Tag Archives: MDR PARMEHUTU

Politiki: Mu Rwanda hariho imirongo ibiri ya Politiki, uwa Lunari n’uwa Parmehutu (Igice cya gatatu)

Mu isesengura ry’ubushize twabonye uburyo kamere ya politiki ituma hafi ya hose mu bihugu haba imirongo ya politiki ibiri y’ingenzi ihanganye. Ibi biterwa n’uko abantu bashaka guhuza imbaraga, buri wese akiyunga n’abo begeranye mu bitekerezo. Kugira ngo na none abantu bishyire hamwe, bisaba ko buri wese agira icyo yigomwa. Ibyo rero bituma imyumvire yari itatanye mu ntangiriro, igenda yegerana, ikaza kwibumbira mu mirongo ibiri minini. Hari impamvu ikomeye rero ituma haba imirongo ibiri, ntihabe itatu cyangwa ine. Ni impamvu ishingiye ku mibare.Iyo abantu biyegeranya ngo baronke ingufu, buri tsinda riba riharanira kuba irya mbere. Ayo mahirwe yo kuba imbere agenda yiyongera uko amatsinda aba make, akagenda ayoyoka uko amatsinda aba menshi. Dufate urugero rw’igihugu kirimo ibyerekezo bine bya politiki: A, B, C, D. Kuko bose baba ari cyo bagendereye, buri murongo wa politiki waba ufite amahirwe angana na 25% yo gutsimbura abandi ukajya imbere. Nyamara hagize babiri muri bo bihuza, hasigara amatsinda atatu, ya mahirwe yo kuba uwa mbere akazamuka akagera kuri 33%. Hagize abandi babiri bihuza, ya mahirwe agera kuri 50%. Aha rero ni ho hari ipfundo rituma henshi haba imirongo ibiri ya politiki.

Ujya muri politiki ntabwo aba afite gusa umugambi wo kugera ku butegetsi. Aba anifuza kuburambaho igihe kinini gishoboka. Aha rero ni ho demokarasi itandukanira n’izindi nzira. Abanyagitugu bafata ubutegetsi bakanaburambaho ku ruhembe rw’umuheto. Mu bya cyami ho bubaka ingengabitekerezo ko ngo nta wundi wayobora usibye abavukanye ubwo butore. Muri demokarasi ni ibindi. Utinda ku butegetsi igihe cyose ba nyirabwo (abaturage) bakibugutije. Ndetse n’iyo rubanda yaba igukunze cyane bakugenera umubare wa “Manda” udashobora kurenza.

Muri demokarasi rero, igipimo cy’amajwi gitanga icyo cyizere ni 50% n’imisago. Iyo ufite muri za 40%, ushobora gutegeka kuko uba warushije abandi. Amajwi asigaye n’ubwo aba ari menshi (60%) ariko aba atatanye. Nyamara rero ntiwabyizera, kuko bashoboye kwishyira hamwe, bahita bagira 60% bakaguhigika. Ni yo mpamvu iri rushanwa ry’ubutegetsi muri demokarasi riganisha kuri 50%, kuko buri wese aba azi ko narenzaho na 0,1% azatengamara, kuko abasigaye bose, n’aho bakwiyunga batamutsimbura. Ubu bushake bwo kwegera 50% rero butuma abantu bagenda biyegeranya bikarangira bibumbiye mu bice bibiri bihanganye. Amashyaka asigaye na yo yireba ahereye kuri iyo mirongo yombi, hakaba abo byitwa ko bayikuririza, abandi bakavugwa ko bayoroshya. Ni ho haturuka ibyo twumva ngo Centre-Gauche (koroshya) cyangwa ngo Extrême-Droite (gukabya).

N’iwacu mu Rwanda ni uko byagenze. Ibitekerezo bya politiki byagiye byiyegeranya kugera hasigaye ya mirongo ibiri gusa: uwa repubulika ishingiye kuri demokarasi (wabimburiwe na MDR-PARMEHUTU) n’uwa gihake ishingiye ku murage n’amateka (wabimburiwe na UNAR). N’ubu rukigeretse. Amashyaka yacu wayarebera muri iyi mirongo yombi. Gusa na none, birashoboka ko hagira ayitarura ho gato, amwe akayikabiriza (Extrême), andi akayoroshya (Centre). Ariko murabona nyine ko na yo ari ya mirongo yombi aba yubakiyeho.

I. UKO IYO MIRONGO YOMBI IHAGAZE MURI IKI GIHE CYACU.

1. Umurongo wa UNAR.

Kuba FPR ari UNAR y’ubu byo si umugani. Mwibuke ko mu ntangiro zayo yitwaga RANU, ni ukuvuga UNAR mu mpine y’icyongereza. Gusa rero uko gusa no gusabirana ntibyagarukiye mu mazina gusa. Witegereje ibikorwa, usanga ari wa murongo wa UNAR ukomeje. FPR kimwe na UNAR irwanira ishyaka ibitekerezo.

 Icya mbere FPR yashakaga si imyanya mu butegetsi.

Iyo FPR iza kuba igenzwa n’imyanya, i Arusha bari bayihaye irenze iyo yari ikwiye, yari gutuza. Gusa ibi byari bihabanye n’umurongo wayo wa politiki wo kumva ko ubutegetsi bufite ba nyirabwo: Indobanure zo muri FPR. Ni yo mpamvu FPR yakomeje intambara kugeza ibufashe bwose. Yanze gutatira wa murongo w’uko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye guhakwa.Iyo Kagame avuze ngo “twatakaje imyaka 30” ni ho aba yerekeza. Ni ukuvuga ngo Repubulika ya mbere n’iya kabiri zabaye icyuho, kuko ubutegetsi bwari mu maboko y’abatabugenewe.

Muzumve amadisikuru y’ubu: u Rwanda rwabayeho kugeza 1959, hacamo icyuho cya jenoside yamaze imyaka 30 (Repubulika ya mbere n’iya kabiri), rwongera kubaho FPR ifashe ubutegetsi. Igisekeje ni uko ibi Kagame abivugira kuri Stade Amahoro atubatse, akabivuga aturutse mu Rugwiro atubatse, ari butahe mu Kiyovu atubatse n’ibindi. Ibyakozwe byose kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri bisa n’ibitabaho kuko nyine byakozwe n’abatagenewe kugira ubutegetsi. Kuri FPR, mu Rwanda ubutegetsi bufite ba nyirabwo. Si ubutegetsi butangwa, ni ubutegetsi butunzwe. Ni yo mpamvu yanze kubusangira n’abandi. Ibyo ntibivuguruzanya no kuba nyuma yo kubufata igenda ibukeberaho abo ishatse n’igihe ishakiye. Na ba Rwarakabije yarabakebeye. Gusa ibakebera izi, na bo bazi, ko ari ubwayo, bakagomba kwitwararika no kuyoboka. Ingaruka y’iyi myumvire ni uko ushaka kugira ijambo mu gihugu cye agomba kubanza GUHAKWA ngo arihabwe, kuko rifite ba nyiraryo. Ngako akagobeko ko “kwihesha agaciro”. Iyo wumvise uku kuri, uba ubaye umuntu. N’iyo wari ufite “mandant d’arrêt” ukurikiranweno jenoside nka Rwigema Pierre Céléstin, bayigukuriraho, ugataha, babona uyoboka neza bakakugabira akanya. Naho iyo ugize uti nanjye ndi umwenegihugu ugashaka kwiha ijambo, FPR ikubika hamwe na ba Victoire, Mushayidi na Ntaganda, iyo ugize amahirwe ntigukurikize ba Rwisereka.

Aha kabiri FPR ibera umushibuka wa UNAR ni ku bo yubakiyeho.

N’ubwo ishuka abantu ngo abaturage bayikunda kurusha uko bikunda, n’umwana icyo nticyamufata. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo ujye kubabyutsa saa cyenda z’ijoro n’imbunda ugira ngo ubatoreshe ku ngufu indorerezi zitarahasesekara. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo ubavune ibikumwe ubatoresha ku ngufu, uwo badashaka. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo amajwi yabo uyate mu misarani. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo nyuma y’imyaka 19 intambara irangiye, ube ukibacungisha imbunda kugera muri nyumbakumi (positions z’abasirikari hose, lokodifensi, inkeregutabara n’ibindi). FPR yubakiye by’ukuri ku ndobanure nke. Abandi ni ugukurikira.Torture-FPR

Ikindi kirimo kwigaragaza cyane muri iyi minsi ni“ukwikubira” ibyiza by’igihugu. FPR ikomereje aho UNAR yari igereje. Kera inka zari iz’umwami none zagiye muri Girinka(FPR). Ntiwayigurisha udahawe umuriro (uruhusa). Ubutaka ntibukiri ubw’abaturage ngo bwabaye ubwa leta (FPR). Ibishanga ni uko.Uhinze ibidategetswe waba uhungabanyije umudendezo wa leta (FPR). Usaruye ikigori mu byo bagutegetse huginga ukagaburira abana, ngo uba ukomye gahunda za leta (FPR) mu nkokora. Gutwara taxi byeguriwe abifite (FPR). Ntibitangaje kuba FPR iri mu mashyaka akize ku isi. Kera igihugu cyose cyari icy’umwami, none ubu cyose cyahindutse icya FPR. Icyo dusigaranye umwami mushya atarafata ni abagore. Ubanza na bwo biterwa no gutinya kwirahuriraho amakara kuko n’ababo babananiye. Umunsi umwe tuzakanguka dusange hatowe itegeko ko abagore bari abacu bahindutse aba leta (FPR) !

Ivangura riragenda rikagera hose. Mu bintu byose usangamo gahunda ebyiri: ireba rubanda rwa giseseka, n’ireba indobanure zo mu butegetsi. Ngo abana ba rubanda nibajye biga mu zuba ryo mu mpashyi, nyamara ab’indobanure za FPR biga Green Hills baruhuka Nyakanga na Kanama. Ngo abana ba rubanda nibige ku ngufu mu cyongereza (n’abigisha ntacyo bazi), nyamara muri Green Hills hari ishami ryiga kandi ryigisha mu gifaransa… Ngo Bourses zivuyeho ku bana ba rubanda, nyamara ab’indobanure bararihirwa ibya mirenge mu mahanga… Ni byinshi byerekana ko FPR na yo ifata abanyarwanda mu byiciro. Hakaba abavukanye uburenganzira n’abagomba kubusaba bagategereza kubuhabwa; hakaba abavukanye impagarike n’abavukanye inenge ngo yitwa ingengabitekerezo…ngayo nguko.

 2. Umurongo wa MDR-PARMEHUTU.

Umuromgo wa politiki wabimburiwe na MDR-PARMEHUTU na wo ntiwazimye : Ubutegetsi ntawe ubuvukana butangwa na rubanda, ikabuha umwegihugu yishakiye hadashingiwe ku mavuko no ku bukire. Abenegihugu bose barareshya, nta wavukiye guhaka, ngo undi avukire guhakwa .

inama

Mu matora ya Kamarampaka yabaye le 25/9/1961 : Rubanda yasezereye Karinga n’izayo ihitamo ubutegetsi bwa Repubulika ishingiye kuri Demokarasi.

Uyu murongo wa Parmehutu ntaho wagiye. Ubizi kuturusha ni UNAR/FPR bamye bahanganye. Mu mikorere yayo, FPR ihora yikanga umurongo wa politiki wa Parmehutu ikawuhoza mu ngororero (target). Ingororero cyari igiti bashingagaho intobo bitoza kumasha. Gufora umuheto rero babyitaga kugorora. Aha ni ho haturuka ijambo ingororero. FPR na yo rero ihoza MDR-PARMEHUTU mu ngororero. Mwumvise mu minsi ishize abacurabwenge bayo bateza ubwega ko bamaze kuvumbura bidasubirwaho ishyaka ricumbikiye PARMEHUTU y’ubu. Uku ni ko umucurabwenge wayo Tom Ndahiro abisobanura (mwihangane nimubona hari aho bitumvikana si amakosa yanjye. Imyandikire n’ubuhanga bwa Tom murabizi. Gusa nahisemo kubyandukurana n’amakosa yabyo ngo nubahe ibitekerezo by’undi harimo n’uburenganzira bwe bwo kwibeshya):

 “Amateka ariyanditse Bucyana Maritini abonye umusimbura. Uwo si undi ni Thomas Nahimana washinze ishyaka rye “Ishyaka/Parti Ishema—IshemaParty.” Ab’ingezi muri iryo shyaka ni aba: Padiri Thomas Nahimana, Mme Nadine Claire Kasinge, Bwana Jean Baptiste Kabanda, Dr. Deogratias Basesayabo, Bwana Chaste Gahunde, Dr, Joseph Nkusi, Bwana Venant Nkurunziza na Bwana Ernest NSENGA… Muri iryo tangazo biyerekana ko baharanira amahoro. Ariko imvugo ikoreshwa ikomoka mu ijambo ryavuzwe na Geregori Kayibanda ku itariki ya 10 Mata 1994. (Soma Kangura N0 40-Gashyantare 1993). Ibyanditse mu itangazo ry’ishyaka rya Padiri, usanga igitekerezo ari icya CDR n’abambari bayo. Ku rupapuro rwa mbere KANGURA N0 51 handitse ngo: “ABATUTSI BAKWIYE KURYOZWA IBY’INTAMBARA” ku urwa nyuma hari ifoto ya Bucyana Martini wari perezida wa CDR munsi y’ifoto ye handitse ngo: “ISHYAKA RYACU NIRYO RITEZWEHO GUKIZA RUBANDA, NIRYO RISHYAMIRANYE N’ARI KU BUTEGETSI. Icyo kinyamakuru ni icyo mu Ukwakira 1993. Mu itangazo rya Padiri Nahimana n’abo ayobora, ntibagaragaza Ku urupapuro rwa 3 rw’icyo kinyamakuru Kangura, hari inyandiko ifite umutwe: “KWITWA UMUPARMEHUTU SI IGISEBO NI ISHEMA”. Iryo zina ISHEMA rishyizwe ahagaragara kuli 28 Mutarama 2013 rifite icyo riganishaho. PARMEHUTU yakoreye kudeta i Gitarama kuli 28 Mutarama 1961. Ishema ryayo rivukiye i Paris, France nyuma y’imyaka 52. Ni amateka reka dutegereze”.

(http://umuvugizi.wordpress.com/2013/01/29/hutu-power-mu-birindiro-i-paris/#more-1809)

Kubera amakosa menshi n’akajagari k’ibitekerezo, ntibyoroshye guhandura ubutumwa burimo. Reka ariko ngerageze n’ubwo ari nko guhinga umushike.

Muri make uyu mucurabwenge wa FPR akaba n’umwiru mukuru kwa Kagame (umujyanama) aragira ati:

  1.  Amateka arongeye yisubiyemo. Ishema rya Parmehutu rivukiye i Paris.
  2.  Ishyaka Ishema ryavutse taliki ya 28 Mutarama, itariki yibukwaho Kongere y’i Gitarama ubwo MDR-PARMEHUTU yahirikaga ingoma ya Cyami igakoma imbarutso y’ugutsindwa kwa LUNARI.
  3.  Ishyaka Ishema riri mu murongo wa PARMEHUTU ya Grégoire Kayibanda. N’ubwo rigaragaza ko riharanira amahoro, imvugo yabo ikomoka kuri Grégoire Kayibanda.
  4.  Abashinze iri shyaka nta bwoba batewe no kwitwa Abaparmehutu (kuri bo si igisebo ahubwo ni ISHEMA).
  5.  Aya ni amateka abanyarwanda bakwiye gukurikiranira hafi.

Ubundi iyi nkundura yaherukaga gukariha muri 2003 ubwo FPR yari yanzikiye gusesa MDR. Nyuma byabaye nk’ibituje. Ubanza FPR yarumvaga PARMEHUTU yarapfuye buhambe. Ubu ariko itangiye kumva ko itanogonotse. None Tom ati “Ishema rya Parmehutu rivukiye i Paris”. Usibye no guteza ubwega ngo PARMEHUTU yazukiye mu Ishema, FPR izi ko umurongo wa politiki udapfa. Kuba kuva MDR yaseswa muri 2003 nta shyaka ryari rihagarariye umurongo wayo wa politiki, ntibivuze ko ibitekerezo wubakiyeho byari byarapfuye. Ibitekerezo ntibipfa, hapfa ba nyirabyo. Ndacyafite amatsiko yo kumenya uko abayobozi b’Ishyaka Ishema bakiriye iri sesengura rya FPR. Biramutse ari byo, politiki y’u Rwanda yaba iteye indi ntambwe. Ibintu byaba bibaye nk’ibindi umugani w’abiru. Ibi ndetse biduhaye akanya ko gusesengura isano iri hagati y’iriya mirongo ibiri yaranze politiki y’u Rwanda n’amashyaka agenda avuka ayishamikiyeho.

 II. IBISA BIDASABIRANA N’IBISABIRANA BIDASA.

1. UNAR NA FPR

Mu isesengura rishize twagarutse ku ngingo yo kutitiranya izina ry’ishyaka n’umurongo waryo wa politiki. Koko rero ntibihagije kubona izina ngo wemeze ko ishyaka iri n’iri rifite umurongo runaka. Ahubwo ushingira ku bitekerezo bya politiki rishyize imbere. Bifasha umuntu kumenya ibisa by’ukuri. Twabonye uburyo FPR ari UNAR y’ubu. Ibi byo biroshye kuko FPR yatangiye yitwa RANU (UNAR mu cyongereza). Nyamara rero hari aho bidahuza. N’ubwo biharanira umurongo umwe wa politiki, hari aho bitandukaniye. Iyo UNAR yemezaga ko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye gutegekwa, yabikoraga nta buryarya. Ni ho imyumvire yari igeze. Usibye n’abatware bari mu butegetsi, hari na benshi muri rubanda babyumvaga batyo. Turamutse dushingiye ku myumvire y’ubu y’uko abantu bavuka bareshya mu burenganzira, maze tugacira UNAR urubanza rukakaye, twaba tuyirenganyije. Mu gihe cyayo yumvaga iri mu kuri. Si ko bimeze ubu kuri FPR. Ukurikije aho imyumvire igeze ku isi hose no mu Rwanda, kuba FPR ivangura abanyarwanda ni umugambi uteguye, wubakiye ku bushake bwo guhigika bamwe ugatonesha abandi. Aha rero ni aha mbere FPR itandukaniye na UNAR. Kuri iki , uwashinja FPR ubugome ntiyaba arengereye.

Byaba n’isesengura ryiza umuntu yibajije impamvu FPR, imaze gufata ubutegetsi, itacyuye wa “mwami” UNAR yarwaniraga ishyaka. Igisubizo twagishakira mu nzira ebyiri.

Ku ruhande rumwe, igikuru si umwami, si n’ubwami, ni ingengabitekerezo(idéologie) byubakiyeho, imwe ya gihake (ko bamwe bavukiye gutegeka abandi bakavukira guhakwa). FPR rero yafashe icyo kiri ingenzi (wa murongo wa politiki ko ngo ubutegetsi bufite ba nyirabwo) ibindi ntacyo byari biyunguye.

Ku rundi ruhande ndetse, ishobora kuba yaranze kwikururira ibintu byamaze guta imitemeri. Erega maye iby’umwami hashize igihe kirekire imbwa zarabirwaniyemo. Abatabizi reka mbibutse ko umwami wa nyuma w’u Rwanda yatanze tariki 25 nyakanga 1957. Kuva icyo gihe, nta mwami wongeye kubaho. Nimumbaze rero muti uyu Ndahindurwa akaba iki? Igisubizo: ntiyigeze aba umwami. Umwami yabaga we kuva ku munsi yimitsweho, hashingiwe ku nzira yabugenewe mu muco nyarwanda.

Abasomye ibisobanuro byanditswe na Alexis Kagame (umwiru mukuru wagombaga kumwimika) muzi ko Ndahindurwa atigeze yimikwa, kuko byananiranye kumvikana ku buryo bwari gukoreshwa mu mihango yo kwimika. Ngo bahisemo ko arahira. Nyumvira nawe ! Nk’uwuhe mwami wundi se muzi wabaye we binyuze mu ndahiro? Iyo ndahiro se yari iteganyijwe he mu nzira tuzi z’ubwiru? Ku muntu wumva ubwami icyo bwari cyo n’uko bwakoraga, kuvuga “umwami warahiye” birashekeje. Ni nko kuvuga “imbeho ishyushye” cyangwa “ikimasa gihaka”. Kagame Alexis, nk’umwiru uzi ibintu, iyo usomye uburyo avuga ibi byo kurahira, ubona ko na we mu gihe yabyandikaga ibitwenge byari byamwishe: abyita comédie supplémentaire(Kagame, A., Un abrégé de l’Histoire du Rwanda, de 1853 à 1972, Butare: EUR, p. 266). Ubusanzwe umuragwa yabaga umwami umunsi yimitsweho bikurikije inzira ya kane y’ubwiru ari yo Nzira y’Ubwimika. Ibindi ni urwenya.

 2. MDR 59 NA MDR 91

Reka tunakomoze gato ku isano iri hagati ya MDR-PARMEHUTU yo muri za 59 na MDR yo muri za 91. Ni kenshi twumva abanenga MDR yo muri 91 ko ngo yatatiye igihango, ko ngo yagambanye umunsi yifatanyije na FPR mu kurwanya Habyarimana, no kwemera kujya muri guverinoma FPR imaze kwifatira ubutegetsi ku ngufu, n’ibindi. Abavuga ibyo babiterwa no kumva ko, ukurikije uriya murongo wa politiki wa MDR-PARMEHUTU 59, ari ishyano ko MDR 91 yiyunga na UNAR nshya ari yo FPR. Mu by’ukuri si byo. Kutumva itandukaniro hagati y’izi za MDR zombi bishobora gutuma dushinja MDR 91 amakosa itakoze.

Kuba amazina yombi asa bishobora kutuyobya tukibagirwa ko MDR 59 na MDR 91 byari bitandukaniye ku kintu cy’ingenzi. MDR 59 yarwaniraga ishyaka umurongo w’ibitekerezo. MDR 91 yarwaniraga imyanya mu butegetsi. Nerekanye uburyo kutarwanira imyanya byatumye MDR 59 idacikamo ibice kandi ntiyigurishe ku Mwami. MDR 91 yo ni ko byayigendekeye. Yari igendereye imyanya, biyitera kwigurisha iburyo n’ibumoso. Uko kurwanira imyanya kwabaye intandaro yo gucikamo ibice, kuko abenyegezaga ku mpande zose byaraboroheraga. Ngiyo MDR-Power, ngiyo MDR-Jogi, n’ibindi. Uku gucikamo ibice kwarayikurikiranye na nyuma ya 94. Muribuka umurava bamwe mu bari bayigize bagaragaje mu iseswa ryayo. Utabyibuka yabaza Safari Stanley na bagenzi be.

Nk’ishyaka rirwanira imyanya mu butegetsi ridashyize imbere umurongo wa politiki, kuba MDR 91 yarafatanyije na FPR ntibitangaje, nta n’ikosa ririmo. Iyo ushaka imyanya uyishakira ahashoboka hose no mu nzira zose. Igikuru ni ukubona icyo ushaka. Bagomba kuba baribwiraga bati reka FPR idufashe kugamburuza Habyarimana, tuzayikubita icenga tuyigobotore, cyangwa tuyereke igihandure mu matora. Basanze ibarusha imitego ibyungukiramo bo barahomba. Nka ya ndirimbo ngo “ndangura mpendwa ngacuruza mpomba”. Gusa MDR 91 nta wayitera ibuye, ku isi hose amashyaka arwanira imyanya mu butegetsi adashyize imbere umurongo w’ibitekerezo ni kuriya abigenza. Akadakora umwe ntikica ubukwe.

Dukurikije iriya mirongo ibiri ya politiki n’ibiyitandukanya, iyo MDR 91 iza kuba irwanira ishyaka umurongo wa politiki nka wa wundi wa MDR 59, ntibyashobokaga na gato “gukorana byahafi”(coalition) na FPR, kuko bari kuba bari mu byerekezo bihabanye kandi bihanganye. Ni imirongo igoye guhuza. Ngo “Bigirankana bya Nirwange yasomeje amata amatezano ati ibitajyanye ni ibi”! Nta hantu na hamwe wahuriza umurongo wa Repubulika ishingiye kuri Demokarasi (ubutegetsi bwa rubanda) , n’umurongo w’ubuhake bushingiye ku bisekuru. Uko kuba mu byerekezo bivuguruzanya bituma nta hantu mwahera mufatanya bya hafi. Iyo uharanira umwe muri iyi mirongo, kimwe mu byo uba ugamije ni ukuzibira urwanira undi murongo ngo adafata ubutegetsi. Kuba rero MDR 91 yo yarashoboye kwibona muri gahunda za FPR birumvikana. Nta wavuga rero ko MDR 91 yagambaniye wa umurongo wa politiki wa MDR 59. Ntawo yagiraga. Yari ishyaka rishaka imyanya mu butegetsi, mu nzira zose. Ngo imbeba yakurikiye akaryoshye mu nsi y’ibuye ihakura inda y’akabati. Ikindi kimenyetso gishobora kuzadufasha muri iki cyerekezo, ni ugucukumbura icyo FPR yapfuye na ba Gapyisi igahitamo kubakuraho. None wasanga hari icyo FPR yumvikanyeho n’abandi uyu we akayitera utwatsi! Abacukumbura muzarebe aha, hapfunditse ibanga. But that is another story!

Ubutaha tuzafatanya kureba uko amashyaka y’ubu ahagaze ushingiye kuri iriya mirongo iranga politiki y’u Rwanda, ingaruka bifite ku cyifuzo cyo guhuza “opposition”, n’izo bishobora kugira ku ihinduka ry’ubutegetsi.

BIRACYAZA….

Edmond MUNYANGAJU.

Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.                                                                                                           Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.
Advertisement

Politiki: Mu Rwanda hariho imirongo ibiri ya Politiki, uwa Lunari n’uwa Parmehutu (Igice cya kabiri)

Umwanditsi w’igitabo cy’umubwiriza yitegereje ibibera mu nsi ni ko guterura agira ati: “Ibyahozeho ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi. Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo dore kiriya ni gishyashya! Burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise” (Umubwiriza 1,9-10). Yagushije ku kuri guhamye. Ibi ntibivuguruje kuba isi igenda ihinduka. Ihora ijya mbere kuko ngo “bucya bucyana ayandi”. Nyamara ihame uyu muhanuzi yagushijeho ritwibutsa ko atari bibi gusubiza amaso inyuma tukareba ibyahise, kuko biba bipfunditse amabango yadufasha kumva iby’ubu. Nk’uko twabikomojemo ubushize, reka dufatanye kureba uburyo, iyo ucukumbuye, usanga kugeza ubu LUNARI na MDR-Parmehutu ari yo mirongo ifatika y’ibitekerezo bya politiki u Rwanda rwagize. Hari uwakwibaza ati ese andi mashyaka yabayeho nyuma nta murongo wa politiki yagiraga? Iki kibazo kirakwiye. Dufatanye tugishakire igisubizo.

Mu gutangira, reka twibukiranye ibibanza:

  • Ni byiza kutitiranya umurongo wa politiki n’izina ry’ishyaka. Birashoboka kugira kimwe udafite ikindi. Izina ry’ishyaka rishobora kuba rivuga ko riharanira imibereho myiza y’abaturage, kandi mu bikorwa ritazi n’iyo byerekera. Ushobora no kubona ishyaka riharanira imibereho y’abaturage mu bikorwa, kandi ntiribishyire mu izina.
  • Ishyaka rya politiki n’umurongo wa politiki ntibigendana iteka. Hashobora kubaho ishyaka ritagira umurongo wa politiki, kimwe n’uko hashobora kubaho umurongo wa politiki utagira ishyaka riwuhagarariye. Birakwiye rero gusobanura ibintu neza.

I. POLITIKI NI IKI?

Ntiriwe ndondora ibisobanuro byose bitangwa n’abahanga, navuga ko politiki yubakiye ku bintu bibiri by’ingenzi biranga imibereho ya muntu. Mu buzima bwacu, ibyo dukeneye ntibigira ingano (besoins illimités), nyamara ikigega cy’ibisubizo cyo ni gito (ressources limitées). Hatabayeho inzira zo guhuza aya mahurizo yombi, abantu twabaho nk’inyamaswa, inini ikajya imira into. Mu kubyirinda, abantu bashaka inzira zo kumvikana ku mahame abagenga ngo basaranganye kugirango buri wese ashobore kubaho mu mahoro no mu munezero. Ngiyo politiki. Ni ibikorwa byose bihuza abantu bagamije kubaka imiyoboro ikemura ririya hurizo ry’ibyo bafite (ressources) n’ibyo bakeneye (besoins). Ni yo mpamvu ahari abantu babiri, burya politiki iba yatangiye. Kuba mu rugo umugabo yasa inkwi, umwana akavoma, umugore agateka, iyo na yo ni politiki mu rwego ruciriritse. Iyo imiryango myinshi yishyize hamwe igamije gushakira igisubizo ririya hurizo tumaze kuvuga, irema icyo abagereki bitaga “Polis” cyangwa “Cité”, ari nako ibihugu byavutse. Ibikorwa byose bijyanye no gufasha “Polis” kubaho mu mudendezo ushingiye ahanini ku gusaranganya neza ibyiza by’igihugu, nibyo byitwa politiki.

Ku rwego rw’amashyaka n’ibihugu, kubaka iyo “miyoboro ifatika” ihuza abantu benshi hagamijwe kubafasha kubana mu mahoro arambye ntibyizana kandi ntibyahawe bose : bisaba abantu babifitiye impano(charisme), ugutinyuka, ubushake, ubwitange, ubushobozi n’umuhate : abo nibo bitwa Abanyapolitiki. Ni na yo mpamvu atari ubonetse wese ukora politiki. Kuko ni wo mwuga ugoye kurusha iyindi.

Kimwe mu bibazo bikomereye u Rwanda muri iki gihe wacyumvira aha. Buri wese yihinduye umunyapolitiki. Ngo nyumbakumi yumvise ko Kadafi yishwe, ariyamirira ati: “abanyapolitiki turashize!”. Muri “opposition” nyarwanda na ho ushishoje ntiwabura bene abo , bigira abanyapolitiki kandi ntacyo biyumvira. Umuntu yabigereranya n’ubuhanzi. Kuririmba muri korali ni ibya benshi, naho kuba umunyamuziki n’umuhanzi w’indirimbo ni ibya bake babifitiye impano. Na politiki ni uko. Ikorwa n’abayifitiye impano, bafite umurongo w’ibitekerezo barwanira. Iyo bitabaye ibyo, ihinduka amacambwa. Amacambwa ni amazi y’ibirohwa aba ku nkengero z’umugezi. Ubundi imbwa zitinya amazi maremare, ariko kuko ayo yo aba ari ku ruhande kandi ari hagufi, na zo zirahajya zikidumbaguza, zikivovota, zigataha zumva zivuye koga mu mugezi. Ni yo mpamvu bayita amacambwa. Umugani ugana akariho.

II.UMURONGO WA POLITIKI BISOBANURA IKI?

Umurongo wa politiki ni ibitekerezo, umushinga (projet de socitété), n’ibikorwa bigamije kubaka sosiyete no kuyiha igihagararo iki n’iki. Ufite umurongo wa politiki aba yumva igihugu hari uburyo cyayoborwamo maze abagituye bakarushaho gusangira mu mutuzo ibyiza bigikomokaho. Umurongo wa politiki urangwa n’ingingo enye:

1.Kugira ibitekerezo

Aha hari uwakwiyamirira ati ese ubundi habaho abantu batagira ibitekerezo? Muri politiki birashoboka. Urugero: uwavuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwa FPR akoresheje intambara, kandi mu mushinga we wa politiki ntitubonemo gushaka ibikoresho n’abarwanyi, yaba nta bitekerezo afite. Tutagiye kure, hari benshi ubu baharanira ngo guhirika ubutegetsi bwa FPR. Wababaza icyo bazabusimbuza, ugatungurwa n’uko icyo kibazo ari ubwa mbere kibanyuze mu bwonko. Kurwanira guhindura ubutegetsi udafite icyo ubusimbuza gifatika (projet de société alternative) ni ukutagira ibitekerezo. Byaragaragaye kenshi aho abantu barwanya ubutegetsi ndetse bakabukuraho, nyuma bakayoberwa icyo babusimbuza, ugasanga ntaho bavuye ntaho bagiye.

Muri politiki, kugira ibitekerezo, bivuga kugira ibihamye, bihera ku ntangiro bikagusha ku iherezo, bikareba impande zose z’ikibazo. Iyo bigarukiye mu cyeregati, cyangwa bigafata igice cy’ikibazo, tuvuga ko nta byo. Hari igihe bidogera ugasanga kuyoborwa n’abatagira ibitekerezo birutwa no gutegekwa n’abafite ibitekerezo ugaya. Muri Libiya Kadafi ngo yari umunyagitugu. Nyamara ubu baramwifuza, atari uko bakunze igitugu cye, ahubwo kuko yasimbuwe n’abatagira ibitekerezo n’umurongo bya politiki. Za Iraki ni uko n’ahandi henshi. Amateka aratuburira. Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!

2.Kugeza ibitekerezo ku baturage

Muri politiki, ibitekerezo by’ishyaka iyo bitazwi n’abaturage, ngo babyibonemo cyangwa se babinenge (kubinenga ni gihamya y’uko babizi), biba bitabaho. Dukore umwitozo muto. Ese hari uzi gutandukanya umurongo wa PSD n’uwa PDC cyangwa PDI? Ese ni abanyarwanda bangahe bazi icyo rimwe muri yo ryazana kitaturuka ku bandi? Muri politiki, umurongo w’ishyaka iyo utazwi n’abaturage uba ntawo.

3.Umurongo wa politiki ugira abawurwanya

Iki ni ngenzi. Kugira abawurwanya bifite agaciro kayingayinga ako kugira abawushyigikiye. Twabonye ko politiki ibereyeho gucunga amakimbirane ari muri kamere muntu. Ni yo mpamvu muri politiki iyo uvuze ngo ndashaka iki, biba bisobanuye ko hari ikindi wanze. Iyo ufite umurongo wa politiki, uba uvuga uti twe tubona igihugu cyayoborwa gitya. Mu buryo buziguye (indirectement), uba uvuze ngo twanze ko kiyoborwa kuriya. Abashyigikiye uwo murongo wundi barakwamagana. Burya rero guhangana biri muri kamere ya demokarasi. Gusa ni uguhanganisha imishinga n’ibitekerezo (Débat-tre). Aha wahahera wumva bimwe nakomojeho ko habaho amashyaka atagira umurongo wa politiki. Muratinye ishyaka ritagira urirwanya. Ese ye, waba warigeze wumva umuntu urwanya ibitekerezo bya PSD, PDC, PDI…Impamvu iroroshye. Wabinenga utabizi? Ese wabimenya wenda bitanabaho? Muri politiki abantu bahanganisha ibitekerezo. Bimwe mu biranga utabifite ni ukutagira abamunenga no gutinya kujya ahabona ngo ajye impaka n’abandi.

4.Ibitekerezo bidapfa

Umurongo wa politiki ni ibitekerezo bikomeza kubaho n’ababitangije batakiri ho. Reka ntange urugero.

Iyo uvuze LUNARI na PARMEHUTU, utungurwa n’uko abato babyiruka bazi kuyatandukanya kurusha uko basobanukiwe n’amashyaka y’ubu. Ibitekerezo byayo byabaye uruhererekane kandi byambukiranyije ibisekuru (générations). Ibya UNAR biracyariho muri FPR nyuma y’imyaka 50. Ibya PARMEHUTU na byo ntaho byagiye.

III. UMURONGO WA POLITIKI WA LUNARI  n’uwa PARMEHUTU

Icyo amashyaka ya politiki abereyeho, ni uguhuriza hamwe ababyumva kimwe. Hari ikintu rero gitangaza. Hafi ya hose muri politiki, hakunze kubaho imirongo ibiri mikuru ihanganye mu mashyaka anyuranye: Muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika hari Democrates na Republicains. Mu Burayi hakaba Gauche na Droite. Mu bihugu by’abayisilamu hakaba Partis Religieux na Partis Laïcs. N’iyo habayeho andi mashyaka, bayareba bahereye kuri ibyo bice byombi, ukumva ngo Centre-Gauche cyangwa Extrème-Droite.

Mu by’ukuri, kuri buri ngingo ireba sosiyete, haba hari ibyifuzo n’ibitekerezo binyuranye. Gusa, muri politiki buri wese akenera gufatanya n’abandi ngo bahuze ingufu. Iyo kamere ya politiki ituma bya bitekerezo bitatanye bigenda byiyegeranya, hagasigara imirongo migari ibiri ihanganye. Muri politiki babyita “convergence à la médiane”. No mu Rwanda ni uko.

Mu ntangiro, havutse amashyaka anyuranye, nyamara byaje kurangira yibumbiye mu bice bibiri. Umurongo wa Repubulika ishingiye kuri demokarasi urangajwe imbere na MDR-Parmehutu, hakaba n’umurongo w’Ubwami bushingiye ku bisekuru, amoko n’imiryango, ushyigikiwe na UNAR (si yo yawutangije, yavutse isanga umaze ibinyejana, iwugira uwayo mu ruhando rw’amashyaka).

Ishyaka MDR

ec523cbce8

Perezida Dominiko MBONYUMUTWA

Kenshi dukunze kuryita MDR-PARMEHUTU. Ryashinzwe tariki 9 ukwakira 1959 ryitwa PARMEHUTU (Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu), riyobowe na grégoire Kayibanda. Inama rusange yabereye i Gitarama taliki ya 28 Gicurasi 1960, yarihinduriye izina ryitwa M.D.R (Mouvement Démocratique Républicain). Nyamara kuko izina rya mbere ryari ryaramaze gufata, ntiryazimiye, ahubwo abantu mu mvugo bahise barihuza n’irishya baranabicurika bibyara MDR-PARMEHUTU. Nyamara izina “officiel” guhera muri 1960 ni MDR.

Ishyaka UNAR

kigeli_rwanda

Umwami Kigeli V NDAHINDURWA

Ryavutse taliki ya 3 Nzeri 1959, ryitwa L’Union Nationale Rwandaise, riyobowe na François RUKEBA.

Reka noneho turebe igitandukanya Ubwami na Repubulika ishingiye kuri demokarasi, biradufasha kumva aho UNAR na MDR-Parmehutu zari zitaniye. Iyi mirongo ibiri ya politiki wayirebera ku bintu byinshi ariko turafatamo bitatu by’ingenzi biranga amashyaka muri rusange:

(1)Icyo rigamije;

(2)Abo ryubakiyeho

(3)Icyerekezo cya sosiyete riharanira.

Repubulika ishingiye kuri demokarasi:Umurongo wa MDR-Parmehutu Ubwami:Umurongo wa UNAR
Icyo rigamije. Kurwanira ishyaka ibitekerezo. Kurwanira ishyaka ibitekerezo.
Abo ryubakiyeho. Ishyaka ryubakiye ku mbaraga za rubanda rugufi (parti populaire). Ishyaka ryubakiye kuri bake bifite (parti d’élite).
Icyerekezo cya sosiyete riharanira. Ubutegetsi butangwa. Ubutegetsi butunzwe.
Ubutegetsi bufunguriye bose. Ubutegetsi bufite ba nyirabwo.
Isaranganwa ry’ibyiza by’igihugu ryubakiye ku nzego n’amategeko. Ukwikubira ibyiza by’igihugu kubakiye kuri “kamere” n’umurage.

(1)Ku ngingo ya mbere, UNAR na MDR byari mahwi.

Bombi bwarwaniraga ishyaka ibitekerezo byabo. Ntibaharaniraga mbere na mbere imyanya mu butegetsi. Urwanira ishyaka ibitekerezo aba abikomeyeho, ku buryo unamubwiye ngo umuhe ubutegetsi ariko abizibukire, cyangwa se ubumuhe mu nzira zibonetse zose, atagukundira. Aha PARMEHUTU na UNAR zari zihahuriye. Buri shyaka ryari rifite umurongo wa politiki riharanira kandi ridakozwa ibyo kuwutatira. Iyo MDR-Parmehutu iza kuba iharanira imyanya mu butegetsi, byari korohera Umwami kuyitamika iyo myanya ubundi bakaruca bakarumira cyangwa bagacikamo ibice. Si ko byagenze.

UNAR na yo iyo iza kuba iharanira ubutegetsi, yari kujya mu matora, cyane ko, nk’uko Musenyeri Alexis Kagame abivuga mu gitabo cye1, yari kwegukana amajwi atari make. Si ko byagenze rero. Ahubwo UNAR yahisemo kubitera umugongo (boycot)inashishikariza abayoboke bayo kutitabira amatora kuko yumvaga bihabanye n’umurongo wayo wa politiki.

Igikomeye ariko ni ukumva icyateraga aya mashyaka yombi kwitwara gutya.

PARMEHUTU ntiyaharaniraga ubutegetsi. Yari izi ko umunsi rubanda bumvise umurongo wayo wa politiki, bakawibonamo, bazabuyiha ku mudendezo, kuko ari bo ba nyirabwo.

LUNARI ntiyaharaniraga ubutegetsi kuko yari izi ko ari ubwayo, ko gutegeka biri muri kamere yayo. Ntawe uharanira ibiri ibye. Ibi biratugeza ku ngingo ya kabiri n’iya gatatu (abo ishyaka ryubakiyeho n’ishingiro ry’ubutegetsi).

(2)Ingingo ya kabiri ireberwaho amashyaka ni abo yubakiyeho.

MDR-Parmehutu yari ishyaka ryubakiye ku baturage baciye bugufi (parti populaire). Kuko rero abo ari bo bari benshi mu gihugu, ni ho havuye kwitwa ishyaka rya rubanda nyamwinshi. Yatangijwe n’abantu baciye bugufi, badasanzwe mu butegetsi, bityo rubanda rukabibonamo, kuko babaga basangiye “ukwigizwayo “.

UNAR yo yarimo abatware n’abandi basanzwe mu butegetsi bwa cyami. Bari bafite amaboko yandi atari abaturage bato: icyubahiro, igitinyiro, intwaro, ubukungu, ubuhake n’amateka. Ubutegetsi bari babusanganywe kandi bizeye kubugumana, kuko ingengabitekerezo ya cyami yigishaga ko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye kuyoboka. Ko igihugu kidashobora kubaho kidafite umwami. Aha hatwumvisha impamvu UNAR yateye umugongo iby’amatora. Hari uwihuta akavuga ko UNAR yanze amatora kuko yanze kuyoborana cyangwa kuyoborwa n’Abahutu. Ni byo kandi si byo. Harimo akagobeko (c’est subtil). Ibaze nawe umaze imyaka 400 bakumvisha ko wavukiye gutegeka naho ba kanaka bakaba baravukiye kuyoboka, bwacya ngo jya gupiganirwa na bo ubutegetsi! Ari wowe se wapfa kubyumva? UNAR yumvaga ari ugucurika ibintu.

Iyi ngingo y’abo amashyaka yubakiyeho yanadufasha kumva icyo benshi bibeshyaho ngo amashyaka UNAR na MDR-Parmehutu yavanguraga amokoSi byo.

Ikiri ukuri ni uko muri UNAR hari higanjemo abatutsi, naho muri MDR-Parmehutu hakiganzamo Abahutu(rubanda rugufi). Nyamara ibi ntibyaturutse ku bushake bwo kuvangura. Byarikoze. MDR-Parmehutu yari ishyaka riharanira rubanda rugufi, kandi muri rwo abenshi bakaba abahutu. Nyamara ntiyangaga Abatutsi. Ubishidikanya azabaze impamvu Paul Kagame na Bernard Makuza ari ababyara. UNAR yari ishyaka ry’abari mu butegetsi bwa cyami kandi abenshi bakaba abatutsi, ariko yarimo n’abahutu. Ubishidikanya azabaze ba Rukeba, Michel Rwagasana n’abandi. Uyu Rwagasana yari umuvandimwe wa Gerigori Kayibanda kwa se wabo.

(3)Ingingo ya gatatu aya mashyaka atandukaniyeho ni icyerekezo cya sosiyete.

Nk’uko twabikomojeho, MDR-Parmehutu yaharaniraga Repubulika ishingiye kuri demokarasi. Iki cyerekezo cya sosiyete kirangwa n’uko ubutegetsi butangwa. Utegeka akaba azi ko ubutegetsi atari ubwe, ko yabuhawe, kuko ari ubw’abaturage, kandi ko bashobora kubumwaka bakabuha undi. Ubu butegetsi rero buba bufunguriye bose.

Ku rundi ruhande, UNAR yari igizwe n’abasanganwe ubutegetsi kandi bazi ko ari cyo bavukiye (gutegeka). Iyi myumvire tuyisanga n’ahandi ku isi. Utegeka akaba azi ko ubutegetsi abutunze. Ashobora kuba yarabuvukanye (umwami), yaraburazwe (igikomangoma), cyangwa yarabufashe ku ngufu (umusirikari). Ni yo mpamvu buba bugomba kugarukira ku babutunze. Kuri ba nyirabwo. Undi se yavuga ko abushaka nka nde? Aha haratwumvisha nyine impamvu UNAR yirinze kujya mu mahiganwa y’amatora . Abari bayigize bari barabyirutse bazi ko ubutegetsi ari ingarigari yabo. Byari bigoye kubumvisha ko bajya kubupiganirwa. Kandi nta wabarenganya,koko se hari upiganirwa ibiri ibye? Icyo batamenye ni uko ibihe byari byarahindutse!

Imirongo ya politiki ya MDR na UNAR yaranyuranyaga na none ku cyashingirwaho mu kugira uruhare ku byiza by’igihugu.

Umurongo wa MDR washakaga isaranganywa rishingiye ku buringanire bw’abenegihugu bose(égalité) no ku rwego rwa buri wese(mérite). Mbese hakabaho amategeko agena icyo buri wese afitiye uburenganzira. Iri ni ryo shingiro rya Repubulika na demokarasi.

Ku rundi ruhande, umurongo w’ubwami UNAR yarwaniraga, uvuga ko uburenganzira bukwiye gushingira ku cyo abawushyigikiye baba bita “kamere”(statu quo). Ni ukuvuga ngo ibintu tubirekere uko biri , ni ko Imana yabishatse. Yashatse ko bamwe bavuka ari abatware, abandi bakaba abagaragu. Biri muri kamere. Kubihindagura bikaba ugucurika ibintu. Abatware nibakomeze bayobore kandi bayobokwe kuko ni cyo bavukiye. Abandi nibakomeze bayoboke kandi bahakwe kuko ni cyo bavukiye, bizahore bityo imitaga itazima izuba.

IV. N’UBU RUKIGERETSE.

Iyi mirongo ibiri ya politiki iracyageretse kugeza magingo aya mu Rwanda.

1.Kuba FPR ari UNAR NSHYA byo si umugani.

Mwibuke ko mu ntangiro zayo yitwaga RANU, ni ukuvuga UNAR mu mpine y’icyongereza. Gusa rero uko gusa no gusabirana ntibyagarukiye mu mazina gusa. Witegereje ibikorwa usanga ari wa murongo wa UNAR ukomeje….

Edmond Munyangaju

BIRACYAZA…

Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.                                                                                                           Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.

Politiki: Mu Rwanda hariho imirongo ibiri ya Politiki, uwa Lunari n’uwa Parmehutu (Igice cya mbere)

Hashize igihe kirekire abantu basaba bashimitse ko amashyaka ya “opposition” nyarwanda yakwiyunga agafatanyiriza hamwe guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Ababivuga babiterwa n’uko bumva byahuriza hamwe ingufu ubu zitataniye mu mashyaka anyuranye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR. Ni icyifuzo cyiza. Ndagira ngo turebere hamwe ireme ry’iki gitekerezo n’ingaruka zacyo.  Kugira ngo twumve akamaro cyangwa ingorane zo kwishyira hamwe, dutangire tureba abajya muri politiki ari bantu ki.

 1. Kuki abantu bajya muri politiki?

Icya mbere ngira ngo tubanze duhigike ni ya mareshyamugeni ngo umuntu WESE wiyemeza gukora politiki abiterwa no gushaka kwitangira abandi. Ubushakashatsi bwose bwerekana ko iki ari ikinyoma. Ikimenyimenyi ni uko benshi mu bavuga ko bajyanywe muri politiki no kwitangira abandi, usanga mu buzima busanzwe wenda atari na ba bantu babangukirwa no gufasha. Ugasanga mu buzima bwabo batarafungurira umushonji n’umwe, batazi icyo kurera imfubyi ari cyo, n’ibindi. Ubushakashatsi rero bwo bwerekana ko kenshi abantu bajyanwa muri politiki n’impamvu ebyiri. Gushaka ubutegetsi (power seeking) no kurwanira ishyaka ibitekerezo byabo (policy seeking). Muri make rero, ujya muri politiki aba abifitemo inyungu. Ushaka ubutegetsi aba ashaka ibyubahiro, amakuzo, ubukire n’ibindi bijyana na bwo. Urwanira ibitekerezo aba yumva igihugu hari uburyo kigomba kuyoborwamo. Iyo abigezeho, na we yumva bimuhaye agaciro imbere y’umutimanama we n’imbere y’abandi.

Kuba abantu bajyanwa muri politiki no gushaka ziriya nyungu zombi dusobanuye, hari uwabyita inenge. Si byo. Ahubwo ni byiza. Umunyapolitiki ubyemera aba ari inyangamugayo kandi avugisha ukuri. Aba ari n’umugabo. Hari abashima ubabeshya ko ngo nta nyungu akurikiye. Rubanda irashukika. Ubwabyo ni ikibazo kujya mu bintu bitagira inyungu. Gusa rero inyungu ziri kwinshi. Ntituzigarukirize ku mafaranga n’ubukungu nk’uko bamwe babikora. Burya n’ugiye kwiha Imana muri wa muryango w’ababikira bita ku ndembe, haba hari inyungu akurikiye: umukiro wa roho n’ubugingo bw’iteka. Umunyapolitiki uvuga ko nta nyungu akurikiye, iyo atari umubeshyi aba ari indindagire. Hari na none uwambaza ati “none se uwo muntu ukurikiranye inyungu ze yagirira ate igihugu n’abaturage akamaro?”. Iyo ashaka ubutegetsi, yita ku byo abaturage bifuza kuko ni bo ba nyirabwo. Na bo rero bamuhundagazaho amajwi. Mbese ni mpa nguhe. Iyo arwanira ibitekerezo, akora uko ashoboye ngo yumvishe abaturage agaciro kabyo, bamuhe amajwi, abishyire mu bikorwa. Ng’uko uko umunyapolitiki ukurikiye inyungu bwite ahindukira akagirira abaturage akamaro.

 2. Abanyapolitiki bacu wabashyira mu kihe cyiciro?

Ukuri ntikwica umutumirano, reka mbivuge. Ingorane u Rwanda rwahuye na yo ni uko rwagize abanyapolitiki badakurikiranye inyungu. Biragoye kumenya icyo bakurikiranye, ariko nshidikanya niba bo baba bakizi. Muti gute ? Duhereye ku kurwanira ibitekerezo, biragoye kumenya umurongo w’abanyapolitiki b’abanyarwanda. Umurongo wa politiki ntituwitiranye n’izina ry’ishyaka. Umurongo wa politiki ni ukugira ibitekerezo kandi abaturage bagasobanurirwa uburyo byahindura imibereho yabo. Reka ntange urugero.

Tumaze imyaka irenga 26 dufite ishyaka ryitwa PSD,ngo riharanira imibereho myiza y’abaturage. Jya rero mu giturage ubaze umuturage niba arizi. Umubaze niba yaritora n’icyo aritezeho. Ese ni abanyarwanda bangahe bazi icyo PSD yabazanira kitazanwa na FPR, PDC cyangwa PDI?. Muri politiki, umurongo w’ishyaka iyo utazwi n’abaturage (ntitwitiranye kuwumenya no kuwibonamo) uba ntawo. Ikindi kiranga umurongo uhamye w’ibitekerezo, ni ukuba uruhererekane hagati y’ibisekuru. Abiyita ibigugu muri politiki yacu mbanenga kuba nta babyiruka babagwa mu ntege. Byari kuba iyo bagira umurongo w’ibitekerezo uzwi. Bitabaye, biragoye kubajya inyuma utazi aho bagana.

Ushingiye kuri ibi, wasanga u Rwanda kugeza ubu rwaragize imirongo ibiri ya politiki: uwa Runari (UNAR) n’uwa MDR Parmehutu. Tuzabigenera akanya dusesengure iyo mirongo yombi, aho itandukaniye n’aho ishingiye. Gusa tutagiye kure, reka ntange ibimenyetso bitatu.

Iyo uvuze Runari cyangwa MDR, abantu bahita bakubita agatima ku bitekerezo n’imiterere y’ubutegetsi mbere yo kwibuka umuyobozi (Leader) runaka. Abenshi mu babyiruka ubu ushobora gusanga batanibuka abayashinze n’abayayoboye, ariko icyo yarwaniraga cyo barakizi. Iki ni ikimenyetso cy’uko muri ayo mashyaka ibitekerezo byarushaga agaciro amazina y’abayobozi. Iki ni icya mbere kiranga umurongo uhamye wa politiki.

Icya kabiri ni uko, ukoze ubushakashatsi, watungurwa n’uko abato babyiruka basobanukiwe na Runari cyangwa MDR kurusha uko basobanukiwe na PDC kandi ari yo yo muri iki gihe. Icyo ni ikimenyetso cya kabiri.

Icya gatatu ni uko ibitekerezo by’aya mashyaka byambukiranyije ibisekuru (générations). Ibya Lunari biracyariho muri FPR nyuma y’imyaka 50. Ibya MDR na byo ntaho byagiye. N’ubwo ubu nta shyaka ribihagarariye cyangwa ribyiyitirira, biraho bituje. Ikibigaragaza ni uko FPR, mu mikorere yayo, ni byo ihora yikanga, ikabihoza muri “target”. Muzarebe iyo ivuga ibya kamarampaka, rubanda nyamwinshi, ubwigenge n’ibindi byubatswe na MDR, icika ururondogoro.

Dore ikindi gitangaje abantu batitayeho. Nyuma ya jenoside, ishyaka twari twiteze ko risenywa imbere y’amategeko ni MRND, kuko yaregwaga jenoside. Nyamara si ko byagenze. FPR yihutiye gusenya MDR kuko izi ko ari yo ifite umurongo n’ibitekerezo bikomeye bishobora kuzayigora. MRND n’ubwo ubu idahari mu Rwanda, nyamara yo ntiyigeze iregwa mu mategeko ngo iseswe nk’ishyaka. Biratangaje. Ushaka rero kureba ingufu z’ibitekerezo bya MDR azarebe uburyo FPR-Inkotanyi ihora ibyikanga. Ngo ntawe utinya ijoro atinya icyo barihuriyemo. Twibutse ko FPR yatangiye yitwa RANU cyangwa UNAR mu gifaransa!

3. Itandukaniro hagati yo gushaka ubutegetsi no gushaka imyanya.

Ni byiza gutandukanya ibi bintu byombi. Umunyapolitiki ushaka ubutegetsi aba afite umurongo n’icyerekezo. Ushaka akanya aba ari umucanshuro. Ushaka ubutegetsi, agira umurongo wa politiki, agaharanira kuwumvisha abaturage ngo nibamutora awushyire mu bikorwa. Ushaka akanya, nta bitekerezo nta n’umurongo. Icyo apfa ni akanya. Akenshi, yisunga abafite ibitekerezo n’umurongo ngo arebe ko bamusagurira. Ngiyo indangagaciro ya byinshi mu byiyita amashyaka biri mu Rwanda muri iki gihe. Kuko nta murongo w’ibitekerezo, bahisemo kwiturira mu ibaba rya FPR, ngo amahanga abone ko ubutegetsi buhuriweho n’amashyaka menshi. FPR na yo yabemereye kutarisha ikiyiko, ahubwo ikajya irisha ikanya ngo hagire utuvungukira dutakara na bo bagire icyo bacyura. Iyi ndwara ariko ushishoje wayisanga no muri opposition.

  1. Amashyaka ya “hobe ibyansize” na “twihangire imirimo”.

Iyo abantu bageze mu buhungiro, ikibazo cya mbere bagira ni icyo kwakira imibereho mishya. Abakiri bato bo biraborohera kuko baba bakiyubaka. Abakuzeho gato, bahura n’ikibazo cyo kwibona muri sosiyete itabaha icyubahiro n’umwanya bari bamenyereye. Reba rero umuntu wari minisitiri cyangwa Jenerali akibona muri ka kumba bacumbikiramo impunzi, yakwaka akazi bakamuha ako kwakira abinjira (réceptioniste) mu nzu y’abasaza cyangwa gucunga umutekano mu isoko. Yatambuka agasanga ntawe umwitayeho kandi yari amenyeye kuramukanywa ibyubahiro. Munyumve neza nta kazi nsuzuguye. Gusa imyumvire yacu ya kinyarwanda n’uko twumva ibyubahiro biradukurikirana. Aha rero ni hamwe haturuka imisusire y’amashyaka yacu. Hari ayo umuntu yakwita “Hobe ibyansize” cyangwa“Twihangire Imirimo”. Ni ishyaka nshinga ngo ntibagirana kandi narigeze gukomera. Mba nteganya ko rimwe mu mwaka BBC izampamagara mu kiganiro mpaka, rimwe mu myaka ibiri tugakora inama, ubundi tugatanga itangazo kuri internet. Ibikorwa bya politiki bikagarukira aho. Iyo izina ryanjye barivuze nka rimwe mu mezi atandatu, numva nanjye nkiri mu ruhando ngo rwa politiki. Ubishidikanya, afate ishyaka rimaze imyaka nk’ 10 rivutse, arebe ibikorwa bya politiki rikora mu mwaka cyangwa ryakoze muri iyo myaka. Nanyomoza nzamushima. Amashyaka nk’aya ntaba agamije kurwanira ubutegetsi cyangwa se kurwanira ibitekerezo. Cyakoze rimwe na rimwe iyo akanya kabonetse ntakitesha. Ngiyo impamvu hari abarangiriza mu Rwanda kwihesha agaciro kandi nyamara batahwemaga gutuka FPR. N’abayituka ubu, ibemereye akanya, hari abarenze umwe bamanuka batakirwambaye.

Kera mu bayahudi, abanyapolitiki b’ukuri bari Abahanuzi. Umuhanuzi rero yagombaga kuba ari umuntu usanzwe yitunze. Impamvu kwari ukugira ngo hatazagira umucyurira ko yaje gushaka amaramuko. Umunsi umwe rero, Amasiya, umusaherezabitambo w’i Beteli, yigeze gushaka kubicyurira umuhanuzi Amosi. Amosi yahagaze yemye ati “mfite amasambu yanjye n’amatungo ahagije. Gusa Uhoraho yarambwiye ati bisige ujye guhanura. Ariko nari nitunze” (Am 7,14-15).

Ese ye, abanyapolitiki bacu mu buhungiro, ni bangahe bashobora gutanga igisubizo nk’iki hagize ubacyurira? Ni yo mpamvu FPR na yo ibihoza ku munwa, ibacyurira gushaka amaramuko. Opposition y’ukuri izatangira umunsi twagize abanyapolitiki bashobora nkwishongora nka Amosi, bati “twari twitunze, dufite akazi aka n’aka, dufite umwuga uyu n’uyu, ariko twarabiretse kuko twiyumvisemo umuhamagaro wo gukora politiki”. Aha rero ni ho hari ibanga ryo guhuza amashyaka ya opposition.

5. Guhuza amashyaka ya opposition.

Muri politiki, hari ibintu bibiri bituma amashyaka yishyira hamwe. Ni bya bindi n’ubundi navuze: gushaka ubutegetsi no kurwanira ibitekerezo.

Duhere ku mashyaka ashaka ubutegetsi. Ayangaya akunze kwishyira hamwe mu gihe cy’amatora. Ashobora kubikora mbere cyangwa nyuma ho gato. Mbere y’amatora, aba agira ngo adatatanya amajwi ahubwo ayakusanye ashobore kwegukana imyanya ihagije. Nyuma y’amatora, haba hari iryatsinze ariko ridafite amajwi ahagije ngo ritegeke ryonyine. Rishaka irindi byiyunga. Iri rishakisha irindi rito, rinyotewe ubutegetsi, ariko ridafite umurongo w’ibitekerezo ukomeye, kugirango ritazarigora mu guhitamo ibikorwa bya leta. Iyi ni inzira ya mbere opposition nyarwanda yakwihurizamo. Opozisiyo ishatse kujya mu matora, byaba byiza kwegeranya imbaraga. Bitabaye ibyo, kwiyunga wasanga ntacyo byunguye cyane.

Mu buryo bwa kabiri, amashyaka arwanira umurongo w’ibitekerezo yo ashobora kwiyunga igihe icyo ari cyo cyose. Iyo abonye imirongo n’icyerekezo bijya hamwe, hari ubwo ahitamo gukorera hamwe kuko aba yegeranye mu myumvire. Iki rero ni cyo kibuze mu mashyaka ya opposition nyarwanda. Twatangiye tureba uburyo umurongo wayo wa politiki udasobanutse, amwe ndetse akaba atanawugira. Iyo rero abantu bavuga kwishyira hamwe, baba birengagije ko abishyira hamwe bagomba kuba hari ibyo bahuje.

Kugeza ubu, ikigaragara amashyaka ya opposition ahuriyeho ni ubushake bwo gutsinsura ubutegetsi bwa FPR. Gusa rero muri politiki ubushake bwo guhindura ubutegetsi ntibuhagije ngo abantu bishyire hamwe. Igikomeye ni icyo buri wese yumva yabusimbuza n’uburyo yabigeraho. Gukuraho ubutegetsi bwa FPR, ukabusimbuza Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi, undi akabusimbuza ingoma ya ubwami(monarchie), ni imishinga ibiri inyuranye kuri byinshi.

Igikomeye kurushaho, ni uko hari n’amashyaka atari make agarukira kuri iyo ntambwe ya mbere: guhirika FPR. Ibindi ntubabaze. Byaragaragaye kenshi aho abantu barwanya ubutegetsi, bakabukuraho, nyuma bakayoberwa icyo babusimbuza, ugasanga ntaho bavuye ntaho bagiye. Muzitegereze Kongo nyuma ya Mobutu, Iraki nyuma ya Sadam, Misiri nyuma ya Mubarak n’ahandi.

Ikibazo cy’ukuri opposition nyarwanda ifite si amashyaka menshi cyangwa make. Yego ngo uburo bwinshi ntibugira umusururu, ariko na none ngo ingabo nyinshi ni izongeranya. Ikibazo cy’ukuri ni amashyaka (make cyangwa menshi) ariho ku izina, atagize icyo yunguye usibye gutera icyugazi no gutuma abatabizi bibeshya ngo hari ababitubereyemo, kandi byahe byo kajya! Ikibazo cy’ukuri ni amashyaka (make cyangwa menshi) adafite umurongo wa politiki, muri make atagize icyo amaze.

Hari umunyapolitiki wigeze gucyurira undi, ati:“nemera ko igihugu gikwiye kuyoborwa n’impaka z’ibitekerezo. Ikibazo gusa ni uko n’abadafite ibitekerezo bashaka gutera impaka”. Yarasaze agwa ku ijambo. Abashaka rero guhuza opposition nyarwanda nabagira inama yo kubanza kuyirema. Niba babona ihari, nabagira inama yo kuyicira (kuyikonorera) nk’uko bicira ikawa kuko yuzuye ibyonnyi. Ikibazo si uguhuza amashyaka menshi ya opposition, ikibazo ni ukumenya wahuza ayahe. Hari arenze rimwe azagira akamaro umunsi yasenyutse.

Umwanzuro wo kwisegura.

Ndabizi ko hari uri buntere ibuye ngo nakoze ishyano mvuga ko hari amashyaka ya opposition nyarwanda y’imburamumaro. Hari uwandenganya ngo nsuzuguye abanyapolitiki b’inararibonye kandi basaziye mu mwuga. Mbere yo kwihutira kuntera ibuye, banza unsubize iri hurizo: uburyo FPR yafashe ubutegetsi n’uburyo ibutengamayeho imyaka 26, nyamara idashyigikiwe n’abaturage, kandi ngo dufite inararibonye muri politiki n’amashyaka anigana. Nurangiza, ndatega umutwe. Ntuntere ibuye gusa, ahubwo ndemera ufate n’intosho. Umunyapolitiki Machiavel ni we wanditse ati “ibiriho n’ibyakagombye kubaho birahabanye cyane, ku buryo umuntu wirengagiza ibiriho aba agana ahabi (la distance entre la réalité et l’idéal est tellement grande que celui qui ferme les yeux sur ce qui est, apprends plutôt sa perte que sa survie). Ukuri nguko. Kurarura, ariko guca mu ziko ntigushye.

 Edmond Munyangaju.

BIRACYAZA….

Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.                                                                                                           Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.

UMURONGO WA LUNARI N’UWA PARMEHUTU: N’UBU RURACYAGERETSE !

parmehutu (1)Mu isesengura ry’ubushize twabonye uburyo kamere ya politiki ituma hafi ya hose mu bihugu haba imirongo ya politiki ibiri y’ingenzi ihanganye. Ibi biterwa n’uko abantu bashaka guhuza imbaraga, buri wese akiyunga n’abo begeranye mu bitekerezo. Kugira ngo na none abantu bishyire hamwe, bisaba ko buri wese agira icyo yigomwa. Ibyo rero bituma imyumvire yari itatanye mu ntangiriro, igenda yegerana, ikaza kwibumbira mu mirongo ibiri minini. Hari impamvu ikomeye rero ituma haba imirongo ibiri, ntihabe itatu cyangwa ine. Ni impamvu ishingiye ku mibare.Iyo abantu biyegeranya ngo baronke ingufu, buri tsinda riba riharanira kuba irya mbere. Ayo mahirwe yo kuba imbere agenda yiyongera uko amatsinda aba make, akagenda ayoyoka uko amatsinda aba menshi. Dufate urugero rw’igihugu kirimo ibyerekezo bine bya politiki: A, B, C, D. Kuko bose baba ari cyo bagendereye, buri murongo wa politiki waba ufite amahirwe angana na 25% yo gutsimbura abandi ukajya imbere. Nyamara hagize babiri muri bo bihuza, hasigara amatsinda atatu, ya mahirwe yo kuba uwa mbere akazamuka akagera kuri 33%. Hagize abandi babiri bihuza, ya mahirwe agera kuri 50%. Aha rero ni ho hari ipfundo rituma henshi haba imirongo ibiri ya politiki.

Ujya muri politiki ntabwo aba afite gusa umugambi wo kugera ku butegetsi. Aba anifuza kuburambaho igihe kinini gishoboka. Aha rero ni ho demokarasi itandukanira n’izindi nzira. Abanyagitugu bafata ubutegetsi bakanaburambaho ku ruhembe rw’umuheto. Mu bya cyami ho bubaka ingengabitekerezo ko ngo nta wundi wayobora usibye abavukanye ubwo butore. Muri demokarasi ni ibindi. Utinda ku butegetsi igihe cyose ba nyirabwo (abaturage) bakibugutije. Ndetse n’iyo rubanda yaba igukunze cyane bakugenera umubare wa “Manda” udashobora kurenza.

Muri demokarasi rero, igipimo cy’amajwi gitanga icyo cyizere ni 50% n’imisago. Iyo ufite muri za 40%, ushobora gutegeka kuko uba warushije abandi. Amajwi asigaye n’ubwo aba ari menshi (60%) ariko aba atatanye. Nyamara rero ntiwabyizera, kuko bashoboye kwishyira hamwe, bahita bagira 60% bakaguhigika. Ni yo mpamvu iri rushanwa ry’ubutegetsi muri demokarasi riganisha kuri 50%, kuko buri wese aba azi ko narenzaho na 0,1% azatengamara, kuko abasigaye bose, n’aho bakwiyunga batamutsimbura. Ubu bushake bwo kwegera 50% rero butuma abantu bagenda biyegeranya bikarangira bibumbiye mu bice bibiri bihanganye. Amashyaka asigaye na yo yireba ahereye kuri iyo mirongo yombi, hakaba abo byitwa ko bayikuririza, abandi bakavugwa ko bayoroshya. Ni ho haturuka ibyo twumva ngo Centre-Gauche (koroshya) cyangwa ngo Extrême-Droite (gukabya).

N’iwacu mu Rwanda ni uko byagenze. Ibitekerezo bya politiki byagiye byiyegeranya kugera hasigaye ya mirongo ibiri gusa: uwa repubulika ishingiye kuri demokarasi (wabimburiwe na MDR-PARMEHUTU) n’uwa gihake ishingiye ku murage n’amateka (wabimburiwe na UNAR). N’ubu rukigeretse. Amashyaka yacu wayarebera muri iyi mirongo yombi. Gusa na none, birashoboka ko hagira ayitarura ho gato, amwe akayikabiriza (Extrême), andi akayoroshya (Centre). Ariko murabona nyine ko na yo ari ya mirongo yombi aba yubakiyeho.

I. UKO IYO MIRONGO YOMBI IHAGAZE MURI IKI GIHE CYACU.

1. Umurongo wa UNAR.

Kuba FPR ari UNAR y’ubu byo si umugani. Mwibuke ko mu ntangiro zayo yitwaga RANU, ni ukuvuga UNAR mu mpine y’icyongereza. Gusa rero uko gusa no gusabirana ntibyagarukiye mu mazina gusa. Witegereje ibikorwa, usanga ari wa murongo wa UNAR ukomeje. FPR kimwe na UNAR irwanira ishyaka ibitekerezo.

 Icya mbere FPR yashakaga si imyanya mu butegetsi.

Iyo FPR iza kuba igenzwa n’imyanya, i Arusha bari bayihaye irenze iyo yari ikwiye, yari gutuza. Gusa ibi byari bihabanye n’umurongo wayo wa politiki wo kumva ko ubutegetsi bufite ba nyirabwo: Indobanure zo muri FPR. Ni yo mpamvu FPR yakomeje intambara kugeza ibufashe bwose. Yanze gutatira wa murongo w’uko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye guhakwa.Iyo Kagame avuze ngo “twatakaje imyaka 30” ni ho aba yerekeza. Ni ukuvuga ngo Repubulika ya mbere n’iya kabiri zabaye icyuho, kuko ubutegetsi bwari mu maboko y’abatabugenewe.

Muzumve amadisikuru y’ubu: u Rwanda rwabayeho kugeza 1959, hacamo icyuho cya jenoside yamaze imyaka 30 (Repubulika ya mbere n’iya kabiri), rwongera kubaho FPR ifashe ubutegetsi. Igisekeje ni uko ibi Kagame abivugira kuri Stade Amahoro atubatse, akabivuga aturutse mu Rugwiro atubatse, ari butahe mu Kiyovu atubatse n’ibindi. Ibyakozwe byose kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri bisa n’ibitabaho kuko nyine byakozwe n’abatagenewe kugira ubutegetsi. Kuri FPR, mu Rwanda ubutegetsi bufite ba nyirabwo. Si ubutegetsi butangwa, ni ubutegetsi butunzwe. Ni yo mpamvu yanze kubusangira n’abandi. Ibyo ntibivuguruzanya no kuba nyuma yo kubufata igenda ibukeberaho abo ishatse n’igihe ishakiye. Na ba Rwarakabije yarabakebeye. Gusa ibakebera izi, na bo bazi, ko ari ubwayo, bakagomba kwitwararika no kuyoboka. Ingaruka y’iyi myumvire ni uko ushaka kugira ijambo mu gihugu cye agomba kubanza GUHAKWAngo arihabwe, kuko rifite ba nyiraryo. Ngako akagobeko ko “kwihesha agaciro”. Iyo wumvise uku kuri, uba ubaye umuntu. N’iyo wari ufite “mandant d’arrêt” ukurikiranweno jenoside nka Rwigema Pierre Céléstin, bayigukuriraho, ugataha, babona uyoboka neza bakakugabira akanya. Naho iyo ugize uti nanjye ndi umwenegihugu ugashaka kwiha ijambo, FPR ikubika hamwe na ba Victoire, Mushayidi na Ntaganda, iyo ugize amahirwe ntigukurikize ba Rwisereka.

Aha kabiri FPR ibera umushibuka wa UNAR ni ku bo yubakiyeho.

N’ubwo ishuka abantu ngo abaturage bayikunda kurusha uko bikunda, n’umwana icyo nticyamufata. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo ujye kubabyutsa saa cyenda z’ijoro n’imbunda ugira ngo ubatoreshe ku ngufu indorerezi zitarahasesekara. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo ubavune ibikumwe ubatoresha ku ngufu, uwo badashaka. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo amajwi yabo uyate mu misarani. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo nyuma y’imyaka 19 intambara irangiye, ube ukibacungisha imbunda kugera muri nyumbakumi (positions z’abasirikari hose, lokodifensi, inkeregutabara n’ibindi). FPR yubakiye by’ukuri ku ndobanure nke. Abandi ni ugukurikira.Torture-FPR

Ikindi kirimo kwigaragaza cyane muri iyi minsi ni“ukwikubira” ibyiza by’igihugu. FPR ikomereje aho UNAR yari igereje. Kera inka zari iz’umwami none zagiye muri Girinka(FPR). Ntiwayigurisha udahawe umuriro (uruhusa). Ubutaka ntibukiri ubw’abaturage ngo bwabaye ubwa leta (FPR). Ibishanga ni uko.Uhinze ibidategetswe waba uhungabanyije umudendezo wa leta (FPR). Usaruye ikigori mu byo bagutegetse huginga ukagaburira abana, ngo uba ukomye gahunda za leta (FPR) mu nkokora. Gutwara taxi byeguriwe abifite (FPR). Ntibitangaje kuba FPR iri mu mashyaka akize ku isi. Kera igihugu cyose cyari icy’umwami, none ubu cyose cyahindutse icya FPR. Icyo dusigaranye umwami mushya atarafata ni abagore. Ubanza na bwo biterwa no gutinya kwirahuriraho amakara kuko n’ababo babananiye. Umunsi umwe tuzakanguka dusange hatowe itegeko ko abagore bari abacu bahindutse aba leta (FPR) !

Ivangura riragenda rikagera hose. Mu bintu byose usangamo gahunda ebyiri: ireba rubanda rwa giseseka, n’ireba indobanure zo mu butegetsi. Ngo abana ba rubanda nibajye biga mu zuba ryo mu mpashyi, nyamara ab’indobanure za FPR biga Green Hills baruhuka Nyakanga na Kanama. Ngo abana ba rubanda nibige ku ngufu mu cyongereza (n’abigisha ntacyo bazi), nyamara muri Green Hills hari ishami ryiga kandi ryigisha mu gifaransa… Ngo Bourses zivuyeho ku bana ba rubanda, nyamara ab’indobanure bararihirwa ibya mirenge mu mahanga… Ni byinshi byerekana ko FPR na yo ifata abanyarwanda mu byiciro. Hakaba abavukanye uburenganzira n’abagomba kubusaba bagategereza kubuhabwa; hakaba abavukanye impagarike n’abavukanye inenge ngo yitwa ingengabitekerezo…ngayo nguko.

 2. Umurongo wa MDR-PARMEHUTU.

Umuromgo wa politiki wabimburiwe na MDR-PARMEHUTU na wo ntiwazimye : Ubutegetsi ntawe ubuvukana butangwa na rubanda, ikabuha umwegihugu yishakiye hadashingiwe ku mavuko no ku bukire. Abenegihugu bose barareshya, nta wavukiye guhaka, ngo undi avukire guhakwa .

inama

Mu matora ya Kamarampaka yabaye le 25/9/1961 : Rubanda yasezereye Karinga n’izayo ihitamo ubutegetsi bwa Repubulika ishingiye kuri Demokarasi.

Uyu murongo wa Parmehutu ntaho wagiye. Ubizi kuturusha ni UNAR/FPR bamye bahanganye. Mu mikorere yayo, FPR ihora yikanga umurongo wa politiki wa Parmehutu ikawuhoza mu ngororero (target). Ingororero cyari igiti bashingagaho intobo bitoza kumasha. Gufora umuheto rero babyitaga kugorora. Aha ni ho haturuka ijambo ingororero. FPR na yo rero ihoza MDR-PARMEHUTU mu ngororero. Mwumvise mu minsi ishize abacurabwenge bayo bateza ubwega ko bamaze kuvumbura bidasubirwaho ishyaka ricumbikiye PARMEHUTU y’ubu. Uku ni ko umucurabwenge wayo Tom Ndahiro abisobanura (mwihangane nimubona hari aho bitumvikana si amakosa yanjye. Imyandikire n’ubuhanga bwa Tom murabizi. Gusa nahisemo kubyandukurana n’amakosa yabyo ngo nubahe ibitekerezo by’undi harimo n’uburenganzira bwe bwo kwibeshya):

 “Amateka ariyanditse Bucyana Maritini abonye umusimbura. Uwo si undi ni Thomas Nahimana washinze ishyaka rye “Ishyaka/Parti Ishema—IshemaParty.” Ab’ingezi muri iryo shyaka ni aba: Padiri Thomas Nahimana, Mme Nadine Claire Kasinge, Bwana Jean Baptiste Kabanda, Dr. Deogratias Basesayabo, Bwana Chaste Gahunde, Dr, Joseph Nkusi, Bwana Venant Nkurunziza na Bwana Ernest NSENGA… Muri iryo tangazo biyerekana ko baharanira amahoro. Ariko imvugo ikoreshwa ikomoka mu ijambo ryavuzwe na Geregori Kayibanda ku itariki ya 10 Mata 1994. (Soma Kangura N0 40-Gashyantare 1993). Ibyanditse mu itangazo ry’ishyaka rya Padiri, usanga igitekerezo ari icya CDR n’abambari bayo. Ku rupapuro rwa mbere KANGURA N0 51 handitse ngo: “ABATUTSI BAKWIYE KURYOZWA IBY’INTAMBARA” ku urwa nyuma hari ifoto ya Bucyana Martini wari perezida wa CDR munsi y’ifoto ye handitse ngo: “ISHYAKA RYACU NIRYO RITEZWEHO GUKIZA RUBANDA, NIRYO RISHYAMIRANYE N’ARI KU BUTEGETSI. Icyo kinyamakuru ni icyo mu Ukwakira 1993. Mu itangazo rya Padiri Nahimana n’abo ayobora, ntibagaragaza Ku urupapuro rwa 3 rw’icyo kinyamakuru Kangura, hari inyandiko ifite umutwe: “KWITWA UMUPARMEHUTU SI IGISEBO NI ISHEMA”. Iryo zina ISHEMA rishyizwe ahagaragara kuli 28 Mutarama 2013 rifite icyo riganishaho. PARMEHUTU yakoreye kudeta i Gitarama kuli 28 Mutarama 1961. Ishema ryayo rivukiye i Paris, France nyuma y’imyaka 52. Niamateke reka dutegereze”.

(http://umuvugizi.wordpress.com/2013/01/29/hutu-power-mu-birindiro-i-paris/#more-1809)

Kubera amakosa menshi n’akajagari k’ibitekerezo, ntibyoroshye guhandura ubutumwa burimo. Reka ariko ngerageze n’ubwo ari nko guhinga umushike.

Muri make uyu mucurabwenge wa FPR akaba n’umwiru mukuru kwa Kagame (umujyanama) aragira ati:

  1.  Amateka arongeye yisubiyemo. Ishema rya Parmehutu rivukiye i Paris.
  2.  Ishyaka Ishema ryavutse taliki ya 28 Mutarama, itariki yibukwaho Kongere y’i Gitarama ubwo MDR-PARMEHUTU yahirikaga ingoma ya Cyami igakoma imbarutso y’ugutsindwa kwa LUNARI.
  3.  Ishyaka Ishema riri mu murongo wa PARMEHUTU ya Grégoire Kayibanda. N’ubwo rigaragaza ko riharanira amahoro, imvugo yabo ikomoka kuri Grégoire Kayibanda.
  4.  Abashinze iri shyaka nta bwoba batewe no kwitwa Abaparmehutu (kuri bo si igisebo ahubwo ni ISHEMA).
  5.  Aya ni amateka abanyarwanda bakwiye gukurikiranira hafi.

 Ubundi iyi nkundura yaherukaga gukariha muri 2003 ubwo FPR yari yanzikiye gusesa MDR. Nyuma byabaye nk’ibituje. Ubanza FPR yarumvaga PARMEHUTU yarapfuye buhambe. Ubu ariko itangiye kumva ko itanogonotse. None Tom ati “Ishema rya Parmehutu rivukiye i Paris”. Usibye no guteza ubwega ngo PARMEHUTU yazukiye mu Ishema, FPR izi ko umurongo wa politiki udapfa. Kuba kuva MDR yaseswa muri 2003 nta shyaka ryari rihagarariye umurongo wayo wa politiki, ntibivuze ko ibitekerezo wubakiyeho byari byarapfuye. Ibitekerezo ntibipfa, hapfa ba nyirabyo. Ndacyafite amatsiko yo kumenya uko abayobozi b’Ishyaka Ishema bakiriye iri sesengura rya FPR. Biramutse ari byo, politiki y’u Rwanda yaba iteye indi ntambwe. Ibintu byaba bibaye nk’ibindi umugani w’abiru. Ibi ndetse biduhaye akanya ko gusesengura isano iri hagati y’iriya mirongo ibiri yaranze politiki y’u Rwanda n’amashyaka agenda avuka ayishamikiyeho.

 II. IBISA BIDASABIRANA N’IBISABIRANA BIDASA.

1. UNAR NA FPR

Mu isesengura rishize twagarutse ku ngingo yo kutitiranya izina ry’ishyaka n’umurongo waryo wa politiki. Koko rero ntibihagije kubona izina ngo wemeze ko ishyaka iri n’iri rifite umurongo runaka. Ahubwo ushingira ku bitekerezo bya politiki rishyize imbere. Bifasha umuntu kumenya ibisa by’ukuri. Twabonye uburyo FPR ari UNAR y’ubu. Ibi byo biroshye kuko FPR yatangiye yitwa RANU (UNAR mu cyongereza). Nyamara rero hari aho bidahuza. N’ubwo biharanira umurongo umwe wa politiki, hari aho bitandukaniye. Iyo UNAR yemezaga ko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye gutegekwa, yabikoraga nta buryarya. Ni ho imyumvire yari igeze. Usibye n’abatware bari mu butegetsi, hari na benshi muri rubanda babyumvaga batyo. Turamutse dushingiye ku myumvire y’ubu y’uko abantu bavuka bareshya mu burenganzira, maze tugacira UNAR urubanza rukakaye, twaba tuyirenganyije. Mu gihe cyayo yumvaga iri mu kuri. Si ko bimeze ubu kuri FPR. Ukurikije aho imyumvire igeze ku isi hose no mu Rwanda, kuba FPR ivangura abanyarwanda ni umugambi uteguye, wubakiye ku bushake bwo guhigika bamwe ugatonesha abandi. Aha rero ni aha mbere FPR itandukaniye na UNAR. Kuri iki , uwashinja FPR ubugome ntiyaba arengereye.

Byaba n’isesengura ryiza umuntu yibajije impamvu FPR, imaze gufata ubutegetsi, itacyuye wa “mwami” UNAR yarwaniraga ishyaka. Igisubizo twagishakira mu nzira ebyiri.

Ku ruhande rumwe, igikuru si umwami, si n’ubwami, ni ingengabitekerezo(idéologie) byubakiyeho, imwe ya gihake (ko bamwe bavukiye gutegeka abandi bakavukira guhakwa). FPR rero yafashe icyo kiri ingenzi (wa murongo wa politiki ko ngo ubutegetsi bufite ba nyirabwo) ibindi ntacyo byari biyunguye.

Ku rundi ruhande ndetse, ishobora kuba yaranze kwikururira ibintu byamaze guta imitemeri. Erega maye iby’umwami hashize igihe kirekire imbwa zarabirwaniyemo. Abatabizi reka mbibutse ko umwami wa nyuma w’u Rwanda yatanze tariki 25 nyakanga 1957. Kuva icyo gihe, nta mwami wongeye kubaho. Nimumbaze rero muti uyu Ndahindurwa akaba iki? Igisubizo: ntiyigeze aba umwami. Umwami yabaga we kuva ku munsi yimitsweho, hashingiwe ku nzira yabugenewe mu muco nyarwanda.

Abasomye ibisobanuro byanditswe na Alexis Kagame (umwiru mukuru wagombaga kumwimika) muzi ko Ndahindurwa atigeze yimikwa, kuko byananiranye kumvikana ku buryo bwari gukoreshwa mu mihango yo kwimika. Ngo bahisemo ko arahira. Nyumvira nawe ! Nk’uwuhe mwami wundi se muzi wabaye we binyuze mu ndahiro? Iyo ndahiro se yari iteganyijwe he mu nzira tuzi z’ubwiru? Ku muntu wumva ubwami icyo bwari cyo n’uko bwakoraga, kuvuga “umwami warahiye” birashekeje. Ni nko kuvuga “imbeho ishyushye” cyangwa “ikimasa gihaka”. Kagame Alexis, nk’umwiru uzi ibintu, iyo usomye uburyo avuga ibi byo kurahira, ubona ko na we mu gihe yabyandikaga ibitwenge byari byamwishe: abyita comédie supplémentaire(Kagame, A., Un abrégé de l’Histoire du Rwanda, de 1853 à 1972, Butare: EUR, p. 266). Ubusanzwe umuragwa yabaga umwami umunsi yimitsweho bikurikije inzira ya kane y’ubwiru ari yo Nzira y’Ubwimika. Ibindi ni urwenya. Cyakora birashimisha iyo ubonye abantu batakirwambaye ngo baraharanira gucyura umwami. Abanyarwanda rwose tugira amashyengo! Nibacyure simbabujije. Icyaruta ariko, byibuze bazadutumire babanze bamwimike. Ikindi bashobora gukora, ni ukutubwira ko bavumbuye inzira nshya ya 18 (ubusanzwe ubwiru bugira inzira 17). Bashobora kuyita Inzira y’Irahira, noneho bakatubwira ko ari yo Ndahindurwa yanyuzemo aba umwami. Cyakoze na none iby’iyi nkubiri ngo yo gucyura “umwami” hari icyo mbona bimaze. Byibuze bitanga gihamya ko burya imigani y’abanyarwanda igana akariho, nka wa wundi ugira uti “nta kigozi kibura icyo kizirika iyo kikiri kibisi”.

 2. MDR 59 NA MDR 91

Reka tunakomoze gato ku isano iri hagati ya MDR-PARMEHUTU yo muri za 59 na MDR yo muri za 91. Ni kenshi twumva abanenga MDR yo muri 91 ko ngo yatatiye igihango, ko ngo yagambanye umunsi yifatanyije na FPR mu kurwanya Habyarimana, no kwemera kujya muri guverinoma FPR imaze kwifatira ubutegetsi ku ngufu, n’ibindi. Abavuga ibyo babiterwa no kumva ko, ukurikije uriya murongo wa politiki wa MDR-PARMEHUTU 59, ari ishyano ko MDR 91 yiyunga na UNAR nshya ari yo FPR. Mu by’ukuri si byo. Kutumva itandukaniro hagati y’izi za MDR zombi bishobora gutuma dushinja MDR 91 amakosa itakoze.

Kuba amazina yombi asa bishobora kutuyobya tukibagirwa ko MDR 59 na MDR 91 byari bitandukaniye ku kintu cy’ingenzi. MDR 59 yarwaniraga ishyaka umurongo w’ibitekerezo. MDR 91 yarwaniraga imyanya mu butegetsi. Nerekanye uburyo kutarwanira imyanya byatumye MDR 59 idacikamo ibice kandi ntiyigurishe ku Mwami. MDR 91 yo ni ko byayigendekeye. Yari igendereye imyanya, biyitera kwigurisha iburyo n’ibumoso. Uko kurwanira imyanya kwabaye intandaro yo gucikamo ibice, kuko abenyegezaga ku mpande zose byaraboroheraga. Ngiyo MDR-Power, ngiyo MDR-Jogi, n’ibindi. Uku gucikamo ibice kwarayikurikiranye na nyuma ya 94. Muribuka umurava bamwe mu bari bayigize bagaragaje mu iseswa ryayo. Utabyibuka yabaza Safari Stanley na bagenzi be.

Nk’ishyaka rirwanira imyanya mu butegetsi ridashyize imbere umurongo wa politiki, kuba MDR 91 yarafatanyije na FPR ntibitangaje, nta n’ikosa ririmo. Iyo ushaka imyanya uyishakira ahashoboka hose no mu nzira zose. Igikuru ni ukubona icyo ushaka. Bagomba kuba baribwiraga bati reka FPR idufashe kugamburuza Habyarimana, tuzayikubita icenga tuyigobotore, cyangwa tuyereke igihandure mu matora. Basanze ibarusha imitego ibyungukiramo bo barahomba. Nka ya ndirimbo ngo “ndangura mpendwa ngacuruza mpomba”. Gusa MDR 91 nta wayitera ibuye, ku isi hose amashyaka arwanira imyanya mu butegetsi adashyize imbere umurongo w’ibitekerezo ni kuriya abigenza. Akadakora umwe ntikica ubukwe.

Dukurikije iriya mirongo ibiri ya politiki n’ibiyitandukanya, iyo MDR 91 iza kuba irwanira ishyaka umurongo wa politiki nka wa wundi wa MDR 59, ntibyashobokaga na gato “gukorana byahafi”(coalition) na FPR, kuko bari kuba bari mu byerekezo bihabanye kandi bihanganye. Ni imirongo igoye guhuza. Ngo “Bigirankana bya Nirwange yasomeje amata amatezano ati ibitajyanye ni ibi”! Nta hantu na hamwe wahuriza umurongo wa Repubulika ishingiye kuri Demokarasi(ubutegetsi bwa rubanda) , n’umurongo w’ubuhake bushingiye ku bisekuru. Uko kuba mu byerekezo bivuguruzanya bituma nta hantu mwahera mufatanya bya hafi. Iyo uharanira umwe muri iyi mirongo, kimwe mu byo uba ugamije ni ukuzibira urwanira undi murongo ngo adafata ubutegetsi. Kuba rero MDR 91 yo yarashoboye kwibona muri gahunda za FPR birumvikana. Nta wavuga rero ko MDR 91 yagambaniye wa umurongo wa politiki wa MDR 59. Ntawo yagiraga. Yari ishyaka rishaka imyanya mu butegetsi, mu nzira zose. Ngo imbeba yakurikiye akaryoshye mu nsi y’ibuye ihakura inda y’akabati. Ikindi kimenyetso gishobora kuzadufasha muri iki cyerekezo, ni ugucukumbura icyo FPR yapfuye na ba Gapyisi igahitamo kubakuraho. None wasanga hari icyo FPR yumvikanyeho n’abandi uyu we akayitera utwatsi! Abacukumbura muzarebe aha, hapfunditse ibanga. But that is another story!

Ubutaha tuzafatanya kureba uko amashyaka y’ubu ahagaze ushingiye kuri iriya mirongo iranga politiki y’u Rwanda, ingaruka bifite ku cyifuzo cyo guhuza “opposition”, n’izo bishobora kugira ku ihinduka ry’ubutegetsi.

BIRACYAZA….

Edmond MUNYANGAJU.

LUNARI NA PARMEHUTU BUBATSE IMIRONGO IBIRI POLITIKI Y’U RWANDA YAGENDEYEHO KUGEZA UBU.

Le_Mwami_Kigeri_et_deux_de_ces_miliciens_01 (1) (1)

Ngo “aho imfura zisezeraniye, ihatanze indi irahaborera”. Mu cyumweru gishize nari nabasezeranyije ko tuzasesengurira hamwe imirongo ibiri yaranze politiki y’u Rwanda, ikaba yarubatswe na UNAR na MDR. Sintebye ndatebutse. Umwanditsi w’igitabo cy’umubwiriza yitegereje ibibera mu nsi ni ko guterura agira ati: “Ibyahozeho ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi. Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo dore kiriya ni gishyashya! Burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise” (Umubwiriza 1,9-10). Yagushije ku kuri guhamye. Ibi ntibivuguruje kuba isi igenda ihinduka. Ihora ijya mbere kuko ngo “bucya bucyana ayandi”. Nyamara ihame uyu muhanuzi yagushijeho ritwibutsa ko atari bibi gusubiza amaso inyuma tukareba ibyahise, kuko biba bipfunditse amabango yadufasha kumva iby’ubu. Nk’uko twabikomojemo ubushize, reka dufatanye kureba uburyo, iyo ucukumbuye, usanga kugeza ubu LUNARI na MDR-Parmehutu ari yo mirongo ifatika y’ibitekerezo bya politiki u Rwanda rwagize. Hari uwakwibaza ati ese andi mashyaka yabayeho nyuma nta murongo wa politiki yagiraga? Iki kibazo kirakwiye. Dufatanye tugishakire igisubizo.

Mu gutangira, reka twibukiranye ibibanza:

  • Ni byiza kutitiranya umurongo wa politiki n’izina ry’ishyaka. Birashoboka kugira kimwe udafite ikindi. Izina ry’ishyaka rishobora kuba rivuga ko riharanira imibereho myiza y’abaturage, kandi mu bikorwa ritazi n’iyo byerekera. Ushobora no kubona ishyaka riharanira imibereho y’abaturage mu bikorwa, kandi ntiribishyire mu izina.
  • Ishyaka rya politiki n’umurongo wa politiki ntibigendana iteka. Hashobora kubaho ishyaka ritagira umurongo wa politiki, kimwe n’uko hashobora kubaho umurongo wa politiki utagira ishyaka riwuhagarariye. Birakwiye rero gusobanura ibintu neza.

I. POLITIKI NI IKI?

Ntiriwe ndondora ibisobanuro byose bitangwa n’abahanga, navuga ko politiki yubakiye ku bintu bibiri by’ingenzi biranga imibereho ya muntu. Mu buzima bwacu, ibyo dukeneye ntibigira ingano (besoins illimités), nyamara ikigega cy’ibisubizo cyo ni gito (ressources limitées). Hatabayeho inzira zo guhuza aya mahurizo yombi, abantu twabaho nk’inyamaswa, inini ikajya imira into. Mu kubyirinda, abantu bashaka inzira zo kumvikana ku mahame abagenga ngo basaranganye kugirango buri wese ashobore kubaho mu mahoro no mu munezero. Ngiyo politiki. Ni ibikorwa byose bihuza abantu bagamije kubaka imiyoboro ikemura ririya hurizo ry’ibyo bafite (ressources) n’ibyo bakeneye (besoins). Ni yo mpamvu ahari abantu babiri, burya politiki iba yatangiye. Kuba mu rugo umugabo yasa inkwi, umwana akavoma, umugore agateka, iyo na yo ni politiki mu rwego ruciriritse. Iyo imiryango myinshi yishyize hamwe igamije gushakira igisubizo ririya hurizo tumaze kuvuga, irema icyo abagereki bitaga “Polis” cyangwa “Cité”, ari nako ibihugu byavutse. Ibikorwa byose bijyanye no gufasha “Polis” kubaho mu mudendezo ushingiye ahanini ku gusaranganya neza ibyiza by’igihugu, nibyo byitwa politiki.

Ku rwego rw’amashyaka n’ibihugu, kubaka iyo “miyoboro ifatika” ihuza abantu benshi hagamijwe kubafasha kubana mu mahoro arambye ntibyizana kandi ntibyahawe bose : bisaba abantu babifitiye impano(charisme), ugutinyuka, ubushake, ubwitange, ubushobozi n’umuhate : abo nibo bitwa Abanyapolitiki. Ni na yo mpamvu atari ubonetse wese ukora politiki. Kuko ni wo mwuga ugoye kurusha iyindi.

Kimwe mu bibazo bikomereye u Rwanda muri iki gihe wacyumvira aha. Buri wese yihinduye umunyapolitiki. Ngo nyumbakumi yumvise ko Kadafi yishwe, ariyamirira ati: “abanyapolitiki turashize!”. Muri “opposition” nyarwanda na ho ushishoje ntiwabura bene abo , bigira abanyapolitiki kandi ntacyo biyumvira. Umuntu yabigereranya n’ubuhanzi. Kuririmba muri korali ni ibya benshi, naho kuba umunyamuziki n’umuhanzi w’indirimbo ni ibya bake babifitiye impano. Na politiki ni uko. Ikorwa n’abayifitiye impano, bafite umurongo w’ibitekerezo barwanira. Iyo bitabaye ibyo, ihinduka amacambwa. Amacambwa ni amazi y’ibirohwa aba ku nkengero z’umugezi. Ubundi imbwa zitinya amazi maremare, ariko kuko ayo yo aba ari ku ruhande kandi ari hagufi, na zo zirahajya zikidumbaguza, zikivovota, zigataha zumva zivuye koga mu mugezi. Ni yo mpamvu bayita amacambwa. Umugani ugana akariho.

II.UMURONGO WA POLITIKI BISOBANURA IKI?

Umurongo wa politiki ni ibitekerezo, umushinga (projet de socitété), n’ibikorwa bigamije kubaka sosiyete no kuyiha igihagararo iki n’iki. Ufite umurongo wa politiki aba yumva igihugu hari uburyo cyayoborwamo maze abagituye bakarushaho gusangira mu mutuzo ibyiza bigikomokaho. Umurongo wa politiki urangwa n’ingingo enye:

1.Kugira ibitekerezo

Aha hari uwakwiyamirira ati ese ubundi habaho abantu batagira ibitekerezo? Muri politiki birashoboka. Urugero: uwavuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwa FPR akoresheje intambara, kandi mu mushinga we wa politiki ntitubonemo gushaka ibikoresho n’abarwanyi, yaba nta bitekerezo afite. Tutagiye kure, hari benshi ubu baharanira ngo guhirika ubutegetsi bwa FPR. Wababaza icyo bazabusimbuza, ugatungurwa n’uko icyo kibazo ari ubwa mbere kibanyuze mu bwonko. Kurwanira guhindura ubutegetsi udafite icyo ubusimbuza gifatika (projet de société alternative) ni ukutagira ibitekerezo. Byaragaragaye kenshi aho abantu barwanya ubutegetsi ndetse bakabukuraho, nyuma bakayoberwa icyo babusimbuza, ugasanga ntaho bavuye ntaho bagiye.

Muri politiki, kugira ibitekerezo, bivuga kugira ibihamye, bihera ku ntangiro bikagusha ku iherezo, bikareba impande zose z’ikibazo. Iyo bigarukiye mu cyeregati, cyangwa bigafata igice cy’ikibazo, tuvuga ko nta byo. Hari igihe bidogera ugasanga kuyoborwa n’abatagira ibitekerezo birutwa no gutegekwa n’abafite ibitekerezo ugaya. Muri Libiya Kadafi ngo yari umunyagitugu. Nyamara ubu baramwifuza, atari uko bakunze igitugu cye, ahubwo kuko yasimbuwe n’abatagira ibitekerezo n’umurongo bya politiki. Za Iraki ni uko n’ahandi henshi. Amateka aratuburira. Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!

2.Kugeza ibitekerezo ku baturage

Muri politiki, ibitekerezo by’ishyaka iyo bitazwi n’abaturage, ngo babyibonemo cyangwa se babinenge (kubinenga ni gihamya y’uko babizi), biba bitabaho. Dukore umwitozo muto. Ese hari uzi gutandukanya umurongo wa PSD n’uwa PDC cyangwa PDI? Ese ni abanyarwanda bangahe bazi icyo rimwe muri yo ryazana kitaturuka ku bandi? Muri politiki, umurongo w’ishyaka iyo utazwi n’abaturage uba ntawo.

3.Umurongo wa politiki ugira abawurwanya

Iki ni ngenzi. Kugira abawurwanya bifite agaciro kayingayinga ako kugira abawushyigikiye. Twabonye ko politiki ibereyeho gucunga amakimbirane ari muri kamere muntu. Ni yo mpamvu muri politiki iyo uvuze ngo ndashaka iki, biba bisobanuye ko hari ikindi wanze. Iyo ufite umurongo wa politiki, uba uvuga uti twe tubona igihugu cyayoborwa gitya. Mu buryo buziguye (indirectement), uba uvuze ngo twanze ko kiyoborwa kuriya. Abashyigikiye uwo murongo wundi barakwamagana. Burya rero guhangana biri muri kamere ya demokarasi. Gusa ni uguhanganisha imishinga n’ibitekerezo (Débat-tre). Aha wahahera wumva bimwe nakomojeho ko habaho amashyaka atagira umurongo wa politiki. Muratinye ishyaka ritagira urirwanya. Ese ye, waba warigeze wumva umuntu urwanya ibitekerezo bya PSD, PDC, PDI…Impamvu iroroshye. Wabinenga utabizi? Ese wabimenya wenda bitanabaho? Muri politiki abantu bahanganisha ibitekerezo. Bimwe mu biranga utabifite ni ukutagira abamunenga no gutinya kujya ahabona ngo ajye impaka n’abandi.

4.Ibitekerezo bidapfa

Umurongo wa politiki ni ibitekerezo bikomeza kubaho n’ababitangije batakiri ho. Reka ntange urugero.

Iyo uvuze LUNARI na PARMEHUTU, utungurwa n’uko abato babyiruka bazi kuyatandukanya kurusha uko basobanukiwe n’amashyaka y’ubu. Ibitekerezo byayo byabaye uruhererekane kandi byambukiranyije ibisekuru (générations). Ibya UNAR biracyariho muri FPR nyuma y’imyaka 50. Ibya PARMEHUTU na byo ntaho byagiye.

III. UMURONGO WA POLITIKI WA LUNARI  n’uwa PARMEHUTU

Icyo amashyaka ya politiki abereyeho, ni uguhuriza hamwe ababyumva kimwe. Hari ikintu rero gitangaza. Hafi ya hose muri politiki, hakunze kubaho imirongo ibiri mikuru ihanganye mu mashyaka anyuranye: Muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika hari Democrates na Republicains. Mu Burayi hakaba Gauche na Droite. Mu bihugu by’abayisilamu hakaba Partis Religieux na Partis Laïcs. N’iyo habayeho andi mashyaka, bayareba bahereye kuri ibyo bice byombi, ukumva ngo Centre-Gauche cyangwa Extrème-Droite.

Mu by’ukuri, kuri buri ngingo ireba sosiyete, haba hari ibyifuzo n’ibitekerezo binyuranye. Gusa, muri politiki buri wese akenera gufatanya n’abandi ngo bahuze ingufu. Iyo kamere ya politiki ituma bya bitekerezo bitatanye bigenda byiyegeranya, hagasigara imirongo migari ibiri ihanganye. Muri politiki babyita “convergence à la médiane”. No mu Rwanda ni uko.

Mu ntangiro, havutse amashyaka anyuranye, nyamara byaje kurangira yibumbiye mu bice bibiri. Umurongo wa Repubulika ishingiye kuri demokarasi urangajwe imbere na MDR-Parmehutu, hakaba n’umurongo w’Ubwami bushingiye ku bisekuru, amoko n’imiryango, ushyigikiwe na UNAR (si yo yawutangije, yavutse isanga umaze ibinyejana, iwugira uwayo mu ruhando rw’amashyaka).

Ishyaka MDR

 ec523cbce8

Kenshi dukunze kuryita MDR-PARMEHUTU. Ryashinzwe tariki 9 ukwakira 1959 ryitwa PARMEHUTU (Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu), riyobowe na grégoire Kayibanda. Inama rusange yabereye i Gitarama taliki ya 28 Gicurasi 1960, yarihinduriye izina ryitwa M.D.R (Mouvement Démocratique Républicain). Nyamara kuko izina rya mbere ryari ryaramaze gufata, ntiryazimiye, ahubwo abantu mu mvugo bahise barihuza n’irishya baranabicurika bibyara MDR-PARMEHUTU. Nyamara izina “officiel” guhera muri 1960 ni MDR.

Ishyaka UNAR

kigeli_rwanda

Ryavutse taliki ya 3 Nzeri 1959, ryitwa L’Union Nationale Rwandaise, riyobowe na François RUKEBA.

Reka noneho turebe igitandukanya Ubwami na Repubulika ishingiye kuri demokarasi, biradufasha kumva aho UNAR na MDR-Parmehutu zari zitaniye. Iyi mirongo ibiri ya politiki wayirebera ku bintu byinshi ariko turafatamo bitatu by’ingenzi biranga amashyaka muri rusange:

(1)Icyo rigamije;

(2)Abo ryubakiyeho

(3)Icyerekezo cya sosiyete riharanira.

Repubulika ishingiye kuri demokarasi:Umurongo wa MDR-Parmehutu Ubwami:Umurongo wa UNAR
Icyo rigamije. Kurwanira ishyaka ibitekerezo. Kurwanira ishyaka ibitekerezo.
Abo ryubakiyeho. Ishyaka ryubakiye ku mbaraga za rubanda rugufi (parti populaire). Ishyaka ryubakiye kuri bake bifite (parti d’élite).
Icyerekezo cya sosiyete riharanira. Ubutegetsi butangwa. Ubutegetsi butunzwe.
Ubutegetsi bufunguriye bose. Ubutegetsi bufite ba nyirabwo.
Isaranganwa ry’ibyiza by’igihugu ryubakiye ku nzego n’amategeko. Ukwikubira ibyiza by’igihugu kubakiye kuri “kamere” n’umurage.

(1)Ku ngingo ya mbere, UNAR na MDR byari mahwi.

Bombi bwarwaniraga ishyaka ibitekerezo byabo. Ntibaharaniraga mbere na mbere imyanya mu butegetsi. Urwanira ishyaka ibitekerezo aba abikomeyeho, ku buryo unamubwiye ngo umuhe ubutegetsi ariko abizibukire, cyangwa se ubumuhe mu nzira zibonetse zose, atagukundira. Aha PARMEHUTU na UNAR zari zihahuriye. Buri shyaka ryari rifite umurongo wa politiki riharanira kandi ridakozwa ibyo kuwutatira. Iyo MDR-Parmehutu iza kuba iharanira imyanya mu butegetsi, byari korohera Umwami kuyitamika iyo myanya ubundi bakaruca bakarumira cyangwa bagacikamo ibice. Si ko byagenze.

UNAR na yo iyo iza kuba iharanira ubutegetsi, yari kujya mu matora, cyane ko, nk’uko Musenyeri Alexis Kagame abivuga mu gitabo cye1, yari kwegukana amajwi atari make. Si ko byagenze rero. Ahubwo UNAR yahisemo kubitera umugongo (boycot)inashishikariza abayoboke bayo kutitabira amatora kuko yumvaga bihabanye n’umurongo wayo wa politiki.

Igikomeye ariko ni ukumva icyateraga aya mashyaka yombi kwitwara gutya.

PARMEHUTU ntiyaharaniraga ubutegetsi. Yari izi ko umunsi rubanda bumvise umurongo wayo wa politiki, bakawibonamo, bazabuyiha ku mudendezo, kuko ari bo ba nyirabwo.

LUNARI ntiyaharaniraga ubutegetsi kuko yari izi ko ari ubwayo, ko gutegeka biri muri kamere yayo. Ntawe uharanira ibiri ibye. Ibi biratugeza ku ngingo ya kabiri n’iya gatatu (abo ishyaka ryubakiyeho n’ishingiro ry’ubutegetsi).

(2)Ingingo ya kabiri ireberwaho amashyaka ni abo yubakiyeho.

MDR-Parmehutu yari ishyaka ryubakiye ku baturage baciye bugufi (parti populaire). Kuko rero abo ari bo bari benshi mu gihugu, ni ho havuye kwitwa ishyaka rya rubanda nyamwinshi. Yatangijwe n’abantu baciye bugufi, badasanzwe mu butegetsi, bityo rubanda rukabibonamo, kuko babaga basangiye “ukwigizwayo “.

UNAR yo yarimo abatware n’abandi basanzwe mu butegetsi bwa cyami. Bari bafite amaboko yandi atari abaturage bato: icyubahiro, igitinyiro, intwaro, ubukungu, ubuhake n’amateka. Ubutegetsi bari babusanganywe kandi bizeye kubugumana, kuko ingengabitekerezo ya cyami yigishaga ko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye kuyoboka. Ko igihugu kidashobora kubaho kidafite umwami. Aha hatwumvisha impamvu UNAR yateye umugongo iby’amatora. Hari uwihuta akavuga ko UNAR yanze amatora kuko yanze kuyoborana cyangwa kuyoborwa n’Abahutu. Ni byo kandi si byo. Harimo akagobeko (c’est subtil). Ibaze nawe umaze imyaka 400 bakumvisha ko wavukiye gutegeka naho ba kanaka bakaba baravukiye kuyoboka, bwacya ngo jya gupiganirwa na bo ubutegetsi! Ari wowe se wapfa kubyumva? UNAR yumvaga ari ugucurika ibintu.

Iyi ngingo y’abo amashyaka yubakiyeho yanadufasha kumva icyo benshi bibeshyaho ngo amashyaka UNAR na MDR-Parmehutu yavanguraga amokoSi byo.

Ikiri ukuri ni uko muri UNAR hari higanjemo abatutsi, naho muri MDR-Parmehutu hakiganzamo Abahutu(rubanda rugufi). Nyamara ibi ntibyaturutse ku bushake bwo kuvangura. Byarikoze. MDR-Parmehutu yari ishyaka riharanira rubanda rugufi, kandi muri rwo abenshi bakaba abahutu. Nyamara ntiyangaga Abatutsi. Ubishidikanya azabaze impamvu Paul Kagame na Bernard Makuza ari ababyara. UNAR yari ishyaka ry’abari mu butegetsi bwa cyami kandi abenshi bakaba abatutsi, ariko yarimo n’abahutu. Ubishidikanya azabaze ba Rukeba, Michel Rwagasana n’abandi. Uyu Rwagasana yari umuvandimwe wa Gerigori Kayibanda kwa se wabo.

(3)Ingingo ya gatatu aya mashyaka atandukaniyeho ni icyerekezo cya sosiyete.

Nk’uko twabikomojeho, MDR-Parmehutu yaharaniraga Repubulika ishingiye kuri demokarasi. Iki cyerekezo cya sosiyete kirangwa n’uko ubutegetsi butangwa. Utegeka akaba azi ko ubutegetsi atari ubwe, ko yabuhawe, kuko ari ubw’abaturage, kandi ko bashobora kubumwaka bakabuha undi. Ubu butegetsi rero buba bufunguriye bose.

Ku rundi ruhande, UNAR yari igizwe n’abasanganwe ubutegetsi kandi bazi ko ari cyo bavukiye (gutegeka). Iyi myumvire tuyisanga n’ahandi ku isi. Utegeka akaba azi ko ubutegetsi abutunze. Ashobora kuba yarabuvukanye (umwami), yaraburazwe (igikomangoma), cyangwa yarabufashe ku ngufu (umusirikari). Ni yo mpamvu buba bugomba kugarukira ku babutunze. Kuri ba nyirabwo. Undi se yavuga ko abushaka nka nde? Aha haratwumvisha nyine impamvu UNAR yirinze kujya mu mahiganwa y’amatora . Abari bayigize bari barabyirutse bazi ko ubutegetsi ari ingarigari yabo. Byari bigoye kubumvisha ko bajya kubupiganirwa. Kandi nta wabarenganya,koko se hari upiganirwa ibiri ibye? Icyo batamenye ni uko ibihe byari byarahindutse!

Imirongo ya politiki ya MDR na UNAR yaranyuranyaga na none ku cyashingirwaho mu kugira uruhare ku byiza by’igihugu.

Umurongo wa MDR washakaga isaranganywa rishingiye ku buringanire bw’abenegihugu bose(égalité) no ku rwego rwa buri wese(mérite). Mbese hakabaho amategeko agena icyo buri wese afitiye uburenganzira. Iri ni ryo shingiro rya Repubulika na demokarasi.

Ku rundi ruhande, umurongo w’ubwami UNAR yarwaniraga, uvuga ko uburenganzira bukwiye gushingira ku cyo abawushyigikiye baba bita “kamere”(statu quo). Ni ukuvuga ngo ibintu tubirekere uko biri , ni ko Imana yabishatse. Yashatse ko bamwe bavuka ari abatware, abandi bakaba abagaragu. Biri muri kamere. Kubihindagura bikaba ugucurika ibintu. Abatware nibakomeze bayobore kandi bayobokwe kuko ni cyo bavukiye. Abandi nibakomeze bayoboke kandi bahakwe kuko ni cyo bavukiye, bizahore bityo imitaga itazima izuba.

IV. N’UBU RUKIGERETSE.

Iyi mirongo ibiri ya politiki iracyageretse kugeza magingo aya mu Rwanda.

1.Kuba FPR ari UNAR NSHYA byo si umugani.

Mwibuke ko mu ntangiro zayo yitwaga RANU, ni ukuvuga UNAR mu mpine y’icyongereza. Gusa rero uko gusa no gusabirana ntibyagarukiye mu mazina gusa. Witegereje ibikorwa usanga ari wa murongo wa UNAR ukomeje….

Edmond Munyangaju

BIRACYAZA…

MU RWANDA HABAYEHO IMIRONGO IBIRI GUSA YA POLITIKIi : Uwa LUNARI n’uwa MDR-Parmehutu !

kayibandaRTEmagicC_Copie_de_Charles_Mutara_Rudahigwa_Grnds_Lacs_15avril_1950_n__8-9-croix_02.jpg

GUHUZA  AMASHYAKA YA “OPPOSITION” NYARWANDA NI NKO KUBAKA UMUNARA WA BABEL !

Maze iminsi mbona kuri izi mbuga abantu basaba bashimitse ko amashyaka ya “opposition” nyarwanda yakwiyunga agafatanyiriza hamwe guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Ababivuga babiterwa n’uko bumva byahuriza hamwe ingufu ubu zitataniye mu mashyaka anyuranye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR. Ni icyifuzo cyiza. Gusa ndagira ngo turebere hamwe ireme ry’iki gitekerezo n’ingaruka zacyo. Mu buzima, hari ubwo umuntu yiyungura inama yumva ari nziza, akayishyira mu bikorwa, agatungurwa n’uko ibyaye ingaruka zinyuranye cyane n’izo yatekerezaga. Umuhanzi Nkurunziza yaracuranze ati “bavuga ko amata aryoha ubuki bukarusha, ariko mu busore hari ikibisumba: kurebana akana ko mu jisho n’umugeni. Iyaba bitaherukwaga na sinamenye”. Koko rero hari ubwo imishinga yacu tuyirebera mu ntangiro, tukabona byose bishashagirana. Aba ari igihe cy’akana ko mu jisho. Gusa kuko ubuzima bugira ayabwo, hari ubwo byose birangirira muri “sinamenye”. Ibi mu buzima birashyika kenshi. Muri politiki na ho ni uko. Ni yo mpamvu burya kuyikora ari ubugenge nyabugenge. Kugira ngo twumve akamaro cyangwa ingorane zo kwishyira hamwe, dutangire tureba abajya muri politiki ari bantu ki.

 1. Kuki abantu bajya muri politiki?

Icya mbere ngira ngo tubanze duhigike ni ya mareshyamugeni ngo umuntu WESE wiyemeza gukora politiki abiterwa no gushaka kwitangira abandi. Ubushakashatsi bwose bwerekana ko iki ari ikinyoma. Ikimenyimenyi ni uko benshi mu bavuga ko bajyanywe muri politiki no kwitangira abandi, usanga mu buzima busanzwe wenda atari na ba bantu babangukirwa no gufasha. Ugasanga mu buzima bwabo batarafungurira umushonji n’umwe, batazi icyo kurera imfubyi ari cyo, n’ibindi. Ubushakashatsi rero bwo bwerekana ko kenshi abantu bajyanwa muri politiki n’impamvu ebyiri. Gushaka ubutegetsi (power seeking) no kurwanira ishyaka ibitekerezo byabo (policy seeking). Muri make rero, ujya muri politiki aba abifitemo inyungu. Ushaka ubutegetsi aba ashaka ibyubahiro, amakuzo, ubukire n’ibindi bijyana na bwo. Urwanira ibitekerezo aba yumva igihugu hari uburyo kigomba kuyoborwamo. Iyo abigezeho, na we yumva bimuhaye agaciro imbere y’umutimanama we n’imbere y’abandi.

Kuba abantu bajyanwa muri politiki no gushaka ziriya nyungu zombi dusobanuye, hari uwabyita inenge. Si byo. Ahubwo ni byiza. Umunyapolitiki ubyemera aba ari inyangamugayo kandi avugisha ukuri. Aba ari n’umugabo. Hari abashima ubabeshya ko ngo nta nyungu akurikiye. Rubanda irashukika. Ubwabyo ni ikibazo kujya mu bintu bitagira inyungu. Gusa rero inyungu ziri kwinshi. Ntituzigarukirize ku mafaranga n’ubukungu nk’uko bamwe babikora. Burya n’ugiye kwiha Imana muri wa muryango w’ababikira bita ku ndembe, haba hari inyungu akurikiye: umukiro wa roho n’ubugingo bw’iteka. Umunyapolitiki uvuga ko nta nyungu akurikiye, iyo atari umubeshyi aba ari indindagire. Hari na none uwambaza ati “none se uwo muntu ukurikiranye inyungu ze yagirira ate igihugu n’abaturage akamaro?”. Iyo ashaka ubutegetsi, yita ku byo abaturage bifuza kuko ni bo ba nyirabwo. Na bo rero bamuhundagazaho amajwi. Mbese ni mpa nguhe. Iyo arwanira ibitekerezo, akora uko ashoboye ngo yumvishe abaturage agaciro kabyo, bamuhe amajwi, abishyire mu bikorwa. Ng’uko uko umunyapolitiki ukurikiye inyungu bwite ahindukira akagirira abaturage akamaro.

 2. Abanyapolitiki bacu wabashyira mu kihe cyiciro?

Ukuri ntikwica umutumirano, reka mbivuge, nta na hamwe. Ingorane u Rwanda rwahuye na yo ni uko rwagize abanyapolitiki badakurikiranye inyungu. Biragoye kumenya icyo bakurikiranye, ariko nshidikanya niba bo baba bakizi. Muti gute ? Duhereye ku kurwanira ibitekerezo, biragoye kumenya umurongo w’abanyapolitiki b’abanyarwanda. Umurongo wa politiki ntituwitiranye n’izina ry’ishyaka. Umurongo wa politiki ni ukugira ibitekerezo kandi abaturage bagasobanurirwa uburyo byahindura imibereho yabo. Reka ntange urugero.

Tumaze imyaka irenga 20 dufite ishyaka ryitwa PSD,ngo riharanira imibereho myiza y’abaturage. Jya rero mu giturage ubaze umuturage niba arizi. Umubaze niba yaritora n’icyo aritezeho. Ese ni abanyarwanda bangahe bazi icyo PSD yabazanira kitazanwa na FPR, PDC cyangwa PDI?. Muri politiki, umurongo w’ishyaka iyo utazwi n’abaturage (ntitwitiranye kuwumenya no kuwibonamo) uba ntawo. Ikindi kiranga umurongo uhamye w’ibitekerezo, ni ukuba uruhererekane hagati y’ibisekuru. Abiyita ibigugu muri politiki yacu mbanenga kuba nta babyiruka babagwa mu ntege. Byari kuba iyo bagira umurongo w’ibitekerezo uzwi. Bitabaye, biragoye kubajya inyuma utazi aho bagana.

Ushingiye kuri ibi, wasanga u Rwanda kugeza ubu rwaragize imirongo ibiri ya politiki: uwa Runari (UNAR) n’uwa MDR Parmehutu. Twazabigenera akanya tugasesengura iyo mirongo yombi, aho itandukaniye n’aho ishingiye. Gusa tutagiye kure, reka ntange ibimenyetso bitatu.

Iyo uvuze Runari cyangwa MDR, abantu bahita bakubita agatima ku bitekerezo n’imiterere y’ubutegetsi mbere yo kwibuka umuyobozi (Leader) runaka. Abenshi mu babyiruka ubu ushobora gusanga batanibuka abayashinze n’abayayoboye, ariko icyo yarwaniraga cyo barakizi. Iki ni ikimenyetso cy’uko muri ayo mashyaka ibitekerezo byarushaga agaciro amazina y’abayobozi. Iki ni icya mbere kiranga umurongo uhamye wa politiki.

Icya kabiri ni uko, ukoze ubushakashatsi, watungurwa n’uko abato babyiruka basobanukiwe na Runari cyangwa MDR kurusha uko basobanukiwe na PDC kandi ari yo yo muri iki gihe. Icyo ni ikimenyetso cya kabiri.

Icya gatatu ni uko ibitekerezo by’aya mashyaka byambukiranyije ibisekuru (générations). Ibya Lunari biracyariho muri FPR nyuma y’imyaka 50. Ibya MDR na byo ntaho byagiye. N’ubwo ubu nta shyaka ribihagarariye cyangwa ribyiyitirira, biraho bituje. Ikibigaragaza ni uko FPR, mu mikorere yayo, ni byo ihora yikanga, ikabihoza muri “target”. Muzarebe iyo ivuga ibya kamarampaka, rubanda nyamwinshi, ubwigenge n’ibindi byubatswe na MDR, icika ururondogoro.

Dore ikindi gitangaje abantu batitayeho. Nyuma ya jenoside, ishyaka twari twiteze ko risenywa imbere y’amategeko ni MRND, kuko yaregwaga jenoside. Nyamara si ko byagenze. FPR yihutiye gusenya MDR kuko izi ko ari yo ifite umurongo n’ibitekerezo bikomeye bishobora kuzayigora. MRND n’ubwo ubu idahari mu Rwanda, nyamara yo ntiyigeze iregwa mu mategeko ngo iseswe nk’ishyaka. Biratangaje. Ushaka rero kureba ingufu z’ibitekerezo bya MDR azarebe uburyo FPR-Inkotanyi ikora ibyikandga.   ihora ibyikanga. Ngo ntawe utinya ijoro atinya icyo barihuriyemo.Twibutse ko FPR yatangiye yitwa RANU cg UNAR mu gifaransa!

3.Itandukaniro hagati yo gushaka ubutegetsi no gushaka imyanya.

Ni byiza gutandukanya ibi bintu byombi. Umunyapolitiki ushaka ubutegetsi aba afite umurongo n’icyerekezo. Ushaka akanya aba ari umucanshuro. Ushaka ubutegetsi, agira umurongo wa politiki, agaharanira kuwumvisha abaturage ngo nibamutora awushyire mu bikorwa. Ushaka akanya, nta bitekerezo nta n’umurongo. Icyo apfa ni akanya. Akenshi, yisunga abafite ibitekerezo n’umurongo ngo arebe ko bamusagurira. Ngiyo indangagaciro ya byinshi mu byiyita amashyaka biri mu Rwanda muri iki gihe .Kuko nta murongo w’ibitekerezo, bahisemo kwiturira mu ibaba rya FPR, ngo amahanga abone ko ubutegetsi buhuriweho n’amashyaka menshi. FPR na yo yabemereye kutarisha ikiyiko, ahubwo ikajya irisha ikanya ngo hagire utuvungukira dutakara na bo bagire icyo bacyura. Iyi ndwara ariko ushishoje wayisanga no muri opposition.

  1. Amashyaka ya “hobe ibyansize” na “twihangire imirimo”.

Iyo abantu bageze mu buhungiro, ikibazo cya mbere bagira ni icyo kwakira imibereho mishya. Abakiri bato bo biraborohera kuko baba bakiyubaka. Abakuzeho gato, bahura n’ikibazo cyo kwibona muri sosiyete itabaha icyubahiro n’umwanya bari bamenyereye. Reba rero umuntu wari minisitiri cyangwa Jenerali akibona muri ka kumba bacumbikiramo impunzi, yakwaka akazi bakamuha ako kwakira abinjira (réceptioniste) mu nzu y’abasaza cyangwa gucunga umutekano mu isoko. Yatambuka agasanga ntawe umwitayeho kandi yari amenyeye kuramukanywa ibyubahiro. Munyumve neza nta kazi nsuzuguye. Gusa imyumvire yacu ya kinyarwanda n’uko twumva ibyubahiro biradukurikirana. Aha rero ni hamwe haturuka imisusire y’amashyaka yacu. Hari ayo umuntu yakwita “Hobe ibyansize” cyangwa“Twihangire Imirimo”. Ni ishyaka nshinga ngo ntibagirana kandi narigeze gukomera. Mba nteganya ko rimwe mu mwaka BBC izampamagara mu kiganiro mpaka, rimwe mu myaka ibiri tugakora inama, ubundi tugatanga itangazo kuri internet. Ibikorwa bya politiki bikagarukira aho. Iyo izina ryanjye barivuze nka rimwe mu mezi atandatu, numva nanjye nkiri mu ruhando ngo rwa politiki. Ubishidikanya, afate ishyaka rimaze imyaka nk’ 10 rivutse, arebe ibikorwa bya politiki rikora mu mwaka cyangwa ryakoze muri iyo myaka. Nanyomoza nzamushima. Amashyaka nk’aya ntaba agamije kurwanira ubutegetsi cyangwa se kurwanira ibitekerezo. Cyakoze rimwe na rimwe iyo akanya kabonetse ntakitesha. Ngiyo impamvu hari abarangiriza mu Rwanda kwihesha agaciro kandi nyamara batahwemaga gutuka FPR. N’abayituka ubu, ibemereye akanya, hari abarenze umwe bamanuka batakirwambaye.

Kera mu bayahudi, abanyapolitiki b’ukuri bari Abahanuzi. Umuhanuzi rero yagombaga kuba ari umuntu usanzwe yitunze. Impamvu kwari ukugira ngo hatazagira umucyurira ko yaje gushaka amaramuko. Umunsi umwe rero, Amasiya, umusaherezabitambo w’i Beteli, yigeze gushaka kubicyurira umuhanuzi Amosi. Amosi yahagaze yemye ati “mfite amasambu yanjye n’amatungo ahagije. Gusa Uhoraho yarambwiye ati bisige ujye guhanura. Ariko nari nitunze” (Am 7,14-15).

Ese ye, abanyapolitiki bacu mu buhungiro, ni bangahe bashobora gutanga igisubizo nk’iki hagize ubacyurira? Ni yo mpamvu FPR na yo ibihoza ku munwa, ibacyurira gushaka amaramuko. Opposition y’ukuri izatangira umunsi twagize abanyapolitiki bashobora nkwishongora nka Amosi, bati “twari twitunze, dufite akazi aka n’aka, dufite umwuga uyu n’uyu, ariko twarabiretse kuko twiyumvisemo umuhamagaro wo gukora politiki”. Aha rero ni ho hari ibanga ryo guhuza amashyaka ya opposition.

5. Guhuza amashyaka ya opposition ni nko kubaka umunara wa Babel.

Muri politiki, hari ibintu bibiri bituma amashyaka yishyira hamwe. Ni bya bindi n’ubundi navuze:gushaka ubutegetsi no kurwanira ibitekerezo.

Duhere ku mashyaka ashaka ubutegetsi. Ayangaya akunze kwishyira hamwe mu gihe cy’amatora. Ashobora kubikora mbere cyangwa nyuma ho gato. Mbere y’amatora, aba agira ngo adatatanya amajwi ahubwo ayakusanye ashobore kwegukana imyanya ihagije. Nyuma y’amatora, haba hari iryatsinze ariko ridafite amajwi ahagije ngo ritegeke ryonyine. Rishaka irindi byiyunga. Iri rishakisha irindi rito, rinyotewe ubutegetsi, ariko ridafite umurongo w’ibitekerezo ukomeye, kugirango ritazarigora mu guhitamo ibikorwa bya leta. Iyi ni inzira ya mbere opposition nyarwanda yakwihurizamo. Opozisiyo ishatse kujya mu matora, byaba byiza kwegeranya imbaraga. Bitabaye ibyo, kwiyunga wasanga ntacyo byunguye cyane.

Mu buryo bwa kabiri, amashyaka arwanira umurongo w’ibitekerezo yo ashobora kwiyunga igihe icyo ari cyo cyose. Iyo abonye imirongo n’icyerekezo bijya hamwe, hari ubwo ahitamo gukorera hamwe kuko aba yegeranye mu myumvire. Iki rero ni cyo kibuze mu mashyaka ya opposition nyarwanda. Twatangiye tureba uburyo umurongo wayo wa politiki udasobanutse, amwe ndetse akaba atanawugira. Iyo rero abantu bavuga kwishyira hamwe, baba birengagije ko abishyira hamwe bagomba kuba hari ibyo bahuje.

Kugeza ubu, ikigaragara amashyaka ya opposition ahuriyeho ni ubushake bwo gutsinsura ubutegetsi bwa FPR. Gusa rero muri politiki ubushake bwo guhindura ubutegetsi ntibuhagije ngo abantu bishyire hamwe.Igikomeye ni icyo buri wese yumva yabusimbuza n’uburyo yabigeraho. Gukuraho ubutegetsi bwa FPR, ukabusimbuza Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi, undi akabusimbuza ingoma ya ubwami(monarchie), ni imishinga ibiri inyuranye kuri byinshi.

Igikomeye kurushaho, ni uko hari n’amashyaka atari make agarukira kuri iyo ntambwe ya mbere: guhirika FPR. Ibindi ntubabaze. Byaragaragaye kenshi aho abantu barwanya ubutegetsi, bakabukuraho, nyuma bakayoberwa icyo babusimbuza, ugasanga ntaho bavuye ntaho bagiye. Muzitegereze Kongo nyuma ya Mobutu, Iraki nyuma ya Sadam, Misiri nyuma ya Mubarak n’ahandi.

Ikibazo cy’ukuri opposition nyarwanda ifite si amashyaka menshi cyangwa make. Yego ngo uburo bwinshi ntibugira umusururu, ariko na none ngo ingabo nyinshi ni izongeranya. Ikibazo cy’ukuri ni amashyaka (make cyangwa menshi) ariho ku izina, atagize icyo yunguye usibye gutera icyugazi no gutuma abatabizi bibeshya ngo hari ababitubereyemo, kandi byahe byo kajya! Ikibazo cy’ukuri ni amashyaka (make cyangwa menshi) adafite umurongo wa politiki, muri make atagize icyo amaze.

Hari umunyapolitiki wigeze gucyurira undi, ati:“nemera ko igihugu gikwiye kuyoborwa n’impaka z’ibitekerezo. Ikibazo gusa ni uko n’abadafite ibitekerezo bashaka gutera impaka”. Yarasaze agwa ku ijambo. Abashaka rero guhuza opposition nyarwanda nabagira inama yo kubanza kuyirema. Niba babona ihari, nabagira inama yo kuyicira (kuyikonorera) nk’uko bicira ikawa kuko yuzuye ibyonnyi. Ikibazo si uguhuza amashyaka menshi ya opposition, ikibazo ni ukumenya wahuza ayahe. Hari arenze rimwe azagira akamaro umunsi yasenyutse.

Umwanzuro wo kwisegura.

Ndabizi ko hari uri buntere ibuye ngo nakoze ishyano mvuga ko hari amashyaka ya opposition nyarwanda y’imburamumaro. Hari uwandenganya ngo nsuzuguye abanyapolitiki b’inararibonye kandi basaziye mu mwuga. Mbere yo kwihutira kuntera ibuye, banza unsubize iri hurizo: uburyo FPR yafashe ubutegetsi n’uburyo ibutengamayeho imyaka 19, nyamara idashyigikiwe n’abaturage, kandi ngo dufite inararibonye muri politiki n’amashyaka anigana. Nurangiza, ndatega umutwe. Ntuntere ibuye gusa, ahubwo ndemera ufate n’intosho. Umunyapolitiki Machiavel ni we wanditse ati “ibiriho n’ibyakagombye kubaho birahabanye cyane, ku buryo umuntu wirengagiza ibiriho aba agana ahabi (la distance entre la réalité et l’idéal est tellement grande que celui qui ferme les yeux sur ce qui est, apprends plutôt sa perte que sa survie). Ukuri nguko. Kurarura, ariko guca mu ziko ntigushye.

 Edmond Munyangaju.

BIRACYAZA….