Ese FDLR yashyize intwaro hasi koko cyangwa ni tactique militaire?

Logo_of_the_FDLR
700px-Flagge_FDLR.svg
Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2013, umutwe witwaje intwaro urwanya leta ya Kagame FDLR (Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda) watangiye gahunda yo guhagarika intambara y’amaasu ugatangira urugamba rwa politiki. Iyo gahunda yashyigikiwe n’abantu batandukanye ndetse n’umuryango w’abibumbye. Gusa Leta ya Kagame ntiyigeze ishira amakenga iyo strategie kuko yakekaga ko ari ukuyobya uburari cyangwa se tactique militaire.
Biri mu nyungu za FDLR  kwemeza amahanga ko koko ari gahunda yemejwe yo guhagarika intambara. Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na FPR cyane cyane ayashyize imbere urugamba rudasesa amaraso yishimiye icyo cyemezo cya FDLR nyamara hari n’andi  yakomeje kugaragaza ko intambra ari yo ashyigikiye ariko akaba atagaragaza uburyo iyo ntambara yarwanywa: nta base arriere, nta mafaranga yo kugura ibikoresho, nta politique na ideologie militaire,politiki mpuzamahanga n’iy’akarere ntibishyigikiye, abenegihugu benshi bararangaye ntibashigikiye iyo gahunda,…
Hari n’abantu ku giti cyabo bigaragaza nk’abafana barebera kure umukino bakeka ko FDLR itakora icyo bo bita ikosa ryo gushyira hasi intwaro. Kuri bo intwaro ni zo zizakiza u Rwanda. Mu bwenge bwabo buciriritse ntibanatekereza ko tacticques zishobora kuvangwa!! Maze bakumva umuntu uvuze ibyo badasobanukiwe bakamwita umwanzi. FDLR yo izi icyo ikora kandi nk’abakinnyi bari mu kibuga bazi neza aho bagana. Ikibazo ni abafana bashaka kwigira abakinnyi.
Mu itangazo rimaze gusohoka ridasinye ( tract)cyakora rikaba ryatewe ho ikirangantego cya FDLR rivuga ko umuyobozi mukuru wa FDLR -FOCA (utivuga amazina) asaba Abanyarwanda gukomera ku rugamba. Aha aramara impungenge abashidikanyaga ko FDLR itashyize intwaro hasi koko aho agira ati: “Twe twiyemeje urugamba rwa Politiki kandi ruri kugenda neza, twarwiyemeje kugira ngo twerekane ko ibyo batwagiriza gukora muri RDC , atari byo, ko atari twe tubangamiye amahoro, ahubwo ko natwe twiyemeje kubafasha kugera ku mahoro arambye no kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, biciye mu mishyikirano ya Leta ya Kagame na FDLR ndetse n’andi mashyaka atavuga rumwe n’iyo Leta , atari mu ntambara y’amasasu, ko icyo dushaka ari uguharanira uburenganzira bw’abanyarwanda bapyinagajwe n’ubutegetsi bwa Kigali, batagira ijambo n’uruhare ku butegetsi”.
Twese turashimira FDLR na gahunda yayo yo gushyira intwaro hasi tukarwana urugamba rwa politiki, ariko ibi ntibivuga ko politiki itakenera ibiyunganira!
Nimwisomere iryo tangazo riteyeho ikirangantego cya FDLR ariko ritagira umukono! Turarikesha ikinyamakuru veritasinfo.fr
images (2)
FDLR Biyemeje gushyira hasi ntwaro atari uko bazibuze, ahubwo bashaka guharanira amahoro! Bravo
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU WA FOCA BUGENEWE ABACUNGUZI BOSE N’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA.
1.Bacunguzi,bacunguzikazi,muri iyi minsi, mu bitangazamakuru binyuranye, umwanzi ari gukwirakwiza ibihuha, ajijisha abadashikamye kuntego twiyemeje, avuga ko” les FDLR” urugamba rwabananiye bakaba barashyize intwaro hasi ngo bajye mumakambi, babacyure bamanitse amaboko ,kandi ko nabategetsi batumvikana.
Mumenye ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye, bigamije amacakubili no kudutera igihe,twe twiyemeje urugamba rwa Politiki kandi ruri kugenda neza, twarwiyemeje kugira ngo twerekane ko ibyo batwagiriza gukora muri RDC , ataribyo, ko ataritwe tubangamiye amahoro, ahubwo ko natwe twiyemeje kubafasha kugera kumahoro arabye no kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, biciye mu mishyikirano ya Leta ya Kagame na FDLR ndetse nandi mashyaka atavuga rumwe niyo Leta , atari mu ntambara y’amasasu, ko icyo dushaka ari uguharanira uburenganzira bw’abanyarwanda bapyinagajwe n’ubutegetsi bwa Kigali, batagira ijambo n’uruhare ku butegetsi.
Dushaka rero gukuraho urwitwazo rwabo bose baturwanya kugirango dushobore gushaka abadufasha kumvisha leta ya Kigali kwemera imishyikirano ntayandi mananiza. Urugamba rwacu, nubwo rwahinduye isura, ahubwo ubu niho rurimbanije; abantu bime amatwi abashaka kubayobya nibyo bitangaza-makuru byo gushyushya imitwe biyobya abantu kandi bikorana n’umwanzi. Mugirire ikizere ubuyobozi bwanyu kuko buri maso, intego twiyemeje iracyari yayindi yo kubohoza abanyarwanda bari kungoyi y’agahotoro ,dukoresheje imbaraga zacu zose n’ubwenge bwacu bwose.
Ntitugamije kubaroha cyangwa kubatatanya. Ubu twashyize imbere intambara ya Politiki, ariko siyo kwiyahura mu menyo ya rubamba cyangwa kwisubiza mu mahanga ya kure. Ntabwo rero turwanira guhera ishyanga, ahubwo dushaka gutaha mu rwatubyaye tutari inkomamashyi za Ndiyo bwana.
2.Bacunguzi, bacubguzikazi, musabwe gushishoza no kwirinda gufata amakuru yose ho ukuli, ahubwo mwegere abayobozi banyu ,mu nzego zose, mubabaze ibyo mudasobanukiwe neza; abayobozi nabo, kunzego zose, basabwe kwegera abo bayobora no kubaba hafi buri gihe, babasobanurira ibyiyi ntambara ya politiki turimo, imvano yayo naho twerekeza.
Bacunguzi, bacunguzikazi, mugire umurava mpaka dusoje ikivi cy’urugamba turiho!

UMUYOBOZI MUKURU WA   FOCA.
Advertisement

1 thought on “Ese FDLR yashyize intwaro hasi koko cyangwa ni tactique militaire?

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s