Category Archives: News

Zimwe mu nkuru zavuzweho byinshi muri uyu mwaka w’2016

kigali2030-777x437

Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda. Ifoto (c) Answersafrica

Yanditswe na Faustin Kabanza

Nabahitiyemo zimwe mu nkuru zireba abanyarwanda by’umwihariko kandi zagiweho impaka cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. Zimwe muri izi nkuru zijyanye n’imfu zateje impaka zidasanzwe, izindi nkuru ni iza politiki cyangwa imibereho isanzwe.

1.Urupfu rw’umwami Kigeli V Ndahingurwa

Uyu mwami wa nyuma w’U Rwanda yitabye Imana ku itariki ya 16 Ukwacyira muri Amerika aho yari yarahungiye . Kugeza na n’ubu twandika iyi nkuru, amezi abaye abiri abo mu muryango we n’incuti ze batarumvikana aho agomba gushyingurwa.  Ikibazo cyabaye agatereranzamba hitabazwa ubucamanza. Ni ukubihanaga amaso.

2.Urupfu rw’umuzunguzayi  Tewodoziya Uwamahoro

Uyu mubyeyi w’umukene wacuruzaga utwo kurya ku gataro ngo abone ikimutungira umuryango, yiciwe i Kigali n’uwitwaga ko ashinzwe umutekano ( mu ntangiro z’ukwezi kwa gatanu) amuhora ko ngo acuruza ku buryo butemewe n’amategeko.  Ubu bwicanyi bwamaganywe n’abanyarwanda benshi. Kugeza na n’ubu ariko ntawe uzi niba uwo mwicanyi yarashyikirijwe ubucamanze ngo ahanwe ku buryo bw’intangarugero.

3.Padiri Thomas Nahimana n’itsinda rye bangiwe kwinjira mu Rwanda

Iyi nkuru ni iya vuba. Ku itariki ya 23/11, uyu mugabo n’abo bari kumwe bo mu ishyaka Ishema bangiwe kurira indege yagombaga kubajyana mu Rwanda ivuye I Nairobi, kugira ngo bitabire amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha w’2017. Byabaye ngombwa ko bagaruka mu bihugu by’i Burayi babamo. Amaherezo azaba ayahe ?

4.Umuririmbyi w’icyamamare Corneille Nyungura yavuze ko ababyeyi be bishwe n’abasirikare ba FPR

Ibi yabivuze mu ntangiro z’Ukwacyira ku mateleviziyo yo mu Bufaransa ndetse no mu gitabo cye yise « Là où le soleil disparaît ».

5.Ishyaka NEW RNC  ryo riti hanabayeho Génocide y’abahutu 

Ibi byasohotse mu itangazo ry’iryo shyaka ryashyizweho umukono n’abayobozi baryo ku itariki ya 14/9. Umwe mu bayobozi bakuru Théogène Rudasingwa , wanahoze akomeye mu ishyaka rya FPR yavuze ko yiteguye kuzatanga ibimenyetse igihe inkiko zazabimubaza.

6.Jenerali Kayumba Nyamwasa azabazwa n’Ubucamanza bw’u Bufaransa ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana 

Uyu mugabo wahoze ari umusirikare wo mu rwego rwo hejuru rwa FPR ndetse akaba n’umukuru w’ingabo ubu yahungiye muri Afrika y’epfo nyuma y’uko atari acyumvikana na perezida Kagame. Ubu avuga ko afite ibimenyetso simusiga by’uko indege yari itwaye Perezida Habyarimana yarashwe n’abasirikare babitegetswe na Kagame. Ubucamanza bw’u Bufaransa bwiyemeje gusubukura uru rubanza rusa n’aho mu by’ukuri nta myanzuro igaragara burageraho kugera ku munsi wa none. Iryo subukurwa ry’ubanza ryatumye nanone abategetsi b’u Rwanda bikoma igihugu cy’ U Bufaransa, ku buryo umubano w’ibyo bihugu wajemo agatotsi na ko igitotsi ku ncuro zitakibarirwa ku mitwe y’intoki !

7.Abanyarwanda baba muri Zambiya bigeze guhohoterwa

Ibi byabaye hagati mu kwezi kwa kane  muri uyu mwaka.  Hibasiwe cyane cyane abari bafite imirimo y’ubucuruzi barasahurwa, baratwikirwa bazira amaherere. Ubutegetsi bwa Zambiya bwacubije ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Ku mbuga nkoranyambaga hari abanyarwanda batekerezaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bubyihishe inyuma n’ubwo nta bimenyetso bifatika byagaragaye.

8.Kiliziya gaturika yasabiye imbabazi abayoboke bayo bakoze génocide y’abatutsi

Izo mbabazi zasabwe hagati mu kwezi kwa cumi.  Nubwo ariko Kiliziya gatolika yasabiye imbabazi abayoboke bayo bisa n’aho bitanyuze abategetsi b’u Rwanda ku buryo bwuzuye. Mu by’ukuri Kiliziya gatolika na guvernoma y’u Rwanda bikaba bisa n’abo birebana ay’ingwe. Ku mbuga nkoranyambaga, hari  kandi abanyarwanda bagira bati kuki Kiliziya gatorika ntacyo ivuga kugeza magingo aya ku bayobozi bayo ndetse n’abayoboke bayo bishwe na FPR ?

9.Bamwe mu banyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Gikaya (Kayonza) baryaga ari uko bakoze imirimo y’agahato 

Byamenyekanye hagati mu kwezi kwa gatandatu aho bamwe mu banyeshuri b’abakene biga muri iri shuri baryaga nyuma y’uko ngo bakoreshejwe imirimo y’amaboko ivunanye bahatiwe n’ishuri. Nyuma y’aho ayo makuru amenyekanye abayobozi b’iryo shuri bagomba kuba barahagaritse iyo mikorere itari ihwitse.

10.Jeannette Kagame yamaze iminsi atagaragara mu ruhame

Ibi byavuzwe cyane mu mpera z’ukwa munani ndetse n’ukwa cyenda. Abantu bakaba baribazaga impamvu uwo mudamu atakigaragara mu ruhame. Havuzwe byinshi. Nyuma y’igihe kitari gito yaje kongera kuboneka mu ruhame.

Ni izo nkuru twabahitiyemo bitewe n’impaka nyinshi zazigiweho ndetse zimwe muri izo mpaka zikaba zarafashishije mu gutuma hari icyahinduka.

Mu kurangiza rero twabifuriza kurangiza umwaka mu mahoro no kuzagira iminsi mikuru myiza. Twese hamwe  abanyarwanda Imana izaturinde kandi umwaka utaha uzarusheho kutugendekera neza kurusha imyaka yose yabanje.

Muri iyi minsi isoza umwaka, ubwanditsi bw’ikinyamakuru buzakomeza kubagezaho izindi nkuru z’ingenzi zaranze uyu mwaka w’2016.

Source: Umunyamakuru.com

To lionise dictators like Paul Kagame is to mock those they persecuted

Paul Kagame

Fidel Castro, Vladimir Putin and Paul Kagame are postcolonial dictators. Their grave human rights abuses are often excused or overlooked by supporters who venerate their defiant opposition to western imperialism. Kagame is an exemplar of this breed, for he even wins broad admiration in the west. There is credible evidence of massacres by Kagame’s forces of tens or hundreds of thousands of people after Rwanda’s 1994 genocide, and his political opponents are almost all in exile, in prison or dead.

Yet Kagame heads several prestigious UN development initiatives. Harvard and Yale invite him to speak about democracy and human rights. It is even fashionable to celebrate Kagame’s leadership of Rwanda. The extent of this hypocrisy is an indication not of Kagame’s dictatorial achievements or crimes, but rather of the world’s hunger for postcolonial leaders and narratives. Kagame is held up as a counter to western hegemony.

Kagame is expert in crafting postcolonial myths that resonate powerfully in a world still grappling with colonial legacies. He claims he ended Rwanda’s genocide, which killed nearly a million people in just 100 days, while a morally bankrupt west stood idle. There is merit in his argument that the world should be held accountable for not deploying peacekeepers during the genocide. However, genocide survivors are afraid to mention that Kagame had himself opposed the deployment of those UN peacekeepers. He was concerned they would interfere with his military takeover of the country.

Kagame claims to stand up to western imperialism, though he is himself a stark example of it. Elected in rigged polls applauded by the west, his government relies on western funding and military support to maintain power – the very definition of imperialism. Such ironies are lost in popular narratives of Kagame.

Those who support Rwanda’s leader are responding to a genuine need in our world for postcolonial leaders who will help the so-called “third world” break free of the debilitating imperial discourses so eloquently described by scholars such as Edward Said, Homi Bhabha and Gayatri Spivak. And the crimes of these authoritarian regimes are no secret: Rwanda’s history textbooks also position Kagame in such terms, placing him among alleged good military leaders such as Castro and Muammar Gaddafi. However, in choosing as our postcolonial symbols oppressive leaders such as Kagame, we do ourselves and all colonised nations a disservice. We make a mockery of lives and families laid waste by these leaders, and we deepen the very inequalities that we seek to redress.

Anjan Sundaram is the author of Bad News: Last Journalists in a Dictatorship and a PhD candidate in postcolonial journalism at the University of East Anglia

Source: The Guardian

UBUTUMIRE BWA KOMITE YO GUSHYIGIKIRA PADIRI NAHIMANA THOMAS (ISHAMI RY’U BUBILIGI)

red-lineBavandimwe dusangiye ubwenegihugu,

Nshuti z’u Rwanda,

Byamaze kugaragarira bose ko leta y’u Rwanda ikomeje kubangamira nkana demokarasi no kwambura abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwinjira no gusohoka mu gihugu mu mudendezo n’ubwo kugira ibitekerezo no kubitangariza rubanda ntakwishisha.

Dushingiye ku kuba ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016 Padiri NAHIMANA Thomas, umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ISHEMA, akaba n’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017, n’ikipe yari ayoboye barimwe na guverinoma y’u Rwanda uburenganzira bwo gusubira mu rwababyaye, ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi bakabuzwa kurira indenge ya kompanyi ya Kenya Airways yagombaga kubageza i Kigali,

Twebwe, abagize komite ishinzwe guhuza ibikorwa byo gutera Padiri NAHIMANA Thomas ingabo mu bitugu, twateguye inama igamije guha abazayitabira uburyo bwo kwibonanira nawe akabasobanurira ibyamubayeho i Nairobi imbonankubone, akanabagezaho n’ingamba nshya afite.

Iyo nama izaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2016 i Buruseli mu Bubiligi, Rue des Ailes no60, 1030 Schaerbeek, guhera 13h30 kugeza 16h00 (ntabwo ari kure ya Place Communale-Collignon. Ku bakoresha uburyo bwa transport en commun bashobora kuhagera bateze Tram 92, bakaviramo ahitwa EENENS; ugereranyije ni nko ku bilometero 2 uvuye kuri Metro Botanique).

Abazitabira iyo nama bazahabwa umwanya wo kubaza Padiri NAHIMANA Thomas ibibazo kuri gahunda ye yo kujya gukorera politiki mu Rwanda banahabwe umwanya wo gutanga inkunga yabo y’amikoro, buri wese uko ashoboye, hagamijwe kubaka inzira yo kwisubiza uburenganzira twambuwe n’ingoma ya Kagame, dore hashize igihe kirekire.

Padiri NAHIMANA Thomas ntatezuka ku cyemezo cye cyo gutaha mu Rwanda agamije kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017. Ni yo mpamvu komite y’abiyemeje kumutera ingabo mu bitugu ikomeje gukora ubukangurambaga kugirango haboneke amikoro yo kumufasha kugera kuri iyi intego.

« Demokarasi ntigira igiciro igira ikiguzi ».

Tubaye tubashimiye kutazahabura kwanyu,

 

Uhagarariye komite yo gushyigikira Padiri NAHIMANA Thomas

Joseph NAHAYO

Telefoni: 0496/768804

INVITATION DU COMITÉ DE SOUTIEN POUR L’ABBÉ THOMAS NAHIMANA (SECTION BELGIQUE)

Chers Compatriotes,

Chers amis du Rwanda,

Il est maintenant clair que le gouvernement de Kigali continue délibérément à entraver la démocratie, la liberté de mouvement, d’opinion et d’expression des Rwandais au pays des Milles Collines.

Vu le refus du « droit au retour » du leader politique du Parti Ishema, Monsieur l’Abbé Thomas NAHIMANA et son équipe par le gouvernement rwandais en date du 23/11/2016 à l’aéroport de Nairobi en leur interdisant d’embarquer dans l’avion qui allait à Kigali,

Nous,  membres du comité de soutien à l’Abbé NAHIMANA organisons une rencontre au cours de laquelle l’Abbé Thomas en personne viendra nous donner les informations sur ce qui s’est passé à Nairobi.

La rencontre se tiendra le Dimanche 04.12.2016 à la Rue des ailes n°60 à 1030 Schaerbeek de 13h30 – 16h (non loin de la place communale-Collignon. Tram 92, arrêt EENENS, à environs 2km du Metro Botanique).

Lors de cette rencontre vous aurez l’occasion de poser des questions à l’Abbé Thomas sur son projet de retour au Rwanda et d’apporter une pierre financière, si petite soit-elle à cette édifice pour permettre aux rwandais de recouvrer les libertés fondamentales bafouées depuis longtemps par le régime de Paul Kagame.

L’Abbé Thomas NAHIMANA reste déterminé à retourner au Rwanda afin de  participer aux élections prévues à partir de l’année prochaine. C’est pour cela que le comité de soutien a décidé de maintenir et de continuer le travail de sensibilisation afin de mobiliser tous les moyens nécessaires pour l’aider à atteindre son objectif.

« La démocratie n’a pas de prix mais elle a un coût ».

Nous vous remercions d’avance  de votre présence.

 

Pour le comité de soutien,

Joseph NAHAYO

GSM : 0496/768804

BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda !

img-20161129-wa0015-1

Nyuma y’ibyabereye i Nayirobi , aho Leta y’u Rwanda  yasohoye  ABATARIPFANA mu ndege ikatubuza   kwinjira mu gihugu cyacu ngo tujye kwandikisha ishyaka ISHEMA no kwiyamamaza mu matora yegereje, ubu twatangiye ingendo zo kuganira n’abanyarwanda b’inzego zinyuranye kugira ngo dupange « gahunda  yihutirwa kandi idasanzwe » yo guharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda ku gihugu cye.

Ejo kuwa kabiri taliki ya 29/11/2016 twasuye abo mu mujyi wa Bruxelles . Twari dufite ibikorwa bine kuri gahunda :

1.Twabanje gusuhuza impirimbanyi z’uburenganzira bwa kiremwamuntu  zari kuri SIT-IN imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Buruseli. Twamaranye nk’isaha imwe . Batwakiriye neza , tuganira ku gikorwa cyiza bamaze imyaka irindwi yose bakora cyo gushinga ihema imbere y’Ambasade yacu y’i Buruseli , bamagana ihohoterwa rikabije Leta ikorera abaturage banyuranye. Ku mahema agize iyo SIT-IN handitse mu nyuguti zigaragara ngo « Au Rwanda le Droit est mort».

None se koko wa mugani, Leta ya FPR igeze aho isohora abantu mu ndege, igakuraho uburenganzira bwacu nk’abenegihugu bwo gutaha iwacu , murumva koko itaribagiwe burundu icyo « Le Droit » aricyo ?

2.Nyuma yo gusezera ku bari kuri SIT-IN byabaye ngombwa ko njya gusuhuza Ambasaderi Nduhungirehe, ngamije kumushyikiriza ubutumwa bwanditse twise « Declaration de Nairobi :  Nous ne voulons pas la guerre, nous préférons rassembler pour moderniser le Rwanda ». Ariko iyo ngira amahirwe yo kumubona nifuzaga no kumubwiza « inani na rimwe » ko tugaya byimazeyo uko Leta ahagarariye yitwaye « mu kibazo cya Nayirobi ». Icyakora hari ikintu cyantangaje : ninjiye mu gipangu cya Ambasade nitwaje urupapuro gusa mu ntoki, nifitiye umutuzo mu mutima no ku mubiri. Ariko uko abagabo bari bahari babyitwayemo byanyeretse ko igihugu cyacu kigifite ibibazo bikomeye. Abagabo bankubise amaso barihinda, bahindura isura, babura aho bakwirwa, icyuya kirabarenga, birukira gufunga inzungi za Ambasade ngo ntabona uko ninjira ! Ubwo kandi nibwo batangiye kutubwira amagambo mabi, ngo ntaburenganzira dufite bwo kugeza ikirenge muri « Rwanda House » ! Tukitwa Abanyarwanda ariko ngo nta burenganzira bwo gukandagiza ikirenge iwacu! Byatumye mbwira abo basore batwukaga inabi , ari nako bagaragaza imijinya y’akataraboneka nti : ese aho mu Rwanda haracyaba IMFURA cyangwa zisigaye muri bitabo by’amateka gusa !

Twahise tuhava kuri Ambasade, twikomereza urugendo. Muri make kuri Ambasade twahamaze nk’iminota itageze kuri itatu. Ariko ubwoba nabonye mu maso y’abo bagabo bwanteye kwibaza, kubabara mu mutima no kubagirira impuhwe ! Abanyarwanda bazabaho bashyize umutima mu gitereko ryari koko ? Icyerekana ko abo bagabo (nyamara ngo ni abasilikari !) bari bafite ubwoba ni uko twapfuye kuhatirimura ikirenge, polisi y’ababiligi ihuruzwa by’igitaraganya ngo « Padiri Thomas agabye igitero muri Ambasade » !

Erega bararushywa n’ubusa, « ndi umunyarwanda », « turi abanyarwanda »! Nta leta n’imwe yo ku isi ishobora kubinyambura, kubitwambura ! Utubuza « kujya iwacu » niwe ufite icyaha kitazabura kugira ingaruka ku mateka y’igihugu cyacu. Kereka ako karengane gakosowe mu maguru mashya, abana bose b’u Rwanda bakiyumvamo ko bose bafite « amahirwe angana » ku gihugu cyabo. Politiki y’ivangurabanyarwanda icyuye igihe, ikwiye gusimburwa na politiki yo « Kunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne »! Mbabariye abatabona ko ibintu birimo guhinduka mu buryo bwihuse cyane kuko bashobora kuzasigara ku ruhu nk’ikirondwe….!

3.Nyuma yo gusura Ambasade, twagiye gutanga « Memo » yacu muri za Ambasade zinyuranye z’ibihugu by’amahanga bifite inyungu mu Rwanda no mu Muryango wunze ubumwe w’ibihugu by’Ubulayi (Union Européenne). Aho hose batwakiriye neza cyane…..aho tutakirwa ni iwacu gusa ! Biteye agahinda.

4.Nyuma y’ibyo twagiye ahantu hitwa mu GISAZA tuhahurira n’Abanyarwanda benshi bifuzaga ko tuganira . Nibwo bwambere naganiriye n’abanyarwanda banyuranye, numva agashyuhe keza kanzamutse mu mutima, niyumvamo ishema ridasanzwe ryo kuba mvuka muri abo bantu bafite umutima wa kimuntu, bifuriza u Rwanda amahoro n’iterambere rirambye kandi risangiwe. Ni ubwambere nicaranye n’abanyarwanda batuje, bavuga badakebaguzwa, bakampa icyizere ko hariho « ABAREVOLISIYONERI » nyakuri bifuza ko mu Rwanda habaho impinduka nziza, yubaka, ifasha rubanda kubaho bafite ishema ryo kwitwa abanyarwanda.

Muri icyo gitaramo cyabereye aho ku GISAZA hatanzwe ibitekerezo byinshi byiza. Muri byo , abanyarwanda twari kumwe baduhaye misiyo itoroshye yo « kugarura ku meza y’ibiganiro » umushinga wo guhamagaza « Inama RUKOKOMA ya opozisiyo nyarwanda yose ».

Mu by’ukuri icyo gitekerezo si gishya, cyagizwe n’abantu banyuranye ndetse amashyaka hafi ya yose yagize uko akigerageza. Natwe mu Ishema icyo gitekerezo twarakigize ndetse tugikoramo umushinga turawandika, tubara n’ikiguzi cy’ibyakenerwa. Muri uwo mushinga iyo nama twari twarayihaye  akazina ka « LES ETATS GENERAUX DE L’OPPOSITION RWANDAISE » .

Ikigamijwe ni ugutegura no guhamagaza inama ihuza amashyaka yose ya opozisiyo, ari mu gihugu n’ari hanze y’u Rwanda, abahagarariye sosiyete sivile, abahagarariye impunzi z’Abanyarwanda, abanyamakuru, abahagarariye amadini….iyo nama yabera mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa.

Gusa rero kugira ngo iyo nama ishobore kubaho  kandi igire icyo igeraho bisaba ubushobozi Abataripfana bonyine batibitseho bwo kugurira amatiki y’indege abatumirwa bose, kubarihira aho bacumbika no kubatunga, kuriha icyumba cy’inama….. Iyo nama yahuza abantu nibura 150 kandi ikamara iminsi itanu(5). Iyo nama yatumirwamo abahagarariye ibihugu bifite inyungu mu Rwanda kandi na Leta y’u Rwanda ntiyahezwa, ahubwo  yahabwa ijambo. Muri iyo nama havugwa ibibazo byose by’ingenzi bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, hakerekanwa uko abanyarwanda bafatanya kubaka ibisubizo bikwiye….Iyo nama iramutse ibayeho yazahura u Rwanda mu buryo bwinshi. Turashishoza tugasanga nta muntu n’umwe wabona ko iyi nama ari igihombo keretse umwanzi w’Abanyarwanda wenyine.

Igikenewe muri iki gihe ni uko haboneka « Abaterankunga » b’iki gitekerezo bityo kigashobora gushyirwa mu bikorwa bidatinze. Niba wumva mu mutima wawe ko wifitemo ubushobozi bwo kugira icyo ubikoraho, wizarira, bitumenyeshe.

Umwanzuro

Igihe kirageze ngo poliki y’iterabwoba yahawe intebe mu Rwanda ihabwe akato bidasubirwaho . Leta y’u Rwanda niyugurure amarembo, abana bose b’u Rwanda biyumvemo ko bahabwe amahirwe angana. Amahoro azasakara i Rwanda.

« Imizi y’amacakubiri ni ukutagira ubwigenge… »(Kizito Mihigo)

Impinduka nziza ngiyi yaje kandi ntakigishoboye kuyihagarika….

Gusa nta wundi ubitubereyemo .

Twese hamwe tuzatsinda.

 

Padiri Thomas Nahimana

ISHEMA ry’ u Rwanda.

 

ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO

nairobi-greve

Padiri Thomas NAHIMANA,  KASINGE Nadine Claire na KEJO Skyler, Venant NKURUNZIZA,

Paris, 23/11/2016.

Banyarwanda Banyarwandakazi,

Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,

  1. Nk’uko mwabikurikiye, ejo tariki ya 23 Ugushyingo 2016 ni bwo intumwa z’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda zirangajwe imbere na Thomas NAHIMANA, umunyamabanga mukuru akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017, zagombaga kugera i Kigali.
  2. Mwakurikiye kandi uko mu gihe bari bamaze gukora ibisabwa byose ngo binjire mu ndege, iva muri Kenya yerekeza i Kigali, Leta y’u Rwanda ibinyujije k’ushinzwe abinjira n’abasohoka, yatanze itegeko ko abo bantu badashobora gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, ndetse yongeraho baramutse binjiye muri iyo ndege u Rwanda rutakwemera ko igwa ku butaka bwarwo.
  3. Kubera iyo mpamvu twashatse kumenya icyo ako gasuzuguro gakorerwa Abanyarwanda bagiye iwabo gahatse, ushinzwe abinjira n’abasohoka atubwira ko agiye ku bisuzuma ko bidatinda.
  4. Twafashe icyemezo cyo kwigaraga,bya tukanga gusohoka muri TRANSIT kugeza twemerewe gutaha i Rwanda.

Banyarwanda Banyarwandakazi,

Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,

Nibimenyekane ko :

  1. Twakoze ibikwiye byose ngo dutahe mu Rwanda twujuje ibisabwa. Ni muri urwo rwego Padiri Thomas NAHIMANA na bagenzi be Venant NKURUNZIZA, KASINGE Nadine Claire na KEJO Skyler (w’amezi 7) begereye inzego zibishinzwe ngo bahabwe visa.
  2. By’umwihariko Padiri Thomas NAHIMANA yagiye kuri ambasade i Paris abanza gusaba ko bamuhindurira passeport kuko iyo yari afite yari yararengeje igihe. Bamuhaye icyemezo bamubwira ko bazamuhamagara akaza kuyifata.
  3. Twabonye bitinze kandi igihe kihuta, dusaba Padiri Thomas ko noneho yasaba visa nk’umufaransa, dore ko FPR ivuga ko byo ngo bidatinda. Aha naho yakoze ibisabwa yuzuza impapuro za ngombwa, baramubaza ngo kuki ushaka visa nk’umufaransa kandi passeport ye nk’umunyarwanda iri mu nzira. Abasubiza ko abona biri gutinda. Bamubwira ko passeport ye nshyashya azayifatira i Kigali. Ariko na none, na viza nk’umufaransa, ambassade yatinze kuyimuha tubona ko ari amayeri yo kudutinza bwa kabiri kandi twari twarahinduye amatariki kenshi twibwira ko bazagera aho bakemera.
  4. Twashakishije ubundi buryo bwo kugera mu Rwanda kandi tutishe amategeko. Ni muri urwo rwego, Padiri Thomas yasabye ko bamusubiza passeport y’Ubufaransa muri ambasade kuko yari afite izindi ngendo. Barayimuhaye niko gushaka visa igera muri East Africa (Rwanda,Uganda na Kenya).
  5. Intasi za Leta y’u Rwanda ntizigeze zivumbura ko habonetse iyi visa kuko buri munsi twahamagaraga kuri ambasade tubaza aho visa twasabye igeze. Batunguwe no kubona amazina ya Thomas NAHIMANA kuri liste y’abagenzi bagiye kugera i Kigali bahita basaba Kenya Airaways kutwangira kwinjira mu ndege, banongeraho ko nitwinjiramo, batazemera ko iyo ndege ikandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Bityo rero :

  1. Turashimira abantu bose bakomeje kutuba hafi no kugerageza kumvikanisha iki kibazo hose. Turasaba Abataripfana bari mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru gukomeza kudutegereza kuko dushirwa dutashye iwacu mu Rwanda.
  2. Turasaba Leta y’u Rwanda gushyira ubwenge ku gihe, ikibuka ko dufite uburenganzira nk’ubw’abanyarwanda bose, ko tubizi, kandi ko tuzakomeza kubuharanira.
  3. Turasaba Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda cyane cyane abanyapolitiki na sosiyete sivile gukomeza gukwirakwiza amakuru y’ukuri ajyanye n’iki gikorwa kigayitse kandi cyuzuye ubwoba n’ubugwari cya Leta y’u Rwanda. Nibibere isomo buri wese ko rya terabwoba rya FPR Inkotanyi ntaho rishingiye, bisaba kuyitinyuka gusa no gushikama.
  4. Muraza kugezwaho IGIKORWA gikurikiraho, nibigera kuri uyu mugoroba tariki ya 24 Ugushyingo 2016, Leta y’u Rwanda itatwemereye kwinjira mu gihugu. Mwirinde kandi abashaka kubayobya bakwirakwiza ibihuha, ukenera amakuru y’ukuri ayabaze ubuyobozi bw’ishyaka ISHEMA ku mirongo isanzwe ikoreshwa.

Harakabaho Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo,

Muhorane ISHEMA

Chaste GAHUNDE,

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru

+33643601311

chaste.gahunde@gmail.com

Le RWANDA refuse le retour au pays de l’abbé Thomas NAHIMANA du Parti ISHEMA et candidat aux présidentielles de 2017

COMMUNIQUE DE PRESSE URGENT.

Nairobi, 23/11/2016.

L’abbé Thomas NAHIMANA, candidat du Parti ISHEMA aux élections présidentielles de 2017 et son équipe, injustement bloques à Nairobi.

Face à notre détermination citoyenne et responsable de rentrer ce 23 Novembre 2016 pour faire de la politique au Rwanda, nous, franchement sommes désolés de devoir porter à la connaissance du peuple rwandais et de la Communauté Internationale que le gouvernement rwandais est en train d’emprunter une voie sans issue.

En effet :

1.Nous trois membres de notre équipe smmes arrivés d’Amsterdam à Nairobi à 6 : 40 heure locale par le Vol KL 4141

  1. Nous y avons récupéré un autre membre de notre équipe du nom de Vénant NKURUNZIZA
  2. Avec nos documents de voyage bien en règle, nous avons fait les démarches nécessaires auprès de l’immigration kenyane pour descendre sur Kigali par le vol KQ 0440 qui devait décoller de Nairobi à 12 :50 et atterrir à Kanombe à 14 :55.
    4. Alors que nous nous préparions à l’embarquement, quelle grande ne fut notre surprise de recevoir des agents de Kenya Airways le message selon lequel le gouvernement rwandais venait de nous refuser le droit d’embarquer sur ce vol et le droit d’entrée sur le territoire rwandais !
  3. A l’heure actuelle nous sommes toujours en TRANSIT l’aéroport International Jommo KENYATTA de Nairobi.

6.Nous avons essayé de contacter le Responsable du service du Border Control à Kigali qui nous a promis de résoudre le problème mais il n’a encore rien fait pour le moment.

POUR TOUS CES MOTIFS :

  1. Nous décidons d’entamer la GREVE et de ne pas quitter le TRANSIT jusqu’à ce que nous soyons rétablis dans notre droit de rentrer dignement au Rwanda, notre cher pays.

8.Nous appelons le Gouvernement de Paul KAGAME au sursaut de moralité, au sens de responsabilité et au respect des droits fondamentaux garantis à tous les citoyens rwandais par la Constitution de 2003.

  1. L’Equipe du Parti ISHEMA bloquée à Nairobi est ainsi composée :

*L’abbé Thomas Nahimana (45 ans)
*Mr Venant Nkurunziza (33 ans)
*Mme Claire Nadine Kasinge (36 ans)
*Mr KEJO Skyler (son bébé âgé de 7 mois)

Fait à Nairobi ce 23 Novembre 2016 ; 15 : 26.

Abbé Thomas NAHIMANA

Secrétaire Général du Parti ISHEMA

Candidat aux présidentielles de 2017

Contacts : + 33652110445

nahimanathom@gmail.com

chaste.gahunde@gmail.com / ishema_party@yahoo.fr

ABATARIPFANA BIYEMEJE KUGUMA KU KIBUGA CY’INDEGE CYA NAIROBI KUGEZA BAHAWE UBURENGANZIRABWABO

ITANGAZO RYIHUTIRWA :

ABATARIPFANA BIYEMEJE KUGUMA KU KIBUGA CY’INDEGE CYA NAIROBI KUGEZA BAHAWE UBURENGANZIRABWABO

Nairobi, 23/11/2016.

Padiri NAHIMANA Thomas, umunyamabanga mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u RWANDA akaba n’umukandida mu matora atenganyijwe mu mwaka utaha wa 2017 hamwe n’ikipe ye bangiwe kwinjira mu RWANDA.

Kubera ubushake twiyemeje bwo kujya mu RWANDA kuri iyi tariki ya 23 Ugushyingo 2016, tujyanywe no gukora Politiki, tubabajwe no kumenyesha Abanyarwanda bose n’umuryango mpuzamahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru ko Leta y’u RWANDA yafashe inzira igayitse cyane itagira aho iganisha (voie sans issue).

  1. Twebwe uko turi batatu twageze Nairobi saa 6 : 40 duturutse Amsterdam mu ndege Vol KL 4141
  2. Tugeze Nairobi twahasanze undi Mutaripfana wari udutegereje Venant NKURUNZIZA
  3. Tuhageze twakoze ibisabwa byose (Check-in) kugira ngo tuze kubasha gufata urugendo rwerekeza i Kigali Vol KQ 0440 mu ndege yagombaga guhaguruka saa sita na 50 ikagera i Kanombe saa munani na 55.
  4. Mu gihe twegeraga indege, twatunguwe no kubona umukozi wa Kenya Airwas atubwira ko Guverinoma y’u Rwanda imaze kutwangira gukandagira muri iyo ndege n’uburenganzira bwo gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
  5. Muri aka kanya saa cyenda na 25 turacyari muri TRANSIT y’ikibuga cy’indege Jommo Kenyatta i Nairobi.
  6. Twagerageje kuvugana n’umuyobozi ushinzwe imipaka mu Rwanda atwemerera ko agiye gusuzuma icyo kibazo ariko kugeza n’ubu nta gisubizo turabona.

Kubera iyo mpamvu :

  1. Dufashe icyemezo cyo gutangira GREVE ntituve muri TRANSIT kugeza igihe duhabwa uburenganzira bwo kujya mu gihugu cyacu, u Rwanda.
  2. Turasaba Guverinoma ya Paul Kagame kubitekerezaho neza bakibuka ko bagomba kubahiriza uburenganzira duhabwa n’itegekonshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu.

Ikipe yahejejwe i Nairobi igizwe n’aba bakurikira :

*L’abbé Thomas Nahimana (45 ans)
*Mr Venant Nkurunziza (33 ans)
*Mme Claire Nadine Kasinge (36 ans)
*Mr KEJO Skyler (son bébé âgé de 7 mois)

Bikorewe  i Nairobi kuwa 23 Novembre 2016 ; Saa 15: 26.

 

Abbé Thomas NAHIMANA

Secrétaire Général du Parti ISHEMA

Candidat aux présidentielles de 2017

Contacts : + 33652110445

nahimanathom@gmail.com

chaste.gahunde@gmail.com  / ishema_party@yahoo.fr

ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA RIVUYE MU BUHUNGIRO RIGIYE GUKORERA POLITIKI MU RWANDA.

Decollage-d-un-avion-de-la-Compagnie-Lufthansa-300x168

Ubuyobozi bw’ishyaka rya Opozisiyo, ISHEMA ry’u Rwanda, bushimishijwe no kumenyesha abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyamakuru, abayobozi b’amashyaka ya Politiki n’abahagarariye amashyirahamwe ya Sosiyete sivile ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange ibi bikurikira :

  1. Igihe kirageze cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda nk’uko Ishyaka ISHEMA ryabyiyemeje.
  2. « Kunga abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda moderne », ni wo mushinga Ishyaka ISHEMA ryifuza kugeza ku Banyarwanda.
  3. Bwana Padiri Thomas NAHIMANA, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, n’ikipe ayoboye bazahaguruka ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016 ku isaha ya saa kumi n’iminota 50 z’umugoroba (16: 50). Ikibuga cy’indege bazahagurukiraho ni Paris Charles de Gaulle mu Bufaransa.
  4. Bazasesekara i Kigali kuwa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016 ku isaha ya saa munani n’iminota 55 z’amanywa (14 :55).
  5. Turashishikariza ababyifuza bose kuzaza kuduherekeza i Paris no kudusanganira i Kigali.

Demokarasi ni urugamba rugoye, ntidushobora gusongongera ku byiza byayo hatabonetse abenegihugu b’intwari biyemeza kuyitangira.

Harakabaho u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana.

Bikorewe i Le HAVRE kuwa 21 Ugushyingo 2016.

logo-300x135

Chaste GAHUNDE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

…We’re not Democrats first, we’re not Republicans first, we are Americans first…President Obama.

THE PRESIDENT: Good afternoon, everybody. Yesterday, before votes were tallied, I shot a video that some of you may have seen in which I said to the American people: Regardless of which side you were on in the election, regardless of whether your candidate won or lost, the sun would come up in the morning.

And that is one bit of prognosticating that actually came true. The sun is up. And I know everybody had a long night. I did, as well. I had a chance to talk to President-elect Trump last night — about 3:30 in the morning, I think it was — to congratulate him on winning the election. And I had a chance to invite him to come to the White House tomorrow to talk about making sure that there is a successful transition between our presidencies.

Now, it is no secret that the President-elect and I have some pretty significant differences. But remember, eight years ago, President Bush and I had some pretty significant differences. But President Bush’s team could not have been more professional or more gracious in making sure we had a smooth transition so that we could hit the ground running. And one thing you realize quickly in this job is that the presidency, and the vice presidency, is bigger than any of us.

So I have instructed my team to follow the example that President Bush’s team set eight years ago, and work as hard as we can to make sure that this is a successful transition for the President-elect — because we are now all rooting for his success in uniting and leading the country. The peaceful transition of power is one of the hallmarks of our democracy. And over the next few months, we are going to show that to the world.

I also had a chance last night to speak with Secretary Clinton, and I just had a chance to hear her remarks. I could not be prouder of her. She has lived an extraordinary life of public service. She was a great First Lady. She was an outstanding senator for the state of New York. And she could not have been a better Secretary of State. I’m proud of her. A lot of Americans look up to her. Her candidacy and nomination was historic and sends a message to our daughters all across the country that they can achieve at the highest levels of politics. And I am absolutely confident that she and President Clinton will continue to do great work for people here in the United States and all around the world.

Now, everybody is sad when their side loses an election. But the day after, we have to remember that we’re actually all on one team. This is an intramural scrimmage. We’re not Democrats first. We’re not Republicans first. We are Americans first. We’re patriots first. We all want what’s best for this country. That’s what I heard in Mr. Trump’s remarks last night. That’s what I heard when I spoke to him directly. And I was heartened by that. That’s what the country needs — a sense of unity; a sense of inclusion; a respect for our institutions, our way of life, rule of law; and a respect for each other. I hope that he maintains that spirit throughout this transition, and I certainly hope that’s how his presidency has a chance to begin.

I also told my team today to keep their heads up, because the remarkable work that they have done day in, day out — often without a lot of fanfare, often without a lot of attention — work in agencies, work in obscure areas of policy that make government run better and make it more responsive, and make it more efficient, and make it more service-friendly so that it’s actually helping more people — that remarkable work has left the next President with a stronger, better country than the one that existed eight years ago.

So win or lose in this election, that was always our mission. That was our mission from day one. And everyone on my team should be extraordinarily proud of everything that they have done, and so should all the Americans that I’ve had a chance to meet all across this country who do the hard work of building on that progress every single day. Teachers in schools, doctors in the ER clinic, small businesses putting their all into starting something up, making sure they’re treating their employees well. All the important work that’s done by moms and dads and families and congregations in every state. The work of perfecting this union.

So this was a long and hard-fought campaign. A lot of our fellow Americans are exultant today. A lot of Americans are less so. But that’s the nature of campaigns. That’s the nature of democracy. It is hard, and sometimes contentious and noisy, and it’s not always inspiring.

But to the young people who got into politics for the first time, and may be disappointed by the results, I just want you to know, you have to stay encouraged. Don’t get cynical. Don’t ever think you can’t make a difference. As Secretary Clinton said this morning, fighting for what is right is worth it.

Sometimes you lose an argument. Sometimes you lose an election. The path that this country has taken has never been a straight line. We zig and zag, and sometimes we move in ways that some people think is forward and others think is moving back. And that’s okay. I’ve lost elections before. Joe hasn’t. (Laughter.) But you know.

(The Vice President blesses himself.) (Laughter.)

So I’ve been sort of —

THE VICE PRESIDENT: Remember, you beat me badly. (Laughter.)

THE PRESIDENT: That’s the way politics works sometimes. We try really hard to persuade people that we’re right. And then people vote. And then if we lose, we learn from our mistakes, we do some reflection, we lick our wounds, we brush ourselves off, we get back in the arena. We go at it. We try even harder the next time.

The point, though, is, is that we all go forward, with a presumption of good faith in our fellow citizens — because that presumption of good faith is essential to a vibrant and functioning democracy. That’s how this country has moved forward for 240 years. It’s how we’ve pushed boundaries and promoted freedom around the world. That’s how we’ve expanded the rights of our founding to reach all of our citizens. It’s how we have come this far.

And that’s why I’m confident that this incredible journey that we’re on as Americans will go on. And I am looking forward to doing everything that I can to make sure that the next President is successful in that. I have said before, I think of this job as being a relay runner — you take the baton, you run your best race, and hopefully, by the time you hand it off you’re a little further ahead, you’ve made a little progress. And I can say that we’ve done that, and I want to make sure that handoff is well-executed, because ultimately we’re all on the same team.

All right? Thank you very much, everybody. (Applause.)

President Obama on elections