Tag Archives: Jenoside yakorewe abahutu

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA GATATU

Tariki ya 03/10/2022: Kuzirikana ubwicanyi bwakorewe abahutu mu isoko rya Karambi muri Komine Rukara

Ku ya 20 Mata 1994, abasirikare ba FPR bateye Segiteri ya KARAMBI BAGOTA abaturage hari benshi bari barahahungiye baturutse mu yandi makomine ya Byumba. Bose hamwe bageraga ku bihumbi bitatu. Ahagana mu ma saa moya za mu gitondo, Inkotanyi 60 zitwaje imbunda harimo n’iziremereye bategetse abaturage guteranira ku kibuga inyuma y’aga centre k’ubucuruzi. Abo basirikare bategetse abaturage kwicara kugira ngo bumve imigabo n’ imigambi FPR ibafitiye.

Abasirikare bafashe imbunda bazitunga mu baturage batangira kurasa batarobanura. Bamwe bateye za grenade. Abaturage bagerageje kwiruka bararashwe bagwa ku basanzwe bakomeretse. Amaraso y’abandi yamenetse ku bari bazima. Umutagabuhamya Daniel yafashwe n’isasu mu kuguru na eclat mu nda,ku kibuno no mu gahanga. Amaze kugwa ntabwo yashoboye kunyeganyega cyangwa ngo avuze induru. Yaratekereje ati ” ni uku bapfa.” Amasasu yarahagaze, ariko amenya ko abicanyi babaye baruhutse ngo bongere amasasu mu mbunda maze baze kongera.

Daniel yarahagurutse agenda acumbaurika, ku bw’amahirwe amasasu ntiyamufata. Yahungiye muri Parike ya Akagera, mu bihuru n’ibishanga, arokoka atyo.

Twibuke abazize jenoside yakorewe abahutu, duharanire ubutabera, turinde abarokotse bakomeje guhigishwa uruhindu, twandike amateka yacu atarimo ikinyoma.

Advertisement

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA KABIRI

Tariki ya 02/10/2022

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu guhera : Umunsi wa kabiri : Kuzirikana ubwicanyi bwakorewe kandi bukomeje gukorerwa intiti n’abanyabwenge b’abahutu

Indege ya Perezida HABYARIMANA ikimara guhanurwa, ingabo za FPR zahise zitangira gukusanya no kwica Abahutu b’ABANYABWENGE i Remera.

Muri kariya gace ka Remera mu mujyi wa Kigali, FPR kandi yica abantu 121, cyane cyane Abahutu b’abanyabwenge n’imiryango yabo yose, hagendewe ku rutonde rwari rwarateguwe mbere.

Harimo uwahoze ari perefe wa Kigali; Claudien Habarushaka, wahoze ari perefe wa Ruhengeri; Marcel Munyangabe, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ubugenzuzi n’abagize umuryango we; Sylvestre Bariyanga n’umuryango we wose; Émile Nyungura hamwe n’umuryango we wose (umuhungu we, umuririmbyi Corneille ubarizwa muri Kanada, niwe warokotse wenyine); Emmanuel Bahigiki n’umuryango we wose; Iréné Kayibanda, umuhungu w’uwahoze ari perezida Grégoire Kayibanda; Muhamud Rahamatar; Félicien Mbanzarugamba, wahoze ari minisitiri w’abaminisitiri; Benoît Ntigurirwa, n’abandi benshi.

Alison Des Forges wa Human Rights Watch (HRW) yatangaje ibi bikurikira, mu 1999  :

“Mu munsi umwe cyangwa ibiri nyuma yo kubura imirwano [6 Mata 1994], abasirikare ba FPR batangiye kwica abantu bafitanye isano na guverinoma y’u Rwanda, ingabo, cyangwa imitwe ya politiki yatekerezaga ko yanga FPR. Kenshi na kenshi, abo basirikare bashakishaga abahutu mu ngo zabo kandi bakica n’abagize umuryango cyangwa abandi, bashoboraga kuzaba abatangabuhamya. Ku ya 9 Mata, ingabo za FPR zishe Sylvestre Bariyanga wahoze ari perefe wa Ruhengeri n’umuryango we mu gace ka Remera ka Kigali. Inzo ngabo kandi zishe Col. Pontien Hakizimana wahoze ari umupolisi w’igihugu, umugore we n’abana be na Major Helene Bugenimana, umupolisi w’igihugu, hamwe n’abana be batatu, bari kwa Hakizimana.

Ku ya 12 Mata, abasirikari ba FPR bambaye imyambaro yi’ngabo z’igihugu bishe Emile Nyungura, umuyobozi w’ishyaka PSD. Mu gice cya Gishushu cya Kigali, ingabo za FPR zishe Felicien Mbanzarugamba, umuyobozi w’uruganda rukora inzoga rwa Bralirwa ndetse n’abandi,  zishe Emmanuel Hitayezu wahoze ari minisitiri w’igenamigambi ndetse n’umugore w’umututsi. Théoneste Mujyanama wawahoze ari minisitiri w’ubutabera n’umuryango we bishwe ku ya 16 Mata naho Phénéas Bwanakeye wakomokaga ku Kibuye yiciwe hamwe n’abandi mirongo itatu na babiri mu rugo rw’umuhungu we mu gice cya Remera cya Kigali.

Ku ya 13 Mata, Emmanuel Bahigiki wahoze ari umunyamabanga mukuru wa minisiteri ishinzwe igenamigambi, yavuye mu rugo rwe n’umuryango we ndetse n’Abatutsi bamwe na bamwe yari yahishe ashorewe n’abasirikare ba FPR; abatutsi basabwe gukomeza ariko bagiye kumva bumva amasasu menshi y’ingabo za FPR ahitana Bahigiki n’umuryango we. Claudien Habarushaka wahoze ari perefe wa Kigali, aheruka kugaragara ashorewe n’abasirikare ba FPR.

Abantu batari bake bahungiye kuri MINUAR kuri stade Amahoro bajyanywe n’abasirikare ba FPR hanyuma “barazimira.” Muri bo harimo Charles Ngendahimana, murumuna wa umunyapolitiki wishwe Emmanuel Gapyisi, na Dogiteri Prudence, umuganga wavuraga abakomeretse bari aho kuri sitade”.

Liyetona Abdul Joshua RUZIBIZA, wahoze ari umusirikare wa FPR yemera ko bitwaje intwaro batangiye guhiga abanyabwenge b’Abahutu mu mujyi wa Kigali kuva ku ya 13 Mata 1994.

Abivuga muri aya magambo:

Ikindi gikorwa, cyakozwe na bataillon ya 3, DMI n’intagondwa za FPR, ni ugutoranya no gushimuta Abahutu aho bajyanwaga ari imbohe na APR mu mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyakozwe n’abantu bazi umujyi wa Kigali neza n’abanyapolitiki barinzwe na FPR. Ni bwo Kapiteni Charles KARAMBA, Kapiteni Jean Damascène SEKAMANA, Serija Deus KAGIRANEZA hamwe n’abandi bashinzwe iperereza bakoze urutonde rw’Abahutu bagomba kwicwa bitwaje ko bize, cyangwa abahutu bafite imiryango ikomeye. Igikorwa cyari cyoroshye kuko bakuye amakuru mu miryango y’abatutsi y’impunzi kuri stade Amahoro i Remera cyangwa muri CND”.

Ubwicanyi bwakorewe abahutu ni jenoside. Nawe ushobora gushyira umukono ku nyandiko yabigenewe mu rwego rwo guaranira ubutabera.

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Tariki ya mbere Ukwakira 2022:

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu, umunsi wa mbere: ubwicanyi bwakorewe abahutu muri sitade ya Byumba.

Abaturage b’abahutu Ibihumbi n’ibihumbi by’abahinzi n aborozi, abagabo, abagore n’abana bari barahungiye mu nkambi z’agateganyo i Nyacyonga, Muhondo n’ izindi nkambi zizwi nk’ inkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990 (les déplacés de geurre), impunzi zaratatanye inyinshi zerekeza i Byumba. Aho i Byumba, impunzi zahageze n amaguru zirembejwe n’inzara n’ inyota. Zakusanyirijwe iminsi itatu mu nkambi y’agateganyo mu nkengero z’umujyi wa Byumba zigoswe n’Inkotanyi.
Nyuma y’iminsi itatu bajyanywe muri stade ya Byumba.
Kuva ku ya 10 Mata 1994, haje urukurikirane rw’imodoka za gisirikare z’ inkotanyi. Ahagana mu masaha ya saa munani z’ijoro, abasirikare b’ inkotanyi batangiye gutoranya abagabo babarirwa mu magana babatandukanya n imiryango yabo, babakusanyiriza hamwe mu kindi gice cya Stade. Inkotanyi Dan Munyuza niyo yateye grenade ya mbere, abandi basirikare barasa urufaya. Byatwaye isaha irenga yo kwica abagabo bose bari bakusanyirijwe aho. Benshi ntibahise bapfa. Nyuma yo kuraswa bahuhurwaga n’ izindi nkotanyi zikoresheje udufuni zikabajanjagura imitwe.
Nyuma, haje kwicwa abasaza, abagore n’abana, hakoreshejwe grenade,imbunda za mashinigani n’agafuni.Ubwicanyi bwakomeje kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo amakamyo ya mbere yaje gutwara abapfuye. Bamwe bashyinguwe byihuse ku ruganda rw’ifarini n ‘ahandi mu mujyi wa Byumba.

Nyuma y’ icyumweru kimwe, Kagame yahamagaye umuyobozi w ingabo, Augustin Gashayija, amubwira ko gushyingura imirambo byari ubugoryi. INKOTANYI zasubiye Mu Rukomo, gutaburura imirambo. Iyo imirambo yajyanywe mu muri pariki y’Akagera yatwikishijwe lisansi na gaze.

Twibuke abazize jenoside yakorewe abahutu, duharanire ubutabera, turinde abarokotse bakomeje guhigishwa uruhindu, twandike amateka yacu atarimo ikinyoma.

Ubwanditsi