Mu rwego rwo kumenyesha abanyarwanda amashyaka ya politike aharanira kuyobora u Rwanda, ikinyamakuru IHAME.ORG twihaye gahunda yo kuvugana n’abanyepolitike ndetse abo tutazabasha kubona ngo basobanurire abanyarwanda ibihereranye n’imigabo n’imigambi by’ishyaka ryabo tuzajya twifashisha inararibonye zidufashe gusobanukirwa iby’iryo shyaka.
Uyu munsi twabahitiyemo Ishyaka ISHEMA bityo tuvugana n’Umuyobozi waryo Nadine Claire Kasinge.
Yagerageje inshuro 2 zose kuza gukorera Politike, we n’abagenzi be bafatanije kuyobora Ishyaka Ishema, mu Rwanda ariko bashinja FPR Inkotanyi kubakoma mu nkokora bakababuza gutaha mu gihugu cyabo. Nimukurikire ikiganiro twagiranye:
(1)IHAME.org: Mwatangira mwibwira abasomyi bacu?
Nadine Claire KASINGE: Amazina yanjye ni Nadine Claire KASINGE. Ndi umunyarwandaKazi wo mu bwoko bw’Abahutu. Nkaba naravuye mu Rwanda muw i 1994 nk impunzi nerekeza muri ZAIRE (Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo y ubu) aho naje kuva ,nanone, nerekeza ahitwa Firenze mu gihugu cy u BUTALIANI ari naho nabyirukiye. Ubu nkaba mbarizwa mu gihugu cya CANADA mu Ntara ya QUEBEC.
(2) IHAME.org: Abantu bakuzi nk’umwe mubagaragara cyane muri politike nyarwanda, mwatubwira uko mwinjiye muri politike nyarwanda n’amashyaka mwaba mwarabayemo?
Nadine Claire KASINGE : Mbere yo kwinjira muri politique nyarwanda, nabanje kuba actif igihe kirekire muri politique yaho nari ntuye m’ u BUTALIANI.
Muri make, nkigera m’ u BUTALIANI, ninjiye mu ba SCOUT Cathorique nk ‘uburyo bwo kwimenyereza igihugu gishyashya. Nyuma y imyaka itatu, naje kwisanga mu rubyiruko rwa Coalition politique y icyitwaga MARIGARITA cyaje kubyara il Partito Democratico Italiano : PDI.
Mu ba scout catholiquebabataliani, mu ndahiro yabo yo kwinjira , urangiza urahira kuzarwanirira ishyaka igihugu cyawe igihe cyose.
Kuva nagera mu butaliani nabaye nk umuntu uhuze cyane kuburyo ntongeye gukurikirana ibyaberaga mu Rwanda.
Ni mumwaka w 2010 ubwo Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA yagarukaga gukorera politique mu Rwanda, agafungwa azizwa ubusa, nongeye gukurikirana ibyo mu Rwanda. Muri make ifungwa rya INGABIRE ryarambabaje cyane ariko rinaba n’umuhamagaro uranguruye kuri njye. Nibwo niyemeje ko nzaharanira kurwanya akarengane gashingiye kunyungu za politique mu RWANDA igihe cyose nzaba ngihumeka. Hamwe na bagenzi banjye tariki ya 28 MUTARAMA 2013 twashinze ishyaka ishema ry’u Rwanda.

(3) IHAME.org: Ishyaka Ishema mubereye Umuyobozi ubu ryaba riteganya kujya kwiyandikisha mu Rwanda no gukorerayo politike?
Nadine Claire KASINGE:Eh Cyane, ubu nibyo duhugiyemo tuzabagarukira mu minsi mike iri imbere…mu mwaka wa 2016 nuwa 2017 FPR Inkotanyi yabujije indege zose kutugarura mu Rwatubyaye gukorerayo politique, ariko ni AKATINDIJWE KAZAZA. U Rwanda ni igihugu cyacu twavukiyemo kandi dukunda cyane,n ubureganzira bwacu rero, kukibamo no kugikoreramo politque mu bwisanzure, FPR yabishaka itabishaka .
(4) IHAME.org: Ishyaka Ishema rigitangizwa ryatangiranye icyo mwitaga Amakipe Ishema yagombaga gukorera mu Rwanda; ayo makipe yaje gukomeza kubaho? Mwatubwira amaze kuba amakipe angahe mu Rwanda n’imiterere yayo?
Nadine Claire KASINGE: Uko byatangiye ninako bimeze. Abataripfana Ni bamutarambirwa…. Ngo aho BARYAMIYE IJANJA.
(5) IHAME.org: Ishyaka Ishema rizwi kuba rifite Perezida w’icyo mwise Guverinoma y’uRwanda ikorera m’ubuhungiro; mubona iyo guverinoma iyobowe na Thomas Nahimana haricyo imaze kugeraho kuva yashyirwaho?
Nadine Claire KASINGE:Gukorera mu rwego rwa Gouvernement Y u RWANDA ‘’ Ikorera mu buhungiro’’ byaduhaye isura n’ingufufu muri communication no muri diplomacie natwe ubwacu tutari twatekereje igihe twayishyizeho. Ubu ntago tugikeneye gusobanura byinshi. Utazi cyangwa uwabeshywe ku Rwanda rwa FPR arangiza gusoma izina ryayo udu ‘’questions marques ku RWANDA twamubanye iryaguye … Burya Ministre aba ari Ministre da! Uzabimbaze.
(6) IHAME.ORG:Ishyaka Ishema mu minsi mike ishize yagiye irangwa n’isezera ry’abarwanashaka b’ikubitiro mubarishinze ese byaba byaratewe n’iki?
Nadine Claire KASINGE:Kwinjira no gusohoka mw ishyaka ubundi ni n ibintu bisanzwe. Gukorera politique mu buhungiro bisaba ubwitange bwinshi, haba mu gihe haba mu mutungo cyane cyane ko turi abakorana bushake baba bagomba no gukora indi mirimo ngo bibesheho. Akenshi na kenshi habaho gufata akaruhuko, arinayo mpanvu nko mwishyaka Ishema nta mu Rwanashyaka w ikubitiro ushobora kwirukanwa…. Igihe cyose washaka kugenda wagenda igihe cyose ushaka kugaruka wagaruka. Umutaripfana ahora ari mutaripfana aho ari hose.
(7)IHAME.org: Amwe mu mashyaka arwanya Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi yishyize hamwe ari 5 akora Ihuriro bise P5. Hari n’andi mashyaka 3 yishyize hamwe ashinga icyo bise MRCD namwe duheruka mwari mucyitwa Nouvelle Generation ese iryo huriro ryanyu riracyariho?Hari impamvu ibabuza kwishyira hamwe nayo mahuriro yandi murwego rwo kwongera imbaraga?
Nadine Claire KASINGE:Birunvikana ko nta mpanvu ibaho yabuza ishyaka iryariryo ryose gushaka imbaraga z inyongera.
Ishyaka ryose riba rifite imirongo migari rigenderaho. Urugamba rw abatariphana kuva mw’ ikubitiro ni inzira y amahoro : la non-violence.
Urebye navugako nk’ abagendera kuri no violence, ntago twemera intambara nk uburyo bwo gukemura ibibazo politique. Dushyize imbere inzira y amahoro mukunvikanisha ibitekerezo byacu, mu kurwanya akarengane no guhangana n’abo dushyamiranye. Navuga ko mubihe byashize uwo mwimerere wacu wakunze kuba imbogamizi hagati yacu nabo duhuje “adversaire”. Ubungubu iyo mbogamizi n ibisigisigi. Nfite ikizere gikomeye ko opposition nyarwanda ishyize hamwe iri mu nzira zidatinze.

(8) IHAME.org: Ishyaka Ishema ryari ryaratangije icyo mwitaga “Revolisiyo ikaramu” iza gusa n’izimye. Ese byaba byaratewe n’uko mwasanze ntacyo igeraho?
HAHAAA…Niba kuri wowe ”Revolution y ikaramu”yarazimye bimbwira ko utari wunvise mu byukuri icyo iyo REVOLUTION yari igamije. Hari umunyamahanga w inshuti yanjye ukunze kumara igihe kinini mu Rwanda dukunze kuganira, umunsi umwe yarambwiye ati…. En tout cas, vous avez libere la parole….
Nyuma ya Revolution y ikaramu ubu turabandanyije muri ”Marche de révolution” ari nayo objectif y’iyi manda
(9) IHAME.org: Mu ishyaka Ishema mwaba mugihagaze kuri politiki mwigeze kwita y’Impanga? Mwayisobanurira abanyarwanda?
Nadine Claire KASINGE: Ni Formule dukomeyeho cyane nk igisubizo cyagarura ituze n amahoro hagati y Abanyarwanda. Muri make, nkuko amateka abitwigisha, ubutegesti bwose bwabayeho mu RWANDA kugeza ubu,uko bwagiye busimburamwa, kuva kubw ABAHINZA kugeza kubwa none bw’INKOTANYI unyuze kubw’ ABAMI na za REPUBULICA zombi, byaranzwe na politique ya ‘’Vamo Njyemo’’ y’amoko.
Politique y impanga rero ishingiye kuri formule yatuma buri bwoko bw abanyrwanda buhagararirwa mu nzego zose cyane cyane ariko mu nzego zifata ibyemezo biyobora igihugu, hagamijwe kugirango abanyarwanda bose babwibonemo,mu moko yabo atandukanye.
(10) IHAME.org: Ishyaka ryanyu ryigeze kumvikana risaba miliyoni y’amadolari kugira ngo ibashe gukuraho Ubutegetsi bw’Inkotanyi, ese uwo mushinga ugezehe? Mwabashije kwegeranya angahe?
Nadine Claire KASINGE:Turacyayisaba! ruhande niba ishyaka ryarashoboye gukora ibikorwa binyuranye muri manda yayo ishize, ni uko hari abanyarwanda bitanze bikomeye mu bikorwa. Ibyo ndabibashimira mbikuye k’umutima…. Nkaba mboneyeho gukomeza kubashishikariza kudutera inkunga yabo muri “Marche ya revolution” twatangiye … Aluta continua, mbega.
(11) IHAME.org: Haba hari ibikorwa Ishyaka ryanyu riteganya ubu vuba mu rwego rwo kotsa igitutu ubutegetsi bwa Paulo Kagame? Mwabitumenyesha?
Nadine Claire KASINGE: Bitabaye ibyo ubwo twaba turigukora iki kindi nk’ishyaka rya opposition? FPR ikwiye gushyira ubwenge ku gihe ikemera kuganira n abandi banyarwanda mu maguru mashya. Kuko nitabikora igifite ubutegetsi ntago izabikora bufitwe n abandi.
(12) IHAME.org: Ubu Ishyaka rya FPR Inkotanyi ribahamagariye imyanya m’ubutegetsi i Kigali mwayemera?
Nadine Claire KASINGE: Mu myumvire yacu imyanya itangwa n abaturage, bakayiha ishyaka bumva riharanira inyungu zabo. Ntabwo ari ishyaka runaka ryakagombye gutanga imyanya. FPR nifungure urubuga rwa politique ababyifuza bose, biyumvamo impano yo gutanga umusanzu wabo muri politique mu kubaka igihugu cyacu, bandikishe amashyaka yabo mu bwisanzure, Basobanurire abaturage imigabo n’imigambi y amashyaka yabo, hanyuma abaturage bihitiremo abo babikwiye. U Rwanda si akarima ka FPR.
(13) IHAME.org: N’iki ishyaka urimo ubu rinenga FPR Inkotanyi?
Nadine Claire KASINGE:Nye mbona ABATWA bababeshyera : abasigajwe nyuma n amateka mu Rwanda mbona ari inkotanyi!
FPR ni DÉMODE cyane mu bikorwa no mubitekerezo……Ni gute wakumva muri 2019 wakomeza kugendera ku butegesti bw igitugu bukenesha abaturage bugashyira ibyiza by igihugu mu mabako y agastiko gato mu gihugu nk u Rwanda? Amateka ntacyo abigisha?
(14) IHAME.org: N’iki kindi mwifuza kubwira abanyarwanda n’abarwanashyaka banyu bari busome iki kiganiro twagiranye?
Nadine Claire KASINGE: Narangiza nshimangira inzira y amahoro twahisemo nk uburyo bwonyine abanyarwanda dufite bwo gukemura ibibazo by ingutu bikomeje kumena amaraso y Abanyarwanda, arinako bizambya ejo hazaza h igihugu cyacu. Reka ndeke Martin Luther king abivuge neza kundusha :
‘’ Inzira y amahoro
n’ intwaro ifite ingufu karahabutaka kandi zitarenganya,
n’i ntwaro ikata ariko idakomeresta,
n’intwaro ihesha ishema uyikoresha,
n’ intwaro y ubugi buvura’’.
Murakoze
Nyuma y’iki kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’ishyaka Ishema twegereye Thomas Sankara Habyarimana tumubaza uburyo abona ishyaka Ishema n’umugambi w’iryo shyaka wo gutaha gukorera Politike mu Rwanda n’uko agira ati:
“Ishyaka Ishema iyabaga bakoreraga politiki iburayi cyangwa mu bihugu bindi byateye imbere, umuntu yabumva, kuko ubona ari abasore bafite gahunda.
Ukabona kandi ari ab’administrateurs bakeneye umu leader ufite ibintu bimurimo atari ugukurikiza gahunda yasomye mu bitabo.
Padiri ni umucivile butwi, uhanganye n’inyeshyamba butwi. Rero ntibavuga ururimi rumwe. Ishyaka Ishema arijyanye mu Rwanda yaba agiye gutesha umwanya ziriya nyeshyamba, zikirirwa zimukina imikino atigeze asoma no mubitabo, bagirango birinde kumufunga bidateza akavuyo. Bikazajya kurangira yarabaye nayubu.
Utazi inyeshyamba arazibarirwa.
Igihe kimwe afande Bagabo, yigeze gukurura ukuboko Lt Col Nzungize wo muri ex-far, wari muri wa mutwe wa GOM, umwe warushinzwe gucunga ibya ceasefire mu mpande zombi zarwanaga. Aramujyana amukuye mubandi, bagirango hari icyo ashaka ko baganira, bageze hirya gato nko muri metero 5 aramubwira ati mfasha imboro nyare Nzungi! Nzungize agaruka yijujuta, bagenzi be bagirango yasaze bayoberwa ikimubayeho. Iyi ni inkuru nahagazeho.
Padiri rero bajya bamukorera ibintu atazi ko bibaho agacanganyikirwa, kandi noneho nta nicyo yaba amariye rubanda nyamwinshi kuko abafungirwa ingengabitekerezo ya jenoside barushaho kwiyongera, abasigaye bagacisha macye.
Mbona Ishyaka Ishema ari ingirakamaro kubuyobozi bw’ejo hazaza, aho batoranywamo ab’administrateur bakubaka igihugu gikorera abanyarwanda neza.”
Byakiriwe na JMV Kazubwenge