Dukurikije uburemere bw’ingamba zigizwe n’ingingo 10 gusa zafashwe kandi zigatangazwa na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuwa 21 Werurwe 2020, biragaragara ko u Rwanda rwinjijwe mu bihe by’amage y’ubuzima bw’abantu (state of health emergency) bitewe n’icyorezo bise “Corona Virus Disease (Covid-19)” gikomeje guhangayikisha isi yose n’abayituye n’u Rwanda rurimo.
WAKWIBAZA UTI ESE NINDE WEMEZA IBIHE BY’AMAGE?
Minisitiri w’Intebe , Edouard NGIRENTE yakoze ibinyuranyije n’itegekonshinga.
Ntekereza ko Dr Ngirente Edouard ibyo yakoze agamije kujijisha abanyarwanda kugira ngo bagerweho n’ingaruka z’ibyemezo yafashe bitagira izina kandi bidakurikije amategeko. Muti kubera iki?
- Ingamba za Minisitiri w’Intebe Ngirente nta tegeko ry’igihugu zashingiyeho nyamara zireba ubuzima bw’abenegihugu bose ndetse zishobora no kubushyira mu kaga. Mu nyandiko y’ipaji 1 gusa yise “ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya corona virusi”, yashingiye gusa ngo “ku ntera icyorezo kimaze gufata ku isi” no “ku buryo ibindi bihugu bihangana na cyo”. Biteye agahinda kubona Minisitiri w’intebe ashingira gusa ku byo yumva ahandi atitaye kubyo abona iwabo. Ikindi, aho gushingira ku bushobozi bw’igihugu cye akigana uko ngo “ibindi bihugu byagenje” atitaye kuri bwa budasa bw’igihugu cye. Ikibabaje kurushaho ariko ni ukuntu yibagiwe n’ubundi kwigana ibyo bihugu uko birimo bifata n’ingamba ku bizatunga abenegihugu mugihe cy’amage.
- Ingamba z’ibihe by’amage nk’izi zifatwa na Perezida wa Repubulika ntabwo ari Minisiti w’Intebe keretse niba arwaye bakabihisha Abanyarwanda. Nk’uko biteganwa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 108, igika cya gatatu:
“Perezida wa Repubulika atangaza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko”.
Ingamba zo guhangana n’ibihe by’amage bikorwa mu itegeko-teka rya Perezida wa Repubulika nta na rimwe bishobora kuba “Ingamba Nshya” za Minisitiri w’Intebe kandi ngo ingaruka zirebe abanyarwanda bose.
3. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 136 y’Itegeko Nshinga, ingamba zo guhangana n’ibihe by’amage ziteganywa n’itegeko kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Kuba rero byatangajwe na Minisitiri w’Intebe ni uko nta gaciro bifite kandi ntawe ugomba kuzikurikiza kuko zihabanye cyane n’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.
4. Wakwibaza uti: “ese iyi mikorere ya RPF ihishe iki”? Cyangwa ukibaza impanvu bafashe “Ingamba Nshya” aho gutegura itegeko rirengera abazazahazwa n’icyo cyorezo.
Ntekereza ko agatsiko ka RPF kahisemo kunyura inzira y’ubusamo kuko gutangaza mu buryo bwemewe n’amategeko ko gashyize igihugu mu bihe by’amage bigomba gutangirwa ibisobanuro byumvikana no kwerekana ingamba zihamye zo guhangana n’ibyo bihe. Kandi bakagaragaza igice cy’Igihugu icyo cyemezo kireba n’ingaruka zacyo aho guhungeta abanyarwanda bose nta bindi bisobanuro nk’uko babikoze ubu. Iki cyemezo cyerekana ko RPF igamije guhunga inshingano za Leta. Kuko itegeko rigena ibihe by’amage ntiriteganya gusa iminsi amage azamara ahubwo riteganya n’uko abayarimo bazabaho. None Ngirente we afungiranye abanyarwanda mu nzu gusa ntiyitaye uko bazabaho kandi ari inshingano za Leta ya shebuja.
5. Ikindi gituma bahunga itegeko rigena ibihe by’amage ni uko ari ryo riteganya ibihano n’uko bizatangwa mu gihe ritubahirijwe, none mu Rwanda ibihano birimo no gucibwa amafaranga y’umurengera ajya mu mifuka y’abayobozi ngo bikungahaze gusa. Ikindi gihano ni ukurasa abantu ku manywa y’ihangu kandi barabizi ko amategeko ahana ndetse n’Itegeko Nshinga atemera icyo gihano.
Nyamara nk’uko bigaragara muri iyo ngingo twavuze haruguru ya 136,
“kwemeza ibihe by’amage ntibishobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini”.
Muri iyi ngingo kandi Itegeko Nshinga riteganya ko kwemeza ibihe by’amage “bidashobora kubangamira cyangwa guhindura amahame yerekeye n’uburyozwacyaha bw’abayobozi ba Leta iriho”.
Ni ukuvuga ko iyo bitwaje ibyo bihe by’amage bakarasa rubanda bidakuraho ko abo bayobozi bakurikiranwa n’inkiko zikabaryoza ibyaha bakoze bitwikiriye ibyo bihe.
Muri macye iyi mikorere yo gupfunyikira amazi abanyarwanda igamije kubima uburenganzira bemerewe n’amategeko kugirango RPF ibarye utwabo, ibakeneshe, ibice abandi ibicishe inzara kandi nirangiza yishyire imbere mu kwitaka ko izi guhangana n’ibyorezo nk’uko ibindi bihugu byabigenje mbese nk’uko byavuzwe na Ngirinte mu ntangiriro y’iryo tangazo yashyizeho umukono.
UMWANZURO
1) Ibi byemezo n’ingamba bifashwe muri uko guhuzagurika n’ubuswa bwinshi ntidukwiye kwemera ko bigira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda. Ntihagire umuturage ukurikiza izi ngamba nshya za Ngirente kuko zidakurikije amategeko kandi ntizitange n’igisubizo ahubwo zirashora abanyarwanda mu kaga gakomeye cyane kurusha ako Korona virusi yabashoyemo.
2) Perezida wa Repubulika (Paul Kagame) niba atarwaye agomba kujya ahagaragara agatangaza ko izi ngamba nshya za Ngirente azitesheje agaciro kandi zivuyeho.
3) Niba Perezida abona ko ibihe by’amage aringombwa nabicishe mu itegeko teka. Itegeko teka kandi riteganye uko abanyarwanda bazahangana n’ibibazo by’amage aho kubasunikira mu nzu nk’amatungo. Ni ngombwa kandi gukemura ikibazo cy’imishahara y’abavanwe mu mirimo yabo, iy’abikoreraga ku giti cyabo ndetse n’imiryango yabo, uko abari abashomeri bazabaho. N’ibindi bibazo byose bizaterwa n’iyo mibereho mishya.
4) Perezida Paul Kagame niba atirwariye nategeke ko igihano cy’urupfu kigaruwe maze cyandikwe no mu gitabo cy’amategeko ahana aho gukomeza kurasa rubanda ku manywa y’ihangu kandi amategeko yanditse kitabamo.
Me Venant Nkurunziza.
Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.
Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.