Category Archives: Ubuhamya

10 Mata 1994

Tariki ya 10 Mata 1994 wabonaga hari impinduka. Ishyirwaho rya Guverinoma y’Abatabazi ryatumye twumva ko wenda igihugu kigize ubuyobozi ko nta waza kuduhohotera. Ntabwo twongeye kurara mu gasozi.

Kuri uwo munsi nibwo hishwe umututsi wa mbere muri cellule ya Gafumba, yitwaga Andereya bakundaga kwita Kinyuka. Imana imuhe iruhuko ridashira. Twumvise ko abantu bagiye kumwambura inka ye aranga baramwica nayo barayitwara barayirya.

Nk’uko nabyanditse muri poste iheruka, abatutsi benshi ba cellule Kunini bari bahuye n’abandi baturutse hirya no hino muri secteur Mushubati bihindira ku gasozi ka Kigarama, hari cellule Nyakabande. Bari bafite ubwoba bwinshi ariko barundanyije amabuye menshi aho bari bari.

Hari urugo rw’umututsi rumwe muri Mushubati abarutuye batigeze bava iwabo ngo basange abandi. Ni kwa Muhindi Visenti wari juge mu rukiko rwa Kanto ya Rubengera. Imana imuhe iruhuko ridashira. Uyu mugabo yari yararongoye Masenge witwaga Tereza. Tereza yitabye Imana asiga abana batatu abahungu babiri, n’umukobwa umwe. Masenge yari yarapfuye kera bituma Muhindi ashaka undi mugore. Uyu we ariko yari umututsikazi. Yaje gushaka azanye abana babiri umuhungu n’umukobwa twari mu kigero kimwe. By’umwihariko uyu mugore yari yariganye na Mama muri Tronc commun. 94 bombi bari abarimukazi i Mushubati, bari inshuti kandi imiryango yacu yarasuranaga.
Mu gihe abandi batutsi bagiraga ubwoba bakihindira mu Kigarama, Muhindi we yashatse abasore b’abahutu bo kumurinda akazabahemba.

Tugarutse i Gafumba, uretse Andereya wari umaze kwicwa, n’abari bagiye mu Kigarama, abandi batutsi bari bihishe mu baturanyi babo b’abahutu.
Kugeza uwo munsi nta mututsi wari yaza kwihisha iwacu.
Dukomeze twibuke.
Biracyaza…

09 Mata 1994

Tariki ya 09 Mata 1994 i Mushubati abantu bose bari bahiye ubwoba. Bamwe ndetse bari bafashe gahunda yo guhunga. Aho twari dutuye twari twaraye ku gasozi ngo abatutsi bataza kutwica nk’uko inkuru zari zakwiriye ko hari gahunda yo kwica abahutu ngo bakabakurikiza Habyarimana. Uwo munsi hadutse umugabo wambaye gisirikare. Yiyitaga Lieutenant. Yamaze i Mushubati iminsi mike cyane. Kugeza n’uyu munsi nta muntu wigeze amenya uwo mugabo. Yavugaga ko aturutse mu Rutsiro. Cellule twari dutuyemo nta mututsi wari yakwicwa.

Twongeye kurara ku gasozi ka Kamagondo burinda bucya. Iryo joro nta modoka ya polisi yahageze. Hakurya muri cellule ya Kunini, abantu batazwi bitwikiriye ijoro bagaba igitero mu ngo z’abatutsi.

Ingo zagabwemo ibitero ni kwa Gérant wa banque populaire Léonard Ruzigandekwe, kwa Mwarimu Munyandege, kwa Mwarimu Gatari, mwarimu Rwakana, mwarimu Gashumba na Mwarimu Munyeshuri. Kuba ibitero byaragabwe ku batutsi bifashije byatumye hatekerezwa ko ikigamijwe ari ugusahura dore ko ubukene bwari bwinshi mu batari bakeya.

Bivugwa ko aho bageze hose bahasanze amayoga n’ibiryo byinshi ku ma plateaux. Cyakora basanze nta n’umwe uri mu rugo rwe. Mu by’ukuri uko twararaga hanze ngo hatagira uza kutwica, abatutsi nabo bari bahuriye ku gasozi ka Kigarama aba ariho barara. Kuri aka gasozi barahagumye bakajya bagaruka mu ngo gutwara ibyo kurya ariko ntibongera gutatana.

Paruwasi ya Mushubati yayoborwaga na Padiri Clément Kanyabusozo yungirijwe na Padiri Robert Matajyabo bose b’abatutsi. Mu gihe indege yahanurwaga bombi bari mu nama ku Nyundo. Ntitwongeye kubabona ukundi, ntibagarutse. Amakuru yaje kutugeraho ko Clément yaba yarishwe n’abahutu bari bariye karungu hariya mu mirima y’icyayi hafi ya Pfunda arimo agerageza kugaruka i Mushubati.
Paruwasi yasigaye iyobowe n’umudiyakoni wari mu biruhuko yitegura kuba Padiri.
Biracyaza…