KOLONELI PATRICK KAREGEYA KIGALI IRAMUHITANYE !

karegeya

Tubabajwe no kumenya no kumenyesha inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya, wazize abagizi ba nabi kuri uyu wa gatatu , taliki ya 1 Mutarama 2014, akaba yaguye mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yari atuye nk’impunzi . Mu gihe tugitegereje kumenya inkuru irambuye y’uko byagenze, twabashije kumenya ko Koloneli Karegeya yari muzima adataka n’igicurane. Yavuye iwe ahamagawe kuri telefoni n’umuntu w’umunyarwanda basanzwe baziranye cyane ngo naze kuri Hoteli basangire agacupa ko kwizihiza umwaka mushya w’2014.

Icyakora ngo Partick Karegeya yavuye mu rugo ariko asiga avuze aho agiye n’uwo baraba bari kumwe. Ubwo abo mu rugo babonye atinze gutaha bamuhamagara kuri telefoni ye igendanwa baramuheba, batangira ibyo gushakisha baza kugera kuri iyo Hoteli, bamubona byarangiye, yashizemo umwuka. Impamvu z’uko guhotorwa n’uko byagenze ntibirasobanuka.

Hagati aho twifurije umuryango wa Partick Karegeya kwihangana , kandi twifurije Abayobozi n’abakunzi b’Ihuriro RNC gukomera no kudacika intege ku rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba ukomeje kwivugana Abanyarwanda.

Turakomeza kubakurikiranira iby’iyo nkuru ibabaje.

Ubwanditsi bw’Urubuga Umuhanuzi

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s