Diane RWIGARA mu bihe bitandukanye azanwa mu rukiko
Nibyo koko, Bari bategereje amabwiriza ya nyiri kubafunga; Paul KAGAME wari mu nama ya Karindwi ya ICGLR (International Conference on the Great Lac Region).
Bitwaje ko “Dossier ari nini, batabonye umwanya wo kuyisuzuma”. Mu wundi mwanya bakaba barakoze iyo bwabaga bima abaregwa iyo dossier arinako batanguranwa mu kwihutisha urubanza. Bahugiye mu guhisha ukuri, bibagirwa ko bashinzwe gutanga ubutabera bakorera igihugu aho gukorera Président.
Paul KAGAME ubwe yarivugiye ati : “Ikiraro nzacyambuka ari uko nkigezeho”
Mu Ishema ry’u Rwanda turamubwira tuti : Intateganya ejo hazaza hayo, igera ku ikiraro cyabaye umwuzure, ikarohama.”
Umukono w’ Afande muri uru rubanza uragagarira buri wese :
– Byose byatangiye ari rwihishwa, tubyutse twuynva ngo RWIGARA Assinapol yapfuye (Imana Imuhe Iruhuko Ridashira). Ngo yakoze impanuka. Anne RWIGARA ahageze ako Kanya bamwima Se kandi akiri muzima. Bamumuhaye ari uko bamumazemo umwuka. (Imana Imwakire Imbere y’abayo)
– Agize icyo Abaza bati uwamwishe aracyarwaye impumu. Nibyo koko Afande PC arwaye Impumu. None uRwanda rwose yarwanduje impumu, none n’abacamanza be bananiwe gufata icyemezo k’urubanza baburanishije.
– Bati kandi nimukomeza kuvuga ndabahonda. Ubwo Hôtel umubyeyi wabo yaruhiye baba bayisenye m’umunsi umwe. Babaha fagitire Ngo bishyure. Namwe munyunvire ubwo bunyamanswa.
– Amasambu yabo baba barayigabije, Inganda zabo bazigabiza Ingengera.
– Umuryango w’Intwari nawo uti : Murampondagura sinoga ! Nibwo Diane yiyamamarije kuba président. Azana imikono hafi 1200 kandi hari hakenewe 600 gusa.
– Bati uraruhira ubusa, njyewe Afande mu mukino ndi rutahizamu nkaba n’umusifuzi. Kandi abafana nabo n’abanjye.
– Diane ati aho urabeshya reka tubipime. Aba afunguje INTABAZA ,Mouvement pour le Salut du Peuple.
– Afande PC ashya ubwoba ati reka Inzika yiyongere nzakwereka nimara kwima ingoma.
– Aho ahugukiye ati : “Niyo waba uri cyangwa se warashatse kuba Président bikakunanira, nta Immunité (ubudahangarwa) ufite” Buracya umuryango wa RWIGARA urafungwa.
– Arahubuka abaka za téléphones zabo, audio bazishyira hanze kugirango bakange abagifite ubugwari n’ubwoba, babangishe ku bagifashe ku ruhu, inka yarariwe cyera. Ntamenye ko k’urundi ruhande akangura abari basinziriye.
– Umunsi wambere babajyana kuburana , bashorewe n’Abapolisi ngabo, twimyoje barahindukira babashoreza Abapolisi ngore.
– Bakekaga ko Audio zakanze abanyarwanda, ko bose barwaye Impumu. Bagiye kubona, babona Imbaga yateranye ku bwinshi: Abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda sinakubwira, abanyamakuru ntibahatangwa, inkumi nabasore baza babukereye. Yewe, na Me NTAGANDA, Impirimbanyi y’a Demokarasi irahasesekara.
– Babazanye babatunguye ngo babasebye, baza bambaye imyenda bararanye. Umunsi wakurikiyeho RWIGARA yaberetse ko atari inkirabuheri aza yakwambariye made in Rwanda. Maze ba gafotozi si ukwihera ijisho na camera barafotora. Ibyari urubanza bihinduka “défilé de mode”. Afande abibonye umushiha uramurenga, niko kubinjiriza mu gikari ngo hatagira ubabona.
– Adeline RWIGARA Yiyambaza Christ Umurinzi na Bibiliya ye, ubwoba burabataha.
– Bwakeye Babambura Bibiliya zabo, Abaje kubatera ingabo mu bitugu, barabasaka sinakubwira, téléphone zirafungwa, abanyamakuru barakubitwa n’ibyuma birafungwa. Gusa Uko bukeye bakomeje kuza ku bwinshi kugeza n’ubu.
– Ab’Avocat bandagaza ingingo z’ubushinjacyaha Imwe ku yindi rubura gica.
Kwambuka ikiraro, ukigezeho ukuntu ari bibi, ntabwo utekereza Ngo ushishoze ku ingaruka ushobora guhura nazo, n’iyo uzigezeho nta mwanya ubona Ngo zigire icyo zikwigisha. Abagukurikiye buhumyi bamwe ubambukiraho wagera hagati mu ruzi abandi bakakoshya gukomeza, bacye basigaye mukarohamana.
Ubushinjacyaha bukorera mu kwaha kw’umurwayi w’igihunga wabize ibyuya mu kwaha, abutera igitutu bwirukankana dossier ituzuye Ngo umurwayi arashaka kuvurwa byihutirwa. Kandi umuti ni ugufungirana ikuzimu umuryango wa Rwigara wose, ubuziraherezo.
Abaganga b’umurwayi w’igihunga nabo Ngo turi Abacamanza bigenga. Gusa bananirwa gufata icyemezo ku muti wavura umurwayi kuko batabonye umwanya wo gukora diagnostic(isuzuma) uko bikwiye.
None birangiye umurwayi agiye kwivura. Agiye gusimbuka ikiraro atazi iherezo. Abaganga be bategereje kumuha dossier Yose ngo ku wambere azihitiremo umuti. Ese mama, azasimbuka buhumyi cyangwa azasubira inyuma cyangwa se azashikama igihunga gikomeze kimurye !?.
Ese mama, baba bamubwiye ingaruka za buri muti bamwandikiye !?
Ese mama, baba bamubwiye uko umuti ugomba gufatwa !?
Ese mama, inama avuyemo ntiyaba yahuhuye n’uwatsindagiraga !?
Ibyo aribyo byose IYIHUSE ibyara IMPUMYI. Kandi Ngo Usatira uruzi urwita ikiziba.
Ishema ry’u Rwanda