Nyuma yo kuzirikana ibyavugiwe mu nteko y’ubuyobozi bukuru bwa FPR yateranye ku cyumweru taliki ya 31/8/2014, nkitegereza n’uko Kagame akomeje umurego mu kugaraguza agati abavandimwe be , byanteye kwibuka. Nibutse inkuru ibabaje kandi yabaho n’ubwo yenda yaba izwi na bake.
Nyuma ya COUP D’ETAT yo mu 1973, Perezida Kayibanda yagejejwe imbere y’urukiko ngo acirwe urubanza. Nuko nk’uko bisanzwe bigenda umucamanza abwira Kayibanda ati:
-Vuga amazina yawe n’ay’ababyeyi bawe
Kayibanda ati :
-Ugize ngo mvuge amazina yanjye n’ayababyeyi banjye ? Harya sha, ntiwitwa NTIBITURA(majoro), mwene NTIBITURA hariya i Rwaza ?
Undi ati yego .
Kayibanda arakomeza:
-Harya sha, aho wicaye aho si ku bwanjye ? Ejobundi ntibari bafashe icyemezo cyo kukwirukana mu gisilikari kubera ko wari wakomeretse ngasaba ko batagusezerera ahubwo bakakugira Officier d’ordonnance wanjye kuko byo bidasaba imyitozo ya gisilikari ihanitse ?
Undi araceceka.
Kayibanda aranzura :
-Muri ba NTI-BII-TUU-RA koko.
Uko byagenze ibara umupfu .Sinjye wahera !
Iyo ubonye uko muri iyi minsi Paul Kagame ashishikariye kugaraguza agati bagenzi be babanye, bagasangira uguhangayika,amarira n’ibyago iyo mu buhungiro, ku rugamba …Uribwira uti uyu na we ubanza ari mwene Ntibiituura!
[…
Abo bose ni abavandimwe ba Kagame bamufashije urugamba akaba asigaye abita ibirura.
Uhereye ku ifoto ibanza:
- Col Patrick Karegeya wari ushinzwe iperereza yanigishijwe ikiziriko
- Capt David Kabuye na Gen Frank Rusagara bari mu buroko
- Gen Dan Gapfizi bamutsinze mu Mutara
- Mary Baine arazira umugabo we Colonel Byabagamba
- Maj Sengati yarasiwe muri Muhanga
- Lt Col Rose Kabuye yashyizwe ku gatebe
- Gen Kayumba Nyamwasa yagizwe ikimuga n’amasasu yarashwe kabiri kose arusimbuka
- Col Tom Byabagamba yahoze arinda Paul Kagame ubu ari mu buroko
N’abandi benshi tutarondoye.
Ese wowe ukiziritse kuri Kagame ubarusha ubuhe bumanzi? Ubwo revolisiyo igiye gutangira uzafate icyemezo cya kigabo: Kwifatanya na rubanda aho gukorera intashima. ] Byongeweho n’ubwanditsi bwa blog.
Iyo urebye uko Kagame yitura inabi abantu bamufashije , bakamurwanaho, bakamurindira ubuzima, guhera iyo mu mashyamba kugera n’ubu….ntiwabura kwiyamira uti ba Ntibiituura ni benshi.
Nk’ubu koko kunigisha Patrick Karegeya ikiziriko byari ngombwa ? Nta kindi gisubizo yabonera amakimbirane afitanye n’icuti ze magara za kera kitari ukurasa Kayumba Nyamwasa, incuro zirenze ebyeri ? Tom Byabagamba wamurinze nta yindi ngororano yahabwa uretse kuba agiye guhambirirwa amaboko mu mugongo akoherwa mu Kiyaga cya Rweru ? Urupfu rwa Inyumba Aloyiziya nta wakwirirwa arugarukaho ariko narwo rwerekanye inyiturano abafasha ba Kagame bagomba kumutegerezaho. Ibyo Abaswahili bavuze biranze birujujwe ngo “Shukrani ya Punda ni teke”!(Inyiturano y’indogobe ni umugeri).
Twibuke abagore bitangiye FPR-Inkotanyi kuva kera nka Roza Kabuye,Mary Baine… none bakaba bagororewe gusoza amateka yabo bandaritswe, biswe ABAGAMBANYI kugeza ubwo bahabwa akazina k’IBIRURA !
Niba koko izi Nkotanyi z’ikubitiro zose ari IBIRURA nk’uko Kagame abyemeza, umukuru muri bo we ubumalayika n’ubunyangamugayo bye byaba bishingiye kuki ? Yabura ate kwitwa IKIRURA GIKURU ?
Ibyo Abanyarwanda bashinja Inkotanyi ni byinshi cyane,ariko si Kagame ukwiye guhinduka bagenzi be ngo ababere umucamanza, we yishyira aheza. Ndetse ahubwo benshi muri bariya Kagame yita IBIRURA usanga ibyaha by’ubuhotozi n’ubusahuzi babarwaho bishobora no kubazwa Kagame kuko ariwe wabategekaga,hakaba n’ubwo abibashoramo ku gahato yenda batanabyemera.
Umwanzuro.
Mu gihe Kagame yita bagenzi be IBIRURA , we nimumworohere ntimumwite IKIRURA GIKURU ahubwo mumwihere akazina kajyanye n’imikorere ye : nimumwite NTIBIITUURA, birahagije. Umuntu utibuka abamugiriye neza, bakamufasha, bakamugira icyo aricyo, akwiye kubatizwa akitwaNTIBIBUKA.
Kagame namenye neza ko atabaye icyo aricyo kubera ubwenge bwinshi yarushaga bagenzi be, ntiyabikesheje ubutwari budasanzwe , ubutungane cyangwa ubunyangamugayo buzira amakemwa.Uko ari kose ni impano yahawe kandi yabifashijwemo n’abo ariho agaraguza agati ubungubu.
Muri iki gihe Abanyarwanda bifitiye ibibazo bikomeye bakomeje guterwa na Kagame n’ubutegetsi bwe butita ku neza ya rubanda ahubwo bukaba bushyira imbere inyungu z’umuryango we gusa. Igihugu cyose agifata nk’urugo rwe, kandi ntibikwiye. Uteshutse ku nshingano yo gukorera inyungu z’urugo rwa Kagame niwe witwaga IKIGARASHA, ISAZI, IGIPINGA, guhera ubu ngo azajya yitwaIKIRURA (kigambiriye kwiba Kagame ubutegetsi)!
Iyi myumvire y’igihugu n’ubutegetsi Kagame yifitemo isa neza neza n’iy’ingoma ya cyami yubakiye kuri gihake, aho ibyiza byose by’igihugu byari iby’Umwami abenegihugu bose bakaba ABAGARAGU be. Iyi mitegekere niyo rubanda yanze mu 1959, ikora Revolusiyo, isezerera Karinga n’izayo zose, u Rwanda rugirwa Repubulika.
Nyamara dore nyuma y’imyaka isaga 50 Kagame atugaruye muri “systeme’ ya cyami na giheke, yitwikiriye ishusho ya Repubulika yubakiye ku iterabwoba.
Banyarwanda, Banyarwandakazi; Batwa , Batutsi namwe Bahutu, iyi “Gihake ya Kagame”muzakomeza muyireebeere kugeza mwese ibafashe, umwe umwe, ikababika mu mifuka ifunze, muboheye amaboko mu mugongo, ikabohereza koga mu kiyaga cya RWERU ?
Niba ntagikozwe ngo ibintu bihinduke bwangu, Kagame ntazaba yarabavuze ukuri, we ubita ISENENI bafata bakaziterera mu gitebo, zikajya zifatana amaguru ngo hatagira isohoka ikihungira, nyirukuzifata agashyushya amazi ZIREBA, akazitereramo zikanuye, kugeza zihiye, akazirya ziturumbuye amaso !
Bazumva ryari ni umwana w’umunyarwanda.
Padiri Thomas Nahimana
Ishema Party
Bwana Padri mukuru wa paruwasi nu uwi ishyaka ishema , ndagirango mbashimire kuba mwariyemeje kurengera imitima ni imibiri ya abantu no guharanira uburenganzira bwabo. Mboneyeho kubamenyesha ko Bwana Kayibanda Gregoire , President wu u Rwanda yaharaniye kubohoza urwanda na abarutuye bose asezerera ingoma ya cyami ni ibibi byayo byose biyikomokaho afatanije na abakurambere bacu none rero ubu aho ali mu ubwami bwi ijuru aratuje uretse ko ababaye kubona ibyo yaharaniye byose byaducyiye mu imyanya yi intoki . Ubu ahwali mu ubwami bwi ijuru, aradusaba ku musubiza icyubahiro twese tukabohora u Rwanda akaba ali nacyo cyamushimisha kandi kikamuha ishema . Dore ko ntawe uha abakurambere inzoga ali ishyanga kandi ibyo mwakora byose muli ishanga ntabwo bizakirwa neza ndetse ntibyabaha amahoro. Imwenda yanyu yanduye muzayimesera mugeze iwanyu aho kwiha rubanda kandi bari basanzwe batabagira abera kubera ibwabaye mu u Rwanda mbere yo kuruhunga. Amashaka menshi, ubu alibaza aho tuzakura uwundi Kayibanda ? Umunya rwanda ati imfura ingana na se . Reka tube abana bi imfura ba Kayibanda nuko dukore nki byo yakoze. Kayibanda we uli bugufi yi Imana ntayisaba ku muzura ahubwo ayisaba ku tumulikira na tukaba intwali nkawe. Ndagije mbasaba kutazongera gukora mu inkovu za abana bu u Rwanda bababaye cyane no kwilinda icyatandukanya ingufuza za mwene kanyarwanda bigatuma yakomeza kuba umucyakara. Mugire amahorelo nu urukundo . Twese hamwe tuzatsinda. Bikorewe , Benfica cidade de Maputo, 05.09.2014l
LikeLike