1. Mu ijambo rimwe “ibihe by’amage” ni ibihe bidakuriza amategeko asanzwe y’igihugu bitewe n’ikibazo gikomeye igihugu kirimo nk’imvururu, ibyorezo cyangwa ibindi biza bishobora kubangamira imikorere isanzwe y’inzego z’igihugu na Rubanda ariko bitaragera ku rwego rwo kwitwa imidugararo n’intambara. Birumvikana ko hahita hashyirwaho amategeko adasanzwe yo guhangana n’ibyo bihe bidasanzwe. Ibi kandi bikorwa na Perezida wa Repubulika ntabwo abiharira aba ministiri be (ingingo ya 108, 136, 137, 138 y’Itegeko Nshinga mu Kinyarwanda kuko mu zindi ndimi babisemuye nabi).
2. N’ubwo bigaragara koko ko ibihe turimo ku’isi hose ari ibihe by’amage ariko mu Rwanda biragaragara ko Abayobozi bashaka guhunga inshingano Leta yose igomba abenegihugu mu bihe nk’ibi. Kuko Leta iragumya guhata inzira ibirenge ngo ihangane n’ibi bihe igendeye ku “ingamba nshya” zatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuwa 21 Werurwe 2020 nyamara ntizitanga igisubizo kirambye. Kubera ko n’ubwo izo “ngamba nshya” zerekana icyo umuturage asabwa mu guhangana n’ibi bihe bidasanzwe ntabwo zerekana icyo Leta iteganya mu guhangana n’ibi bihe bigoye uwo muturage arimo.
3. Biteye impungenge zikomeye no kwibaza impamvu Perezida Paul Kagame yafashe ijambo muri ibi bihe bikomereye abanyarwanda hafi ya bose, ntagaragaze icyo Leta ayoboye yiteguye gukora ngo abahumurize ababwire igihe n’uburyo bigiye gukorwamo. Ibi babyita kuyobya uburari cyangwa kubeshya abanyarwanda. Niba atababeshya nategure byihuse itegeko rihumuriza abanyarwanda muri ibi bihe by’amage nkuko Itegeko Nshinga ribiteganya (Ingingo ya 136).
4. Yego iryo tegeko rigomba kwerekana ibyo umuturage asabwa mu kwirinda no gufasha Leta mu kumufasha, ariko rikanerekana nyine uruhare rw’iyo Leta kugira ngo umuturage na we akurikize ibyo asabwa nta kidodo cyo kwicwa n’inzara ndetse n’icyorezo aho yigunze n’urubyaro rwe.
5. Niba Leta idashoboye guhangana n’ibi bihe ariko yishora abenegihugu mu kaga karushije iki cyorezo ubukana. Kuko ibigaragara ni uko ingamba zafashwe zisaba abaturage bose b’igihugu kwikingirana mu nzu ariko ntizerekane uko bari bubeho. Ntizerekana abakoreraga Leta uko bari bugumye guhembwa. Ntizerekana uko abikorera bamaze gufunga ibikorwa byabo bari bubashe kubaho n’imiryango yabo. Ariko cyane cyane ntizerekane uko ba “ntahonikora”na rubandigoka bari bubashe kuramuka n’ibibondo byabo.
6. Impanvu ikomeye cyane ituma Leta igomba gutegura itegeko ryerekana uko izahangana n’ibi bihe bitoroshye ni uko bireba ubuzima n’inzego z’igihugu zose: Uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ubworozi, gutwara abantu n’ibintu, ubushakashatsi, ubucuruzi, ubuyobozi n’ubutegetsi bw’igihugu. Ni yo mpamvu Leta igomba rero kwerekana ingamba ifashe mu bijyanye na buri rwego.
Urugero:
- Tukamenya ko uburezi batereye iyo cyangwa ubwoko bw’ingamba bafashe.
- Tukamenya abacuruzi bafunga kugira ngo hadafungirwa gusa abadatanze bituga ukwaha.
- Tukamenya niba nta bashobora gukomeza ubuhinzi batabangamiwe na Dasso mu gihe bafite ubwirinzi kugira ngo abantu batazicwa n’inzara burundu.
- Kugirango tumenye inganda zikomeza n’izihagarara mu tagendeye kuri munyangire, ruswa n’icyenewanyu gusa. N’ibindi.
7. Ikibazo gikomeye ariko n’icy’ubutegetsi bw’igihugu. Ndibaza ukuntu igihugu cyayoborwa iminsi 15, ukwezi cyangwa amezi 6 buri Ministiri yisinyira amatangazo uko abyishakiye nk’uko nduzi bimeze ubu. Dukeneye kumenya niba tudasohoka muri ibi bihe niba Imana ikiturinze maze mukadufata ku ijosi ngo nitwishyure imisoro ndetse n’iy’ubukererwe ndetse n’amande rugeretse. Dukeneye ko mudutangariza mu buryo bwemewe n’amategeko ko amadeni ya Banki ahagaze kugira ngo tutava muri ibi bihe by’amage muteza ibyacu cyamunara. Ariko cyane cyane dukeneye kumenya uko ubutegtsi Nshingategeko, Nyubahirizategeko n’ubucamanza bukomeza gukora muri ibi bihe bigoye. Niba inzego z’ubuyobozi zasheshwe kandi nabyo dukeneye kubimenya.
8. Ikibabaje kandi giteye n’agahinda ni uko Rubadigoka yatangiye guhungabanywa hitwajwe ingamba nshya kandi tuzi ko zivuguruza Itegeko Nshinga. Bitewe n’uko nta bwoko bw’ibihano biteganwa mu “ingamba nshya” zatangajwe na Minisitiri w’intebe ubu Police imaze kwica abantu bagera kuri 4. Dasso imaze gukubita no komeretsa abatagira ingano. Kubera kwiheba, agahinda n’umubabaro udasanzwe hamaze kwiyahura abantu 3, undi umwe aribwa n’ingona yirwanaho. Izi ni ingaruka zo guheza abanyarwanda mu rungabangabo.
9. Ndibutsa ko ubusanzwe ibihe by’amage bidashobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini”. Ndetse ko ibyo bihe “bidashobora kubangamira cyangwa guhindura amahame yerekeye n’uburyozwacyaha bw’abayobozi ba Leta iriho”. Ni ukuvuga ko iyo bitwaje ibyo bihe by’amage bakarasa rubanda bidakuraho ko abo bayobozi bakurikiranwa n’inkiko zikabaryoza ibyaha bakoze bitwikiriye ibyo bihe.
10. Ni yo mpamvu dusaba inzego zibishinzwe guhita zita muri yombi abo bapolisi b’igihugu barashe abamotari 2 bagahita bapfa, bagashyikirizwa ubutabera byihuse.
Inzego z’ubutabera kandi zigakurikirana kandi n’abo Badasso bakubise abantu abandi zikabakomeretsa,
Naho abiyahuye n’abariwe n’ingona Leta igahita yita ku batarapfa ikabavuza ihungabana ikabakagenera n’indishyi naho imiryango y’abapfuye ikagenerwa byihuse indishyi z’akababaro batewe n’izo ngamba nshya zihubukiwe.
Turasaba inzego zibishinzwe gukurikirana ubuzima bw’abari mukaga harimo gufasha guhuza abagize umuryango batatanijwe n’izi ngamba nshya zihubukiwe.
Leta ikwiye gufasha abantu bose bari bari mungendo gusubira mungo. Naho abakozi bakora kure y’imiryango bakoroherezwa gutaha nta nkomyi kuko igihugu cy’u Rwanda kugeza ubu nta ntambara kirimo ituma abantu batatana n’imiryango yabo.
- UMWANZURO:
Niba Leta ya Kagame Paul itsimbaraye ntikurikize amategeko, kandi ikica nkana Itegeko Nshinga turasaba ko Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) n’ Urukiko Rwikirenga bikurikiza amategeko kugirango hatagira umuntu numwe uba hejuru y’amategeko kandi abarenganijwe n’ibi byemezo barenganurwe. Ku birebana n’nzira n’ububasha bwo gukirikirana Perezida wa Repubulika wareba Itegeko Nshinga ingingo za 98 al.1 n’iya 2; 102; 105 al.2 pt.2.
Turasaba abanyarwanda cyane cyane Rubandigoka ko niba Guverinoma ya Paul Kagame yanze kubunva no kubafasha bidaciye mu buhendabana no kubaheza kucyizere kidafite aho gishingiye namba habe no ku “ingamba nshya” za Ngirente iminsi ikaba ibaye 7 yose muri munzu mwicira isazi mumaso ko mudakwiye kubahiriza izo ngamba nshya kuko zidakurikije amategeko kandi ntizitange n’igisubizo ahubwo zikabashora mukaga gakomeye cyane kurusha ako Korona virusi yabashoyemo.
Igikomeye cyingenzi dusaba Abanyarwanda bose ni ugufatana urunana maze bakirwanaho niba Leta ikomeje kutunva akababaro kabo no kubatererana muri ibi bihe.
Uwiteka akomeze kubitaho no kubarinda
Me Venant NKURUNZIZA
Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.
Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.