“Turamutse tugaragaje imitungo yacu ntitwakira Abanyarwanda…” Abayobozi bakuru mu mwiherero!

Image

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuva kuwa 8  kugeza kuwa 10 Werurwe 2014, hagaragaye ibyo dukunze kwandika no kuvuga bijyanye n’imikorere mibi iterwa ahanini rimwe na rimwe n’ubushobozi bukeya, ikimenyane n’icyenewabo, kutiyumvamo icyizere kubera kugira ubwoba bigatuma umuntu adafata ibyemezo bikwiye, gutinyana kw’abari munzego zikorana bugufi, n’ibindi. Bimwe muri ibi bibazo ngo nibyo bituma ubukungu bw’igihugu butazazamuka uko byari biteganyijwe.

N’ubwo bwose imyanzuro yafashwe iterekana uburyo izashyirwa mu bikorwa umwanzuro wa nyuma urasekeje cyane. Uwo mwanzuro wavugaga ku kibazo gikunze kugarukwaho cy’uko abayobozi bakuru bigwizaho imitungo. Hifujwe kenshi ko iyo mitungo yashyirwa ahagaragara kugira ngo rubanda ibashe gukurikirana abiba ibyabo. Nyamara bitewe n’uko bishobora gutuma Abanyarwanda bahagurukana agatsiko bakagahambiriza bidatinze, abari mu mwiherero basanze ngo byaba byiza baterekanye imitungo yabo. Twongeye gukora ubushakashatsi maze tureba imitungo Perezida Paul Kagame amaze kwigwizaho dusanga koko ishyizwe ahagaragara bitaba byiza! Dore imwe muri iyo mitungo:

  1. Afite amazu 2 n’isambu imwe irimo inzu muri USA
  2. Afite inzu 2 mu Bwongereza
  3. Afite inzu 1 mu Budage
  4. Afite imiturirwa 3 muri Eritereya
  5. Afite i hoteli n’indi nzu imwe muri Ethiopia
  6. Afite Hoteli muri Kenya
  7. Afite Hoteli mu Bugereki
  8. Afite amazu 2 n’umurima muri Afurika y’epfo
  9. Afite inzu ibikwamo ibintu i Dubai
  10. Afite inzu icururizwamo i Shangai mu Bushinwa
  11. Afite i hoteli mu kirwa cya Mauritius (Maurice)
  12. Afite imigabane muri sosie=yeti y’ubwikorezi mu Bwongereza
  13. Afite companyi icuruza amabuye y’agaciro afatanyije n’umuhinde mu Buhindi akahagira na Hoteli ndetse n’inzu muri icyo gihugu.
  14. Afte inzu ibikwamo ibintu mu Buyapani
  15. N’ibindi byinshi

Abayobozi ngo ntibashaka kwerekana imitungo yabo…ni mu gihe. Ariko rero amaherezo ntibizoroha.

Imyanzuro yose yafatiwe muri uwo mwiherero : Tubikesha  http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-za-leta-y-u-rwanda-zigiye

1. Gushyira mu bikorwa impanuro zose zikubiye mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

2. Gushyiraho politike n’amategeko yo kubaka amazu aciriritse (low cost housing) no gushyiraho uburyo bunoze bwo kubaka amazu aciriritse kandi akabonekera ku gihe cyateganyijwe.

3. Kongerera ubushobozi Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire mu Rwanda kugira ngo kibashe gushyira mu bikorwa inshingano zacyo.

4. Kunoza imitegurire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryayo.

5. Gusesengura ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye (Kivuwatt, Inka zitanga umukamo utubutse n’iyindi) hagafatwa ingamba zo kubikosora kugira ngo imishinga yadindiye irangire vuba ; ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.

6. Gufata ingamba zo kubonera, mu gihe cya vuba, uruganda rwa Gishoma Peat to Power nyiramugengeri ihagije.

7. Kurangiza, mu gihe cya vuba, inyubako z’ibitaro bya Bushenge.

8. Kunoza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta akajya ahabwa koko ababifitiye ubushobozi.

9. Gushyiraho uburyo bunoze bwo gushishikariza abahinzi n’aborozi kongera umusaruro w’ibiva mu buhinzi n’ubworozi hakurikijwe uruhare ubuhinzi n’ubworozi bigomba kugira mu bukungu bw’Igihugu.

10. Inzego zose zirasabwa gushyira imbaraga mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu itegurwa ry’ingengo y’imari.

11. Kwihutisha ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe.

12. Gushyiraho uburyo bunoze abayobozi bifashisha mu gusobanurira abaturage gahunda za Leta.

13. Kunoza imikorere y’inzego z’Abunzi n’Inteko z’abaturage kugira ngo zirusheho kuzuzanya mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubaka ubushobozi bwabo mu kwikemurira ibibazo hagamijwe kugabanya ibibazo bijyanwa mu nkiko.

14. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rurasabwa kumenyekanisha ibyavuye mu bushakashatsi bwerekana uko abaturage babona ibibakorerwa haba mu Gihugu no hanze kandi aho bishoboka rukajya rukorana n’imiryango mpuzamahanga muri ubwo bushakashatsi.

15. Gukosora imikorere mibi yagaragajwe mu mwiherero, imishinga yadindiye yose ikaba yarangiye ku bufatanye bw’inzego zibishinzwe

16. Kunoza igenamigambi n’imikoranire y’inzego zitandukanye hagamijwe kugera ku ntego Igihugu kiyemeje.

17. Kunoza imitegurire y’imihigo igashingira ku mpinduka nziza (outcome based) y’imibereho y’abaturage aho gushingira ku bikorwa

18. Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa, mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ku bantu batanga cyangwa bakira ruswa, yaba ntoya cyangwa nini, hifashishijwe uburyo budasanzwe (sophisticated).

19. Kurangiza ibibazo by’ingurane ku butaka bw’abaturage bimurwa ahagenewe ibikorwa by’inyungu rusange no kubahiriza ibyo amategeka ateganya.

20. Gushyiraho ingamba zituma abakozi bashora Leta mu manza, bivuye ku makosa yabo, bamenyekana kandi bakaryozwa igihombo baba bateje Leta.

21. Kunoza itegurwa n’isuzuma ry’imihigo y’abakozi ba Leta ku buryo ishingira ku ntego z’ikigo aho gushingira ku byo umukozi yumva azageraho.

22. Gushyiraho uburyo abikorera bajya basinyana imihigo na Leta hagamijwe iterambere ry’ihuse.

23. Kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire yazo bikaba byatangiye bitarenze Werurwe 2014.

24. Kwiga uburyo gahunda yo kugaburira ku ishuri, abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 byakorwa ku bufatanye n’ababyeyi.

25. Gukemura burundu kandi mu buryo bwihuse, ikibazo cy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga bicaye hasi.

26. Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (12YBE).

27. Gushyiraho uburyo butuma abarimu bishimira akazi kabo biganisha kumusaruro mwiza mw’ireme ry’uburezi (incentives) kandi bagahemberwa igihe nk’abandi bakozi ba Leta.

28. Kugaragaza ingamba z’imyaka itanu zo guteza imbere ireme ry’uburezi rya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 herekanwa aho turi ubu n’aho twifuza kujya, inzego zose bireba zikabiganiraho uruhare.

29. Gushishikariza abikorera kurushaho gushora imari mu burezi.

30. Gushyiraho amashyirahamwe y’ababyeyi n’abarimu (PTAs) aho atari no gufasha ariho gukora neza kugira ngo bifashe mu kongera ireme ry’uburezi.

31. Kunoza uburyo bw’imitangire ya za mudasobwa mu mashuri ku buryo zihabwa amashuri yiteguye guhita azikoresha.

32. Kwihutisha gahunda yo kwimurira ibikorwa (services) bya Mutuelle de santé muri RSSB.

33. Kwihutisha politike ya Early Childhood Development.

34. Gushyiraho uburyo bunoze bwo kongera umubare w’abaganga b’inzobere no kwiga icyakorwa ngo abanga bagume mu kazi.

35. Gushishikariza abaturage kwishyurira igihe kandi nta gahato ubwishingizi bw’ubuzima (mutuelle de santé).

36. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugururwa yose akenewe kugira ngo u Rwanda rurusheho kugira umwanya mwiza mu korohereza ishoramari (Doing Business).

37. Korohereza abashoramari kugabanya ikiguzi cyo gukora ishoramari.

38. Gushishikariza abikorera gushora imari yabo mu bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo bunganire umusaruro usanzwe utangwa n’abahinzi, bityo hakemurwe ku buryo burambye, ikibazo cy’inganda zibura umusaruro zikoresha.

39. Gushyigikira ivugurura ry’imikorere y’amashyirahamwe y’abikorera babigize umwuga no gufasha ishoramari ry’abishyizehamwe.

40. Gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abikorera bakifashisha mu kugaragaza ibibazo bahura nabyo kandi inzego bireba za Leta zikabikurikirana.

41. RDB irasabwa kujya itanga buri gihembwe igeza kuri Guverinoma ku bijyanye n’ishoramari kandi igatanga na raporo buri mwaka kubijyanye n’uburyo abashoramari bishimira ubufasha bahabwa na Leta (Annual Investor Business Report Card).

42. Urwego rwa Leta ruteza igihombo umushoramari rugomba kwirengera icyo gihombo mu gihe bigaragaye ko umushoramari atabigizemo uruhare.

ku bijyanye n’umwanzuro wa 43 hakomejwe kwibazwa kubijyanye n’icyakorwa ngo hafatwe ingamba mu kwerekana uko imitungo y’abayobozi ishyirwa ahagaragara kugira ngo hirindwe abashobora kuyigwizaho ntibigenzurwe.

Uyu mwanzuro watanzweho ibitekerezo bitandukanye ariko byanzuwe ko gushyira imitungo y’abayobozi mu ruhame byateza ibibazo byinshi kurenza kutayihashyira.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s