Umwanditsi w’igitabo cy’umubwiriza yitegereje ibibera mu nsi ni ko guterura agira ati: “Ibyahozeho ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi. Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo dore kiriya ni gishyashya! Burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise” (Umubwiriza 1,9-10). Yagushije ku kuri guhamye. Ibi ntibivuguruje kuba isi igenda ihinduka. Ihora ijya mbere kuko ngo “bucya bucyana ayandi”. Nyamara ihame uyu muhanuzi yagushijeho ritwibutsa ko atari bibi gusubiza amaso inyuma tukareba ibyahise, kuko biba bipfunditse amabango yadufasha kumva iby’ubu. Nk’uko twabikomojemo ubushize, reka dufatanye kureba uburyo, iyo ucukumbuye, usanga kugeza ubu LUNARI na MDR-Parmehutu ari yo mirongo ifatika y’ibitekerezo bya politiki u Rwanda rwagize. Hari uwakwibaza ati ese andi mashyaka yabayeho nyuma nta murongo wa politiki yagiraga? Iki kibazo kirakwiye. Dufatanye tugishakire igisubizo.
Mu gutangira, reka twibukiranye ibibanza:
- Ni byiza kutitiranya umurongo wa politiki n’izina ry’ishyaka. Birashoboka kugira kimwe udafite ikindi. Izina ry’ishyaka rishobora kuba rivuga ko riharanira imibereho myiza y’abaturage, kandi mu bikorwa ritazi n’iyo byerekera. Ushobora no kubona ishyaka riharanira imibereho y’abaturage mu bikorwa, kandi ntiribishyire mu izina.
- Ishyaka rya politiki n’umurongo wa politiki ntibigendana iteka. Hashobora kubaho ishyaka ritagira umurongo wa politiki, kimwe n’uko hashobora kubaho umurongo wa politiki utagira ishyaka riwuhagarariye. Birakwiye rero gusobanura ibintu neza.
I. POLITIKI NI IKI?
Ntiriwe ndondora ibisobanuro byose bitangwa n’abahanga, navuga ko politiki yubakiye ku bintu bibiri by’ingenzi biranga imibereho ya muntu. Mu buzima bwacu, ibyo dukeneye ntibigira ingano (besoins illimités), nyamara ikigega cy’ibisubizo cyo ni gito (ressources limitées). Hatabayeho inzira zo guhuza aya mahurizo yombi, abantu twabaho nk’inyamaswa, inini ikajya imira into. Mu kubyirinda, abantu bashaka inzira zo kumvikana ku mahame abagenga ngo basaranganye kugirango buri wese ashobore kubaho mu mahoro no mu munezero. Ngiyo politiki. Ni ibikorwa byose bihuza abantu bagamije kubaka imiyoboro ikemura ririya hurizo ry’ibyo bafite (ressources) n’ibyo bakeneye (besoins). Ni yo mpamvu ahari abantu babiri, burya politiki iba yatangiye. Kuba mu rugo umugabo yasa inkwi, umwana akavoma, umugore agateka, iyo na yo ni politiki mu rwego ruciriritse. Iyo imiryango myinshi yishyize hamwe igamije gushakira igisubizo ririya hurizo tumaze kuvuga, irema icyo abagereki bitaga “Polis” cyangwa “Cité”, ari nako ibihugu byavutse. Ibikorwa byose bijyanye no gufasha “Polis” kubaho mu mudendezo ushingiye ahanini ku gusaranganya neza ibyiza by’igihugu, nibyo byitwa politiki.
Ku rwego rw’amashyaka n’ibihugu, kubaka iyo “miyoboro ifatika” ihuza abantu benshi hagamijwe kubafasha kubana mu mahoro arambye ntibyizana kandi ntibyahawe bose : bisaba abantu babifitiye impano(charisme), ugutinyuka, ubushake, ubwitange, ubushobozi n’umuhate : abo nibo bitwa Abanyapolitiki. Ni na yo mpamvu atari ubonetse wese ukora politiki. Kuko ni wo mwuga ugoye kurusha iyindi.
Kimwe mu bibazo bikomereye u Rwanda muri iki gihe wacyumvira aha. Buri wese yihinduye umunyapolitiki. Ngo nyumbakumi yumvise ko Kadafi yishwe, ariyamirira ati: “abanyapolitiki turashize!”. Muri “opposition” nyarwanda na ho ushishoje ntiwabura bene abo , bigira abanyapolitiki kandi ntacyo biyumvira. Umuntu yabigereranya n’ubuhanzi. Kuririmba muri korali ni ibya benshi, naho kuba umunyamuziki n’umuhanzi w’indirimbo ni ibya bake babifitiye impano. Na politiki ni uko. Ikorwa n’abayifitiye impano, bafite umurongo w’ibitekerezo barwanira. Iyo bitabaye ibyo, ihinduka amacambwa. Amacambwa ni amazi y’ibirohwa aba ku nkengero z’umugezi. Ubundi imbwa zitinya amazi maremare, ariko kuko ayo yo aba ari ku ruhande kandi ari hagufi, na zo zirahajya zikidumbaguza, zikivovota, zigataha zumva zivuye koga mu mugezi. Ni yo mpamvu bayita amacambwa. Umugani ugana akariho.
II.UMURONGO WA POLITIKI BISOBANURA IKI?
Umurongo wa politiki ni ibitekerezo, umushinga (projet de socitété), n’ibikorwa bigamije kubaka sosiyete no kuyiha igihagararo iki n’iki. Ufite umurongo wa politiki aba yumva igihugu hari uburyo cyayoborwamo maze abagituye bakarushaho gusangira mu mutuzo ibyiza bigikomokaho. Umurongo wa politiki urangwa n’ingingo enye:
1.Kugira ibitekerezo
Aha hari uwakwiyamirira ati ese ubundi habaho abantu batagira ibitekerezo? Muri politiki birashoboka. Urugero: uwavuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwa FPR akoresheje intambara, kandi mu mushinga we wa politiki ntitubonemo gushaka ibikoresho n’abarwanyi, yaba nta bitekerezo afite. Tutagiye kure, hari benshi ubu baharanira ngo guhirika ubutegetsi bwa FPR. Wababaza icyo bazabusimbuza, ugatungurwa n’uko icyo kibazo ari ubwa mbere kibanyuze mu bwonko. Kurwanira guhindura ubutegetsi udafite icyo ubusimbuza gifatika (projet de société alternative) ni ukutagira ibitekerezo. Byaragaragaye kenshi aho abantu barwanya ubutegetsi ndetse bakabukuraho, nyuma bakayoberwa icyo babusimbuza, ugasanga ntaho bavuye ntaho bagiye.
Muri politiki, kugira ibitekerezo, bivuga kugira ibihamye, bihera ku ntangiro bikagusha ku iherezo, bikareba impande zose z’ikibazo. Iyo bigarukiye mu cyeregati, cyangwa bigafata igice cy’ikibazo, tuvuga ko nta byo. Hari igihe bidogera ugasanga kuyoborwa n’abatagira ibitekerezo birutwa no gutegekwa n’abafite ibitekerezo ugaya. Muri Libiya Kadafi ngo yari umunyagitugu. Nyamara ubu baramwifuza, atari uko bakunze igitugu cye, ahubwo kuko yasimbuwe n’abatagira ibitekerezo n’umurongo bya politiki. Za Iraki ni uko n’ahandi henshi. Amateka aratuburira. Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!
2.Kugeza ibitekerezo ku baturage
Muri politiki, ibitekerezo by’ishyaka iyo bitazwi n’abaturage, ngo babyibonemo cyangwa se babinenge (kubinenga ni gihamya y’uko babizi), biba bitabaho. Dukore umwitozo muto. Ese hari uzi gutandukanya umurongo wa PSD n’uwa PDC cyangwa PDI? Ese ni abanyarwanda bangahe bazi icyo rimwe muri yo ryazana kitaturuka ku bandi? Muri politiki, umurongo w’ishyaka iyo utazwi n’abaturage uba ntawo.
3.Umurongo wa politiki ugira abawurwanya
Iki ni ngenzi. Kugira abawurwanya bifite agaciro kayingayinga ako kugira abawushyigikiye. Twabonye ko politiki ibereyeho gucunga amakimbirane ari muri kamere muntu. Ni yo mpamvu muri politiki iyo uvuze ngo ndashaka iki, biba bisobanuye ko hari ikindi wanze. Iyo ufite umurongo wa politiki, uba uvuga uti twe tubona igihugu cyayoborwa gitya. Mu buryo buziguye (indirectement), uba uvuze ngo twanze ko kiyoborwa kuriya. Abashyigikiye uwo murongo wundi barakwamagana. Burya rero guhangana biri muri kamere ya demokarasi. Gusa ni uguhanganisha imishinga n’ibitekerezo (Débat-tre). Aha wahahera wumva bimwe nakomojeho ko habaho amashyaka atagira umurongo wa politiki. Muratinye ishyaka ritagira urirwanya. Ese ye, waba warigeze wumva umuntu urwanya ibitekerezo bya PSD, PDC, PDI…Impamvu iroroshye. Wabinenga utabizi? Ese wabimenya wenda bitanabaho? Muri politiki abantu bahanganisha ibitekerezo. Bimwe mu biranga utabifite ni ukutagira abamunenga no gutinya kujya ahabona ngo ajye impaka n’abandi.
4.Ibitekerezo bidapfa
Umurongo wa politiki ni ibitekerezo bikomeza kubaho n’ababitangije batakiri ho. Reka ntange urugero.
Iyo uvuze LUNARI na PARMEHUTU, utungurwa n’uko abato babyiruka bazi kuyatandukanya kurusha uko basobanukiwe n’amashyaka y’ubu. Ibitekerezo byayo byabaye uruhererekane kandi byambukiranyije ibisekuru (générations). Ibya UNAR biracyariho muri FPR nyuma y’imyaka 50. Ibya PARMEHUTU na byo ntaho byagiye.
III. UMURONGO WA POLITIKI WA LUNARI n’uwa PARMEHUTU
Icyo amashyaka ya politiki abereyeho, ni uguhuriza hamwe ababyumva kimwe. Hari ikintu rero gitangaza. Hafi ya hose muri politiki, hakunze kubaho imirongo ibiri mikuru ihanganye mu mashyaka anyuranye: Muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika hari Democrates na Republicains. Mu Burayi hakaba Gauche na Droite. Mu bihugu by’abayisilamu hakaba Partis Religieux na Partis Laïcs. N’iyo habayeho andi mashyaka, bayareba bahereye kuri ibyo bice byombi, ukumva ngo Centre-Gauche cyangwa Extrème-Droite.
Mu by’ukuri, kuri buri ngingo ireba sosiyete, haba hari ibyifuzo n’ibitekerezo binyuranye. Gusa, muri politiki buri wese akenera gufatanya n’abandi ngo bahuze ingufu. Iyo kamere ya politiki ituma bya bitekerezo bitatanye bigenda byiyegeranya, hagasigara imirongo migari ibiri ihanganye. Muri politiki babyita “convergence à la médiane”. No mu Rwanda ni uko.
Mu ntangiro, havutse amashyaka anyuranye, nyamara byaje kurangira yibumbiye mu bice bibiri. Umurongo wa Repubulika ishingiye kuri demokarasi urangajwe imbere na MDR-Parmehutu, hakaba n’umurongo w’Ubwami bushingiye ku bisekuru, amoko n’imiryango, ushyigikiwe na UNAR (si yo yawutangije, yavutse isanga umaze ibinyejana, iwugira uwayo mu ruhando rw’amashyaka).
Ishyaka MDR
Perezida Dominiko MBONYUMUTWA
Kenshi dukunze kuryita MDR-PARMEHUTU. Ryashinzwe tariki 9 ukwakira 1959 ryitwa PARMEHUTU (Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu), riyobowe na grégoire Kayibanda. Inama rusange yabereye i Gitarama taliki ya 28 Gicurasi 1960, yarihinduriye izina ryitwa M.D.R (Mouvement Démocratique Républicain). Nyamara kuko izina rya mbere ryari ryaramaze gufata, ntiryazimiye, ahubwo abantu mu mvugo bahise barihuza n’irishya baranabicurika bibyara MDR-PARMEHUTU. Nyamara izina “officiel” guhera muri 1960 ni MDR.
Ishyaka UNAR
Umwami Kigeli V NDAHINDURWA
Ryavutse taliki ya 3 Nzeri 1959, ryitwa L’Union Nationale Rwandaise, riyobowe na François RUKEBA.
Reka noneho turebe igitandukanya Ubwami na Repubulika ishingiye kuri demokarasi, biradufasha kumva aho UNAR na MDR-Parmehutu zari zitaniye. Iyi mirongo ibiri ya politiki wayirebera ku bintu byinshi ariko turafatamo bitatu by’ingenzi biranga amashyaka muri rusange:
(1)Icyo rigamije;
(2)Abo ryubakiyeho
(3)Icyerekezo cya sosiyete riharanira.
Repubulika ishingiye kuri demokarasi:Umurongo wa MDR-Parmehutu | Ubwami:Umurongo wa UNAR | |
Icyo rigamije. | Kurwanira ishyaka ibitekerezo. | Kurwanira ishyaka ibitekerezo. |
Abo ryubakiyeho. | Ishyaka ryubakiye ku mbaraga za rubanda rugufi (parti populaire). | Ishyaka ryubakiye kuri bake bifite (parti d’élite). |
Icyerekezo cya sosiyete riharanira. | Ubutegetsi butangwa. | Ubutegetsi butunzwe. |
Ubutegetsi bufunguriye bose. | Ubutegetsi bufite ba nyirabwo. | |
Isaranganwa ry’ibyiza by’igihugu ryubakiye ku nzego n’amategeko. | Ukwikubira ibyiza by’igihugu kubakiye kuri “kamere” n’umurage. |
(1)Ku ngingo ya mbere, UNAR na MDR byari mahwi.
Bombi bwarwaniraga ishyaka ibitekerezo byabo. Ntibaharaniraga mbere na mbere imyanya mu butegetsi. Urwanira ishyaka ibitekerezo aba abikomeyeho, ku buryo unamubwiye ngo umuhe ubutegetsi ariko abizibukire, cyangwa se ubumuhe mu nzira zibonetse zose, atagukundira. Aha PARMEHUTU na UNAR zari zihahuriye. Buri shyaka ryari rifite umurongo wa politiki riharanira kandi ridakozwa ibyo kuwutatira. Iyo MDR-Parmehutu iza kuba iharanira imyanya mu butegetsi, byari korohera Umwami kuyitamika iyo myanya ubundi bakaruca bakarumira cyangwa bagacikamo ibice. Si ko byagenze.
UNAR na yo iyo iza kuba iharanira ubutegetsi, yari kujya mu matora, cyane ko, nk’uko Musenyeri Alexis Kagame abivuga mu gitabo cye1, yari kwegukana amajwi atari make. Si ko byagenze rero. Ahubwo UNAR yahisemo kubitera umugongo (boycot)inashishikariza abayoboke bayo kutitabira amatora kuko yumvaga bihabanye n’umurongo wayo wa politiki.
Igikomeye ariko ni ukumva icyateraga aya mashyaka yombi kwitwara gutya.
PARMEHUTU ntiyaharaniraga ubutegetsi. Yari izi ko umunsi rubanda bumvise umurongo wayo wa politiki, bakawibonamo, bazabuyiha ku mudendezo, kuko ari bo ba nyirabwo.
LUNARI ntiyaharaniraga ubutegetsi kuko yari izi ko ari ubwayo, ko gutegeka biri muri kamere yayo. Ntawe uharanira ibiri ibye. Ibi biratugeza ku ngingo ya kabiri n’iya gatatu (abo ishyaka ryubakiyeho n’ishingiro ry’ubutegetsi).
(2)Ingingo ya kabiri ireberwaho amashyaka ni abo yubakiyeho.
MDR-Parmehutu yari ishyaka ryubakiye ku baturage baciye bugufi (parti populaire). Kuko rero abo ari bo bari benshi mu gihugu, ni ho havuye kwitwa ishyaka rya rubanda nyamwinshi. Yatangijwe n’abantu baciye bugufi, badasanzwe mu butegetsi, bityo rubanda rukabibonamo, kuko babaga basangiye “ukwigizwayo “.
UNAR yo yarimo abatware n’abandi basanzwe mu butegetsi bwa cyami. Bari bafite amaboko yandi atari abaturage bato: icyubahiro, igitinyiro, intwaro, ubukungu, ubuhake n’amateka. Ubutegetsi bari babusanganywe kandi bizeye kubugumana, kuko ingengabitekerezo ya cyami yigishaga ko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye kuyoboka. Ko igihugu kidashobora kubaho kidafite umwami. Aha hatwumvisha impamvu UNAR yateye umugongo iby’amatora. Hari uwihuta akavuga ko UNAR yanze amatora kuko yanze kuyoborana cyangwa kuyoborwa n’Abahutu. Ni byo kandi si byo. Harimo akagobeko (c’est subtil). Ibaze nawe umaze imyaka 400 bakumvisha ko wavukiye gutegeka naho ba kanaka bakaba baravukiye kuyoboka, bwacya ngo jya gupiganirwa na bo ubutegetsi! Ari wowe se wapfa kubyumva? UNAR yumvaga ari ugucurika ibintu.
Iyi ngingo y’abo amashyaka yubakiyeho yanadufasha kumva icyo benshi bibeshyaho ngo amashyaka UNAR na MDR-Parmehutu yavanguraga amoko. Si byo.
Ikiri ukuri ni uko muri UNAR hari higanjemo abatutsi, naho muri MDR-Parmehutu hakiganzamo Abahutu(rubanda rugufi). Nyamara ibi ntibyaturutse ku bushake bwo kuvangura. Byarikoze. MDR-Parmehutu yari ishyaka riharanira rubanda rugufi, kandi muri rwo abenshi bakaba abahutu. Nyamara ntiyangaga Abatutsi. Ubishidikanya azabaze impamvu Paul Kagame na Bernard Makuza ari ababyara. UNAR yari ishyaka ry’abari mu butegetsi bwa cyami kandi abenshi bakaba abatutsi, ariko yarimo n’abahutu. Ubishidikanya azabaze ba Rukeba, Michel Rwagasana n’abandi. Uyu Rwagasana yari umuvandimwe wa Gerigori Kayibanda kwa se wabo.
(3)Ingingo ya gatatu aya mashyaka atandukaniyeho ni icyerekezo cya sosiyete.
Nk’uko twabikomojeho, MDR-Parmehutu yaharaniraga Repubulika ishingiye kuri demokarasi. Iki cyerekezo cya sosiyete kirangwa n’uko ubutegetsi butangwa. Utegeka akaba azi ko ubutegetsi atari ubwe, ko yabuhawe, kuko ari ubw’abaturage, kandi ko bashobora kubumwaka bakabuha undi. Ubu butegetsi rero buba bufunguriye bose.
Ku rundi ruhande, UNAR yari igizwe n’abasanganwe ubutegetsi kandi bazi ko ari cyo bavukiye (gutegeka). Iyi myumvire tuyisanga n’ahandi ku isi. Utegeka akaba azi ko ubutegetsi abutunze. Ashobora kuba yarabuvukanye (umwami), yaraburazwe (igikomangoma), cyangwa yarabufashe ku ngufu (umusirikari). Ni yo mpamvu buba bugomba kugarukira ku babutunze. Kuri ba nyirabwo. Undi se yavuga ko abushaka nka nde? Aha haratwumvisha nyine impamvu UNAR yirinze kujya mu mahiganwa y’amatora . Abari bayigize bari barabyirutse bazi ko ubutegetsi ari ingarigari yabo. Byari bigoye kubumvisha ko bajya kubupiganirwa. Kandi nta wabarenganya,koko se hari upiganirwa ibiri ibye? Icyo batamenye ni uko ibihe byari byarahindutse!
Imirongo ya politiki ya MDR na UNAR yaranyuranyaga na none ku cyashingirwaho mu kugira uruhare ku byiza by’igihugu.
Umurongo wa MDR washakaga isaranganywa rishingiye ku buringanire bw’abenegihugu bose(égalité) no ku rwego rwa buri wese(mérite). Mbese hakabaho amategeko agena icyo buri wese afitiye uburenganzira. Iri ni ryo shingiro rya Repubulika na demokarasi.
Ku rundi ruhande, umurongo w’ubwami UNAR yarwaniraga, uvuga ko uburenganzira bukwiye gushingira ku cyo abawushyigikiye baba bita “kamere”(statu quo). Ni ukuvuga ngo ibintu tubirekere uko biri , ni ko Imana yabishatse. Yashatse ko bamwe bavuka ari abatware, abandi bakaba abagaragu. Biri muri kamere. Kubihindagura bikaba ugucurika ibintu. Abatware nibakomeze bayobore kandi bayobokwe kuko ni cyo bavukiye. Abandi nibakomeze bayoboke kandi bahakwe kuko ni cyo bavukiye, bizahore bityo imitaga itazima izuba.
IV. N’UBU RUKIGERETSE.
Iyi mirongo ibiri ya politiki iracyageretse kugeza magingo aya mu Rwanda.
1.Kuba FPR ari UNAR NSHYA byo si umugani.
Mwibuke ko mu ntangiro zayo yitwaga RANU, ni ukuvuga UNAR mu mpine y’icyongereza. Gusa rero uko gusa no gusabirana ntibyagarukiye mu mazina gusa. Witegereje ibikorwa usanga ari wa murongo wa UNAR ukomeje….
Edmond Munyangaju
BIRACYAZA…
Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source. Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.
Pingback: Politiki: Mu Rwanda hariho imirongo ibiri ya Politiki, uwa Lunari n’uwa Parmehutu (Igice cya gatatu) – Gahunde