Tag Archives: agatsiko

Ese yaba ari FPR ikeneye abayibeshya cyangwa ni Nduhungirehe Olivier wiyemeje kuyibeshya?

Vestine

Vestine Umugwaneza

Ni FPR ikeneye abayishya cyangwa ni Nduhungirehe Olivier wiyemeje kubeshya FPR ngo ayirohe? Arabeshya abanyarwanda ngo bizere ibitangaza? Ibaze nawe!

Ku cyumweru saa munani z’i Kigali nakurikiye ikiganiro kuri radiyo Isango Star aho Nduhungirehe Olivier yasobanuraga iby’itabwa muri yombi rya Karake Karenzi. Akihagera yatangiye asobanura ko mandats z’aba Espagnoles intepol yazanze kubera ko ari politiki nsansa, avuga ko ngo ari FDLR iziri inyuma, ndetse avuga ko n’urukiko rukuru rwo muri Espagne rwazitesheje agaciro. Solange Ayanone wamubazaga ati ibyo byanditse he, Nduhungirehe ati ni ko bimeze, Ayanone ati ubwo urumva, u Bwongeleza, igihugu cy’inshuti, niba gifata umuntu ukomeye nka Karenzi, usanzwe ajyayo, ubwo urumva diplomatie y’u Rwanda idakora nabi?

Nduhungireho

Olivier Nduhungirehe ni umukozi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga

Nduhungirehe ati hari byinshi byakozwe ni na yo mpamvu izi mandats zateshejwe agaciro. Umunyamakuru ati kuki se ziteshwa agaciro abantu bagakomeza gufatwa? Nduhungirehe arya iminwa. Kera kabaye Ayanone Solange yaje gusoma ubutumwa bw’abakurikiye ikiganiro, avugamo uwitwa Nkubito wari wanditse ko Nduhungirehe abeshya, iyo avuga ko ko interpol yanze ziriya mandats, avuga ko nta nyandiko n’imwe formel yigeze isohorwa na interpol yamagana mandats z’aba espagnoles, ndetse Nkubito yongeyeho ati: Nduhungirehe ni umuhanga, aramutse afite inyandiko nk’iyo ntiyaza mu kiganiro nk’iki atayitwaje.

Ku kibazo cy’urukiko rwatesheje mandats agaciro, Nkubito yari yanditse ko nta rukiko rwavanyeho mandats, ko urukiko rwahagaritse gukurikirana abanyamahanga bishe abanyamahanga keretse baramutse bari muri Espagne. Akongeraho ko urukiko ruzakurikirana uwo ari we wese uzaba yarishe umu Espagnole aho yaba ari hose, ati izi mandats rero zifite agaciro, ndetse zishobora no gufatisha umuntu igihe cyose abishwe, victims ari aba espagnoles. Ayanone yasomye umwanzuro w’urukiko mu gifaransa uko nkubito yari yawutanze avuga ko “Désormais, la justice espagnole ne sera compétente que dans le cas où il existe des victimes espagnoles ou que les responsables suspectés se trouvent en Espagne. ”

Ku ifatwa rya Karenzi Karake, Nkubito yavugaga ko Karenzi yaje mu Bwongeleza kabiri mu kazi, ariko ko ejo bundi yafashwe yaje kwivuza.

Nduhungirehe aho gusubiza, yahise atera hejuru ngo bamwe mu banditse ndanabanzi, Nkubito Jean Claude ndamuzi, ngo we se ni iyihe nyandiko afite yemeza ko interpol yemeye izo mandats.? Ahita asakuriza hejuru kubera ikimwaro sans doute,(dore ko atava ku izima) agerageza gupfukirana ibinyoma yari amaze gukwiza mu banyarwanda ngo mandats zarahagaritswe kandi arabizi neza arabeshya. N’ikimenyimenyi, Karenzi Karake se ubu ntari mu kagozi kubera zo? Nduhungirehe yanavuze ngo mandats z’abafaransa na zo zavuyeho ra? ! Uriya muhungu agomba kuba afite mission yo kubeshya HE Paul Kagame si gusa! Ariko se akaba yarabitumwe na nde koko?Ese yaba agamije iki? Yaba ari gahunda yihaye se yo kwimika ubujiji?
Uwo Nkubito avuga se yaba ari JC Nkubito w’umunyamakuru?

Vestine Umugwaneza

Rwanda: Iterabwoba ko nta Revolisiyo ishoboka?!

téléchargement

Hari abatekereza nka Mussa Fazil ko nta wundi wayobora u Rwanda

Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Ikaze iwacu kuwa 5/11/2014, Jotham Rwamiheto ararahira agatsemba ko revolisiyo ya rubanda idashoboka mu Rwanda. Ni uburenganzira bwe kubibona atyo kimwe n’uko afite uburenganzira bwo guhabwa ibisobanuro akeneye. Ni yo demokarasi duharanira.

Agendeye ku nyandiko Thomas Nahimana yanditse  ku wa 5 Ugushyingo 2014 yagiraga iti Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame“nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame”, Rwamiheto arafatwa mu mutego abantu benshi bakunze kugwamo iyo bakora ubusesenguzi. Muri aka kanya ngendereye kumara impungenge abiteguye revolisiyo ngaragaza ibyo Rwamiheto atasobanukiwe mu isesengura rye:

  1. Kwitiranya ibintu

Mu busesenguzi hari ibintu bibiri bibaho. Abantu babiri bashobora kureba igiti nyamara umwe akibonera igiti gusa undi akabona umuvure. Uyu muntu ubona igiti nta cyaha afite ariko ubona umuvure amurusha kureba kure. Ubona igiti gusa nta kindi yitekerereza uretse igihimba cy’igiti, amashami n’amababi. Cyakora rero uyu muntu ntashobora kutubwira ko iki giti nta mazi atembera mu mitsi y’igiti cyangwa se ko nta mizi igiti gifite kubera ko atabibona, ndetse natwe tukaba tutabibona !

Ubona umuvure we, atekereza icyo igiti gishobora gukorwamo. Atekereza ku gitumye iki giti gihagaze kandi azi ko, uko byamera kose, hari uburyo gishobora gutemwa. Aha bivuga ko azi neza akazi gakenewe gukorwa kugira ngo cya giti kibe umuvure kandi birashoboka. Twese twabonye imivure myinshi ikozwe mu biti.

Aba bantu icyo batandukaniraho ni uko umwe abona ikiriho mu buryo bushoboka (l’Etre en possibilité) n’ikiriho mu buryo buhari (l’Etre en nature). Niho umunyapolitiki atandukanira n’utari we. Umunyapolitiki areba ibiriho agasoma ibimenyetso by’ibihe maze agafata ingamba. Utari we ajya kubona akabona ibintu bimwikubiseho bikaba birangiye. Bene uyu nta wamurenganyiriza ko mu gihugu habuze imivure kabone n’aho haba hari ibiti byinshi.

Rwamiheto rero na we aribonera igiti gusa nyamara Thomas areba umuvure( revolisiyo).

  1. Gukerensa ingingo zibangamira Paul Kagame mu kongera kwiyamamaza

Ziriya ngingo zose (101 na 193) zirasobanutse. Nyamara murabona ko abantu babiri batazumva kimwe. Cyakora si na ngombwa kugira master en droit kugira ngo bigaragare ko Perezida wa repubulika atari we ufite ijambo rya nyuma mu kubona indi manda.

Reka nongere ngaruke ku ngingo ya 193 agace ka (2) kagira kati:

 “Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri mutwe w’inteko ishinga amategeko”.

Icyo mbona mu by’ukuri umuntu atanajyaho impaka ni uruhare n’agaciro bihabwa rubanda. Itegeko nshinga ryo rirasobanutse. Rirerekana ko rubanda ariyo igena imihindagurikire y’iri tegeko binyujijwe mu matora azwi ku kazina ka referendum. Nk’uko Ishyaka Ishema ridahwema kubitwibutsa, mu gihe cy’amatora umuturage aba yasubijwe ijambo kugira ngo avuge akamuri ku mutima. Ijambo rye riba ryoroshye cyane cyane mu gihe cya referendum ni “yego” cyangwa “oya”. Abanyarwanda bagaragaje ko mu gihe cyose baba bafite ubuyobozi (leadership) bubari imbere bavuga akabari ku mutima.

Gusa Rwamiheto we asanga FPR ifite imbaraga ngo z’umurengera ku buryo nta muturage wayitinyuka. Iyi ni ya ideology FPR yabibye, ko:

  • ‘Nta cyo rubanda yishoboreye ndetse na revolisiyo yo muri 1959 yakozwe n’Ababiligi’!
  • ‘Abatutsi bose batuye muri Kigali bashyigikiye Kagame mu mushinga we wo kwizirika ku butegetsi’.
  • ‘Revolisiyo itegurwa ari iy’abahutu gusa cyangwa se abatutsi bakuriye mu Rwanda bonyine’.

Ibi si ukuri na mba, ndakeka ko uyu mugabo atabitekerejeho bihagije.

Abanyarwanda bagaragaje ko mu gihe bafite leadership ihamye bagera kuri byinshi.  Cyakora nanone uyu mugabo ndizera ko ashobora kwemeranya nanjye ko nta revolisiyo itagira aba leaders. Abo nibo bakenewe muri iki gihe kandi bagomba kwegera rubanda, kubana nayo ndetse bakaba biteguye no kubipfira.  Ikindi, byaragaragaye ko muri iki gihe abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa, abavuye hanze ndetse n’abakuriye mu gihugu twahagurukiye kurwanya umunyagitugu Paul Kagame n’atsiko ke kiganjemo abasajja. Kuvuga ko abatutsi bose bashyigikiye Kagame, ni ugukora mu nkovu Kayumba Nyamwasa, na bagenzi be, ni ugukaza iminyururu iboshye Deo Mushayidi n’inshuti ze, ni ugushinyagurira Kizito Mihigo n’abakunzi be. Ikibura ni leadership yegereye abaturage, cyakora haramutse hari umu leader ubwira abo ayoboye ati ‘ntibishoboka aba bantu bazatumara’ urumva ko nyine bitashoboka.

Mu mwanzuro wa Rwamiheto arakora andi makosa atatu akomeye:

1.Aravuga ko niba muri FPR hatavuyemo abantu ngo bahindure (bahinduke) bafashe abasivile nta myigaragambyo ishoboka. Muri politiki hari ihame rivuga ngo nta gufata icyemezo ku bintu udafitiye ubushobozi cyangwa udafiteho control (on ne décide pas sur ce qui ne dépend pas de nous). Tekereza gukora umushinga utekereza ngo wenda ‘bazahinduka’ !  Icyo akaba ari cyo ushingiyeho. Nibadahinduka se ? Si wowe umaze kuvuga ko batakwikora mu nda, ko FPR ariyo yabahaye umugati ? None ngo bazahinduka bafashe rubanda ?! Fata icyemezo kubyo wowe ufitiye ubushobozi. Ak’imuhana kaza imvura ihise.

  1. Arasaba abantu bose gushyigikira ingabo ngo zizabohoza igihugu. Simbyanze. Iyo zibikora kera wenda ishyaka ISHEMA ntiryari gutoza abantu kwitabira revolisiyo ! Ariko se koko watekereje kuri feasility y’iyo ntambara ushaka ko iba (Ibikoresho, base arriere, diplomacy…)? Aha na ho wasanga urimo gukora rya kosa ryo gufata icyemezo ku bintu udafiteho controle.
  2. Muri signature ya Rwamiheto aravuga ko ahirimbanira demokarasi, imbunda ye ikaba ari ikaramu naho amasasu akaba ibitekerezo! Ibi na byo biragaragaza ko hari ikibazo?! Ni gute umuntu wahisemo ikaramu yakangurira abandi gufata imbunda? Aho si ukubaroha? Koko umuntu wahisemo demokarasi ishingiye ku bitekerezo arasaba abana kujya mu rugamba rw’amasasu? Demokarasi y’amasasu twarayibonye, na FPR niyo yatuzaniye.

Umwanzuro:

Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,

Ibibazo u Rwanda rufite ni byinshi kandi bishingiye ku buyobozi bubi bwa FPR Inkotanyi. Intambara zabaye mu gihugu zamennye amaraso atagira ingano zikorwamo ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha ndengakamere. Ntidukwiye gukomeza kubirebera ahubwo mu gihe uyu munyagitugu yakwibeshya ngo arahindura itegekonshinga, nta yindi ngoma. Mukomeze mube maso tubikurikiranire hafi. Amaraso wanga kuyamenera igihugu FPR ikayanywera ubusa. Ushaka arashobora naho ak’imuhana kaza imvura ihise.

Vive la volonté et l’intrépidité du Peuple Rwandais

Vive la Révolution au Rwanda

Vive le People Rwandais uni et émancipé

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa

ISHEMA Party

ITOTEZWA RYA KIZITO MIHIGO:Noneho Umuministri wa Kagame ataye ipantalo asigaje kwiruka ku gasozi!

Parution: Wednesday 16 April 2014, 21:30 
Par:Shema Jeremie , Umutaripfana w’Ishema Party i Kigali.

Minisitiri-Mitali-ubwo-yavugaga-ku-kibazo-cya-Kizito-Mihigo
Dore uko areba nk’umutindi usaziye mu kinyoma.

Twajyaga twibwira ngo Abaministri ba Kagame bafite akenge mu mutwe, bakaba nibura bazi amwe mu mategeko y’ingenzi agenga igihugu, bakamenya nibura ko umuntu utarahamywa icyaha n’urukiko aba ari umwere (Presomption d’innocence)! None uyu we arakonkobotse asimbuye urukiko izuba riva, urubanza araruciye ararangije: “Ntago Kizito akwiriye gukomeza kuba umusitari. Yari umusitari mu ndirimbo no mu buhanzi bwe ariko ntabe umusitari kubera ko yafashwe. Nimumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose”.

Ubu se Ministri Mitali(ni aho babuze !) ntatamaje Leta y’Agatsiko, akaba yerekanye ko ubutabera bwabo ari ikinamico risa: ibyemezo byo kugirira nabi Kizito Mihigo byarangije gufatwa kera, urubanza ruzaba rumaze iki kindi uretse kurangaza rubanda ?!Ikimwaro nticyica !

Mitali yihutiye kugaragaza ko kuba Kizito MIHIGO yari “UMUSITARI (Star) ni ukuvugaIcyamamare aribyo byateye iyi Leta y’Inkotanyi kumugirira ishyari risenya none bakaba bafashe icyemezo cyo kumuhimbira ibyaha ngo bamuhananture.Ibi kandi babikorera n’undi wese ubashije kuzamuka akagira icyo yigezaho, yaba umuhutu, yaba umututsi. Iyi ngeso iteye ishozi, ndahamya ko abanyarwanda benshi batagishoboye kuyihanganira.

Uyu Birihanze Mitali yongeraho ngo ntiyifuza ko Kizito akomeza kuba umusitari kandi yafashwe, bishatse kuvuga ko batifuza ko Abakunda Kizito bamuvuganira. Abicanyi ba FPR barifuza rwose ko Kizito yibagirana bakamuniga atagira kirengera nk’uko babikorera abandi bana b’imfubyi batagira ingano,  buri munsi.

Ariko barabeshya tu, nibatarekura Kizito Mihigo mu maguru mashya, amaherezo arabahagama.Nibatureke gato tubanze twisuganye, aho bukera imizinga iravamo imyibano.

     téléchargement

Urubyiruko rw’u Rwanda rurebere ku bibaye kuri Kizito Mihigo bityo rumenye ko Leta ya FPR idakunda abashobora kugira icyiza bigezaho. Iyi Leta yishimira gusa kubahindura ibikoresho by’inyungu z’Agatsiko,kubashora mu nzangano z’ABEGA n’ABANYIGINYAzidafitiye igihugu akamaro, kubashora mu bikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi buhitana abenegihugu b’inzirakarengane, kubinjiza mu ntambara za Kongo basigamo ubuzima bwabo, abazirokotse ikabajugunya mu iyarara nk’ibishingwe(Useless).

Uzashobora kugera kuri Kizito bwangu azamutubwirire ngo yitondere ubuhendabana abicanyi ba Kagame bakomeza kumukinga mu maso, bamushukashuka ngo yemere ibyaha atakoze ngo kugira ngo bazakunde bamufashe! Mumubwire ko uwo yizera ari NYAMURYABANA, mumumenyeshe ko batangiye “campagne” ikomeye yo kumusenyagura no kumuharabika mu bitangazamakuru byo mu gihugu n’ibyo mu mahanga, bamugaragaza nk’”Umuteroriste” kabuhariwe. Mumubwire ngo yihagarareho, yemere apfe nk’umugabo areke kwizera abamusonga, ngo yandavure yigerekaho n’ibyo atakoze. Iyi “technique” yo gushuka abantu ngo bandike inzandiko bemera ibyaha batakoze babone kubabarirwa,  FPR iyifitemo uburambe. Ababyemeye bose bagera aho bakabyicuza .Ibyo wigeretseho nibyo FPR ikoresha iguhorahoza!

Banyarwanda , Banyarwandakazi mwirinde gutererana uyu umwana wanyu Kizito Mihigo : ARARENGANA. Ibyo bamushinja ntabyo yakoze.Baratinya ko yazakomeza gukundwa n’abantu benshi noneho akabakura ku butegetsi.Rya shyari ry’umwami Herodi n’umwamikazi Herodiyada si umugani , riri n’iwacu i Rwanda, dore ngiri niryo rigiye kutumaraho urubyaro!

By’umwihariko mwebwe Abatutsi barokotse ntimukwiye guhara uyu mwana w’imfubyi kandi w’inzirakarengane ngo ahambwe abona, azira ubusa. Abo mwapfushije ntibahagije? Mwikwituramira nimutere hejuru musabe ko arenganurwa. Kandi ntimuzatangare ejo mu gitondo nimusanga FPR yamuhinduye UMUHUTU,dore ko aribo Agatsiko kazi kogeraho uburimiro nta kivugira, ntimugatungurwe nibababwira ko bazi n’uko nyina yaba yaramusamye……!

Uko byamera kose, ibyo Ministri Mitali yavugiye mu ruhame ni urukozasoni, akwiye kwegura kuko ari Bihwahwa. Biteye isoni rwose kuyoborwa na Guverinoma irimo umugabo w’ikibwa nka MITALI Protazi. Asyi we!

Ngaho nawe isomere ayo mateshwa yatangaje :

http://kigalitoday.com/spip.php?article16741

Shema Jérémie,

Umutaripfana w,Ishema Party i Kigali

 

Demokarasi y’Impanga ikomeje kugibwaho impaka.

Mu minsi ishize Ishyka Ishema ry’u Rwanda ryashyikirije Abanyarwanda b’ingeri zose umushinga wafasha gukemura ikibazo cy’irondakoko cyabaye agatereranzamba mu Rwanda imyaka ikaba ibaye myinshi. Ibitekerezo bikomeje gutangwa kuri uyu mushinga ari nako impaka zigibwa kugira ngo unozwe neza maze igihugu cyacu tugihe umurage uzira umwiryane. Bibaye ngombwa ko nongera kwibutsa amahame y’uyu mushinga wiswe demokarasi y’impanga kugira ngo abatarawutangaho ibitekerezo nabo babitange mu bwisanzure.

UKURI UBUTWARI UGUSARANGANYA

UKURI UBUTWARI UGUSARANGANYA

Demokarasi y’impanga tuyumve dute?

 1. Tuzi neza ko Demokarasi bivuga ubwisanzure bwa rubanda, mu kwigenera politiki iyobora igihugu no mu kwihitiramo abategetsi bayishyira mu bikorwa. Ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi bugaragazwa n’uko bufasha abenegihugu kubana mu bworoherane, uburenganzira bwa buri wese bukamenyekana kandi bukubahirizwa, hagira abashyamirana bagakiranurwa mu butabera, bityo mu gihugu hakabaho ituze n’umudendezo.

 2. Iyo witegereje uko Abahutu n’Abatutsi bamaze imyaka itari mike baryana bapfa ubutegetsi, ntiwabura gutekereza kuri ya nkuru ya Bibiliya ivuga iby’abavandimwe « Gahini na Abeli ». Gahini abajijwe iby’umuvandimwe we yari amaze kwivugana yarihanukiriye asubiza Imana ati « ni nde wangize umurinzi wa murumuna wanjye ? ». Iyi myaka dusize inyuma Abanyarwanda natwe twaranzwe no kubana nk’abatagira icyo bapfana.  Iyo gatebegatoki ya Gahini na Abeli Abanyarwanda  bamaze kuyirambirwa. Barashaka kubaho nk’abavandimwe beza, kubana nk’impanga nyakuri (vrais jumeaux) nibyo byatanga amahoro.

 3. Iyo witegereje impanga mu nda ya nyina ndetse na nyuma y’ukuvuka kwazo hari byinshi wazigiraho. Iyo impanga zikiri mu nda, kugira ngo zibeho ZIGOMBA KWEMERA gusangira amaraso ya nyina nta gucurana. Kubera ko inzu (nyababyeyi) ziba zituyemo atari nini cyane, ziremera zikikunjakunja, byaba ngombwa zigasa n’izihoberanye amanywa n’ijoro, amezi icyenda agashira, zikavuka. Mu mikurire y’impanga bigaragara ko hari byinshi cyane bizihuje: gusa ku isura, gukunda bimwe, gusaranganya twinshi, gukundirana…!

 4. Abahutu n’Abatutsi b’i Rwanda babishaka batabishaka, ibibahuza ni byo byinshi cyane kurusha ibibatanya, ntabwo imibereho yabo itandukanye n’iy’impanga. Kugira ngo bakomeze kubaho batarimburana, hari ibintu by’ingenzi cyane bagomba kumvikanaho byanze bikunze :

(1)Gutegura IHURIRO karahabutaka rivugirwamo ukuri, nta buhendanyi, rikitabirwa n’Abanyarwanda b’amoko yose (Abatutsi, Abatwa, Abahutu, abahawe ubwenegihugu), abatuye mu gihugu n’ababa hanze y’ u Rwanda, baturutse mu nzego zose z’ubuzima bw’abenegihugu.

(2)Gusinya amasezerano yo guca burundu inzira y’imirwano isesa amaraso igamije gufata ubutegetsi.

 (3)Kunvikana ku mahame ya DEMOKARASI y’UMWIMERERE yabafasha gushyiraho ubutegetsi buri bwoko bwibonamo.

5. Demokarasi y’impanga yakubakirwa  ku yahe mahame?

 Demokarasi y’Impanga izaba yubakiye kuri aya mahame ane y’ingenzi:

 (1). Imyaka 25 yo kwimenyereza (une génération).

 Ubaze uhereye ku italiki ya 1 Ukwakira 1990, wasanga u Rwanda rugiye kumara imyaka 25 mu ntambara z’urudaca, ari izabereye mu gihugu imbere ari n’izateye itabi  Akarere k’Ibiyaga bigari.

Ntawe utabona ko gukemura ibibazo byose twatewe  n’izo ntambara bizatwara igihe kinini kirenze kure icyo tumaze mu ntambara. Mu rwego rwo komora ibikomere no gukira iyo ndwara y’irondakoko, hakenerwa  imyaka nka 25 yo kunywa UMUTI. Muri make « Formule » yakoreshwa mu gihe cy’imyaka 25.

(2). Ihame ry’uko rubanda igomba “kwitorera abategetsi” mu bwisanzure  ryakwimakazwa.

Demokarasi y’Impanga ishobora kwinjizwa mu matora, bityo abaturage bakitorera abo bashatse ariko batirengagije no gutera intambwe mu gukemura ikibazo cy’irondakoko. Dore uko byakorwa:

 Ku myanya y’ingenzi itorerwa na rubanda, kuva mu rwego rw’igihugu kugera mu rwego rw’Akarere(District-Commune), ni ukuvuga:

*Perezidansi ya Repubulika

*Inteko Nshingamategeko

*Ubuyobozi bw’Uturere

Nta mukandida uziyamamaza ari umwe. Iteka hazajya hiyamamaza babiri babiri(DUO), umuhutu n’umututsi cyangwa umututsi n’umuhutu. Ni ukuvuga ko mu gihe Ishyaka rya politiki ryamamaza abakandida baryo rigomba kubanza kubaka iyo DUO. Mu gihe iyo DUO itowe, umwe yaba umuyobozi (tête de liste), undi akamwungiriza.

 Dore ingero:

-Umwe yaba Perezida wa Repubulika undi akamubera Visi-Perezida;

-Bombi bakwinjira  mu ntekonshingamategeko;

-Umwe yaba Mayor undi akaba Visi-Mayor wa mbere…

Ku bakandida batari mu mashyaka ya politiki, umukandida w’Umuhutu yajya yishakira umututsi bafatanya, nabo bakarema iyo DUO. Umukandida w’Umututsi akirambagiriza umuhutu bafatanya.

Biragaragara neza ko kugira ngo bashobore kugera ku ntsinzi, bisaba ko abakandida bafatanyije DUO, bakomeza kujya inama no gufatanya muri byinshi, haba mu gutegura umushinga w’ibyiza bashaka gukorera Abanyarwanda (“projet de société”), mu matora, ndetse n’igihe bageze mu buyobozi!

ICYITONDERWA no 1:

Kugira ngo iyi Demokarasi y’impanga ishobore kwera imbuto zunga Abanyarwanda, bizaba ngombwa ko Itegekonshinga n’andi mategeko ashimangira ubumwe n’ubufatanye muri iri tsinda(DUO), akigizayo ishyari n’ukwiganzurana hagati y’abagize itsinda(DUO). Bikagenwa ku buryo abagize DUO yiyamamarije hamwe “basangira gupfa no gukira”. Ni ukuvuga ngo niba bigaragaye ko Perezida ananiwe akazi ke, bikaba ngombwa ko asezererwa, na Visi-Perezida we bagomba kujyana; Mayor unaniwe akajyana na Visi-Mayor we;   no mu Nteko Nshingamategeko bikagenda bityo. Ibi byatuma buri wese mu bagize itsinda(DUO) yumva ko ari umurinzi n’umufasha wa mugenzi we, akumva ko umusonga wa mugenzi we ugomba kumubuza  gusinzira !

(3).Mu nzego z’ingenzi z’ubuyobozi bw’igihugu (Administration), “Formule Demokarasi y’impanga” yashyirwa mu bikorwa, Abahutu n’Abatutsi bakagira amahirwe angana: 100%. Ahafatirwa ibyemezo hose hakaba hari DUO y’umuhutu n’umututsi.Umwe yaba ayobora undi akamwungiriza:

 *Muri Guverinoma

*Mu rwego rukuriye ubucamanza

*Mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu n’ubwa polisi

(4). « Formule Demokarasi y’impanga » yagirwa ishingiro ry’uburezi n’uburere.

U Rwanda rw’ejo rwigishijwe kubana aho kuryana, ejo hazaza h’u Rwanda haha buri wese icyizere cyo kubaho mu mahoro, bikamutera ubutwari bwo kwiyubaka no gutanga umuganda mu kubaka Urwamubyaye.  Iyi “Formule” yakwigishwa mu mashuri yisumbuye n’amakuru, urubyiruko rugatozwa kuyisesengura no kumva ibyiza ishyize imbere.

IKIBAZO CY’ABATWA CYAKWITABWAHO CYANE

Ikibazo gikomeye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatwa bafite ni uko batitaweho bihagije: barasuzugurwa, baravangurwa, baranenwa… ubu bikaba bigaragara ko basigajwe inyuma muri byishi, kugeza ubwo Agatsiko kabita “Abasigajwe inyuma n’amateka”.

Kugira ngo Abatwa nabo bashobore kugira uruhare rwuzuye mu buzima bw’igihugu hagomba gushyirwaho gahunda yihariye yo kubitaho:

1. Abatwa bagomba kugira “organisation” yihariye guhera hasi kugera mu rwego rw’igihugu.

2. Gufasha abana b’Abatwa bose bagashyirwa mu ishuri kandi bagahabwa ibyangombwa byose bikenewe.

3. Guhagararirwa muri Guverinoma no mu Ntekonshingamategeko.

Icyitonderwa no 2:

Umutwa nashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa repubulika, mu nteko ishingamategeko cyangwa ku buyobozi bw’Akarere, nawe azishakira umuhutu cyangwa umututsi bafatanya kurema DUO, kugira ngo “Formule ya demokarasi y’impanga” yubahirizwe.

UMWANZURO

Ikibazo cy’umwiryane “Hutu-Tutsi” kiriho kandi cyasenye byinshi mu Rwagasabo. Muri make umuntu yagerageza kugishushanya atya:

1.Ku ruhande rw’Abatutsi:

(1)Hari Abatutsi bifitemo “ukwikuza kurenze igipimo” (“complexe de supériorité”) bakumva basumba Abahutu, ndetse bakumva batakorana nabo, kereka Abahutu bemeye kubabera ABAGARAGU n’ABAGEREERWA. Basuzugura Abahutu.

(2)Gusa aba Batutsi bakomeza guterwa ubwoba n’uko ari ba Nyamuke mu mubare bityo bagahora bikanga ko Abahutu bashobora kubarimbura. Niyo mpamvu bahitamo guhora bakoresha igitugu n’inzira zisesa amaraso (“violence”) mu gufata ubutegetsi no kubugumaho.

2. Ku ruhande rw’Abahutu:

(1)Hari Abahutu batari bake biyumvamo “ukwisuzugura gukabije” (“complexe d’infériorité »)imbere y’Abatutsi, bikabatera ikintu kimeze nk’ipfunwe iyo bagomba gukorana n’Abatutsi. Ntibizera Abatutsi.

(2)Gusa benshi mu Bahutu bubakira ku cyizere baterwa n’uko ari ba Nyamwinshi bityo umubare wabo ukabereka ko aribo bagomba gutegeka igihugu, bakumva ko aribo bakwiye kugenera Abatutsi imyanya mike ihwanye n’umubare wabo! Ibi na none bisaba ko Abatutsi bakwemera kuba ABAGERERWA!

3. Ikibazo:

Nk’ubu se ko Abatutsi bifatiye ubutegetsi bwose, bakabwikubira kandi bakaba batiteguye kuburekura, igisubizo kizima cyaba ikihe?

4. Hari inzira 4 zo guhangana n’iki kibazo:

Inzira eshatu za mbere ni ruvumwa, iyo twe Abataripfana bo mu Ishyaka Ishema dushyigikiye ni iya kane gusa.

A. Inzira ya mbere: Abahutu bakwemera kuzibukira uburenganzira bwabo,ubutegetsi bakabuharira Abatutsi, bakemera bakibera INKOMAMASHYI n’ABAGERERWA ku buryo budasubirwaho. Ibi byarashobotse mu gihe cy’ingoma ya cyami, biriho guhera mu 1994, hatagize igikorwa bishobora kumara indi myaka myinshi cyane! Hari Abatutsi bumva ko igisubizo cyabonetse, ko Abahutu badateze kugaruka ku butegetsi ukundi! Ko umuhutu uzajya abyutsa agatwe bazajya bahita bakagesa. Ni ko byifashe muri iki gihe.

B. Inzira ya kabiri:

Ni uko Abatutsi bamanika amaboko bagasubiza ubutegetsi Abahutu kuko aribo nyamwinshi, noneho Abatutsi akaba aribo bongera guhinduka ABAGERERWA. Byarabaye kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Hari Abahutu batari bake bakirota ko iyi nzira igishoboka!

C. Inzira ya gatatu:

Niba Abatutsi bakomeje kugundira ubutegetsi no  kwikubira ibyiza byose by’igihugu, Abahutu benshi bumva ko bagomba guhaguruka gukoresha ingufu za gisilikari bagatsinsura ubutegetsi bw’Abatutsi, bakabusubirana bwose nk’uko byari bimeze kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Iyi nzira irashoboka cyane, ariko ijyana n’icyemezo cyo kurimbura Abatutsi. Iyi nzira yo kurimbura igice kimwe cy’Abanyarwanda yarageragejwe mu 1994, icyo yabyaye twarakibonye!

 D.Inzira ya kane:

Demokarasi y’impanga niyo yahagarika umwiryane mu Banyarwanda.

Iyi Demokarasi y’Impanga” iramutse ishyizwe mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 25, ikibazo cy’irondakoko cyaba gikangawe bihagije mu Rwanda. Abahutu n’Abatutsi baba bamaze kumva ko ari abavandimwe, ko ibyiza ari uko bafatanya kubaka igihugu aho kurushanwa kugisenya. Buri wese yaba yaramaze kwiyumvamo Ishema ryo kuba umunyarwanda.

Iyi demokarasi iramutse yakiriwe neza n’Abanyarwanda, ikubahirizwa n’amashyaka ya politiki yose, igakoreshwa mu matora y’abayobozi bakuru b’igihugu,ikagenga imyumvire mishya y’abenegihugu, ibibazo by’ingutu by’irondakoko n’irondakarere byaba  bibonye igisubizo kidakuka kandi n’ikibazo cyo gusimburana ku butegetsi (alternance) amaraso atagombye kumeneka, cyaba gisubijwe bidasubirwaho .

Banyarwanda urubuga ni urwanyu. Ngaho nimwinigure mu buryo bwubaka. Kunenga ntibihagije, niba hari icyo udashima muri iki gitekerezo, kigorore cyangwa nawe utange igisubizo cyarushaho gukemura ikibazo cy’akarengane kagirirwa ba Nyamuke, n’ikibazo cy’umwiryane Hutu-Tutsi ugiye kutumaraho abantu.

Nimugire Demokarasi.