Isabukuru ya 53 ya Repubulika : « Twanze ingoma ya gihake yiyoberanya »

Parution: Tuesday 28 January 2014, 11:10

Par:Padiri Thomas Nahimana

Ngiri rya Bendera ryasimbuye Karinga, taliki ya 28 mutarama 1961

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti namwe Baturanyi b’u Rwanda,

Mu guhimbaza ku nshuro ya 53 Ihangwa rya « Repubulika y’u Rwanda » n’ugusezererwa kwa Kalinga n’izayo zose, birakwiye kongera kwibukana icyubahiro Abarwanashyaka b’intwari bagobotse rubanda rugufi yari ku ngoyi ya gihake , bityo tukarushaho no kwicengezamo igisobanuro nyakuri cy « ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika » n’aho butandukaniye n’ubwa cyami .

I.Rwanda ni Repubulika guhera taliki ya 28/01/1961

Taliki ya 28/01/1961, Kongere yateraniye I Gitarama irangajwe imbere na Nyakubahwa Geregori Kayibanda na bagenzi be batangaje ko Ubwami bukuweho , ko u Rwanda rubaye “REPUBULIKA”, biba bityo, Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa ayibera Perezida wa mbere. Batangaje ko Kalinga iciwe n’izayo zose, biba byo, bahita bayisimbuza ibendera ry’amabara atatu! Inteko y’abiru yarasheshwe, isimbuzwa inteko ishingamategeko, itowe na rubanda. Uwo munsi kandi ubutegetsi bw’Ubucamanza bwahawe inzego zabwo zihariye . Quanta mutatio ! Kuva ubwo kugeza n’uyu munsi u Rwanda ruracyitwa Repubulika.

Koko rero ingingo ya mbere n’iya kabiri z’Itegekonshinga ryo mu 2003 u Rwanda rugenderaho kugeza ubu zerekana neza ihame ryakagombye kugena umutima w’ubutegetsi bw’u Rwanda :

(1)“Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose ni yo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere abaturage, kandi ntishingiye ku idini”.

Ishingiro rya Repubulika ni « ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda ».

2)Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda.Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi.Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw’imbaga y’Abanyarwanda,bakoresha ubwabo binyuze muri Referedum cyangwa binyuze ku babahagarariye.

Nyamara n’ubwo byanditse mu itegeko riruta ayandi mu gihugu ko u Rwanda ari Repubulika , imiterere,imikorere n’imigenzereze by’ ubutegetsi bwa Repubulika ya gatatu iyobowe na FPR-Inkotanyi bisa neza n’ibyariho ku ngoma ya cyami kuko bigaragarira buri wese ko akarengane, agahato n’urugomo bigirirwa rubanda muri iki gihe biyingayinga ibyariho ku bwa Karinga . Muri make abaturage bongeye kugirwa inkomamashyi n’abagererwa nk’uko byahoze ku ngoma ya gihake. 

Niyo mpamvu muri uyu mwaka wa 53 w’ukubaho kwa Repubulika, Abanyarwanda bakwiye gucika ku muco mubi wo kwitaza ibya politiki ahubwo bagahugukira kubikurikiranira hafi kugira ngo barusheho kumenya uburenganzira bwabo n’aho ubw’abategetsi babo burangirira.

II.Imyumvire ya politiki n’ubutegetsi mu gihugu : rubanda igomba kwihitiramo ikiyinyuze.

Nibimenywe na bose ko uwiyemeje gukora politiki aba yemeye guharanira “inyungu rusange” (Intéret général). Nanone ariko habaho uburyo bubiri bw’ingenzi bwo kumva inyungu rusange mu gihugu : hashingiwe ku bategetsi cyangwa kuri rubanda.

1. Hari abakora politiki bahereye ku nyungu z’abategetsi zonyine :

Gufata ubutegetsi no kuyobora igihugu hashyizwe imbere inyungu z’umutegetsi mukuru n’abamwunganira bonyine, nibyo biza mbere.

Abafite iyi myumvire bakunze guhurira ku myifatire ikurikira :

(1) Gushyira imbere inzira zose zishoboka zabafasha gufata ubutegetsi kabone n’iyo byaba ngombwa ko igice kimwe cy’abaturage kirimbuka(intambara)

2)Iyo bageze ku butegetsi bashishikazwa no gutora amategeko agena imishahara y’akataraboneka ihabwa abategetsi kabone n’iyo igihugu cyaba kidafite ubushobozi bwo kuyishyura.

(3)Gufata ibyemezo bikomeye bireba abaturage ntawe ubabajije icyo babitekerezaho.

4)Gutinya amatora adafifise

(5)Gufata abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’abanzi b’igihugu.

(6)Kumva ko ari bo bavukiye gutegeka, abandi benegihugu bagafatwa nk’abagaragu, abagererwa n’inkomamashyi.

(7)Gukunda amafaranga(business) kurusha abantu

(8)Kubakira politiki ku gatsiko gato gateye nk’ak’Abiru, abaturage bagahindurwa Indorerezi gusa .

Ingoma ya cyami yari muri uyu murongo w’ibitekerezo. Ingoma ya FPR-Inkotanyi yakomeje uyu murongo w’imigirire n’imigenzereze. Abenshi mu bayobozi b’amashyaka avuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bari muri uyu murongo w’ibitekerezo n’imyitwarire.

Muri make, umutegetsi ni umutware utavugirwamo.

2.Hari n’abashushanya politiki nziza n’ubutegetsi bunoze bahereye ku byifuzo by’umunezero w’umuturage : icyakura umuturage mu buja no mu bukene niyo ntego yabo.

Abari muri uyu murongo w’ibitekerezo n’imyitwaririre ntibagoye kumenyekana. Dore bimwe mu bibaranga :

(1)Mu rugero byabaturukaho, birinda intambara zakwica abaturage b’inzirakarengane.

(2)Bafata ibyemezo abaturage bagizemo ijambo

(3)Bashyira imbere inzira y’amatora adafifise

(4)Bateza imbere politiki zo kuzamura amajyambere y’icyaro, guteza imbere uburezi bw’abana ba rubanda rugufi,gutera inkunga ibigo mbonezamirire, ibitaro n’ibigo nderabuzima kugira ngo rubanda rugufi igire ubuzima buzira umuze…

(5) Batunganya inzego z’ubutabera,zikegerezwa abaturage, rubanda ntihendwe no gutanga ibirego mu nkiko , kugira ngo abafitanye amakimbirane bakiranurwe bwangu batagombye gukenera kwihorera

(6)Bashyiraho inzego z’umutekano(polisi n’igisilikari) zizewe n’abaturage aho kubatera ubwoba;

Muri make, umuturage ni we mutware.

Muri izi nzira zombi zikorwamo politiki tuvuze haruguru, abaturage bagomba kuba maso bakamenya kwihitiramo ibanyuze. Dore igihe ngiki kiregereje, bagasubirana “ububasha bwo kwihitiramo”, nkaba nizeye ko batazabupfusha ubusa.

III.Igihe kirageze : Repubulika y’u Rwanda nisubire mu biganza bya rubanda rugufi.

Igikenewe muri iki gihe ni uko rubanda yakwinyagambura, ikibuka ko ubutegetsi bwose ari yo bukomokaho, ko ari yo bubereyeho kandi ko yifitemo ubushobozi bwo kubusubirana bitari ngombwa kubanza kumena amaraso y’abenegihugu .

Muri urwo rwego, Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rirararikira Abenegihugu bose, Gahutu , Gatwa na Gatutsi, gukanguka bwangu bakitaza iyi “ Repubulika ya cyami” Kagame abakinga mu maso, kuko “Repubulika yo ku izina gusa” mu by’ukuri ari “Ingoma ya gihake yiyoberanya”, ibyo bikaba bigaragarira mu mvugo no mu ngiro y’abatware b’iyi ngoma, mu gasuzuguro bereka umuturage, mu bwikunde bubaranga imbere n’inyuma.

Repubulika twahaweho umurage taliki ya 28 Mutarama 1961 si uku yari iteye. Twari twarizeye ko Ingoma ya gihake yarasezerewe burundu , ko Kalinga yaciwe n’izayo zose. Nyamara dore havutse indi “formule yitwa FPR-Kagame”, itanyurwa no gushyira abaturage ku ngoyi gusa ahubwo ikaba igeze n’aho kubanigisha ikiziriko !

Umwanzuro : Hakenewe indi Kongere

Guhera taliki ya 7 kugeza ku ya 9 Gashantare 2014 , Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, nk’ishyaka rirwanya ubutegetsi bwubakiye ku ivangura, iterabwoba n’Ikinyoma, rishyize imbere ukuri, ubutwari n’ugusaranya rubanda ibyiza byose by’igihugu, rigiye gukora Kongere yaryo ya mbere, mu gihe rimaze umwaka umwe gusa rishingiwe mu mugi wa Paris, hari taliki ya 28 Mutarama 2013. Tuboneyeho gushimira abadufashije mu buryo bunyuranye n’abatugiriye inama nziza bose. Byadufashije guhamya ibirenge mu nzira ya politiki iharanira umunezero w’umuturage.

Muri iyi Kongere,n’ubwo izabera kure ya Gitarama ku mpamvu zitaduturutseho, turifuza gufata ibyemezo bitwegereza kurushaho abaturage bo mu gihugu kuko igihe kigeze cyo gufatanya nabo urugamba rwo gusezerera nanone iyi “ngoma ya gihake yiyoberanya” , ariko bitanyuze mu nzira zisesa amaraso y’umwenegihugu uwo ari we wese, ahubwo binyuze mu gushaka n’ukwiyemeza kwa rubanda rugufi .

Kubera icyo gikorwa gihambaye , ndasaba inkunga y’abafite umutimanama utekereza akaga igihugu cyacu kirimo cyangwa gishobora kugwamo ejo cyangwa ejobundi, mu gihe ibintu byaba bihindutse mu nzira mbi.

Mu gusoza, reka twifurize umunsi mwiza wa Repubulika Impirimbanyi z’ikubitiro n’imiryango yabo, ari abakiriho ari n’abatabarutse . Bitangiye u Rwanda barukura ahakomeye, Imana ibahe umugisha, amahoro n’umunezero bifuza. Tuzahora tubibuka nk’intwari.

Mu gihe kandi twibuka abatubanjirije ,twirinde kwibagirwa n’Intwararumuri(Leaders) dukeneye muri iki gihe, dusigeho kuzitererana, ahubwo tuzitere ingabo mu bitugu, dufatanye nazo urugamba ruzasubiza Repubulika y’u Rwanda ireme, ikongera ikaba by’ukuri « ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda ».

Twanze “Ingoma ya gihake yiyoberanya”,

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,

Harakabaho abayobozi bashishikajwe n’icyifuzo cy’amahoro n’umunezero wa rubanda.

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA

Uwabaroze ntiyakarabye

Abo mvuga si abandi, ni Abanyarwanda bo mu bwoko bw`Abahutu cyane cyane. Wagira ngo kuva aho ingoma-nyiginya irimburiye abami babo, ubugabo bwabo bukambikwa ingoma z`abo uko zagiye zisimburana kugera kuri Kalinga, umuvumo warabokamye. Bahora bicamo ibice, kugira ngo batagira aho bahuriza, bigatuma basohoka mu bucakara n`umwijima barimo.

Ni nde uzakiza Abahutu?

Maze iminsi nkurikirana ibivugwa ku maradiyo y`ibyaduka, bikantera kwibaza. Wagira ngo Abahutu bari barabuze aho bivurira ihahamuka. Uko bahabwa ijambo, aho kuvuga bagusha hamwe, biba ari impamvu yo gucagagurana no gushyushya imitwe, aka za ngabo zabuze umugaba, zikaba zarahindutse impehe.

Ntibakimenya gusubiza amaso inyuma, ngo bibuke Abarwanashyaka. Babandi batangije ishyaka ry`ukuri ryo kumvisha Abanyarwanda bose, ko aka gahugu kacu tuzagaturamo. Bari intwari bariya bagabo, bo bashoboye guhirika ubwami-nyiginya, bwari bwaragize rubanda nyamwishi y`Abahutu, Abatutsi n`Abatwa, abanyamahanga mu gihugu cyabo. Babuhiritse batarwana bo gahora bibukwa, n`ubwo amacakubiri y`ababakomokaho agenda abasunikira mu cyibagiriro. Kugira ngo bahirike iriya ngoma yari yarabagize impfubyi, bakoresheje imbaraga z`ibitekerezo, maze umwami n`abe babura ibisubizo, aho kwemera kuganira n`ababumvishaga ukuri kw`ibihe, bahitamo gukoresha kuniga nk`uko bari barabimenyereye, bikanga bikaba iby`ubusa. Ibyo byatumye umwami yicwa na bene wabo, ari naho hakomoka invugo ngo “Rudahigwa atanze u Rwanda” (Ararutanze).

Hari n`abibeshya bihenda ngo kuba ziriya Mpirimbanyi zarabigezeho ni uko zabikorewe n`Ababiligi, ngo bafatanije n`Abamisiyoneri. Ibyo si byo ! Imbaraga z`Abarwanashyaka, batumye Kalinga icika i Rwanda, ibenedera ry`amabara atatu ariyo, umutuku-umuhondo-icyatsikibisi rigatumbagizwa mu kirere cy`u Rwanda, ni uko bamenye gushyira hamwe, dore ko bari baravomye ku isoko imwe : seminari nkuru ya Nyakibanda. N`abo dufite ubu bashyize hamwe, ntibabura uwabashyigikira.

Intiti z`ubu zitumariye iki ?

Ni ukuri biteye agahinda ! Ziriya ntwari ndiho ndata, zabanye na rubanda, zimenya akababaro karwo. Agatsinda babavukagamo, bakuze bazi intimba y`ubuhake, kwikorera inkono ishyushye, no guhozwa ku kiboko na shiku. Bari bazi intimba iterwa n`incyuro ngo “Harabaye ntihakabe…Hasigaye inka n`ingoma”. Aho bamenyeye gusoma no kwandika, bumvise ko bitakomeza bityo. Bashyira hamwe, maze gashyiga barayishyigura.

Intiti u Rwanda rwagize, (ndavuga izakurikiye ziriya ntwari zarerewe mu maseminari, dore ko andi mashuri zitashoboraga no kuyatunga urutoki) hafi ya zose zanyuze i Ruhande na Nyakinama. Hakiyongeraho zimwe zabaga zivuye iyo mu mahanga, ariko zo sinzitindaho, kuko zururukaga mu ndege, zihabwa imyanya ikomeye. Ngabo ba ministri, ba PDG (président directeur général), ba DG (directeur général), ba guverineri n`ibindi bikomerezwa. Hehe no kwikoza ibibazo by`abaturage. Ingabo z`igihugu bakazita “Inkandagira-bitabo”, mwalimu bamwita“gakweto”, rubanda yindi yitwa “Abaturage” bivuga ko ari injiji. Baradamarara, biyegereza ibizungeri, bibazunguza ubwenge, biboza ubwonko, bibacurika mu maguru yabyo, maze imitima yabo irarindagira ! Ubwo baba batangiye kwicamo ibice, bitana Abakiga n`Abanyenduga. Ariko n`ubwo rukiga cyangwa urunyanduga ntirwumvikane. Isubiranamo rihabwa intebe.

Umwana w`umututsi wari warakuriye iyo mu buhunzi, n`uwari mu Rwanda ariko afatwa nk`umunyamahanga, yibuka ko n`ubusanzwe, abo Bahutu bari ku butegetsi, bahoze ari abacakara babo. Bafatira kuri ubwo burangare bwivanze n`uburakari bwa benshi mu Bahutu, maze rya bendera ryari ishema ry`Abarwanashyaka, baba barishimbuje irya Ntare school ya hariya i Nakivara aho Kagame na benshi muri bagenzi be bize. Uwibwira ko mbeshya, azanyarukireyo, azumirwa!

Ubwo rero intiti zitacucumwe n`inkotanyi zikwirwa imishwaro. Nyamara izigeze iyo mu mahanga, aho gushyira hamwe zirushaho kwivangura. Muzabyitegereze murebe, amatiku y`iwabo ku mirenge uyasanga iyo za Burayi na za Amerika. Hari umugabo w`inararibonye uherutse kumbwira ati : ikibazo cy`Abahutu kirakomeye cyane. Ati iyo Abahutu babiri bariho baganira bakabona undi Muhutu aje abagana, barabazanya bati “Kiriya cyo ni icya he?”. Nyamara Abatutsi babiri iyo bariho baganira bakabona umuntu ufite agasura nk`akabo, kabone n`iyo yaba ari Umusomali (somalien) barabwirana bati “Uyu nawe ni uwacu”! Uwo mukambwe yashoje ukwitegereza kwe mu gifaransa agira ati : “La différence est énorme!”. “Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba”

Abamotsi bashya

Mperutse kuganira n`Umututsi wahunze ingoma ya Kagame n`agaco ke, arambwira ati“Twe twarumiwe. Uzi ko Abahutu bamwe basigaye basobanura ibya FPR kurusha twe twayishinze ?”. Ati “Bajya aho bakerekana ibyiza byayo, tukagira ngo ni twe twibeshye. Twasubiza amaso inyuma, bikigaragaza ko koza Abahutu ubwonko byoroshye”. Ati “itegereze nawe! Bararata amajyambere mu gihugu, ukagira ngo hari igishya FPR yazanye uretse kongera za gereza”. Akomeza avuga ati “Stade Amahoro yariho. Ahubwo se izindi stade zari mu Rwanda, ubu zifashe zite ? Hari n`izazimye. Ikibuga cy`indege se, imihanda mishya se yaremwe ko ahubwo hari n`iyari isanzweho yazimiye ? Mu cyaro bwa busanteri (centres de négoces) bwose bwarazimiye. Nta kagari, nta kamoto, nta kamodoka. Ariko umuhutu wari uzi ibyo byose, apfa gukandagiza ikirenge mu Rwanda, bakamushyira muri hoteli, ubundi bakamutega ikizungeri cyabitojwe, akagaruka avugishwa ngo avuye muri za “come and see” (ngwino urebe). Wagira ngo babaha indaramabuno”. Ati “babumvisha ko amoko yazanywe n`Abazungu bakabyemera, ukagira ngo ntibigeze bitegereza amafoto ya mbere yafashwe n`Abazungu yerekanaga abategekaga u Rwanda muri icyo gihe”.

Kandi koko birababaje. Muzambwire igikorwa cy`amajyambere rusange FPR yubatse, uretse turiya tugorofa tw`abantu ku giti cyabo twazamuwe muri Kigali. Yemwe n`Urugwiro Kagame yicayemo yararuhasanze. Ibitaro by`ifatizo byari bihasanzwe. Tumwe na tumwe twagiye twagurwa. Ariko wakwibaza iyo FPR idatangira intambara muri 90, aho umuvuduko w`amajyambere y`u Rwanda uba ugeze. Mwari muzi ko amavunja yagarutse? Ko inzara yamaze abantu, kandi ko imibereho mibi yiganje mu Bahutu, iriho ifatira n`Abatutsi? Muri make, twasubiye mbere y`umwaka w`i 1900. Icyo gihe, iyo Abanyiginya bicaga umwami w`Abahutu (umuhinza), bakamutsembana n`umuryango we wose, Abahutu basigaye bitoragamo bamwe muri bo, bakikorera inzangwa, amarwa, n`imyaka, bagashorera n`amatungo bakajya gusaba imbabazi uwabiciye abayobozi. Ngo bagendaga bavuga bati : “Gahorane amashyi n`ingoma Nyagasani. Tuje kugushimira ko wadukijije kiriya gihararumbo n`ibyo bakoranaga byose. Natwe twari twarabuze uwabidukiza. Turasaba imbabazi rero, utwemerere tuyoboke. Kandi nihagira uwo muri twe utatira iki gihango, ni twe ubwacu tuzamukuzanira, umukanire urumukwiye”. Iyo rubanda igacibwa ibihano byo gutanga amakoro n`imibyizi igenewe umwami n`ibyegera bye. Kuva ubwo ikihakana uwari umwami wayo, igafata ubwoko bushya (clan). Hari abemeza ko iyi ari imwe mu mpamvu ituma usanga Abahutu, Abatwa n`Abatutsi mu bwoko bumwe (clan), ariko badakora bimwe, kuko bamwe bari ingaruzwamuheto z`abandi.

Ibiteye impungenge

Nyuma y`imyaka makumyabiri FPR ifashe ubutegetsi, Abahutu bari mu Rwanda bahanze amaso mu kirere, bategereje uwo baririra barahebye. Ababishoboye batanga bene wabo, bakemera bakayoboka, bakaba ibikoresho by`abicanyi ba Kagame, mu gihe abandi bo ibintu bibacika, bakaruca bakarumira. Bamwe mu Batutsi bashyira mu gaciro, baritegereza bakabona ishyamba atari ryeru, babona ari ntaho bavugira, bakikuriramo akabo karenge, bakigira iyo muhanga, dore ko baba bifitiye udufaranga. Iyo bageze yo begera bene wabo bamaze guca indaro, dore ko hari abamaze ibisekuru bitatu iyo za Burayi na Amerika. Abo bigisha abashya baje amayeri yose yo kubona ibyangomwa, ubundi bakarya sociale. Bamwe muri bo bakabifatanya no guhembwa na Kagame, kuko bamunekera “ibyo bikoko”, icyinyagambuye bakagiha utuzi cyangwa agafuni. Si jye wahera.

Abahutu bari iyo hanze ngo batangije amashyaka ya politiki. Birirwa bacagagurana, bateshanya imirongo, abandi bivuga ibigwi ngo bafite imitwe y`ingabo zizatangirira urugamba iyo za Amerika cyangwa za Burayi, zigafata ubutegetsi i Kigali ! Umugaba mukuru uzwi uri hafi y`u Rwanda, ari mu kirwa cya Mayotte mu nyanja y`Abahindi ! Jye narumiwe. Reka tubitege amaso, wasanga ari ibimanuka bishya byadutse ! Nyamara hagati aho rubanda yo irayoyotse, agatsiko k`abaherwe kibereye mu mudendezo.

Impungenge ya nyuma ni icyo bita “diaspora nyarwanda”. Mu by`ukuri iyo bavuze diaspora, baba bashaka kuvuga abo nyine, bahisemo kwibera mu mahanga, ariko bakagumya gukorera ubutegetsi buri i Rwanda. Abenshi muri bo baba ari Abatutsi bakomoka muri Congo, Rwanda, Burundi, Uganda, n`ahandi, dore ko bose bahawe amarangamuntu y`u Rwanda, bitababujije no gufata ubwenegihugu bw`aho bari, bakagumana n`ubw`iyo bakomoka. Ni cyo bita kuba internasiyonali. Icyakora ntibaburamo n`Abahutu bake, bo gushyushya urugamba kandi batazi n`uwacyuje ubukwe!…..

Hari imyanzuro y`inama y`iyo diaspora iherutse kubera i Montréal muri Canada yangezeho, intera ubwoba budasanzwe. Mu gihe Abahutu ngo bari mu mashyaka no muri za ngabo bariho bacagagurana, “diaspora” yo igeze mu rwego rwo hejuru. Barateganya gukora ibintu biremereye mu migi minini ya za Buraya na Amerika, ndetse no mu Bushinwa. Muri ibyo, harimo gukora amahoteli yabo, ibitaro byabo, amasoko yabo, amashuri yabo… ku buryo iyo “diaspora” iba urusobekerane rw`imikorere izatuma “Umunyarwanda” yinjira mu rwego rumeze nk`urw`Abayahudi, Abashinwa, Abataliyani, n`abandi. Ngiyo “Ndi umunyarwanda” nyakuri. Ibiherutse kubera muri hoteli yo muri Afurika yepfo, aho koloneli Karegeya yanigishijwe imigozi, biragenura ibizakorwa, mu gihe “tuzaba” twifitiye ibyacu. Ndavuga ibitaro bikoramo “abacu” gusa ; amahoteri ayoborwa n` “abacu” gusa ku buryo ari abashoferi “bacu” bajya gushaka abakiriya ; n`ibindi. Nababwira iki rero banyamashyaka mukomeze mucagagurane, abandi nabo bakomeze biyubakire sisteme yabo.

Umwanzuro

Hari abari butekereze ko nzanye ibintu by`irondakoko. Nyamara hari n`Abatutsi batari bake bibaza ku mikorere y`Abahutu bikabayobera. Doguteri Rudasingwa Théogène yabarije mu Bubiligi ati “Abahutu bazongera gukura Kayibanda wabo he ?”. Benshi bahisemo kumuveba ! Twese tuzi ko kugira ngo Kayibanda na bagenzi be bagere ku byo bagezeho, bagombye gukorana n’Abatutsi bifuzaga ko ibintu bihinduka. Yemwe no kugira ngo ingabo z`icyo gihe zitsinde Inyenzi, harimo Ruhashya, “ruhashya inyenzi”, Umututsi utihishiraga. Kenshi Abahutu ntibajya babyibuka. Natangiye ngira nti “Uwabaroze ntiyakarabye”. Ngeze hagati nti Bamwe barahura bati “kiriya ni icya he”, mu gihe abandi bo babwirana bati “uyu nawe ni uwacu””. Nshoje nerekana aho “Ndi umunyarwanda” iganisha, mu gihe abandi bahindutse impfizi z`imiborogo ku maradiyo y`ibyaduka… Inkotanyi zijya gutera ntizabanje kwivuga amapeti yazo ku maradiyo. Habanje ibikorwa, nyuma zibona kwigaragaza.

Turikubwigenge Jackson,

Australia.

L’Onu s’inquiète de la situation politique au Rwanda

Le gouvernement rwandais mène une campagne de persécution contre les opposants destinée à faire taire toute voix dissidente au sein de la classe politique et des organisations de défense des droits de l’homme, a affirmé lundi un rapporteur spécial de l’Onu.

Paul Kagamé, ancien chef rebelle devenu président, est souvent loué pour avoir accompagné la transformation économique du pays depuis le génocide de 1994 et pour avoir envoyé des forces de maintien de la paix dans plusieurs régions d’Afrique.

Mais ses opposants et les défenseurs des droits de l’homme l’accusent de bafouer les libertés élémentaires, ce que le gouvernement dément.

Selon le rapporteur de l’Onu, Maina Kiai, les hommes politiques qui rejettent ce que Paul Kagamé présente comme un consensus politique sont régulièrement traduits devant les tribunaux, pour avoir minimisé le génocide ou pour sectarisme.

Il n’est pas rare non plus, selon Maina Kiai, que des responsables politiques ayant quitté le parti au pouvoir, le Front patriotique rwandais (FPR), soient accusés de corruption.

“Dans tous ces cas-là, les responsables politiques sont accusés de violence ou d’entretenir des liens avec des groupes violents”, a-t-il affirmé à l’issue d’un séjour de huit jours dans le pays à l’invitation du gouvernement.

“Tout cela envoie des signaux inacceptables qui tendent à faire peur et à montrer que le fait de faire entendre pacifiquement une voix discordante relève de la criminalité”, a ajouté le Kenyan Maina Kiai.

Aucun porte-parole du gouvernement n’a pu être joint dans l’immédiat.

Il y a dix jours, les Etats-Unis avaient fait part de leur inquiétude au sujet de la situation politique dans le pays après l’assassinat, en Afrique du Sud, d’un opposant en exil (voir ID:nL6N0KC18X). Le Rwanda a fermement nié toute implication. (Jenny Clover, Simon Carraud pour le service français, édité par Bertrand Boucey)

Source:http://www.zonebourse.com/

U Rwanda ntirwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Maina Kiai, umaze icyumweru mu Rwanda atumwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rirengera ikiremwa muntu, kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama yatangarije abanyamakuru ko yasanze mu Rwanda hari amahame menshi y’uburenganzira bwa muntu atubahizwa uko bikwiye cyane cyane mu kugaragaza ibitekerezo, kwishyira hamwe no gukora inama cyangwa kwigaragambya mu ituze.

Maina Kiai mu kiganiro n'abanyamakuru.

Maina Kiai mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi

Maina Kiai yatangiye urugendo rwe mu Rwanda tariki 20 Mutarama, muri iyi minsi yose yaganiriye n’inzego zitandukanye z’abantu n’abayobozi, agamije kureba niba abaturage bahabwa uburenganzira bwo guhura, gukora inama cyangwa kwishyira hamwe mu bwisanzure nka bimwe mu bigaragaza Demokarasi ihamye.

Mbere yo gutaha yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga mu magambo macye bimwe mu bizaba bikubiye muri raporo ndende azageza ku muryango w’Abibumbye.

Uko yasanze uburenganzira bwo kwigaragambye no gukora inama mu ituze:

Maina Kiai, yavuze ko yanyuzwe n’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemera ko abantu bashobora kugenda (kwigaragambya) ku mihanda cyangwa ku karubanda, ndetse no gukora inama mu ituze ariko ikibazo ari ukubishyira mu bikorwa.

Aha yavuze ko usanga iyo ari ibintu byateguwe bijyanye na gahunda za Leta,  guverinoma ibishyigikira ndetse rimwe na rimwe igatanga ubufasha mu mitegurire yabyo ariko byaba ari abantu batavuga rumwe na Leta bagasabwa kubanza kwaka uruhushya n’andi mananiza menshi.

Uyu munya Kenya Maina asaba Leta y’u Rwanda gukuraho amananiza yose abantu bakajya bigaragambya cyangwa bakora inama mu ituze igihe cyose bashakiye.

Uko yasanze uburenganzira bwo kwishyira hamwe:

Kuri iyi ngingo naho, Maina Kiai yashimye ko hari amategeko yemera kwishyira hamwe mu mashyirahamwe cyangwa gushinga amashyaka ariko ngo ikibazo n’uko usanga abagiye gushinga amashyirahamwe, imiryango itandukanye cyangwa amashyaka bashyirwaho amananiza ndetse ngo rimwe na rimwe Leta ikaninjira mu mikorere yabyo kandi bitari ngombwa.

Aha yanenze cyane kuba imiryango itandukanye mbere yo kwemerwa isabwa gukora inama rusange yo kwemeza abayihagarariye, no koherereza Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ibyaganiriweho n’imyanzuro yafatiwe muri iyo nama iherekejwe n’amazina n’imikono y’abayitabiriye n’andi mananiza atandukanye.

Ku bijyanye no gushinga amashyaka, Maina Kiai ngo yasanze mu Rwanda bikiri ikibazo kuko hahabwa uburenganzira abari mu murongo umwe na guverinoma ndetse ugasanga hariho n’ingaruka ku munyapolitiki ugerageje kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’uko guverinoma ibishaka.

Asaba ko ayo mananiza yose yakurwaho abaturage bakagaragaza ibitekerezo byabo mu bwisanzure.

Isura ya Demokarasi yasanze mu Rwanda

Maina yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera nyuma ya Jenoside, ndetse no kuba rwaremeye kumwakira mbere y’ibindi bihugu kandi ruzi neza ko aje kureba ibitagenda mu miterere ya Demokarasi mu Rwanda.

Yagize ati “Nasanze hari intambwe igenda iterwa ugereranyije no mu 1994, no mu myaka yabanje. Jenoside yahinduye byinshi muri iki gihugu.”

Gucunga abaturage, no kugenzura buri kimwe byavuzwe haruguru ngo bituma abaturage babaho mu bwoba, bagatinya kugaragaza icyo batishimiye.

Leta iriho ngo itegura gahunda bikaba ngombwa ko umuturage wese asabwa kuyubahiriza uko yakabaye kandi ubundi umuturage yari akwiye kugira uburenganzira bwo kwemera cyangwa guhakana.

Yagize ati “Kuvuga oya biri muri kamere ya muntu. Abantu si imashini ngo baratekereza kimwe bose.”

Arongera agira ati N’umuntu ushatse kugaragaza ko hari ibyo atemera, kabone n’ubwo yaba afite ibihamya bigaragaza impamvu atabyemera, Leta imugerekaho icyaha cy’iterabwoba, gupfobya cyangwa guhana Jenoside agafatwa agafungwa.”

Aha yatanze urugero rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Bernard Ntaganda n’abandi ngo bagiye bagerageza kugaragaza ko bafite ukundi babona politiki z’igihugu.

Kuba nta muntu wari wagerekwaho ibyaha ngo arekurwe n’ubutabera, ngo bigaragaza ko nabwo bugendera mucyerekezo guverinoma ishaka.

Kuri iyi ngingo kandi yanakomoje ku rupfu rwa Karegeya Patrick, avuga ko uburyo abayobozi batandukanye bitwaye basa n’abishimiye urupfu rwe atari byiza, na cyane ko ngo nta n’uwigeze amugaragariza ibihamya bifatika byerekana ko hari afite aho ahuriye na FDLR Leta y’u Rwanda ifata n’umutwe w’iterabwoba.

Maina ni intumwa y’Umuryango w’Abibumbye itanga amakuru yasanze mu bihugu ku bwisanzure bwo guterana no kwibumbira hamwe kw’abaturage mu bihugu.

Uyu mugabo w’umunyamategeko niwe washinze ku buryo butemewe na Leta ya Kenya icyo yise “Kenya Human Rights Commission”.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

UBUTESI BW’ABAHUTU BIZE BUGOMBA GUHAGARARA.

Abahanga mu byerekeye ubuzima bw’inyamaswa bavuga ko iyo ufashe igikeri ukagishyira mw’isafuriya irimo amazi ukayishyira ku ziko, ugashyiramo akariro gake; kigumamo kugeza ubushyuhe bw’amazi bukishe. Ibi simbivuze kugirango ngereranye abahutu bize n’ibikeri, sinshaka gutuka ibikeri.

Abahutu benshi bize muri kaminuza y'u Rwanda i Butare

Abahutu benshi bize muri kaminuza y’u Rwanda i Butare

Hari umukecuru ujijutse numvise abagereranya na crabes, ariko nabyo jye numvise ari ugutuka crabes. Ushobora gusobanura ute ukuntu abantu bize amashuri ahambaye, bamara imyaka makumyabiri, bicwa mu buryo bumwe, babeshywa ibinyoma bimwe, batotezwa mu buryo bumwe, batsikamirwa mu buryo bumwe; barangiza bagakomeza bakitwara nkaho nta kintu na kimwe cyahindutse?

Mbere ya ’94, hari imyitwarire umuntu yashoboraga kuvuga ko iterwa no kwirara, kubera ya miti yo gusinziriza rubanda Habyarimana n’abantu be bari baraduhaye, kugirango twicecekere we na Twagiramungu batongane kugeza inkotanyi zifashe ubutegetsi. Naho abari bagitangira kuba bakuru muri icyo gihe bakuriye mu butegetsi bwa Habyarimana, bashobora kuvuga ko batumvaga neza ikibazo icyo aricyo. Bamwe bararebera, abandi babipfiramo, abandi boyoborwa nabi kugezaho ibintu bibaye nkuko twese mwabibonye.

Dore rero impamvu ndimo nijujuta. Maze iminsi numva abantu bajya impaka ku byerekeye ubumwe bw’imitwe ya politike, n’imitwe y’ingabo, nkagirango ndimo ndumva amajwi yafashwe muri za 90. Ni amajwi y’abantu bamwe, bavuga ibintu bimwe, wagirango bamaze imyaka makumyabiri basinziriye noneho umuntu abasukaho amazi bava mu biringiti bakomeza kuvuga, bahereye aho bari bageze muri 94, mbere y’uko Kagame arasa indege ya Habyarimana.

Hari abahora bitotomba ngo Inkotanyi zirabeshya, ngo Inkotanyi zigiye kubamara, ukibaza niba ibyo bintu batabibonye biba. Ibi bintu byarabaye, Inkotanyi zarabeshye, zica abantu batabarika, kuburyo zisigaye zigamba ko abakiriho, bariho k’ubuntu bwazo. Hari rero n’abagitekereza ko ngo bazagaza inkotanyi, bakazisoma ku gatama noneho zigaseka, zikabasubiza igihugu bagatunga bagatunganirwa, ibyo byose bikaba nta kintu na kimwe bihinduye ku mibereho myiza yabo.

Abandi nabo, bahora ngo bategereje ko ibihugu by’amahanga bizabafasha kubwira Kagame guhindura imyifatire ye. Abari muri Amerika bumva Amerika izabibakorera, abari mu Bufaransa bumwa buzasubiza ibintu uko byahoze, hari n’abumva ko Australiya izohereza kangaroo zigakanga Kagame n’abantu be bakiruka.

Ibi byose byaravuzwe mbere, ikintu cyonyine cyahindutse n’ibyo kuvuga ko turi rubanda nyamwinshi bityo tukaba tudashobora gutsindwa. Abantu bonyine bavuga ibya rubanda nyamwinshi n’abo numva bashaka kuzohereza abaturage kujya gutera amabuye abasirikare ba Kagame ngo kuberako intambara y’amasasu imena amaraso. Iki n’ikibazo gikomeye cyane mu mitwe y’intiti z’abahutu, kuberako cyatangiranye na Repubulika.

Kubera ukuntu ababiligi batonesheje abatutsi mu birebana n’uburezi, byatumye abahutu bose basobanukiwe gato bumva ko kwiga biruta ibintu byose, kuburyo batahaye agaciro gahagije ibyerekeye igisirikare no kurinda igihugu, ndetse n’abasirikare bakuru b’abahutu ntibashakaga ko abana babo bajya mu gisirikare. Ababaga i Butare muribuka agasuzuguro abanyeshuri bo muri Kaminuza bagiriraga abasirikare babita Inzirabwenge. Niba mwibuka neza zimwe mu mpamvu zatumye Habyarimana akuraho Kayibanda ngo yagirango abakiga nabo bige bihagije, aribyo Nsekalije yavugaga mu gihe k’iringaniza.

Bene iyi mitekerereze yatumye tugira ubutegetsi bwumvaga ko ibintu nibikomera, Abafaransa cyangwa Mobutu bazaza gutabara. Bibagirwako Abafaransa n’Abanyamerika bafitanye amasezerano yo gutabarana, ku buryo iyo Abanyamerika bashatse gukuraho ubutegetsi ahantu, babyumvikanaho n’Abafaransa. Bashobora gutererana amagambo, ariko ntibashobora kurasana, cyangwa gufasha ibihugu binyuranye mu ntambara imwe. Niba Ubugande buteye u Rwanda abanyamerika babushyigikiye, abafaransa bagomba gukuramo akabo karenge buhorobuhoro, niko byagenze mu Rwanda.

Umuntu wese wumva ashaka gutegeka u Rwanda akaba yumvako iyo umuhutu yiyemeje gufata imbunda ngo yitabare aba abaye umwicanyi, kandi hari umututsi urimo umurasaho amenyeko bizamukomerera,kuberako Kagame amaze kugira abasirikare bagera ku bihumbi 200, kandi ko batazigera bashyira intwaro hasi. Mwibuke urwo Melchior Ndadaye yapfuye.

Ntabwo bivugako abantu bagomba kwiroha mu ntambara batabanje kugerageza ibiganiro, ariko ntibashobora  no kwiyambura uburenganzira bwo kubaho, cyangwase kubwira abaturage ngo nibirwarize, kuberako ibi nibyo ba Kambanda na ba Sindikubwabo bavugaga, bityo baroha rubanda barangije burira indenge babasigire inkotanyi zirababaga. Simvuze kandi ko abantu bagomba gukurikira umuntu wese uje avuga ko afite ingabo n’amapeti, hagomba ubushishozi buhagije. Icyo nshaka kuvuga gusa nuko umuhutu wese agomba kumva ko afite uburenganzira bwo kwitabara igihe cyose hari umuntu ushaka kumwica.

Kimwe mu cyaha gikomeye abanyapolitiki n’abanyamakuru ba mbere ya 1994, bakoze bafashijwe na Habyarimana n’abambari be, nuko babibye amacakubiri mu ngabo z’igihugu. Ibi byafashije inkotanyi kwihutisha umugambi wazo wo gutuma abahutu bica abandi bahutu, kubera kutizerana. Ariko ibi ntibyabujije benshi mu ngabo gukora akazi kabo, nubwo batsinzwe intambara.

Mu bihugu byateye imbere, abaturage bubaha ingabo. Abanyamerika bita ingabo zabo “the best and the brightest” (abasumba abandi mu mico no mu bwenge). Biratangaje kumva abahutu birirwa bumva amagambo Inkotanyi n’abazibayemo birwa bavuga ku butwari bwabo mu kuboha igihugu, noneho bo bagahita bihutira kwita abasirikare babo cyangwa se abashaka kubabera abasirikare abicanyi.

Ese muragirango bariya bahutu baba mu mashyamba ya Kongo bazajye he ko mufasha isi yose kubahamya ibyaha batakoze? Mukaba mutanashaka ko bishakira inzira yo gutaha nkaho ubwo burenganzira batabugira?

Nyuma y’italiki ya 11 Nzeli 2001, hari umusore witwa Bill Maher utera urwenya kuri televiziyo y’abanyamerika wihaye kuvuga ko Muhamed Atta atari ikigwari, kubera gutinyuka kwiyahurana n’abantu mu ndenge, bucya abakoresha be bamwirukanye. Uwayoboraga imwe muri Televeziyo nawe bamubajije niba kurasa Pentagone byemewe mu buryo bwagisirikare arikiriza, bucya igihugu cyose kimutegeka gusaba imbabazi, arazisaba, hashize iminsi mike baramwirukana.

Ibintu aba bagabo bavuze byari byo kandi buri munyamerika yari abizi, ariko ntamuntu ukunda igihugu cye, uvuga ibintu nk’ibyo mu ntambara. Nizereko Twagiramungu noneho yaba yarabitekerejeho kuko abantu bari aba Sous Lieutenant muri 94 ubu nibo bagihanganye n’Inkotanyi. Nta gihugu na kimwe gishyigikira ko abantu baca intege abiyemeje kubarwanira, kandi biteguye gutanga ubuzima bwabo.

Baravuga ngo Imana irebera imbwa ntihumbya, umukecuru wanjye we yaravuganga ngo Imana irebera umuhutu ntihumbya. Muri iki gihe iyi Mana ntiyahumbije gusa, ahubwo yarasinziriye, none hashize imyaka makumyabiri itarakanguka. Ntabwo nzi icyo navuga kugirango numvikane, gusa nakwibutsa abantu, ko dufite Ibendera, ikirangantego ndetse n’indirimbo yubahiriza Repubulika y’u Rwanda twasigiwe n’abaduhaye iyo Repubulika, biyushye ibyuya bikomeye, ndetse bamwe bahasize ubuzima bwabo.

Mbere yo gutangiza urugamba nimubanze mwibuke ibyo muhuriyeho. Kuko nta mpamvu na nkeya Kagame n’abantu be bafite zo kubatega amatwi mugihe babona mwaribagiwe abo muribo. Mufate ibendera rya Repubulika yacu: Umutuku, umuhondo, icyatsi kibisi na Rhagati, muryerekane mu manama yanyu, no kuri za mudasobwa zanyu, mubanze mwibuke icyo ryasimbuye n’ikiguzi cyatanzwe ngo riboneke. Mwibuke kandi ko kuva mu 1960 kugeza uyu munsi hari abagabo batanze ubuzima bwabo barihanira, mubahe icyubahiro cyabo. Noneho mwumvikane uko mugomba guhangana na Kagame. Bitabaye ibyo dushobora kumara indi myaka 500 mw’icuraburindi.

Darius Murinzi

Ikazeiwacu.unblog.fr

Another Rwandan dissident assassinated

By Lara Santoro, Published: January 24

Lara Santoro is the author of two novels. She covered Rwanda for the Christian Science Monitor and Newsweek from 1997 to 2003.

Patrick Karegeya’s murder did not come as a surprise. The former Rwandan spymaster, whose network of spooks at one point spanned half a continent, had fallen foul of President Paul Kagame in 2007 and went on to help found the opposition, headquartered in South Africa. But as human rights organizations keep noting, the survival rate among Rwanda’s dissidents is not high .

The country that many in the West associate with brave recovery from genocide in the 1990s has, in the years since, turned into an autocratic state with zero tolerance for dissent. Filip Reynt­jens, a leading academic authority on Rwanda, says the central African country is no longer “a state with an army but an army with a state.” It’s a depressing transformation, although true plurality was unlikely to blossom in that country, with a 15 percent ethnic minority effectively in charge.

What did come as a surprise was the way Karegeya was murdered. His strangled body was found in a Johannesburg hotel room Jan. 1. The killers didn’t even bother to tidy up: They left the rope and a bloodied towel behind, as well as a “do not disturb” sign on the door. “It’s Kagame’s impunity,”Theogene Rudasingwa, a former Rwandan ambassador to the United States and one of the leaders of the Rwandan opposition in exile, said in an interview. “He doesn’t care anymore, no one has ever held him accountable, so why should he care?”

Kagame has denied involvement in the murder, but at a recent prayer meeting in the Rwandan capital he said, “You cannot expect to betray your country and get away with it.” Aside from a brief statement by the South African police mentioning strangulation, the circumstances of Karegeya’s death remain mysterious. What is clear, however, is that no one had greater interest in seeing Karegeya dead than Kagame. Experts on the region say that Karegeya’s job description under Kagame included eliminating enemies — potential and actual — which left Karegeya with a lot of sensitive information. “It was pretty clear to everyone what Karegeya’s job was,” professor Brian Endless of Loyola University said in an interview just after the murder. “Even he wasn’t terribly shy about it. He took care of dissidents, in however distasteful a fashion was required.”

When someone was deemed a problem outside Rwanda — be it in Kenya, Congo or other countries — it was Karegeya’s job to get rid of them. (Internally, the job fell to Jack Nziza, whom Rudasingwa called “the most feared man in Rwanda”).

Whatever “problems” Karegeya allegedly eliminated at Kagame’s behest is unknown, but Endless and others have estimated that the number is in the double digits and includes former interior minister Seth Sendashonga, who was gunned down in traffic in Nairobi in 1998.

Such information is public knowledge in Rwanda. When Nziza walks into a room, Rudasingwa told me, people start to shake. The murder of Karegeya does more than silence a potential squealer. It sends a message to the Rwandan opposition and to ordinary citizens: If someone as powerful, rich, competent and cunning as Karegeya can be dispatched, what can be done to the average citizen? Amnesty International and Human Rights Watch attest that the levels of fear in Rwanda are pathologically high: Too many people have vanished and later turned up dead. Karegeya’s death is certain to make the situation worse.

Despite a clear pattern of stifled dissent during his tenure, Kagame is about to receive his latest installment of U.S. bilateral aid. Overall foreign aid to Rwanda — estimated to be about $800 million a year — is roughly 40 percent of its government expenditure, keeping the country afloat. Karegeya’s murder ought to open a debate on whether Rwanda should receive any aid at all.

PPR-Imena : Habimana Bonaventure na Bakundukize Hassan birukanywe mu ishyaka !

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Iyirukanwa mu ishyaka PPR-Imena rya Bwana HABIMANA Bonaventure na Bwana BAKUNDUKIZE Hassan.

Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena buramenyesha abarwanashyaka baryo n’abanyarwanda muri rusange, ko nyuma y’itohoza ku mikorere ya Bwana HABIMANA Bonaventure na Bwana BAKUNDUKIZE Hassan itajyanye n’inshingano ishyaka ryabahaye ndetse no kurangwa na discipline nkeya, ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kubahagarika ndetse no kubirukana burundu mu ishyaka,bushingiye ku birego bikurikira :

Habimana Bonaventure

*Gukoresha amanama  batabifitiye uburenganzira, ndetse no guteza umwiryane mu ishyaka

*Gukora ingendo za rwihishwa mu rwego rwo kubonana n’ubutegetsi bw’inkoramaraso bwa FPR-Inkotanyi hagambiriwe ubugambanyi (Aha twavuga urugendo Bwana BAKUNDUKIZE Hassan yakoreye mu Rwanda mu kwezi k’ugushingo 2013 atumwe na Bwana HABIMANA Bonaventure)

*Imyitwarire idakwiye abayobozi bo mu rwego rwa kabiri rw’ishyaka : Aha twavuga nk’ubusinzi, uburiganya ndetse n’ibindi bitesha agaciro isura y’ishyaka

* Gusohora za tractes zivuga ko ubuyobozi bw’ishyaka bwahindutse, n’ibindi…

 Bikorewe i Buruseli

kuwa 25/01/2014

 

Perezida w’ishyaka PPR-Imena

KAZUNGU NYILINKWAYA

 

DUSANGIRIJAMBO : Ihangane wizigire Uhoraho, Ukomeze umutima, ube Intwari!

leprophI.Amasomo yo kuri iki cyumweru arakwigisha iki ?

Njye numvise anshishikariza kudaheranwa n’umwijima, kutigungira mu icuraburindi ry’ukwiheba , ahubwo akansaba gukomeza kwizera, gukomeza umutima no kuba intwari. Iyi rwose ni inkuru nziza ku munyarwanda wo muri ibi bihe ushobora gucibwa intege n’akarengane abona , mu gihe ahungetwa no kubona ko ikibi cyatsinze, abagome akaba aribo bafite ijambo, abagizi ba nabi akaba aribo bashyiraho amategeko yo gukandamiza rubanda ! Umunyarwanda wa none ashobora gucibwa intege no kubona abavusha amaraso y’abavandimwe babo bajya ahabona bagakubita ibyivugo, aho guhabwa induru bagakomerwa yombi ! Umunyarwanda mutaraga nta cyamubuza kubabara mu gihe abona ukuntu igihugu cye gitwarwa intambike, mu mucuri uteye inkeke.

Nyamara ibi byose bigiye guhinduka mu minsi ya vuba aha. Kuko nyine Uhoraho Imana yatoranyije  abantu b’intwari nabo bakiyemeza kwitangira kuzana impinduka nziza kandi yubaka igihugu cyacu.

Ese nawe waba wifuza gukomeza umutima no kubarirwa muri izo ntwari zigomba kwitanga kugira ngo umunyarwanda aronke ubwigenge busesuye  ? Fata icyemezo ahasigaye usabe Imana kugukomeza muri iyo nzira nziza .

Umunsi mwiza ku bahimbaza “anniversaire ” yabo y’amavuko  kuri iyi taliki, bose bose mbatuye aka karirimbo :

http://www.youtube.com/watch?v=CeCtRhHP0lQ

 II.Amasomo yo kuri iki cyumweru, 26/01; icya 3 gisanzwe – A 

ISOMO RYA MBERE: Izayi 8, 23 ; 9, 1-3

_____________________________
Mu gihe cyahise, Uhoraho yasuzuguje igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali, ariko hanyuma aha ikuzo inzira igana ku nyanja, hakurya ya Yorudani n’intara y’abanyamahanga. Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. Wabagwirije ineza ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago,kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’ Abamadiyani.

ZABURI 27 (26), 1, 4a-d, 13-14
______________________

Inyik/ Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.


Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?

lkintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye.

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’ abazima.
Ihangane wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima ube intwari!
Rwose wiringire Uhoraho!

ISOMO RYA KABIRI: 1 Abanyakorinti 1, 10-13.17
____________________________________
Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi. Koko rero bavandimwe, abo kwa Kolowe bambwiye ko mwifitemo amakimbirane. Icyo nshaka kuvuga ni uko buri muntu muri mwe agira ati «Jyewe ndi uwa Pawulo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Apolo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kefasi!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kristu!»Mbese Kristu yaba agabanijemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cyangwa se, mwabatijwe mu izina rya Pawulo? Kuko Kristu atanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro.

IVANJILI: Matayo 4,12-23
_____________________

Muri icyo gihe, Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe yigira mu Galileya,yimuka i Nazareti ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali, kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati «Gihugu cya Zabuloni, nawe gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’ abanyamahanga! Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.»

Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!» Nuko igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja kuko bari abarobyi. Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.»Ako kanya basiga aho inshundura zabo baramukurikira. Yigiye imbere abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara. Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira.Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.

Padiri Nahimana Thomas

Les assassinats d’opposants rwandais inquiètent les Etats-Unis « au plus haut point

Le président rwandais, Paul Kagamé, en février 2012, à Rome.

 

Alors que doit être commémoré, à partir d’avril, le vingtième anniversaire du génocide des Tutsi au Rwanda, les Etats-Unis haussent le ton à l’égard du régime de Paul Kagamé comme jamais ils ne l’ont fait depuis cette tragédie. Washington est « préoccupé par la succession de ce qui semble être des meurtres à mobiles politiques d’exilés rwandais influents », a déclaré jeudi 16 janvier Jen Psaki.

La porte-parole du département d’Etat ne s’est pas contentée de cette remarque insistante et inédite, consécutive au meurtre, le 1er janvier en Afrique du Sud, du colonel Patrick Karegeya. Cet ancien proche de M. Kagamé et chef des servicessecrets rwandais est devenu un farouche opposant de son régime. « Les récentes déclarations du président Kagamé à propos des “conséquences” pour ceux qui trahissent le Rwanda nous inquiètent au plus haut point », a poursuivi Mme Psaki.

Deux semaines après la découverte du meurtre commis à Johannesburg et attribué au régime de Kigali par l’opposition, le chef de l’Etat rwandais avait averti, en une claire allusion au sort de M. Karageya, mais sans le nommer : « La trahison a des conséquences. Quiconque trahit notre cause ou souhaite du mal à notre peuple deviendra une victime. » Qui donc a tué Patrick Karegeya ? M. Kagamé enfonce le clou dans le dernier numéro de l’hebdomadaire Jeune Afrique« Le terrorisme a un prix, la trahison a un prix, déclare-t-il. On est tué comme on a soi-même tué. Chacun a la mort qu’il mérite. »

« GÉRER LES GÉNÉRAUX EN INSTILLANT LA PEUR »

Le président reproche à ses opposants de chercher à parasiter l’anniversaire du génocide et les accuse de préparer des « actes terroristes ». Il est vrai qu’en août 2010, au lendemain de la réélection pour sept ans de Paul Kagamé émaillée d’attentats à la grenade à Kigali, le colonel aujourd’hui éliminé avait déclaré : « Le changement ne peut pas venir par l’élection, mais par des moyens violents. » Mis au ban du régime en 2004 après une décennie à la tête des services secrets,emprisonné puis exilé en 2006, le colonel Karegeya, cofondateur du Rwanda National Congress (opposition), n’est pas le premier haut responsable tutsi, fidèle du président, rival potentiel et détenteur de secrets d’Etat, à être mis à l’écart.

En 2010, des tireurs avaient tenté, en vain, de tuer le général dissident Faustin Kayumba Nyamwasa, ancien chef d’état-major de l’armée rwandaise et grand rival de Paul Kagamé, lui aussi exilé à Johannesburg. Ces cibles ont en commun d’être, comme le président, des Tutsi anglophones nés durant l’exil de leurs familles en Ouganda. Ils ont dirigé l’offensive qui, partie de ce pays, a envahi le Rwanda, mis fin en 1994 au génocide des Tutsi et conduit M. Kagamé au pouvoir.

Quatre jours avant d’être tué, probablement pas strangulation, Patrick Karegeya avait adressé à un groupe religieux basé aux Etats-Unis une lettre terriblement accusatrice : « Jamais depuis l’époque d’Idi Amin [le dictateur sanguinaire aupouvoir en Ouganda entre 1971 et 1979] les services de sécurité d’un Etat n’ont terrorisé un pays à un degré où ceux du Rwanda répandent la peur et la terreur sur les citoyen de ce pays », a-t-il écrit le 28 décembre. Charles Rwomushana, un analyste ougandais indépendant cité par l’agence Associated Press, va dans le même sens : Paul Kagamé, dit-il, veut « gérer les généraux en instillant la peur »car il souhaite se reposer sur « une nouvelle génération » d’officiers n’ayant aucun lien direct avec la rébellion qui l’a conduit au pouvoir.

L’éviction, en 2013, de l’influent ministre de la justice Tharcisse Karugarama, hostile à un troisième mandat du président que l’actuelle Constitution n’autorise pas, semble participer de cette même stratégie. Ce contexte tendu peut expliquerle crescendo de la critique américaine d’un régime dont les réels succès économiques, sociaux et sécuritaires ont longtemps justifié les faveurs de Washington. Longtemps, la culpabilité née de la cécité et de l’inaction occidentales au moment du génocide de 1994, culpabilité que le régime sait parfaitementexploiter, a étouffé toute velléité de reproche.

TENSIONS RAVIVÉES AVANT LE 20e ANNIVERSAIRE DU GÉNOCIDE

En 2010, après l’assassinat et l’arrestation de plusieurs chefs de l’opposition,Washington avait stigmatisé « une série d’actions inquiétantes (…) qui constituent des tentatives de restreindre la liberté d’expression ». En juillet 2013, après la publication d’un rapport de Human Rights Watch décrivant la coopération de Kigali avec les rebelles du mouvement M23 en République démocratique du Congo, les Etats-Unis avaient haussé le ton en « exigeant que le Rwanda mette fin immédiatement à toute forme d’aide » à ce mouvement.

Conséquence, le M23, instrumentalisé par le Rwanda pour contrôler les richesses de son voisin congolais, a été vaincu militairement par les forces armées de la RDC en novembre. Face à ces contentieux, les autorités de Kigali ont toujours manié la rhétorique anti-impérialiste. Paul Kagamé dit aujourd’hui ne pas accepterla logique selon laquelle « seules les grandes puissances ont le droit et l’intelligence de dire qui est terroriste et qui ne l’est pas ». Et un représentant du Rwanda à l’ONU a invité les Etats-Unis à « s’occuper d’Al-Qaida et [à] laisser les Rwandais s’inquiéter du terrorisme auquel ils font face ».

A l’été 2012, Washington avait gelé sa modeste assistance militaire – 200 000 dollars annuels (147 000 euros) – pour cause de recrutement d’enfants-soldats dans les rangs du M23. A la fin 2012, Londres, autre grand allié du régime Kagamé, a annoncé le gel de son aide budgétaire. L’approche de l’anniversaire du génocide, qui va braquer l’attention du monde entier sur ce petit pays, pourraitraviver les tensions. Les opposants sont dénoncés non seulement comme des « terroristes » mais comme des « révisionnistes » désireux de jeter le trouble sur la mémoire des massacres qui, en cent jours, d’avril à juillet 1994, ont causé la mort de 800 000 personnes, des Tutsi pour l’essentiel.

Source: Le monde

INGABO ZA COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA (CFCR) ZIJE KURWANYA FPR KOKO?‏

Mu minsi ishize abanyarwanda bakorera politiki hanze, baherutse kubona itangazo ryasohotse rivuga ko hashinzwe umutwe w’ingabo ngo ugiye kurwana na FPR niba itisubiyeho mu gihe cy’amezi atatu.

DR Mupenzi Jean de la Paix

DR Mupenzi Jean de la Paix

Burya mu bintu byose biba byiza iyo abantu bakorana baziranye, kuko iyo bitameze bityo ushobora kwizera ko uri mu bintu bifatika kandi ari BALINGA. Aho rero tuboneye itangazo rigenewe abanyamakuru twashatse kubaha amakuru y’Impamo kugirango mumenye neza, Prof Dr Mupenzi Jean de La Paix uwo ari we. Twegereye abantu bamuzi ndetse n’ababanye nawe maze baduha amakuru kuri we.

A. DR MUPENZI JEAN DE LA PAIX ALIAS BINGWA NI MUNTU KI?

Uyu mugabo akomoka mu cyahoze kitwa Byumba muri komini Bwisige ari naho gen Emmanuel Habyalimana akomoka. Akaba ari umugabo urangwa no kubeshya ndetse n’amatiriganya menshi, akenshi ukubeshya kwe kukamuhira. Muri 1988, niho yatsindiye kujya muri GS de Byumba bitaga kwa MANSUWE ari naho Gen Habyarimana yize! Ku ishuri niho yaherewe akazina ka BINGWA. Muri ’94, BINGWA yigaga muri Normale Primaire mu wa 5.

Yagombaga kuba ari mu wa gatandatu, ariko muri ’92 tariki ya 5/6/92, hari ku wa gatanu mu ma samoya n’igice, KAYITARE Vedaste wo muri APR/FPR, yagabye igitero i Byumba arasa urufaya mu kigo kwa Mansuwe, abanyeshuri bahungira ku KISARO (BUYOGA) nyuma baza no gutera katiyusha kuri petit dortoire y’abakobwa, bituma abanyeshuri bose bataha iwabo, bicara umwaka wose. Mu ntambara ya ’94, Mupenzi yahungiye muri Congo, aba mu nkambi ya Chimanga, kugeza mu isenywa ry’amakambi, aho yari umwe mu bayobozi biyo nkambi, ariko abo twaganiriye babaye mu nkambi ya Burongi ngo bamuzi cyane ku magambo yabwiraga abasilikali babaga muri iyo nkambi.

Yavugaga ko « AHO GUHA IFU ABASILIKALI B’I BURONGI KO YAYIHOMESHA INZU », kandi muzi ko iyo nkambi ya Burongi itafashwaga, kuko yari iy’abasilikali. Nyuma yisenywa ry’amakambi yahungiye muri Centrafurika, aho yaherewe akazina ka BINGWA kubera amanyanga no kubeshya bagenzi be babanaga. Nyuma yaho niho yaje kubatirizwa mu mazi menshi aba umu Pentecote.

Kuva aho intambara yongeye kubura muri RDC mu myaka ya ’98, yaje kwinjira mu ngabo za FDLR nyuma yoherezwa kujya kwiga muri UNILU (Université de Lubumbashi) mu ishami rya Géographie, amaze kubeshya abayobozi ba FDLR ko yarangije Humanité. Mu 2002nibwo yanze kubahiriza amabwiriza y’abayobozi ba FDLR, kuva icyo gihe bamugira Deserteur mu ngabo za FDLR, icyo gihe yari afite ipeti rya Sous-Lieutenat (assimilé) kuko yari atararangiza amasomo agenwe muri ESM (ishuri rikuru rya gisirikari).

Yaje kurangiza abona Licence muri Géographie agirwa na Assistant Professeur muri UNILU, nyuma azaguhemukira bagenzi be biganye abarya imodoka, bikomeye ahita ataha mu Rwanda. Agezeyo yahawe n’ingoma ya Kagame kuba Directeur Adjoint w’uruganda ku Murindi. Gusa abo bahuraga yababwiraga ko yakoreye FPR kuva kera, ndetse ko yafatishije abayobozi ba FDLR babaga i Lubumbashi.

Nyuma yaje koherezwa kwiga mu Bushinwa, aho ngo yakuye Doctorat muri Envirronnement, ageze mu Rwanda Kagame yahise amuta mu Kagozi i Butare. Ibyo bamuzizaga turacyabitohoza, ariko bavuga ko aruko bashatse kumwohereza muri M23 akanga, abandi bakavuga ko bashakaga kuyobya amarari kugirango bazamwohereze gusenya amashyaka ya opposition hanze. Turacyakurikira neza icyamuzanye nyakuri.

Gusa bamaze kumufunga, baje gutoroka hagati ya Nyakanga na Kanama 2012 ,bacika Gereza y’i Butare ari Batatu bagera i Buganda. twakwibutsa ko ageze mu Rwanda yari yarabeshye ko muri FDLR yari afite ipeti rya Capitaine, ariko sibyo kuko yagizwe deserteur ari Sous Lieutenat. Ubu ku itangazo rya CFCR yarisinyeho ari General de Brigade. Gusa icyo twakwibaza, iryo peti yarihawe na Leta ya Kagame? Yarihawe se na Gen Habyalimana? Cyangwa yararyihaye?

Muri Congo niho batubwira ngo hari abo bita aba Mayi Mayi biha amapeti uko bashaka nta n’aho bize, ndetse ugasanga ategeka abantu icumi ngo ni General. Na CFCR niba nayo igizwe na Mupenzi Jean de la Paix nabo bagenzi be babili batorokanye Gereza nkuko byatangajwe nayo, ntaho CFCR izaba itaniye na Mayi Mayi. Turacyashaka abandi bantu babanye kugira ngo bazatugezeho andi makuru yadufasha gusobanukirwa icyo Mupenzi Jean de La Paix agamije muri politiki y’u Rwanda.

B. CFCR KOKO IFITE INGABO?

Iyo bavuze ko ishyaka cyangwa se urugaga rufite ingabo, bivuga ko baba bafite imitwe imitwe y’ingabo (Divisions, Brigades, bataillons, Compagnies, Pelotons,…), kandi iyo mitwe ikaba iri ahantu hazwi, ndetse n’abayobozi b’imitwe bazwi. Ahari nta wabura kwemeza ko izo ngabo za CFCR zaba zigizwe n’uwiyita umuyobozi wayo na bagenzi be babili nabo tuzababwira amazina yabo mu minsi iri imbere. Ba nyarwanda ntibyari bikwiye ko ingabo zitabaho zatesha opposition n’abanyarwanda igihe. Gusa Ingabo ziriho zirangwa n’ibikorwa reka dutegereze ibikorwa byazo, ariko nta wamenya niba abantu batatu hari igikorwa cya gisilikali bazabasha gukora.

C. ABAKURIKIRA CFCR Ni UKUGENDANA AMAKENGA KUKO UWO MUGABO MUPENZI IBYE NTIBIRASOBANUKA NEZA.

Bivugwa ko yaba yaracitse ingoma ya Kagame, ariko abantu biracyatohozwa, kuko hari amakuru twamenye ko akigera mu Buganda yashatse gusubira muri FDLR ariko, Abacunguzi ntibahise bamwemerera kuko bari bakiga neza ikimuzanye, kuko amakuru yageraga ku bacunguzi amuvuga uburyo butandukanye.

  • Hari amakuru yavugaga ko yaba afite mission ya Kagame yo kuza gusenya FDLR no kwica abayobozi bayo. Ko kuba bari bamufunze ko bwari uburyo bakoresheje bwo kuyobya amarari kugirango bazahite bamugirira icyizere.
  • Hari andi makuru yavugaga ko yaba koko yaragiranye ikibazo na Leta ya Kagame, ariko ntibigaragazwe neza.

AMASOMO TWAVANA KURI IYI NKURU YA CFCR

Nubwo abantu benshi batangajwe cyane n’ibyo Mupenzi yatangaje, ariko ku itangazo rye, hari abandi bantu basanzwe bazwi muri politiki nyarwanda, barisinyeho nubwo hari n’ababibeshyuje nyuma. Aha twavuga nka Anastase Gasana uyobora ishyaka ryitwa PRM-Abasangizi, Gen Emmanuel Habyalimana, uyobora, CNR-Intwari akanayobora ihuriro ryitwa CNCDThéogène Rudasingwa wa RNC n’abandi tutarondoye.

Anastase Gasana asuhuza Paul Kagame muri rwanda Day i Chicago

Anastase Gasana asuhuza Paul Kagame muri rwanda Day i Chicago

Abantu benshi bakibona iri tangazo baryise baringa, nyamara mu kiganiro cyanyuze kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda tariki ya 18 mutarama 2014Gasana Anastase yavuze ko azi uyu mushinga wa CFCR, kandi anashishikariza n’abandi banyamashyaka bari bandikiwe, kubishyiraho umukono. Ni ukuvuga rero ko itangazo rya Mupenzi atari baringa, byari byateguwe. Isomo rikomeye twasigarana nuko abenshi mu bakora politiki ya opposition bigoye kumenya icyo bagamije, n’uwo bakorera. Ese bakorera abaturage koko cyangwa barikorera ku giti cyabo? Abaturage ubu bagomba guhumuka kandi bakirwanaho badategereje abanyapolitiki.

TIMING YO GUSOHORA IRI TANGAZO

Iri tangazo rya Mupenzi ryasohotse hashize iminsi mike hasohotse irindi tangazo rya FCLR-Ubumwe, igizwe na FDLR na PS-Imberakuri. Nyuma gato RDI Rwanda-Rwiza nayo yatangaje ko yifatanyije na FCLR-Ubumwe. Urebye neza rero ibiri kubera muri politiki ya opposition, ntiwabura kuvuga ko CFCR yashinzwe nk’igisubizo kuri FCLR-Ubumwe na RDI Rwanda-Rwiza.

Hari impamvu nyinshi cyane cyane zishingiye ku mateka y’amashyaka mu Rwanda yatumye, CFCR ivuka. Muti bite? Abanyapoltiki bari hanze y’u Rwanda, abenshi bahoze mu mashyaka mu myaka ya za ’90. Twese tuzi aho amashyaka yagejeje igihugu. Kuba rero abo bantu na nubu ari bo bakiri muri poltiki, bituma bisa n’aho ya mateka yanavuyemo amahano y’ubwicanyi, wagira ngo ni nk’ejo hashize yabaye.

Impamvu ikomeye yavukije CFCR, umuntu yayishakira kuba Faustin Twagiramungu yarafashe icyemezo cyo kwifatanya na FCLR-Ubumwe. Nkuko twabivuze haruguru, Anastase Gasana yavuze ko yari azi iby’uwo mushinga. Iyo ubihuje n’amateka y’amashyaka, usanga nyine ya matiku yaranze MDR yo muri ’90, ariyo ari kuzura umugara muri 2014. Abakurikira Radiyo Ijwi rya Rubanda, bibuka ko rimwe mu kiganiro, Faustin Twagiramungu yigeze kwita Gasana Anastase ngo ni « IKIROROGE », ngo yirirwa abeshya ko ari we wamushyirishije mu masezerano ya Arusha.

Gén Emmanuel Habyalimana

Gén Emmanuel Habyalimana

Mu kiganiro cy’imvo n’imvano kuri BBC- Gahuzamiryango nanone, Faustin Twagiramungu waganiraga n’abandi banyamashyaka ba opposition, yabwiye Gen Habyalimana, ngo « iyo aza kuba ari jenerali koko, yagombye kuba ari kumwe n’abandi mu ishyamba ».Kuba rero aba bagabo barabyutse bagasanga Faustin Twagiramungu yamaze kwiyunga na FCLR-Ubumwe, byatumye bumva ko bagomba kumukoma imbere. Nta kundi bari kubikora uretse kugerageza nabo gushinga ihuriro, maze rugahana inkoyoyo!

Umuntu ntiyaba yibeshye, avuze ko DR. Prof. Général de Brigade Mupenzi Jean de la paix , yafatanyije na Dr Anastase Gasana na Gén Emmanuel Habyalimana, bagashinga CFCR, kugira ngo bahangane na FCLR-Ubumwe ifatanyije na RDI Rwanda-Rwiza ya Faustin Twagiramungu.

UMWANZURO

Igihe tugezemo kerekana ko u Rwanda rugeze mu bihe bikomeye, aho nta muntu ukizera undi. Abanyamashyaka ba opposition iyo bari ku maradiyo, bose usanga bigisha ubumwe, gushyira hamwe, kubabarirana; nyamara iyo bamaze kwiherera bacura imigambi mibisha yo kuducamo ibice. Niba FCLR-Ubumwe yarivutse ngo abantu bashyire hamwe, ni mpamvu ki hagomba no kuvuga uwundi mutwe w’ingabo zitanabaho?

Abajya bavuga ko mu mashyaka aba hanze y’u Rwanda, amenshi ari akorera FPR, ntibaba bibeshya. N’ikimenyimenyi, Anastase Gasana na Gén Emmanuel Habyalimana n’uyu Mupenzi, bahoze muri FPR. Aho ntiwasanga ari ibya wa mugani uvuga ngo « amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho »? Namwe muzadufashe gusesengura ibya CFCR.

Musome itangazo rya CFCR hano: fichier pdf communique de presse final

Mugabo Pacis

Ikazeiwacu.unblog.fr