Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rya Ministre wayo Victoire INGABIRE UMUHOZA.

Ingabire released

Itangazo rigenewe itangazamakuru

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rya Ministre wayo Victoire INGABIRE UMUHOZA.
1.Taliki ya 20 Gashyantare 2017 , abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bahuriye mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa bashyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
2.Bamaze kubisuzumana ubushishozi, basubije amaso inyuma bareba urugendo rwa politiki rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza n’akarengane gakabije yakorewe n’Umunyagitugu Paul Kagame , bashima ubutwari uwo mutegarugori yagaragaje,  bamugenera umwanya w’icyubahiro nka Ministre w’umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori.
3.Icyari kigamijwe kwari ukumukorera ubuvugizi bwose bushoboka kugeza afunguwe.
4.Taliki ya 15 /9/2018,nyuma y’imyaka isaga 8 yose arenganira muri Gereza , Madame Victoire Ingabire yafunguwe.
5.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rye ikaba kandi izakomeza guharanira ko asubizwa uburenganzira bwe bwose nk’umwenegihugu w’umunyapolitiki.
6.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye kandi ifungurwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo n’izindi mbohe zaboreraga mu mabohero atandukanye. Ibabajwe kandi n’abandi benegihugu benshi bacyicirwa rubozo hirya no hino mu mabohero azwi n’atazwi,  harimo  Ministri Deogratias  Mushayidi.
Inama idasanzwe  ya Guverinoma y’uRwanda ikorera mu buhungiro yateranye taliki ya 15/9/2018 iyobowe na Perezida wayo Padiri Thomas Nahimana,yafashe ibyemezo bikurikira:
I. Umwanya  w’icyubahiro Madame  Victoire Ingabire yari afite ntukiri ngombwa, uvanyweho. Inshingano za Ministeri y’Umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori zizakomeza gusohozwa ku buryo bwuzuye na Ministre Nadine Claire Kasinge.
II.Guverinoma ikomeje umushinga wayo wo kwihutisha REVOLISIYO ya rubanda izakuraho burundu ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame ikazana impinduka nziza rubanda isonzeye.
III.Ibikorwa byihutirwa Guverinoma igiye kwibandaho ni ibi bikurikira :
1.Gutangiza Ishuri rikuru ry’icurabwenge ryitwa  » INSTITUT GITERA « .
2.Gukoresha IBARURA rusange ry’impunzi z’abanyarwanda
3.Gusohora urupapuro rw’inzira ruzwi nka Pasiporo ruzahabwa impunzi.
4.Gutangira kuburanisha amadosiye yashyikirijwe Urukiko rwa Rubanda
5.Gutegura Ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda
6.Gutegura no guhamagaza INAMA MBONEZAMIGAMBI ya Opozisiyo nyarwanda  (Les États généraux de l’Opposition rwandaise )
7.Gusubukura ingendo zo gusura impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu bibacumbikiye no kuganira ku nzira zo gusubira mu Urwababyaye twemye.
8.Gukomeza kuvuganira imfungwa za politiki kugeza zose zifunguwe
9.Guhamagaza inama mpuzamahanga ku bwicanyi ndengakamere Leta y’umunyagitugu Paul yakoreye impunzi zari i Kibeho mu 1995.
10.Gukomeza kwamagana akarengane n’urugomo bikorerwa RUBANDIGOKA.
Umwanzuro
Tuributsa Abanyarwanda ko umwanya w’umukuru w’igihugu  Bwana Paul Kagame yicayemo YAWIBYE abinyujije mu matora afifitse bityo rubanda ikaba ifite uburenganzira n’inshingano zo kutemera kugirwa inkomamashyi n’abagereerwa mu gihugu cyabo.
Harakabaho ubutegetsi bwa rubanda,  bushyizweho na rubanda kandi bukorera rubanda.
Bikorewe i Paris taliki ya 15/9/2018.
Chaste GAHUNDE,
Ministre w’itangazamakuru no guhugura rubanda,
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
IMG-20170619-WA0005
Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s