Category Archives: BURUNDI

SPECIAL BURUNDI :Ikibazo cy’Uburundi cyabonerwa umuti bwangu Kagame aramutse atabyivanzemo!

Ubu amahanga yose ahanze amaso igihugu cy’Uburundi kubera ibihe bikomeye cyinjiyemo. Twese twashimaga intambwe nziza Abarundi bamaze gutera mu bworoherane na Demokarasi none dore byose bigiye kuba impfabusa ! Kuba Perezida Petero Nkurunziza yongeye gutangwaho umukandida n’ishyaka rye kugira ngo abe yatorerwa kuba umukuru w’igihugu ubwa gatatu byarangije kuba ikibazo kitoroshye. Abakomeye ku masezerano ya Arusha yemeza ko nta mukuru w’igihugu ugomba kurenza manda ebyiri bahagurukije rubanda ijya mu mihanda . Akaduruvayo katangiye, abenegihugu batangiye guhunga, gufungwa, gukubitwa, gukomereka ndetse no kwicwa .

N’ubwo ariko bigaragara ko umutekano utifashe neza muri iki gihe, ikibazo cy’Uburundi kiramutse kireba Abarundi bonyine, nticyivangwemo n’abanyamahanga, benecyo bashobora kukibonera igisubizo gikwiye bidatinze. Hari inzira eshatu zasubiza iki kibazo mu buryo bwihuse.

1.Perezida Nkurunziza aramutse yemejwe n’urwego rubishinzwe nk’umukandida, ashobora gukoresha inzego z’umutekano z’igihugu agakanda abigaragambya, akagarura umutekano, ibintu bigasubira mu buryo, amatora y’umukuru w’igihugu agakorwa uko ateganyijwe.

Gusa rero kugira ngo iyi nzira ikundire Petero Nkurunziza byaterwa n’uko Opozisiyo igize intege nke, ntikomeze imyigaragambyo . Kuko iyi myigaragambyo ikomeje kongera ingufu ishobora kubyara Revolisiyo ya rubanda Petero Nkurunziza akagamburuzwa , amahanga akamukuraho amaboko, agahunga, agafungwa cyangwa akicwa , mbese akavanwa ku butegetsi n’ingufu za rubanda. Hari ahandi biherutse kuba,  kandi Abarundi ntibabiyobewe !

Muri iki gihe Petero Nkurunziza agomba gutekereza bihagije, agashyira mu gaciro inzira zikigendwa. Ubwo abaturage batangiye kwicwa , ni we byose bizajya ku mutwe (Responsabilite criminelle). Mu gihe azaba avuye ku butegetsi ku ngufu, yitegure ko azaruhukira La Haye, buriya icyumba cye cyatangiye gutegurwa !

2. Petero Nkurunziza ashobora gutanga imihoho, hakagenwa umukandida mushya wa CNDD-FDD

Kugena undi mukandida wa CNDD-FDD byagabanya ubukana bw’imivu y’amaraso ariko ntibihagije ngo igisubizo kibe kibonetse. Ndasobanura impamvu. Koko rero n’ubwo Opozisiyo ivuga ko irwanya kandidatire ya Petero Nkurunziza, ifite ibindi bibazo bibiri biyikomereye kurushaho.

Icyambere ni uko Ishyaka CNDD-FDD rigikomeye cyane kuko rigikunzwe n’abaturage benshi bazi aho ryabakuye. Nta gushidikanya, iri shyaka rishobora rwose kongera gutsinda aya matora yo 2015,  n’iyo yaba mu mucyo , nta kwiba amajwi kubayeho. Ibi ntibyabura gutera Opozisiyo ubwoba.

Icyakabiri ni uko tudakwiye kwibagirwa ukuntu Opozisiyo yanze kwitabira amatora yo mu 2010 , ikikura ityo mu kibuga,  bigaha CNND-FDD gutsinda ayo matora no kwigarurira imyanya yose y’ingenzi y’ubuyobozi bw’igihugu. Kubera iyo mpamvu, kugeza n’uyu munsi  Opozisiyo igerageza kwirwanaho ariko igasa n’ikinira hanze y’ikibuga . Intege nke ifite ni aho zituruka . Icyifuzo cya Opozisiyo y’Uburundi muri iki gihe,  n’ubwo itacyatura neza ngo ikivuge, si ukwishora mu matora izi neza ko izatsindwa!

3.Gushyikirana na Opozisiyo hagashyirwaho Leta y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi.

Mu by’ukuri iyi niyo nzira abenshi mu bagize Opozisiyo bifuza . Kandi birumvikana. Kuko Opozisiyo ibashije kwinjira mu butegetsi nibura amezi nka 18 yabona uburyo bwo kwiyubaka, ikazajya mu matora nayo yaratoye agatege.

Iyi nzira ifite akamaro cyane kuko yaha Petero Nkurunziza inzira yiyubashye yo gusohoka (sortie honorable) nyuma y’inzibacyuho atagombye kugaragurwa mu byondo  kandi na Opozisiyo ikabyungukiramo.

Abakunda Uburundi bakaba babwifuriza icyiza n’amahoro bakwiye gutekereza bwangu , bagafata icyemezo bidatinze kugira ngo badaha rugari akaduruvayo ba Rusahuriramunduru batazabura kubyaza umusaruro mu nyungu zabo bwite.

IKIBAZO GIKOMEREYE UBURUNDI KIGIYE GUTURUKA MU RWANDA….

Inzira eshatu tuvuze haruguru zagira agaciro mu gihe Paul Kagame yaba ativanze mu bibazo by’Uburundi. Gusa rero hari ibimenyetso simusiga bitari bike byerekana ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we uriho gushakisha IMPAMVU yo kwihambira ku butegetsi mu 2017, yarangije gupanga uko yakwifashisha akaduruvayo ko mu Burundi, we ubwe yiteguye kugiramo uruhare…

Tuzabikomerezaho ubutaha.

BIRACYAZA…

Padiri Thomas Nahimana.

Umukandida w’ Ishema Party,

Mu matora ya Perezida yo mu 2017

Pour le Professeur Reyntjens, le feu burundais, est un feu régional

Scénarios pour le Burundi par le Professeur Filip Reyntjens

filip

La question quant au droit du président burundais Pierre Nkurunziza de briguer un troisième mandat lors des prochaines élections présidentielles de juin suscite de vives tensions qui ont déclenché un flux croissant de réfugiés vers les pays voisins. Elle est même parvenue à diviser le parti au pouvoir le CNDD-FDD.

Avant de se pencher sur les scenarii possibles pour le Burundi dans futur immédiat, ce papier aborde brièvement la question constitutionnelle. Deux articles de la Constitution de 2005 sont concernés. L’article 96 dispose que “Le Président de la République est élu au suffrage universel direct pour un mandat de cinq ans renouvellement une fois”. L’article 302 qui figure à la section intitulée « Dispositions particulières pour la première période post-transition » est ainsi libellé : « A titre exceptionnel, le premier Président de la République de la période post-transition est élu par l’Assemblée nationale et le Sénat réunis en Congrès, à la majorité des deux tiers des membres ». Les défenseurs du troisième mandat avancent que le mandat 2005-2010 “ne compte pas” puisque Nkurunziza n’a pas été élu au suffrage universel en 2005. Par conséquent, le mandat 2015-2020 constitue le deuxième et aucunement le troisième. Même si ces pro-troisième mandat ont le bénéfice d’une certaine ambigüité constitutionnelle, leur position est intenable pour au moins deux raisons, sans même devoir invoquer les Accords de paix d’Arusha de 2000 comme certains le font. Un: l’article 302 est une disposition temporaire portant uniquement sur la période 2005-2010. Elle n’est plus en vigueur et ne peut dès lors être invoquée aujourd’hui. Deux et surtout : alors que l’article 96 dispose du nombre de mandats, l’article 302 traite simplement de la modalité de l’élection 2005. Il ne concerne en rien d’autres aspects de la fonction présidentielle, notamment le nombre de mandats. Essayons une démonstration par l’absurde: si la modalité de l’élection présidentielle était amendée, cela signifierait-il que Nkurunziza peut se présenter pour un autre mandat ?

J’aborde maintenant les scenarii spéculatifs cela s’entend qui vont de souhaitables à catastrophiques. Ils sont présentés à titre d’alerte pour montrer que le Burundi peut devenir dans un proche avenir une très dangereuse boîte de Pandore pour la région des Grands-Lacs.

Un. Le CNDD-FDD propose un autre candidat que Pierre Nkurunziza. Le parti dispose de beaucoup de prétendants compétents qui formeraient des présidents convenables (d’autres personnes possibles constitueraient cependant des candidats moins convenables ; Nkurunziza pourrait être tenté par le scénario Putin-Medvedev avec eux). Compte tenu de la grande popularité du CNDD-FDD quoique entamée par la mauvaise gouvernance et les récentes dissensions provoquées par la question du troisième mandat, ce candidat remporterait probablement les élections, même si les élections sont libres et équitables. Comme le stipule la Constitution, Nkurunziza devient alors Sénateur à vie et une personnalité respectée, au pays et à l’étranger, pour sa sage décision et pour avoir privilégié le bien de la nation. Si le candidat proposé est choisi par consensus, le CNDD-FDD retrouve son unité et redevient la principale force politique incontestée et incontestable du pays.

Deux. Le CNDD-FDD propose Pierre Nkurunziza. Il appartient aux institutions compétentes (la Commission électorale nationale et vraisemblablement la Cour constitutionnelle) de déterminer si cette candidature est constitutionnellement admissible, décision à laquelle l’on peut s’attendre à moins que ces dernières ne fassent montre d’une indépendance inhabituelle. L’opposition, les média, la société civile et l’Eglise catholique se mettent à protester. Les manifestations sont organisées à Bujumbura et dans d’autres villes. De nombreux manifestants sont arrêtés et certains sont tués. La communauté internationale condamne et menace de prendre des sanctions. Les élections sont malgré tout organisées, de façon plus ou moins ordonnée et Nkurunziza est élu. Le régime réprime les manifestations, devient autoritaire et agit comme si de rien n’était. La fatigue et la répression finissent à vaincre l’opposition interne et la communauté internationale qui reprend progressivement l’aide après une suspension momentanée. Le CNDD-FDD se divise en deux factions.

Trois. La candidature de Nkurunziza est violemment contestée. Un grand nombre de manifestants sont tués dans les villes et les opposants à Nkurunziza sont pris pour cibles en ville et à la campagne par la jeunesse du parti CNDD-FDD, les Imbonerakure et les anciens combattants du mouvement. Les factions du CNDD-FDD entrent dans des affrontements violents. La police soutient Nkurunziza, mais l’armée se divise. Les soldats pro et anti-Nkurunziza au sein des unités, ou entre unités, se mettent à se battre. Les politiciens de l’opposition et les membres de la société civile fuient le pays ou entrent dans la clandestinité. L’état de siège est proclamé, et les élections sont reportées sine die.

Quatre. Les dirigeants de l’ancien CNDD-FDD, comme ceux qui se sont opposés à la candidature Nkurunziza et l’ex-président du parti, Hussein Radjabu, ainsi que le FNL aile-Rwasa entament de nouvelles rébellions. Ils récupèrent les armes laissées “en réserves” pendant le processus DDR et se mettent à combattre le CNDD-FDD de Nkurunziza, la police et les éléments pro-Nkurunziza de l’armée. Ils cherchent à constituer des alliances avec les unités de l’armée anti-Nkurunziza. Les combats se déclarent rapidement entre les différents groupes armés de l’opposition pour s’accaparer le plus de territoire possible. Des centaines de milliers se réfugient à l’étranger, tandis que d’autres centaines de milliers deviennent des déplacés internes sans accès humanitaire.

Cinq. Les restes des groupes rebelles de la RDC entrent dans la mêlée. Ils traversent la plaine de la Rusizi, attaquent Cibitoke et Bubanza et avancent sur Bujumbura. La rébellion rwandaise du FDLR saisit l’occasion créée par le chaos burundais et lancent des attaques au Rwanda, avec comme base d’assaut et de repli le Nord-Ouest du Burundi. Quelles soient vérifiées ou pas, des informations affirment qu’un nombre croissant de Tutsi burundais sont ciblés. En application d’une éventualité qu’il a publiquement annoncée quelques mois auparavant, Kagame donne ordre à l’armée rwandaise de contrer cette évolution jugée inacceptable par le régime de Kigali. Les Forces de défense rwandaises entre au Burundi pour intervention appelée « opération humanitaire » visant à « lutter contre le génocide ». Le Rwanda déclare qu’il va restaurer l’ordre après une courte campagne militaire. Les réfugiés et les déplacés intérieurs sont pris entre les feux de plusieurs forces combattantes sur un espace militaire très confus, sans lignes de front claires ni côtés en guerre évidents.

Six. La guerre civile s’étend sur le territoire congolais. Ni l’armée congolaise ni la Monusco ne sont capables de contrôler la situation. Plusieurs milices existantes mais semi-dormantes organisent des opérations « d’autodéfense » au Sud-Kivu. Elles établissent des zones autonomes et créent des enclaves dépourvues de toute présence du gouvernement central. Les troubles se propagent rapidement dans le Nord-Kivu où la rébellion M23 reprend ses actions militaires avec le soutien ouvert ou clandestin du Rwanda. Le conflit burundais est alors devenu une crise réellement régionale qui affecte trois pays et vraisemblablement des millions d’innocents – encore une fois.

Evidemment, ces scenarii peuvent ne jamais se réaliser et s’avérer une pure fiction politique, genre avec des si… Les scenarii sont en fait très peu probables, sauf le premier et le deuxième et peut-être le troisième. Ce sont les décisions prises par les acteurs, très souvent au hasard et en réponse à des menaces ou à des occasions, qui vont déterminer l’évolution de la situation. Cependant, ce papier vise à sonner l’alerte sur un très grave danger immédiat. Ce danger commence avec la décision du président Nkurunziza de briguer un troisième mandat présidentiel. Et c’est là que la ligne rouge doit être tracée. La communauté régionale et internationale doit par conséquent dire très clairement que cela est inacceptable et que la conséquence sera des sanctions extrêmement sévères contre Nkurunziza et ceux qui le soutiennent dans cette aventure potentiellement mortelle. Ces sanctions ne doivent pas s’appliquer uniquement au régime en place mais aussi aux figures de l’opposition qui empruntent des stratégies inadmissibles et dangereuses de tension et de violence. Des actions de médiation devraient venir en premier lieu, suivies par des mesures ciblées comme le refus de visas et le blocage des comptes bancaires ainsi qu’un avertissement préventif de la Cour pénale internationale. Une annonce à tous les acteurs qu’ils sont passibles de poursuites judiciaires, comme ce fut le cas il y a quelques temps avec la République centrafricaine.

Professeur Filip Reyntjens

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika y’U Burundi nibabere urugero abo mu Rwanda.

Kiliziya Gatolika y i Burundi iramagana manda ya gatatu y’Umukuru w’igihugu!

Abepiskopi ba Kiliziya gatolika y’i Burundi baramagana batarya iminwa ubushake bwo kurenga ku Itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha kugirango umukuru w’igihugu uriho afate manda ya gatatu. Dore uko babivuga :

« Ijambo rikuru kandi ridafobetse Abarundi bemeranije, bakongera bagapfundika, ni uko uwuramutse atowe akaba umukuru w’igihugu c’uburundi, uwari we wese atorenza ibiringo bibiri vy’imyaka itanu ».

Abanyarwanda nabo bategereje ko Abepiskopi babo bafata ijambo bakamagana uburiganya bwa Paul Kagame n’abambari be bifuza guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 kugira ngo Perezida Kagame akunde ategeke u Rwanda ubuziraherezo.

Gusimburana kw’abategetsi mu mahoro ni ishingiro rikomeye ry’umutekano n’amajyambere arambye mu gihugu. Ingingo ikomeye nk’iyi Kiliziya gatolika izi neza kandi ikunze ubutumwa bwayo ntiyabura kuyirwanirira ishyaka.

Mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu bwishuka ko buzahoraho iteka ryose. Abategetsi bariho bibwira ko u Rwanda ari akarima kabo, ko ahari u Rwanda bafashe ku ngufu ari umunani basigiwe na ba se. Ntabwo Leta yabo yubaha abaturage yahinduye ingaruzwamuheto; aho kubahiriza amategeko abategetsi bashingira ibikorwa byabo ku iterabwoba no ku butekamutwe n’itekinika biteye ubute.

Gusa rero ibimenyetso byinshi bikomeje kwerekana ko ubutegetsi bwa Paul Kagame butazashobora guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga. N’iyo babyifuza ntibazabigeraho batikozeho. Ahubwo bakwiye kwitegura kuva ku butegetsi, kuko manda yabo yanyuma yenda kurangira. Paul Kagame naba umuhanga, azasoza manda ye amahoro, ariko azabigeraho niyiyemeza kudakomeza kungikanya amakosa ashobora gutuma  rubanda imuvudukana bitarenze umwaka w’2016.

Ibihugu by’ibihangange byahoze bishyigikiye ubutegetsi bwa Kagame byarangije kumubwira ko byiteguye kumurekura agahomboka, ndetse ntibigitinya kugaragaza ko byiteguye kwifatanya n’abamurwanya.Utabibona ni impumyi.

Twifurije Paul Kagame gushishoza cyane, agahitamo icyarengera ubuzima bwe, ubw’abana be n’ubw’abenegihugu batari bake. Naho igihe cye cyo gutegeka kiri kurangira, nabe umugabo abyakire neza.

IMPINDUKA ZIKOMEYE ngizi ziraje.Zishobora kuba mu mahoro kimwe n’uko zishobora guhitana benshi. Paul Kagame ntagishoboye kuzisubiza inyuma ariko ashobora kugira uruhare mu gutuma zitaremera Abanyarwanda.Amateka azamuhembera cyangwa amuryoze urwo ruhare rwe.

Les cadavres du Lac Rweru: l’UA envoie la commission d’enquête

imirambo

C’est une information RFI : la présidente de la Commission de l’Union africaine, Nkosazana Dlamini-Zuma, a répondu le 23 février dernier au président burundais, Pierre Nkurunziza, qui lui avait écrit quatre mois plus tôt, presque jour pour jour (le 22 octobre 2014), pour demander une aide dans l’enquête en cours sur le mystère des corps retrouvés flottants sur le lac Rweru. Ce lac est situé entre le Burundi et le Rwanda, et les deux pays se rejetaient la responsabilité. L’UA a finalement dit oui à la demande du Burundi, selon nos sources au sein de l’organisation, mais il reste beaucoup de détails à fixer.

Bujumbura commençait à montrer des signes d’impatience mais tout cela est oublié. L’ambassadeur du Burundi auprès de l’organisation africaine, Alain Nyamitwe, de passage à Bujumbura ce lundi 9 mars au soir, a confirmé l’information.

« Il y avait motif d’inquiétude », a commenté le diplomate burundais. Mais aujourd’hui, l’heure est à la satisfaction : « On n’a pas reçu de calendrier, mais on a une promesse ferme, écrite que la mission sera là bientôt », s’est réjoui l’ambassadeur Nyamitwe. Et d’ajouter : « Nous espérons que ça sera dans des délais raisonnables. »

En réalité, l’Union africaine a longtemps hésité sur la démarche à suivre car deux pays sont concernés. Le Burundi, qui a toujours assuré que les cadavres venaient du Rwanda, et le Rwanda, qui considère que c’est une affaire qui ne le concerne pas car les cadavres ont été retrouvés chez les voisins burundais.

L’Union africaine a songé à envoyer une mission dans les deux pays pour tenter de convaincre de la nécessité de coordonner les deux volets de l’enquête, toujours selon nos sources. Trop compliqué, elle y a renoncé et s’est donc focalisée sur le Burundi, qui a demandé son expertise. Les Etats-Unis, la Suisse et les Pays-Bas se sont engagés à financer le projet, qui verra notamment l’intervention de la plate-forme Justice Rapid Response, basée en Suisse.

U.S. Welcomes Robust UN Electoral Observation Mission to Burundi

usdos-logo-seal

Press Statement

Jen Psaki
Department Spokesperson
Washington, DC
January 7, 2015

The United States welcomes the start of the UN Electoral Observation Mission to Burundi (MENUB) on January 1. We look forward to continuing our relationship with the Office of the High Commissioner for Human Rights as it once again becomes a stand-alone entity within the UN system.

Although much has been accomplished in Burundi since the end of its civil war, much remains to be done. With national elections in Burundi beginning in May, MENUB has an important role to play in supporting a peaceful and inclusive electoral process that enables the people of Burundi to continue to build a more stable and prosperous society.

The United States reaffirms the continuing importance of the Arusha Accords, including their provisions regarding presidential term limits, which have been the foundation of a decade-long period of relative peace and stability in Burundi. To strengthen this foundation, all political actors, civil society, and the media need to be able to participate fully and without threats or intimidation in the political process.

MENUB will build on the work of the UN Mission to Burundi (BNUB), which drew down its mission on December 31. In its nearly four years in Burundi, BNUB worked with many partners inside Burundi to promote political dialogue, protect human rights, fight impunity, and promote justice and reconciliation throughout the country. BNUB created a space for Burundians to safely discuss political, economic, and social issues, and the country has profited from that intervention. The United States will support MENUB as it assumes the important role of providing independent assessments of the overall political and technical conduct of elections, and monitoring the security situation as part of the electoral process.

Source: http://www.state.gov/r/pa/prs/ps/2015/01/235664.htm

Iyi ntambara igarutse kwicisha abantu mu Burundi ikwiye kwamaganwa!

abarundi bapfuye

Ngaho nimwirebere ibyo aba assaillants barimo gukorera Abanyagihugu.

1. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo” Inkoni ikubise mukeba, uyirenza urugo”

Twese tuzi ukuntu amateka mabi yaranze igihugu cy’u Burundi yagiye agira ingaruka zikomeye mu Rwanda. Amateka mabi y’u Rwanda nayo akagira ingaruka ku Burundi. Niko byahoze, niko bikiri. Icyo umuntu yakwifuza ni uko n’amateka meza yagira ingaruka nziza mu bihugu byombi.

Koko rero kuri iyi si nta bindi bihugu bibiri biteye nk’u Burundi n’u Rwanda: bisangiye ururimi, bisangiye umuco, bisangiye IBIBAZO. Aho amaherezo ibi bihugu byombi ntibizagomba no gusangira IBISUBIZO ?

Muri iyi myaka 10 ishize, U Burundi ni igihugu cyari gitangiye kugaragara nk’ikiri gutera imbere mu nzira ya Demokarasi. Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka (2015) yakorwa neza , mu bwisanzure, mu nzira yubahirije Itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha, U Burundi bwaba buteye intambwe y’intangarugero kandi idasubira inyuma mu nzira ya demokarasi.

Gusa iyi ntambara yatangiriye mu CIBITOKE muri iki cyumweru gishize , igatezwa n’insoresore zitwaje ibirwanisho ziturutse mu majyepfo ya Kongo, irasa n’igendereye gukangura no gukabura abazimu b’ububwicanyi bwatsembye abaturage b’Abarundi batagira ingano guhera kera. Iyi ntambara itarasobanura neza abayiri inyuma irasa rwose n’igendereye gusubiza abavandimwe b’Abarundi mu icuraburindi nk’uko igikorwa kibisha cyo kwica Perezida Melchior Ndadaye wari watowe n’abaturage mu buryo bwa demokarasi isesuye cyatesheje igihugu cyose gahunda nziza cyari kimaze gufata, kigishorwa mu ntambara yamaze imyaka irenga icumi, amaraso y’inzirakarengane ameneka ubutitsa!

Abantu biyemeje gutangiza iyi ntambara ntabwo bifuriza Abarundi n’u Burundi amahoro. Ni abanzi b’ineza rusange, bakwiye guterwa utwatsi n’ibihugu by’inshuti n’abaturanyi . Nta gushidikanya ko abashaka iyi ntambara ari babandi n’ubundi bahora baronka inyungu zabo iyo hari akaduruvayo mu gihugu ndetse no mu Karere kose k’ibiyaga bigari. Mu  minsi mike ukuri kose kuraba kwagiye ahagaragara.

Koko rero hari ibibazo abantu b’umutima mwiza bakomeje kwibaza ariko bakabiburira igisubizo :

(1) Ko mu Burundi hateganyijwe amatora mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, udashaka kuyitabira arashaka iki kindi kizima ?

(2)Ko Amashyaka arenga 50 yemewe mu gihugu , ushaka ubutegetsi yakoresheje Ishyaka rye n’abayoboke baryo bakaganira n’abarundi babumva bakabafasha gutsinda amatora mu buryo bunyuze mu mucyo ?

(3)Ko i Burundi hari amaradiyo ane yigenga, hakaba Televiziyo yigenga, hakaba ibinyamakuru bitagira ingano byigenga, hakaba amashyirahamwe ya societe civile arenga igihumbi (1000) akorera mu bwisanzure…kuki hari abacyumva ko bagomba gushinga umurwi umena amaraso y’abanyagihugu kugira ngo bakunde bagere ku butegetsi ?

2.Ubwisanzure bugaragara i Burundi uwabutwihera no mu Rwanda !

                      

                                     Perezida Petero Nkurunziza

Uko bigaragara muri iki gihe, u Burundi bwasize u Rwanda cyane mu kubahiriza uburenganzira shingiro bw’abenegihugu harimo uburenganzira bwo kuvuga no kwandika icyo umuntu ashatse(freedom of expression) n’uburenganzira bwo gukora inama no kwishyira hamwe (droit de reunion et d’association), Ushaka gukora politiki ntafatwa nk’umwanzi wo guhashywa, amategeko aramurengera

Ibi nibyo bintu by’ingenzi cyane bibura mu Rwanda aho abaturage babayeho nk’imfungwa n’abacakara mu gihugu cyabo. Utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu ahita afatwa nk’umwanzi w’igihugu, akagerekwaho ibyaha by’ibihimbano atigeze akora, imbwa zikaba ziramubonye! Politiki ya FPR ni agahomamunwa !

Iyo ubonye ukuntu abategetsi b’u Rwanda birata ngo ngaha bateje igihugu imbere kurusha abaturanyi b’Abarundi wibaza rwose icyo bashingiraho kikakuyobera. Icyakora koko hari ibintu bine bigaragara ko u Rwanda rubirusha u Burundi muri iki gihe. Ibyo bintu bine ni ukubakira ubutegetsi ku:

  1. iterabwoba,

  2. ikinyoma,

  3. irondakoko no

  4. kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

    Muri ibi koko u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi ruza ku mwanya wa mbere ku isi hose, uwo mudari rukwiye kuwambikwa rwose.

  1. Ducengere ukuri ku ibintu

    Hari abantu benshi batarumva neza ukuntu umugambwe UPRONA watsinzwe ruhenu ukava ku butegetsi! Hari abandi batari bake bajya bibeshya bikomeye iyo bemeza ngo UPRONA “yagandaguye Melchior Ndadaye“ Perezida wa mbere w’umuhutu wari watowe n’abaturage mu mwaka w’1993 akaza kwicwa mu buryo buteye isoni n’abasoda bari bashinzwe kumurinda amaze amezi atatu gusa arahiriye kuyobora u Burundi!

Iyo urebye uko UPRONA byayigendekeye kuva icyo gihe n’uko ihagaze nabi uyu munsi, ubona neza ko ahubwo Melchior Ndadaye ari we “wagandaguye umugambwe UPRONA”, akawusandaza ku buryo budasubirwaho! Urupfu rubi Ndadaye yishwe ntirwashoboraga gusiga UPRONA ari ntaraga! Inabi igira umwihariko wo gusubira inyuma igasenya ibyo yubatse byose ! UPRONA niho igeze. Ubu yacitsemo ibice abasore n’inkumi ba Nouvelle generation bakomeje kubaka UPRONA yabo nshyashya ititeguye guheka no kubazwa ibyaha bikomeye batagizemo uruhare. UPRONA ishaje niyo urupfu rwa Ndadaye rwasize rwivuganye, mbese nk’uko FPR ikeneye abasore bayivugurura ishaje ikajyana n’amahano atagira ingano yakoreye Abanyarwanda,

Koko rero ibyo Melchior Ndadaye yarwaniye yabigezeho kurenza uko yabitekerezaga akiri mu mubiri, ni ukuvuga kurwanya no gutsinda ukwikubira ibyiza byose by’igihugu byari mu maboko ya UPRONA( nk’uko bimeze ku bwa FPR) no guharanira ukureshya kw’Abahutu n’Abatutsi b‘ i Burundi. Ubu Abahutu n’Abatutsi b’i Burundi bari kumwe mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu n’iz’umutekano. Nta mwenegihugu ugihezwa mu nzego z’ubucamanza, mu gisilikari no mu gipolisi, muri kaminuza, ….hose bagerageza GUSARANGANYA.

Ubu umurundi wese ashobora gutura muri Quartier ashaka mu mujyi wa Bujumbura. Za quartiers z’Abatutsi gusa Abahutu batageragamo ngo babeho, za Quartiers zari zihariwe n’Abahutu gusa, za Avenue de la mort….byose byasubiwemo, biriko birahinduka! Nta gahora gahanze.

Ariko ikiruta ibindi, Abarundi baratinyuka bakavugira ku mugaragaro bati: Wa mututsi we! Wa muhutu we! Nta we ushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside kubera ko yivugiye ibiriho. Buri wese aterwa ishema n’icyo aricyo kandi hari benshi bamaze kumva ko bidakwiye guhera ku bwoko bwawe ngo wumve ko ugomba kurimbura abo mutabuhuje ! Iyo mpinduka nziza igeze kure i Burundi.

Ibi se bizagera mu Rwanda ryari ko mbona gusa abirirwa biyemera ngo bateje igihugu imbere ariko wareba ibyo bakoze ugasanga ari amagambo yuzuye ibinyoma bigamije kwibonekeza gusa ! Bateye imbere bate? Guhatira abantu kukuvuga neza kandi nta kizima wabakoreye byitwa gushinyagura cyangwa gukina abandi ku mubyimba! Niyo mikino FPR imaze kumenyereza Abanyarwanda . Amagorofa y’abazungu batuye Kigali se amariye iki abaturage batindahajwe? Isuku yo muri Kapitali imariye iki abaturage 80% bicwa n’inzara n’ubutindi ? Umunyeshuri w’umuhanga waretse ishuri kubera kubura ubufasha , cyangwa uwarangije kaminuza akaba amaze imyaka 5 mu bushomeri….azi iki ku iterambere riririmbwa muri Kigali?….

Umwanzuro

Muri iki gihe, hari byinshi byiza Abanyarwanda bakwiye kwigira ku barundi .Abarundi bari mu nzira nziza yubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyabo, nibirinde gusa gutega amatwi ababashuka ngo bishore mu ntambara zisesa amaraso. Abarundi baraye bari bwinjire mu rwego rw’ibihugu bikomeye bigendera ku mahame ya demokarasi nibitondera amatora yegereje, bagatora mu bwisanzure, bubahirije itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha. Ishyaka riri ku butegetsi rifite “responsabilité” ikomeye mu gutuma ibintu bigenda neza. Rifite abagabo n’abagore batari bake bashyira mu gaciro kandi bamaze kugira ubunararibonye, twizeye ko batazakoza Abarundi isoni.

Nk’uko bivugwa ngo umuturanyi mubi arutwa n’itongon’umuturanyi mwiza ni « cadeau » itagereranywa itangwa n’Imana. Iyaba ibi bihugu byacu byombi byafatanyaga kubaka neza ejo hazaza h’amahoro ndetse amaherezo bikazarushaho kwegerana no gufatanya inzego zimwe na zimwe hagamijwe iterambere riboneye ry’abenegihugu babyo basanzwe bafite byinshi bibahuza kurusha ibibatanya. Akarere kose k’Ibiyaga bigari kabyungukiramo aho guhora gatezwamo imidugararo y’urudaca iturutse ahanini mu Rwanda no mu Burundi.

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda.

U.S. Urges Burundi and Rwanda to Investigate Deaths

usdos-logo-seal

Press Statement

Jen Psaki
Department Spokesperson
Washington, DC
September 25, 2014

The United States expresses its deep concern regarding the discovery of a number of corpses in July and August of this year, some bound and wrapped in plastic, in Lake Rweru, which borders Burundi and Rwanda. We note that several countries also raised their concern about these deaths during the Interactive Dialogue with the Working Group on Enforced or Involuntary Disappearances that was held in conjunction with the United Nations Human Rights Council in Geneva on September 12.

We urgently call on the Burundian and Rwandan Governments to conduct a prompt, thorough, and impartial and concerted investigation of these deaths with the assistance of independent, international forensic experts.

We firmly believe that these victims deserve to be identified, their families deserve to know their fate, and those responsible should be brought to justice.

Source:US Department of State

Un salut ému aux trois missionnaires assassinées

Des milliers de personnes à la Messe de funérailles dans le sanctuaire du Mont Sion Gikungu dans les faubourgs de Bujumbura

Sœur Olga Raschietti, sœur Lucia Pulici et sœur Bernardetta Boggian, les trois missionnaires salésiennes tuées entre dimanche dernier et lundi dans leur couvent de Kamange, dans la banlieue de la capitale burundaise Bujumbura, reposeront à partir d’aujourd’hui dans le cimetière de Panzi, non loin de Bukavu, le chef-lieu du Sud Kivu, dans l’est de la République démocratique du Congo, leur précédente terre de mission.

Ayant explicitement fait ce choix, en effet, les trois sœurs, toutes originaires de Parme, resteront dans le cimetière qui accueille déjà beaucoup d’autres missionnaires, hommes et femmes, qui comme elles ont engagé – et souvent sacrifié – leur vie en Afrique. Des milliers de personnes ont rendu hommage hier(11/09/2014) après-midi dans le sanctuaire du Mont Sion Gikungu, dans les faubourgs de Bujumbura, aux trois cercueils blancs alignés devant l’autel de l’église où a été célébrée la Messe d’obsèques. A cette occasion, les trois sœurs ont été saluées par toute la population de façon unanime et émue, reconnaissante pour leur action missionnaire, particulièrement précieuse dans un pays déchiré par les conflits depuis plusieurs décennies entre hutus et tutsis. A Kamange se trouve en effet un centre pour les jeunes fondé par les congrégations xaviériennes masculines et féminines pour promouvoir la cohabitation entre ethnies différentes. Des paroles de paix et de refus de tout esprit de vengeance contre l’auteur du délit – un déséquilibré, semble-t-il, sans aucun mobile idéologique ou religieux – ont retenti pendant l’homélie de l’archevêque de Bujumbura, S.Exc. Mgr Evariste Ngoyagoye, qui a concélébré la Messe avec plusieurs évêques et des centaines de prêtres, séculiers et religieux.

– See more at: http://www.osservatoreromano.va/fr/news/un-salut-emu-aux-trois-missionnaires-assassinees#sthash.djvB5XPa.dpuf

RWANDA/BURUNDI: Rotting bodies with bound limbs or stuffed in sacks,…

Some of dead bodies carried down by Akagera river into lake Rweru. Geographical situation hints that these bodies came undoubtedly from RWANDA. This takes place months after Human Rights Watch and the US State Department reported thousands of missing persons in Rwanda. Admin

Where they have come from and why they are there remains a mystery. Investigations have stalled as the case embarrasses Burundi and its powerful neighbour denies all knowledge.

Officially, just four bodies were found tied up in sacks last month – already enough to set alarm bells ringing in a region scarred by decades of political unrest and serious rights abuses.

Fishermen report seeing as many as 10 times that number, carried by the currents in the lake 270km north-east of Bujumbura.

Late last month a joint Burundi-Rwanda commission was set up to find the origin of the bodies, and Burundi’s presidential spokesman Willy Nyamitwe repeated this week that the two countries were working together on the case.

But on the ground, little seems to be done to unravel the mystery.

“On our side, we investigated by asking leaders in the area if there were any missing people, and they said no,” said local Burundian governor Aline Manirabarusha.

One diplomat in Burundi’s capital Bujumbura says the bodies were buried without an autopsy.

“It means that the people can never be identified, or know where they come from,” the diplomat said.

In 2006, the bodies of Burundian opponents murdered in political violence were thrown into various rivers in the country.

That was the year Burundi emerged from more than a decade of brutal civil war, and its political climate remains fractious ahead of presidential polls due next June.

Neighbouring Rwanda is led by strongman President Paul Kagame, who despite being credited with overseeing dramatic economic advances while in office, has also come in for mounting criticism for suppressing dissent, including the alleged assassinations of exiled opposition figures.

On both banks of Lake Rweru, which is 10km long, residents say they are sure the bodies were washed downstream by the Nyabarongo-Kagera river.

The river originates in Rwanda before flowing into Lake Rweru, on into Burundi and Tanzania, and emptying into Lake Victoria.

It has a grim history: during the Rwandan genocide in 1994, the bodies of some of those massacred floated down the river.

Near the water, a young Rwandan farmer describes how the main river, which splits into different channels, has in recent months taken a new path.

That is why the bodies have appeared in the lake, he says.

“Had they remained in the Kagera river, the injustice would never have come to light,” said the farmer, who lives with his family in a small hut at the edge of the river, a short boat ride from the border with Burundi.

“It was God who wanted these crimes not to go unpunished.”

The farmer says he has seen around 20 bags containing bodies flowing downstream in the river.

Local residents say the bodies started coming in mid-July. But after discovering them, they pushed them back into the water, for fear of bringing trouble on themselves.

Local official Manirabarusha also insisted the bodies come “down the Kagera river”.

But asked if that means the bodies come from Rwanda, the governor declined to comment.

“I do not know where exactly the Kagera is… I forget, ask geographers who have studied this,” she said, visibly embarrassed.

A senior Burundi official, speaking on condition of anonymity, said the case may never be brought to light because “Burundi will sacrifice the truth on the altar of its relations with Kigali”.

“It is crucial, because Burundi cannot afford to antagonise its powerful neighbour,” he said.

When contacted by AFP, Rwandan police spokesman Damas Gatera dismissed any suggestion the bodies have come from his country.

“There were no dead bodies in Rwanda or found in Rwanda, the ones we are talking about were found in Burundi,” he said.

When asked why Rwandan farmers have been ordered not to talk to journalists in the area, he said he did not know. – Sapa-AFP

source: iol.co.za

Cadavres du lac Rweru: la présidence burundaise répond à HRW

imirambo

L’organisation de défense des droits de l’homme Human Rights Watch (HRW) avait appelé, mardi 16 septembre, les gouvernements rwandais et burundais à enquêter après la découverte de plusieurs corps sur les rives du lac Rweru, à la frontière entre les deux pays. La présidence du Burundi, par la voix de son conseiller en communication, Willy Nyamitwe, joint par RFI, assure que des enquêtes sont menées en synergie par les polices rwandaises et burundaises.

« On ne peut pas dire que les enquêtes sont au point mort », insiste le conseiller en communication du président burundais Pierre Nkurunziza.

« Les autorités burundaises et rwandaises sont en train de travailler en synergie pour essayer de comprendre ce qui s’est passé. Vous savez, quand vous voyez des corps en décomposition, ça crée des inquiétudes », poursuit Willy Nyamitwe.

Human Rights Watch ainsi que d’autres organisations de défense des droits de l’homme s’étaient étonnées que les corps retrouvés flottant sur le lac Rweru soient immédiatement enterrés, enlevant tout espoir d’identification des victimes.

Des risques sanitaires

« Ce n’est qu’une question de principe. Des corps qui sont déjà en décomposition doivent être enterrés », explique encore le conseiller à la présidence burundaise, évoquant des risques sanitaires pour les populations riveraines du lac.

RFI avait recueilli des témoignages au Burundi ainsi qu’au Rwanda de riverains et pêcheurs qui assuraient que ces corps provenaient de la rivière Akagera, située du côté rwandais de la frontière.

« La seule chose que nous pouvons confirmer, c’est que ces corps ne proviennent pas du Burundi, parce qu’ils ont été charriés par cette rivière », ajoute Willy Nyamitwe.

Le conseiller à la présidence du Burundi se refuse à tout commentaire concernant la provenance de ces corps « en attendant les résultats des investigations en cours ».

Willy Nyamitwe assure que les relations entre le Rwanda et le Burundi sont « au beau fixe ». Néanmoins, précise-t-il, « nous ne sacrifions aucune victime au nom de ces bonnes relations. Ce qui s’est passé est condamnable et le Burundi ne peut que s’associer à tout effort afin de déterminer ce qui s’est passé. Le Burundi est gêné, quand même, de continuer à enterrer des corps qui ne proviennent pas de notre territoire », a-t-il conclu.

Source:  RFI