UBUTUMIRE BWA KOMITE YO GUSHYIGIKIRA PADIRI NAHIMANA THOMAS (ISHAMI RY’U BUBILIGI)

red-lineBavandimwe dusangiye ubwenegihugu,

Nshuti z’u Rwanda,

Byamaze kugaragarira bose ko leta y’u Rwanda ikomeje kubangamira nkana demokarasi no kwambura abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwinjira no gusohoka mu gihugu mu mudendezo n’ubwo kugira ibitekerezo no kubitangariza rubanda ntakwishisha.

Dushingiye ku kuba ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016 Padiri NAHIMANA Thomas, umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ISHEMA, akaba n’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017, n’ikipe yari ayoboye barimwe na guverinoma y’u Rwanda uburenganzira bwo gusubira mu rwababyaye, ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi bakabuzwa kurira indenge ya kompanyi ya Kenya Airways yagombaga kubageza i Kigali,

Twebwe, abagize komite ishinzwe guhuza ibikorwa byo gutera Padiri NAHIMANA Thomas ingabo mu bitugu, twateguye inama igamije guha abazayitabira uburyo bwo kwibonanira nawe akabasobanurira ibyamubayeho i Nairobi imbonankubone, akanabagezaho n’ingamba nshya afite.

Iyo nama izaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2016 i Buruseli mu Bubiligi, Rue des Ailes no60, 1030 Schaerbeek, guhera 13h30 kugeza 16h00 (ntabwo ari kure ya Place Communale-Collignon. Ku bakoresha uburyo bwa transport en commun bashobora kuhagera bateze Tram 92, bakaviramo ahitwa EENENS; ugereranyije ni nko ku bilometero 2 uvuye kuri Metro Botanique).

Abazitabira iyo nama bazahabwa umwanya wo kubaza Padiri NAHIMANA Thomas ibibazo kuri gahunda ye yo kujya gukorera politiki mu Rwanda banahabwe umwanya wo gutanga inkunga yabo y’amikoro, buri wese uko ashoboye, hagamijwe kubaka inzira yo kwisubiza uburenganzira twambuwe n’ingoma ya Kagame, dore hashize igihe kirekire.

Padiri NAHIMANA Thomas ntatezuka ku cyemezo cye cyo gutaha mu Rwanda agamije kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017. Ni yo mpamvu komite y’abiyemeje kumutera ingabo mu bitugu ikomeje gukora ubukangurambaga kugirango haboneke amikoro yo kumufasha kugera kuri iyi intego.

« Demokarasi ntigira igiciro igira ikiguzi ».

Tubaye tubashimiye kutazahabura kwanyu,

 

Uhagarariye komite yo gushyigikira Padiri NAHIMANA Thomas

Joseph NAHAYO

Telefoni: 0496/768804

Advertisement

1 thought on “UBUTUMIRE BWA KOMITE YO GUSHYIGIKIRA PADIRI NAHIMANA THOMAS (ISHAMI RY’U BUBILIGI)

  1. Amani Mahoro Peace

    WE SUPPORT YOU AND NEVER BE LIKE LIONEL RICHIE NISHIMWE WHO WAS SENT TO KILL REFUGEES IN ZAMBIA AND HIS PARENTS IN ORDER TO BE GIVEN FOOD BY PAUL KAGAME

    Like

    Reply

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s