Gushyingura cyangwa kubika mu tubati imibiri y’abishwe? Tubyibaze.

Ikibazo kiri mu mutwe w’iyi nyandiko cyabajijwe n’umuntu ukoresha amazina ya Hon Oré kuri facebook. Aribaza niba Leta yarasabye uruhushya imiryango y’abishwe, bakemeranywa kubika iyi mibiri mu tubati aho kuyishyingura.

Dore uko abivuga:

Mu myaka yashize nagize ibyago cyangwa amahirwe yo gusura camp de concentration ya Auschwitz – birkenau muri Pologne ahakorewe génocide y’abayahudi.

➡️Nabonye ibyumba byuzuyemo za lunettes abahamburiwe ubuzima babaga bambaye.
➡️Mbona imbago n’utugare tw’ibimuga byahiciwe
➡️Mbona amafoto y’abahasize ubuzima
➡️Mbona chambres à gaz zakoreshwaga mu guhohotera izo nzirakarengane
➡️ n’ibindi byinshi…

Gusa nta mirambo, amagufa, cyangwa uduhanga by’abahasize ubuzima nahabonye.

Ibibazo abaza ni ibi bikurikira:

  1. Ese iwacu kuki twahisemo kwanika amagufa n’uduhanga by’abacu?
  2. Ko atari umuco wacu, tukaba n’ubundi dukopera abandi, kuki tutiganye uburyo abahuye n’ako kaga mbere yacu babigenje kugirango bitazibagirana?
  3. Ese Leta yaba yarabajije ababuze ababo uruhushya mbere yo kubashyira muri turiya tubati?

Ibi bibazo buri wese yabyibaza ariko ibisubizo byatangwa na Leta ya FPR. Na none umuntu yakwibaza ati ese ni nde ufite uburenganzira ku murambo w’uwitabye Imana, yaba yishwe cyangwa apfuye urupfu rusanzwe?

Nanjye nkibaza niba koko FPR yaba ifite gahunda yo kuzashyingura iyi mibiri mu gihe abiciwe ababo baba bakomeje gusaba ko bikorwa, cyane ko benshi mu banyarwanda babona kugumisha iyi mibiri mu tubati ari agashinyaguro!

Icyitonderwa: Ubusanzwe, umubiri ugizwe n’amagufwa, amazi avanze n’amaraso, n’inyama. Iyo umuntu amaze gupfa umubiri urabora hagasigara amagufwa yonyine. Ngo mu rwego rwo kubaha abishwe, FPR yafashe icyemezo cyo kuvuga imibiri mu kigwi cy’amagufwa. Ibi bikaba mu maso y’abatari bakeya bigaragara nko gushaka gushuka abiciwe ko abantu babo bapfuye batigeze babora. Abazi ibinyanye n’ibinyabuzima bemeza ko kugira ngo umubiri udashanguka, bisaba kuwutera imiti yabugenewe iwufasha kandi igatuma abawegereye batagira indwara banduzwa na wo.

Inyandiko y’umukunzi wacu.

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s