Abanyarwanda bose bagomba kuba ba Idamange bagategeka ko bisigazwa/amagufwa by’abacu bishwe muri jenoside bishyingurwa.

Abanyarwanda bacitse ku icumu rya genoside barashaka ko Paul Kagame arekeraho gucuruza amagufwa yababo ari mu tubati two mu nzibutso za jenoside.

Ibisigazwa by’imibiri y’abazize jenoside ntiyashyinguwe

Barashaka ko ababo basyingurwa mu cyubahiro aho gukoreshwa mu kwinjiriza Paul Kagame amafaranga yo kurya. Birababaje cyane kubona Kagame n’agatsiko ke bajya mu masoko guhaha ari uko amagufwa y’abanyarwanda ari mu nzibutso yabinjirije akayabo k’amafaranga.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yakomye rutenderi ubwo yabwiraga Paul Kagame ngo ni akure ibisigazwa by’ababo mu nzibutso, ave ku izima yemere ko bishyingurwa mu cyubahiro, hanyuma ashyire mu tubati two mu nzibutso ibikoresho byakoreshejwe mu kubavutsa ubuzima.

Umucikacumu Madamu Idamange Yvonne Iryamugwiza kuba yarabwiye Paul Kagame amafuti n’ubugome bikomeje gukorerwa abaguye muri jenoside n’abayirokotse byamuviriyemo gufugwa no gushinjwa gupfobya jenoside.

Amagufwa/ Ibisigazwa by’abishwe muri jenoside biri kwisoko mu nzibutso za jenoside ni gato ishyushye (Hot Cake) ya Paul Kagame, umunyarwanda wese usabye ko bishyingurwa mu cyubahiro aba ashaka kwubika imbehe Paul Kagame ariraho, aba anakojeje agati mu ntozi kuko umujinya w’umuranduranzuzi wa Paul Kagame urabyuka kuko aba abona ko ari ugushaka kumena igisabo akuramo amata yo agotomera.

Abanyarwanda bose bagomba kuba ba Idamange bagategeka Paul Kagame gushyingura mu cyubahiro Ibisigazwa/amagufwa by’abacu bishwe muri jenoside.

Paul Kagame agomba kurekeraho gutungwa n’amafaranga akura mu Ibisigazwa/amagufwa y’abacu ari ku isoko mu nzibutso za jenosise.

Ese ko Paul Kagame yapfushije se na nyina, kuki imibiri yabo yayishyinguye mu cyubahiro aho kuyishira ku isoko mu nzibutso? Kuki yumva imibiri y’ababyeyi be ariyo igomba gushyingurwa mu cyubahiro hanyuma iyabandi banyarwanda ikandarikwa, igasuzugurwa, igashyirwa kw’isoko nk’igicuruzwa cyimwinjiriza akayabo k’amafaranga?

Paul Kagame agomba guhita ufungura Umucikacumu Ndabaga Idamange Yvonne Iryamugwiza.

James Munyandinda

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s