Tag Archives: Charles Taylor

Paul Kagame na Charles Taylor basa batagira isano. N’amaherezo ya bo azaba mahwi? Gufungwa 50!

Charles Taylor wa Liberia afite byinshi ahuriyeho na Paul Kagame. Haribazwa niba amaherezo yabo atazaba amwe. Kurikira Today’s Tides.

Charles Taylor azize diyama ya Sierra Leone, Kagame azazira Colta yo muri Congo.

Charles Taylor azize diyama ya Sierra Leone, Kagame azazira Colta yo muri Congo

Mu minsi ishize Charles Taylor wahoze ayobora igihugu cya Liberia yakatiwe igihano cy’imyaka 50 mu buroko amaze guhamwa n’ibyaha byo gushyigikira inyeshyamba zo muri Sierra Leone zayogoje icyo gihugu mu myaka ya 90. N’ubwo bwose Taylor yakomeje kubihakana, ibimenyetso ndetse n’ubuhamya buhagije bwaratanzwe bwerekana ukuntu Taylor yahaga inkunga umutwe Revolutionary United Front, RUF mu magambo ahinnye. Inkunga ya Taylor ntiyari imfashanyo ahubwo bwari ubucuruzi aho Taylor yatangaga imbunda n’ibikoresho bya gisirikare hanyuma umutwe wa RUF ukamuha diyama. Umutwe wa RUF urazwi cyane mu kwica urubozo abantu benshi no guca ingingo z’umubiri abantu bangaga gukorana na wo. Ibi bisa neza neza n’ibyo Perezida Paul Kagame akora mu burasirazuba bwa Congo.

Charles Taylor ni muntu ki?

1990-Rebel-leader-Charles-014

Taylor akiri Inyeshyamba

Yavutse kuwa 28 Mutarama 1948 mu muryango w’abanya Liberia b’abaherwe. Yize amashuri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika agaruka muri Liberia mu mwaka wa 1980 Samuel Doe amaze gukora coup d’Etat. Charles Taylor yahawe akazi mu byerekeye ingengo y’imari( General Services Agency). Nyuma yaje gushwana na Samuel Doe wamushinjaga kunyereza hafi miliyoni y’amadolari y’Amanyamerika. Ibyo byatumye Taylor ahungira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Guhunga kwe ariko ntikwamuhiriye kuko igihugu cya Liberia cyasabye ko yafatwa, nuko afungirwa muri gereza ya Plymouth County muri leta ya Massachussets.  Ku itariki 15 Nzeri 1985 Charles Taylor yaje gutoroka gereza  we n’abandi bane ku buryo bwabaye amayobera ndetse bamwe bakeka ko yaba yaratorokeshejwe n’Abanyamerika bashakaga ko ajya kubafasha gukuraho Samuel Doe. Mu gihe urubanza rwe rwatangiraga I La Haye, Taylor yemeje ko CIA ariyo yamufashije gutoroka. CIA nayo yemeje koko ko Taylor yayikoreye guhera mu myaka ya za 80 ariko yirinda gutanga amakuru yose.

Charles Taylor yatangiye umutwe w’inyeshyamba witwa National Patriotic Front of Liberia mu mwaka wa 1989 ndetse aza guhirika ubutegetsi bwa Samuel Doe. Ibi yabigezeho bitewe n’ubucuti yari afitanye n’abantu b’ibihangange by’icyo gihe nka Colonel Muammar Gaddafi wa Libya, Felix Houphouet-Boigny wa Cote d’Ivoire, Blaise Compaore, Perezida wa Burkina Faso uriho ubu, ndetse n’abanyemari batandukanye bo ku isi bishakiraga gukora ubucuruzi muri Liberia.

Uvugwa cyane ni umuvugabutumwa wo kuri television witwa Pat Robertson wahawe ibirombe bya diyama agakoresha indege ze mu gutwara iyo diyama nyamara abeshya ko izo ndege zikoreshwa mu gutanga imfashanyo ku barokotse genocide yo mu Rwanda.

Nyuma y’umwaka umwe ageze ku butegetsi akoresheje imbunda, mu mwaka wa 1997 Charles Taylor yatsinze amatora. Mu gihe yiyamamazaga abantu bararirimbaga ngo “Yanyiciye Mama, yanyiciye Data, ariko nzamutora!

Mu mwaka wa 2003, hasohowe impapuro zo guta muri yombi Charles Taylor maze hashize amezi abiri gusa ahita yegura biturutse ku gitutu cy’amahanga ahungira mu gihugu cya Nigeria. Aha niho yaje gufatirwa ashaka kwerekeza mu gihugu cya Cameroon asubizwa muri Sierra Leone. Urubanza rwe rwatangiye mu mwaka wa 2007 rurangira muri 2012 aho yakatiwe igihano cy’imyaka 50 kikaza no kongera gushimangirwa n’urukiko rw’ubujurire muri uyu mwaka wa 2013.

 

 Charles Taylor na Paul Kagame ni mahwi

Ikintu gitangaje ni uburyo Charles Taylor afite ibintu byinshi ahuriyeho na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Uretse kuba bombi barageze ku butegetsi bakoresheje intwaro, bose bakunda gukina tennis uretse ko Taylor we yakinaga tennis de table. Bombi bafitanye umubano ukomeye n’abantu b’abaherwe ku isi kandi bazwi mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Mu gihe Taylor yacuruzaga amabuye ya Sierra Leone, Paul Kagame we acuruza amabuye ya Congo. Taylor yafashije umutwe wa RUF Kagame we yafashije ndetse n’ubu aracyafasha imitwe itandukanye muri Congo.Umutwe w’inyeshyamba za Taylor witwa National Patriotic Front of Liberia naho uwa Kagame witwa Rwandese Patriotic Front. Imwe mu nshuti magara za Taylor ni Blaise Compaore wa Burkina Faso, uyu akaba bikaba bivugwa ko ari inshuti ya hafi ya Kagame. Taylor yitoresheje ku ngufu nk’uko Kagame ahora abigenza. Charles Taylor yaciriwe urubanza n’urukiko rwa La Haye mu gihe Kagame na we ashobora kuzakurikiranwa dore ko ibyo Taylor aregwa ari nabyo Kagame aregwa. Itandukaniro rihari ni uko mu gihe Charles Taylor aregwa kuba intambara yateye inkunga zarahitanye abantu ibihumbi 50 Kagame we intambara yashoje zahitanye abantu benshi cyane ubu babarirwa muri miliyoni 8. Nta shiti ko Kagame na we hari benshi bamuririmbira iriya ndirimbo: “yanyiciye mama, yanyiciye data ariko nzamutora”. Hari byinshi cyane aba bagabo bahuriyeho umenya ariyo mpamvu yashakaga kuza gufungirwa mu Rwanda.

Gen.-Kagame-on-satellite-phone

Kagame akiri Inyeshyamba

Kubera gutinya uko bizamugendekera Kagame yabaye mu ba Perezida banenga urukiko rwa La Haye ngo kuko rwibasira Abanyafurika. Koffi Anan wahoze ayobora umuryango w’abibumbye aherutse kugaruka kuri iki kibazo aho yinubiye ko mu barwanya ruriya rukiko nta n’umwe uvugira abarenganyijwe kandi ari bo bakwiye kwitabwaho kurusha abanyabyaha. Umuryango w’ubumwe bw’Afurika ukaba usaba ko abantu bakiri ku myanya y’ubuyobozi batajya bakurikiranwa mu gihe batararangiza akazi. Iri rishobora kuba ikosa rikomeye kuko mu bihugu bya Afurika abantu bajya ku butegetsi ntibashake kubuvaho. Kagame na we ashobora kutazigera arekura ubutegetsi kugira ngo akomeze kugira ubudahangarwa. Nyamara yibuke ko na Taylor yokejwe igitutu bigatuma yegura!

Mu gihe urubanza rwe rwatangiraga mu gihugu cy’Ubuholandi, Ubwongereza ni bwo bwemeye kuzamwakira amaze kuburana. Ariko urubanza rukimara gusomwa, Charles Taylor yanditse ibaruwa asaba kujya kurangiriza igihano cye mu Rwanda. Impamvu atanga  ngo ni uko byakorohera umuryango we kumugeraho ikindi akaba akeka ko ashobora kugirirwa nabi muri gereza zo mu Bwongereza.  Amakuru atureho ubu niko Charles Taylor yamaze kugezwa mu Bwongereza aho uyu musaza w’imyaka 65 agiye gukorera  imyaka 43 asigaje ku gihano yakatiwe.

Reka dukomeze turebe uko mugenzi we w’ u Rwanda we bizamugwa kuko ibimenyetso byinshi bimaze kwerekana ko bitagitinze.

_70394393_70394392Bamwe mu basigiwe ubumuga n’inyeshyamba za RUF zakoranaga na Taylor