Category Archives: ISHEMA Party

Itangazo rigenewe itangazamakuru : IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE .

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

1.Taliki ya 23 Mutarama 2017, twari twateganyije gufata indege ku ncuro ya kabiri tukerekeza i Kigali tugamije kwandikisha Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda kugira ngo turonke uburenganzira bwo kugira uruhare rugaragara muri politiki yubaka igihugu cyacu. Ibyo ntitwabiterwaga n’inyota y’ibyubahiro cyangwa irari ry’imyanya y’ubutegetsi. Kwitanga tukajya gukorera politiki mu Rwanda twabitewe n’uko tuzi neza kandi tukaba tubabazwa n’akaga abaturage b’u Rwanda barimo biturutse ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Paul Kagame n’Agatsiko ke kigaruriye ishyaka  FPR-Inkotanyi,

ubu butegetsi bukaba  bwarahisemo kwimika ikinyoma, iterabwoba, ivangura n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu. Nibyo byaduteye kubaka umushinga unoze dushaka gushyikiriza Abanyarwanda, umushinga witwa « Kunga abenegihugu kugirango dufatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere ».

2.Nk’uko byagaragariye bose rero, Umunyagitugu Paul Kagame  n’abambari be bahiye ubwoba kuko bazi neza ko rubanda yiteguye kudushyigikira bityo tugatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017. Niyo mpamvu bahisemo  kurenga umurongo utukura , bakora amarorerwa,  biha ububasha burenze ubwo bahabwa n’Itegekonshinga rigenga u Rwanda muri iki gihe, bafata icyemezo kigayitse cyo » kuducira ishyanga  » mu gutegeka Kompanyi zose z’indege ko nta n’imwe yemerewe kudutwara ngo itugeze iwacu mu Rwanda .

3.Nyuma yo kwibonera n’amaso yacu urwo rwandiko Leta ya Paul Kagame yanditse itwambura uburenganzira bwacu nk’abenegihugu twafashe imyanzuro ibiri y’ingenzi. Uwambere ni uko twitabaje ubutabera. Uwakabiri ni uko twiyemeje kuganira bwangu n’abenegihugu bifuza impinduka nziza mu Rwanda tukareba uko hashyirwaho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » ifite inshingano yo guharanira ko ingoma y’igitugu iyogoje u Rwanda yasezererwa mu maguru mashya hakajyaho ubutegetsi bwa rubanda , bushyizweho na rubanda kandi bukorera inyungu za rubanda.  Reka twibutse ko twari twihaye igihe cy’iminsi 15 yo kuganira n’ababyifuza.

4.Uyu munsi nzinduwe no kubamenyesha ko ibiganiro byagenze neza : hari abashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ndetse batera intambwe yo kwiyemeza kuyigiramo uruhare. Hari abagaragaje ko igitekerezo bacyemera ariko batiteguye kugira uruhare rugaragara muri iyo Guverinoma. Hari n’abatugaragarije ko basanga ibya Guverinoma atari igitekerezo bashima ko kubera iyo mpamvu batagishyigikiye na gato. Hari n’abifuje ko imishyikarano yakomeza , bakazafata icyemezo bamaze kubona ko iyi Guverinoma ikora neza. Uko byamera kose, muri demokarasi, igetekerezo cya buri wese gikwiye kubahirizwa.

5.Icyo twese duhurizaho ni uko imbaga y’abanyarwanda ibangamiwe cyane n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame uherutse guhindura itegekonshinga kugira ngo azapfire ku butegetsi . Niyo mpamvu gukomeza kwituramira byasa no gutererana igihugu mu gihe ahubwo gikeneye kurushaho kugobokwa n’ubwenge bwacu n’amaboko y’abana bacyo.

  1. Mboneyeho rero akanya ko kumenyesha Abenegihugu bose b’u Rwanda kimwe n’abaturanyi bacu n’umuryango mpuzamahanga ko guhera ku mugoroba w’italiki ya 17 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2017, i Paris ho mu Bufaransa hazateranira inama idasanzwe izahuza abashyigikiye « umushinga » wo gushyiraho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ». Amazina y’abagize iyo Guverinoma na gahunda yayo y’ibikorwa bizatangazwa ku wa mbere taliki ya 20 Gashyantare 2017.

7.Ndasaba Abanyarwanda b’umutima mwiza kuduha icyizere, kudushyigikira no gutera inkunga yose ishoboka iki gikorwa cy’ingirakamaro. Baca umugani mu kinyarwanda ngo « Ak’imuhana kaza imvura ihise ».

 

Nta wundi rero ubitubereyemo .

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,

Harakabaho igihugu giha abana bacyo bose amahirwe angana

 

Padiri Thomas NAHIMANA,

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA,

Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.logo-300x135

IBIGANIRO BIRAKOMEJE MBERE YO GUSHYIRAHO « GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO ».

ISHEMA PARTY : ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

 logo-300x135

IBIGANIRO BIRAKOMEJE MBERE YO GUSHYIRAHO « GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO ».

  1. Ku itariki ya 23/11/2016, Guverinoma y ‘u Rwanda iyobowe na Paul Kagame yashyize igitsure ku makompanyi atwara abantu, iyategeka kudatwara Padiri Thomas NAHIMANA n’ikipe ye bari bajyanye kwandikisha ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi kwa munani 2017. Tuributsa ko Padiri NAHIMANA Thomas ari we mukandida ishyaka Ishema ryahisemo kuzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse agashyigikirwa n’abagize impuzamashyaka ya Nouvelle Génération.
  1. Ku itariki ya 11/12/2016, itangazamakuru ryo mu Rwanda ryatangaje ko Perezida Paul KAGAME yamaganye igitekerezo cyo guheza abanyarwanda ishyanga, natwe dutekereza ko ahari yaba yamaze gusubiza ubwenge ku gihe, agasobanukirwa ko uburenganzira bw’abenegihugu budakinishwa. Ni muri urwo rwego twongeye kujya kuri Ambasade zibishinzwe ngo ziduhe ibyangombwa by’inzira bihabwa Abanyarwanda twari twarasabye. Twasanze ibyo Kagame yavuze byari ibinyoma ahubwo akaba yarakekaga ko iterabwoba rye rizatugamburuza ku mugambi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda.
  1. Ku itariki ya 23/01/2017, Leta y’u Rwanda ibinyujije ku muyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka, yongeye gutegeka indege zose zigwa mu Rwanda kudatwara Padiri Thomas NAHIMANA n’abo bari kumwe. Tumaze kwerekwa no gutangaza ibikubiye mu ibaruwa iteye isoni uwo muyobozi yandikiye Amakompanyi y’izo ndege, nibwo u Rwanda rwasohoye itangazo ryuzuyemo gucurikiranya utugambo, ariko mu by’ukuri ryekana neza ko Paul KAGAME arenze umurongo utukura mu kugarura wa muco wo ku ngoma ya cyami wo « gucira » abenegihugu bamwe ishyanga. Reka twibutse ko icyemezo nk’iki na Perezida wa Repubulika adafite ububasha bwo kugifata kuko kivuguruza Itegekonshinga n’andi mategeko agenga igihugu cy’u Rwanda.
  1. Mu rwego rwo guhangana n’aka gasuzuguro k’umunyagitugu Paul KAGAME ndetse no gufasha Abanyarwanda , ari abahejejwe ishyanga ari n’abakomeje gusuzugurirwa mu gihugu, guharanira uburenganzira bwabo ku buryo bufite ingufu kurushaho, twatanze igitekerezo cyo gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kandi ihuje abanyarwanda b’ingeri zose.
  1. Komisiyo ishinzwe gutegura no kunoza ishyirwaho ry’iyo guverinoma ikomeje kugirana ibiganiro n’abanyarwanda batandukanye baba abasanzwe mu mashyaka ya opozisiyo, sosiyete sivile n’abantu ku giti cyabo. Turashima abakomeje kutugezaho ibitekerezo n’ibyifuzo by’uko babona iyo guverinoma ikwiye kuzaba imeze n’icyo yakorera abanyarwanda bari mu buhungiro n’abari mu gihugu.
  1. Kugeza ubu ibisubizo bitangwa birimo ibice bine : Icyambere kigizwe n’abavuga ko bifitiye UBWOBA bwinshi, ngo baratinya ko baramutse bagize uruhare muri iyo Guverinoma, Paul KAGAME yabamarira ku icumu ! Icyakabiri kigizwe n’abashyigikiye kandi biteguye kujya muri iyo Guverinoma. Icyagatatu kigizwe n’abantu basanzwe bavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ariko bakemeza ko ibya Guverinoma ikorera mu buhungiro batabyitayeho ko ahubwo bafite indi imishinga yihutirwa ibashishikaje ! Icyakane kigizwe n’abavuga ko iyo Guverinoma bazayijyamo ari uko imaze kujyaho bakareba uko izakora…. Muri demokarasi duharanira, twubaha ibitekerezo bya buri wese.
  1. Inama ya Komite Nyobozi y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yateranye kuwa 29/01/2017 yashimye uko ibiganiro birimo kugenda, ishima abiteguye kugira uruhare muri iyi Guverinoma kuko izaba ari intambwe ikomeye itewe nyuma y’imyaka irenga 23 hakorwa politiki isa n’aho yibanda ku kuvuga ibibazo bitsikamiye Abanyarwanda ariko hakabura ibisubizo na gahunda zifatika ziganisha kuri ibyo bisubizo. Inama kandi iragaya abavuga ko bifitiye izindi nyungu bashyize imbere zitari izo gufasha abanyarwanda guhanga ibitekerezo bishya byabafasha kubona umuti w‘ikibazo cy’ingoma y’igitugu imaze gutagangaza Abenegihugu.
  1. Turasaba Abanyarwanda bose batishimiye ubutegetsi bubi bw’umunyagitugu Jenerali Paul Kagame gukanguka, bakabyutsa umutwe, bagahaguruka bagashyigikira ku buryo bugaragara iyi « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » igiye kujyaho.

Harakabaho Abanyarwanda bunze ubumwe

Harakabaho u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana

Chaste Gahunde,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

Ashinzwe Itangazamakuru.

Tél : 0033 643 60 13 11

Email : chaste.gahunde@gmail.com

TWIZIHIZE ISABUKURU YA REPUBULIKA TURWANYA UBWIKANYIZE BWA PEREZIDA W’UMUNYAGITUGU!

img_20161216_200807

IJAMBO ry’umuyobozi w’Ishyaka Ishema ku isabukuru ya Repubulika:

Twizihize Isabukuru ya Repubulika turwanya ubwikanyize bwa Perezida w’umunyagitugu!

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

1.Uyu munsi Abanyarwanda baribukana icyubahiro umunsi muhire w’iya 28 Mutarama,  umunsi Abenegihugu bahagurutseho baturutse mu mpande zose z’u Rwanda bagahurira i Gitarama, bagafata icyemezo kidasubirwaho cyo gusezerera ingoma ya cyami na gihake, igasimbuzwa Repubulika ishingiye ku mahame ya Demokarasi . Kugeza n’uyu munsi u Rwanda ni Repubulika. Ushaka guhinyuza yasoma itegekonshinga u Rwanda rugenderaho , mu ngingo yaryo ya mbere :

« Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose niyo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi kandi igamije guteza imbere abaturage kandi ntishingiye ku idini.

Ishingiro rya Repubulika ni ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda« .

2.Reka twibutse ko ingengabitekerezo ya cyami yari yaracengeje mu mitwe y’abenegihugu ko ubutegetsi atari ubwabose, ko ahubwo ari ubwabamwe, ko gutegeka bivukanwa, ko bitangwa mu maraso, ko hari bake bavukiye gutegeka, abandi benshi bakavukira kubabera abagaragu. Ko ubutegetsi bubereyeho gukorera inyungu z’abategetsi mbere na mbere.

3.Niyo mpamvu abaturage babagaho babereyeho guhakirizwa, gutanga imisoro, amakoro n’amahoro by’urudaca. Abaturage baberagaho gukorera umwami n’ibyegera bye , ubuzima bwite bw’ingo n’imiryango yabo nta kandi gaciro bwagiraga ! Umuturage warambirwaga ako gahato akihagararaho akanga kuyoboka yakubitwaga ikiboko akamugazwa, yaricwaga cyangwa agacirwa ishyanga !

4.Italiki ya 28 Mutarama 1960 niyo yahinduye iyo miterere y’ubutegetsi : niyo mpamvu ibyabaye icyo gihe byiswe« Revolisiyo ya Rubanda ». Mu kwemeza ko u Rwanda rubaye Repubulika, ko Kalinga iciwe n’izayo zose, ko ubwiru burangiye…. imiterere y’ubutegetsi yari ihindutse bidasubirwaho, kuko bwari busubijwe mu maboko ya bene bwo : kuva uwo munsi byumvikanye ko « ubutegetsi ari ubwa rubanda, rubanda ikaburagiza abo yishakiye binyuze mu matora adafifitse ». Icyo nicyo duhimbaza uyu munsi ku ncuro ya 57 !

Gusa rero iyi sabukuru tuyihimbaje mu gihe gisa n’ikidasanzwe.

5.Tubabajwe no kuyihimbaza mu gihe umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa aherutse kwitaba Imana ariko n’ubu tukaba tutazi neza aho ashyinguye kugira ngo ababyifuza babe bajya kumwunamira . Nk’uwabaye umukuru w’igihugu , Kigali V Ndahindurwa , yakagombye kuba yarashyinguwe agahabwa icyubahiro kimukwiye, nyamara siko byagenze. Ubu rubanda iribaza niba mu by’ukuri umugogo w’umwami wacu ushyinguye muri Porotugali cyangwa i Mwima ya Nyanza . Ninde uvugisha ukuri, ninde ubeshya Abanyarwanda hagati ya Paul Kagame n’abakunzi ba Kigeli? Politiki yo kurindagiza Abanyarwanda izarangira ryari ! Dukeneye ko iki kibazo gisobanuka .

6.Tuboneyeho akanya ko gusuhuza « Yuhi  VI » wimiye ishyanga bitari bikwiye . N’ubwo ari umwami udategeka ahubwo akaba ari umwami w’umuco nk’uko byasobanuwe, tumwifurije ishya n’ihirwe , Imana imukomeze kandi izamuhe ubushishozi n’imbaraga zo gutanga umuganda we mu gukemura ibibazo bikomereye Abanyarwanda muri iki gihe, bityo na we azagire amahirwe kandi aterwe ishema no gutaha mu Rwamubyaye yemye.

7.Nanone ariko mu gihe duhimbaza iyi sabukuru ya Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi, turamagana twivuye inyuma imikorere y’umunyagitugu Paul Kagame wagaruye muri Repubulika y’u Rwanda bwa butegetsi bwubakiye ku muntu wishuka ko « yavukanye imbuto, ngo akaba ari we wenyine ushoboye gutegeka u Rwanda « .Dore bigeze n’aho arenga umurongo utukura akadukana ibyo « gucira ishyanga » abandi benegihugu bifuza kugira uruhare mu micungire myiza y’igihugu cyabo , binyuze mu kwitabira amatora . Ubu bubasha  Paul Kagame yihaye bugaragaza neza uko yumva ibintu mu mutwe we :  yiyumva nk’umwami, u Rwanda rukaba rutakiri Repubulika , ahubwo rwarasubiye kuba akarima k’abibwira ko bavukanye imbuto !

8.N’ubwo Abanyarwanda benshi (Abatutsi, Abahutu n’Abatwa) bashyira mu gaciro babibona , bakababara mu mutima wabo ariko bagahitamo kwicecekera, twebweho rwose ntabwo dushobora kwemera kuripfana : ibi bintu ni amahano. Paul Kagame arananiwe.  Akwiye kurangiza manda ye ya kabiri ubundi akegama, akareka abaturage bakihitiramo abayobozi bashaka muri aya matora yegereje. Ntabwo dukwiye kwemera ko asubiza ighugu cyacu mu kaduruvayo no mu ntambara z’urudaca ku nyungu ze bwite n’umuryango  we!

8.Niyo mpamvu twifuza dukomeje  ko hashyirwaho « Leta y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » mu gihe kitarambiranye, bityo ikibazo cy’Umunyagitugu ushaka gukomeza kugira Abanyarwanda bose ingaruzwamuheto kigashakirwa umuti mu maguru mashya.

9. Ntitwasoza iri jambo tutunamiye abenegihugu b’intwari bahanze Repubulika, tugashima by’umwihariko Mbonyumutwa, Gitera , Kayibanda n’abo bafatanyije. Ndasaba imiryango yabo ko idakwiye kwemera gukomeza guhatirwa kubaho mu ipfunwe, ahubwo ko igomba kubyutsa umutwe, ikagira uruhare rugaragara mu kugoboka Repubulika ; igihe kizagera isubizwe ishema kandi ihabwe ingororano ikwiye abitangiye igihugu.

10.Twifurije Abataripfana bose umunsi mwiza kuri iyi taliki bizihizaho ishingwa ry’Ishyaka ryabo « ISHEMA ry’u Rwanda » riharanira « Kunga abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere kandi ruha abana barwo bose amahirwe angana ».

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Harakabaho abenegihugu batewe ishema no guharanira ko demokarasi ishinga imizi mu Rwanda.

Padiri Thomas NAHIMANA, Umuyobozi w’Ishyaka Ishema,

Umukandinda mu matora y’Umukuru w’igihugu yo mu 2017

logo-300x135

We strive to get “TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA”

PRESS RELEASE

We strive to get “TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA”

  1. The aim of any political association is the preservation of the natural and inalienable human rights. These rights are freedom, property, security and resistance to oppression” (Art.2 Declaration of the Rights of Man and the Citizen of 1789).
  2. Given that ISHEMA Party was founded in the spirit of the aforementioned article, the media and associations of ill-intentioned propaganda which, for lack of information, bad faith or partisanship, tend to portray our party as an extremist movement, will no longer be able to resist in front of the verdict of evidence.
  3. Because, “Together to Modernize Rwanda” is the only project we have and will soon propose to the Rwandan people, who, we have every confidence, will, at the appropriate time, appreciate its short, medium and long term benefits; namely a sustainable peace and a justly shared economic development.

For these reasons, we hereby declare and inform the Rwandan people and the international community of the following:

  1. We warmly welcome and appreciate the historic declaration of this Sunday, December 11, 2016, made by the President of the Republic of Rwanda, Paul KAGAME, publicly and bluntly disowning the state agencies that took the decision to illegally block at Jomo Kenyatta International Airport in Nairobi on November 23, 2016, the Leader of ISHEMA Party, Mr. Father Thomas NAHIMANA and his team, thus depriving them of their right to return to their motherland with the clear purpose of exercising their civil and political rights.
  2. We are happy with this very “first sign of openness and appeasement” conceded by the President of the Republic to the Rwandan democratic opposition, which must quickly mobilize in a responsible and constructive way to benefit from the unavoidable and imminent evolution of the democratic process.
  3. We reaffirm our firm intention to return to Rwanda to undertake the necessary steps and fulfill the legal requirements for the registration of our party, ISHEMA, in order to participate in the presidential election of August 4, 2017 and the parliamentary elections of 2018. We are delighted to announce that, this time, we will land in Kigali, on Monday, January 23, 2017.
  4. We express our gratitude to all BATARIPFANA and to all sympathizers of ISHEMA Party, both new and long-time, who have unreservedly supported us during the difficult times. We also invite them to promptly make their contribution so that our nonviolent engagement can irreversibly inspire the Rwandan people in building a more united and reconciled nation.
  5. To the International Community, we call for close follow-up and provision of all necessary assistance for the speedy release of all political prisoners, for a constructive and peaceful debate and for the organization of credible elections.

Long live the Republic

Long live the united and reconciled people of Rwanda.

 

Done in Paris, this 15/12/2016

Rev. Father Thomas NAHIMANA,

Leader of ISHEMA Party,

Candidate in the 2017 presidential election.

Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFATANYE KWIYUBAKIRA U RWANDA MODERNE »

red-lineItangazo rigenewe abanyamakuru

ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFATANYE KWIYUBAKIRA U RWANDA MODERNE »

  1. « Intego y’ishyirahamwe iryo ari ryo ryose rikora politiki ni ukubungabunga uburenganzira ndakorwaho umuntu wese avukana. Ubwo burenganzira ni ukwishyira ukizana, kugira umutungo utavogerwa, kubaho ufite umutima mu gitereko n’ubwo kurwanya akarengane »(Ingingo ya 2 y’itangazo ry’amahame y’ibanze y’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abenegihugu ryo mu w’1789).
  2. Kubera ko Ishyaka ISHEMA ryubatswe hashingiwe ku ihame rikubiye mu ngingo yibukijwe haruguru, nibimenyekane neza ko ba nyir’ibitangazamakuru n’amashyirahamwe akunze guha rugari icengezamatwara risenya, bikaba bigaragara ko muri iki gihe bashishikajwe cyane no guharabika Ishyaka ryacu mu kuryambika nkana isura y’ubuhezanguni, baba babiterwa no kutamenya, kugambirira ikibi cyangwa uburwanashyaka bw’agakabyo, ntibazatinda kubona ko badashobora kurwanya ukuri ngo bagutsinde.
  • Koko rero« KUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFATANYE KWIYUBAKIRA U RWANDA MODERNE » ni wo mushinga wonyine dushoreye kandi twiteguye kuzamurikira imbaga y’abanyarwanda bityo tukaba twizeye ko, mu gihe gikwiye, rubanda itazabura kwishimira inyungu nyakuri izawusaruraho mu gihe cya vuba, ikiringaniye n’ikirekire, ni ukuvuga amahoro arambye n’iterambere risangiwe na bose.

Kubera izo mpamvu dutangaje kandi tumenyesheje imbaga y’abanyarwanda n’Umuryango Mpuzamahanga ibi bikurikira:

  1. Twakiranye ubwuzu n’icyubahiro ijambo ritazibagirana ryavuzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku cyumweru gishize tariki ya 11 Ukuboza 2016, anenga, mu ruhame kandi nta guca ku ruhande, inzego za leta zafashe icyemezo cyo gukumirira umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA, Bwana Padiri Thomas NAHIMANA, n’ikipe ye bagahezwa ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016, bityo, mu buryo butemewe n’amategeko, bamburwa uburenganzira bwabo bwo gutaha mu rwababyaye no kugira uruhare mu bikorwa mboneragihugu n’ibya politiki.
  2. Dushyigikiye kandi dushimye iyo ntambwe y’ingirakamaro itewe na Perezida wa Repubulika nk’«ikimenyetso cy’ubushake bwo gufungura urubuga rwa politiki no gutanga ihumure »kigenewe abanyapolitiki ba Opozisiyo iharanira demokarasi, bityo nabo bakaba bakwiye kugiheraho bakisuganya bwangu, kugirango uruhare rwabo rugamije kubaka ruzagaragare mu mahinduka yegereje aganisha u Rwanda ku butegetsi bugendera koko ku mahame ya demokarasi.

3.Turashimangira ubushake dufite bwo kuva mu buhungiro tugataha mu Rwatubyaye kugirango bidufashe kuzuza ibisabwa n’amategeko, twandikishe Ishyaka ryacu ISHEMA ry’u Rwanda bityo tuzashobore kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017 n’ay’Intumwazarubanda yo muri 2018. Tukaba rero twishimiye gutangaza ko ubu noneho twiteguye gusesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017.

  1. Tuboneyeho akanya ko gushimira byimazeyo ABATARIPFANA bose b’Ishyaka ISHEMA n’abandi ba « Bakunzi bacu », abashya n’abasanzwe, baduteye ingabo mu bitugu mu bihe bikomeye, tunabibutsa kandi ko ubu  inkunga yabo  ikenewe kurushaho kugirango iyi nzira y’amahoro twahisemo yemererwe n’Abanyarwanda benshi kandi ibasubize icyizere ko bifitemo ubushobozi bwo kwiyubakira igihugu cyunze ubumwe kandi kirangwa n’ubusabane bw’abagituye.
  2. Turasaba Umuryango Mpuzamahanga kuba hafi y’Abanyarwanda no gutanga ubufasha bukenewe kugirango, mu buryo bwihuse, imfungwa za politiki zose zifungurwe, hubakwe umuco wo kujya impaka zubaka kandi zituje kandi hategurwe amatora adafifitse.

Harakabaho Repubulika
Harakabaho imbaga y’abanyarwanda bunze ubumwe.

Bikorewe i Paris, ku ya 15/12/2016

Padiri Thomas NAHIMANA
Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA
Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017

logo-300x135

 

 

BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda !

img-20161129-wa0015-1

Nyuma y’ibyabereye i Nayirobi , aho Leta y’u Rwanda  yasohoye  ABATARIPFANA mu ndege ikatubuza   kwinjira mu gihugu cyacu ngo tujye kwandikisha ishyaka ISHEMA no kwiyamamaza mu matora yegereje, ubu twatangiye ingendo zo kuganira n’abanyarwanda b’inzego zinyuranye kugira ngo dupange « gahunda  yihutirwa kandi idasanzwe » yo guharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda ku gihugu cye.

Ejo kuwa kabiri taliki ya 29/11/2016 twasuye abo mu mujyi wa Bruxelles . Twari dufite ibikorwa bine kuri gahunda :

1.Twabanje gusuhuza impirimbanyi z’uburenganzira bwa kiremwamuntu  zari kuri SIT-IN imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Buruseli. Twamaranye nk’isaha imwe . Batwakiriye neza , tuganira ku gikorwa cyiza bamaze imyaka irindwi yose bakora cyo gushinga ihema imbere y’Ambasade yacu y’i Buruseli , bamagana ihohoterwa rikabije Leta ikorera abaturage banyuranye. Ku mahema agize iyo SIT-IN handitse mu nyuguti zigaragara ngo « Au Rwanda le Droit est mort».

None se koko wa mugani, Leta ya FPR igeze aho isohora abantu mu ndege, igakuraho uburenganzira bwacu nk’abenegihugu bwo gutaha iwacu , murumva koko itaribagiwe burundu icyo « Le Droit » aricyo ?

2.Nyuma yo gusezera ku bari kuri SIT-IN byabaye ngombwa ko njya gusuhuza Ambasaderi Nduhungirehe, ngamije kumushyikiriza ubutumwa bwanditse twise « Declaration de Nairobi :  Nous ne voulons pas la guerre, nous préférons rassembler pour moderniser le Rwanda ». Ariko iyo ngira amahirwe yo kumubona nifuzaga no kumubwiza « inani na rimwe » ko tugaya byimazeyo uko Leta ahagarariye yitwaye « mu kibazo cya Nayirobi ». Icyakora hari ikintu cyantangaje : ninjiye mu gipangu cya Ambasade nitwaje urupapuro gusa mu ntoki, nifitiye umutuzo mu mutima no ku mubiri. Ariko uko abagabo bari bahari babyitwayemo byanyeretse ko igihugu cyacu kigifite ibibazo bikomeye. Abagabo bankubise amaso barihinda, bahindura isura, babura aho bakwirwa, icyuya kirabarenga, birukira gufunga inzungi za Ambasade ngo ntabona uko ninjira ! Ubwo kandi nibwo batangiye kutubwira amagambo mabi, ngo ntaburenganzira dufite bwo kugeza ikirenge muri « Rwanda House » ! Tukitwa Abanyarwanda ariko ngo nta burenganzira bwo gukandagiza ikirenge iwacu! Byatumye mbwira abo basore batwukaga inabi , ari nako bagaragaza imijinya y’akataraboneka nti : ese aho mu Rwanda haracyaba IMFURA cyangwa zisigaye muri bitabo by’amateka gusa !

Twahise tuhava kuri Ambasade, twikomereza urugendo. Muri make kuri Ambasade twahamaze nk’iminota itageze kuri itatu. Ariko ubwoba nabonye mu maso y’abo bagabo bwanteye kwibaza, kubabara mu mutima no kubagirira impuhwe ! Abanyarwanda bazabaho bashyize umutima mu gitereko ryari koko ? Icyerekana ko abo bagabo (nyamara ngo ni abasilikari !) bari bafite ubwoba ni uko twapfuye kuhatirimura ikirenge, polisi y’ababiligi ihuruzwa by’igitaraganya ngo « Padiri Thomas agabye igitero muri Ambasade » !

Erega bararushywa n’ubusa, « ndi umunyarwanda », « turi abanyarwanda »! Nta leta n’imwe yo ku isi ishobora kubinyambura, kubitwambura ! Utubuza « kujya iwacu » niwe ufite icyaha kitazabura kugira ingaruka ku mateka y’igihugu cyacu. Kereka ako karengane gakosowe mu maguru mashya, abana bose b’u Rwanda bakiyumvamo ko bose bafite « amahirwe angana » ku gihugu cyabo. Politiki y’ivangurabanyarwanda icyuye igihe, ikwiye gusimburwa na politiki yo « Kunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne »! Mbabariye abatabona ko ibintu birimo guhinduka mu buryo bwihuse cyane kuko bashobora kuzasigara ku ruhu nk’ikirondwe….!

3.Nyuma yo gusura Ambasade, twagiye gutanga « Memo » yacu muri za Ambasade zinyuranye z’ibihugu by’amahanga bifite inyungu mu Rwanda no mu Muryango wunze ubumwe w’ibihugu by’Ubulayi (Union Européenne). Aho hose batwakiriye neza cyane…..aho tutakirwa ni iwacu gusa ! Biteye agahinda.

4.Nyuma y’ibyo twagiye ahantu hitwa mu GISAZA tuhahurira n’Abanyarwanda benshi bifuzaga ko tuganira . Nibwo bwambere naganiriye n’abanyarwanda banyuranye, numva agashyuhe keza kanzamutse mu mutima, niyumvamo ishema ridasanzwe ryo kuba mvuka muri abo bantu bafite umutima wa kimuntu, bifuriza u Rwanda amahoro n’iterambere rirambye kandi risangiwe. Ni ubwambere nicaranye n’abanyarwanda batuje, bavuga badakebaguzwa, bakampa icyizere ko hariho « ABAREVOLISIYONERI » nyakuri bifuza ko mu Rwanda habaho impinduka nziza, yubaka, ifasha rubanda kubaho bafite ishema ryo kwitwa abanyarwanda.

Muri icyo gitaramo cyabereye aho ku GISAZA hatanzwe ibitekerezo byinshi byiza. Muri byo , abanyarwanda twari kumwe baduhaye misiyo itoroshye yo « kugarura ku meza y’ibiganiro » umushinga wo guhamagaza « Inama RUKOKOMA ya opozisiyo nyarwanda yose ».

Mu by’ukuri icyo gitekerezo si gishya, cyagizwe n’abantu banyuranye ndetse amashyaka hafi ya yose yagize uko akigerageza. Natwe mu Ishema icyo gitekerezo twarakigize ndetse tugikoramo umushinga turawandika, tubara n’ikiguzi cy’ibyakenerwa. Muri uwo mushinga iyo nama twari twarayihaye  akazina ka « LES ETATS GENERAUX DE L’OPPOSITION RWANDAISE » .

Ikigamijwe ni ugutegura no guhamagaza inama ihuza amashyaka yose ya opozisiyo, ari mu gihugu n’ari hanze y’u Rwanda, abahagarariye sosiyete sivile, abahagarariye impunzi z’Abanyarwanda, abanyamakuru, abahagarariye amadini….iyo nama yabera mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa.

Gusa rero kugira ngo iyo nama ishobore kubaho  kandi igire icyo igeraho bisaba ubushobozi Abataripfana bonyine batibitseho bwo kugurira amatiki y’indege abatumirwa bose, kubarihira aho bacumbika no kubatunga, kuriha icyumba cy’inama….. Iyo nama yahuza abantu nibura 150 kandi ikamara iminsi itanu(5). Iyo nama yatumirwamo abahagarariye ibihugu bifite inyungu mu Rwanda kandi na Leta y’u Rwanda ntiyahezwa, ahubwo  yahabwa ijambo. Muri iyo nama havugwa ibibazo byose by’ingenzi bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, hakerekanwa uko abanyarwanda bafatanya kubaka ibisubizo bikwiye….Iyo nama iramutse ibayeho yazahura u Rwanda mu buryo bwinshi. Turashishoza tugasanga nta muntu n’umwe wabona ko iyi nama ari igihombo keretse umwanzi w’Abanyarwanda wenyine.

Igikenewe muri iki gihe ni uko haboneka « Abaterankunga » b’iki gitekerezo bityo kigashobora gushyirwa mu bikorwa bidatinze. Niba wumva mu mutima wawe ko wifitemo ubushobozi bwo kugira icyo ubikoraho, wizarira, bitumenyeshe.

Umwanzuro

Igihe kirageze ngo poliki y’iterabwoba yahawe intebe mu Rwanda ihabwe akato bidasubirwaho . Leta y’u Rwanda niyugurure amarembo, abana bose b’u Rwanda biyumvemo ko bahabwe amahirwe angana. Amahoro azasakara i Rwanda.

« Imizi y’amacakubiri ni ukutagira ubwigenge… »(Kizito Mihigo)

Impinduka nziza ngiyi yaje kandi ntakigishoboye kuyihagarika….

Gusa nta wundi ubitubereyemo .

Twese hamwe tuzatsinda.

 

Padiri Thomas Nahimana

ISHEMA ry’ u Rwanda.

 

ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO

nairobi-greve

Padiri Thomas NAHIMANA,  KASINGE Nadine Claire na KEJO Skyler, Venant NKURUNZIZA,

Paris, 23/11/2016.

Banyarwanda Banyarwandakazi,

Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,

  1. Nk’uko mwabikurikiye, ejo tariki ya 23 Ugushyingo 2016 ni bwo intumwa z’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda zirangajwe imbere na Thomas NAHIMANA, umunyamabanga mukuru akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017, zagombaga kugera i Kigali.
  2. Mwakurikiye kandi uko mu gihe bari bamaze gukora ibisabwa byose ngo binjire mu ndege, iva muri Kenya yerekeza i Kigali, Leta y’u Rwanda ibinyujije k’ushinzwe abinjira n’abasohoka, yatanze itegeko ko abo bantu badashobora gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, ndetse yongeraho baramutse binjiye muri iyo ndege u Rwanda rutakwemera ko igwa ku butaka bwarwo.
  3. Kubera iyo mpamvu twashatse kumenya icyo ako gasuzuguro gakorerwa Abanyarwanda bagiye iwabo gahatse, ushinzwe abinjira n’abasohoka atubwira ko agiye ku bisuzuma ko bidatinda.
  4. Twafashe icyemezo cyo kwigaraga,bya tukanga gusohoka muri TRANSIT kugeza twemerewe gutaha i Rwanda.

Banyarwanda Banyarwandakazi,

Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,

Nibimenyekane ko :

  1. Twakoze ibikwiye byose ngo dutahe mu Rwanda twujuje ibisabwa. Ni muri urwo rwego Padiri Thomas NAHIMANA na bagenzi be Venant NKURUNZIZA, KASINGE Nadine Claire na KEJO Skyler (w’amezi 7) begereye inzego zibishinzwe ngo bahabwe visa.
  2. By’umwihariko Padiri Thomas NAHIMANA yagiye kuri ambasade i Paris abanza gusaba ko bamuhindurira passeport kuko iyo yari afite yari yararengeje igihe. Bamuhaye icyemezo bamubwira ko bazamuhamagara akaza kuyifata.
  3. Twabonye bitinze kandi igihe kihuta, dusaba Padiri Thomas ko noneho yasaba visa nk’umufaransa, dore ko FPR ivuga ko byo ngo bidatinda. Aha naho yakoze ibisabwa yuzuza impapuro za ngombwa, baramubaza ngo kuki ushaka visa nk’umufaransa kandi passeport ye nk’umunyarwanda iri mu nzira. Abasubiza ko abona biri gutinda. Bamubwira ko passeport ye nshyashya azayifatira i Kigali. Ariko na none, na viza nk’umufaransa, ambassade yatinze kuyimuha tubona ko ari amayeri yo kudutinza bwa kabiri kandi twari twarahinduye amatariki kenshi twibwira ko bazagera aho bakemera.
  4. Twashakishije ubundi buryo bwo kugera mu Rwanda kandi tutishe amategeko. Ni muri urwo rwego, Padiri Thomas yasabye ko bamusubiza passeport y’Ubufaransa muri ambasade kuko yari afite izindi ngendo. Barayimuhaye niko gushaka visa igera muri East Africa (Rwanda,Uganda na Kenya).
  5. Intasi za Leta y’u Rwanda ntizigeze zivumbura ko habonetse iyi visa kuko buri munsi twahamagaraga kuri ambasade tubaza aho visa twasabye igeze. Batunguwe no kubona amazina ya Thomas NAHIMANA kuri liste y’abagenzi bagiye kugera i Kigali bahita basaba Kenya Airaways kutwangira kwinjira mu ndege, banongeraho ko nitwinjiramo, batazemera ko iyo ndege ikandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Bityo rero :

  1. Turashimira abantu bose bakomeje kutuba hafi no kugerageza kumvikanisha iki kibazo hose. Turasaba Abataripfana bari mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru gukomeza kudutegereza kuko dushirwa dutashye iwacu mu Rwanda.
  2. Turasaba Leta y’u Rwanda gushyira ubwenge ku gihe, ikibuka ko dufite uburenganzira nk’ubw’abanyarwanda bose, ko tubizi, kandi ko tuzakomeza kubuharanira.
  3. Turasaba Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda cyane cyane abanyapolitiki na sosiyete sivile gukomeza gukwirakwiza amakuru y’ukuri ajyanye n’iki gikorwa kigayitse kandi cyuzuye ubwoba n’ubugwari cya Leta y’u Rwanda. Nibibere isomo buri wese ko rya terabwoba rya FPR Inkotanyi ntaho rishingiye, bisaba kuyitinyuka gusa no gushikama.
  4. Muraza kugezwaho IGIKORWA gikurikiraho, nibigera kuri uyu mugoroba tariki ya 24 Ugushyingo 2016, Leta y’u Rwanda itatwemereye kwinjira mu gihugu. Mwirinde kandi abashaka kubayobya bakwirakwiza ibihuha, ukenera amakuru y’ukuri ayabaze ubuyobozi bw’ishyaka ISHEMA ku mirongo isanzwe ikoreshwa.

Harakabaho Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo,

Muhorane ISHEMA

Chaste GAHUNDE,

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru

+33643601311

chaste.gahunde@gmail.com

ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA RIVUYE MU BUHUNGIRO RIGIYE GUKORERA POLITIKI MU RWANDA.

Decollage-d-un-avion-de-la-Compagnie-Lufthansa-300x168

Ubuyobozi bw’ishyaka rya Opozisiyo, ISHEMA ry’u Rwanda, bushimishijwe no kumenyesha abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyamakuru, abayobozi b’amashyaka ya Politiki n’abahagarariye amashyirahamwe ya Sosiyete sivile ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange ibi bikurikira :

  1. Igihe kirageze cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda nk’uko Ishyaka ISHEMA ryabyiyemeje.
  2. « Kunga abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda moderne », ni wo mushinga Ishyaka ISHEMA ryifuza kugeza ku Banyarwanda.
  3. Bwana Padiri Thomas NAHIMANA, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, n’ikipe ayoboye bazahaguruka ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016 ku isaha ya saa kumi n’iminota 50 z’umugoroba (16: 50). Ikibuga cy’indege bazahagurukiraho ni Paris Charles de Gaulle mu Bufaransa.
  4. Bazasesekara i Kigali kuwa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016 ku isaha ya saa munani n’iminota 55 z’amanywa (14 :55).
  5. Turashishikariza ababyifuza bose kuzaza kuduherekeza i Paris no kudusanganira i Kigali.

Demokarasi ni urugamba rugoye, ntidushobora gusongongera ku byiza byayo hatabonetse abenegihugu b’intwari biyemeza kuyitangira.

Harakabaho u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana.

Bikorewe i Le HAVRE kuwa 21 Ugushyingo 2016.

logo-300x135

Chaste GAHUNDE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

AMAKURU Y’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA

compte-a-rebours

Muri iyi minsi abakunzi b’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda cyane cyane urubyiruko bakomeje kutugaragariza ko bashishikajwe no kumenya impumeko dufite mu gihe hasigaye igihe kitagera ku mezi abiri ngo tube twasesekaye mu Rwatubyaye.

Kubera iyo mpamvu twiyemeje gutangiza uyu muyoboro witwa AMAKURU Y’ISHYAKA ISHEMA bityo tukajya tubagezaho uko duhagaze, umunsi ku wundi .  Ni muri urwo rwego rero dutangiye uyu munsi:

 Kuwa  Gatatu taliki ya 14/9/2016

 1.Ese mu Ishyaka ISHEMA hari ikibazo cyo kwicamo ibice bibiri gihari ?

 Nta kibazo gisa gityo dufite. Ishyaka ISHEMA ryunze ubumwe 100%.  Ubu icyo duhugiyeho ni ibikorwa bijyanye no kwisuganya neza :

*Ikipe ya mbere  izajya mu Rwanda  yatangiye imyitozo yihariye

*Turacyarimo kunononsora uko inzego z’abayoboke baba mu mahanga zizasigara ziteye

*Dushishikariye kwegera bwangu Abanyarwanda bose bafite ubushake bwo  kudutera inkunga (campagne de proximité) kugira ngo gahunda yo kujyana Ishyaka mu Rwanda igende neza. Ni muri urwo rwego, kuri uyu wagatandatu ushize( le 10/9/2016)  abayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ndetse na Nouvelle Génération basuye abatuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa kugira ngo barusheho gusobanura umushinga wo kujya gukorera politiki mu Rwanda. 

2.      Ni gute umuntu  yinjira cyangwa agasezera mu Ishyaka ry’ Abataripfana? 

Umuntu wese ubishaka akaba akunda gahunda zo guhindura imiyoborere y’igihugu cyacu binyuze mu nzira zitamena amaraso, ashobora kwegera abayobozi b’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda bakamusobanurira uko yabigenza. 

Icyambere Ishyaka Ishema ryihatira ni ugutoza umuyoboke waryo wese indangagaciro nziza y’ « ubutaripfana », aribyo kurangwa n’ubutwari budasanzwe bwo guhamya ukuri n’aho rukomeye ! Imbere y’akarengane kamugiriwe cyangwa kagiriwe abandi, haba mu Ishyaka cyangwa hanze yaryo,  Umutaripfana ntatinya kukamagana byaba na ngombwa akitabaza itangazamakuru akabisobanurira rubanda, ku mugaragaro.

 Irindi hame tugenderaho ni uko umuntu yinjira mu Ishyaka Ishema ku bwende bwe kandi akaba yarisohokamo igihe ashakiye. 

None rero Banyarwanda, Banyarwandakazi, mwese ndabararitse, ntimucikanwe. Muri uku kwezi kwa Nzeri (9) 2016,  tanga inkunga yawe kugirango bitarenze taliki ya 2 Ugushyingo 2016 Ishyaka ISHEMA rizasesekare mu Rwanda ryitwaje umushinga utagira uko usa witwa  « Kunga abenegihugu kugirango bashobore kwiyubakira u Rwanda Moderne »;« Together to modernize Rwanda »;« Rassembler pour moderniser le Rwanda ».

Uyu mushinga ni uwa twese : uruhare rwa buri wese nirugaragare bityo ntihazagire uhezwa ku buryohe bw’amatunda yawo.

BIRACYAZA….

Umutaripfanakazi

Jeanne Mukamurenzi.

logo-300x135 

Leta yica abaturage yakagombye kurengera ntikwiye gukomeza kwitwa Leta !

arton6777

Leta yica abaturage yakagombye kurengera ntikwiye gukomeza kwitwa Leta !

ITANGAZO  RYAMAGANA UBWICANYI POLISI  Y’U RWANDA IKORERA ABATURAGE YAKAGOMBYE KURENGERA.

Amashyaka yibumbiye mu ihuriro rya NOUVELLE  GENERATION aramenyesha Abanyarwanda bose ndetse n’amahanga ibi bikurikira:

 

  1. Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ubwicanyi bukorerwa abaturage kandi bugakorwa n’inzego za polisi y’u Rwanda nyamara ariyo yakagombye kurengera abo baturage.
  2. Bamwe mu bicwa barashwe harimo ababa bamaze igihe kinini barashimuswe n’inzego z’iperereza bagafungirwa ahantu hatazwi kure y’imiryango yabo kandi bakabuzwa uburenganzira bwo kugezwa imbere y’umucamanza ngo bisobanure niba koko hari ibyo bashinjwa.
  3. Iyo bamaze kuraswa polisi ibagerekaho ngo kuba bakoranaga n’imitwe ya Kiyislamu yitwara butagondwa nyamara nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza, yewe n’inzego z’ubutasi z’ibihugu byateye imbere kandi bikoresha « technologie » ihambaye byagaragaje ko mu Rwanda iyo mitwe itahakorera. Akenshi kandi usanga n’abarasirwa mu Rwanda harimo abatari abayisilamu.

 

Bityo rero:

  1. Hashingiwe ku ihame ry’uko ukekwaho icyaha wese akwiye gushyikirizwa ubutabera,
  2. Hashingiwe kandi ku ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba afatwa nk’umwere mu gihe cyose ataracibwa urubanza ngo ahamwe n’icyaha,
  3. Hashingiwe ko mu Rwanda igihano cy’urupfu cyavuyeho,

Twe abayobozi b’amashyaka yibumbiye mu Ihuriro rya NOUVELLE GENERATION:

  1. Tubabajwe bikomeye n’ubu bwicanyi bukorerwa abenegihugu nta cyaha cyabahamye nta n’ikimenyetso na kimwe cyagaragajwe ko abo bantu koko ari intagondwa cyangwa ko bateguraga ibikorwa by’iterabwoba
  2. Twamaganiye kure ubu bwicanyi kandi tukibutsa ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, riteganya ko:

“Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho, ntawe ushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranije n’amategeko” (ingingo ya 12)

“Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, Leta ifite ishingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera” Ingingo ya 13.

Amashyaka ahuriye mu Ihuriro NOUVELLE GENERATION aboneyeho gusaba Leta y’u Rwanda ibi bikurikira.

  1. Guhagarika bwangu ibyo bikorwa by’ubwicanyi,
  2. Guhana by’intangarugero abapolisi barashe bakavutsa ubuzima Channy MBONIGABA ku mugoroba wo kuwa 17 Kanama 2016 i  Nyarutarama, mu mujyi wa Kigali kimwe n’abarashe kandi bakica Eric MBARUSHIMANA, Hassan NKWAYA na Mussa BUGINGO mu rukerera rwo kuwa 19 Kanama 2016 mu Bugarama mu Ntara y’Uburengerazuba
  3. Gusezerera ku murimo abayobozi ba gipolisi bayoboye uturere ibyo byaha bigayitse byakorewemo
  4. Kweguza Ministri w’umutekano mu gihugu hagashyirwaho Ministri uzaharanira iyubahirizwa ry’amategeko.

Turasaba Abanyarwanda bose kandi gutinyuka bagaharanira uburenganzira bwabo kuko bigaragara neza ko inzego za polisi zishobora gukomeza kwitwaza ngo hari abashaka guteza umutekano mukeya mu gihugu, nyamara zigamije gucecekesha abanyarwanda baba bifuza kugaragaza ibitekerezo byabo byubaka no kwamagana akarengane FPR ikorera abenegihugu nk’uko babyemererwa n’amategeko u Rwanda rugenderaho ndetse n’amahame mpuzamahanga. Uburenganzira buraharanirwa.

Leta yica abaturage yakagombye kurengera ntikwiye gukomeza kwitwa Leta !

 

Bikorewe i Paris kuwa 22 Kanama 2016

FFP-URUKATSA: Abdallah AKISHURI,Prezida

ISHEMA Party: Padiri  Thomas NAHIMANA, Umunyamabanga Mukuru

UDFR-IHAMYE: Boniface HITIMANA, Prezida