Revolisiyo muri Kiliziya Gatolika itangiriye muri Diyosezi ya Butare.

Kimwe mu biranga revolisiyo ni ugushira ubwoba umuntu agatangira kubwiza ukuri umurenganya ati « ndabyanze ». Imwe mu mpamvu zitera revolisiyo ni uburyamirane (injustice) hagati y’abavukana, abakora umurimo umwe,… Akenshi ukora revolisiyo atangira avuga ibitagenda ndetse agatanga inama. Iyo ubwirwa avuniye ibiti mu matwi akenshi yumvishwa ku  bundi buryo! Isomere igice cya kabiri cy’iyi baruwa abapadiri ba diyosezi ya Butare bandikiye umushumba wayo bamugezaho akababaro ka bo. Ubwanditsi

4 .IKIBAZO CY’ABAPADIRI BAHEMBWA (Ukwikunda gukabije)

Nyakubahwa Mushumba, Diyoseze yanyu ifite abapadiri benshi bahembwa baba abakora mu mashuri ya Leta, ayigenga ya Kiliziya ndetse no muri kaminuza ya Diyoseze iri I SAVE. Uretse ko hari bamwe mu bavicaires banyu mwangiye kuba bakora mu mashuri yegereye za paruwasi barimo, ahubwo mukabashishikariza gutanga isomo ry’Iyobomamana nkabakoranabushake muri ayo mashuri, kandi aheshi bikaba byarananiranye, kuko n’igihe bagombaga kujya muri uwo murimo w’ubukorana bushake, bakunze no guhura n’imbogamizi yo kubura n’ubushobozi bwo kuhagera, twagiraga ngo mwongere muzirikane ku gaciro muha Abapadiri banyu. Ako gaciro kandi kajyanye nako muhaIsomo ry’Iyobokamana, rigomba gutangwa Padiri yigisha amasomo ya baringa ahabwa Umuyobozi w’ikigo, we ubihemberwa, cyangwa se yakagombye gutangwa n’umucungamari wicyo kigo, akaba kandi ari nawe ufata iya mbere mu gusuzugura Padiri Vicaire uza kwigisha amasomo ye, nkaho yabuze ikindi yakora. We amasaha ye Minisiteri irayamuhembera, kandi imusaba kuyakora, no kuyuzuza,kugira ngo ayahemberwe nyine, none padiri Vicaire aje kuyamukorera, nk’umukorerabushake? Kubera iki se?

Mwe ngo ni ubutumwa?Yego da, ni ubutumwa, kuri mwebwe.Ariko rero, Bitesheje agaciro, Nyakubahwa Mushumba.Bitesheje agaciro, ari padiri vicaire, ari niryo somo aba agiye gutanga.Muzadusobanurire uburyo padiri Maxime wahoze ari vicaire I Mugombwa yimuwe igitaraganya ngo nuko yari yafashe amasomo yo kwigisha mu ishuri riri mu metero 15 za paruwasi, padiri mukuru we wirirwaga yiryamiye, agatera hejuru ngo vicaire imirimo ya paruwasi ntayo agikora. Icyo mwahembye uwo mwana ni ukumwimura no kumwihaniza ngo ntazongere kwigisha abihemberwa. Ni agahomamunwa pe. Ubukene bukabije ba Vicaires babayemo twabubasobanuye bihagije mubyo tumaze kubabwira. None se Padiri namashuri yize, akomeze asaba, asabiriza ku muhisi n’umugenzi wese, kandi yari yifitiye ubushobozi bwo kugira icyo yakora, kandi bitamubujije no gukomeza gutunganya imirimo y’iyogezabutumwa mwamushinze muri Paruwasi?Ese abihaye Imana b’Ababikira n’Abafurere, bibabuza gukora imirimo isanzwe no gukorera Imana? Byaba bibabaje dufite nk’Umupadiri wize ibyo kuvura, akaba I Gakoma hafi ya Hopital yaho, noneho mukamusaba kuzajya ajya gukorayo ku buntu amasaha nkabiri mu cyumweru ngo ni ubutumwa. Uretse ko batanabimwemerera, kubera agaciro baha umurimo w’ubuvuzi, ni nako no mu burezi byakagombye kumera. Cyangwa ni uko mu maso yanyu rya somo nta gaciro muriha, mukadusaba kuritanga ku bukoranabushake? Birababaje pe! Mwongere mutekereze kubyo muba mutubwira, nkaho twe tudatekereza na mba!? Niba mujya muganira nabandi Basenyeri bagenzi banyu, muzabaze I Kabgayi uko icyo kibazo bagikemuye, cyangwa se muzabaze Musenyeri wa Cyangugu uko yakitwayemo, kandi bifitiye akamaro diyoseze zabo, abapadiri baho ndetse n’ubutumwa..

Mwashyize mu gaciro koko, kandi mukazirikana ko ibihe bigenda bisimburana iteka, uko tubivuga kenshi mu missa? Ese ba bandi bakora muri za Univerisite zanyu iyo za SAVE bo si ubutumwa bahakora ? Bo se ko babihemberwa, tukanasangira rwa rusenda, ngo ni Intentions de Messes? Ahubwo tukiri kuri iyi ngingo, nimugire vuba mwubakire abapadiri banyu bashinzwe Univerisite, bajye bimenya, aho kubera umutwaro Paruwasi ya Save. Muzabaze Padiri Bwema amahane yahoranaga nabo ba nyamafaranga, bahembwaga akayabo, ariko ntibagire icyo bafashaho Paruwasi mu bijyanye n’imibereho; kugeza naho batashoboraga no kwigurira urusenda rwo kuri Nyirangarama rugura 250Frws. Nyamara muri ayo madiyoseze tumaze kukubwira, Abapadiri baho badutangarije ko kuba bigisha, amafaranga bahembwa agacishwa kuri konti ya Diyoseze, ikaba ariyo ibagenera, bisigaye bituma abapadiri ba Diyoseze bose babona Intentions, badategerejeak’ I muhana kaza imvura ihise. Bo bumvise mbere y’igihe gahunda yo KWIGIRA.

Ikindi, Nyakubahwa Mushumba, muhora mutubwira ko iyo za Burayi bakennye, ko nta intentions de messes zikiboneka uko byahoze.Dukomeza gutegereza ko Mlle Maria UTLER ajya iwabo,(Tuboneyeho n’akanya ko kumushimira mu butumwa akorera Diyoseze, ku buryo hari abasigaye bamwita Musenyeri w aba Vicaires, kubera uko yita ku bukene bwabo), cyangwa tugakomeza kurira ngo Mgri PATRIC ntacyo agiha Diyoseze ngo gitunge abapadiri. Mu gihugu cyacu hari gahunda ijyanye no kwigira no kwihesha agaciro. Ese twe tuzakomeza duteze amaso ngo i Burayi nibo bazatubeshaho mu gihe nabo twumva ko ubukungu bwabo bwifashe nabi? Ese ko muherutseyo vuba aha, ntimwatumenyesha icyo mwatuvaniyeyo, Nyakubahwa Mushumba? Mwaretse abapadiri bakagira uruhare mu kwigisha abana bigihugu, noneho bakagira nicyo bunganiraho Diyoseze yacu, mu bibazo by’inzitane by’ubukene buyugarije?

Ubu bukene kandi buratera nikindi kibazo gikomeye, aho bamwe mu bapadiri b’abasaza, bategereza pansiyo zabo, kugeza igihe bitahiye ijabiro kwa Jambo, batabonye ibyo bari barizigamiye (Cyangwa se Umubyeyi wabo Kiliziya yabazigamiye aho imungu itabasha kugera), ngo bibashajishe neza, bagatahana ako gahinda, ntawe ushoboye kubarenganura. Diyoseze idashobora kwita ku bato (Les vicaires), ntinashobore no kwita ku bakuru (Abasaza), tuzabe se tuyiburiye mu mashyi cyangwa se mu mudiho? Niba mugira ngo ibyo tuvuga ni ibihuha, muzatubwire niba Nyakwigendera Padiri Karemangingo Mattias, yarashaje ayabonye. Ese ba Padiri Kagangare na Padiri Ladislas ndetse na Thomas Mutabazi bo mwatubwira niba yarabagezeho?Padiri Leodomir Mudaheranwa, we yariturizaga, bimuviramo no kwitahira ntacyo abonye kuri pansiyo yari imuteganirijwe. Ese na Famille ye nta burenganzira iyafiteho ngo ibe yayahabwa? Cyangwa se buriya imyaka iteganywa ntibarayigezaho? Ubanza bazayuzuza igihe Uhoraho azaba abahamagaye, bamanukiye I kuzimu,igihe tuzabashyingura!Nka padiri Sekamana uri mu buroko se iyo myaka ko yayujuje, azayabona dore ko we anayakeneye mu mage arimo?Padiri Nkusi mwene wabo azakurikiranire hafi icyo kibazo, dore niwe bireba bya hafi, ahari yaramira se wabo. Kandi amakuru atugeraho, atumenyesha ko ayo mafaranga yabo aza ,diyoseze ikayikoreshereza mu bindi, nuko bo bagakomeza gutegereza, kugeza igihe urupfu rubibiye umugono. Nyamara tuzi ko “Uriye umusaza aruka imvi”, kandi rero ngo”Imbura gihana irira ku miziro”,kandi ga burya, “Igi ryahanuye inyoni bitangana” .

Iyo ni imigani mwenewanyu Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yasize atubwiye mu bitabo bye yanditse. Igishimishije kandi cyakagombye gufasha abo basaza kugira icyizere mbere yuko bapfa, ni uko ngo namwe Nyakubahwa Mushumba, iyo myaka muri hafi kuyigezaho. Ubwo bazihangana bayahererwe hamwe namwe, kuko babwirwa ko ayo mafaranga yabo aba yaraje cyera, ariko ntabagereho. Paulo Mutagatifu ati ”Mujye muhumurizanya mu magambo meza nka bene ayo ngayo.”Muratubabarira, Nyakubahwa Mushumba, ko dusa naho twari dutandukiriye, ariko ntitwavuga ku bahembwa, twiyibagije ko hari nabiteganirije, badahabwa ibyo bagenerwa na Kiliziya, kandi bafitiye uburenganzira.

Tugarutse ku ngingo twariho, si ngombwa ko twinjira mu ducogocogo ngo kanaka ahembwa aya naya, ikingenzi nimutugaragarize icyo baha Diyoseze, maze tumenye natwe urutwishe, aho umwe mu bapadiri yabaho neza inshuro 200 ku ijana, kurusha undi, kandi bose basangiye Diyoseze, kandi bose ariyo bakorera. Umubyeyi usumbanya abana be bene ako kageni, nta handi twamubonye, uretse muri Diyoseze ya Butare mubereye Umushumba. Ikibazo gikomeye kandi giteye impungenge, nuko mwe mubona ko ari ibintu bisanzwe. Ikindi kitubabaza, nuko hari imwe mu mirimo yakagombye gukorwa n’Abapadiri muri diyoseze, tukabona ihawe umulayiki, ku ruhande rwe mukanahashyira umupadiri umwungirije, maze wa mulayiki agahembwa akayabo, atanagaragaza icyo uwo murimo ahemberwa umariye Diyoseze.

Urugero twatanga rwa hafi, Nyakubahwa Mushumba, mugerageze kutubwira icyo padiri Kanyamahanga akora muri Procule mu gihe hari uwo bita MANAGER, uhembwa akayabo ka mafaranga ibihumbi 400 yu Rwanda (400.000Frws). Ese mwatubwira ko ku kwezi akazi ke kaba kabonye inyungu ingana gutyo?Cyangwa mufata kuri ya yandi ya pansiyo yabasaza akaba ariyo mumuhembamo? Mwibuke neza Nyakubahwa Mushumba, ko igihe bubakaga iriya Centre saint Jean Baptiste, twebwe abapadiri twariho icyo gihe, twamaze igihe kinini nta intentions tubona twemera kwizirika umukanda igihe kirekire , ngo hari kubakwa inzu izajya ivamo izo intentions, ngo tube twihanganye.Ibyo nibyo Padiri Rutangusa wari Econome icyo gihe yatubwiraga. Ese ko tubona ko aho yuzuriye, kwa kwihangana kwacu kwarushijeho gukaza umurego? Ntitwiriwe tugira icyo tuvuga kumukobwa wanyu Mlle Eugenia (Ngo aba mu bakobwa ba Musenyeri), na mafaranga ibihumbi nibihumbagiza ahembwa. Ese buriya mwe mwashobora kudusobanurira amezi amaze akora, ko haba hari inyungu byazaniye Diyoseze? Reka turekere aho gukomeza kugosorera mu rucaca no kwimena inda, nubusanzwe ngo, agahinda k’inkoko kamenywa ninkike yatoyemo.

BIMWE MU BISUBIZO BISHOBOKA.(Umwanzuro)

Nyakubahwa Mushumba, reka twanzure. Twavuze menshi, ariko kuyavuga siko kuyamara. Mu Rwanda rwo hambere aha, umutware yakandagiye umugaragu we, maze, wa mugaragu ahita yitanguranwa gusaba imbabazi ati:”Nyakubahwa mutware, nimumbabarire, ikirenge cyange cyibeshye kijya munsi yicyanyu.” Aho natwe twaba twaribeshye tukababwira ibyo mutifuzaga kumva? Nimutubabarire, ni ikirenge cyacu cyagiye munsi yicyanyu. Ariko rero, reka natwe tujye tureka kuba indashima, tukaba twagaragara nkabifuza kureba ibitagenda neza gusa. Erega nibyiza mukora, turabibona, kandi tukabishima!.

Tubanje kubashimira ko muri aya mezi uko ari 3 ya nyuma asoza umwaka wa 2013, mwagerageje kudushyirira intentions de messes kuri RIM, kandi ibyo bikaba hatagaragayemo ubukererwe, nkubwo twari tumenyereye. Byaradutunguye neza. Muragahora mudutungura neza mutyo. Turabibashimiye pe.Twizere se ko ari impinduka muduteguriye, tukanizera ko bizakomeza muri uyu mwaka dutangiye, ndetse nigihe kiri imbere? Twatojwe kuva cyera kugira ukwizera, reka tubyizere dutyo. Tugarutse kubyo twavuze haruguru, reka twanzure:

1.Mwaretse gutera amashyari mu bapadri banyu, mucamo icyuho hagati yaba cures naba vicaires koko? Hamwe vicaire azibona nkumuntu utagifite uburenganzira n’agaciro muri diyoseze ye koko? Hamwe azabaho nkuwihebye, kuko nta yindi promotion ategereje, kuko yagizwe igicibwa koko? Hamwe no muri komisiyo yaba Padri koko nta na vicaire numwe urimo? Hamwe vicaire azigurira ikarita yo guhamagaza, kabone niyo yaba ari muri gahunda zubutumwa bwihariye bwa Paruwasi arimo koko?Hamwe vicaire azakora imirimo ivunanye, ndetse abona ko ibyarira inyungu Paruwasi, byarangira ibyo vicaire yagokeye, cure akaba ariwe bigirira akamaro, we araho arebera?Ngo ni uko ariwe Econome? Hamwe vicaire azaba azi ko nominations zubutaha cure we, kabone niyo yaba umusaza ate azajya kwiga, kandi ntanicyo akishoboreye kubera imyaka afite , ariko we agakomeza kubambwa ku musaraba wubu vicaire, nkaho ariwe wariye cya giti cyo muri Edeni? Ubanza ku gahanga ka ba vicaires b’ I Butare warashyizeho ikimenyetso nka kimwe Uhoraho yashyize mu gahanga ka Gahini mwene Adamu na Eva, kugira ngo uzamubona wese atazamwohereza kwiga pe.Twe niko tubibona, mu maso yukwemera guke kwacu.

Ntimubiduhore na mba niba tubibona nabi, kuko niko biri.Ariko byakagombye guhinduka, kandi nta wundi uzabihindura, atari wowe .

2.Twabashimiye gahunda yo kwitunga mwatangije muri za Paruwasi, kandi turabona ko aho babyitayeho, bitangiye kwera imbuto, haba mu butumwa no mu kwemera kw’Abakristu. Ese ntimwakwicisha bugufi, mugasaba les cures, ko mubyinjira muri paruwasi buri kwezi, bafatanije ni nama z’umutungo, hajya hagira ikigenerwa guhabwa Abapadiri, kikaba kizwi, buri kwezi, bijyanye nubushobozi bwa buri Paruwasi, kandi kikunganira Diyoseze mu guha padiri wayo imibereho myiza? Mbese mu gihe Padiri agitegereje Intentions de messe, Paruwasi ikaba igize icyo imuha, bityo agashobora kwigurira agasabune, aga kolgate, ndetse nako gakarita ka telephone akakabona atagombye kujya gusaba umuhisi n’umugenzi? Mwibuke kandi ko buri mwaka, ifaranga rigenda ritakaza agaciro, mujye munibuka ko udufaranga mugenera padiri nta gaciro tuba dufite mu nyaka itanu, ugereranije nibiri kwi soko n’ibiciro biri ku isoko.Urugero, mu myaka ibiri ishize, washoboraga kugura inkweto ibihumbi bitanu, ariko kuri ubu udafite ibihumbi 10 ntazo wabona.Ubuzima bwikubye inshuro zirenga ebyiri.

3. Kugira ngo Abapadiri bunganire Diyoseze mu bibazo by’umutungo ifite, mwikomeza kubuza Abapadiri kwigisha abana b’igihugu mu mashuri yegereye Paruwasi barimo, kandi abize ibijyanye n’uburezi muri za KIE, nibareke gukomeza kubaho badafite icyo binjiriza diyoseze, ahubwo nibajye kuyobora ya mashuri ya kiliziya ari gupfirirana kubera kuyoborwa nabi nabishakira inyungu zabo gusa, batitaye ku za Kiliziya, hamwe usanga barayagize akarima kabo, batitaye na busa ku nyungu za Kiliziya. Kuki Abapasiteri bayobora amashuri y’Amatorero yabo? Ni uko bize kuturusha? Ababikira n’Abafurere bo se? Mwongere mubitekerezeho,kandi mwanzure.

4. Abapadiri bahembwa, twumvise ko kugeza ubu cyakemutse ko bafite icyo basigaye batanga ku mushahara wabo muri Diyoseze, nubwo ngo byabaye intambara ikomeye. Ntikikabe rero icyo kugura essence y’imodoka ya Musenyeri (Twumvise ko itungwa na budget umuntu atakirirwa avuga muri aka kandiko, reka tubigire ibanga), ahubwo nafashe mu gihe za intentions de messes zitaraboneka, maze padiri wirirwa agokera abandi bapadiri bakora, bafite na za advantages nyinshi zinyuranye, nawe asubizwe icyubahiro cye nk’ikiremwamuntu.

Wasobanura ute ukuntu umupadiri nka Innocent Nshimiyimana(Djuma), yahembwa ibihumbi biyingayinga Magana inani(800.000Frws), akabana nabandi birirwa mu butumwa, ukwezi kwashira nawe akazaza gutonda kuri RIM ngo nibamuhe intentions ,hamwe nuwirirwa muri Pastoral, kandi we aba yamugokeye?

5. Ibyo kujya cyangwa se koherezwa kwiga, ntabyo turwanira, amazi yarenze inkombe. Cyakoze twabisabira kohereza abapadiri bakiri bato, bakajya kwiga ibifitiye dioseze akamaro, ku buryo bazavayo bagishoboye, aho koherezayo umuntu ngo ni uko yari cure gusa, kandi azagaruka nta gatege akifitiye. Ni byiza ko hagenda nabazaza kwigisha mu maseminari, ariko nibajye no kwiga les siences profanes, zizunganganira diocese muri ibi bihe bikomeye by’ubukene bwifashe nabi.Kuki Padiri atajya kwiga Medecine, kugira ngo ejo Diyoseze nishinga Ivuriro ryigenga azabashe kuriyobora, aho kuriha umulayiki uzarikoresha icyo yishakiye?Aha mutwumve neza ,ntacyo dupfa nabo bavandimwe bacu, ariko ni ukureba kure.

6. Mu bushobozi bucye dufite, nimushyireho isanduku yubufatanye, nibinaba ngombwa, umupadiri uzajya ugira ikibazo ajye agira icyo aguzamo,bihereye ku migabane azaba afitemo, azishyure agize inyungu iciriritse ashyiramo.Ibyo byazorohereza na padiri econome uhora arwaye umutwe buri wa mbere, kubera kumva utubazo dutandukanye tw’abapadiri nubukene bwabo.Twasanze muri iki gihugu, Padiri wo muri Diyoseze ya Butare, ariwe wenyine usigaye mu Baturarwanda, udashobora kugira aho yaguza, cyangwa se ngo agire ikigega cy’ubwisungane cyamurwanaho ngo yiteze imbere.Azaba yatanze iki?Yazigamye iki? Turushwe n’abarimu koko?

7.Ko buri mezi 3 musaba amaparuwasi raporo, kuki twe mutaduha raporo yuko umutungo wa diyoseze wifashe, nuko ukoreshwa, nk’amazu ya diyoseze imprimerie, garage, Procule,nibindi byinjiza, kugira ngo tutazajya dusangira ubusa ngo twitane ibisambo?Mubigerageze rwose, ni uburenganzira bwacu.Nk’ubu biteye isoni kubona twumva ngo hariho Univerisite catholique de Save ya diyoseze, ariko ntitumenye ikoreshwa ry’umutungo wayo, ngo tumenye ko hari icyo imariye Diyoseze.

Ese ni akarima kihariye ka Musenyeri na Vicaire we? Twumva ko Diyoseze yacu iri kubaka amazu mu mugi wa Butare. Ni byiza, ariko ntacyo bizatumarira nacungwa ntitumenye uko akora nicyo amariye Diyoseze mu bibazo by’ubukene. Mwibuke igihe Nyakwigendera MusenyeriFelicien Mubirigi(Imana imwihere amahoro n’imigisha) ava ku murimo wa Econome wa Diyoseze, uko mwatubwiraga ngo asize igihombo gikabije. Cyatangiye ryari? Cyaje gite? Na Univerisite aho siko bizagenda, mukabitubwira amazi yararenze inkombe? Mujye muduha raporo, tumenye ibintu bya Diyoseze yacu uko bimeze igihembwe ku gihembwe, ni uburenganzira bwacu.Ibyo byanatuma nubwo bukene tububamo gikirisitu, tudahora twikekana ku busa.

8.Mwagize neza kutwibutsa uburenganzira bw’abakozi bakora muri za Paruwasi. None se Nyakubahwa Mushumba,Padiri warenganijwe na Diyoseze imukoresha, niwe uzajya guharanira uburenganzira bw’abo nawe afite ububasha bwo kurenganya!! Burya mu nama mwarabivugaga, twe tukisekera . Kugira ngo bishoboke, reka tukugire inama yubaka: Banza uhe abo ukoresha (Abapadiri) uburenganzira bwabo bw’ibanze, nabo bazabone guha uburenganzira abo bakoresha, naho ubundi bwaba ari ubupagani cyangwa se ubufarizayi, dukoresheje ijambo ryo muri Bibiliya Ntagatifu. Hera ku basaza ubaha udufaranga two kubashajisha, twe, turacyari abasore, tuzakomeza kwihangana. Nahubundi birababaje, aho wakorera diyoseze mu bwihangane, ukiri muto, ukazarinda usazira mu maganya, ko itaguha utwo Kiliziya yakuzigamiye. Nabwo ni uburenganzira bwabo.

9.Diyoseze yacu iri muri nke zifite abapadiri benshi I Burayi. Ese mwasabye buri mupadiri uri I Burayi kwigomwa byibuze buri kwezi akajya agira umwe muri bagenzi be atangira udufaranga twa intentions de messe, bityo bikagabanyiriza diyoseze umutwaro? Rwa rukundo twigisha abandi, nirudatangirira kubo duhora twita abavandimwe (Les confreres, nkuko Nyakwigendera Padiri Isaac,( Imana imuhe amahoro n’imigisha), yakundaga kubivuga ruzagaragarira he handi? Mubahe akanya ko kutaba ba Nyamwigendaho. Bibananire, ariko mwabibasabye, maze tubimenye ko byabananiye kugaragaza ubuvandimwe no gufasha Diyoseze mu bukene.

10.Twababwiye Nyakubahwa ibyo twatekerezaga kubyo tubona muri diyoseze yacu cyane cyane ibyerekeye imibereho y’Abapadiri, twibanze kuri ba Vicaires.Nitwongera guhura, tuzavuga no ku ba Cures, nyuma tunarebe ibijyanye na les Services Generaux. Turashaka kubaka gusa.Twifuza ko iyi nyandiko mwazayiha ya commission yanyu du clerge,( itarimo umuvicaire numwe), ikayisoma, ikayisuzuma, ikagufasha gufata ibyemezo byo guhindura ibyo twagaragaje bitagenda . Kandi ni ibintu byoroshye guhinduka, habura gusa ubushake. Natwe twiyemeje kuba twagira uruhare murizo mpinduka twifuza. Nta mahane twabigiranye na busa, twe turabona ko ari umuganda mu kwiyubakira Diyoseze. Mubisome mwitonze mudahereye ku bipinga gusa, no kubibonamo amahane. Hari nibindi twari buvuge, ariko twihanganye, turabireka, kugira ngo tutishyira hanze cyangwa se tudashyira Diyoseze yacu hanze, kandi tuyikunda.. Nimubona hari icyo mwakosora, ni amahoro, nimubona kandi nabwo ntacyo bivuze, nabwo bizaba bibaha amahoro ku giti cyanyu. Ku mugani wa wa muririmbyi ngo “amahoro ku giti cy’umuntu nuburenganzira bushobotse, mu migirire yawe nabandi, atabangamiye rubanda, kuko bazira kubimugirira nabo.” Nibwo burenganzira vicaire w’I Butare yaharaniraga. Nabugeraho Imana nayo izahabwa icyubahiro. Hagati aho, reka dusoze tugira tuti”CONSIDERATE IESUM” in secula seculorum ,AMEN

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s