Tag Archives: demokarasi

Amatora ya 2017: Impamvu zatumye hajyaho ingingo ya 101 y’itegekonshinga ziracyahari.

téléchargement (3)

“Njyewe Paul Kagame, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro…ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko…Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”

Muri iyi minsi hari ibiganiro mu Banyarwanda kimwe no mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda byibanda ku mpinduka zo mu mwaka wa 2017 ubwo hateganyijwe amatora. Mu by’ukuri insanganyamatsiko y’ibi  biganiro ni ukumenya niba perezida Paul Kagame azubahiriza itegekonshinga nk’uko yabirahiriye cyangwa se niba azanangira umutima. Ingingo ya 101 y’itegekonshinga ryatowe mu mwaka w’2003 igira iti:

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Ubundi nta mpungenge zikwiye kubaho nta n’ikibazo cyakagombye kwibazwa iyo Paul Kagame aba azwi nk’umuntu w’inyangamugayo. Ariko rero Kagame yagaragaye kenshi akora ibintu binyuranyije n’ubunyangamugayo. Ibi byemezwa cyane cyane na bamwe mu bahoze ari inkoramutima ze za hafi. Na Kagame ubwe ntiyihishira cyangwa se ngo agaragaze wenda ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, ahita yiyerekana akabita amazirantoki, isazi,…n’andi mazina menshi umu gentleman atagombye gusohora mu kanwa ke. Ibi rero bituma abantu batekereza ko koko n’itegekonshinga yarikandagira akikomereza urugendo nk’aho nta cyabaye.

Nyamara Paul Kagame yarahiriye imbere y’Imana , abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ko azubahiriza akanarinda itegekonshinga n’andi mategeko. Dore uko yabivuze:

«Jyewe, Paul Kagame, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:

     ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

     ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;

3°     ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

     ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu kandi ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;

     ko nzubahiriza mbikuye ku mutima inshingano zanjye nta vangura iryo ari ryo ryose;

     ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu zanjye bwite;

     ko nzaharanira iyubahirizwa ry’ubwigenge n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira akamaro Abanyarwanda bose.

 Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo. »

Kagame ashobora rwose kuba atakibuka ibyo yarahiriye kimwe n’uburemere bwabyo. Cyakora yabyibuka cyangwa atabyibuka, Imana ntizabura kubimubaza ndetse n’amategeko ntazabura kubimuhanira. Abamubeshya ko ari we bashaka ntibazamufasha guhanwa.

Abenshi mu nkundarubyino n’abazi kogeza bakomeje kuvuga ko itegekonshinga nta cyaribuza guhinduka, bagendera ku ngingo ya 193 y’itegekonshinga igika cyayo cya kabiri kigira kiti:

“(2)Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko”.

Nta mpamvu n’imwe ifatika itangwa yatuma ingingo ya 101 ihinduka cyangwa ngo ivanweho. Birababaje kumva abantu bagomba gusubira mu matora ya referendum ategurwa agatwara igihe n’amafaranga menshi mu gihugu gikennye kigendera ku mfashanyo, hagamijwe ikintu kimwe gusa: Kugira ngo umugabo umwe witwa Paul Kagame yice itegekonshinga yarahiriye kuzarinda no gukurikiza. Twibuke ko atigeze arahirira kuzarihindura!

Ikindi umuntu yakwibaza ni ukuntu muri miliyoni 11 z’Abanyarwanda, harimo abafite ubunararibonye, abafite imyamyabumenyi zihanitse,…habura undi muntu utorwa ndetse ngo ayobore igihugu. Ikindi Reka twibutse ko umuntu avuka agasanga igihugu kiriho, iyo abaye intwari atanga umusanzu we ngo uko yagisanze azasige ari cyiza kurushaho ubundi yarangiza agapfa kandi isi igakomeza igatembera. Igihugu ntigipfa ngo ni uko umuntu runaka atakiriho. Cyakora umuntu ashobora kwitwara nabi igihugu akagisiga ahabi haruta aho yagisanze, ndabona na Kagame ariho ashaka.

Uko byagenda kose nta muntu kamara ubaho, ndetse iri ni ihame Abanyarwanda bagomba gushyira mu mutwe wabo. Mu myaka ya za 1959 abanyarwanda benshi bari bafite impungenge ko u Rwanda rutazongera kugwamo imvura ngo ni uko nta mwami ruzongera kugira. Imvura si ukugwa ye ahubwo iyo batagira umuganda isuri yari ikoze ibara. Ikindi bari barabwiwe ni uko nta nka zizongera gukamwa ko ndetse nta mugore uzongera kubyara. Inka zarororotse ahubwo abantu baragenda bagira ibikumba n’ibikumba. Ababyeyi barabyaye rwose batega urugori uretse ko  abenshi muri bo intambara zabagize inshike.

Dore ahubwo icyari gikwiye kugibwaho impaka:

Impamvu yatumye hajyaho ingingo 101

Ubundi itegeko rigira impamvu ituma rishyirwaho ku buryo izo mpamvu iyo zitariho n’itegeko ritaba ngombwa. Kugeza uyu munsi abo bose basaba ko itegekonshinga rihindurwa cyane cyane iriya ngingo ya 101 ntibashobora gutinyuka kuvuga impamvu yatumye iriya ngingo ijyaho, ngo bityo wenda babe bahera aho batwereka ko izo mpamvu zavuyeho.  Reka twibutse ko iri tegekonshinga ryateguwe na FPR Inkotanyi ndetse uwari ukuriye komisiyo yo kurishyiraho akaba ari Mzee Tito Rutaremara uzwi nk’umwe mu bacurabwenge b’imena ba FPR.

Mu biganiro yazungurutse igihugu atanga, Honorable Tito Rutaremara yasobanuye impamvu iyi ngingo ya 101 yashyizweho. Yavuze ko kwari ukugira ngo u Rwanda ruce ukubiri n’umuco w’abantu bumva ko ubutegetsi ari akarima kabo.

Bityo byari byiza ko umuntu ajya ategeka manda imwe bamutora  bwa kabiri akongera akayobora indi imwe ubundi agacyura igihe, akaruhuka. Tito Rutaremara yongeragaho ko badashaka kuzongera kugira abategetsi nka ba Habyarimana bamaze ku ntebe imyaka irenga 20 bagakurwaho n’urupfu. Ikindi yongeragaho ni uko bwari uburyo bwo gutoza abanyarwanda kwimakaza demokarasi.

Koko rero kuva mu gihe cy’ubwami kugeza n’uyu munsi U Rwanda ntirwagize amahirwe y’uko umukuru w’igihugu asimburwa adapfuye cyangwa atishwe. Mu gihe cya cyami umwami yimaga ari uko ise amaze gupfa. Habyarimana yagiye ku butegetsi  abwambuye Kayibanda ndetse aranamwica. Kagame yagiye ku butegetsi ari uko Habyarimana apfuye ndetse hari amakuru auga ko ari Kagame ugomba kubazwa iby’urwo rupfu.

Icyagaragaye ni uko imyaka 7 yari myinshi ugereranyije n’imyaka 5 igenwa n’amategeko yo mu bihugu duturanye. None yikubye kabiri bamwe bati ni ukongeraho indi, bakirengagiza impamvu yatumye iyo ngingo ijyaho.

Icyo nakwibutsa ni uko impamvu zatumye ingingo ya 101 ijyaho zitazigera zivaho. Izo mpamvu ni uguca ukubiri n’umuco w’abantu bumva ko ubutegetsi ari akarima kabo kimwe no gutoza abanyarwanda kwimakaza demokarasi. Niyo mpamvu kuyikuraho cyangwa kuyihindura ari igikorwa kigayitse abakunda demokarasi bose bazarwanya bivuye inyuma.

Mbifurije ubushishozi n’ubutwari bwo kwanga kwica itegekonshinga.

Chaste Gahunde

Simeon Musengimana vs Noble Marara: Uko mbibona.

Ihangana hagati ya Simeon Musengimana w’ijwi rya rubanda n’ikinyamakuru Inyenyeri news.com cya Noble Mararaimages

Mu minsi ishize abasoma ndetse bagakurikirana amakuru ku mbuga za internet, bakurikiranye iterana ry’amagambo hagati y’umugabo Simeon Musengimana uyobora Radio Ijwi rya Rubanda n’ikinyamakuru Inyenyerinews.com kiyoborwa na Noble Marara. Mu by’ukuri ihangana hagati y’aba bagabo bombi si irya none kuko hari hashize ighe bagaragaza ko batumva ibintu kimwe, ibi bikaba nta kibazo kibirimo kuko muri Demukarasi twese duharanira umuntu agira uburenganzira bwo kumva ndetse no gutangaza uburyo we abona ibintu. Muri ubu buryo bwa demukarasi, kirazira kugira uwo uhutaza, ubeshyera cyangwa se uhimbira kuko ibi byo bihanwa n’amategeko. Ikindi kidatangaje ni uko iyo bigeze ku mateka y’u Rwanda abantu benshi bayabona uburyo butandukanye kandi akenshi usanga buri wese ashaka ko amateka ye ariyo agira ireme. Nanone ariko nk’uko nigeze kubigarukaho muri zimwe mu nyandiko zanjye, nta kuri kubiri kubaho ku kintu kimwe. Iyo abantu babiri cyangwa abarenzeho bavuga inkuru imwe ntibabashe guhuza ibyo bavuga ni ukuvuga ko haba harimo ubeshya. Muri iyi nyandiko ndagerageza kwerekana uko njye mbona ririya hangana hagati ya Musengimana na Marara, impamvu zaryo n’ingaruka rishobora kugira ku Banyarwanda twese.

  1. Ihangana n’Impamvu zaryo.

Iyo urebeye hafi ibintu, usanga aba bagabo bombi biyemerera ko bahuriye ku kintu kimwe: guharanira demokarasi, ariko bagera ku buryo (methodologies) banyuzamo ibikorwa byabo ugasanga ari ho ibibazo bituruka. Noble Marara yiyemerera ko rwose yahagurukiye kurwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame ashingiye ko Kagame abangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bityo agasanga Abanyarwanda bagomba kwisuganya bakarwanya ubutegetsi buyobowe n’uwo mugabo Kagame. Musengimana na we ibyo niko abibona ariko akongeraho ko kugira ngo abantu bagire icyo bageraho hagomba kugira conditions zubahirizwa. Conditions Simeon atanga ni ukubanza gushakisha uko abantu bose bakoze ibyaha mu ntambara zabaye mu Rwanda bahanwa. Uko njye mbibona, ikibazo gituruka aha: Simeon aravuga ati ubucamanza bwakorewe Abanyarwanda bwarabogamye bucira imanza z’ukuri n’iz’ibinyoma Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, bityo akemeza ko kugira ngo ibintu bigende neza Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi na bo bakoze ibyaha kandi hakaba hari ibimenyetso bifatika bashyikirizwa ubucamanza.

Simeon akunda kugaruka ku bantu bahoze mu gisirikare cya FPR mu gihe ibi byaha byakorwaga na (Marara Noble yahozemo) cyane cyane akibanda kuri Nyamwasa wahoze ari chief of Staff muri Ministeri y’ingabo mu gihe cya FPR ndetse akaba yarabaye no muri bakeya bayoboraga imirwano mu ntambara ya FPR. Abandi Simeon abona bakwiye kubazwa ibyo bakoreye u Rwanda ni Colonel Karegeya Patrick, Major Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard. N’ubwo Simeon adahagararira kuri aba bonyine, by’umwihariko aba basangiye ko bafite n’Ishyaka rya Politiki(Rwanda National Congress-RNC riharanira impinduka mu Rwanda bityo bamwe mu barwanashyaka baryo bagakeka ko Simeon atarwanya icyaha ahubwo ko yaba arwanya abakekwaho icyaha. Kubwa njye iriya nyandiko nayo yabarizwa muri iki cyiciro.

Abantu bamwe twaganiriye bakeka ko Simeon ashobora kuba yanga Abatutsi cyakora ku bwanjye nk’umuntu waganiriye na Simeon haba kuri radio ndetse n’imbonankubone, nasanze Simeon atagira ikintu cyo kwanga umuntu ngo ni uko ari Umututsi cyangwa se ari Umuhutu. Ibi bigaragazwa n’uko hari Abatutsi benshi Simeon yahaye ikaze kuri Radio ye kandi ndakeka n’ubu ariko bikimeze. Hari n’abandi bemeza kandi bashyigikiye ibyo Simeon avuga ariko bagatinya kubivugira ahagaragara kubera ubwoba. Hari n’abakeka ko Simeon akoresha imvugo ikakaye iyo yamagana ubwo bwicanyi n’ababukoze. Abandi bo bakavuga ko ibyo Simeon avuga bishobora kubangamira ugushyira hamwe kw’Abarwanya ingoma ya Kigali. Gusa rero umuntu akanibaza impamvu abantu bahatira Simeon kuvugisha imvugo yoroheje kugira ngo yamagane ibikomeye! Ikigaragara ni uko Simeon ari umwe mu bantu batinyuka gushyira ahagaragara ibiri mu mitima ya benshi, ntawe ukwiye kubimuziza.

2. Ingaruka

Zimwe mu ngaruka zo kutumva ibintu kimwe mu bihugu bitaretera intambwe igaragara muri Demukarasi nk’u Rwanda ni urwango. Urugero umuntu asomye yitonze inyandiko yasohotse ku rubuga Inyenyerinews ashobora gukeka ko harimo urwango. Inyandiko itangira yemeza ko Simeon yasahuye mu gihe cya jenoside ariko nta kimenyetso itanga. Ahajya gusa n’ahari ikimenyetso ni aho inyandiko ivuga ko Leta yategetse GACACA gukatira Simeon. Ibi biteye urujijo kuko mu gihe Abarwanya Leta ya Kagame benshi bazi kandi bakemeza ko ziriya nkiko Gacaca zagizwe igikoresho cyo gucecekesha benshi mu Bahutu, noneho harimo bamwe bagendera ku myanzuro y’izo nkiko ngo bashinje abandi ibyaha.

Niba koko ibyo Simeon avugwaho ari ukuri, jye simbona impamvu uwabyanditse atajya ahagaragara ngo a defende ibyo ubushakashatsi bwe bwagezeho, keretse nyine niba hari icyo ahisha. Ubundi ukuri guca mu ziko ntigushye kandi amaherezo kujya ahagaragara.

Indi ngaruka ni uko inyandiko nka ziriya mu gihe zitabashije gutanga ibimenyetso bifatika zizajya zifatwa nk’iziba zigamije kwangisha umuntu abandi. Iyo rero hagize umusomyi uzibona akagira kwicecekera aba ahaye urwaho ikinyoma aho kigaragara. Hari abantu bashobora kwibwira ko bitabareba bityo bakaruca bakarumira. Nyamara ruriye abandi rutabibagiwe.

Hakozwe ama listes y’ “Abajenosideri” (kubwanjye asa n’inyandiko nk’izi) adafite icyo ashingiyeho uretse kuba abayashyirwaho badahari. Amayeri n’uburyarya byakurikiragaho byatumaga utayashyizweho ahita acira urubanza abayariho. Henshi mu Rwanda, Abasirikare ba FPR bakimara kuhagera bakoreshaga inama bagatera ubwoba abaturage bati niba atari mwebwe mugomba kutubwira abishe Abaturanyi banyu. Umwe mu baturage kubera kugira ubwoba ati ababishe barahunze. Kuva uwo mwanya uwahunze akaba abaye Interahamwe, bahera ku murongo aho gukora liste y’abakekwaho ubwicanyi hakorwa liste y’abahunze kuko nyine “guhunga” byabaye “kwica”. Icyakurikiyeho ni uko uwahungutse wese yahitaga ajyanwa muri gereza nta kindi abajijwe ngo kuko ama listes yakozwe!

Kugeza n’uyu munsi Abanyarwanda tubana n’ingaruka z’iyo myitwarire. Benshi bahisemo kwigira mu myobo barihisha kuko bakeka ko baramutse bavuze bashyirwa ku rutonde rw’abicanyi cyangwa bagasohoka mu nyandiko nk’iriya yakozwe kuri Simeon. Bityo rero inyandiko nka ziriya zifatwa nk’iterabwoba ryo gucecekesha abo mudahuje ibitekerezo. Ibi nta we ukwiye kubifata nk’ibyoroshye, ni ikintu tugomba kwamaganira kure kuko inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo.

3.Umwanzuro:

Ubundi kutumva ibintu kimwe byari bikwiye gufatwa nk’ubukungu aho kugira ngo umuntu bamurebe nabi ko yatanze ibitekerezo uburyo bo batabitanga ahubwo agashimwa. Ibi byatuma Abanyarwanda bamenya kuganira bakavugisha ukuri yewe kabone n’iyo kwaba ari kwa kundi kuryana. Buri wese wageze mu rubuga mpuzabitekerezo ntacyo aba agomba gutinya yemere bamujoge bamuhate ibibazo na we agire ubutwari bwo kubisubiza. Uregwa ibyaha yisobanure imbere ya rubanda cyangwa se akoreshe iri tangazamakuru n’itumanaho rigezweho, dufite amahirwe ntitukiri muri 1994. Abafite amakuru nyayo bayatange kandi bajye imbere ya rubanda badatitira ukuri kuganze, ikinyoma gikubitirwe ahareba I Nzega.

N’ubwo u Rwanda n’Abanyarwanda twakubititse tugomba kugira uburyo bunoze bwo guhangana n’ibibazo ari nako tubishakira ibisubizo, ariko guceceka ibyabaye byo nkeka ko kwaba ari ukuvura ibimenyetso by’indwara wirengagije icyayiteye. Nibiba ngombwa abantu bumvikane ku muti urura twanywa kugira ngo dukire ariko twirinde kunywa umuti ushobora kugira side effects zaduhitana.

 

Kayira Etienne wa ORINFOR yahaye isomo Perezida Paul Kagame.

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Kayira Etienne wa ORINFOR yahaye isomo Perezida Paul Kagame.

Mu nyandiko ye yo kuwa 15 Kanama, umunyamakuru Kayira Etienne yongeye kwibutsa Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika ko indangagaciro y’ikinyabupfura ari ngombwa mu gihe Umukuru w’igihugu avuga ijambo mbwirwaruhame. Mu mvugo ijimije ariko yumvikana neza, Kayira arafata urugero rwa Perezida Mugabe n’ijambo aheruka kuvuga nyuma yo gutangaza ko yatsinze amatora, maze agaheraho avuga amakosa y’Abaperezida ba Afurika batita ku mahame ya Demokarasi. Aragira ati: “Uretse n’umukuru w’igihugu nka Robert Mugabe, umuntu wese wiyubaha ntabwo yagombye gukoresha imvugo nyandagazi aho yaba ari hose. Noneho iyo umuntu ari umuyobozi mu rwego runaka, byagombye kuba akarusho kwitwararika cyangwa guhitamo amagambo yo gukoresha, kuko abo ubwira baba bakubonamo umuntu wo gutanga urugero rwiza”.

Ibi Kayira abivuze mu gihe hashize iminsi Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga batari bakeya banenze Perezida Kagame ku ijambo yavuze mu kwezi kwa Kamena mu ntara y’amajyaruguru abwira abasirikare ko Perezida Kikwete avuga ibinyabasazi(utter nonsense), hanyuma I Kigali Perezida Kagame akavuga ko azacunga Kikwete akamukonyora (I will wait at the right place and I will hit you). Aya magambo yombi bikekwa ko ariyo yahereweho igihugu cya Tanzania kigafata icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda babaga yo. Uretse aya magambo kandi hari andi menshi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze atarimo ikinyabupfura na mba. Akunze kuvugwa ni aho yahonze agatoki ku kandi akababazwa n’uko atabashije kwica impunzi zose ngo azimare, aho yavuze ko Abantu ari umwanda(amazirantoki) n’ibigarasha. Nyuma y’aya magambo yose kandi niko amashyi y’urufaya yakurikiraga ho. Nta shiti, Kayira ntiyari mu bayakomye.

Uretse ibyerekeye ikinyabupfura kandi Kayira aravuga no kuri Demokarasi. Aragira ati: “Aha niho abaperezida bamwe mu bihugu bya Afrika bagaragarira ko atari abanyapolitiki beza, aho baheza mu butegetsi abo mu mashyaka batavuga rumwe.”. Iri ni isomo rikomeye cyane Kayira yahaye Paul Kagame ahereye ku myitwarire ya Mugabe wagaragaje ko adashaka gukorana n’abo avuga ko yatsinze mu matora. Twese nta we utazi uburyo abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bafatwa mu Rwanda: bahimbirwa ibyaha bagakatirwa ibihano bikakaye nka Mushayidi, Ntaganda na Ingabire Victoire, bangirwa kwinjira mu matora mu gihe bangirwa kwandikisha amashyaka yabo ya Politiki no kwinjira mu matora nko ku ishyaka FDU Inkingi na DGPR, baricwa nka Rwisereka wa DGPR, n’ibindi byinshi. Aha Kayira agatanga inama ati:  Ibihugu bimwe byo mu Buraya na Amerika byagombye kutubera urugero”ati kuko uwatsinzwe yemererwa no gukorana muri guverinoma nshya n’uwamutsinze.

Kayira asoza agira ati: “Uko byagenda kose, abayobozi bakuru b’ibihugu bya Afrika baracyafite akazi gakomeye ko gukurikiza amahame ya demokarasi,  bagaragaza ubutwari bwo kubwizanya ukuri naho ubundi aho bukera bizajya bibagaruka”. Nanjye nti abwirwa benshi akumva bene yo. Warakoze Kayira we.

Dore aho mwasanga inkuru ya Kayira Etienne http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=1079&cat=11&storyid=22999