Ingoyi ni umwe mu mihigo y’ubutegetsi bwa Pahulo Kagame: Umutegarugori yaboshywe na DASSO!

dassooooooooooo1-300x176[Ngaho nyarukira ku rubuga umuryango.com maze nawe wisomere iyi nkuru yari ikwiye gukoza isoni Leta ya Paul Kagame yashyizeho kandi ikaba ikomeje gutera inkunga umutwe w’abaterabwoba nka DASSO bahawe inshingano yo kubuza abaturage amahwemo, babakubitira ubusa, babambura utwabo, babarandurira imyaka, babasenyera amazu, babicira akamama……..]

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakan015, abagizwe urwego rushinzwe umutekano ruzwi nka Dasso rwo mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, bahambiriye nyirinzu kugirango inzu ye yubatswe nta byangombwa ibashe gusenywa.

Uwasenyewe inzu ni umugore, ubwo bageraga ku nzu ye akaba yakoze ibishoboka byose yanga ko inzu ye yasenywa ariko aba bakozi ba Dasso baramuhambira kugirango babashe gusenya inzu ye, bamuzirika kugeza bayishyize hasi yose nk’uko tubikesha umunyamakuru wa TV1 wabashije kuhagera ibi birimo kuba.

Inzu y’uyu mugore babashije kuyisenya ari uko babanje kumuzirika.Photos: TV1

Uyu mugore wanasigiwe ibikomere ku maboko kubera kurwana n’aba bashinzwe umutekano, we yemeza ko ubuyobozi bwamwemereye kubaka ariko yabura ruswa yo kubaha bakaza kuyisenya.

Mu gihe iki gikorwa cyari gikomeje kuko kuri uyu munsi hagombwaga gusenywa inzu 5 zubatswe muri ubwo buryo, abaturage bo barashinja ubuyobozi uburangare kuko ngo bubatse barebera bakaza kubasenyera inzu zimaze kubakwa.

Umurenge wa Kanyinya ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge, ni Umurenge mushya mu mugi wa Kigali kuko wahoze mu cyari Akarere ka Shyorongi mbere y’ivugururwa ry’ubutegetsi. Umurenge wa Kanyinya ufite ubuso bwa km2 20.60 n’abaturage 9034. Ugizwe n’Utugari dutatu; Taba, Nyamweru na Nzove. N’ubwo Kanyinya iri mu mujyi wa Kigali, abaturage bayo bafite ubuzima bw’igiturage. Abo baturage barahinga kandi ingufu bakoresha mu gutegura ibiribwa ni inkwi.

[Reba  iyi foto iri hasi aha wibuke imyitwarire mibisha yaranze ABANYARUGOMO bahembwa na Leta ba DASSO, mu mezi ashize ]:

Dasso

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s