
Ku muvandimwe Kizito Mihigo, uraho neza?
Kuri uyu munsi umaze umwaka utuvuyemo, nifuje kukugezaho amakuru y’ino, dore ko hahindutse byinshi cyane.
Burya rero abagome baze kukwambura ubuzima, havutse abandi ba Kizito benshi. N’ubu abagome baricuza icyo baguhoye.
Wagiye utamenye umutegarugori witwa Idamange ! Ubu ni we watesheje umutwe agatsiko. Avuga ukuri kose ntacyo ahishe, ku buryo bushimishije. Sinzi niba wibuka wa musore witwa Cyuma Hassan. Na we ubu arafunzwe azira ko yavuze ko yabonye ibikomere ku mubiri wawe. Baratekinitse, babeshya ko ngo hari ibindi byaha yakoze ariko ntibifata. Uzi na wa mugore wo muri RIB? Yitwa Umuhoza Marie Michelle. Ni we wabeshye ko ngo wiyahuje ishuka. Ariko ubu yasohotse mu Rwanda, yihishe mu nsi y’igitanda muri Canada atinya ko abakunzi bawe bamubona bakamubaza impamvu yabeshyeye umuziranenge.
Eh! Nari nibagiwe kuguha andi makuru rero. Burya umaze kwigendera, Ines Mpambara, wa wundi wakubwiraga ngo indirimbo yawe yarakaje Kagame, abantu bamuvugirije induru, agatsiko kagira isoni kamushyira muri Primature mu biro bya Ministre w’intebe.
Hanyuma rero, sha , burya ya ndwara ya Covid-19 wasize itangiye, yafashe intera ndende. Batubujije gusohoka mu ngo ariko twizera ko bizacogora. Ahubwo we, wari uzi ko Kagame twamubuze? Abantu benshi bemeza ko ngo yaba yarapfuye. Padiri Thomas mucuti wawe ni we watangiye kubivuga, abantu benshi baramupinga, ariko aho Idamange avugiye ko ari byo , byahinduye isura. Nahise nibuka kwa kundi wabivuze mu gitabo cyawe, aho uvuga ko bamujyanye mu bitaro arembye cyane! Sha wari wabibonye pe. Ese ubwo uzi ukuntu abanyarwanda tukwemera? Yego ko! Ntiwabyumva nyine.
Uribuka wa mugabo Rusesabagina? Burya baje kumushimuta bamutwara mu ndege bamugeza i Kigali. Cyakora abazungu barahagurutse, ku buryo bashobora kumufunguza. Ariko na we urabizi nyine uko Inkotanyi zikora, zabanje kwihagararaho. Ubu urubanza rwe ruri kubera ku mugaragaro ku buryo buri wese ushaka arukurikira kuri YouTube. Ese aho mugira internet? Rwose nazakoherereza link ukabikurikira.
Maze rero, nakubwiye amakuru nibagirwa kukubwira ko Ange Kagame yabyaye umwana w’umukobwa. Bamporiki na we ari ku mwanya wa kane mu bantu banzwe cyane mu Rwanda. Uti gute rero?
Nyine, aho wa mudamu nakubwiraga, Idamange ahagurukiye akavugira abaturage, yarakunzwe cyane. Ariko abantu bashatse kumurwanya bahise bangwa na rubanda. Nimero ya mbere ni wa mugabo wakataga igihingwa cya kawa akaza kwigira umushakashatsi. Wamumenye? Umuntu uvuga ngo ni umushakashatsi ariko ukaba utamubaza amashuri yize ngo ayakubwire? Ni Tom Ndahiro yewe! Tom Ndahiro, urabizi ko nawe yakumereye nabi. Uwa kabiri rero ni wa mugore wa Taransiparensi, Ngabire makulata, uwa gatatu akaba undi mugore uba mu Bubiligi, nibagiwe izina rye,… ritangirwa na Muka. Ibindi simbyibuka ariko rijya kwitiranwa n’agasamuzuri!
Uwa kane rero ni Bamporiki, ngo ni we batumye gutera ubwoba Idamange. Yewe ni birefu nyine.
Sha ngaho rero, nakubwiye byinshi. Na we uzashake ukuntu watugezaho amakuru yawe. Ese nta posita mugira? Mugomba kuba nta koranabuhanga pe. Gusa nyine turagukumbuye cyane.
Ngaho rero ukomeze ubane n’Imana.
Yari umuvandimwe wawe,
Chaste Gahunde.