YUBILE-100 Y’UBUSASERDOTI : ABAPADIRI KILIZIYA Y’U RWANDA IKENEYE NI ABAFITE UBUHANGA MU KUMENYA UKO INZOKA IRUMA N’UBUGOMBORO

Abahimbaza Yubile basubiza amaso inyuma ariko batagamije kuba imbohe z’amateka ababaje. Bicuza ibyo batatunganyije mu gihe cyahise ariko bagambiriye kunoza ibihe barimo no gutegura ejo hazaza harushijeho kuba heza. Muri make, ikibazo nyamukuru dukwiye kwibaza mu gihe hahimbazwa Yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti , ni iki gikurikira:

I. Kiliziya ikeneye abapadiri bameze bate?  Icyo rubanda ibatezeho cyane ni iki muri iki gihe ?

Mu rwego rw’igihugu, Umunsi mukuru wo gusoza Yubile y’imyaka 1oo Abanyarwanda bambere bahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti  wabereye i Kabgayi kuri uyu wagatandatu taliki ya 7/10/2017.  Wabimburiwe n’igitambo cya misa cyakurikiwe n’ibirori byiza, n’ubwo imvura yabaye karogoya  bityo zimwe mu ndirimbo n’imbyino bikaburizwamo.

Televiziyo y’u Rwanda(TVR) yagize neza kuduha natwe turi kure amahirwe yo kubikurikirana. Twiboneye uko Abasaserdoti bari bakeye, abakristu twabonaga  batewe ishema no kwizihiza abapadiri babo na Yezu Kristu wabatoye.

Hagaragaye abashyitsi banyuranye, ari abaturutse mu bihugu duturanye , ari abo mu nzego z’ubutegetsi  ndetse habayeho n’akarusho k’uko umushyitsi mukuru w’ibi birori yabaye bwana Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda wacyuye igihe taliki ya 3 Kanama 2017 ariko agakomeza kwihambira ku ntebe y’ubutegetsi ngo kugeza igihe azapfira.

II. Amagambo yahavugiwe  akwiye gusesengurwa , ubutumwa yatangaga bukumvikana neza.

Abantu bane nibo bahawe umwanya wo gukora imbwirwaruhame.

1.Habanje Umugabo n’umugore bavuze mu izina ry’umuryango w’abakristu .Bagerageje kwerekana ibibazo bisanzwe bibangamiye umuryango muri iki gihe . Icyakora batinye gukomoza ku bibazo karundura bibangamiye umuryango kandi bituruka ku butegetsi bubi. Birinze rwose kuvuga imiryango yashenywe burundu n’imibare ihanitse y’abo akadobo kumiye ku mutwe bagemurira abahejejwe mu buroko; iyahungabanyijwe n’ukuburirwa irengero kwa hato na hato;  igeze ku buce kubera urwikekwe rudasanzwe rwabibwe mu ngo n’imiryango;  iyanamye ku gasozi kubera ugusenyerwa amazu na Leta wagira ngo yihaye inshingano yo guhima wabaturage ;  iyasuhutse kubera inzara ya Nzaramba yaturutse kuri politiki mbisha yo guhatirwa guhinga igihingwa kimwe, kurandurirwa imyaka no kwamburwa ubutaka; imiryango yarimbutse kubera irondakoko n’ivangura byahawe intebe… Mbese birinze GUHANURA !

2. Hakurikiyeho Padiri Ntivuguruzwa Baltazar wavuze mu izina ry’abandi bapadiri bahimbaza Yubile !  Yabivuze neza nta buryarya ati : « Mvuge iki mu izina ry’abasaserdoti bagenzi banjye ko numva umukoro urenze ubushobozi ?! »

Mu ijambo rye yirinze rwose kugira icyo avuga ku bibazo nyakuri bibangamiye « umupadiri w’umunyarwanda » muri iki gihe, bya bindi koko bimubuza gukora umwe mu mirimo itatu yatorewe cyangwa yose hamwe ariyo : Guhanura, gutagatifuza, no kuyobora imbaga y’Imana .  Yirinze kuvuganira abapadiri bari mu kaga k’ubukene,  abafungiwe akamama, abazahajwe no guhora bashyirwa ku nkeke yo kuvangurwa no gutotezwa . Muri make na we yatinye GUHANURA…..

3. Naho Musenyeri Filipo Rukamba , nka Perezida w’Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda,  yavuze ijambo ryiza rikwiye gushimwa ariko rikagira n’ibyo ryanengwa.

Yigishije amateka y’umupadiri w’umunyarwanda, yibutsa uko Abamisiyoneri b’Afurika(Pères Blancs) bakoze umurimo mwiza wo kugeza inkuru nziza mu Rwanda, bagashinga amashuri ndetse ntibazuyaze no gutangiza Seminari, bakohereza bwangu abana b’abanyarwanda i Rubya muri Tanzaniya kwitegura kuba abasaserdoti  , babiri bambere bakaba baraje guhabwa ubupadiri mu mwaka w’1917. Abo ni Padiri Baltazar Gafuku na Donat Reberaho .

Musenyeri Filipo Rukamba yibukije ibyasabwaga abana boherezwaga mu Seminari, ko mbere ya byose bagombaga kuba barahawe isakaramentu rya Batisimu.

Aha hari ibanga rikomeye ry’amateka rikwiye kumvikana neza ! Twibuke ko Abanyarwanda  ba mbere bitabiriye kuyoboka Ubukristu, bakabatizwa, ari rubanda rugufi rwari rukandamijwe n’ingoma ya gihake , kuko banibwiraga ko umuzungu w’umumisiyoneri yasaga n’ufite ingufu zashobora kuzabakiza ingoyi ! Ntitwiyibagize ko abana b’Abatutsi b’indobanure , ab’abatware n’ab’i bwami babanje kwitaza Abamisiyoneri no kugendera ubukirisitu kure ! Niyo mpamvu abashoboye kugera mu maseminari bwa mbere bari abana bo mu bwoko bw’Abahutu, kuko aribo bari baremeye  « kubatizwa » . Bene abo nyine nibo babaye abambere guhabwa icyubahiro n’ikuzo ryo kuba abasaserdoti  b’abanyarwanda! Ibi byatunguye abambari b’ingoma ya cyami , birabababaza ndetse birabarakaza cyane ! Mu maso yabo , kubona umwana ukomoka muri rubanda rugufi (Umuhutu !) kuri Alitari, mu mwaka w’1917 , byari ishyano ku gasozi , byari agahomamunwa! Mu maso y’abo bategetsi, Umuhutu ntiyari akwiye icyo cyubahiro, c’est tout ! Kuko nyine byasaga n’ibihabanye n’ingengabitekerezo ya cyami bamwe bagikomeyeho no muri iki gihe ngo : « Abahutu ntibavukiye gutegeka, babereyeho kuba abagaragu » ! Nyuma yo kubona Abahutu bambere babaye Abapadiri nibwo hatangiye « campagne »ihambaye yo gushishikariza n’abana b’Abatutsi kwigira kubatizwa no guharanira kuzaba abasaserdoti .

Twibuke ko abapadiri icyenda ba mbere (9) bose bari Abahutu ! Umupadiri wa 10 niwe waje ari Umututsi : ni Bigirumwami Aloys , wabuhawe taliki ya 26/5/1929, akaba ari na we waje gutorerwa kuba Umwepiskopi wa mbere muri Afurika yo hagati mu mwaka w’1952 !

Dukomeze  nanone twibuke  ko abana ba rubanda rugufi bize mu maseminari, amato n’amakuru ariko ntibashobore kugera ku bupadiri babaye abaturage bajijutse (IBISOME)  ari nabo bavuyemo abanze akarengane n’ivangura bagirirwaga Kubera ubwoko bwabo bagatangiza Revolisiyo ya rubanda yakuyeho ingoma ya cyami ikazana Repubulika ! Ushaka gusobonukirwa inzigo iri hagati ya  ba Kagame n’ Abamisiyoneri , na bya bitutsi bahora batuka  Musenyere Perraudin, yahera n’aha akaba yumvise neza aho ruzingiye !

Mu kwibutsa ko abana bagomba kujya mu Seminari basabwaga no kuba bafungutse mu mutwe, bashobora gukurikira amasomo mu Kilatini, Icyongereza, Ikidage , Icyongereza ndetse n’Igiswahili,   Musenyeri Filipo Rukamba  (Musenyeri Aloys Bigirumwami amubereye sewabo) yari agambiriye kwibutsa abikundira politiki ya « humirizankuyobore » ko Kiliziya gatolika y’u Rwanda, kuva mu ntangiriro, yafashe umuco wo gutegura abapadiri b’abahanga kandi bumva neza isi barimo. Bishatse kuvuga ko abapadiri b’Abanyarwanda, uko bacecekeshwa kose, ntibayobowe uko igihugu cyabo gihagaze muri iki gihe, uko kiyobowe nabi, n’uko hakenewe impinduka.

Ijambo rya Musenyeri Filipo Rukamba ryanyuze kurushaho  ageze aho yibutsaga  amwe mu mazina y’abapadiri bakoresheje impano zihariye bagafasha abaturage benshi mu buryo bunyuranye kandi bagafasha n’igihugu gutera imbere mu nzira nyinshi. Najyaga kunezerwa kurushaho iyo  Musenyeri Rukamba yongeraho na Padiri Galikani Bushishi ndetse na Bisengimana bagize ubutwari bwo gutabariza abaturage ubwo inzara ya Ruzagayarura yari ibamaze naho abategetsi b’i bwami bahugiye mu kwirirwa baririmba ko u Rwanda ari Paradizo ! Burya koko amateka ahora yisubiramo !

Muri abo Musenyeri Filipo yavuze ko bageretse impano zihariye ku busaserdoti, uwambere yatangiriyeho ni Padiri Tomasi Bazarusanga . Mu by’ukuri uyu mupadiri ni na we wagize igitekerezo cyo gutangiza « Kinyamateka » ariko iyo « initiative » iza kwitirirwa Padiri Goubau, wayishyize mu bikorwa ! Twibukijwe ko Padiri Thomas Bazarusanga yanateje imbere ubumenyi bw’imiti ya kinyarwanda kandi akora ubushakashatsi mu byerekeye inzoka ziri mu Rwanda, uko zirumana n’UBUGOMBORO abarumwe nazo bakenera. Nkimara kumva ubu buhamya nabaye nk’ubonekewe, mbibonamo ya mvugo-shusho yo muri Bibiliya, yerekana Umubyeyi Bikiramariya mu butumwa bwo gukandagira inzoka akayijanjagura agahanga, nayo ikagerageza kumuruma agatsinsino ! Ubwo butumwa kandi tukaba twarigishijwe ko ari ubwa Kiliziya muri iki  gihe ! Nibwo rero numvise igitekerezo kinzamutse mu mutima ngo  ahari« icyo Kiliziya y’u Rwanda ikeneye muri iki gihe ni abapadiri  nka Tomasi Bazarusanga benshi, basobanukiwe uko inzoka ziruma, n’ubugomboro abarumwe baba bakeneye! Koko rero uramutse ufashe umwanya ukitegereza neza uko Kiliziya gatolika y’u Rwanda ibayeho muri iki gihe , ntiwabura kubona ko yarumwe bikomeye! Kandi n’ubu iracyarumwa buri munsi. Hari ibimenyetso simusiga byerekana ko ubumara bw’inzoka  bwacengeye mu mubiri wa Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda . Dore iby’ingenzi:

(1) Ubwoba bw’urupfu bukomeje kokama benshi mu bayobozi ba Kiliziya

(2)Gutinya GUHANURA : kwanga kureba no kwamagana akarengane kariho muri ibi bihe turimo, nyamara tukizera ko ejo hazaza hashobora kuba heza, kandi ntacyo dukoze uyu munsi ngo duce ako karengane katazabura kongera kudusenyeraho igihugu.

(3) Kwihutira kugira izacu imvugo za Leta ivangura abanyarwanda bityo Kiliziya ikagwa mu mutego wa « Mémoire selective », nayo ntiterwe ipfunwe no kuvangura imirambo y’abana bayo bishwe, hakibukwa  « bamwe » mu benegihugu abandi bakagirwa ibicibwa ! Musenyeri Filipo Rukamba azatubarize Paul Kagame impamvu  hari Abepiskopi babiri batabye mu gituro kimwe i Kabgayi, bakaba badashobora gushyingurwa muri Diyosezi zabo . Azamutubarize kandi aho yajugunye Musenyeri Phocas Nikwigize. Azamutubarize impamvu Abanyarwanda biciwe na FPR badashobora gushyingura  mu cyubahiro no kwibuka ababo ! Azaba agize neza .

(4) Korohera no gukomeza kubembereza  « régime politique » igeze mu marembera , mu gihe iyo ngoma imaze imyaka 23 yica, ivangura abenegihugu, irenganya, ikwiza iterabwoba, ibeshya, yikubira ibyiza byose by’igihugu !

(5) « Gutinya » guha Ijambo Abamisiyoneri bashinze Kiliziya y’u Rwanda  ngo nabo batange ubuhamya bwabo, ni ikimwaro kitari gikwiye kubaho ku munsi wa Yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda ! Aho ibirori byabereye ni muri Seminari Nkuru yubatswe na Musenyeri Perraudin, ariko ngo kirazira kumushimira ubwitange bwe bwagiriye Kiliziya y’u Rwanda akamaro !

Icyo umuntu yanenga Musenyeri Filipo Rukamba, ni uko  na we nk’abamubanjirije yibanze ku gihe cyahise, yirinda kuvuga akaga k’igihe turimo, yewe ntiyatinyuka no kubura amaso ngo agenekereze uko ejo hazaza hazaba hasa, niba u Rwanda rukomeje kuyoborwa nk’uko bimeze muri iki gihe . N’ubwo ababajwe no gutangaza ko Kiliziya yapfushije 1/3 cy’abapadiri bayo barimo n’abepiskopi 4 barimbuwe na Paul Kagame utarabiryozwa, birashoboka ko nidukomeza  gutinya GUHANUURA, ubutaha Kiliziya Gatolika ishobora kuzapfusha 3/4 cyangwa 4/4 by’abapadiri n’abepiskopi Kubera ko bazaba baratinye gukora umurimo wabo w’ingenzi wo GUHANURIRA aba bategetsi b’INKOTANYI ! ….

4.Reka dusozereze kuri Paul Kagame witabiriye ibirori bya Yubile amwenyura ku buryo bitigeze kumugaragaraho mu myaka 23 amaze ku butegetsi. Byantangaje ukuntu yavuze ijambo rye atuje, adahekenya amanyo nk’uko bisanzwe , ndetse akirinda kuba umushinjacyaha, gutuka Kiliziya gatolika no kuyubikaho urusyo  ngo niyo Nyirabayazana w’ugusenyuka kw’igihugu mu 1994. Ahubwo noneho Paul Kagame yagaragaye avuga ubufatanye, yemeza ko hakwiye kubaho imyumvire mishya. Yerekanye ko yatewe ishema no kubonana na Papa Fransisko kandi ko baganiriye ibyubaka!

Uko Paul Kagame yagaragaye muri ibi birori avuga neza yagombye kuba ariko yagaragaye guhera agifata ubutegetsi. Kuba abyadukanye  uyu munsi rero bifite icyo bisobanuye.

Biragaragara ko noneho Paul Kagame akeneye Kiliziya Gatolika ku buryo budasanzwe! Ntabwo ayikeneye kubera ko  ayikunze cyangwa ngo abiterwe n’uko inzigo yashize cyangwa akaba yarahindutse mu mutima ! Paul Kagame akeneye Kiliziya Gatolika kubera ibibazo bimukomereye arimo muri iki gihe ! Manda ya gatatu yihaye ku ngufu guhera taliki ya 4/8/2017, azi neza ko itazamuhira, azi ko ntawe ukimwumva, baba abanyamahanga, baba n’abanyarwanda bakabije kuremererwa n’ubutegetsi bwe bw’igitugu n’akarengane.

Agatwenge ka Paul Kagame , si agatwenge k’ineza ! Ni agatwenge kuzuye ubuhendanyi n’uburyarya nk’ubw’inzoka ihugiriza uwo yiteguye kuruma! Mu by’ukuri Paul Kagame ntakeneye gukorana na Kiliziya Gatolika, ahubwo arifuza kuyikoresha, akayihindura igikoresho cy’inyungu ze bwite, kuko ashaka ko abayobozi bayo bamushyigikira mu gihe yegereje kurunduka !  Akeneye umugisha wa Papa n’uw’Abepiskopi kugira ubutegetsi yibye bwemerwe . Kagame akeneye ko abapadiri bamufasha « gusinziriza rubanda » imurambiwe (opium du peuple)  kugira ngo idahaguruka ikamuvudukana! Niyo mpamvu yazinduwe no gutongoza abayobozi ba Kiliziya Gatolika!! Yageze n’aho yemera kuzatanga impano batamusabye !!! Ngo azabwira Abaministri be bagire ibyo bashyikiriza abayobozi ba Kiliziya ! Aho iyi si « ruswa »mwo kabyara mwe !(Cadeau empoisonné!)

Ntimwamwiyumviye se : ngo ntabwo aherutse guhura n’abepiskopi ngo baganire !  Ubundi se yari yarababuriye he !? Icyo gihe ntiyari abakeneye, ariko ubu noneho arabakenye !

Kiliziya Gatolika Paul Kagame yifuza mu Rwanda ifite izina : ni « Kiliziya IDAHANURA »…. Yayindi imureka akikorera ibyo yishakiye, ntikome! Agahatira abakecuru kumusenga nka Murumuna wa Yezu, ikicecekera ! Akiba amajwi mu matora, Kiliziya yituramiye.  Agasenya amazu y’abaturage, Kiliziya ntibavugire . Agatwikira imfubyi zitagira kirengera muri ruhurura kuko zimwanduriza umujyi , Kiliziya ikirebera hirya . Agakubita, akambika ubusa, akarasa ku manywa y’ihangu abagizwe ABAZUNGUZAYI n’amaburakindi, Kiliziya ikaruca ikarumira. Agatindahaza ABAKENE, Kiliziya gatolika y’u Rwanda , ntibarengere ! Akagaraguza agati, agafunga cyangwa akica Abalideri bavugira rubanda, Kiliziya ikinumira.

Ngiyo imyumvire mishya Kagame yifuza kubona mu bapadiri bose ba Kiliziya gatolika y’u Rwanda, barimo na Padiri Tomasi Nahimana yaciriye ishyanga n’ubu akaba atemererwa gutahuka mu Rwamubyaye !

UMWANZURO

Kuba Musenyeri Filipo Rukamba yakoze disikuru nziza  ifite icyo yungura Abanyarwanda mu byerekeye amateka y’abapadiri ba Kiliziya gatolika y’u Rwanda, ni ibyo gushimwa!

Ariko kuba Musenyeri Filipo Rukamba , wavugaga mu izina ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika y’u Rwanda, yateye intambwe ndende yo kwemeza, ku munsi wa Yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti, ko n’abapadiri Ishyaka rya FPR-Inkotanyi  ryigombye, rikabinjiza mu mutwe w’ Abacengezamatwara baryo  bitwa « ABARINZI B’IGIHANGO  » , ko nabo bakwiye gushimirwa iyo mirimo ya politiki nk ‘Abacurabwenge b’ingengabitekerezo ivangura abanyarwanda, ni ugutandukira kandi ni ikosa rikomeye atazabura KWICUZA mu gihe kiri imbere. Niba ari n’inyaryenge yabimwongereye muri disikuru  we atabizi , yamuhemukiye ! Ibyo « bihango » abantu ku giti cyabo bafitanye na FPR, nta mwanya byakagombye guhabwa  mu butumwa bwa Padiri ugifite n’inshingano muri « Misiyoni » ! Nabo nibabe intwari, bamese kamwe, bareke kwitwikira Kiliziya Gatolika!

Kuba Musenyeri Filipo Rukamba atatinyutse GUHANURA kuri uyu munsi w’imbonekarimwe, ngo yerekane, mu kinyabupfura no mu bwubahane,  akarengane kagirirwa rubanda rugufi muri iki gihe , nabyo birerekana cyane ko ingabire y’ UBUHANUZI iri mu kaga gakomeye, muri Kiliziya y’u Rwanda.

Ngaho se ubufatanye Paul Kagame akeneye nibujyane na « Réformes » zifatika mu miyoborere y’igihugu , AKARENGANE kagabanuke, imfungwa zibohorwe, impunzi zitahuke mu gihugu mu mutekano. Naho ubundi ibyo Kagame ariho yivugisha byasa na « tactique » yo kubanza guhuha kugira ngo inzoka irusheho kuruma Kiliziya no kuyicengezamo ubumara buzayihuhura!

Niyo mpamvu bigaragara ko Kiliziya y’u Rwanda muri iki gihe ikeneye Abapadiri bemera gukora ubushakashatsi , bakagira ubumenyi buhagije mu byerekeye INZOKA, uko iruma, n’ubugomboro abakirisitu barumwe baba bakeneye !

Yubile nziza ku bapadiri bose b’Abanyarwanda,

Dusabirane twese kurushaho kuba ABAHANUZI…n’ABAGOOMBOOZI….mu Rwanda rw’iki gihe turimo.

Padiri Thomas Nahimana

 

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s