutu bose. Kagame yemeza ko n’uwakwanga icyo cyaha agashaka kubaza impamvu uburenganzira bwe buri guhonyorwa atazigera amenya ikimukubise. Birababaje!

 Impamvu ya 6:

Iyi kandi n’intwaro ivuguruye mu gutoteza no guhindura ruvumwa umuhutu wese. Duhereye 1994, FPR yazanye gahunda yo gufunga umuhutu wese itarobanuye kandi ibikora ntabutabera igamije. Ihame ry’uko umuntu wese afatwa nk’umwere rihinduka ko umuhutu wese aba ari umu «Genocidaire». Ibyo byarangiye, Abahutu bose bategetswe gusaba imbabazi, utabikoze akazagwa muri gereza. Dore uko  byagenze: abakoze ibyaha bararekuwe, abere baguma mu buroko ! Ndahamya ko n’uyu munsi hari abakiborera muri za gereza hirya no hino bazira ko banze kwemera icyaha cy’inkomoko! Ntibyarangiriye aho kuko hahise haduka indi ntwaro yaje ifite ubukana burenzeho abatekinisiye bise «Gacaca». Ubwo kandi nibwo icyaha kitabaho mu mateka n’amategeko cyadukaga:  « Ingengabitekerezo ya Genocide ». Ibyo ntibyarangiriye aho, ahubwo TIG n’Urugerero rurageretse. Twizere ko « Saba imbabazi niwanga wicwe ! » ariryo turufu rya nyuma.  Umunyarwanda we ati nyamara « wirukankana umugabo cyane iherezo ukamumara ubwoba ».

 Impamvu ya 7:

Gutwerera iki cyaha Abahutu bose bakagisabira imbabazi ni uburyo bwo guhishira amateka. Amateka nyakuri y’u Rwanda ateye inkeke Agatsiko Sajya kubera ibyo kakoreye abanyarwanda. Kuvuga ukuri ntibabishobora n’ubwo byabavura! Kubeshya nibyo bashoboye. Ariko se kugeza ryari? Kugeza ubu ikinyoma cy’ Agatsiko cyemeza ko mu Rwanda habaye «Genocide yakorewe Abatutsi » hakajyaho akadomo. Ibyo kandi niko biri ariko hariho akitso, kuko “Genocide” yahekuye u Rwanda ntiyarimbuye Abatusti ngo isige Abahutu ndetse n’Abatwa. Aho rero niho ihurizo ribuza u Rwanda n’Abanyarwanda kwibohora inzigo n’inzangano rizingiye. Ibi sinabitindaho kuko n’ubwo umuco w’ikinyoma wahawe intebe, kujijisha amahanga bikagirwa iturufu ry’ubutegetsi, ariko ngo «amaherezo y’inzira ni mu nzu».

Impamvu ya 8:

Izi ngirwa-mbabazi kandi ni ryaturufu ryataye agaciro mu ruzungu bita « Diviser pour régner ». Agatsiko karitegereje gasanga ubwo Abatutsi n’Abahutu bazaba bamenye neza ukuri kubyaye mu Rwanda bazarara bagakubise hasi. None dore bamwe baguye muri uwo mutego ngo aha Agatsiko ni abacunguzi ! Hari n’abandi bemeza ko ukuri bakavugishije ariko bazahakishwa; bene abo nibo baheze mugihirahiro aka ya mpyisi bahaye ibuye rishyushye igirango ni inyama, ikabura ubucira n’ubumira!  Cyakora hariho abandi benshi cyane ubu bicecekeye kubera kwanga kurigiswa, dore ko byabaye umuco. Nyamara hari n’abandi biyemeje kujya ahagaragara bagaharanira ukuri kabone n’iyo byaba ngombwa ko bakuzira. Kuko ngo kuratinda ntiguhera. Ukuri ntikujya gupfukiranwa ! Guca muziko ntigushya ! Wica ukuvuga hakavuka babiri. Iherezo rero ukuri kuzaganza kandi Abanyarwanda bose bakugire intwaro irwanya ikinyoma Agatsiko kicaje ku ntebe. Umunsi ibyo byabaye kandi si kera, amagambo azaba ashize ivuga, Agatsiko bazagatsinsura kandi ntikazongera kuvugwa ukundi, uretse kuvumwa ubuziraherezo !

Impamvu 9:Guhunga imbabazi nyakuri.

Ntarujijo rurimo, iyi gahunda yo guhatira Abahutu bose gusaba imbabazi ntigamije imbabazi nyakuri. Iyo haza kuba hashyizwe imbere imbabazi nyakuri iyi gahunda ntiyari kugirwa gahunda y’ubwoko bumwe gusa ahubwo yari kuba gahunda y’Abanyarwanda bose. Umwana umwe yabwiye Kagame muri ririya huriro ko nawe agiye gusaba imbabazi Abahutu ariko igisubizo yahawe kirababaje. Ahari mwakongera mukiyunvira.( http://www.youtube.com/watch?v=pI2GhnIHbKs ). Gusaba imbabazi nyakuri rero ntawabirwanya, ariko bigakorwa n’uwakoze icyaha kandi akazisaba uwagikorewe.

Nyamara, twabonye ko “Genocide” ari icyaha cya Leta kandi tuzi ko Leta ikomeza igihe cyose (Principe de continuité de l’Etat). Umukuru w’igihugu rero ushaka kubaka no kunga abanyarwanda akwiye gufata iyambere agasaba imbabazi z’ibyaha ndenga kamere Leta iba yakoreye abenegihugu bose. Ikindi mu muco w’Abanyarwanda  bemeza ko umwera uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose. Umukuru wigihugu afashe iyambere agasaba imbabazi abanyarwanda bose mw’izina rya Leta, yaba atanze urugero rwiza kubanyarwanda bose. Ibisigaye byakwikora. Ibi Umukuru w’igihugu yakwiye kubikora atitaye ko ibyaha asabira imbabazi yaba yarabigizemo uruhare , ahubwo akabikora kuko ariwe uhagarariye Leta nyuma y’amarorerwa yahekuye Abanyarwanda twese.

Umwanzuro

Izi mbabazi rero, Agatsiko kibutse guhatira Abahutu gusaba Abatutsi nyuma y’imyaka 20 bakorewe Genocide, si impuhwe keretse niba ari zimwe za Bihehe. Agatsiko kagamije kurangaza Abanyarwanda twese. Kagamije kwereka Abatutsi ko kabitayeho cyaneee,  bityo ntihazagire ubaza uwakomye imbarutso ya Genocide yabahekuye. Agatsiko Kagamije kandi gutera ubwoba Abahutu bose ngo hatazagira ubaza aho imirambo y’abatikirijwe i Kibeho n’ahandi henshi iba ngo bayishyingure mucyubahiro gikwiye ikiremwamuntu. Agatsiko kagamije ko Ababyeyi batazigera bibaza icyo abana babo baziraga kandi bakomeje kuzira mu mashyamba ya Kongo. Ibi ariko ni ukwibeshya. Umuntu wese akwiye kwibaza impamvu y’iri terabwoba ridashira.

Mu Rwanda hari akarengane kandi kagomba guhagarikwa mu maguru mashya. Umuntu wese ufite gukunda u Rwanda (Patriotisme) akwiye kureba icyo yakora. Kuko nukomeza kurebera iherezo nawe akarengane kazakugeraho kandi ntuzabona n’uwo kubara inkuru. Abanyarwanda barananiwe, « Inzira y’ umusaraba » bashowemo ikwiye guhagarara hagatangira « inzira y’urumuri ».  Igihe kirageze ngo Agatsiko kavugirizwe induru ! Indirimbo ibe « turambiwe ikinyoma, akarengane n’amacakubiri mu bana b’u Rwanda»

Venant Nkurunziza

Umutaripfana wo mu Ishyaka Ishema

 

 

Madame Jeanette Kagame ntavuga rumwe n’umugabo we kuri bimwe mu bintu bikomeye.

Madame Jeanette Kagame ntavuga rumwe n’umugabo we kuri bimwe mu bintu bikomeye.

jennette-kagame3

“…tuzi twese ko icyaha ari gatozi ndetse n’abemera Imana bavuga ko “Buri vi rizipfukamira” Madame Jeannette Kagame.  Ifoto dukesha http://www.leprophete.fr/news.php?id=221

Kuwa 30 Kamena uyu mwaka I Kigali hahuriye urubyiruko rukabakaba cyangwa rurenga 1000 ku butumire bwa Imbuto Foundation, umuryango ukuriwe na Madame Perezida Jeannette Kagame. Mu ijambo ritangiza ibiganiro byaranze uwo munsi Madame aratwicikra akajisho uko u Rwanda ruhagaze muri iki gihe ndetse n’uburyo bukwiye bwo gukemura ibibazo mu rwego rwo kubaka ejo hazaza. Reka turebere hamwe ibikubiye muri iri jambo turishime cyangwa turinenge ntawe uhutajwe,turyuzuze cyangwa turicenshure, niyo demokarasi duharanira.
1. Urubyiruko rufite inyota yo kumenya amateka.
Mu ntangiriro y’iri jambo madame yadusubiriyemo ibyo duhora tuvuga. Amateka ni ikintu cya ngombwa cyane , atwigisha ubuzima bw’abatubanjirije, ibibazo bahuye nabyo n’uburyo babikemuye, ibyiza babayemo n’uburyo babigezeho, amakosa bakoze dukwiye kugendera kure, ibi bikadufasha gushushanya isura y’igihugu cyiza kizira umwiryane. Madame abishimangira agira ati : “twemera ko urubyiruko rw’u Rwanda rugomba gusobanukirwa neza amateka y’igihugu cyacu, yaba ameza ndetse n’amabi twanyuzemo”. Nta kuri kuruta uku.

2. Wenda (Igihugu) kizongera gutabarwa n’abato
Madame ntahakana ko U Rwanda rufite ibibazo ahubwo uretse ko we abigereranya n’ibyariho mu gihe FPR yateraga muri 1990. Aragira ati “Ababohoje u Rwanda bangana namwe ndetse hari bamwe bari batoya”. Nuko ati “namwe nimutabare igihugu cyanyu”. Ibi bisobanuye ko bya bindi opposition ivuga isaba abantu guhaguruka (ndlr: bagakora revolution) ariko na Madame abibona. Abo batandukanira ni uko opposition yo ivuga iti bizagerwaho naho Madame we abivuga ameze nk’udafitiye uru rubyiruko icyizere: “Wenda kizongera gutabarwa n’abato” kuko kigeze ku muteremuko.
3. Urubyiruko ntirugomba kwikorezwa ibyo rutagizemo uruhare

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}
Madame Jeannete yasabye abantu ko bakwiye kwicara hamwe bakaganira bavugisha ukuri, bakavuga aho bakomeretse. Yagize ati: « Kera iyo inzara yateraga, ababyeyi bakoraga ku mbuto babikiye ihinga ritaha, bagatekera abana maze bakaramuka kabiri… natwe rero dushonje amahoro asesuye nimuze tujye inama nk’abaryi b’imbuto ».

Aha nahageze mpita nongeraho nti mbese Opposition tutibagiwe na FDLR bakaganira na FPR bakavuga uko bakomeretse. Mbega ukuntu byaba byiza we!? Yongeye no kwibutsa ko niba hari abakibeshya ko bavukanye imbuto nk’uko byakunze kuvugwa ku Bami b’u Rwanda ko cyari ikinyoma cyambaye ubusa. Ati niba hari abibwira ko bazivukanye (imbuto) nibasigeho. Nkunda umuntu ntacyo ampaye!
Ikindi yagize ati: “… tuzi twese ko icyaha ari gatozi ndetse n’abemera Imana bavuga ko “Buri vi rizipfukamira”. Yongeraho ko bityo urubyiruko rudakwiye guterwa ipfunwe n’ibyo ababyeyi baba barakoze.

Byaje gupfira he?
Uyu mubyeyi rero akimara gutangiza iri huriro ngo Abahanga mu by’amateka nibo baganirije urubyiruko. Amateka bavuze yo ni agahomamunwa. Icya mbere cyantangaje rero ni ukuntu ari urubyiruko ari abarugezagaho ayo mateka bose barabeshyanye karahava. Mwese muzi ijambo Perezida Kagame yavuze mu minsi yashize yibutsa ko yohereje Abasirikare muri Congo bakarasa abagomba kuraswa ! Ariko abagabo babiri nako aba jenerali James Kabarebe yunganiwe na Rwarakabije barihanukiriye bati reka nta Munyarwanda ingabo zacu zigeze zica. Rwarakabije nawe ararahira ati: ni ukuri ( kwa Shitani) rwose nanjye nabihagazeho. Abo bombi barangije rero ikindi cyansekeje ni uko hari umwana w’umukobwa warokotse amasasu y’izo ngabo nawe waje ahita rwose ashyira mu ngiro ibyo bamwigishije (byo kubeshya) ati rwose umusirikare yaraje amfata akaboko anyereka inzira igana iwacu! Hahahahaha. Utazi Inkotanyi yageze muri Congo uko yasaga azambaze! Ninde wari kunyomoza uyu mukobwa? Ni Rwarakabije se cyangwa ni Kabarebe? Cyakora uwo mwana yagororewe kuzoroherezwa kwinjira mu gisirikare nyuma y’imyaka itatu yose bamutera utwatsi, bigaragara ko aricyo yari agamije dore ko ubushomeri mu rubyiruko cyane cyane urw’Abahutu buvuza ubuhuha.

Abandi baje kwinjira muri uwo munsi bakavangira Madame Jeannette, ni Rucagu Boniface ndetse n’undi musore usanzwe azwi cyane mu kazi ko gucukura imisarani maze bo bamagana ibyo Madame yari yavuze ko icyaha ari gatozi. Ni uko basaba imbabazi z’ibyaha ngo benewabo b’Abahutu bakoze. Ibi rero Perezida Kagame we yahise abigira itegeko ngo Abahutu bose bagombe basabe imbabazi z’ibyaha benewabo bakoze. Madame Jeannete yagize ubwoba bwo kumwambura micro ngo amwibutse ko icyaha ari gatozi!9059_324602541005074_1952928076_nIfoto dukesha urubuga https://www.facebook.com/urubuga.rwizanews

Perezida Kagame kandi yongeye kuvuga ku kibazo cyo gutesha abantu agaciro cyabaye mu mwaka wa 1973 aho ngo bakorakoraga izuru rya mushiki we ngo bumve uko izuru ry’umututsi rimera. Niba ibi byarabayeho birababaje. Icyo twakwibaza ni iki: Ese turimo kubikumira dute? Ese bitandukaniye he no guhamagara abana b’Abahutu ukababwira ngo nibasabe imbabazi z’ibyaha na Se cyangwa abavandimwe babo bakoze? Ese bitandukaniye he no kwemeza umwana ko ya masasu wamurasaga Bukavu, Masisi, Lubutu, Kisangani, Mbandaka ,…burya batashakaga kumwica kandi ababyeyi be bo yarabahitanye? Nyamara ntibizoroha.
Biragaragara ko u Rwanda rufite ibibazo bikomeye. Urubyiruko bararubeshya narwo rukababeshya kakahava. Nyamara buriya iyo ririya jambo rya Jeannete Kagame rikurikirwa tugasigara dushaka uko ryajya mu bikorwa yari kuba ari intambwe ikomeye. Icy’ingenzi ni ukugira Ubutwari bwo kuvuga Ukuri noneho tugaha igihugu umurongo uzaturinda umwiryane. Ukurikiye neza ijambo rya Jeannette n’irya Kagame uhita ubona ko batavuga rumwe ku bintu bimwe bikomeye.