Category Archives: Politics

“Nimuhindura itegekonshinga muzirengera ingaruka zabyo”: Ubutumwa Ishema ry’u Rwanda rigeza ku Nteko ishinga amategeko

Paris taliki ya 1 Nyakanga 2015.

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda,

P.O Box 352 / 6729

Kigali -Rwanda

  1. Twebwe Abanyarwanda bibumbiye mu ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda tumaze imyaka irenga ibiri dukurikiranira hafi ibibera muri politiki y’u Rwanda. Twabonye akarengane abaturage bagirirwa mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane gashingiye ku byemezo bibafatirwa batabanje kubazwa icyo babitekerezaho. Twabonye n’aho abaturage bashyirwaho iterabwoba kugira ngo bemere ibyifuzo by’intumwa za Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi, bityo binyujijwe mu gisa n’ikinamico, hakagaragazwa ko ibyemezo byafashwe bishingiye ku gushaka kwa rubanda. Twagaye bidasubirwaho uburyo Intumwa za rubanda zitabashije guhagarara zemye ngo zivuganire abaturage.
  2. By’umwihariko muri iyi minsi hagaragaye inkubiri idasanzwe yo guhatira abaturage gusinya ku mabaruwa yateguwe n’abambari ba FPR asaba ko Itegekonshinga ryo mu 2003 ryahindurwa cyane cyane ingingo yaryo ya 101 ivuga ku byerekeye umubare wa manda umukuru w’igihugu atagomba kurenza.
  1. Twebwe nk’Abanyarwanda bagaragaje ko bafite igitekerezo cyo gukora umurimo mwiza wa politiki ishingiye ku kubungabunga inyungu rusange z’abenegihugu n’iz’u Rwanda, tugaharanira ko u Rwanda rwagira demokarasi isesuye igendera ku bitekerezo binyuranye bityo buri wese akihitiramo umuyobozi ufite umurongo w’ibitekerezo we yibonamo,
  1. Dushingiye kandi ku ndangagaciro twagize intego arizo UKURI, UBUTWARI no GUSARANGANYA ibyiza by’igihugu,
  2. Tubandikiye iyi baruwa mwe mugize Inteko nshingamategeko imitwe yombi ngo tubagezeho, tubibutse kandi tunabateguze ibi bikurikira:
  1. Impamvu zatumye ingingo y’101 y’itegekonshinga ijyaho ntizisaza

 Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda,

  1. Dukeneye kubaka igihugu cyiyubashye gifite inzego z’ubuyobozi zikomeye kandi giha buri mwenegihugu amahirwe angana n’ay’undi bityo ntihakongere kubaho igice cy’indobanure z’abavukiye gutegeka bonyine n’igice cy’abaremewe kubabera abagaragu no kuyoboka buhumyi. Ibi kugira ngo bigerweho,hateguwe Itegekonshinga ryatowe na rubanda mu mwaka wa 2003. Ingingo yaryo ya 101 igira iti:

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

  1. Iyi ngingo yagiyeho mu rwego rwo kwitoza no gutoza buri munyarwanda ko gusimburana ku butegetsi mu mahoro ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu kiyoborwa, kigendera kandi kikubaha amategeko. Ikigamijwe ni ukwirinda ibyo u Rwanda rwakomeje kwigaraguramo nk’uko amateka yacu abitwereka aho buri mutegetsi w’u Rwanda yagiye avaho ari uko yishwe, ndetse bigakurikirwa n’imvururu zasigaga n’abenegihugu benshi bishwe abandi babaye impunzi.
  2. Iyi ngingo kandi yagiyeho hagamijwe kubaka ubuyobozi bwubahiriza inshingano kandi bukabazwa ibyo butatunganyije (accountability). Ni ukuvuga ko nyuma ya manda ebyiri aba ari igihe gikomeye cyo kureba icyo umuyobozi yagezeho , mbere y’uko ajya mu kiruhuko. Bityo yaba yarakoze neza akabishimirwa, yaba yarakoze nabi akabigayirwa ndetse akaba yanakurikiranwa n’amategeko. Ni igihe kandi cyo kwitoramo umuyobozi mushya wo kwakira ucyuye igihe, gukosora ibyakozwe nabi no kumwuzuza ku bitararangiye.
  3. Iyi ngingo si igihano cyagiriyeho guhabwa umukuru w’igihugu wakoze nabi. Bityo bikwiye kumvikana neza ko umukuru w’igihugu waba arangije manda ze ebyiri, yaba akiri mutoya, yaba ashaje, yaba afite ingufu, yaba se afite uburwayi ubwo ari bwo bwose, yaba yarakoze neza cyangwa se nabi, iyi ngingo iramureba kuko icyo yagiriyeho ari ukwimika ugusimburana ku butegetsi mu mahoro, kwigisha no gusigasira imyumvire y’uko nta muntu kamara ubaho, nta muntu ukwiye kuba hejuru y’inzego, no kwibutsa ko umuntu acyura igihe ariko inzego z’igihugu zigahoraho. Izi ni impamvu zidasaza.

Dushingiye kuri “la lettre et l’esprit de la loi” tumaze gusobanura haruguru turabibutsa ko guhindura ingingo y’ 101 y’Itegekonshinga ngo  “kuko Bwana Pahulo Kagame ari we wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda ”ari amahano,  kandi ko uzabigerageza wese azabibazwa n’amateka.

2. Ubwinshi bw’Abanyamakosa ntibutuma ikosa ritaba ryo

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite ;

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda ;

  1. Dukurikije ibiri gukorwa muri iyi minsi tubona neza ko intumwa za FPR hirya no hino mu gihugu ziherekejwe n’inzego zakagombye gucunga umutekano wa rubanda, zahawe ubutumwa bwo gushakisha impamvu yatuma haboneka uburyo bwo guhindura itegekonshinga hakoreshejwe uburiganya n’iterabwoba. Guhindura Itegekonshinga kugira ngo umunyagitugu Pahulo Kagame abashe kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ngo kuko yakoze byinshi byiza biciye ukubiri n’amahame agenga ishyirwaho ry’itegekonshinga. Rimwe muri ayo mahame ni uko itegekonshinga rigomba kuba ribungabunga inyungu rusange z’abenegihugu, rikaba ridashyirirwaho kurengera  inyungu z’umuntu umwe ku giti cye.
  2. Tuzi neza ko hari abaturage bagize ubutwari bwo kwamagana iyi gahunda yo guhindura itegekonshinga cyane cyane ko nta mpamvu ifatika ihari. Nyamara abo benegihugu bashyizweho iterabwoba rikaze, bagategekwa gusinya ku mpapuro zateguwe n’intumwa za FPR. Iki kikaba ari ikimenyetso cy’ingoma ziyobowe n’abanyagitugu.
  3. Ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje gutangaza ko amabaruwa menshi ashyikirizwa Inteko ishinga amategeko ashyirwaho umukono n’abaturage babihatiriwe. Gushaka kwerekana ko iri vugururwa ridasobanutse risabwa n’abantu benshi si impamvu ihagije cyane cyane ko n’ubwinshi bw’abanyamakosa butabuza ikosa kuba ikosa.

Mushishoze cyane kandi mube intwari zibungabunga koko inyungu za rubanda maze mwange gutora uyu mushinga w’ivugururwa ry’itegekonshinga rigamije kwimika ingoma y’igitugu ku buryo budasubirwaho. Nimuramuka muwutoye, muzaba mutesheje ishema u Rwanda n’abanyarwanda kandi buri wese muri mwe rubanda izamufata nk’uwahisemo gushora u Rwanda mu mwiryane, kandi amaherezo muzabibazwa.

3.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizitabira amatora yo mu mwaka wa 2017

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite;

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda;

Duhereye kubyo twababwiye haruguru, twe twasezereye kuba indorerezi, dufata icyemezo cyo  guhagurukana n’Abanyarwanda tukabafasha guharanira uburenganzira bwabo bityo bagasubirana amahirwe yo kwitorera abayobozi bifuza . Niyo mpamvu:

  1. Twamaganye twivuye inyuma igitekerezo gitindi cyo guhindura ingingo ya 101 y’itegekonshinga iteganya umubare wa manda perezida wa repubulika adashobora kurenza. Tubaye tubateguje kandi ko dufatanyije n’ABATARIPFANA bose ndetse n’abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko batifuza ko itegekonshinga ritobwa, tuzakoresha uburyo bwose twemererwa n’amategeko n’amahame agenga ikiremwamuntu kugira ngo tuburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mugambi mubisha.

2. Turagaya cyane umuntu wese wishora mu cyaha gikomeye cyo gushishikariza abaturage igikorwa cyo guhindura iriya ngingo kimwe n’ugerageza kubatera ubwoba ngo nibadashyigikira umugambi wo kurihindura bazicwa cyangwa birukanwe ku kazi; kandi tuributsa ko uwo ibyo byaha bizahama amaherezo azabihanirwa n’amategeko.

3.Nta gisibya, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017 ndetse n’ay’abagize Inteko nshingamategeko azakurikiraho kugira ngo ABATARIPFANA dusangiye umugambi mwiza wo kuyobora igihugu muri demokarasi izira igitugu nabo binjire mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu no mu myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Nyakubahwa Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite ;

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda;

Kuri iyi taliki twizihizaho ubwigenge bw’u Rwanda, turabifuriza kugaragaza ubutwari mwanga gutora umushinga w’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’itegekonshinga. Turasaba buri wese muri mwe gutega amatwi ijwi ry’umutimanama we umubwira ko ineza y’u Rwanda n’abanyarwanda izaturuka mu kubaha amategeko no gusimburana ku butegetsi mu mahoro. Kunyuranya n’ibi, ni ugukora amahano buri wese muri mwe azaryozwa igihe kigeze.

Bikorewe i Paris, taliki ya 1 Nyakanga 2015

Mu izina ry’ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

Padiri Thomas Nahimana

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017.

Madamu Nadine Claire Kasinge

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’andi mashyaka

Bwana Nkurunziza Venant

Umunyamabanga ushinzwe amategeko no gukemura impaka

Bimenyeshejwe:

  1. Nyakubahwa Pahulo Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
  2. Abahagarariye mu Rwanda ibihugu bikurikira:
  • Leta Zunze ubwumwe z’Amerika
  • Ubuholandi
  • Ubwongereza
  • Ubufaransa
  • Vatikani
  • Ubudage
  • Ububirigi
  • Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi
  • Tanzania
  • Uburundi
  • Uganda
  • Kenya
  • Uburusiya

 

US strongly opposes any armed activity or incursions into Burundi

usdos-logo-seal

Press Statement

John Kirby
Department Spokesperson
Washington, DC
July 10, 2015

The United States is deeply concerned by reports that fighting has broken out in several areas of Burundi and by recently broadcast remarks by Burundians threatening to use force against the Government of Burundi.

We urge all parties in Burundi to commit themselves to constructive dialogue to resolve peacefully the political impasse that threatens to unravel the peace and stability ushered in by the implementation of the Arusha Agreement over a decade ago. The United States condemns violence as a means to attain political goals, and opposes any attempt to seize power through extraconstitutional means. We strongly oppose any armed activity or incursions into Burundi and will seek to hold accountable those responsible for gross human rights abuses.

Rurageretse hagati ya Olivier Nduhungirehe na Vestine Umugwaneza ku kibazo cya Karenzi Karake

Vestine Umugwaneza

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yo kuwa 7 Nyakanga 2015 ,Umugwanea Vestine yibazaga niba Olivier Nduhungirehe abereho kubeshya FPR cyabgwa niba ari FPR ishaka ko bayibeshya. Ibi byaturutse ku mvugo ya Olivier Nduhungirehe yemeza ko mandat d’arrets zatanzwe na Espagne zaba zarateshejwe agaciro na Interpol (urwego rwa polisi mpuzamahanga). Ari umunyamakuru Nkubito Jean Claude n’abandi benshi bifuzaga kubona inyandiko ya Interpol itesha agaciro izo mandats  cyane cyane mu gihe arizo zashingiweho ngo Karenzi Karake afatwe mu kwezi gushize.

Nduhungireho

Olivier Nduhungirehe

Olivier Nduhungirehe ntiyabashije kugaragaza ko ibyo avuga bifite ishingiro. Nyuma yo guhana amagambo kuri iyi ngingo, ku rubuga rwa facebook Vestine Umugwaneza aragera aho akananirwa kwihanganira icyo yita ikinyoma cya Olivier. Dore uko abivuga:

Olivier Nduhungirehe, 

Documents tugusaba zirihe ko icyumweru gishize? Niba ntazo ba impfura uceceke!
Uti “le riducule ne tue pas”. Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa ntacyo intwaye!
1 .Iyo biba uko, (le ridicule ne tue pas ) uba warapfuye ukinjira mu Rwanda ukigira umuvugizi w’abarokotse jenoside mu Rwanda nyuma yo gutoteza abashakaga kwibuka ababo wiga Louvain la Neuve, icyo wabahoraga ni ukwibuka ngo wowe utibuka! Cyakora icyo gihe wari akagabo kazi gushimangira ibyo kemera n’ibyo gashaka! Wabatesheje umutwe barazubara ! No kuregana ubifitemo uburambe! Wari ubishoboye kugeza ubwo na regitora (ndlr:rectorat ) yakumenye kuko wayisabaga kugufasha gusiribanga abo bantu mwari muhanganye.

Urumva ko wowe utanamenye ko intambara yarangiranye umupanga wawugeranye mu Bubiligi. Abo mwari mushyamiranye harimo mon beau frère. Ubu njya mubwira ko yatsinze kuko ndetse ubwejagura mu mwanya we, et en sa faveur kandi ari aya nda, kuko uba uhakwa! A cette époque nazaga mu biganiro byategurwaga ku Karere k’ibiyaga bigari ndetse na activités za association y’abagore narimo membre. Au moins deux fois par mois nabaga ndi LLN(ndlr:Louvain La Neuve). Ubukana n’ubumara wari ufite sinabubwiwe narakumvise. Singushinja ngo ndamuke, bref icyo gihe yari wowe watsimbararaga kubyo wemera. Kuba rero warahindurije ubwonko ntupfe , le ridicule ne tue pas!
2. Ibuka igihe wari umuvugizi wa M23, nakubwiye ko uri mu rugamba utazi uko rwatangiye, intambara utazi abayishoje, ko uri no mu kibuga utazi waracecetse uraruca urarumira M23 imaze kwiha umudende w’ububwa n’ubuswa! Urumva ko na squelette yawe ariyo yari isigaye ntuma ya Louvaine La Neuve, ubu aba ari kadavelé! Cyakora umenyereye gushinja JB Ntaganda buriya uzamufashe woherereza procureur ibyo utunze muri computer uzanabikora ubone icyo urisha! Le ridicule ne tue pas M 23 yarishe, yaribye, yaratsinzwe, yarasunnye izuba riva ,ubu ntuba ukiriho, le ridicule ne tue pas!

Uti “ibisa birasabirana” , yes! Uzi kujya mu bajiji utari umujiji? Nkubito kuva namumenya, ururimi yavugishaga nirwo akivugisha, ntararucurika ngo avugishwe cyangwa ahakirizwe. Avuga uko abyumva n’uko abibona n’uko abyemera kandi ntacyo araba, Vestina nawe ni uko. Ntidushyamirana by’abatindi n’abashumba! Ndetse n’abo wirirwa usakumira ibiri ku mbuga , uhakirizwa ngo urabereka abatabyumva nka leta nako wowe ubita abanzi; njye ibyanjye ntukeneye kubibaha, bari kuri mur yanjye barabyisomera! Bamwe tujya tunabiganiraho batanshinja ubwicanyi unshinza nkaho wambonye nica kwa Nduhungirehe. Nta muntu ndahutaza muziza ubwoko bwe, n’ uzabimbwira nkumva narabikoze mbikuye ku mutima nzamusaba imbabazi ndi Vestina !

Sinigeze nemera intambara narimwe yabaye mu 1990. Sindi Kinyogote wa Nkubito ndi Vestina wo mu basinga b’abayabuza. Sindaba agakoresho cyang wa gasuku y’umuntu n’ umwe! Nsaba Imana ngo nzarinde mpfa ntabaye umumotsi, ntahunahunye nk’uko ubigenza ngo ukundwe! Ubundi bavuga ko abanyabutare bavukana abiri yisumbuye ayo agomba kuba yarasigaye mu ngobyi cyangwa mu nda akaba umurage mwiza w’umwana ugukurikira! Wowe ufite ayo wakoreye, urayatsindira. Iyo ugira ayo wavukanye uba ugira isoni cyangwa ukamwara!
Ngo agahinda? K’iki? Saba imbabazi mu izina ry’ubwoko bwawe nk’uko HE P Kagame abigusaba ubundi ureke abarwanye barurye bagusigire utamire uturapfarapfa, Umire utanduranya, abandi kandi babayeho batanduranya.

Cyakora agomba kuba ari wowe ukorera gahunda gouvernement yo kurwanya la haine ethnique!
Bwana porokireri bénévole rero leta yubakwa n’ibitekerezo by ‘abayinenga ikamenya icyo rubanda bashaka, na porogaramu ikorwa hakurikije ibyifuzo bidapfinagaza , nta leta yubakwa n’ubujajwa, n’uburiganya, bw’abicamakazizwa! Le ridicule ne tue pas! Naho ubundi uba warapfuye kera ! Abakoraga akazi nk’akawe mbere yawe, ubuzima bafite ubu bwagombye kukubera isomo iyo udacurika ubwonko ngo ubwimurire mu gifu nk’uko undi mu motsi witwa Evode yabivugiye muri Canada!
ZANA documents bagusabye musore. Wicurika abasoma . Le ridicule ne tue pas!

Byakuwe ku rubuga rwa facebook ya Vestine Umugwaneza.

Democracy is not a mystifying western plot – it is a universal value

A Bahraini pro-democracy protester gestures in front of a wall sprayed with anti-government graffiti. Photograph: Hasan Jamali/AP

‘The sustainable development goals may not mention democracy, but their focus on the accountability of political institutions will be key to improved governance’

The slow unfolding of the sustainable development goals continued last month with the unveiling of the zero draft that will be negotiated in the runup to the summit in New York in September.

How does the draft of 17 goals look from the perspective of an organisation dedicated to helping countries to strengthen democracy? The answer is not bad, but not good.
On the plus side, it is good that there is a goal 16 at all. The draft goal reads: “Promote peaceful and inclusive societies for sustainable development, provide access to justice for all and build effective, accountable and inclusive institutions at all levels.”

There was no equivalent in the millennium development goals (MDGs), and it is welcome that goal 16 includes a target of ensuring “responsive, inclusive, participatory and representative decision-making at all levels”.

I like all those words, which embody a commendable set of ambitions. The target of “effective, accountable and transparent institutions at all levels” is a good transposition of text from the UN high-level panel report on the post-2015 development agenda co-chaired by the presidents of Liberia and Indonesia and the British prime minister, which included all three adjectives.

On the minus side, there are two main gaps.

First, the word “democracy” itself has not been used, nor any variant such as “democratic accountability”. That is disappointing but not surprising, even though the Millennium Declaration, which formed the basis of the MDGs, did make specific calls for these conditions to be included.
My guess is that the word “democracy”, perhaps less popular now than it was 15 years ago, was blocked by the sensitivities of UN politics.

The second gap is the failure to address the key instruments of representative democracy, namely parliaments or political parties. Again, this is disappointing but not surprising. There is a presumption in the text that the executive are the main actors, rather than the representatives of citizens. Indeed, the high-level panel called for someone (implicitly governments) to grant rights (such as freedom of speech) to people, rather than for people to act to curb the powers of the executive.

So what should be the response of those interested in strengthening democracy? We need to do two things.

First, we should demystify democracy. Democracy is not a western plot, it is a universal value. Virtually all countries have aspects of democratic culture in place to some degree, and absolutely every country has room to strengthen the quality of their democracy.

I would like to build common ground about the aspects of democracy that are important regardless of region or political grouping. That would make work on achieving the targets in goal 16 much more useful.
Second, the Millennium Declaration is still relevant when it says that we should “work collectively for more inclusive political processes, allowing genuine participation by all citizens in all our countries”. We should rebalance our thinking about national responsibilities, taking up that challenge of putting people and their representatives first. This links back to the Universal Declaration of Human Rights. The central task of the declaration, and of the Magna Carta for that matter, was to curb the power of the executive – which, unchecked, tends to be abused.

In the vast majority of countries, we should look at the role of parliaments, the judiciary, civil society and the media, as well as the executive, when considering how to secure objectives encapsulated in goal 16.

A report by Civicus called for new forms of representation and oversight, such as citizens’ panels. Institutions should be “tested on their ability to respond to and achieve progress on issues identified by people rather than just governments”, it added.

The sentiment certainly reflects the level of concern many people feel about traditional representative institutions. Building common ground on what democracy means, and helping to improve the quality of representation in our countries, go hand in hand and are both worth pursuing.

Goal 16 is imperfect and is almost at the bottom of the list of proposed SDGs. But the glass is half full. Politics and the development community have been uncomfortable partners in many ways, and this is a chance to work together to help political systems do a better job. If we succeed, then we will have fulfilled the promise of the Millennium Declaration – citizens of all countries working together to put sustainable development at the centre of the agenda and hold governments to account for their actions.

Anthony Smith

Anthony Smith is chief executive of the Westminster Foundation for Democracy

Source: Guardian Global Development

Kuki abavoka batinya kuburanira Green Party niba u Rwanda rutarimo iterabwoba ?

Urubanza

Nyuma yo kumva ko Green Party yageze imbere y’urukiko ikabura uyiburanira ku munota wa nyuma kandi ikaba yaranyuze ku bavoka barenze bane, bose bakagira ubwoba, bakanga kunganira abarega, negereye impuguke mu mategeko Maître Innocent Twagiramungu mubaza niba amahame y’umwuga w’abavoka yaba yemera kwanga kuburanira ubisabye. Mbere na mbere ariko twibukiranye iby’iki kirego n’ingorane ba nyrikurega bari guhura na zo.

Abavoka bari mu bantu b’ibanze bo kwitabaza imbere y’ubutabera haba kuwaba aregwa cyangwa arega. Umwavoka arengerwa n’mategeko by’akarusho kuko muri rusange ntashobora kuzira icyo avuze mu rukiko mu gihe kigamije kurenganura uwo aburanira. Nta rwitwazo rusobanurwa rwatuma umwavoka yanga kuburanira ubimusabye.

Mu Rwanda ho, kwanga kuburanira ubisabye birakorwa. Byaba biterwa ni iki niba atari ubwoba bw’inkurikizi mbi byagirira umwavoka ? Niba atari iterabwoba ni iki ? Kubera ko nta gaciro ikirego gifite ? Mu gihe urukiko rwakiriye ikirego, rugasanga cyujuje ibisabwa n’amategeko ngo cyakirwe kinaburanishwe, hari impamvu yindi ifite ishingiro yatuma umwavoka yanga kuburana ?

Mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka, ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, (Green Party), riyobowe na Dr Frank Habineza ryagejeje ikirego imbere y’urukiko rw’ikirenga, aho rwasabye ko rutakwemerera Intekonshingamategeko guhindura ingingo y’101 y’Itegekonshinga aho ivuga ko manda za perezida wa Repubulika zidashobora kurenga ebyiri.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Nyakanaga 2015 ni bwo urukiko rw’ikirenga rwari rwatumiye abareze ngo baze imbere y’abacamanza basobanure binononsoye ikirego cyabo. Dr Frank Habineza, perezida wa Green Party n’abo bayoboranye bagaragarije urukiko ko bakomeje kubura umwavoka wemera kuza kubaburanira ndetse basaba ko bakongerwa igihe kugira ngo bamushakishe kuko mu rukiko rw’ikirenga ntawushobora kwiburanira kabone n’aho yaba ari impuguke cyangwa inzobere mu mategeko.

Inshuro enye zose, Green Party yashatse abavoka bakisubiraho nyuma

Ku nshuro ya mbere, umwavoka wagombaga kuburanira Green Party, yabwiye Dr Frank Habineza ko yashyizweho iterabwoba n’abantu banyuranye, ngo banarimo na bamwe mu bo bahuriye mu rugaga rw’abavoka i Kigali.

Ku nshuro ya kabiri, umwavoka wari wemeye, yaje kwisubiraho, maze abwira Dr Frank Habineza ko yavuze amasengesho ni uko ngo Imana imwereka ko adakwiye kuburana urubanza rufite aho ruhuriye na perezida Kagame!

Ku nshuro ya gatatu, umwavoka wundi Green Party yari yizeye na we yaje kubatenguha ndetse arababwira ngo n’aho bamwishyura miliyoni ntiyaburana ruriya rubanza.

Ntabwo Green Party yacitse intege, yakomeje gushakisha ibona uwa kane, cyakora ku munota wa nyuma nawe yabatengushye kuko ntiyakandagiye mu rukiko kandi uyu munsi aribwo hari hategenyijwe urubanza. Imbere y’abacamanza, uhagarariye Green Party yavuze ko uwari kubaburanira yagize ubwoba bwo kuza kuburana.

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryasabye kongererwa igihe kugira ngo rishakishe undi mwavoka. Itariki bahawe yo kuburana ni 29/07/2015.

Ese hari impamvu amategeko yemera zatuma umwavoka yanga kuburanira ubimusabye?

Iki ni ikibazo nabajije Maitre Innocent Twagiramungu. Yansubije ko hari impamvu ebyiri
1. Kuba umwavoka yaba asanga atemera ibikubiye mu kirego. Yagize ati : « Iyo utemera sa cause kuko amategeko adusaba gufata les causes que nous croyons en âme et conscience juste ».
2. Umwavoka ashobora no kwanga bitewe n’ingaruka zikomeye abona byamukururira. Yagize ati : « Ushobora no kwanga bitewe na risque auquel l’affaire t’expose ».

Nabajije kandi Maître Innocent Twagiramungu, akurikije uko akurikirana n’ibibera mu Rwanda, niba asanga bishoboka ko ikibuza abavoka kuburanira Green Party niba umuntu yagishakira muri ziriya mpamvu ebyiri. Yansubuje agira ati : « Aucune des deux raisons navuze n’est valable ». Mu kinyarwanda ncishirije ni nk’aho yavuze ko ikibuza abo bavoka kuburana nta ho gihuriye n’izi mpamvu yasobanuye.

Bikomeje kuriya, umwavoka bashatse wese akagira ubwoba bwo kubunganira imbere y’urukiko, ni ukuvuga Green Party ishobora gutsindwa itanaburanye. Mu gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko n’ubwisanzure birakwiye ko inzego bireba zibaza niba ubutabera butabangamiwe iyo habaye ibintu nk’ibi. Urugaga rw’abavoka mu Rwanda na rwo rukwiye kwibaza rukisubiza. Ese rwarebera gusa aho umunyarwanda yiruka imisozi akayirangiza akabura utinyuka kumuburanira kandi hari abavuga ko biyemeje ndetse barahiriye kunganira ababurana.

Ikirego cyarakiriwe, kirasuzumwa, inzego z’urukiko zemeza ko gishobora kuburanishwa. Iyo kiba kitujuje ibisabwa n’urukiko, ntirwari kucyakira. Kubura umwavoka bishobora gutanga isura mbi y’uko mu Rwanda hariho iterabwoba, ko mbese ari nko kwihararukwa kuburana imanza zifite aho zihuriye n’abakomeye muri Leta. Nyamara Itegekonshinga rivuga ko abantu bareshya imbere y’amategeko.

Jean-Claude Mulindahabi

mulijeanclaude.wordpress.com

Norvege: Mu nama Perezida Kagame yagaragaye asinziriye

kagame sleep

Paul Kagame yakase igitotsi karahava.

Mu gihe yari yicaranye n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU Ban Ki-Moon hamwe na ministre w’intebe w’igihugu cya Norvege, Madamu Erna Solberg; Perezida Kagame yafashwe n’ibitotsi ku buryo butunguranye.

Bari mu nama yari yatumijwe mu rwego rwo gusuzuma ibyagezweho ku rwego rw’isi mu bijyanye no kugera ku mihigo yahizwe n’umuryango w’abibumbye izwi ku izina rya MDG (Millenium Development Goals). Iyi nama yibandaga ku ruhare rw’uburezi mu iterambere. isa nk’aho itakurikiranywe na Perezida w’u Rwanda kuko wabonaga ahari adahari.

kagame wondersNyuma y’aho gato Paul Kagame yakomeje guhunyiza mu nama kandi wabonaga afite ibibazo byinshi cyane ku buryo umunyamabanga wa LONI byamuteye akantu!

pkag

Ibi byarakomeje no mu mubonano n’abandi kuko wabonaga Kagame ameze nk’udahari, ndetse agera aho yifata ku munwa nk’uwo byayobeye.ntakeye

Perezida Kagame mu by’ukuri wasangaga inama ayirimo atayirimo cyakora hari ubwo yanyuzagamo agashikagurika nk’uko bigaragara ku ifoto ikurikira.wapi

Ababikurukiranira hafi basanga Kagame yaba yaratewe ikibazo n’imyigaragambyo y’abanyarwanda b’ingeri zose bamusanganiza aho agiye hose ku isi. By’umwihariko mu gihugu cya Norvege abigaragambyaga bashyikirije Polisi ikirego cy’umucamanza wa Espagne gisaba ifatwa ry’abayobozi ba FPR bagera kuri 38. Iki kirego cyatanzwe mu mwaka wa 2008 ariko nticyahita gihabwa agaciro kubera ibibazo bya politiki na dipolomatie ndetse ku buryo byabaye ngombwa ko ubucamanza bwa Espagne bwongera kukivugurura kugira ngo mandats d’arrets zijyana nacyo zemerwe na Interpol.

Hagendewe kuri izo mandats , uwahoze ashinzwe ubutasi w’u Rwanda Lt Gen Karenzi Karake yatawe muri yombi ubu akaba afungiye mu gihugu cy’Ubwongereza ategereje koherezwa mu gihugu cya Espagne ngo yisobanure ku byo ashinjwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikomeje gutanga izo mandats hirya no hino no gusaba ko abo zireba bafatwa bagashyikirizwa ubucamanza. Muri bo hari nka Gen Ceazer Kayizari ubu uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Turukiya ndetse na Gen Charles Kayonga uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa. Gen Kayonga ari ku mwanya wa 9 naho Kayizari akaba kuwa 11 mu gihe Karake we yari ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’abashakishwa na Espagne.

Kuri aba bombi (Kayonga na Kayizari) imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu isaba  u Rwanda hamwe n’ibihugu baherereyemo kubambura ubudahangarwa bagafatwa bagashyikirizwa inkiko. Cyakora u Rwanda rwakomeje kubyanga.

Twibutse ko muri raporo y’umwaka wa 2014 ya Leta zunze ubumwe z’America ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ishimangira ko nta rukiko rwigeze ruburanisha abasirikare ba FPR bishoye mu byaha by’intambara haba mbere ya jenoside ndetse na nyuma yaho aho benshi bishoye mu byaha by’ubwicanyi bitwaje ko bahorera abishwe muri jenoside.

Ubwanditsi.

The Rwandan government should not fear an independent and fair justice system of Spain

 René Claudel Mugenzi

The Belmarsh high security prison in South East London has recently entertained a new resident for a few days before he appeared in front of Westminster Magistrates’ Court for an extradition court hearing last month.

This VIP was a Rwandan Army General Emmanuel Karenzi Karake, number three on the list of the 40 Rwanda Patriotic Army (RPA) presumed to have committed war crimes and crimes against humanity by a Spanish judge.

Prison cells or house arrest are not General Karake’s unfamiliar places as he was previously arrested and imprisoned in Rwanda.

His arrest in London should have enthused and excited him and Rwandan government supporters because, for the first time General Karake will get an opportunity of a fair trial and a legal process through which he will be able to challenge allegations of crimes against him and his colleagues which he and his government have always labelled  ‘’unfounded’’ and political motivated.

Observing the recent history of Rwanda with an ordinary eye, it is apparent that Rwandan government officials fear the justice and that could be a reason why they failed to build a genuine justice system in Rwanda for Rwandans. Their precarious reactions demonstrate how they have forgotten that unlike their country other many countries including UK and Spain have independent and fair justice system.

Each time a Rwandan government official is suspected to have committed crimes against humanity or war crimes, or each time they had to appear in a court of law in a foreign country, Rwandan population were forced to go on streets of Kigali to protest against those accusations. These protests objectives are unfortunately not designed to legally challenge those accusations but to bully and intimidate those who are making those accusations in order to silence them, pressure them change their mind (including begging for forgiveness) or destroy their reputations.

We can easily recall the scenery of streets in Rwanda after the arrest of Colonel Rose Kabuye in Germany in 2008, when the UN published its DRC UN Mapping Report and the aftermath of the airing of the BBC documentary ‘’Rwanda Untold Story ‘’ which challenged the current Rwandan government narrative of what happened during 1994 Genocide including witnesses that accused the current president Paul Kagame to have ordered the assassination of the former president Juvenal Habyalimana.

If the current Rwandan government really aspire for end of impunity, truth and justice in Rwanda, they should seek to join forces with Spanish prosecutors, collaborate with them in order to shed light on what really happened to all those who were killed that are part of the Spanish indictment.

The best way to challenge accusations against them should be through courts not through calling Spanish judges FDLR collaborators or through forcing populations to go on streets obstructing their everyday activities that bring livelihoods to them.

Dignity, Agaciro, Ishema, and other slogans mostly used by RPF officials are pure parody, they never match their actions.

Considering past experiences, it was easy to predict types of Rwandan government reactions following the General Karake arrest. These predictions include mass protests and attack on the West accusing them to have looked away when a genocide was happening, etc,..

But no one could have predicted this new tactic of playing the race card, portraying the arrest of General Karake as an action ‘’to demean Africans’’. President Kagame went far to say that ‘’ Karake might have been mistaken as an illegal immigrant ”and that ”Africans and black people have become targets for shooting practices”. This spin aims to portray the west a bunch of racists that have no respect of African people and that the action of arresting General Karake has been driven by those racism views. By going this Kagame hope to unite Africans behind his campaign to get General Karake released.

I wonder how many Africans have been arrested in UK or in Europe in the last 100 years accused of similar crimes.

On contrary the current Rwandan government has a documented track record of ‘’ demeaning Africans’’ by committing mass massacres of populations in DRC and massacres of Rwandan refugees in DRC as a UN investigation team reported as partof DRC mapping report published in October 2010 and other reports of various human rights organisations.

General Karake is in good hands of United Kingdom Justice system. He will be eventually handed to Spanish judges if Westminster magistrate court found that all required conditions are met.

Rwandans, Congolese and Spanish who were previously hopeless and desperate to get justice one day of their loved ones, should express gratitude to the Spanish judge and to United Kingdom police for respectively issuing an arrest warrant and arresting General Karake.

These actions gave them hope, that one day their loves ones who were massacred will get justice as well as hope that one day they will see the end of enduring impunity; which is the only ”African demeaning” action in this situation.

René Claudel Mugenzi

London, UK

Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi.

Kuwa gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015, mu Rwanda bizihije isabukuru ya 21 y’umunsi inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zafashe umujyi wa Kigali, maze guhera icyo gihe zikiyambika izina ry’ingabo z’ u Rwanda. Uwo munsi FPR yawubatije umunsi wo KWIBOHORA.

Ukurikiye ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bari bitabirie uwo munsi, ukirengagiza ibibera mu Rwanda, wakeka ko koko Paul Kagame ari umusaza ufite amanota meza mu miyoborere myiza. Gusa rero ntibishoboka ko wakumva ibyo umuyobozi wa Politiki avuga ngo ureke kubigereranya n’uburyo abishyira mu bikorwa. Ibi byombi (imvugo n’ibikorwa) iyo ubihuje uratangara cyane ndetse ukibaza niba Kagame  atari indyarya  cyangwa se umugome cyangwa byombi uko ari bibiri.

  1. Ngo inyungu zo kwibohora zikwiye kuba iza bose !

Ibi Kagame yabivuze agitangira ijambo abeshya abaturage ko ibyo FPR yaba yaragezeho bisaranganyijwe mu baturage bose. Nyamara ibi bitandukanye cyane n’ibyo rubanda ibona. Abaturage bamaze imyaka 21 bategereje ko na bo bahabwa agaciro nk’ikiremwamutu, bakavuga ikibari ku mutima, bakagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi, bagahabwa ubutabera mu gihe babukeneye, bakarindirwa umutekano n’ingabo za leta,… ariko ibi barabibuze. Kubera ko bo batibohoye!

Abaturage bambuwe ijambo risigaranwa n’abantu bake cyane bari mu gatsiko akenshi k’abantu baturutse mu gihugu cya Uganda ari na yo mpamvu dukunda kukita agatsiko sajya. Aba ni bo bavuga rikijyana bakemeza igikwiye gukorwa batabajije rubanda, bakaka amakoro atagira fagitire, bakambura rubanda utwabo, bagahabwa amasoko yose, bagahabwa akazi keza batagahataniye, bagateza cyamunara ibya rubanda kandi bakabigura ku mafaranga y’intica ntikize. Aba nyine nibo bemerewe gufata inguzanyo mu mabanki, bagakora ubucuruzi butandukanye bagakurirwaho amahoro ku bitumizwa mu mahanga, bakarya imbuto zo kwibohoza rubanda yicira isazi mu jisho. Ibi ni byo bigaragaza ko FPR yibohoje ariko ikaboha abandi.

téléchargement (3)

Deo Mushayidi yaboshywe na FPR.

  1. Ngo yiteguye kumva abamubwira inenge ze

Avuga ku banenga u Rwanda ku bikorwa bibi rukora, Kagame yibasiye abanyamahanga ngo bashaka kumuha amasomo. Aha cyane cyane yaciye amarenga avuga Perezida w’ Ubufaransa. Cyakora yaguye ku ijambo aho yemeza ko nta muntu utagira inenge, ko na we nta kibazo abona hagize umubwira ibitagenda agamije ko bikosorwa. Cyakora yiyamye abashaka kumwikoreza ibibazo biruta ibyo we asanganywe.

Aha naho harimo uburyarya bukabije. Hashize imyaka myinshi abantu babwira FPR bati mureke twubake igihugu kigendera ku btekerezo bitandukanye , habeho opozisiyo yo gufasha kunenga ibitagenda kugira ngo bikosorwe, ariko Kagame yavuniye ibiti mu matwi. Yewe na bamwe mu babigerageje yabataye mu kagozi arafunga ajugunya imfunguzo!ingabire v

Ingabire Victoire na we yaraboshywe

Aha umuntu akibaza ati ese uyu muntu uvuga ko ashaka kumva abamunenga kugira ngo akosore ibifutamye, nyamara bamunenga akabamarira ku munigo, aho ntakwiye gushakirwa umuti?

  1. Ngo kwibohora ni uguhaguruka ugahangana

Mu gusoza ijambo rye, Kagame yavuze ikintu gikomeye cyane aho yemezaga ko kwibohora ari ukwiyemeza guhangana. Iki nicyo gikenewe. Uyu munsi rubanda imaze kurambirwa ubugizi bwa nabi bw’ingoma ya FPR irasabwa koko gushirika ubwoba no guhaguruka igahangana n’abibohoye ariko yo bakayiboha. Nta wundi muti uzaboneka niba nyine hari abacyumva ko hari ubibabereyemo bo bakananirwa guhangana. Uburenganzira buraharanirwa nta we ubuhabwa ku isahani. Ubushaka wese nta yindi nzira anyuramo atiyemeje guhangana n’ababumubuza.

Kizito

Mihigo Kizito na we yaboshywe na FPR.

  1. Umusozo: Hakenewe iki?

Hari igihe Kagame avuga amagambo afite akenge rwose. Aho bipfira ni uburyo ayo magambo ashyirwa mu bikorwa. Igikenewe ni ugukora ikiri cyiza aho kucyivuga gusa usa n’aho hari abo ushaka gushimisha.

  1. Hakenewe ko abanyarwanda baca ukubiri n’umuco wo kubeshya Kagame bakamubwiza ukuri ku bibi we akora cyangwa ibyo ubutegetsi bwe bukora arebera ntagire icyo abikosoraho. Ibi kandi bikwiye kuba kuri buri mutegetsi wese washaka kubeshya muri ya politiki yo gutekinika no gutera igipindi. Uyu akwiye kubwizwa ukuri no kwamaganwa kuko igihugu kidashobora gutera imbere hari abagihishira ikibi.
  2. Hakenewe umuco mushya wo guharanira kubaka opozisiyo ihabwa ubushobozi kugira ngo ibashe kunenga Leta iriho ndetse yitegure kuyisimbura mu gihe Leta idakorera neza abaturage.
  3. Hakenewe gusenya FORUM y’amashyaka ngo igamije kwumvikana ku bibazo by’igihugu ahubwo amashyaka akajya asuzumira ibyo bibazo mu nteko ishinga amategeko (ku karubanda) buri munyarwanda agakurikirana en direct uburyo ayo mashyaka ajya impaka aharanira ineza y’igihugu n’abenegihugu.
  4. Hakenewe gutandukanya FPR n’igihugu. FPR ni ishyaka rihuriwemo na bamwe mu Banyarwanda kandi siryo rigize igihugu ryonyine. Buri wese bimujye mu mutwe ko kwamagana ububi bwa FPR atari ukwamagana igihugu ahubwo ko ari uguharanira ko u Rwanda rwagira imiyoborere myiza ishingiye ku guteza imbere inyungu za buri munyarwanda.
  5. Hakenewe kureba kure buri wese agaharanira inyungu z’igihugu aho kureba inyungu ze. Niba koko mukunda igihugu nimutekereze uko undi we amerewe, uko ibyemezo mufata bimugiraho ingaruka, uko kwibuka “ukwibohora” abyishimira cyangwa bimurya ahantu, uko igihugu kizaba kimeze mu gihe mwe muzaba mutakiriho.
  6. Iminsi mikuru yo “kwibohora” n’umunsi ngo “w’intwari” si iminsi mikuru y’igihugu ahubwo ni iminsi mikuru ya FPR. Bityo rero ikwiye gukurwaho hakajya hizihizwa gusa iminsi abanyarwanda bose bahuriyeho mu mateka. Aha twavuga nk’itariki ya mbere Nyakanga aho u Rwanda rwazamuye ibendera ryarwo iry’abazungu rikamanurwa.

Mbifurije kugira ISHEMA ryo kuba Abanyarwanda.

Mbatuye ako karirimbo:

Gahunde Chaste

Georgetown, Guyana.

Ese yaba ari FPR ikeneye abayibeshya cyangwa ni Nduhungirehe Olivier wiyemeje kuyibeshya?

Vestine

Vestine Umugwaneza

Ni FPR ikeneye abayishya cyangwa ni Nduhungirehe Olivier wiyemeje kubeshya FPR ngo ayirohe? Arabeshya abanyarwanda ngo bizere ibitangaza? Ibaze nawe!

Ku cyumweru saa munani z’i Kigali nakurikiye ikiganiro kuri radiyo Isango Star aho Nduhungirehe Olivier yasobanuraga iby’itabwa muri yombi rya Karake Karenzi. Akihagera yatangiye asobanura ko mandats z’aba Espagnoles intepol yazanze kubera ko ari politiki nsansa, avuga ko ngo ari FDLR iziri inyuma, ndetse avuga ko n’urukiko rukuru rwo muri Espagne rwazitesheje agaciro. Solange Ayanone wamubazaga ati ibyo byanditse he, Nduhungirehe ati ni ko bimeze, Ayanone ati ubwo urumva, u Bwongeleza, igihugu cy’inshuti, niba gifata umuntu ukomeye nka Karenzi, usanzwe ajyayo, ubwo urumva diplomatie y’u Rwanda idakora nabi?

Nduhungireho

Olivier Nduhungirehe ni umukozi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga

Nduhungirehe ati hari byinshi byakozwe ni na yo mpamvu izi mandats zateshejwe agaciro. Umunyamakuru ati kuki se ziteshwa agaciro abantu bagakomeza gufatwa? Nduhungirehe arya iminwa. Kera kabaye Ayanone Solange yaje gusoma ubutumwa bw’abakurikiye ikiganiro, avugamo uwitwa Nkubito wari wanditse ko Nduhungirehe abeshya, iyo avuga ko ko interpol yanze ziriya mandats, avuga ko nta nyandiko n’imwe formel yigeze isohorwa na interpol yamagana mandats z’aba espagnoles, ndetse Nkubito yongeyeho ati: Nduhungirehe ni umuhanga, aramutse afite inyandiko nk’iyo ntiyaza mu kiganiro nk’iki atayitwaje.

Ku kibazo cy’urukiko rwatesheje mandats agaciro, Nkubito yari yanditse ko nta rukiko rwavanyeho mandats, ko urukiko rwahagaritse gukurikirana abanyamahanga bishe abanyamahanga keretse baramutse bari muri Espagne. Akongeraho ko urukiko ruzakurikirana uwo ari we wese uzaba yarishe umu Espagnole aho yaba ari hose, ati izi mandats rero zifite agaciro, ndetse zishobora no gufatisha umuntu igihe cyose abishwe, victims ari aba espagnoles. Ayanone yasomye umwanzuro w’urukiko mu gifaransa uko nkubito yari yawutanze avuga ko “Désormais, la justice espagnole ne sera compétente que dans le cas où il existe des victimes espagnoles ou que les responsables suspectés se trouvent en Espagne. ”

Ku ifatwa rya Karenzi Karake, Nkubito yavugaga ko Karenzi yaje mu Bwongeleza kabiri mu kazi, ariko ko ejo bundi yafashwe yaje kwivuza.

Nduhungirehe aho gusubiza, yahise atera hejuru ngo bamwe mu banditse ndanabanzi, Nkubito Jean Claude ndamuzi, ngo we se ni iyihe nyandiko afite yemeza ko interpol yemeye izo mandats.? Ahita asakuriza hejuru kubera ikimwaro sans doute,(dore ko atava ku izima) agerageza gupfukirana ibinyoma yari amaze gukwiza mu banyarwanda ngo mandats zarahagaritswe kandi arabizi neza arabeshya. N’ikimenyimenyi, Karenzi Karake se ubu ntari mu kagozi kubera zo? Nduhungirehe yanavuze ngo mandats z’abafaransa na zo zavuyeho ra? ! Uriya muhungu agomba kuba afite mission yo kubeshya HE Paul Kagame si gusa! Ariko se akaba yarabitumwe na nde koko?Ese yaba agamije iki? Yaba ari gahunda yihaye se yo kwimika ubujiji?
Uwo Nkubito avuga se yaba ari JC Nkubito w’umunyamakuru?

Vestine Umugwaneza