Category Archives: Security

Kizito Mihigo ntakwiriye gufungwa wenyine , “Natwe nimudufunge”

téléchargement
Amagambo Umuhanzi Kizito ari kuzira muri iyi minsi si umwihariko we ahubwo ni imyemerere ye asangiye na benshi. Mu myaka ishize iyo icyunamo cyageraga, abanyeshuri b’abakirisitu bo mu mashuri makuru bifatanyaga n’ingeri nyinshi z’abakirisitu bakibumbira hamwe mu masengesho bakarebera hamwe uko nabo bakwibuka ariko mu buryo bwa gikirisitu. Aya masengesho yakundaga kubera mu kigo cya St Paul. Yewe muri iyo minsi irindwi icyumba cyaruzuraga tukabura aho dukwirwa.
Inyigisho zahatangirwaga n’ibikorwa byahakorerwaga byose birasa neza n’amagambo Kizito yasohoye mu ndirimbo ye “Igisobanuro cy’urupfu”kandi byaberaga ahirengeye ku karubanda, ku kabona-bose! Yewe abihayimana barakuranwaga kuhavugira za Misa zisoza ibikorwa bya buri munsi muri iyo minsi irindwi bamaraga muri St Paul.1. Umh? Ni ibiki byahakorerwaga?

Cyo Mariya ngaho tubwire icyo wabonye iyo wari wagiye, aka ya ndirimbo.
 1.Nahabonye abatutsi barokotse jenoside yiswe “iyakorewe abatutsi” bahagurukaga nta mususu bagaturwa Imana bakihanganishwa, bakavugirwa amasengesho. Nabibona mu mutima nkagira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!”
2. Nahabonye abiyemerera ko bagize uruhare muri ubwo bwicanyi basabaga imbabazi bakazihabwa bakahava bahoberanye n’abo biciye, nabibona mu mutima nkagira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!”
3. Nahabonye abahutu barokotse ubwicanyi (“butaritwa jenoside”) bahagurukaga nta mususu bagaturwa Imana bakihanganishwa, bakavugirwa amasengesho, nabibona mu mutima ngasuhererwa ariko nkagira nti “bwa bwiyunge buriko buraza!”
4. Nahabonye abahutu n’abatutsi bikoraga bakazindukira hamwe bakajya gusura abarokotse jenoside bakabashyira impano zitandukanye, bakabatura Imana babasabira gukomera  … nabibona mu mutima nkagira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!”
5.Nahabonye abahutu n’abatutsi bikoraga bakazindukira hamwe bakajya gusura ababorera mu minyururu bakabashyira impano zitandukanye, bakabatura Imana babasabira gukomera  … nabibona mu mutima nkagira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!”Nahabonye n’ibindi byinshi byatumaga mu mutima ngira nti :” bwa bwiyunge buriko buraza!” Ariko kakanakomaho nkumva ijwi rimbwira riti “Shahu umunsi DMI yabasanze aha izabakora ibyo ifundi ikorera ibivuzo”. Aya masengesho Kizito yarayitabiriye ariko niba ari ikosa ye gufungwa wenyine natwe twese nimudushyiremo! Erega umunyururu wanyu ntitukiwutinya! Oya turaje nimudufunge rwose maze ndebe icyo mwunguka! Asyi we! Ngaya imbwa itadufunga! Nimuturase se, nimuturase rwose turaje nimurase ariko uwo dufata mu biganza ngo ararasa amagambo aramubana make!

Ntimuvuge ngo ntimutuzi, mufite Kizito arababwira abo turi bo nta banga ririmo. Kuvuga ngo RNC niyo yigishije Kizito? Kayumba se asigaye yarasimbuye Musenyeri Simaragidi akaba ariwe usigaye yigisha ijambo ry’Imana?
2. Ese FPR Inkotanyi yagakwiriye guterwa ubwoba n’amagambo ya Kizito?Mu by’ukuri aho kwibaza iki kibazo ahubwo nagakwiye kwibaza nti” Ese ibyahaberaga nta kubogamira ku myumvire ya FPR byagaragazaga ?3 .

Reka daa!!! Urugero natanga ni uko nko mubigisha bashoboraga kuvuga bati ” Nimuhaguruke dusingize Imana kuko kuba tukiriho atari ku bushake bw’Interahamwe”, nyamara ntawashoboraga guhirahira ngo avuge ko kuba tukiriho atari kubushake bw’Inkotanyi! Nkotanyi rero nimuturure muracyatuziritse kugeza ubu. Gusa ikibi ni uko iyo ikiziriko gisandaye bigenda uko mwabonye. Ese nta mbabazi mufitiye abana, abuzukuru, ubuvivi cyangwa ubuvivure bwanyu bazagarukwa n’ubu bugome? Nanjye ngo imbabazi! Muhumure burya ngo “Rien ne se perd rien ne se cree” uko byagenda kose uko akarengane karushaho gukaza umurego ni nako ingaruka zako ziba mbi kurushaho. You can’t change this fact, it’s natural. Turaceceka, tukabakomera amashyi, tukabasekera hafi kumara amenyo … aho mubera ibicucu mugira ngo abo twasize duhambye cyangwa twaburiye irengero twabibagiwe! Harya iyo mutwishe mwe muba musigaranye igihe kingana iki ngo mudusange? Cyo nimuturure mureke uyu mwana aze yongere aturyohereze ibitaramo ntacyo yavuze cyabatera ubwoba rwose.3. Nimukora ibi natwe tuzibwiriza!

Ibyo mumukoze birahagije,  ejobundi tuzumve ngo “ubucamanza bwasanze badahamwa n’ibyo bakurikiranyweho ahubwo bitume n’abandi bafungiwe ibitekerezo byabo (MD, IVU, …) bafungurwa”. Ayinya nanjye ndashinyagura, cyangwa ndarota ku manywa ? Icyakora nimukora ibi ntimuzirirwa mutumira abaturage mu mihanda, DMI, polisi, lokodifensi n’amahe yose baziryamire, ahubwo tuzibwiriza maze naya majwi yacu mwibaga tuzayabahe karijana. Nyamara ntibikomeye nuko sekibi yo ka… ibikomeza ariko kandi mwaba mubaye abagabo b’indashyikirwa. Sawuli yaba abaye Pawulo wa nyawe umwe wahindutse maze twese tukamujya inyuma nk’abitsamuye dufatanye turwubake turugire Paradizo apana za Singapuru mutubeshya (mubanze mwigeze no kuri 1/1000 cyayo).

4. Ese abemera nka Kizito tumureke apfe wenyine?

Sinigeze nemeranya n’indirimbo za Kizito za Politiki kuko zanteraga ikirungurira n’ubwo mbona abo yasingizaga bamubereye nka ya mpyisi wikururira ikakumira (niba atari ya mikino yabo tumenyereye), ayo yari amaco y’iyi nkenya y’inda. Nazibonagamo kurata bwa bwiyunge nyankotanyi buhata abantu ikiboko ngo nibakundane ku ngufu! Ese nkotanyi- mwararebye musanga nta bahutu bafite inshuti z’abatutsi zibarutira kure bene wabo? Mwararebye se musanga nta batutsi bakundana n’abahutu kurusha bene wabo? Ntabwo Kizito azize gukorana na FDLR (musigaye mwemera ko uyu muryango utubereye twese abatavuga rumwe n’ubutegetsi?), ese n’utabeshya we ntagereranya? Simuvugira ariko urubanza rwe ni urucabana cyane cyane ariko ni urubakozisoni. Kizito ntiyajya mu bikorwa byo kwica abantu; n’imbeba imunyuze kuruhande arakangarana maze! Hariya ku Karubanda udusimba (sintuvuze izina nzatuvumba) twinjiye mu mpapuro z’indirimbo zacu maze mbwira Kizito nti ariko utwo turi aho duhonyore tuve mu nzira, yewe Kizito byaramunaniye. Oya mwibamba Kizito wenyine natwe nimutubambane nawe.

5. Umwanzuro

Kizito azize imyumvire yavomye mu bukirisitu. Kizito ntabwo yaterefona agambanira igihugu ari no mu Rwanda, twese tuzi ko telefone bazumviriza. Mwaraduhahamuye kuburyo umuntu asigaye avugana n’umuvandimwe we amubaza amakuru yo kuramuka akitondera amagambo ngo hatagira irimucika ndetse na nyuma yo guhamagara dusigaye dusuhuza imitima twiyibutsa ibyo twavuze ngo turebe ko ntaryaducitse. Iryo hahamuka rero ubu niryo ritugejeje kuri “Kama mbaya mbaya”. Abahuje na Kizito imyemerere ya gikirisitu n’abandi bose batagendera mu myumvire ya sekibi tubateze igihe nimudutegereze. It’s amatter of … Ngaho turaje maze mudufunge twese!N.B: Ndasaba abashaka impinduka byihuse kujya dufata umunota umwe gusa mugitondo tukibuka imfungwa zose za politii kandi tukishakamo agakorwa naho kaba gato cyane twakora buri munsi ko kubuza amahwemo abaturenganya; mwikwibaza ngo dukore iki? Nimutege amatwi umutimanama wanyu urababwira. Nta bwoba. Njyewe sinzongera kunywa ibinyobwa byo mu nganda z’abaturenganya, nzajya nywa nyabarongo. nawe shaka ikindi wakora.

Akaririmbo ka revolusiyo (Turi mu muhanda kuri mucakamucaka):

Nta bwoba yee nta bwoba! Nta bwoba yee nta bwoba.

-Honda ikibi – nta bwoba
-Kubita ikibi – Nta bwoba
-Rwanya ikibi – nta bwoba 
-Haranira ukuri – nta bwoba

Nta bwoba yee nta bwoba! Nta bwoba yee nta bwoba.

-Fungura Ingabire – nta bwoba
-Fungra Mushayidi – nta bwoba
-Fungura Kizito – nta bwoba
– Fungura … – nta bwoba

-Twaje twaje yeeee – nta bwobaNta bwoba yee nta bwoba! Nta bwoba yee nta bwoba.

Tuzatsindaaa tuzatsindaaaa igihe nikigera tuzatsinda (Cuba yeee…)
Tuzatsindaaa tuzatsindaaaa igihe nikigera tuzatsinda

Gahutu, Gatwa, gatutsi – turi umweeee……
Heeeeee….. turi umweeeeeee
Mwikongera kudutanya – turi umweeeeee…..
Heeeeeeeee….. Sunika yeeee….. – turi umweeee

Urupfuuuuu nicyo kibiiiii kiruta ibindiiiiiiii….. (weka mu nyimbooooo wee….)
Urupfuuuuu nicyo kibiiiii kiruta ibindiiiiiii arikoooo rutubeeraaa inziraaaa
inziraaaaa igana icyizaaaa kiruta ibindiiii…

 
Gervais Mugabo,
Umukunzi wa Kizito Mihigo, i Kigali

”Short of inter-Rwandan dialogue, 20 years on after the genocide, Rwanda remains not only “an appeased expansionist bloody dictatorship”, but also “a powder keg, a time-ticking bomb waiting to explode”!

By Antoine Roger Lokongo

lupeee  01701201415381800000020140118_kagame

 

Carla Del Ponte and Paul Kagame were increasingly at loggerheads.

Del Ponte, a former Chief Prosecutor of two United Nations international criminal law tribunals: the International Criminal Tribunal for the former Yugoslavia (ICTY) and the International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR) fell out with Kagame after she insisted that crimes committed by the Tutsi during the genocide should also be investigated.

Cameroon investigative journalist Charles Onana has published many books about the real culprits of the assassination of President Juvenal Habyarimana who are still being shielded from accountability and they are not those who have been “officially accused” as perpetrators so far, according to him.

Pierre Péan, a renowned French investigative journalist and Keith Harmon Snow, an American Investigative journalist, all have factually point out that the Rwandan Patriotic Front (RPF) and Paul Kagame were responsible for the assassination of Juvénal Habyarimana, and therefore of having sparked the inter-ethnic killings in 1994! The list is long!

In this special call for articles by Pambazuka about “Rwanda – 20 years on after the genocide”, I would like to take this opportunity to highlight, provide and share with Pambazuka readers the new facts about Rwanda and the Kagame regime that have emerged recently and which prove that the last 20 years have been years of wasted efforts by the Kagame and the Museveni regimes to try to cover up the truth, but in vain, about what happened in Rwanda in 1994!
They are helped in this endeavour by powerful friends in high places in the West, including, former US President Bill Clinton, Susan Rice, former UK Prime Minister Tony Blair, Bono, Howard Buffett, Evangelical Pastor Rick Warren, Rabbi Shmuley Boteach, Bill Gates, and so on (see, Judi Rever, “Paul Kagame’s trips to the West not worth the headache,” Digital Journal, Oct 17, 2013).
 
First of all, from a Congolese perspective, new facts have merged that in April 1994, immediately after the RPF came to power in Kigali, the DRC’s main opposition leader Etienne Tshisekedi sent a telegram to Paul Kagane then Vice-President, congratulating him for “having overthrown Juvenal Habyarimana out of power” (See, “Lettre ouverte” envoyée par 13 Intellectuels du Grand Kasaï (R.D.Congo) à M. Etienne TSHISEKEDI wa MULUMBA, Président National de l’UDPS en prévision de l’échéance du 30 juin 2006).
For us Congolese, Etienne Tshisekedi, a popular Congolese politician who has visited Kigali many times at the invitation of President Kagame and who came second in the 2011 presidential elections, must have known what he was saying. He is not just a man of the street. He uncovered the truth, according to which, what happened in Rwanda was a civil war: a Tutsi rebel movement backed by Uganda and Anglo-Saxon powers overthrew a Hutu dominated regime, notwithstanding the waves of inter-ethnic killings that ensued, and which that overthrow unleashed!
 
Secondly, Kagame is now put under pressure by his Western powerful backers who have finally realized that when Kagame boasted in an interview granted to the Financial Times of London on 19 August 2010 that “Rwanda’s democracy is still the model for Africa”, that “model” does not square with human rights let alone with democracy itself!
They are now urging him to stop harassing, jailing and assassinating Rwandan opposition leaders, including Opposition leader Victoire Ingabire who was sentenced to 8 years in prison on 30 October 2012 for saying that “Hutu too were killed during the genocide”, but then her sentence was increased to 15 years in prison on 1 December 2013. Former Rwandan Intelligence chief Patrick Karegeya turned opposition figure was found dead in a South African hotel room, having been hanged or strangled by killers sent from Rwanda, four of whom were arrested in neighbouring Mozambique (see, Chimp Investigations Team, “Karegeya Murder Suspects ‘Arrested’ In  Mozambique,”  Chimpreports.com, 7 January 2014); as well as former Rwandan army chief Kayumba Nyamwasa, turned opposition figure who was shot by a lone gunman in South Africa; Kagame’s Western backers are also privately advising him to hold political dialogue with the FDLR, Hutu fighters roaming the hills of eastern Congo and who announced recently that they have laid down their arms and are ready to return to Rwanda provided the regime was open to political dialogue.
In fact, the British who back Kagame held peace talks with the IRA in Northern Ireland, the Afghan regime which is backed by the United States is encouraged to hold talks with the terrorist Talibans, Nelson Mandela held talks with White apartheid leaders, the Congolese government held talks with “Tutsi Congolese rebels” most of whom are Rwandans and Ugandans sent to the DRC to kill, rape and loot and Kinshasa will go so far as integrating them into the Congolese army (…). So why should the Kagame regime be an exception? Inter-Uganda dialogue including with the LRA, inter-Rwandan dialogue, including with the FDLR is the way forward for lasting peace in the region.
But Kagame does not want to hear that! So, the so-called “stability in Rwanda” has been achieved at the expense of Congo where Kagame continues and to stock the fire and “mucking” the Congo, as Tony Blair put it in a “supporting Kagame” article he co-authored with American billionaire Howard G. Buffett (Foreign Policy, 21 February 2013).
Recently Kagame threw a tantrum at his erstwhile Western backers, calling them “former colonial masters who do not stop lecturing Africans”. But recently Kagame was caught in his own trap when he boycotted the “Summit on Peace and Security in the African Continent” convened by the French President François Hollande in Paris on 6 December 2013. For Rwanda, it was no question of attending the summit.
“Those who feel they still need the protection of the former colonial master will go to this meeting. This is not our case,” a close associate of Paul Kagame told Jeune Afrique (see, Jean Mitari, “Sommet sur la paix et la sécurité à Paris : le Rwanda décline l’invitation, ” Jambonews.net, 19 juin 2013).
At the same time, Kigali favorably welcomed the invitation of U.S. President Barack Obama to attend a historic summit of leaders from across sub-Saharan Africa – the first of its kind – to be held in Washington in August 2014. The White House announced the invitation on 30 June 2013 (Stephen Collinson, “Obama to host summit of African leaders next year,” AFP, 30 June 2013).
Kagame was indeed caught in his own trap! Rwanda declined the invitation of the former French colonial master, but accepted that of Obama to all African Heads of State!
For Kagame, it is worth taking the orders coming from the White House than those coming from the Champs-Elysées! So what is the difference when you decline the invitation of one Western master and then you accept that of the other? That is because it is from the United States that Kagame is shielded from accountability after perpetrating genocide in Congo! After all, he is only playing the role of “an Anglo-American proxy” in Congo. That is the role he has played “so well” in the last 20 years!
Thirdly, in the last 20 years, Kagame and Museveni as well as their cronies and their foreign masters who arms them, have enriched themselves out of predatory wars for natural and mineral resources in Congo. The so-called “post-genocide economic progress in Rwanda” is based on such predatory wars!
But at the same time, Museveni and Kagame have enjoyed impunity, getting away with heinous crimes of genocide, war crimes and crimes against humanity both in Rwanda and in Congo, basically, trampling on international law or bending it in their favour when it suits their interests at home and abroad. When it comes to  extraditing  “Congolese Tutsi rebels”, including Laurent Nkunda, Mutebusi, Runiga and others who have found refuge in Rwanda to the DRC “their country of origin”, Paul Kagame evokes the Geneva Convention, allows himself to lecture the DRC, “which has not yet abolished the death penalty”, therefore he cannot extradite “Congolese Tutsi rebels” to “their country of origin only to be executed! If they are Congolese and Congo is their country of origin, why must they not be extradited there to face justice in their own country?
After the murder of Karegeya, President Kagame warned Rwandans who find themselves in the opposition camp that “There are consequences for betraying your country”. Why should there be no consequences for the “Tutsi Congolese rebels” who had betrayed their country then?
There is a saying which goes like this: Lie, lie, there will always be something left to lie about: the truth!
Recently, Joel Mutabazi, a former Rwandan officer (a former bodyguard of Kagame) accused of terrorism, formation of an armed group, murder and illegal possession of firearms, etc., and who sought political asylum in Uganda was unlawfully – that is to say, very much against the Geneva Convention – transferred to Rwanda from Uganda to face justice in his country! Among the other accused are several members of the opposition Rwandan National Congress (RNC) and eight students (see, “Paul Kagame ex-guard Joel Mutabazi rejects Rwanda trial,” BBC, 28 January 2014).
Mutabazi pleaded not guilty at his trial but he faces a death sentence as Patrick Karegeya did! Although the UN refugee agency (UNHCR) has condemned Kampala’s decision to extradite him as a “clear violation of the asylum principle”, nevertheless, the United States and Britain remained silent in the face of such a flagrant violation of international law! Is Tony Blair, Kagame’s “special adviser” not a British lawyer who should defend international law in this case?
However, this makes the “cause” the Tutsi say they are fighting for, that is inclusion, in the Great Lakes Region of Africa unjust, unfair to other people in the region and a lost one because the Tutsi are the ones who are now “mucking” other people in the region, to quote Tony Blair again. One day, Museveni and Kagame will have to answer for all these crimes!
Short of inter-Rwandan dialogue, 20 years on after the genocide, Rwanda remains not only “an appeased expansionist bloody dictatorship”, but also “a powder keg, a time-ticking bomb waiting to explode”!
Copyright Antoine Roger Lokongo 2014
Source: http://www.globalresearch.ca/the-rwanda-genocide-coverup-twenty-years-of-lies-and-fabrications-the-anglo-saxon-powers-vs-france/5378854

”Ariko abahutu muzumva ryari, nta jambo muzongera kugira muri iki gihugu, nimwemere tubategeke”.

Nyuma y’ishimutwa rya Manirafasha Norbert, ejo tariki ya 23 Mata 2014, ingabo za RDF ziyobowe na Gén Mubarak Muganga zaramutse uyu munsi zigabiza urugo rwa Manirafasha Norbert, ngo zigiye gusakayo mudasobwa igendanwa (laptop), uyu Norbert yari atunze.

Gén Mubarak Muganga azica abahutu kugeza ryari?

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umusirikari wa RDF ukorera mu karere ka Rubavu wiboneye neza ibyabaye, ariko yifuje ko tutatangaza amazina ye, kubera impamvu z’umutekano we, aravuga ko umudamu wa Manirafasha Norbert, Christine Nyirahabimana, abasirikari benshi bazindukiye iwe mu gitondo cya kare, bakaba baje batwaye imodoka za double cabine z’umweru, maze binjira mu nzu barasaka kugeza no muri plafon, bagenda bivovota, basandaguza ibintu, barangije gusaka bamusabye kubaha mashine y’umugabo we ya laptop maze arabahakanira ababwira yuko atazi aho iherereye.

Akimara kubabwira gutyo bahise bamwaduka batangira kumukubita inshyi n’imigeri n’ibibuno by’imbunda, barangije bamwambika igitambaro mu maso bamushyira muri imwe muri za modoka, aho bakomeje kumukubita umugenda, kugeza bageze mu kigo cya gisirikare bita kuri CEPGL, harimo abasirikare benshi ndetse n’imodoka nyinshi za gisirikare.

Muri iki kigo, niho haba État Major ya Division ya 3 ya RDF itegekwa na Gén Major Mubarak Muganga. Uyu mudamu akigezwa muri iki kigo abo ba rushimusi ba RDF bahise bamuha telefone ngo avugane n’umugabo we maze amusabe yuko yakwemera agatanga iyo machine kuko abasirikari benda kumumaramo umwuka ari yo bamuziza.

Manirafasha ngo nta kundi nawe ntiyazuyaje yahise yemera ko madamu we abaha iyo laptop, maze ba basirikari bahita bafata uwo madamu bamwambika nanone cya gitambaro gipfutse amaso, amazuru ndetse n’umunwa bamusubiza mu modoka bamujyana mu rugo ajya kubaha iyo laptop. Ngo bageze mu rugo amaze kuyibaha umwe muri izo nkoramaraso yamubwiye ati:« ariko abahutu muzumva ryari, nta jambo muzongera kugira muri iki gihugu, nimwemere tubategeke ». Ubwo umudamu yaruciye ararumira, asigara yigunze.

Icyo umuntu yavana muri iri yicwa rubozo ry’uyu mudamu, nuko nibura tumenye ko umugabo we yashimuswe n’abasirikari ba RDF, bakorera mu karere ka Rubavu. Nguko uko abahutu babayeho mu bwami bwa FPR. Ubu se abanyapolitiki bahora baturangaza ngo u Rwanda ni repubulika, ntibabona ko batazi ibyo bavuga? Nta repubulika ihonyora abaturage kuriya. Ubu u Rwanda rutegekwa n’ingoma ya cyami b’abatutsi b’Abega, bahagurukiye gutsemba icyitwa umuhutu mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari. Nta kindi gikenewe uretse révolution nk’iyo mu 1959, amateka yisubiramo, akarengane kariho icyo gihe niko kariho ubu.

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr

Ese Kizito Mihigo ashobora kwemerera imbere y’urukiko ibyaha atakoze ?

Image

Turibuka twese uko Kizito Mihigo yatewe hejuru mu minsi ishize birurutse ku ndirimbo « Igisobanuro cy’urupfu » yahimbye agamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bose nta vangura. Benshi barumiwe bumvise ko Kizito Mihigo yaburiwe irengero, bakamubura mu mihango yo kwibuka Jenoside ku ncuro ya 20,yabaye ku italiki ya 7 Mata 2014. Abanyarwanda batagira ingano baratunguwe ubwo Polisi yemeraga ko ariyo imufunze,ngo kuko akekwaho ibyaha bikomeye cyane bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu. Kugira ngo polisi yikure mu isoni yagombye gukora ibidakorwa ijyana Kizito Mihigo imbere y’itangazamakuru ngo yishinje ibyaha byose(nk’aho ari mu rukiko) byari bimaze kuvugwa n’umukuru w’abapolisi Kizito adahari !

Naho taliki ya 21 /4/2014 Kizito yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere asomerwa ibyaha byose akurikiranyweho aribyo :

*Kugirira nabi ubutegetsi buriho

*Kugirira nabi umukuru w’igihugu

*Ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba

*Ubugambanyi

*Gucura umugambi wo kwica

Nanone Kizito yabajijwe niba « yemera icyaha » avuga ko ahisemo kuzaburana nk’ubyemera byose, imbaga yari ihateraniye irumirwa ! Nibwo rero benshi batangiye kwibaza ibibazo byinshi nk’ibi bikurikira:

1.Ese uwiyemereye icyaha imbere y’urukiko aba agikeneye umwunganizi mu mategeko (Avoka) ?

Iyo ukurikiranyweho ibyaha bikomeye ukagezwa imbere y’urukiko, usomerwa imyirondoro yawe kandi ukamenyeshwa ibyaha ukurikiranyweho. Icyo gihe umucamanza akubaza niba wifuza kuburana nk’uwemera icyaha(plaider coupable) cyangwa se nk’utemera icyaha(plaider non-coupabale). Nizo nzira ibyiri ziteganywa n’amategeko.

Iyo uhisemo inzira yo kuburana nk’utemera icyaha ubwo nyine mu gihe cy’urubanza Ubushinjacyaha buba bugomba gutanga ibimenyetso byerekana ko ari wowe wakoze icyo cyaha, nawe ufatanyije n’umwunganizi wawe (Avocat)mukagomba gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyo byaha bitabayeho cyangwa se ko atari wowe wabikoze, nyuma umucamanza agafata umwanzuro (guca urubanza), akemeza ko akurikije ibirego n’ukwiregura asanze icyaha kiguhama cyangwa se kitaguhama. Uhamwe n’icyaha ahabwa igihano giteganywa n’itegeko, udahamwe n’icyaha akagirwa umwere ndetse hakaba n’ubwo yagenerwa impozamarira !

N’iyo wiyemeje kuburana nk’uwemera icyaha ukenera umwunganizi mu mategeko kuko ugomba kuburana werekana ibimenyetso bihamya koko ko icyo cyaha wagikoze, ukerekana igihe n’aho wagikoreye , uko wagikoze, byaba ngombwa ukerekana n’abo mwagifatanyije.

Iyo wakoze icyaha koko, ugafatwa ugashyikirizwa urukiko, kuburana nk’uwemera icyaha bishobora kuguha amahirwe yo kwihutisha urubanza (nko mu Bufaransa ho rushobora no kutabaho), no kugabanyirizwa ibihano cyane.

Gusa muri « Affaire Kizito » abantu bakomeje kwibaza niba koko ibyaha Kizito Mihigo yemera yarabikoze cyangwa niba hari ikindi kibyihishe inyuma.

2.Ese Kizito Mihigo ashobora kwemera ibyaha atakoze ?

Hari impamvu zizwi zishobora gutuma umuntu yemerera imbere y’urukiko ibyaha atakoze. Reka tugaragaze izi enye z’ingenzi zikurikira :

(1) Gushaka kumenyekana

Hari abantu basonzeye cyane kumenyekana bakumva kwandikwa mu binyamakuru, kuvugwa ku maradiro no kugaragara ku matelevisiyo byatuma baba aba STAR . Byagaragaye nko mu gihugu cya Amerika aho Insoresore zisonzeye kuba Ibyamamare zishyira mu maboko Polisi iri gushakisha abakoze ibyaha bikomeye runaka, nyuma bikaza kugaragara ko ataribo bakoze icyo cyaha, ariko bo baba bageze ku mugambi wabo wo kumenyekana !

Kizito Mihigo ntabwo yabarirwa muri bene abo kuko we yari asanzwe ari Icyamamare , bikagerekaho ko yari azwi nk’umwana warezwe neza, ukunda Imana kandi ukunda n’abantu, akaba nta kindi yifuzaga uretse ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Kumenyekana nabi nta cyiza byamuzanira.

(2)Gushaka guhishira undi muntu ukomeye

Haba ubwo umuntu yiyemerera ko yakoze icyaha runaka mu by’ukuri ari uburyo bwo gukingira ikibaba undi muntu w’umukire cyangwa w’umutegetsi wagikoze ariko kugezwa imbere y’urukiko kwe bikaba byakwangiza byinshi. Icyo gihe uwemeye icyaha aba ari mu kiraka, arabihemberwa, mu ibanga. Ibyo kandi biba bibangamiye umurimo w’ubutabera kuko ubucamanza buba buhannye utarakoze icyaha mu gihe uwagikoze akomeje kwidegembya, akaba ashobora no gukora ibindi byaha hagati aho.

Mu kwemera icyaha kwe, Kizito Mihigo ntawe tubona yaba ari kugerageza gukingira ikibaba.

(3)Kwemera ibyaha ku gahato

Mu bihugu bikoresha iyicarubozo mu bugenzacyaha nko mu Rwanda, umuntu ashobora kwemera ibyaha atakoze kubera ko amagara amuriye, agahitamo kubyemera kugira ngo inkoni zigabanuke, ahumeke.

Abagize akaga ko gufungwa na FPR muri buriya buryo bemeza ko ibyo Kizito Mihigo avuga muri iki gihe ari amatakirangoyi masa, nta kindi.

(4)Gushinja abadafite aho bahuriye n’icyo cyaha

Umuntu ashobora kwemera icyaha atakoze kugira ngo abonereho uburyo bwo gushinja ubufatanyacyaha abandi bantu ashaka kugirira nabi. Aha niho « Affaire Kizito » ikwiye gushakirwa.

Si ukuvuga ko Kizito Mihigo ari we ubwe ushaka kugira abo ahemukira ahubwo biragaragara ko Paul Kagame n’Agatsiko ke bafite urutonde rw’abantu bagomba gukurwa mu nzira hifashishijwe urubanza rudasanzwe rw’umuhanzi Kizito Mihigo. Kandi rero byaragaragaye ko Kizito Mihigo yarangije gucirwa urubanza ataranaburana, kuko ashinjwa gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR kimwe n’abayobozi b’Ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rya Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard! Si abo kandi gusa bari muri “viseur” ya FPR-Kagame.

3.Uru rubanza rwa KIZITO rugamije iki mu by’ukuri?

Nibyumvikane neza : Urubanza rwa Kizito na bagenzi be ni urubanza rwa politiki rufite intego za politiki rugamije kugeraho .

(1)Biragaragara ko hari abanyapolitiki ba Opozisiyo bagiye gushyirwa ku rutonde rw’abakorana na FDLR kugira ngo bacirwe imanza bitwa « aba terroriste » bityo amahanga ntakomeze kubafasha cyangwa kubagirira icyizere cyangwa impuhwe.

(2)Uru rubanza rugamije guha ireme urupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya , kugira ngo amahanga areke gukomeza kurushinja Paul Kagame n’abicanyi be ahubwo bigaragarire bose ko uwo muntu koko ari umugizi wa nabi wari ukwiye kunigishwa ikiziriko.

(3)Urubanza rwa Kizito Mihigo rugamije gutegura impfu z’abandi banyapolitiki ba opozisiyo bagiye kwicwa mu minsi iri imbere ariko urupfu rwabo rukabanzirizwa no kwambikwa ibara n’urukiko rugomba kubahamya icyaha cyo kuba abanzi b’u Rwanda ! Amazina y’abo banyapolitiki azahishurwa mu gihe cy’urubanza rwa Kizito Mihigo.

(4)Uru rubanza rugamije « gukiringa » (travestir)  amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Kugira ngo Perezida Kagame cyangwa Umugore we Jeannette Nyiramongi bazashobore kongera kwiyamamaza mu 2017, birabasaba gutangira kwikiza abo batekereza bose ko bafite ubushobozi bwo kubabangamira. Muri abo, Kizito Mihigo nk’umusore w’umututsi wacitse ku icumu ukunzwe cyane n’abanyarwanda b’amoko yombi yafashwe nka « menace très sérieuse». Mu kumukura mu nzira hakiri kare, Agatsiko kazabishingiraho kikize n’abandi batari bake : abari mu gihugu n’abari hanze, abasivili n’abasilikari bakuru, abari mu buyobozi n’abataburimo…. bakekwaho kuba batakwitabira umugambi wo kuyoboka no gushyigikira « Dynastie Kagame » Mu by’ukuri Paul Kagame akeneye kandi yiteguye gusimburwa n’umugore we, nyuma uyu na we akazasimburwa n’umuhungu we CYOMORO, bikagenda bityo ingoma igihumbi ! Abakekwaho kuba batazashyigikira uyu mugambi, nibo« Banzi b’u Rwanda bashya» Agatsiko kagiye guhiga bukware.By’umwihariko Abatutsi bahoze mu Rwanda  ni bo bagiye kongera kubona ishyano. Abashishoza barangije kubona ko iyi « Affaire Kizito » ari intangiriro  y’inzira ndende !

4. Uruhare rwa Kizito Mihigo muri iyi kinamico ni uruhe ?

Kizito Mihigo ni umwana w’imfubyi. N’ubwo inganzo ye yari imaze kumugira icyamamare, akaba akundwa na benshi, simpamya ko hari umuntu afite wamwitangira bikomeye akiruka ku idosiye ye ,kabone n’ubwo yabizira. Uyu mwana niwe Paul Kagame ahisemo kugira igitambo, kumugaraguza agati no kumuhindura igikoresho cy’inyungu ze bwite, nyuma byose bikazasozwa no kumucuza ubuzima.

Kizito rero, Kagame yamuhaye guhitamo hagati y’ibintu bibiri gusa: kwicwa nk’igikeri gihonyowe n’ikamyo cyangwa gukora ibyo bamutegetse BYOSE.

Mu minsi Polisi yamumaranye yitwa ko yaburiwe irengero, Kizito yeretswe ko ashobora kwicwa ntihagire umubaza kandi isi igakomeza ikazenguruka!Ibyo Kizito yarabyiboneye, abyumvira mu mubiri we utarabuze gusogongezwa ku cyo iyicarubozo bisobanura.

Kizito yeretswe kandi ko aramutse yemeye kwigerekaho ibyaha byose bamubwiye no gushinja ubufatanyacyaha abo bamutegetse BOSE yabaho ndetse akaba yanagororerwa ibirenze ibyo atunze ubu.

N’iyo umutimanama wa Kizito waba umwumvisha ko imikino y’ubugambanyi nk’iyo idakwiye, iyo amagara atewe hejuru ntawe utagerageza gusama aye !

Hari ibimenyetsto byinshi byerekana ko ukwemera icyaha kwa Kizito kurimo ikibazo gikomeye. Iby’ingenzi muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira :

(1)Kujyanwa imbere y’itangazamakuru ngo abe ariho yemerera ibyaha kandi bibujijwe n’amategeko

(2)Kwemera ibyaha bwangu atiriwe arondora ibyo aribyo akavuga gusa ngo « ibyo bavuze byose ndabyemera »

(3)Gushinjwa n’abaministri nka Protazi Mitali mbere y’uko urubanza rutangira

(4)”Propagande” idasanzwe yo guharabika Kizito Mihigo yakozwe na FPR mu binyamakuru byo mu gihugu n’ibitangazamakuru mpuzamahanga

(5)Kuba Avocat wa Kizito, Maître Shema Gakuba Charles,  yarageze aho akanga kumuburanira kandi byakagombye kutamugora cyane kuburanira uwemera icyaha.

*Bishatse kuvuga ko ibyo Kizito Mihigo yemera mu ruhame binyuranye n’ibyo avugana na Avocat .

*Bisobanuye ko Kizito yifuzaga ko Avocat we yamurwanaho akamuburanira mu buryo bwo guhangana n’ubutegetsi , Avocat yarabitinye .

*Avocat yarangije kubona ko iyi dosiye “itekenitse” gusa, ntacyo afite cyo kuburana.

*Bishobora no gusobanura ko uyu Avocat yashyizweho « pression », agahatirwa kwinjira muri uwo mukino wa FPR yabona bimugoye akabyanga ku munota wa nyuma.

Uko byamera kose uriya Avocat azi byinshi . Niba atari uwo mu nda y’ingoma, dore ko yahoze ari umusilikari wa APR, nareba nabi na we mu minsi mike iri imbere araba yaburiwe irengero.

Umwanzuro

Ku ruhande rwa Kizito Mihigo, ibyo kwemera icyaha birasa no kugerageza gucuma iminsi, mbese aribwira mu mutima we, ati: ningira amahirwe nkabona bukeye, yenda ejo sakindi izaba ibyara ikindi. Muri make Kizito Mihigo ni umusore uri mu mazi abira, ari mu kaga gakomeye , abamukunda ntibakagombye gukomeza KWITURAMIRA gusa ! Abanyapolitiki ba Opozisiyo nabo ntibakwiye kurangara ngo bibwire ko “Affaire Kizito” ari ikibazo gisa n’ibyo dusanzwe tuzi ! Dukwiye kukiganiraho no kugikurikiranira hafi.

 

Padiri Thomas Nahimana,

Ishema Party.

 

LAKE ZONE: Uganda, Burundi lead East Africa in military spending

A Ugandan officer serving with the African Union Mission in Somalia (AMISOM) ranges a scope on a heavy machine-gun. Tanzania is lagging behind its East African partners in military spending, a new report shows. The country spent just $380 million since 2011. PHOTO | FILE

By The Citizen CorrespondentTanzania is lagging behind its East African partners in military spending, a new report shows. The country spent just $380 million since 2011.

Uganda and Burundi led the rest of East Africa in military spending last year allocating 2.2 and 2.3 per cent of GDP respectively to defence with Kenya increasing her expenditure to the highest level ever in nominal terms.

The two countries stayed ahead of Kenya, Tanzania and Rwanda which spent 1.9, 1.2 and 1.1 per cent of their GDP respectively.

Uganda’s defence spending has stayed over 2 per cent of GDP rising to 4 per cent in the last two decades, even as the rest of the region made deliberate efforts to cut their spend in the same period.

Data released on Monday by the Stockholm International Peace Research Institute shows that Kenya increased her defence budget by Sh3 billion last year to Sh74.1 billion, the highest in the region on nominal terms.

SIPRI is an independent international institute dedicated to research into conflict, armaments, arms control and disarmament funded by the Swedish government.

Kenya is faced with problems of terrorism, attacks from Oromo militias in Ethiopia and piracy in the Indian Ocean that have exposed the country’s military inadequacies.

“Due to the military “achievement” of KDF against Al-Shabaab militants in Somalia, Kenya would most likely want to obtain a greater influence on the political and administrative future of the region,” said Sipri.

Adjusted for inflation since 2011 SIPRI said Kenya spent $861 million compared to Uganda’s $465 million with Tanzania spending just $380 million.

Kenya’s military spending had been ranging between Sh20 and Sh30 billion in the early 2000s but had started rising to Sh40 billion after the country started modernising its military hardware that culminated into the Anglo Leasing scandal.

Africa is the only continent whose military budget stayed on a growth path as Europe, Asia and Americas cut their defence budget in austerity measures.

Source: The citizen

Kizito Mihigo : des paroles qui ont fâché ?

Kizito Mihigo : des paroles qui ont fâché ?

[Kizito Mihigo_inyenyerinews.org]

Kizito Mihigo, chanteur (rescapé du génocide des Tutsis) très populaire, aussi bien pour son style et les paroles de ses chansons, que par sa beauté physique… D’abord porté disparu il y a de cela une semaine, avant que la police rwandaise n’annonce aujourd’hui son arrestation “depuis vendredi”, avec deux “complices” (dont un journaliste qui était également porté disparu), pour appartenance au réseau FDLR/RNC, planification de renverser le gouvernement par la force, etc.
Il y a peut-être d’autres raisons qui justifient ses ennuis… Dans une chanson récente, il dit des choses qui peuvent bien avoir déplu, ou gravement péché contre la vision officielle de l’histoire récente du Rwanda. C’est du moins ceux que pensent certains.
Il y dit, notamment :

“Le génocide m’a rendu orphelin. Mais cela ne m’empêche pas d’avoir de la compassion pour d’autres personnes qui ont été victimes d’actes qui n’ont pas été appelés “génocide”. Ces frères-là, ce sont aussi des humains, je prie pour eux…ils ont toute ma compassion…je les porte dans mes pensées”.

On voit bien dans ces propos :

– Le rapprochement qu’il fait du génocide (des Tutsis?) avec d’autres “massacres” ou “actes de méchanceté” qui n’ont pas été qualifiés de génocide;

– Sa “compassion” avec ces autres “victimes” qui “sont aussi des êtres humains”, dignes de “compassion” et de reconnaissance.

Dans la même chanson, il fait référence, insidieusement, au programme “Ndi Umunyarwanda” en cours actuellement, et à travers lequel tous les Hutu sont encouragés à demander “pardon pour le génocide commis en leur nom”.

Alors, ces paroles ont-ils pu être pris pour un sacrilège pour ceux qui ont payé ses études, fait sa promotion et celle de sa fondation (au point qu’il soit le chanteur officiel du nouvel hymne national du Rwanda), comme l’affirment de nombreux commentateurs sur les médias sociaux rwandais ? Peut-être bien. Peut-être pas, ou “pas seulement”.

14/04/2014

Source: http://www.musabyimana.net/lire/article/kizito-mihigo-des-paroles-qui-ont-fache/index.html

 

Polisi y’u Rwanda irashinjwa kunyereza Munganyinka Godbertha n’umuhungu we Copin.

Kuva mu mwaka wa 1995 byabaye akamenyero ko mu gihe cyo kwibuka jenoside cyangwa mbere yaho gatoya mu Rwanda haba ibikorwa by’urugomo rukorerwa abaturage. Bimwe muri ibyo bikorwa harimo nko kurigisa abantu bikorwa n’abibona mu butegetsi kandi badashobora gukorwaho iperereza na polisi.

Muri iyi minsi mike ishize twese twabonye uko umuhanzi Kizito Mihigo yashimuswe n’inzego z’ubutasi zikamufungira mu mwobo i Kami, cyakora itangazamakuru ryateye hejuru ndetse na Kiliziya Gatolika ibikurikiranira hafi maze polisi n’ikimwaro cyinshi itangaza ko ariyo imufite kandi mbere yari yanangiye.Iyicarubozo ryakorewe Kizito nta wundi ushobora kuryiyumvisha keretse uwanyuze i Kami. Ibi bikaba ari ikimenyetso ko Kizito yari agiye gupfa urwo abandi nka ba Major Cyiza na Depite Hitimana bafuye.

Kugeza ubu kandi uretse Kizito na Ntamuhanga bagaragajwe,  Gerard Niyomugabo Nyamihirwa na n’ubu ntawe uzi uko byamugendekeye. Muri iki gitondo nibwo twamenye ko hari n’abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda abo tugiye kuvuga akaba ari Munganyinka Godbertha n’umuhungu we Ndanyuzwe Serge uzwi ku kabyiniriro ka Copin.

Ibya Godbertha na Copin byagenze bite?

Ntawe uzi uko byagenze. Cyakora abantu baheruka kubona Godbertha n’umuhungu kuwa mbere tariki ya 3 Werurwe 2014 ubwo bavugaga ko berekeje i Kigali. Icyari kibajyanye i Kigali nta kindi uretse kwishyuza amafaranga y’ikodi ku mazu yabo aherereye ku Kabeza werekeza Kanombe mu mujyi wa Kigali. Kuva icyo gihe nta wigeze amenya uko byabagendekeye. Ayo mazu ubusanzwe atuwemo n’abasirikare bakaba bari basanzwe bishyura bigoranye akaba ari nayo mpamvu byabaye ngombwa ko Godbertha ajyana n’umuhungu we. Munganyinka Godbertha yavutse mu mwaka wa 1962 naho umuhungu we Ndanyuzwe Serge alias Copin yavutse mu mwaka wa 1993. Bari batuye mu kagari ka Gacu umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, intara y’amajyepfo.

 

   2014-04-16 11.29.41

Godbertha Munganyinka na Ndanyuzwe Serge alias Copin

Kuki Polisi y’u Rwanda ikemangwa mu ibura ry’aba bantu?

Kuva aba bantu baburirwa irengero, abaturanyi baratatse ariko polisi ivunira ibiti mu mu matwi. Ubundi hano mu Rwanda dusanzwe tumenereye ko iyo inzu yawe ikodeshwa n’umusirikare biba ari iki bazo kuko hari igihe azindukana umujinya akakurasa agasigarana amazu yawe. Mu gihe cyegereje icyunamo byo biba ari ibindi kuko polisi usanga isa n’itabyitayeho cyangwa ikavuga ngo n’inyange zirapfa nkanswe ibyiyoni!Chief-Supertendent-Hubert-Gashagaza_-umuvugizi-wa-Polisi-y_Igihugu-mu-Ntara-y_Amajyepfo-akaba-n_umugenzacyaha-muri-iyo-Ntara-

Chief Superintendent Hubert Gashagaza yanze gukora iperereza

Ubusanzwe mu gihe itegeko ryo kumviriza amatelephone ryatorwaga, Ministri Mussa Fazil yavuze ko rigamije kurinda umutekano w’abantu. Bitera akantu rero iyo polisi itakiwe ntijye muri network ngo icukumbure irebe uwavuganye n’uwabuze bwa nyuma cyangwa se ngo ishakishe n’aho iyo telephone iba iherereye. Kuba ibi bidakorwa, twe tubifata nk’ikimenyetso ndakuka cy’uko polisi iba ibyihishe inyuma. Kandi rero ni mu gihe, hari igihe usanga nk’abo basirikare bakekwa bafite barumuna babo muri polisi maze ugasanga uwo urega ariwe uregera. Bityo rero ubwo Polisi yirengagije umurimo wayo wo kurinda umutekano w’abaturage ndagira ngo nisabire uwaba yaramenye uko byagenze azadutungire agatoki tubikurikirane mu nzego zo hejuru tuzumve icyo Perezida Kagame abivugaho cyangwa anatubwire niba ariwe wabarigishije tuve mu gihirahiro.

Niyoyita Marcel

Umutaripfana w’ISHEMA

Intara y’amajyepfo

 

 

 

“Ubuhanzi bwa Kizito bwari bugamije ikibi….” Mitali

Kizito


Mu mbwirwaruhame yagejeje kubari bitabiriye umuhango wo gushyingura no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Ruhanga, mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yasabye Abanyarwanda kudakomeza gufata Kizito Mihigo nk’umuntu w’umusitari ahubwo batangira kumufata nk’umugizi wa nabi, wagiriye nabi igihugu.

Mu mbwirwaruhame ye, Minisitiri Mitali yagarutse kenshi ku banyapolitiki bakorera hanze y’igihugu ariko ngo ugasanga nta cyiza bashakira Abanyarwanda uretse kongera kubabibamo amacakubiri n’inzangano nk’ibyo bahozemo, ari nabo ngo bagushije Kizito Mihigo mu mutego.

Benshi muri abo banyapolitiki kandi ngo baracyafite umugambi wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Abafite umugambi wo kuyipfobya, igihe ubwacyo kizagenda kibereka ko nta gaciro, nta n’umwanya nta n’uruvugiro bafite haba mu Rwanda haba no ku Isi yose.”

Abanyapolitiki Minisitiri Mitali yatungaga agatoki barimo nk’abo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa “FDLR” na RNC n’ubwo we ngo abifata nk’imitwe y’iterabwoba.

Ygize ati “Bariya bose ni ayanda, ni amaco y’inda, ni bya bindi bya mpemuke ndamuke ariko ikibabaje ni uko hari ababumva kandi bitari bikwiye.”

N’ubwo aba yita Abanyapolitiki bagifite ibitekerezo bibi ngo barwanywa, ariko haracyari ibisigisigi by’imbuto mbi babibye.

Ati “Hari abo inyigisho z’urwangano zacengeye bananirwa kuzigobotora, n’ubu bumva iturufu y’amoko ariyo bashyira imbere ngo bagere ku nyungu zabo.”

Muri abo babumva, bakemera gukorana nabo yatanze urugero rw’abaherutse gufatwa barimo n’umuhanzi Kizito Mihigo.

Mitali ati “Ubundi twakoranaga (Kizito) twibwira ko dukorana neza no muri gahunda nk’izi zo kwibuka.

Ntabwo Kizito Mihigo uyu munsi akwiye gukomeza kuba umusitari, yari umusitari mu ndirimbo, mu buhanzi bwe, ariko ntakomeze kuba umusitari kuko yafashwe, ni mumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.”

Minisitiri Mitali kandi ngo asanga n’ubuhanzi bwa Kizito bwari bugamije ikibi gusa.

Yagize ati “Na buriya buhanzi bwe, muby’ukuri uko bigaragara wari umwitozo cyangwa inzira yo gushaka kumenyekana cyane kugira ngo bazagere ku mugambi wabo wo kuyobya bamwe mu Banyarwanda.”

Minisitiri Mitali kandi arahumuriza buri we wese ushobora gukeka ko wenda byaba bidafatika.

Ati “Inzego z’umutekano zacu ntabwo zihubuka, amakuru zatangaje ni uko zifite gihamya ko hari agatsiko k’abantu nawe (Kizito) arimo bamaze igihe kitari gito bakorana n’aba bagizi ba nabi navugaga.”

Minisitiri w’umuco kandi arakebura Abanyarwanda kutajya bibeshya ku muntu uwo ariwe wese ngo ni uko yarokotse cyangwa yari mubahagaritse Jenoside kuko ngo bitavuze ko atahindukira ngo nawe kubera inyungu z’inda nini nawe abe umwanzi w’igihugu nk’uko na ba Kizito byagenze.

Ati “Birababaje kubona abana b’u Rwanda, birababaje kumva umwanzi agira amayeri yo gukoresha abantu nka bariya bazwi cyane, bari bafite ababibonamo batari bacyeya kugira ngo bagere ku migambi mibisha harimo no guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Minisitiri Mitali asaba buri wese ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka, ibyabaye bidakwiye kubahungabanya ahubwo ngo bitume barushaho kuba maso.

Ati “Tumenye ko abagome bagira amayeri menshi, cyane cyane kandi bakanyura ahoroshye, mu bantu bafite amaroso ashyushye, mu rubyiruko.”

Mitali avuga ko ubundi urubyiruko rw’u Rwanda rufite imyumvire myiza ariko ntihaburamo bacyeya bashobora gushukishwa indoke zitazaramba bakaba bashorwa mu bikorwa bibi nk’ibyo Kizito na bagenzi be bari bamazemo iminsi.

Minisitiri Mitali asaba Abanyarwanda ko batakomeza guta umwanya ku bantu we avuga ko batannye bagata umurongo, ahubwo ngo barusheho kuba maso no gukangura ubugizi bwa nabi n’aho bwava hose.

Ati “Uru ni urugero rufatika rw’uko twese tugomba kwisuzuma kugira ngo buri wese yumve niba ahagaze neza mu myemerereye, mu kugendana n’igihe, mu guhangana n’ikibi, mu gutera umugongo ikibi aho cyaturuka hose, uwakivuga uwo ariwe wese, isano mwaba mufitanye iyo ariyo yose.”

Mitali yemeza ko u Rwanda rumaze intambwe ishimishe bityo ntawukwiye gukomeza guha umwanya abantu bashaka gusenya kugira ngo batazarusubiza inyuma.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

IFUNGWA RYA KIZITO MIHIGO: Abatutsi bahoze mu Rwanda babayeho nk’ihene iri ku kiziriko!

Image

Kizito Mihigo si umuntu usanzwe, ni icyamamare(Star). Imana yamwihereye ingabire yo guhanga indirimbo nziza, kuziririmba biryoheye amatwi no kuzicuranga binyuze umutima. Afite abantu batagira ingano bamwikundira, ubu bose bari mu gahinda n’icyunamo kubera ifungwa rye risa n’iridasobanutse ! Nyamara ariko rifite igisobanuro.

Reka tubanze twibutse ko Kizito Mihigo atakomotse i Bugande:  yavukiye i Kibeho(Gikongoro), taliki ya 25/7/981, ubu afite imyaka 33! Se umubyara yitwaga Augustin Buguzi, yazize jenoside mu 1994. Nyina yitwa Placidia IRIBAGIZA.

Kizito Mihigo yatangiye kuririmba afite imyaka 9 gusa. Ageze mu Seminari nto ya Karubanda, ntiyashoboye kuyirangiza kuko igihe kinini yakimaraga mu ndirimbo ntabone umwanya uhagije wo kwiga andi masomo. Yahimbye indirimbo zirenga 200 za liturujiya zakunzwe n’abakirisitu bo mu maparuwasi menshi y’u Rwanda.

Kizito Mihigo yamenyekanye kurushaho mu ndirimbo zinyuranye zo kwibuka cyane cyane iyitwa “ Amateka” yaririmbye mu mihango yo kwibuka ku ncuro ya 17 n’iyo yaririmbiye u Rwanda yitwa “Imbimburirakubarusha” yahimbye mu gihe cy’amatora yo mu 2003.

Kizito Mihigo ari mu benegihugu bake bakunzwe cyane n’abanyarwanda benshi b’amoko yombi. Ari nabyo nyine bimukwegeye ingorane arimo ubu.

II. Icyaha gikomeye Kizito yaba yarakoze kimuviriyemo gufungwa  ni ikihe?

Kumva ko Kizito yaburiwe irengero byonyine byari byahagaritse umutima w’abakunzi be. Kumenya ko ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda byateye benshi amakenga dore ko FPR yari imaze iminsi imushakaho akamunani nyuma y’uko ahimbye indirimbo yise “Igisobanuro cy’urupfu? Requiem reconciliateur”. Iyi ndirimbo nayo ikaba yarakunzwe ku buryo budasanzwe,cyane cyane ko yaje ifite ubutumwa busonzewe na benshi  bwo kwamagana  ivangura  rikorerwa abapfuye n’abapfushije. Muri iyi ndirimbo Kizito aremeza ko urupfu ari rubi kuri bose, icyo rwaba ruturutseho cyose, yaba jenoside, kwihorera, indwara, impanuka…Aremeza ko upfushije wese ababara kandi akaba afite uburenganzira busesuye bwo kwibuka no gutabarwa. Arahamya ko dukwiye gusabira abacu bose bapfuye, nta vangura .

Ubwo butumwa nibwo butanyuze abambari ba FPR-Inkotanyi bazobereye muri politiki ruvumwa yo guca abanyarwanda mo ibice. Ba Tom Ndahiro , Umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame, n’abandi Bashinjabinyoma babigize umwuga bahise bamera amababa , bitwikira akababaro ngo k’ ” Abacitsekwicumu” da, baterera Kizito Mihigo ku munigo, bamushyiraho itarebwoba n’ihagarikamutima rirenze urugero, baramupfukamisha ngo nasabe imbabazi, bamwandikisha inzandiko zo kwemera no gusaba imbabazi z’ibyaha atakoze …ari nazo nyine zizakoreshwa mu kumushinja imbere y’urukiko mu rubanza rwe ruzatangira mu minsi mike iri imbere  aha !

Polisi yo ngo iramushinja iki ?

Nk’uko byasohotse mu binyamakuru binyuranye bisanzwe bivugira Leta y’Agatsiko, itangazo rya Polisi riravuga ko Kizito Mihigo akekwaho gukorana na FDLR n’ubuyobozi bukuru bwa RNC ngo kandi iyo mitwe yombi ari iy’iterabwoba. Arashinjwa kandi gutegura ibitero bihungabanya umutekano w’igihugu, GUHIRIKA LETA, kwica bamwe mu bategetsi b’igihugu barimo Abaministri…..Ejo mu gitondo bazaba bamwongereyeho no kwiba amafaranga mu ma Banki bityo bamwabure umutumgo yari amaze kwihahira, bamuharabike bamuhindanye he kugira n’uzongera kumucira akari urutega.

Kuko tumaze kumenyera umuco mubisha wa FPR wo gutekinika amadosiye, ntawe utabona ko  ibi byaha byose ari ibihimbano bya nyirarureshwa, kereka kimwe : Guhirika Leta ! Reka tubisesengure.

II. Kuki Kizito ashinjwa guhirika Leta kandi atari umunyapolitiki?

Ibanga ni aha riri. Mu by’ukuri FPR-Inkotanyi yifatiye ubutegetsi ku ngufu nyuma y’intambara yarimbuye Abanyarwanda basaga miliyoni 2,Abahutu n’Abatutsi. Ariko kugira ngo iyi Leta irambe ku butegetsi yashyize imbere “jenoside yakorewe Abatutsi”, ishuka Abatutsi barokotse ko aribo ikorera, ko aribo yarwaniriye, ko intambara yatangije taliki ya 1/10/1990 yari igamije guhagarika jenoside ! Kagame ntacyo atakoze ngo abumvishe ko ari we Muremyi w’Abatutsi n’Umukiza wabo ku buryo atariho batabaho; ko navaho kazaba kababayeho; bityo rero bakaba bagomba kumwemera, kumusenga, kumusingiza, kumuramya no kumukirikira nk’amatungo kabone n’iyo yaba abajyanye mu ibagiro babireba, babibona. Benshi mu Batutsi babaye nk’abarabyemera kubera akababaro gakomeye bari bavuyemo. Nta wahakana ko nyuma ya 1994 benshi mu Batutsi barokotse batashyizwe ku ibere bakanafashwa muri byinshi, ugereranyije n’uko Abahutu bahinduwe rubebe, ibipinga, abajenosideri, “Nothing”… Gusa icyo bamwe mu Batutsi bahoze mu Rwanda batazi, ni uko: “ uko gufashwa, ubwo burenganzira bafite, ubwo bwigenge n’ubwisanzure bahawe na FPR….bifite aho bigarukira”. Mbese bariho nk’ihene iri ku kiziriko, ishobora kubanza kwibwira ko yigenga nyamara ikarisha gusa aho ikiziriko kigarukira! Ishobora guhabwa ikiziriko kirekire ndetse cyane, ariko ni ikiziriko. Ntikirenga.

(1)Abatutsi bahoze mu Rwanda, (ubundi FPR yajyaga yita ko ntaho bataniye n’Abahutu),  bemerewe kubaho gusa igihe cyose batabangamiye inyungu za Paul Kagame n’Agatsiko ke. Iyo bazamuye akajosi karatemwa cyangwa kagashyirwamo umugozi. Niba ushidikanya, ibuka ba Aciel Kabera, wongereho Rwisereka n’abandi benshi nawe waba uzi.

(2)Abatutsi bose(harimo n’abahoze mu Gatasiko!) ntibemerewe “gukora politiki” yagira icyo ivuguruzaho amahano yakozwe kandi agikorwa na FPR-Inkotanyi. Iyo hagize uhirahira ngo arashinga umutwe wa politiki udakorera mu kwaha kw’Icyama, arafatwa, agakubitwa, akandagazwa, atahambwa abona agakatirwa igihano gisumba icy’Abahutu bakoze icyaha kimwe. Niba utari ubizi uzasobanuze impamvu Deogratias Mushayidi yakatiwe burundu kandi yarabanje gufasha FPR bikomeye! Ugize se ngo hari ikindi Koloneli Patrick Karegeya yazize, Kayumba Nyamwasa we akarusimbuka hamana ?!

(3)Abatutsi bahoze mu Rwanda  ntibemerewe gukira cyane, kumenyeka, kugira “influence”, gukundwa n’Abahutu …igihe cyose FPR itabafiteho ijambo risesuye, ngo ibe ibagenzura 100%. Ugerageje gushyira mu gaciro, akanenga ibitagenda agamije ko byakosorwa ngo akarengane kagabanuke, ivangura ricogore, igihugu kirusheho kugira amahoro, uwo aburirwa irengero, ibye bikarangira bityo.

(4) Twibuke abana benshi b’urubyiruko b’Abatutsi barokotse jenoside ubu bakaba basigaye ari ba nyakamwe batagira imiryango ibarengera: nibo FPR ifata ku ngufu, ikabanyereza, ikabajyana mu ngando za rwihishwa batorezwamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibi tubona bikorerwa rubanda mu gihugu no hanze yacyo. Bene abo bana , FPR yabahinduye nk’amatungo yayo: ibica umusubizo kandi ikabanigira igihe ishakiye ntawe ubaza ibyabo . Iyo hagize uwiha ibyo gushyira mu gaciro agashaka gusohoka muri ubwo buzima budashobotse, iyo atabaye inyaryenge ngo  ahunge igihugu hakiri kare, aricwa nta kabuza. Bene abo bana b’abatutsi bakubitwa agafuni buri munsi, ntibagira ingano, kandi ntawe ubavugira. Ubuhamya bunyuranye twahawe kuri icyo kibazo tuzabushyira ahagaragara mu minsi iri imbere.

III. Dore icyo Kizito Mihigo azira! 

Kizito ni umwe muri ba Batutsi bake bazamutse batabikesheje kuba abana b’Agatsiko. Kizito Mihigo yamenyekanye ku bw’impano ye. Birumvikana ko Agatsiko ka Kagame katabuze kumushyigikira, bigatuma atera imbere ku buryo bwihuse. Gusa nk’abandi Batutsi barokotse,bibaye ngombwa nyine ko agera aho agonga  cya kiziriko ! Hari aho atagombaga kurenga.

Kizito arazira “ibyaha” bibiri gusa ibindi ni amashyengo matindi ya FPR.

(1)Kizito arazira ko yashoboye kwigeza aheza ku mbaraga ze gusa ( Il est victime de sa réussite). Iyo umuntu amaze kuba icyamamare ahinduka Uvugarikijyana(Leader). Kubera ko Kizito Mihigo yagize abantu benshi bamukunda kandi bamwumva, byatumye FPR imufata nka DANGER. Icyo gihe yatangiye kumuhozaho ijisho,ikagenzura ibyo avuga n’ibyo akora. Yamwemereye kubaho igihe cyose  ubwamamare bwe bwatezaga imbere inyungu z’Agatsiko. Kuva ku munsi byagaragaye ko ashaka guca ku ruhande gato, yari  agatoye. Nicyo cyaha cya kabiri cya Kizito.

(2)Kizito Mihigo arazira icyaha gikomeye cyane mu maso ya FPR cyitwa « Gushyira mu gaciro ».

Kizito Mihigo ni umwana wahawe uburere bwa gikristu, mu muryango we no mu Seminari, kandi kuva akiri muto akaba yaratojwe kubana n’abantu bose. N’ubwo jenoside yamugize imfubyi, Kizito ntayobewe inkuru y’ibihumbi byinshi by’Abahutu batikiriye hariya avuka i Kibeho bikozwe n’Inkotanyi Jenerali Ibingira n’abicanyi be, ku itegeko rya Paul Kagame.

Kugira ngo Kizito akomeze afunge amaso, yemere kandi yigishe ko Abahutu bo atari abantu byagomba kugira aho bizarangirira . Kugira ngo Kizito akomeze amiragure bunguri ibinyoma nka « Ndumunyarwanda », kandi bigaragara ko abayigisha bataraba n’abantu, ahubwo ari babandi bahora bivuga ibigwi by’ubunyamaswa bwabaranze kandi n’ubu bukibaranga…byari kuzagera aho bikamugiraho ingaruka mu mutwe n’umutima ukamuhagararana.

Ng’uko uko Kizito yageze aho afata icyemezo cyo kwigarukamo, «ashyira mu gaciro », maze yiyemeza gushyigikira gahunda ya Leta y’Ubumwe n’ubwiyunge. Yibwiraga ko abavuga ubumwe(to stay together !) baba bavuga ubw’Abenegihugu bose, atazi ko biba bivuga ubumwe bw’abagize Agatsiko-Sajya n’imiryango yabo yonyine, n’inyungu zabo gusa ! Intamenya ntibwira umugenzi.Ng’uko uko Kizito yaba Mugo, ayoberwa amakata y’Abamene, agwa mu ruzi arwita ikiziba!

Dufate iki , tureke iki ?

Kizito ntabwo yanga Paul Kagame, nta n’ubwo arwanya ubutegetsi bwe. Ntabwo Kizito yateganyaga guhungabanya umutekano w’igihugu mu bikorwa by’urugomo, kubimushinja ni ukumutobera amateka !

Twizere ko bariya bagenzi be 2  babambanywe nka bya bisambo byo ku musaraba wa Yezu,(umwe iburyo, undi ibumoso) atari abateguriwe kumushinja cyangwa kumunekera iyo mu ibohero ! Ibyabo tuzabigarukaho ubutaha.

Kizito Mihigo arazira ibyo rubanda idakeka : Arazira ko ari icyamamare, ko afite amafaranga, ko ashobora kugira « influence’’ …ariko akaba atagishaka kumvira no gukurikira  butama politiki y’urwango, akarengane, irondakoko n’iterabwoba rya FPR-Inkotanyi. Ngicyo icyaha kigiye kumucisha umutwe.Ubu rwose umwana w’umusore nk’uyu wari utangiye kuzamuka, uteye ubwuzu, wendaga gushinga urugo, FPR igiye kumucamo kabiri (casser), imutindahaze, imuhindure rubebe, imugaragaze nk’Ikigarasha(Nothing) cyangwa imwabure n’ubuzima, abamukundaga bituramire, birangire bityo, isi ikomeze izenguruke.

Nimutohoza neza, ntimuzatungurwe no gusanga biriya birego by’iterabwoba Leta ya Kagame igeretse kuri Kizito Mihigo ari byo yenda FPR ubwayo yashakaga kumushoramo kugira ngo ahindurwe igikoresho cyo kugirira nabi “abanzi bayo” bari hanze y’igihugu….Kizito yabangira bakiyemeza kumwihimura muri buriya buryo . Birabe ibyuya!

Abatutsi bose barokotse bashatse  bahera aha, bakarekera aho kwipfuka intoki mu maso nk’abana,  bakamenya neza isura nyakuri ya FPR Inkotanyi(Umutwe w’iterabwoba ukwiye kongerwa ku rutonde rw’indi iteye nkawo, ukarwanywa) ; bagasubiza amaso inyuma bakareba amateka,  bakitegereza uko FPR iyagoreka nkana yishyira aheza ; bakongera bagaterera ijisho ku byabaye mu 1994,bakiyumvisha neza n’uruhare rukomeye FPR yabigizemo ; bagasoza bareba ejo hazaza n’urwobo FPR ibaganishamo nanone, mu gihe ikomeje kubakoresha ngo basenye bidasubirwaho abavandimwe babo b’Abahutu kandi  bigaragara neza ko FPR igeze mu marembera !

Batutsi b’i Rwanda, muzakomeza kuzirikwa ku kiziriko nk’ihene kugeza ryari ? Ishema ryo kugirwa igikoresho n’umugizi wa nabi riri he ?

Umwanzuro

Abakunzi ba Kizito Mihigo, « mobilisez-vous », izi nkenya z’Inkotanyi zizaduhekura kugeza ryari ?  Harya ngo Kizito  Mihigo arashinjwa umugambi wo guhirika Leta y’Inkotanyi ? Leta irenganya inzirakarengane bigeze aha, Leta ikora itya, ni nde utatanga umuganda wo kuyihirika uretse ikigwari! Uwampa amaboko ngo nkwereke uko nyirimburana n’imizi ntazuyaje !  Trop c’est trop. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Batutsi-Batwa-Bahutu : Revolisiyo iri mu biganza byacu.Ni wo muti.

Padiri  Thomas Nahimana

 

 

 

Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga and Jean Paul Dukuzumuremyi survive police extrajudicial killing.

[Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga and Jean Paul Dukuzumuremyi went missing for more than a week. Police was contacted on that issue but said they had no news. Different media houses and independent accused the police of trying to kill these three young men but police kept denying. Finally newtimes.co.rw confirms…] Admin

Police arrest Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga and Jean-Paul Dukuzumuremyi

Rwanda National Police today revealed the arrest of three individuals suspected of offenses against state security.

The three who the Police believe had been recruited by Rwanda National Congress and working for some time in collaboration with the FDLR are: Kizito Mihigo, a musician who was arrested last Friday; Cassien Ntamuhanga, a journalist at Amazing Grace Radio who had earlier been reported missing was arrested this morning; and Jean-Paul Dukuzumuremyi, a demobilised soldier arrested last Saturday.

Mihigo, Ntamuhanga and Dukuzumuremyi are under investigation for involvement in planning terrorist attacks against Rwanda, planning violent overthrow of the government, planning to assassinate government officials and inciting violence among the population.

The three are suspected to be working closely with senior members of Rwanda National Congress (RNC) and the FDLR, and participating actively in a network that has carried out several grenade attacks and continues to plan terrorist action against Rwanda.

Police Spokesperson, ACP Damas Gatare said:

“The Police is in possession of ample evidence including grenades and testimonies obtained from other accomplices arrested during the course of investigation. Kizito Mihigo Cassien Ntamuhanga and Jean-Paul Dukuzumuremyi have admitted to working closely with senior members of RNC and FDLR, an active network that has carried out several grenade attacks in Rwanda.

“The case file will now be submitted to the prosecution. However, investigations continue to arrest other members of the network still at large. We encourage the public to continue to share relevant information with the Police.”

Source:http://www.newtimes.co.rw 14/04/2014