COUP D’ETAT 1973: Abishyize hamwe ntakibananira.

rwanda-gallery031-2011-12-05

Ingoma ya Kagame na FPR yamaze kurenga igaruriro n’ihaniro. Kubera ko  itagishoboye kwikosora, Abanyarwanda batabarika bakomeje gutanga ibitekerezo byinshi kandi byiza kugironga ibe yasimburwa n’indi ibereye abenegihugu. Ubishidikanya azatege amatwi ibiganiro (conférences) bitangirwa hirya no hino ku isi, atege amatwi ibivugirwa ku maradiyo yashinzwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, asome ibyandikwa ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi (nkoranyambaga, réseaux sociaux), atere akajisho ku mbuga (sites) z’amazu atangaza ibitabo (maisons d’éditions) nka L’Harmattan, Le Scribe, Sources du Nil n’ayandi. Kuko ntawashobora gusoma ibitabo byose basohora, ariko nibura uwaba ashidikanya azasome bike muri byo cyangwa incamake (résumé, recension) y’ibikubiye muri buri gitabo.

Muri uko gushakisha uburyo ingoma ya Kagame na FPR yasimburwa n’indi ibereye u Rwanda, Abanyarwanda, benshi baritanze kandi bakomeje kwitanga batitangiriye itama. Bamwe babikora ku giti cyabo, abandi bibumbiye mu mashyirahamwe n’amashyaka aharanira ko Abanyarwanda bakira ingoma ya Kagame, bakabasha guhumeka ituze, kwishyira no kwizana mu Rwanda rwababyaye. Burya kandi mu kinyarwanda ngo “n’uhigimye aba avuze”. Ndetse n’ucecetse aba avuze kuko, nk’uko umusizi  yabivuze, “Guceceka si ubucucu, ni ugucengerwa n’ibyo uzi ugacira mu nda ugatuza”. Ni mu gihe kandi koko “kubabara si uguhora uganya”. Abo Banyarwanda bashirira mu nda, abo bose basa n’abacecetse kandi bashira, uwabaha urwaho ngo urebe icyo bakorera ingoma ya Kagame na FPR!

Ko izo ngufu zose zihari, harabura iki kugirango zigere ku ntego ziyemeje yo gusimbuza ingoma ya Kagame indi ikwiye u Rwanda n’Abanyarwanda ?

Mbere yo gusubiza iki kibazo, tubanze tuzirikane ko ubwabyo kuba izo ngufu ziriho ari intambwe ikomeye. Hari igihe zitariho. Intambwe yihutirwa Yagombye guterWa ubungubu ni ukwishyira hamwe. “Abishyize hamwe ntakibananira, Umunani ujya inama uruta ijana rirasana”.  Ingorane zibangamiye ubwo bumwe ni izihe ? Ni nyinshi, ariko reka muri iyi nyandiko no mu zindi zizakurikiraho tuvuge iz’ingenzi kandi tuziganireho : 1. Kurwanira imyanya 2. Gupingana no kutoroherana 3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

1. Kurwanira imyanya

Buri wese yumva ari WE ukwiye kuba umukuru w’igihugu, abandi bakamuyoboka. Ibi rero ni ukwikunda birenze urugero, ntabwo ari ugukunda u Rwanda. Iyo abarwanya ingoma ya Kagame bapfa imyanya batanafite, ababyungukiramo ni Kagame ubwe na FPR ye kuko bituma baramba ku ngoma, naho Abanyarwanda bakaramba ku ngoyi bashyizweho n’ibinywamaraso bya FPR nyine. Kugirango umuntu agirire akamaro igihugu cyamubyaye, si ngombwa rwose ko aba umukuru wacyo. N’umukuru w’igihugu kandi agira abajyanama, akagira n’abafasha bamuhagarariye mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse no mu mahanga. Usibye no kuba mu nzego z’ubutegetsi, n’umuturage wikorera ku giti cye, yaba umuhinzi-mworozi, umunyamwuga cyangwa umucuruzi ashobora kugirira igihugu akamaro, bitagombeye ko aba umukuru wacyo. Igihe kirageze ngo abarwanya ingoma mbi ya Kagame na FPR bumve ko ikigamijwe atari inyungu zaburi wese ku giti cye rukumbi, ko ahubwo icy’ibanze ari icyavana Abanyarwanda ku ngoyi bariho.

2. Gupingana no kutoroherana

Politiki ntikorwa n’Abamalayika, ikorwa n’abantu. Kugirango uzabone umuntu w’intungane utagira akantu na gato ajorwaho ni ibintu bidashoboka. Kwanga gukorana n’umuntu ngo kuberako mbere ya 94 yakoraga akazi katari mu rwego rwo hejuru cyane ni ukwibeshya. Niba se ubu afite ifaranga, kandi amafaranga akaba ari ngombwa mu rugamba turiho, ntimwakorana koko ? Niba se undi yarigeze kwibeshya, ariko akaba  nta mutima mubi yari afite (il était de bonne foi), kuki mutakomeza gutahiriza umugozi umwe ? Wakwanga gukorana n’umuntu muhuje umugambi, aho ngo ni uko akiri muto ? Muri politiki hagomba buri gihe amatwara mashya kandi ngo “ntiribara umukuru nk’umuto waribonye” (Aux âmes bien nées, la valeur n’attend point le nombre des années) : Lumumba, Rwagasore, Kayibanda, Kennedy n’abandi benshi bari bakiri bato igihe bitangiraga ibihugu byabo kandi bakagira icyo babigezaho. Ubona abarwanashyaka bacu bapfe impano buri wese afite ? Ahubwo nibashyire hamwe izo mpano, maze barebe ngo gushyira hamwe kwabo biratuma barushaho kugira ingufu.

3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

Nta murozi ubura umukarabya”, hari Abanyarwanda batsimbaraye ku ngoma ya Kagame na FPR  ku mpamvu zabo bwite zinyuranye. Baba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, bagombye kuba menge bagakora uko bashoboye kugirango ibintu bihinduke ku neza, aho kugirango bizahinduke ku nabi. Mu myaka 32 ingoma ya Mobutu yamaze muri Congo (Zaȉre) ntiyakamiye bake. Ariko ubu bigomba kuba bibatera ipfunwe, ndetse bakanicuza. Mu myaka 42 ingoma ya Kadafi yamaze muri Libiya, ntiyakamiye bake. Ubu bose baragira bati : “Intamenya irakanyagwa, iyo turya duke ngo twoze akarenge”. Niba rero abatsimbaraye ku ngoma ya Kagame badashaka kwifatanya ku mugaragaro n’abayirwanya, nibura nibayigire inama mu ibanga, yisame itarasandara, naho ubundi bazabura byose kandi bashoboraga kugira icyo baramura. Mu by’ukuri ingoma ya Kagame na FPR imereye nabi Abanyarwanda bose. Niyo mpamvu mu batavuga rumwe nayo harimo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.

Hari impamvu zishingiye ku muco no ku mateka zituma kugeza n’ubu Abahutu n’Abatutsi bishishanya, ntibabashe gukorana neza. Mu mateka y’isi, igihe cyose hari ubwoko bwibwiye ko buruta ubundi, ubwo bwoko bwakoze amahano n’amarorerwa. Ibyo bikerekana ko muri buri bwoko haba ababi n’abeza. Abeza bashyira mu gaciro kandi bakareba kure nibagire ubutwari bwo kurenga ibyo bapfa n’abandi, bite kubyo bapfana. Nibareke ibibatanya, bite ku bibahuza, bityo babere n’abandi urugero.

Mu Rwanda ariko hari undi mwihariko w’uko n’Abahutu ubwabo bibyaramo amacakubiri bakurikije uturere bavukamo. Amakimbirane azwi kurusha ayandi akaba ari ay’Abakiga n’Abanyanduga. Tuzabikomerezaho mu nyandiko itaha.

BIRACYAZA……

Jean de Dieu Musemakweli

Source: Leprophete.fr

ISHEMA Party: ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

téléchargement

Photo:  Bamwe muba Camarade b’uwa 05 Nyakanya 1973

Dushyigikiye gahunda yo kwibuka n’abazize Coup d’Etat yo mu 1973.

Mu nama yayo isanzwe, ikorwa buri minsi 15, Ikipe Nyobozi yaguye y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yateranye ku cyumweru taliki ya 3/8/2014, yasuzumye ingingo zinyuranye zari ku murongo w’ibyigwa ariko biza kuba ngombwa gutinda, ku buryo budasanzwe, ku kibazo kijyanye n’ukwibuka abenegihugu bazize Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973.

Nyuma y’impaka ndende ariko zubaka, byabaye ngombwa gutumira mu nama yacu umuhanga mu by’amateka y’u Rwanda kugira ngo atwongerere urumuri ku byabaye mu 1973 no ku byiswe“ikibazo Kiga-Nduga” cyakomeje gucamo ibice Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu, kikaba cyaranakomeje kugira ingaruka nyinshi mbi ku mateka y’igihugu cyacu.

 Mu gusoza iyo nama, twafashe imyanzuro itandatu ikurikira twifuje gutangariza Abanyarwanda:

1.Nk’uko Amashyaka ya “Nouvelle Generation” aherutse kubitangamo urugero ubwo yashishikarizaga Abanyarwanda gutsinda ipfunwe n’ubwoba bakitabira amasengesho yo “Kwibuka ku mugaragaro Abanyarwanda bose bishwe”(Abahutu n’Abatutsi), icyo gitarane kikaba cyarabereye i Buruseli taliki ya 17/5/2014 : turasanga imiryango y’abishwe bazira Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973, bafite uburenganzira busesuye bwo kwibuka ababo mu buryo bwose bifuza, haba mu gukoresha ibiterane by’amasengesho, ibitaramo byo kuyaga, ibiganiro mbwirwaruhame…. Bipfa gukorwa mu bwitonzi, hatagamijwe gushyushya imitwe no gusenya.

2. Twunamiye tubikuye ku mutima Perezida Geregori Kayibanda n’ abanyapolitiki bose bishwe bitari ngombwa kuko ari abagabo b’intwari bigomwe byinshi, bakarwanya ingoma ya Cyami na gihake, bakayitsinsura biyushye akuya bityo bagasubiza abari “Abaja” uburenganzira bwo kuba Abenegihugu bishyira bakizana, muri Repubulika.

3. Turasaba Abanyarwanda bose muri rusange, ko bakwishakamo UBUTWARI bwo gutera intambwe yo kwakira amateka y’u Rwanda uko ari, kabone n’iyo adashimishije. Bityo tukaba dusanga  ko muri iyi minsi ibanziriza ririya koraniro ryo ku ya 16 Kanama 2014 ndetse na nyuma yaryo , hakwiye kubaho ibiganiro byimbitse n’impaka zubaka kuri Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973, intandaro yayo ,uko yakozwe n’ingaruka zayo, kandi ikibazo “Kiga-Nduga” kikaganirwaho mu bwitonzi, hatagamijwe guteranya abantu, ahubwo hashyizwe imbere kongera kubaka ubumwe.

4. Mu kuganira ku bwicanyi bwahitanye intwari za Repubulika ya mbere ntihakwiye kwibagirana ibyiza Repubulika ya kabiri yagejeje kuri rubanda n’intambwe nto zaba zaratewe mu gushaka uko icyo ikibazo cyakemuka.

5. Turashishikariza urubyiruko rutigeze rumenya amavu n’amavuko y’ikibazo cyiswe “Kiga-Nduga” ko batagomba gutinya kumenya “uko byagenze”,kugira ngo bibafashe kumenya uko batanga umuganda wabo mu kubaka  ubumwe buzashingirwaho UGUFATANYA   mu rugamba rwo guhirika Ingoma y’iterabwoba ya FPR- Inkotanyi, ifitanye isano rikomeye n’iya Gihake abo twibuka bari barasezereye ngo igende nk’ifuni iheze.

6. Turashishikariza Abataripfana bose b’ Ishyaka Ishema n’abandi Banyarwanda bose b’umutima mwiza ko bashyigikira Ikoraniro rizabera i Buruseli taliki ya 16 Kanama 2014 kandi bakihatira kuryitabira.

Harakabaho u Rwanda rwubakiye ku ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu.

 

Bikorewe i Paris, taliki ya 4 Kanama 2014

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA

 

Remarks With Democratic Republic of the Congo President Joseph Kabila Before Their Meeting

Remarks

John Kerry
Secretary of State
Treaty Room
Washington, DC
August 4, 2014

 

SECRETARY KERRY: I don’t think we need these big, formal podiums, but let me – it’s my great pleasure to welcome President Kabila of the Democratic Republic of Congo to Washington. I’m very, very happy he’s here. He received me in May on my trip to the D.R.C. We then talked about the efforts that he is making with respect to strengthening democracy in the Democratic Republic of Congo.

And we’re very grateful to him for the efforts that he has made, the leadership that they’ve offered to help deal with the problems of the FDLR and the problems with the M23 group, which with his military effort and MONUSCO, they were able to help disarm. That process is continuing and it is a process that will help bring peace and stability ultimately to the region.

We also talked about economic development and the future. We have a lot to work on and we look forward to a good conversation today. Thank you, Mr. President, for being with us. Thank you.

PRESIDENT KABILA: Thanks a lot, Secretary of State. Of course, first of all, I am, myself, and my delegation glad and happy that we finally meet again in Washington, as I promised I would come for this particular summit. And I’m glad that on the sidelines of this particular summit that we’re going to raise, once again, the three or four issues in as far as the situation is concerned, not only in the Congo but the region.

But it’s worth noting that since we met, I believe one, two months ago, the situation has continued to evolve and move forward in the right direction, and that now the Congo is living the era of peace and that we are moving towards stability and long-term stability in all sectors – not only security but also economic development and the development of the region as a whole.

So once again, I’m glad that we’re here as per the invitation, and I hope that in our discussions we definitely are going to raise those issues and chart the way forward in our relations. Thanks a lot.

SECRETARY KERRY: Thank you, my friend. Thank you, sir.

Madamu (cyangwa se da) Bwana Havuganirimfura Ndiyunze arashaka kutubwira iki?

 

Nyuma y’aho nandikiye inyandiko nise “Ese FDLR yashyize intwaro hasi cyangwa ni tactique militaire?”  uwitwa Haganirimfura Ndiyunze yansubije asa n’ugaragaza ko hari ingingo zo muri iyo nyandiko atishimiye. Kutagira ibyo twumvikanaho nta gitangaza kirimo, ikibazo cyaba ari ukundi bimeze. Ariko ubisuzumiye hafi usanga icyo yari agamije mu nyandiko ye mu by’ukuri  aho kuvuguruza izo ngingo yarazishimangiye. Cyakora ibi yabikoze mu buryo na we adasobanukiwe.

  1. Ingingo ya mbere yamubabaje ngo ni uko Gahunde yavuze ko FDLR nta base arriere ifite.

Na we ni ko abyemeza ariko agasubiza amaso inyuma mu myaka 20 ishize akavuga ko FDLR yateye ibitero bigera kuri 200 ku Rwanda ngo ndetse ibigera ku 10 byagarukiye ku Ruyenzi na Kamonyi! Niba ibi byaranabayeho, byitwa kurata inkovu z’imiringa. Muvandimwe Haganirimfura rero ndabizi umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo. Ariko rero jya ugerageza kuvangura impitagihe, indagihe n’inzagihe. Iyo base arriere kuba yarabayeho sibyo biteye ikibazo ahubwo wagombye kwerekana ko uyu munsi ihari. Sinkeneye ko umbwira aho iherereye, ibyo si business yanjye, icyo nkeneye cyanshimisha kigashimisha n’abandi Banyarwanda ni ukuvuga uti twebwe twihaye gahunda yo kubohoza u Rwanda none twagabye ibitero 200 dufata Gisenyi  cyangwa se dufata u Rwanda maze tugushimire ko mwageze ku ntego mwiyemeje. Naho kuvuga ngo tumaze imyaka 20 tugaba ibitero ntacyo bigabanya ku bubabare FPR ihoza ku munyarwanda wo muri Nshiri na Giciye, muri Gishoma na Gashora cyangwa se mu Mutara na Mataba.

Hari n’aho uvuga ko FDLR yarinze impunzi. Ni byiza ni ibyo gushimirwa. Ariko rero reka nkwibutse ko intego yayo itari iyo kurinda impunzi mu mashyamba ya Congo (n’ubwo na byo nta wundi wabishoboye). Ahubwo ‘L’ iri muri FDLR isobanura Liberation. Niba Liberation yaragezweho rero bitwereke. Cyakora njye mbona ntayo akaba ariyo mpamvu Ishema ry’u Rwanda ryavutse kugira ngo naryo ritange umusanzu waryo. Ni muri urwo rwego “ Hari ubundi buryo FDLR yafashwa”.

  1. Ngo Gahunde yavuze ko nta politiki FDLR igira!

Muvandimwe Haganirimfura jyewe si ndi umuvugizi wa FDLR. Na we nturi we. Cyakora ubwo wigize we, twereke iyo politiki maze Abanyarwanda bayishungure barebe ko hari aho yabaganisha heza. Mu byo uvuga rero biragaragara ko iyo politiki nta na yo. None se ko uzinduwe no kumvuguruza ukisubiriza ijambo rimwe gusa ngo “irahari” urumva hari iki wunguye abasomyi?  Ngo politiki ya FDLR yatumye babasha kurongorana n’Abanyecongo? Mujye mureka gutera urwenya. Iyo ntego se nayo yari irimo? Cyakora ntibintangaje kuko abasirikare bafite ipeti rya soldat akenshi ntimushobora no gusobanukirwa programme politique igenderwaho. Kubisobanura rero biharire Gen Byiringiro.

  1. Ubutumwa bwa Haganirimfura ni ubuhe mu by’ukuri?

Gutukana: Uyu mugore cyangwa se umugabo yabonye urubuga rwo gutuka abo yise ibihutu by’inda nini. Yahereye kuri Mzee Faustin Twagiramungu ngo wibagiwe icyo ubuhutu ari cyo! Nuko akomereza ku bandi Anastase Gasana, Theobald Rwaka, Habyarimana Mukaru, Pasiteri Bizimungu, Rwigema, Nsengiyaremye Dismas na Kanyarengwe. Reka nibutse ko FDLR yasinye amasezerano yo gukorana na Faustin Twagiramungu mu cyo bise CPC kandi  ngo “ari igihutu cy’inda nini”. Incredible, isn’t it?

Gucecekesha abandi: Mu nyandiko y’uyu mu soldat ngo “Hari abantu batagomba kugira icyo bavuga kuri FDLR”! Ibi niba ari byo utegereje nta byo uzabona. Igihe cyose umuntu ku giti cye cyangwa se ishyirahamwe ryaba irya politiki cyangwa se iricuruza amateke ryigaragaje, ntiriba rigishoboye kwihisha. Iyo ridashaka kuvugwa rifunga ibikorwa byaryo amagambo agashira ivuga. Ngo ni bahindure bajye bandika ku bitareba ubuzima bw’abantu ? Uteye ubute cyane.

Uzongere kwandika urangije amahugurwa, wige kubanza gusoma  hagati y’imirongo ibiri kwandika ikinyarwanda no gusobanukirwa igishushanyo kiri inyuma y’ikigaragara. Ibyo niba bikunaniye rero ikomereze ujye ukomera amashyi mugenzi wawe Sergent Romeo Rugero Jean Paul, wagira ngo ni mwe mwenyine  mugize FDLR. Cyakora n’ubwo hari uwavuze ngo abafana iyo bagiye mu kibuga haba akavuyo, njye ndakeka ko iyo bigenze bityo uwashaka abafana yabakuzamo imigeri, abakinnyi bagakina bisanzuye.

Chaste Gahunde

REKA NISUBIRIZE BWANA GAHUNDE KUBIBAZO BYE NA FDLR

Nkimara gusoma inyandiko ya Bwana Gahunde abantu besnhi babanyarwanda bamaze kumenya kubera kwandika kurubuga rwa Internet ibintu binyuranye. Bimwe bijyanye na politki nyarwanda ibindi bikaba bijyanye nibyo nakwita imyidagaduro ya politiki nkimwe yakunze kuranga abenshi mubanditsi babanyarwanda. Nahisemo kuganira nawe munzira akunda cyane kuri politiki nyarwanda cyane cyane kumuronko mushyashya yafashe wo gusesengura ubushobozi bwa FDLR.

Munyandiko ye bwana gahunde agitangira yagize ati

  1. FDLR nta Base ARRIERE igira:base arriere cg se ibyo twakwita Military Strategic Backup (MSB). Tubitekerejeho kuburyo bworoheje twabona ko koko bwana Gahunde ibyo avuga ari ukuri. Ariko kubantu bazi neza ibya gisirikari kandi bakaba baragize amahirwe cyangwa se umwaku wo kuba abasirikari tuzi neza ko FDLR imaranye imyaka igera kuri 20 Base Arriere. Ndashaka kwibutsa bwana Gahunda ko kuva muli 1995 abarwanyi bagambiriye guhindura amatwara yi ngoma yagatsiko k’Abatutsi bayobowe na Paul Kagame nabandi nkawe zakomeje gutera ziturutse muli Congo. Imyaka ibaye makumyabiri tumaze kugaba ibitero birenga 200 ku Rwanda. Ibigera kwicumi mulibyo bitero byagabwe kurwanda nabana babahutu baharanira kubohoza abanyarwanda nyamwinshi 10 mulibyo byagaragarije Kagame ko abana bu Rwanda batari mumishinyiko. Nakubwira bimwe mwibyo bitwaro byaragiye bigera ku Kamonyi no Kuruyenzi. Niba warukiryamye muburayi uzarebe bamwe mubana bayirwanye ubabaze uko amateka yabo yarameze. Yenda kubera ibitekerezo byawe mbona bisa naho biciriritse cyane mubyerekeranye na Manoeuvre Militaire cg se Military Strategy. Ndagirango nkubwireko iyontambara ntiyagombaga kuva i Masisi ngo igende igere za Kamonyi nta Base arriere ihari. Ahubwo icyo nemeranya nawe nuko Abahutu nta Politiki bagira ariko ibyo ntiwakwihandagaza ngo ubyitirire FDLR nkuko ngiye kubivuganaho nawe hepfo aha.
  2. GAHUNDE ati FDLR nta Politiki igira:Bwana Gahunde niba nta murongo wa politiki ugira ugenderaho kimwe nabandi banyarwanda nkawe cyane cyane abahutu binda nini nkuko byagaragajwe nabahutu benshi babanyapolitiki baba ababasaza nka Bwana Twagiramungu Rukokoma wibagiwe icyo ubuhutu bivuga maze akigira umu FPR sugukotana akarusha abzima nabapfuye, ba Bwana Anastase Gasana, Theobald Rwaka, Habyarimana Mukaru, Bizimungu Pasteri, Rwigema, na Nsengiyaremye Dismas, Kanyarengwe nabandi, ubugoryi bwaba ba Hutu binda nini ntitwari tugomba kubwitirira MRND na EX-FAR. Kuko uko nkumva utekereza ntabwo FDLR itagira politiki cg se yayinaniye. Ahubwo IBIHUTU byinda nini byirirwa bikanuye amaso muburayi Guhera za 1994 kugeza kwiyisaha bikaba bitarashoboye kumvikanisha ikibazo cyabanyarwanda mumahanga byagombye kujya bivuga ko politiki yabinaniye ariko ntibafate abana bamaze imyaka 20 batanga amarso yabo barya nabi bicwa burimunsi ngo umuntu wiyita umunyabwenge nka bwana Gahunde ajyeho yandike ngo FDLR nta politiki ifite. Politiki ya FDLR yatumye bashobora kubana nabanyekongo imyaka igera kuri 20 ndetse bakaza nokumvikanisha ikibazo cyabo mubanyekongo bakemera kurongorana nabo bakaba abavandimwe wagombye gufata igihe cyawe ushimira abo banyarwanda akazi bamze gukora muli circumstances zigoranye cyane. Nubikora utyo uzasanga koko haribintu byinshi wirengagiza munyandiko yawe kandi bifitiye akamaro FDLR nabandi banyarwanda baharanira kubohoza u Rwanda. Muli make Abanyarwanda baba hanze yigihugu nibo batagira umuronko wa politiki kandi bakaba banarananiwe na politiki. Urugero rufatika ninkishyaka ryawe ryatangiye ryandika online abantu baralikunda bibwirako Padri yaragamije kuba ijwi ryarwanda ariko bagiye kubyuka basanga ngo yashinze ishyaka ritagira umuronko ugaragara rigenderaho. Muli make ntakintu kigaragara mutubwir andi amashyaka yababanjirije atatubwiye uretse gusa self-seeking end nkamashyaka yandi dusanganywe yabanyarwanda.

3.GAHUNDE ati biri munyungu za FDLR: Ibi bishimangira ibyo natangiye mvuga ko Bwana Gahunde atazi neza aho ava na ho ajya. Kuko umuntu wumunyarwanda uhangara akavuga ko FDLR ariyo ifite inyungu muli processes zokubohoza u Rwanda cg se muguhitamo gushira intwaro hasi cg kutazishira hasi bikomeza kutwereka yuko Bwana Gahunde ntamutima numwe afite wokubona FDLR nkikibazo nawe kimureba nkumunyarwanda. Naho iyaba atekereza nkumunyarwanda wumva ko ikibazo cyu Rwanda nakarengane abanyarwanda balimo gucamo bimureba ntiyagombye kwnadika nkumuntu wibera muburayi. Umuntu umara guhaga Hamberger na Mayonaise yarangiza akajya kuri internet ati ndashaka kwandika kubyerekeranye na politiki nyarwanda kandi mubyukuri ari ikantarange. Nose wamenya ibya FDLR ute mumyaka irenga 20 utaragera ukandagiza ikirenge mukarere kibiyaga bigari ngo wicarane numwana urwana muri FDLR ngo wumve ideology ye na determination ye.

Harabantu badakwiye kugira icyo bajya bavuga kuri FDLR. Abantu bamara guhaka Coca-Cola na Chicken Fries barangiza bakajya kwidagadura kuri ordinataire bati FDLR nta politiki igira kandi bagombye kuba barya amafranga wa welfare (sociale) barimo no kuvuga kuri ideologie na philosophie ya FDLR kuko ariyo yabanyarwanda besnhi. Maze Gahunde sukwinanura ati ” Abenshi bibwirako FDLR ariwe Mukiza wabo.” Nonese ishyaka ryawe rituye i Roma kwa Papa rizaza mumwuka wera maze risubize izi ncuke murwababyaye munzira ya Roho Mutakatifu? Buriwese afite uburenganzira bwo kwandika ariko abatagira icyo bavuga gisumba icyo FDLR yakoreye abanyarwanda mumyaka irenze 20 ibana nimpunzi zabanyarwanda muli Congo izilinda ubwicanyi bwagatsiko kabatutsi nabanyekongo, yagombye kwicecekera cg se byabangombwa ko yandika akiyandikira kubyerekeranye numupira wamaguru kuko niwo uba utavuga kubuzima bwabantu kugiti cyabo. Sinarangiza iyi nyandika ndashimiye abanyarwanda bitanze bakaza gusura FDLR mwishyamba rya Masisi. Bakigomwa ubuzima barimo haba muli AMERIKA ni Burayi bakaza kwereka FDLR ko ukwitanga kwabo arukwitangira ikiremwa nyarwanda. Abo ninka Bwana Jean Paul Romeo Rugero nabandi.

FPR si uguteranya opposition gusa, ni ugushaka gucisha umutwe Dr Murayi

images

Dr Murayi  Paulin ni umwe mu bahutu babashije kwibeshaho FPR itifuriza amahoro

Tumaze kubimenyera iyo FPR ishaka kurwanya umuntu ibanza kurema igitekerezo mu bantu ( creation of opinion) maze uwo bibasiye yamara gukwirakwizwa mu binyamakuru hose, hagahita habaho manda n’amaperereza y’ibinyoma ngo kanaka afite ibyaha runaka.

Nyuma y’inyandiko yasohotse mu minsi ishize ku rubuga africanudo rwigaragaje nk’urukorera Kagame n’abambari be ikaba yaravugaga ko Dr Murayi yareze Dr Rudasingwa ngo bapfa amafranga arenga ibihumbi 300 by’ama euro, natangajwe no kubona ikinyamakuru igihe.com gihita gifata iyo nkuru ndetse kikubaha ibyanditsemo nk’ivanjili ya Yezu Kristu wigize umuntu ! Iyo nyandiko yagiraga iti :  Umukwe wa Kabuga Feliciyani ararega Rudasingwa ama euro agera ku 357.300 !  Ibyo byose umuntu arabireba ndetse yabikomatanya n’ibyo tumaze iminsi tubona agahita abona ko hari ikintu cyihishe inyuma.

  1. Hirya y’ibigaragara shaka ukuri bishushyanya

Mu by’ukuri si Rudasingwa ugenderewe hano. Ikintu kigaragara ni uko Murayi ariwe uramukiwe. Icya mbere kandi kigaragara nk’icyaha kuri Leta y’u Rwanda n’abambari bayo ni uko Murayi , umuntu utoroshye kuko ari na muganga, abasha kubona amafranga agera ku bihumbi 300. Kuba Dr Murayi ari umukwe wa Kabuga uregwa kuba yarateye inkunga ibikorwa bya jenoside, FPR irashaka kugaragaza ko ari we ucunga umutungo wa Kabuga maze akaba ari na ho yakuye amafranga angana kuriya ndetse akaba arimo kuyakoresha mu bikorwa birwanya Leta , binagamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Ikintu maze kwiga kuri FPR ni uko ntacyo ikora idafite aho iganisha. Rimwe na rimwe twagiraga ngo ntacyo bitwaye wenda byanditswe n’umuntu wihagiye urwagwa, ariko iyo ikinyamakuru kimwe kibyanditse hagakurikiraho n’ikindi, mujye mumenya ko hari ikibyihishe inyuma. Ni ukuvuga ko mu kanya gatoya turabona raporo zigaragaza uko Murayi yakomeje gucunga ama miliyoni ya Kabuga akoreshwa mu kugura intwaro zihabwa FDLR ( dore ko Murayi ayoboye CPC irimo na FDLR) maze Murayi agasabirwa gufatwa kuko abangamiye umutekano w’ U Rwanda. Ntimukajye mukinisha ibintu.

  1. Rudasingwa ko yicecekeye ?

Ikintu gikunze kuvugwa na benshi ni uko abantu bakoranye na FPR batigora iyo umuhutu afite ibibazo. Jye ndi Umutaripfana mvuga ukuri uko kumeze. Niba rero Rudasingwa nawe yabonye biriya kandi akabona ko Dr Murayi yabeshyewe muri iriya nkuru, nyamara we agaterera agati mu ryinyo, ni ukuvuga ko hari ikibazo. Twese aho turi dukwiye guhagurukira rimwe tukamagana ikinyoma kikiri kibisi kuko iyo kimaze kuba ingunge umuntu abura aho ahera.

Mu myaka yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi rya FPR habayeho gahunda yo guhumbahumba no gufunga abahutu. Iyo umuntu umwe yafatwaga abasigaye bakagaregaza kumuvugira bati ararengana,  bahitaga bumvishwa ko aho yajyaga batajyanaga, bityo bose bati : « wenda nta wamenya , wasanga ari umwicanyi koko ». Bwacya wa undi na we bakamutwara abasigaye bati :  « nta wamenya bose wasanga ari kimwe » !!! Abantu bagiye gushiduka amagereza yuzuye ntawe uvugira undi.  Uyu munsi rero biragaragara ko Dr Murayi batangiye kumujomba ibikwasi kandi n’amatindo azakurikiraho kuko si ikintu cyoroshye.

3. Umwanzuro

Nimuhaguruke turwanye ikinyoma dushize amanga kandi tubikore hakiri kare naho ubundi none ni wowe, ejo ni njyewe, ubutaha ni so, umwaka utaha ni mwene so. Uko byamera kose ubutegetsi bw’agatsiko sajya tuzaburandurana n’imizi yabwo, bene Kanyarwanda twiruhutse. Biraharanirwa.

Mbifurije mwese guhorana Ukuri, Ubutwari no Gusaranganya. Twese turi abavandimwe.

Chaste Gahunde

Ese FDLR yashyize intwaro hasi koko cyangwa ni tactique militaire?

Logo_of_the_FDLR
700px-Flagge_FDLR.svg
Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2013, umutwe witwaje intwaro urwanya leta ya Kagame FDLR (Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda) watangiye gahunda yo guhagarika intambara y’amaasu ugatangira urugamba rwa politiki. Iyo gahunda yashyigikiwe n’abantu batandukanye ndetse n’umuryango w’abibumbye. Gusa Leta ya Kagame ntiyigeze ishira amakenga iyo strategie kuko yakekaga ko ari ukuyobya uburari cyangwa se tactique militaire.
Biri mu nyungu za FDLR  kwemeza amahanga ko koko ari gahunda yemejwe yo guhagarika intambara. Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na FPR cyane cyane ayashyize imbere urugamba rudasesa amaraso yishimiye icyo cyemezo cya FDLR nyamara hari n’andi  yakomeje kugaragaza ko intambra ari yo ashyigikiye ariko akaba atagaragaza uburyo iyo ntambara yarwanywa: nta base arriere, nta mafaranga yo kugura ibikoresho, nta politique na ideologie militaire,politiki mpuzamahanga n’iy’akarere ntibishyigikiye, abenegihugu benshi bararangaye ntibashigikiye iyo gahunda,…
Hari n’abantu ku giti cyabo bigaragaza nk’abafana barebera kure umukino bakeka ko FDLR itakora icyo bo bita ikosa ryo gushyira hasi intwaro. Kuri bo intwaro ni zo zizakiza u Rwanda. Mu bwenge bwabo buciriritse ntibanatekereza ko tacticques zishobora kuvangwa!! Maze bakumva umuntu uvuze ibyo badasobanukiwe bakamwita umwanzi. FDLR yo izi icyo ikora kandi nk’abakinnyi bari mu kibuga bazi neza aho bagana. Ikibazo ni abafana bashaka kwigira abakinnyi.
Mu itangazo rimaze gusohoka ridasinye ( tract)cyakora rikaba ryatewe ho ikirangantego cya FDLR rivuga ko umuyobozi mukuru wa FDLR -FOCA (utivuga amazina) asaba Abanyarwanda gukomera ku rugamba. Aha aramara impungenge abashidikanyaga ko FDLR itashyize intwaro hasi koko aho agira ati: “Twe twiyemeje urugamba rwa Politiki kandi ruri kugenda neza, twarwiyemeje kugira ngo twerekane ko ibyo batwagiriza gukora muri RDC , atari byo, ko atari twe tubangamiye amahoro, ahubwo ko natwe twiyemeje kubafasha kugera ku mahoro arambye no kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, biciye mu mishyikirano ya Leta ya Kagame na FDLR ndetse n’andi mashyaka atavuga rumwe n’iyo Leta , atari mu ntambara y’amasasu, ko icyo dushaka ari uguharanira uburenganzira bw’abanyarwanda bapyinagajwe n’ubutegetsi bwa Kigali, batagira ijambo n’uruhare ku butegetsi”.
Twese turashimira FDLR na gahunda yayo yo gushyira intwaro hasi tukarwana urugamba rwa politiki, ariko ibi ntibivuga ko politiki itakenera ibiyunganira!
Nimwisomere iryo tangazo riteyeho ikirangantego cya FDLR ariko ritagira umukono! Turarikesha ikinyamakuru veritasinfo.fr
images (2)
FDLR Biyemeje gushyira hasi ntwaro atari uko bazibuze, ahubwo bashaka guharanira amahoro! Bravo
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU WA FOCA BUGENEWE ABACUNGUZI BOSE N’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA.
1.Bacunguzi,bacunguzikazi,muri iyi minsi, mu bitangazamakuru binyuranye, umwanzi ari gukwirakwiza ibihuha, ajijisha abadashikamye kuntego twiyemeje, avuga ko” les FDLR” urugamba rwabananiye bakaba barashyize intwaro hasi ngo bajye mumakambi, babacyure bamanitse amaboko ,kandi ko nabategetsi batumvikana.
Mumenye ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye, bigamije amacakubili no kudutera igihe,twe twiyemeje urugamba rwa Politiki kandi ruri kugenda neza, twarwiyemeje kugira ngo twerekane ko ibyo batwagiriza gukora muri RDC , ataribyo, ko ataritwe tubangamiye amahoro, ahubwo ko natwe twiyemeje kubafasha kugera kumahoro arabye no kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, biciye mu mishyikirano ya Leta ya Kagame na FDLR ndetse nandi mashyaka atavuga rumwe niyo Leta , atari mu ntambara y’amasasu, ko icyo dushaka ari uguharanira uburenganzira bw’abanyarwanda bapyinagajwe n’ubutegetsi bwa Kigali, batagira ijambo n’uruhare ku butegetsi.
Dushaka rero gukuraho urwitwazo rwabo bose baturwanya kugirango dushobore gushaka abadufasha kumvisha leta ya Kigali kwemera imishyikirano ntayandi mananiza. Urugamba rwacu, nubwo rwahinduye isura, ahubwo ubu niho rurimbanije; abantu bime amatwi abashaka kubayobya nibyo bitangaza-makuru byo gushyushya imitwe biyobya abantu kandi bikorana n’umwanzi. Mugirire ikizere ubuyobozi bwanyu kuko buri maso, intego twiyemeje iracyari yayindi yo kubohoza abanyarwanda bari kungoyi y’agahotoro ,dukoresheje imbaraga zacu zose n’ubwenge bwacu bwose.
Ntitugamije kubaroha cyangwa kubatatanya. Ubu twashyize imbere intambara ya Politiki, ariko siyo kwiyahura mu menyo ya rubamba cyangwa kwisubiza mu mahanga ya kure. Ntabwo rero turwanira guhera ishyanga, ahubwo dushaka gutaha mu rwatubyaye tutari inkomamashyi za Ndiyo bwana.
2.Bacunguzi, bacubguzikazi, musabwe gushishoza no kwirinda gufata amakuru yose ho ukuli, ahubwo mwegere abayobozi banyu ,mu nzego zose, mubabaze ibyo mudasobanukiwe neza; abayobozi nabo, kunzego zose, basabwe kwegera abo bayobora no kubaba hafi buri gihe, babasobanurira ibyiyi ntambara ya politiki turimo, imvano yayo naho twerekeza.
Bacunguzi, bacunguzikazi, mugire umurava mpaka dusoje ikivi cy’urugamba turiho!

UMUYOBOZI MUKURU WA   FOCA.

Dr Paulin Murayi ati : ‘nta kibazo mfitanye na Dr Theogene Rudasingwa’

images                 images (1)

Dr Murayi Paulin na Dr Rudasingwa Theogene

Maze gusoma inyandiko y’impimbano yiswe « Kabuga’s son-in-law files case against Theogene Rudasingwa in Brussels » ikaba yaranditswe nta gushidikanya n’abambari ba Kagame.

Ndamenyesha abasomye iyo nyandiko bose yuko ibikubiyemo byose ari ibinyoma byambaye ubusa muli wa muco w’ingoma ya Kagame na FPR ikunze gukoresha wo guharabika no guhimbira ibyaha abantu bashaka kubica, kubafunga cyanga se gutwara utwabo.
Nagiraga ngo mbonereho umwanya wo kubwira abanyarwanda ko n’ubwo navuye muli RNC ntacyo mpfa na mugenzi wanjye Dr Theogene RUDASINGWA kimwe n’abandi twahoranye muri iryo shyaka. Twatandukanyijwe na stategie tutunvikanyeho ariko icyo duharanira twese kiracyari kimwe kandi nzi neza ko tuzongera gukorana kuko duhuje umugambi.

Dr Theogene RUDASINGWA twakoranye byinshi kandi byiza mugushaka ukuntu twabohoza igihugu cyacu ingoyi y’ubutegetsi bwa KAGAME na FPR yahozemo. Nk’urugero nakwibutsa ko ari njye wamuherekeje agiye gutanga ubuhamya kwa Juge Trévidic mubufaransa nk’uko yabyitangarije mugitabo cye. Twarafatanyije kandi, n’ubwo tutakiri mu ishyaka rimwe, turacyafatanya kurwanya no kwamagana ubwo butegetsi bw’igitugu yahozemo, akaba yaravuyemo kubushake bwe kuko bwica, bwiba, bubeshya, buvangura amoko kandi bubuza amahoro akarere k’ibiyaga bigari n’isi yose.

Iyo nyandiko n’ibisa nayo rero ndasaba abanyarwanda bose kubyamaganira kure kuko ntakindi bigamije uretse gucamo ibice abanyarwanda, no kubuza opposition kwishyirahamwe kuko ariyo ntwaro yonyine izatsinda buriya butegetsi bushaka kutumarira ku icumu.
Ndagira ngo mbonereho umwanya wo kubwira inshuti zanjye zose twahoranye muli RNC, ko n’ubwo tutakiri mw’ishyaka rimwe, ngifatanyije nabo umugambi wo gukora igishoboka cyose ngo u Rwanda rushobore guturwa n’abanyarwanda bose ntavangura ry’amoko, uturere, amadini n’ibindi ; kandi sinshidikanya ko tuzongera gukorana vuba na bwangu kandi tukazabigeraho.
Nsabye abanyarwanda bose kwamagana uwo muco mubi w’ubutegetsi bwa KAGAME wo guhimbira ibyaha abantu bose barwanya imikorere mibi yabwo, bukoresha kugira ngo burambe.
Ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Tubyamagane twivuye inyuma!!!

Uyu munsi ni njye na mugenzi wanjye RUDASINGWA bahimbira kugira ngo bacemo ibice opposition, mu myaka yashize n’abahutu benshi bahimbiwe kuba barishe abantu mui genocide kandi nta ruhare nabusa bayigizemo. Abenshi bari za gereza, ziba iz’u Rwanda, cyangwa se mu mahanga.
Banyarwanda banyarwandakazi mukunda ukuri nimuze dufatanye twese, dushime ubutwari bwa Dr RUDASINGWA Théogene, Patrick KARAGEYA, KAYUMBA NYAMWASA, Jean Marie MICOMBERO n’abandi benshi ntarondoye bahoze muri ubwo butegetsi bageraho bagafata imigambi yo kuburwanya bamagana ibyo binyoma, ubwicanyi n’ubusahuzi bukorerwa abana b´abanyarwanda kandi bafitiye gihamya ndetse bamwe muri bo bakaba barabiguye mo nka nyakwigendera Col. KAREGEYA Patrick n’abandi bamubanjirije.

Banyarwanda bose muri muri opposition koko nimuze twese dushire hamwe twubake u Rwanda rw’ukuri, rw’ubworoherane, rudahotora abana barwo cyangwa ngo rubacuze ibyo baruhiye .

Byandikiwe i Buruseli ho mu Bubirigi.

Dr MURAYI Paulin
Umuyobozi w’ishyaka UDR
Akaba n’umuyobozi wungirije wakabiri w’ishyirahamwe ry’amashyaka CPC

GASANA ANASTASE ARASUBIZA LYARAHOZE SAMUEL

GASANA

Gasana Anastase ushinjwa na Lyarahoze gutanga Kigali

 

Muvandimwe Lyarahoze,

1. Ndagushimira inyandiko yawe umaze gutangaza wifuza ko yasomwa na benshi kandi bakayijyaho impaka.

2.Umaze kubona itangazo rya Union Europeenne kuri FDLR wahise wandika ngo amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta ya FPR Inkotanyi ntacyo amaze ko ntacyo akora. Ese mbere yo kwemeza ibi, wabanje gusoma nibura memorandum y’amashyaka ya opposition yahawe Union Eropeenne  igihe habaga imyigaragambyo contre Kagame yaje i Bruxelles ejobundi debut Avril 2014! Yishake uyisome.  Ese waba warasomye ibaruwa ya Paul Rusesabagina perezida w’ishyaka PDR yandikiye abayobozi ba ONU ababuza kugaba ibitero kuri FDLR nkuko bateye M23.Ese wasomye amatangazo amashyaka hafi ya yose yanditse ashyigikira Perezida Kikwete wa TZ aho yavuze ko leta ya Kagame ikwiye kugirana imishyikirano na FDLR? Iyo uza gusoma ziriya ducuments kandi zashyikirijwe Union Europeenne ntuba waranditse biriya wanditse, ahubwo uba waribajije niba UE igira amatwi yo kumva n’amaso yo gusoma cyagwa se niba leta ya Kagame itarasohoye amadolari ngo igure bamwe mu bakozi ba UE bandika biriya. Ni aho wari ukwiye gukurikirana aho kuvuma amashyaka. Hera kuri rapport UE yasohoye mu mezi ashize ivuga ko economie yayo ifite igihombo cya 167 milliards d’euro kubera corruption. Iriya corruption niyo Kagame acamo na milliards ze zirenga 40 z’amadolari abantu be bakegera seniors aides bandika ariya matangazo urimo winubira.Ni aha wakagombye gushakishiriza.Biriya byose uvuga ariya mabi yose leta ya Kagame na FPR ye bakorera abanyarwanda, byose baba babizi, ari ababahagarariye i Kigali ari n’abo kuri UE i Buruseli.

3.Natangajwe n’uko ufata interuro ya Kagame(injiji ziba mu bize) ukaba ari yo ushingiraho inyandiko yawe kandi wakagombwye kumenya ko akunze kwikoma abize iyo avuga biriya kubera complexe d’inferiorite yifitiye muri we kubera ko atize precisement. Kubera ko atize nyine akeka ko abize bagomba kuba bazi byose; kandi wowe urabizi ko ataribyo. Abize kandi ntibivuga ko ari infaillibles; bashobora kwibeshya kandi ntibaba bazi byose kuko ntawiga byose.

4. Uti Dr. Nsengiyaremye yatanze igihugu, Dr. Gasana atanga umugi wa Kigali, ubwo wibagiwe na Twagiramungu watanze Byumba! Hari utanga icyo adafite! Habyarimana wari umaranye u Rwanda rwose imyaka 21 kuki utavuga ko ari we warutanze igihe yangaga kumva inama za mugenzi we OBOTE perezida wa Uganda akanga kumufasha kurwanya Museveni ahubwo akajya gufasha Museveni n’Inkotanyi kurwanya perezida Obote kugeza bafata Kampala mu 1986; nyuma muri 1990 bagatera u Rwanda nkuko Obote yari yarabimubwiye! Birazwi ko iyo Museveni ataza gufata ubutegetsi i Kampala afashijwe n’u Rwanda rwa Habyarimana, inkotanyi ntiziba zarabashije gutera u Rwanda. Kuki byo ubusimbuka ntugire icyo ubivugaho.

4.Urinuba ngo amashyaka ni menshi cyane. Kuki utabona ko u Rwanda ari igihugu kitigeze kigira une culture democratique au sens vrai du terme kuva cyabaho, ubu akaba ari bwo bitangiye abantu bakaba bishakisha muri ayo mashyaka. Dore nk’ubu u Rwanda n’abanyarwanda bamaze imyaka 41 non-stop bayoborwa na dictatures militaires zitemera demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi. Solution y’ibibazo by’u Rwanda rero, ntabwo ari ugusubira muri za medeles politiques zateye ibyo bibazo yaba l’unanimisme y’imyaka 21 ya MRND yaba na l’unanimisme y’imyaka 20 ya FPR.

5. Ese ujya usoma ibyo abanyecongo bandika ku bwicanyi FDLR yabakoreye! Baba societe civile yaho abanyamadini abanyapolitiki abanyamakuru bose ils sont unanimes mu kwamagana FDLR. Ese wasomye rapports za Human Rights Watch na Amnesty International n’izindi ngo ubone uko bavuga nabi FDLR. Iriya opinion y’abacongomani na leta ya Congo na rapports z’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, byose UE nabyo irabireba ikabiha agaciro. Ntabwo irebe ibyo mu Rwanda gusa. Ngirango uzi ukuntu Human Rights Watch ihanganye na leta ya Kigali. Bikakwereka ko ibyo yandika kuri FDLR nta kubogama kurimo.

 

6.Uti: gutsindwa muri 1994 kwatewe no kwemera amashyaka menshi mu ntambara. Ntabwo ari byo. Abanyarwanda bari bamaze kurambirwa ubutegetsi bw’igitugu cya gisilikare bwa Habyarimana basabye ko amashyaka menshi ajyaho mu 1989 Habyarimana arabyanga, mu 1990 arabyaga, inkotanyi zarinze zitera taliki ya 1/10/1990 yarabyanze. Kuki abanyarwanda bari hamwe nawe mu gihugu basabye politiki ishingiye ku mashyaka menshi akabibangira nta n’intambara ihari,  akaza kubyemera ku kaburembe nabwo abyemejwe n’intambara ya FPR yari imaze kumara hafi umwaka(amashyaka menshi yemewe taliki ya 1/7/1991). Gutsindwa byatewe n’uko ubutegetsi bwari bumazeho imyaka 21 butujuje inshingano yabwo yo kurinda ubusugire bw’igihugu n’ubw’abenegihugu bose. Reba nawe kugirango ingabo z’igihugu zigire Chef d’Etat Major umwe rukumbi Col Serubuga Laurent imyaka 20 yose kandi ahandi bamara imyaka 2, maximum 4 bagasimburwa.

7.Uti: “ubwibone n’irondakoko biranga abatutsi”. Kuki ntacyo uvuga k’ubwibone n’irondakarere biranga abiyise abakiga atari nabo dore ko nta n’igikiga bavuga kwari ukugirango biharire ibyiza by’igihugu cyose ari amaperefegitura abiri gusa, ngo ni bo bahutu nyakuri ngo b’imyimerere ngo ni ba hutu butwi n’izindi mvugo z’ubwibone n’ubwironde bukabije.Ingeso mbi y’ubwironde wiyiharira abatutsi gusa kuko n’abakiga bayifite ubu bakaba bamaze no kuyanduza abanyacyangugu bamwe. Mu kinyarwanda cyacu baravuga ngo “ukoma uruskyo akoma n’ingasire”. Nawe rero Lyarahoze nk’umuntu wize ujye uzirikana iriya sagesse rwandaise yo kutumva urw’umwe, yo kureba impande zose mu gihe wiyemeje gusesengura ibintu.

(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi).

URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU CYACU KU NGOYI Y’ AGATSIKO. DUFATANYE, TURURWANE,TWIRINDE AKARIMI K’UMWANZI.

Uru rugamba ni urwa twese bene Kanyarwanda abagore n’abagabo twese dushyire hamwe duhashye umwanzi maze twubake igihugu kitubakiye ku gatsiko. Tuzamure uburezi, ubuvuzi ubuhinzi,ubworozi,duteze imbere ubutabera, demakarasi ishinge imizi mu Rwanda, mwene kanyarwanda ahabwe ijambo yishyire yizane mu rwamubyaye. Twese hamwe nidufatanya tukamenya ko nta wundi ubitubereyemo, tuzabigeraho. Intwarikazi zirahari ni nyinshi kandi zihagaze bwuma ku rugamba. Si njye mutegarugoli jyenyine ururiho, mbaye ndi jyenyine nacika intege. Nshimiye by’umwihariko abategarugoli turufatanyije ngashimira kandi na basaza bacu bahora badutera ingabo mu bitugu. Twe gutinya, duhorane ubutwari. Ntabwo turi ibigwari kandi ntituzigera kuba byo. Iby’agatsiko birarangira vuba bidatinze. Karimo gatera imigeri hirya no hino (the last kicks of a dying horse). Mpirimbanyi mwese, mwitaze iriya migeri yako, ariko kandi ntitume mutezuka ku ntego mwiyemeje. Dukomeze urugamba rwacu rw’ibitekerezo byiza byubaka.

“TWIRINDE KUGWA MU MUTEGO W’UMWANZI”.

Iri jambo ryavuzwe na nyakwigendera President wa Repuburika Nyakubahwa Juvenal Habyarimana, benshi ntabwo baryitayeho ,umutego w’umwanzi bawuguyemo bamwe bahasize ubuzima, abandi ubu basaziye ishyanga ariko banahigwa bukware. Umwanzi yabamanyuriye kuri ka kamanyu k’umutsima ariko ntikabahiriye kuko kabanize rugikubita.Nibaza ko benshi iyo bibutse ijambo ry’uyu mubyeyi bicuza cyane impamvu baticaye ngo batekereze basuzume amacenga yumwanzi. Twirinde kuba ba Seth Sendashonga, ba Kanyarengwe, ba Pasteur Bizimungu,ba Twagiramungu Faustin n’ubwo yaje gushyira ubwenge ku gihe nyuma yuko agize amahirwe akaruka kakamanyu kumutsima kari kamunize.

Ba Sendashonga n’abandi ntibabonye ayo mahirwe, Imana ibakire mu bwami bwa yo. Nyamuneka twirinde kuko umwanzi President Habyarimana yavugaga cya gihe, aracyari wa wundi ubu ho yiyongereye ubukana. Natangira kubareshyareshya akoresheje ka karimi ke, musubize amaso inyuma mwibaze aho ba Kanyarengwe, ba Sendashonga, ba Bizimungu, ba Twagiramungu n’abandi benshi cyane ntarondoye bari. Nimwemera kuba agatebo muzayora ivu kandi ntacyo abanyarwanda tuzabikoraho. Nimuze twese tube maso twirinda icyatuma tugwa mu mutego we, twitaze ya migeri ye ari gukubita hirya no hino. Iriya ni iy’akanya gato cyane, kuko ageze ku ndunduro. Tube maso rero kandi duhagarare nk’abambariye urugamba dore ko ruri hafi kurangira.

Mu bo dufatanyije urugamba uzakomeretswa n’iriya migeri y’umwanzi, tumube hafi tumutere ingabo mu bitugu kugeza igihe ahagurukiye akongera guhagarara mu birindiro bye.

Amahoro kuri mwese mwambariye urugamba.
Umutaripfana kandi utazigera aripfana,
Jeanne Mukamurenzi