Leta ya Kagame irahakana ikanapyobya jenoside yakorewe Abatutsi.

louise“urupfu rw’umuntu wigaragaje nk’urwanya igihugu nta mpuhwe ruteye” 

Hon. Louise Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

 

Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi yahuye n’ikibazo kitoroshye cyo kwemeza isi yose ko koko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari jenoside. Abaregwaga mu rukiko mpuzamahanga na bo akenshi bakomezaga gushimangira ko nta jenoside yabaye kugeza aho mu mwaka wa 2006 icyo kibazo gikemuwe bidasubirwaho ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu Rwanda ari jenoside. Kugeza na n’ubu ubwicanyi bwakorewe abahutu bwo kuva ku itariiki ya 1 Ukwakira 1990 buracyagibwaho impaka, nta rukiko rubifitiye ubushobozi rwari rwafata umwanzuro ko ari jenoside n’ubwo bwose hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ari jenoside koko! Ni ukuvuga ngo ni jenoside ititwa jenoside.

Jenoside yakorewe abatutsi ikimara kwemezwa ku buryo budasubirwaho, leta y’u Rwanda yatangiye urugamba rwo kwibasira abantu bakoraga commentaire iyo ari yo yose kuri jenoside. Utararezwe kuyihakana yarezwe kuyipfobya. Guhakana jenoside umuntu agenekereje yavuga ko ari ukuvuga ko itabayeho cyangwa se kwerekana ko yari ngombwa. Cyakora gupfobya byo igisobanuro gikunze kugorana. Mu Kinyarwanda gupfobya bisobanura gusuzugura ikintu, ukakigira gitoya ugamije kwerekana ko nta gaciro gifite.

Imanza zagiye zicibwa zo gupfobya jenoside akenshi wasangaga umuntu aregwa icyo cyaha byo nyine kuko yavuze ko n’abahutu bishwe kandi bakeneye ubutabera.Icyo kikaba icyaha cyo gupfobya jenoside ngo kuko ugereranyije ubwicanyi bwakorewe abatutsi n’ubwakorewe abahutu. Cyakora hari n’ibindi byagiye bifatwa nko gupfobya jenoside: urugero nko kugerageza kwumvikanisha ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro. Iyo witegereje neza usanga nta tandukanyirizo risobanutse hagati yo guhakana no gupfobya jenoside. Kubera kudasobanuka byageze aho umuhutu wese yirinda gukora commentaire ijyanye na jenoside kuko yashoboraga guhita ashinjwa ibyo byaha twavuze haruguru, ni uko jenoside iragenda iba tabou ku bahutu, ntawe ushobora gutanga igitekerezo.

Tugendeye kuri logique y’uko kugerageza kwerekana ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro bikaba gupfobya cyangwa guhakana jenoside, turasanga ibyo leta ya Kigali irimo ikora ubu nabyo bihakana cyangwa se bigapfobya jenoside. Reka tubisesengure:

  1.  “Umwanzi w’u Rwanda n’iyo yapfa ntibikwiye kutubuza gusinzira” 

Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ku byerekeye urupfu rwa Koloneli Karegeya Patrick. Mushikiwabo avuga ko Karegeya nk’umuntu wagaragaje ko arwanya Leta y’u Rwanda adakwiye kuririrwa n’ubwo yapfa. Ikindi Mushikiwabo yemeza ko Karegeya ari umuntu mubi cyane kuko yafatanyaga n’abarwanya u Rwanda aribo ba FDLR ndetse ngo bakaba barateraga ama grenades mu gihugu bagahitana abanyarwanda. Musihikiwabo yanageze aho avuga ko umuntu urwanya Leta nayo igomba kumurwanya nta kundi byamera.Mu kuvuga ibi Mushikiwabo arerekana ko iyicwa rya Karegeya nta kibazo riteye ndetse ibinyamakuru bitandukanye byo byavuze ko Leta y’u Rwanda irimo guca amarenga ko ariyo yishe Karegeya

download (1)

“Kugambanira igihugu cyakugize uwo uwo uri we bigira ingaruka umuntu agomba kwirengera”

P. Damien Habumuremyi, Ministre w’intebe w’u Rwanda.

Mushikiwabo yunganiwe na Ministiri w’intebe mu kwemeza ko kugambanira igihugu bigomba kugira ingaruka ku muntu wese. Aba bombi bafite imyanya ikomeye muri Leta ni ukuvuga ko ibyo batubwiye ari na byo umukuru wa yo Paul Kagame atekereza. Iyo bitaba ibyo aba yabasabye guhita begura. Byumvikane neza ko iyo Mushikiwabo na Habumuremyi baza kuvuga ko Leta yashakishaga Karegeya ngo arangize ibihano yakatiwe cyangwa se aburane ibirego byo gushaka kuvutsa igihugu umudendezo byari kuba bitandukanye n’uko byitwaye ubu. Reka ibyo tube tubiretse dusubize amaso inyuma gatoya mu myaka 20 ishize.

2. “Umwanzi w’u Rwanda ni Inyenzi Nkotanyi zateye u Rwanda hamwe n’ibyitso byazo”

Iyi ni imvugo yakoreshejwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi akenshi yari igamije kwereka abantu ko umututsi wese( icyitso) ari umwanzi w’igihugu bityo akaba nta mwanya afite mu Rwanda. Ni ukuvuga ngo umwanzi w’igihugu aramutse apfuye ntibyabuza igihugu gusinzira. Na nyuma y’uko FPR ifata ubutegetsi abantu benshi ntibigeze bumva impamvu baregwa jenoside kandi nyamara bo barabwiwe ko barimo gutabara igihugu bagikiza umwanzi n’ibyitso bye.

3. Mushikiwabo arahakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi

Ndabivuga ntya kuko Mushikiwabo asubiye mu mvugo FPR ivuga ko ariyo yakoreshejwe mu gukangurira abantu jenoside. Iyi mvugo yerekanaga ko kwikiza umwanzi (Inkotanyi) n’ibyitso byazo (Abatutsi) nta kibazo cyarimo kabone n’ubwo bwari ubwicanyi. Uwasubira muri aya magambo muri iki gihe cya FPR nta shiti yashinjwa guhakana no gupfobya jenoside kandi koko yaba abikora. None dore Mushikiwabo niyo magambo asubiyemo mu rwego rwo kwerekana ko umwanzi(Karegeya) yagombaga kwicwa. Gukoresha aya magambo ni ukwerekana ko n’amagambo yakoreshwejwe mu gukangurira abantu gukora jenoside yari afite ishingiro. Par conséquent, ni ukwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro kuko abantu bikizaga umwanzi n’ibyitso bye.

Aha hari uwavuga ati abatutsi ntibari abanzi. Igisubizo ni ukubanza kumenya ni nde ugena umwanzi w’igihugu. Iyo igihugu cyatewe ubusanzwe leta igira ijambo igeza ku baturage ikanavuga icyo amaperereza yagaragaje ku bijyanye n’umwanzi. Niba Leta yaravuze ko umwanzi ari FPR n’ibyitso( njye sinabyiyumviye) ni ukuvuga ko abavuzwe bafatwa nk’abanzi koko kabone n’aho byaba atari ukuri. Uyu munsi niba umuvugizi wa guverinoma avuze ku mugaragaro ko Karegeya na bagenzi be ari abanzi ndetse leta igomba kubarwanya ni uko bifatwa nyine n’ubwo byaba atari ukuri.

Gushyigkira imvugo abakoze jenoside bitwaje kandi bakaba barumvaga ko bakoraga ibikwiye, ukayisubiramo nawe wemeza ko kwica bikwiye kuko wikiza umwanzi nk’uko abakoze jenoside babivugaga, nta kundi njye nagufata uretse kuvuga ko nawe uhakana jenoside ukanayipfobya.

Namwe mumbwire uko mubyumva.

Chaste Gahunde

Good’ survivors of genocide and ‘bad’ survivors in the hands of Rwanda’s dictator and his agents by Frank LeFever

552738_559777634095395_592595395_n

In 1994, while working with head-injury patients at Helen Hayes Hospital and preparing to present some of my research at the next meeting of the International Neuropsychological Society, I heard of a genocide in Africa – in Rwanda, a country previously unknown to me – brutal and face-to-face, neighbor against neighbor, unlike the more systematic “impersonal” genocide in Germany a half-century before. I knew enough to reject the idea that it was a primitive “tribal” vendetta and suspected political manipulations exploiting some kind of social-economic rivalry but really could not focus on the details: I had trouble remembering from day to day which group was “Hutu” and which group was “Tutsi.” However, in my retirement (2003), largely through my involvement in the WBAI-FM, the NYC station of the Pacifica Foundation, I have focused a great deal of attention on Rwanda and on what happened and why – as a scientist, going to original sources whenever possible.

Among other things, I have learned how the 1994 Hutu genocide against Tutsis began in 1990 with an invasion by a specific group of Tutsis who grew up in exile in Uganda, an invasion with Uganda’s cooperation. I will not attempt to outline all the complexities of what happened between Oct. 1, 1990, and April 6, 1994, except to say that the story we have been told is incomplete and that Paul Kagame did not ride in like a knight in shining armor to end a genocide; indeed, some, including his former bodyguards and his former chief of staff, have even argued that he caused the genocide. The record is clear that he killed many who stood between him and his goal in his drive to seize Kigali, the capital – Hutus and Tutsis alike. Moreover, he killed more people subsequently in Rwanda and in eastern Congo – typically women, children, sick and elderly – in refugee camps or fleeing through the jungle.

I am moved to write this now because Kagame, having jailed or killed people in Rwanda for saying even less than I have said about this history, is sending his agents to pursue others in Europe and here in the U.S. for the crime of simply saying that not only Tutsis but also Hutus died in 1994. In this pursuit ofdissidents, a disturbing trend has been developing, both within Rwanda and within the Rwandan Diaspora: Kagame’s agents pit survivors of the Rwandan genocide against each other, creating a class of “good” survivors as well as “bad” survivors; I know by name several survivors and have met and come to respect one young man who is now under attack as a “bad” survivor – Claude Gatebuke.

Kagame, having jailed or killed people in Rwanda for saying even less than I have said about this history, is sending his agents to pursue others in Europe and here in the U.S. for the crime of simply saying that not only Tutsis but also Hutus died in 1994. One young man who is now under attack as a “bad” survivor is Claude Gatebuke.

Within the “good survivor” vs. “bad survivor” framework, certain stories from survivors are encouraged, welcomed and embraced. More often than not, these are stories that reinforce the official image of leadership and benevolence of the current Rwandan regime. They praise the current president with having stopped the genocide against Tutsis but dare not mention his crimes prior to the 1994 genocide, his crimes during that period, nor his subsequent crimes, such as genocidal crimes in later years within the Democratic Republic of Congo. Acceptable survivor testimonies are ones that dare not raise the issue of war that was being waged by the current Rwandan ruling party, a war that claimed countless Rwandan lives over the course of four years leading up to the genocide of 1994.

The “bad” survivors are individuals who raise concerns about the current regime’s status as a benevolent hero. They challenge the current regime’s stance on democracy and raise issues of human rights abuse both within Rwanda and outside of Rwanda. Susan Rice, U.S. representative to the U.N., recently told Rwandan authorities that Rwanda is not a democratic country and needs to allow basic freedoms.

Within Rwanda, genocide survivors saying this are targeted with smear campaigns, often exiled and – worse – imprisoned. Deo Mushayidi, a lone survivor from his entire family, an individual with no connection to the current military dictatorship, is serving a life sentence within Rwanda. His crime? Creating a political opposition party. Raising concerns regarding countless deaths committed by the ruling regimes. Speaking out against injustice, in a stifling atmosphere, and having little or no significant community to back him up.

Many other critics have fled to exile, including journalists of independent media. One of the most high profile exiles from Rwanda is Joseph Sebarenzi, former speaker of the House, whose book Claude praises as one of the fairest among many books written about Rwanda.

The Rwandan dictatorship has gone so far as to apply their typical charge of genocide denial against “bad” survivors to descendants of survivors of the Nazi genocide against Jews. The Kigali regime dictates to descendants of Holocaust survivors that they dare not defend “bad” Rwandan survivors, as in the case of the Lantos Foundation’s award to Paul Rusesabagina.

Tom Lantos, the only Holocaust survivor to serve in the U.S. Congress, knew what it means to be imprisoned and beaten because of his ethnic classification, knew the kindness of strangers who sheltered him when he escaped, knew the risks of venturing out of a safe house to serve the underground opposition, and knew the pain of learning that his mother and other family members had been killed, along with 450,000 other Hungarian Jews. His daughter, Katrina Lantos Swett, continues to uphold her father’s human rights legacy through the Lantos Foundation.

Rwandan agents have engaged in a campaign calling her a genocide denier for simply stating the obvious – that the Rwandan government is an authoritarian dictatorship that does not tolerate freedoms. The hate for human rights activists comes from the top, as Paul Kagame has said that he doesn’t “give a damn” about organizations such as Human Rights Watch.

Clearly, Katrina Lantos Swett knows something about genocide and about shielding targets of genocide and has been quick to spot the origins and motives of the smear campaign, saying: “I think if Paul Rusesabagina had not had the determination to draw attention to some of the concerns about what’s happening in Rwanda today, none of this outpouring would have taken place. It didn’t take place when the movie came out … it’s when he began to speak out that suddenly many really questionable and unsubstantiated charges were raised.”

She is also firm in stating that the award was given not only for his doing what he did in 1994, but also for his “continued courage” in speaking out about political oppression in Rwanda: “When you have someone who emerges as a compelling voice that is an irritant to a regime, very often the regime or their supporters or proxies will go to great lengths to discredit that individual.”

“Bad” genocide survivors from Rwanda, without any political baggage or connection to the military dictatorship of Rwanda, are bullied, intimidated and harassed. They are attacked by diplomats at forums and constantly have to deal with questioning of their legitimacy as survivors, despite the trauma they’ve faced and despite the difficulty of speaking out against the regime.

“Bad” genocide survivors from Rwanda, without any political baggage or connection to the military dictatorship of Rwanda, are bullied, intimidated and harassed.

For example, the hero of “Hotel Rwanda,” who saved many Tutsis from attacks by Hutus, Paul Rusesabagina, became Public Enemy No. 1 for simply saying that Hutus also died and for speaking out against the repressive measures of the new regime. He is vilified as a “genocide denier” and as a “double genocide” revisionist – and even as a “genocidaire” intent on overthrowing Kagame and renewing the genocide!

Another on Kagame’s hit list is a much less known genocide survivor whom I have heard speak on panels in New York City and have met personally, Claude Gatebuke. Claude’s personal history and consistent antagonism to all forms and locations of genocide, his passion for peaceful resolution of conflicts and reinstatement of a democratic society in Rwanda and elsewhere – Congo, especially – are impressive.

The agents of the Rwandan government targeting Claude include a Rwandan “diplomat” at the U.N. by the name of Olivier Nduhungirehe, who also goes by the name of Theoneste Rwemalika (translated in English to mean one who kills instantly with one shot). The reasons for attacking Gatebuke include his criticism of the dictatorship in Rwanda as well as his vocal support for peace in the DR Congo and his denouncing of perpetrators of war crimes, crimes against humanity and even possible genocide against more than 5 million Congolese people. The U.N. Mapping Exercise Report for DR Congo released on Oct. 1, 2010, provides evidence for every claim Claude makes about the atrocities in Congo.

Gatebuke demands justice for the victims no matter who they are or where they are from and regardless of the perpetrators and is consistent in this in every forum. This is exactly the reason why the government of Rwanda and their supporters are targeting Gatebuke and denying his story of survival. Had he praised the policies of the Rwandan government or at least remained silent, no one would target Claude with hate speech in an attempt to stop his work.

The Kagame dictatorship’s agents do not limit themselves to verbal smears, vilification and outright lies in public forums and incessant propaganda encouraging hatred for dissidents – especially “bad” survivors. The regime in Kigali led by Paul Kagame is notorious for brutal attacks against those who disagree with them or denounce their crimes. In May of this year, the British police caught assassins sent by the Rwandan government to kill critics of the regime. Similarly, there have been three attempts to assassinate Rwanda’s former army chief of staff in South Africa. In June of 2010, he survived a shooting that lodged a bullet in his stomach.

The Kagame dictatorship’s agents do not limit themselves to verbal smears, vilification and outright lies in public forums and incessant propaganda encouraging hatred for dissidents – especially “bad” survivors. The regime in Kigali led by Paul Kagame is notorious for brutal attacks against those who disagree with them or denounce their crimes.

Many other critics have fled to exile, including journalists of independent media. Those who are in Rwanda are not as fortunate. Journalist Leonard Rugambage was shot dead as he was planning to break a story of the Rwandan regime’s involvement in the assassination attempt in South Africa, while Andre Kagwa Rwisereka, vice president of an opposition party, was found with his head severed and a machete lying next to his dead body. Journalists Agnes Nkusi Uwimana and Saidath Mukakibibi are in jail for 17 and seven years respectively for writing critical reports of the president, while virtually every opposition leader is in jail, including genocide survivor Deo Mushayidi, Victoire Ingabire Umuhoza and Bernard Ntaganda, among others.

The question before us now is: How can we help Claude and Joseph and Paul and Deo and so many other courageous “bad survivors” survive Kagame’s current and future deadly attacks?

Frank LeFever is a retired neuroscientist, a director and past-president of the New York Neuropsychology Group, a non-profit scientific and educational corporation which he helped found in 1979, a member and frequent presenter at annual meetings of the Society for Neuroscience and of the International Neuropsychological Society. He is also active in the governance of Pacifica Foundation’s New York City station WBAI-FM and of The New York Academy of Sciences Psychology Section. He can be reached at fflefever@yahoo.com.

Arrests made after death of Rwanda’s ex-spy boss

download

Col Patrick Karegeya

Three Rwandan nationals were arrested for the murder of Rwanda’s former spy chief Patrick Karegeya, the New Agereported on Wednesday.

Karegeya (53) was living in exile in South Africa for a number of years. He was found dead in the Michelangelo Towers in Sandton, Johannesburg, last Wednesday.

Private investigator Chad Thomas reportedly said Rwanda’s Lieutenant Colonel Francis Gakwere was among those arrested in Maputo, Mozambique, for Karegeya’s murder.

“Gwakere was also a prime suspect in the failed hit on General Kayumba Nyamwasa in 2010 but there was insufficient evidence to allow the charges to stick,” Thomas was quoted as saying.

Three other suspects were still on the run.

Karegeya’s nephew David Batenga said he last saw his uncle with a close family friend, Apollo Kiririsi, at the hotel.

The New Age reported that Kiririsi had since been seen in Rwanda and had denied any involvement in the killing.

Kagame accusations
Former Rwandan army chief-of-staff Nyamwasa and others have accused Rwandan President Paul Kagame of ordering Karegeya’s assassination.

Kagame has denied the claims.

While the Rwandan government denies it targets dissidents for assassination, the death of Karegeya fits a pattern of attacks on Rwandan dissidents. Kagame has long been accused of extra-territorial killings, including ones committed when Karegeya was the feared boss of Rwanda’s external security agency.

Among the attacks, gunmen twice tried to kill Kagame’s former chief of army staff Nyamwasa while he was living in exile in Johannesburg in 2010. Nyamwasa told the Associated Press in 2012 that Kagame has hunted him and other dissidents around the world “using hired killer squads”.

Rwanda’s foreign minister said on Monday her government had no sympathy for the slain former spy chief. He had a falling out with the country’s president. Rwanda’s prime minister also warned on Monday that betraying one’s country brought consequences.

In Twitter messages, Rwandan Foreign Minister Louise Mushikiwabo said Karegeya was a “self-declared” enemy of their African nation. Referring to Karegeya’s death, she tweeted: “You expect pity?”

Responding to the tweets, Karegeya’s eldest son Elvis asked her on Twitter: “So it’s your government’s view that any ‘enemy’ of the state deserves to be strangled to death?” Mushikiwabo responded: “It’s my Gov position: 1. what happens to its enemies shd not make it lose sleep & 2. investigation shd proceed”

She repeated accusations that the slain dissident colonel and his colleagues had been behind grenade attacks in Rwanda in recent years.

Fake SA passport

Karegeya’s family, meanwhile, said the Ugandan government has rejected a request for him to be buried in Uganda, the country of his birth and where his mother and siblings still live. James Mugume, the permanent secretary at Uganda’s foreign ministry, said on Monday Karegeya cannot be buried in Uganda because of “sovereignty” issues.

“He was a citizen of Rwanda and was resident in South Africa. We don’t want to interfere in other countries’ matters,” Mugume said.

In an interview with the Associated Press on Monday, Karegeya’s nephew Batenga, said he believes that the last person seen with Karegeya used a fake passport to enter South Africa. Batenga said on Monday that the man, whose full name is Apollo Kiririsi Gafaranga, had seemed to be a friend of the former Rwandan external intelligence chief.

“We haven’t been able to find any record of him entering the country. So he must have used a fake passport,” Batenga said.

Fears of the Rwandan regime

Three days earlier, Batenga and his uncle had picked Gafaranga up at a light-rail station and driven him to the plush Michelangelo Towers where he had asked to be booked in. According to family members and friends, Gafaranga had spent years earning Karegeya’s trust and had travelled to South Africa at least four times, always apparently on fake documents and staying at Karegeya’s home.

But this time asked to be booked into a hotel, citing growing fears of the Rwandan regime and the security risk to his friend.

Karegeya was found dead in the hotel room after failing to respond to phone calls and text messages from his nephew. Gafaranga was gone, taking only his cellphone and wallet with him and leaving his suitcase behind in the room, Batenga said. Batenga believes more than one person was involved in the killing, saying it would likely take a several men to overpower his uncle and there weren’t any signs of a massive struggle in the hotel room. – Sapa, Sapa-AP

http://mg.co.za/article/2014-01-08-three-arrests-made-for-rwandas-ex-spy-boss

 

Aba “Banyabwenge” bishuka ko barusha abandi kumva neza ubutegetsi bw’Abamene , aho ntibari muri « cage » nk’iy’ibisimba ?

Chiens en cageItegereze neza iri tungo riri hejuru aha, muri aka kazu Abafaransa bita « cage », abanyarwanda bakakita « IKIBUTI » : Urabona hari ikiziriko kiyirimo ? Urabona hari umuntu uri kuyihata inkoni ? Ubu se ntiwavuga ko iyi mbwa YIGENGA ? Ikaba ndetse yakora icyo ishatse ? Ariko se ubwisanzure bwayo bugarukira he ? Hari utabona ko ubwigenge bwayo bugarukira ku mipaka ya kariya kazu (Cage) ifungiyemo!Ng’uku uko Abanyapolitiki bakorana n’Agatsiko ka FPR babayeho !

Maze gusoma iyi nkuru ya Alain Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe mpita mbona ko ikibazo cya bamwe mu biyita ko bajijutse « mu bya politiki » ari ukutamenya neza imbibi za « Cage » Agatsiko kayoboye FPR -Inkotanyi gafungiramo abanyarwanda badashishoza!

Koko rero FPR-Inkotanyi yarangije kurema « Cage » ishaka kurundamo Abanyarwanda bose cyane cyane abavuga ko barusha abandi gusobanukirwa, bakaba ngo bashaka gufasha u Rwandakubona ibisubizo ariko birengagije IKIBAZO nyakuri : FPR-Inkotanyi si ishyaka rya politiki nk’ayo dusanzwe tuzi,aharanira imibereho myiza y’abenegihugu bose. FPR-Inkotanyi ni UMURYANGO uteye kandi ukora nk’udutsiko tw’iterabwoba (groupes terroristes), ukaba mu by’ukuri udakora politiki ahubwo warifatiye igihugu ho ingwate kugira ngo wikorere « BUSISSES » zikungahaza abagize Agatsiko bonyine(kwambura abaturage, guhinga urumogi, gucura amafaranga, blanchiment d’argent… !) FPR rero kugira ngo igere ku nshingano yihaye, yubatse « cage », rimwe na rimwe isa n’isize zahabu icumbikiramo abiyemeje kuyegera atari uko bayikunze(nayo irabizi !) cyangwa bashaka gufasha abanyarwanda ahubwo bagamije kuyishakaho amaramuko !

 Hari « balises » eshatu z’ingenzi zerekana ko umuntu yahonongeye muri « Cage »  ya FPR:

1.Gusubiramo nka « Gasuku » ikinyoma cy’Iterambere ridasanzwe FPR yazanye mu Rwanda !

Iryo terambere ritagera ku muturage(95%) , ni terambere bwoko ki ? Niba imibare yerekana ibipimo by’iterambere ridasanzwe rya buri mwaka (croissance) atari imihimbano yose, byaba bisobanura ko mu gihugu hari Agatsiko kifitiye ibifaranga byinshi kavana mu gusahura abaturage, guhinga urumogi, gucura amafaranga y’amahanga cyane cyane amadolari, gusahura ubukungu bwa Kongo….ibi byose bikaba bitabujije abaturage gutindahara no kwicwa n’inzara, abanyeshuri ntibarihirwe cyangwa ngo bahabwe inguzanyo, abarimu ntibahembwe agashyitse… Niba iri ariryo terambere bamwe baririmba, nibijyanire ntibazampeho ! Ntabwo ariryo Abanyarwanda bakeneye. Iyo mitamenwa yo n’ubwo ntacyo imariye umuturage muri iki gihe, nikomeze yubakwe ku bwinshi, bapfa gusa kutayiteraho amapine ! Ejo cyangwa ejobundi niba igihari itarahiritswe, ishobora kuzabyazwa umusaruro ikagirira rubanda akamaro !

2.Kwemererwa gutekereza ariko nturenze amaso ingengabitekerezo ya « jenoside yakorewe Abatutsi  bonyine »

Muri iki gihe (2014), gukomeza kubeshya rubanda ko Leta ya FPR yahagaritse « jenoside » kandi ikaba ihangayikishijwe n’uko u Rwanda rutakongera gusubira muri « jenoside » ni ukwiha amenyo y’abasetsi. Iyi Leta ubwayo irashinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye muri « jenoside » yarimbuye Abahutu n’Abatutsi, guhera taliki ya 1/10/1990 kugeza na n’ubu. Iyi Leta kandi ibikorwa by’iterabwoba ikomeje gukora mu gihugu no hanze yacyo yica abanyarwanda, abahutu n’abatutsi, ikagerekaho n’abanyamahanga birerekana ko igitegura izindi za jenoside zishobora kuzatugwirira ejo cyangwa ejobundi ! Kugeza uyu munsi byaragaragaye ko « Jenoside yakorewe batutsi bonyine » ifatwa na benshi(Abanyarwanda n’abanyamahanga) nk’ igishoro cy’ubucuruzi cya FPR ,kigamije kwegezayo 80% by’Abanyarwanda, ni ukuvuga ABAHUTU ! Hanyuma bizwi na bose ko Abatutsi bagize amahirwe yo kurokoka Interahamwe na FPR, ariko bakaba batabarirwa mu Gatsiko, bagowe cyane no kwigobotora iyi ngengabitekerezo kuko mu by’ukuri bazi UKURI KOSE ariko bakisanga barafashweho INGWATE ! Bazi neza ko iki kinyoma kitazaramba kandi ko gishobora kuzabagiraho ingaruka zitari nziza.

Umuntu wese wemera kandi wigisha ko ishingiro rya politiki y’u Rwanda  nta yindi atari ugukumira « jenoside » niIGITAMBAMBUGA, UMUSWA cyangwa UMUHASHYI ! Ugusaranganya ibyiza by’igihugu mu butabera , nta buryamirane ni byo byonyine bikumira jenoside , ni naryo shingiro rya politiki y’ukuri. Utabizi , ntacyo yiyumvira.

3.Igishuko cyo kugirana ibiganiro na Leta uri « nyakamwe »

Agatsiko kigaruriye FPR -Inkotanyi ntigashaka ko hagira undi munyarwanda ukora politiki ihinyura amarorerwa kakoze kandi n’ubu kagikora, yaba umuhutu , yaba umututsi ! Ako Gatsiko kibwira ko ariko gafite « monopole » yo gukora politiki konyine, niyo mpamvu kica urubozo,kagafunga cyangwa kagatorongeza abashaka kukagamburuza.

Kubera ko gukora politiki ari uguharanira inyungu rusange, bikaba rero bitakorwa n’umuntu umwe ku giti cye, bisaba ko abantu barenze umwe bishyira hamwe,bakisuganya, bagafatanya. Ishingiro ry’amashyaka ya politiki ni aha riri.Kuba menshi kwayo si ikibazo , ahubwo bishobora kuba igisubizo . Impamvu yo gushyira hamwe niboneka , ntakizayabuza gushira hamwe, igihe kizaba kigeze.

Iyo FPR ishaka kurindagiza abanyarwanda, ibumvisha ko amashyaka ya politiki atari ngombwa, ko Leta yifuza kwiganirira n’umuntu umwe umwe ku giti cye, bivuze ko idashaka ko hagira undi ukora Politiki ! Ministre Mukantabana yigeze kwivamo , abivugira kuri Radiyo BBC-Gahuzamiryango, ngo buri munyarwanda ajye yivugira ikibazo cye ku giti cye, maze Leta ye na FPR igishakire umuti, ngo si ngombwa kubinyuza mu nzira za politiki ! Bivuze ko umunyarwanda FPR yishakira ari umuntu « uharanira utunyungu twe twonyine » , wa wundi igaraguza agati atakira kirengera! Ng’uyu umutego(cage) Alain Patric Ndengera ahonongeyemo izuba riva, none arashaka n’abo yisasira ! Si ubwambere tubonye ingero za bene aba , si n’ubwanyuma! Wagira ngo ntacyo amateka acyigisha Abanyarwanda !

4.Dufate iki ?

FPR yubatse « cage » ishaka gushyiramo Abanyarwanda bose ! Bemererwa gukora « ibyo bashaka byose », nabwo by’igihe gito cyane,  ari uko bemeye kwinjira muri iyo « cage » ! Nabwo kandi bakarutswa utwo batamiriye muri “cage” !

Itegereze kandi uzirikane amwe mu magambo akurikira Alain Patrick Ndengera akoresha, urahita ubona uko umugabo ari kwishuka cyangwa se akaba agambiriye gushuka abandi :

(1)Kurekera aho gushyira icyizere mu mashyaka ya opozisiyo kuko ari baringa ;

(2) « Abantu ku giti cyabo batitwikiriye amashyaka nibo bagomba kwemera dialogue hakubakwa pont ihuza abatavuga rumwe »;

(3) « Iyo groupe de reflexion rero yaratangiye ariko haracyakenewe inkunga y’abandi bantu ku giti cyabo batitwikiriye amashyaka baza gufasha mu gutekereza kurebana na leta ya Kigali aho u Rwanda rwakwerekeza ndetse n’uburyo cyangwa cadre politiki yakorerwamo hatagombye abagomba kubigwamo cyangwa kubifungirwa » .

(4)Kumvikana kuri « les règles du jeu » ;« Niyo mpamvu aho gusimbukira mu kibuga abantu babanza kumvikana ku bintu bimwe na bimwe bikaba clair pour tout le monde ». 

Umwanzuro

Nifurije amahirwe masa uyu mugabo Alain Patrick Ndengera muri « recrutement » yatangiye y’abiyemeje kujya guharanira utunyungu twabo ariko bituriye muri « cage » !

« Les règles du jeu » arota kuganiraho, zashyizweho na FPR kandi ntiteganya kuzihindura ! Kutabibona ni ukuba IMPUMYI idasanzwe, wagira ngo uyu musore ni we wambere winjiye mu kibuga cya politiki y’u Rwanda kuva mu 1990 !

Reka tumwemerere ikuzo ry’uko abaye « EXPLORATEUR », kandi iyi nyandiko ye tuyihe agaciro gakomeye kuko isa na “Charte y’INKOMAMASHYI” !

Igendere amahoro, musore mwiza, “Uwiyishe ntaririrwa” kandi n “Urwishigishiye ARARUSOMA” .

Mukabalisa Solange,

Umunyarwandakazi wabonye ibipfa n’ibikira.

Source: Leprophete.fr

Icyo ntekereza ku nyandiko ya Tito Kayijamahe yo kuwa 8 Mutarama 2014.

65379_431195146929047_75401205_n

“Ishyaka rya politiki ridaharanira ko habaho ubutabera bureba bose mu Rwanda ngo uwakoze icyaha wese agihanirwe riba rivuga rumwe na Leta ya Kigali. Ishyaka ribona ko umuntu akwiye kubuzwa kuvuga iki n’iki ngo aha byakurura umwiryane  riba rivuga rumwe na FPR. ”                                            

Chaste Gahunde; 08 Mutarama 2014

Mu minsi yashize Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe yasezeye ku mugaragaro mu Ishyaka RDI-Rwanda rwiza riyobowe n’umunyapolitiki uzwi cyane Faustin Twagiramungu. Uku kwegura kwaje nyuma gatoya y’aho agiranye ibiganiro na bamwe mu ntumwa za Leta ya Kigali zari ziyobowe na nyakwigendera madame Inyumba Aloyiziya zarimo zizenguruka isi zishaka uburyo zacengeza amatwara ya FPR mu mpunzi cyane cyane mu rubyiruko.

Kayijamahe yaje no kwitabira inama y’umushyikirano yabaye mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2013 maze avuyeyo atunyuriramo muri rusange uko yasanze byifashe. Kuri we arasanga ibintu bimeze neza: demokarasi irahari ariko itari iy’abanyaburayi n’ibindi bihugu byateye imbere, amajyambere ariyongera uretse umujyi wa Butare udatera imbere,…

Mu gusoza inyandiko ye, Kayijamahe avuga uburyo abona amashyaka ya opposition mbere yo gufata umwanzuro ko “abanyarwanda baba ab’impunzi ziba mu mahanga ndetse baba n’ababa mu gihugu bagomba guhagarika gushyira ikizere cyabo ku cyitwa amashyaka ya opposition kuko ikitwa opposition ari balinga“. Cyakora arivuguruza akavuga ko ayo mashyaka ya opposition abaho, aha umuntu akibaza noneho icyo Kayijamahe yita balinga icyo aricyo. Umenya yarashakaga kuvuga ko opposition nta mbaraga ifite, kandi nyamara ibura imbaraga kuko abo banyarwanda batayiziha.

Kayijamahe arongera akavuga ko we ahitamo ko abantu baganira kuri politiki ariko batavuye mu mashyaka ya politiki, ikindi ngo bagombye kuganirira hamwe na FPR.

Ndagira ngo nibutse Kayijamahe cyangwa mubwire umenya atari abizi ko abantu ku giti cyabo baganira na FPR babikoze kuva kera. Nibyo byabaye mu ngando zitandukanye biba mu ma club atandukanye, biba muri za diaspora buri munsi…ariko kubera ko FPR iba yo ari ishyaka rya politiki kandi riri ku butegetsi, riba rifite umurongo rigenderaho akaba ari na wo rigeza kuri abo bantu ku giti cyabo. Ibi nta kosa ririmo nyine kuko FPR igomba guharanira gukomera. Ikibazo kirimo ni uko FPR aba ariyo ifite ijambo rifatika bityo iby’abandi bikaburizwamo gutyo.

Kayijamahe avuga ko mu nama y’umushyikirano Abategetsi baba badagadwa ngo kuko umuturage agiye kubaza ikibazo.  Reka mbanze mubwire ko bataba badagadwa kubera uwo muturage. Ikimenyimenyi ni uko iyo umuturage abagiye mu maso bamusuzugura. Ahubwo ikibatera kudagadwa ni Perezida wa Repubulika uba uri aho. Kuba perezida wa repubulika ari na we muyobozi wa FPR bivuga ko ibikorwa n’ibivugwa byose biba bigomba kunyura muri wa murongo wa politiki igenderaho. Reka nibutse ko kimwe mu byo benshi (nanjye ndimo) tunenga FPR ari ubutabera bubogamye, buvangura abicanyi n’abapfuye. Iyi ngingo umuntu wese uyizanye ahita aba umwanzi wa FPR ndetse akitwa umwanzi w’u Rwanda kandi nyamara aba agamije gutanga umuganda.  Hari umuntu uherutse kumbwira ngo ariko kuki tugarura ibyahise, ndamubwira nti none se turekeye aho kwibuka noneho? Abura icyo ansubiza. Aha hari izingiro ry’ibibazo u Rwanda rufite. Hari ibigomba kwibukwa hari n’ibigomba kumera nk’aho bitabayeho. None se Kayijamahe, muri ibyo bibazo abaturage bababjije ni bangahe babazaga igihe inzirakarengane zishwe na FPR zizabonera ubutabera? Ni bangahe babajije igihe impunzi zarasiwe mu makambi zizashyingurwa mu cyubahiro? ni bangahe babajije igihe icyunamo kizajya kiba ariko abazize ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda bakibukwa? Ibi nawe ubwawe iyo ubibaza wari kuba ugonze rwa rukuta watubwiye, kandi byari kukugora.

Kayijamahe abona ko abantu bakwiye kuganira ku bibazo ku giti cyabo bafatanyije na FPR yarangiza agatanga urugero rw’amakipe ashaka gukoresha amategeko atandukanye. Aha harimo kwivuguruza gukomeye ngira ngo buri musomyi yumve.

Buri muntu ku giti cye agira ibyumviro bye(uko abona ibintu, inyungu ze, iyobokamana rye). Ibi bikaba bivuga ko ku bantu bagera kuri miliyoni 11 b’Abanyarwanda hari ibyiyumviro bijya kwegera uwo mubare. Reka wenda tuvuge ko babiri babiri bahuza ibyumviro. Ni ukuvuga ko tuzagira ibyumviro miliyoni 5 n’igice. Nihabeho ibiganiro rero maze buri wese ahabwe ijambo azana igitekerezo kinyuranye n’icy’undi, ibi nta na hamwe byatugeza kuko kugera kuri synthesis ikenewe byagorana. Aha niho Amashyaka ya politiki agira akamaro. Abahuriye mu ishyaka baba bafite umurongo umwe wo kubona ibintu. Baba barwanira ishyaka ibitekerezo bimwe. Niyo mpamvu ujya kubona ukabona umwe arasezeye kuko aba wenda asanze badahuje. Ni ukuvuga ko ku mashyaka nka 40 haba hari nibura imirongo y’ibitekerezo 40 bityo bikaba byakoroha guhuza iyi mirongo kurusha uko wahuza imirongo miliyoni 11 cyangwa se 5 n’igice.

Amashyaka 21 yose si opposition

Ngendeye ku mibare Kayijamahe aduhaye, amashyaka atavuga rumwe na Leta ni 21. Ariko  nanone Kayijamahe yatwibukije ko hari abashinga amashyaka bagamije kumenyekana gusa. Ibi bisobanuye ko bene abo batari muri opposition. Ahubwo nabagira inama yo gukoresha ubundi buryo bakamenyekana. Hari uburyo bwinshi bwiza ndetse n’ububi bwatuma umuntu amenyekana kurusha n’umunyapolitiki. Kuba muri opposition byagombye kugaragazwa no kutavuga rumwe na FPR mu ngingo zikomeye ishingiraho politiki yayo. Ibi na none bitandukanye no kwicara umuntu akavuga ko atemera iki n’iki, ahubwo aba agomba no kugaragaza alternative we agifitiye. Icyo gihe twavuga ko koko ishyaka ritavuga rumwe na FPR.

Mu by’ukuri njye nsanga opposition ikwiye gushingira ku guharanira ko Abanyarwanda bose babona ubutabera n’ubwisanzure mu bitekerezo. Tugire ubutwari bwo kuvuga ukuri kugira ngo buri wese agerweho n’ibyiza by’igihugu.  Ishyaka rya politiki ridaharanira ko habaho ubutabera bureba bose mu Rwanda ngo uwakoze icyaha wese agihanirwe riba rivuga rumwe na Leta ya Kigali. Ishyaka ribona ko umuntu akwiye kubuzwa kuvuga iki n’iki ngo aha byakurura umwiryane  riba rivuga rumwe na FPR. FPR yumvisha abantu bose ko jenoside yakorewe Abatutsi ari cyo cyaha cyonyine gikwiye guhanwa ko kandi umuntu wese uvuze ko abahutu bapfuye aba ashaka kugarura jenoside. Kayijamahe na we ndabona ariyo nyikirizo azanye!

Kuvuga ko umuntu uvuze ibinyuranye na FPR aba ashaka kuzana jenoside ni ugukabya. Ese iyo jenoside yashoboka ubutegetsi butayishyigikiye? Ko FPR ariyo ifite ubutegetsi ikagira polisi n’igisirikare, iyo jenoside izakorwa na nde niba Leta itayishyigikiye?

FPR ivuga amateka acuritse ikavuga ibiyivuga neza gusa. Nta na rimwe FPR yigeze igaragaza ko igitero cya 1990 cyagize uruhare rubi mu mibanire y’Abanyarwanda, kandi iki gitero cyaje kitagamije guhagarika jenoside kuko nta yabaga. Ahubwo iki gitero cyaje kuvamo intambara yaje kubyara jenoside.

Wigaya opposition ahubwo gaya FPR 

Kayijamahe aravuga ko opposition idashobora guhura ngo igire icyo igeraho. Iki ni igitekerezo cy’umuntu utarigeze akurikirana ibya politiki cyangwa se ngo agerageze gusobanukirwa. Ese ayo mashyaka arahura ngo akore iki niba adahuje ibyumviro? Aho Kayijamahe ntiyaba atekereza nka ba bandi bavuga ko opposition ihuriye ku gukura FPR ku butegetsi gusa? Ese ni nde wahuza ayo mashyaka? Buri shyaka niba ari ryo koko rigomba kuba rishaka ko ibitekerezo byaryo ari byo bikundwa na rubanda maze rigatorwa rikajya ku butegetsi. Ikiyongera ku bitekerezo ni uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Hari abashaka gufata intwaro, hari n’abashaka  ko wenda hakoreshwa ubundi buryo. Kayijamahe azi neza ko FPR ica intege amashyaka atavuga rumwe nayo yaba ari mu Rwanda ndetse n’ari mu mahanga. Irije rifite ibyumviro bitandukanye na FPR ntiryemerewa kwandikwa ngo rijye mu matora. Amashyaka menshi ya opposition ahora avuga ko hakwiye ibiganiro bihuza FPR n’ayo mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buri i Kigali. Mu rwego rwo kwikemurira ibibazo twe nk’Abanyarwanda ni twe dukwiye gutegura ibyo biganiro tubinyujije kuri Perezida wa repubulika. Unfortunately, perezida na we ni FPR nsansa, bivuga ko atiteguye kwemera ibiganiro bimwibutsa ko FPR ye yishe abahutu batagira ingano, ndetse ngo abeshyuzwe ku mateka agoreka.

Mu gusoza rero, ndasanga Kayijamahe arimo yikiriza intero iterwa na FPR ishaka ko abantu batibumbira mu mashirahamwe ya politki kugira ngo batazayigamburuza. Ijwi ry’umuntu ku giti cye riba ari rimwe nyamara ijwi ry’ishyaka rya politki riba rivugwa na benshi kuko buri shyaka rigira abayoboke. Bashobora kuba bakeya cyangwa benshi ariko kugeza ubu nta gipimo twagenderaho ngo tumenye uko Abarwanashyaka baba bangana. Ahubwo ndasaba Abanyarwanda aho bari hose kwitabira ibikorwa by’amashyaka ya politiki bibonamo niba kandi bikundira FPR nta kibazo gihari. FPR nishire impumu ifungure urubuga twiyamamaze, na yo itsinde bigaragare, aha ni ho tuzanamenya ko hari ishyaka ritagira abayoboke koko. Kutitabira amashyaka ni politiki ya FPR mu rwego rwo gushaka gufunga urubuga rw’ibitekerezo.

Chaste Gahunde

Ushaka gusoma inyandiko ya Kayijamahe kanda aha hasi:  http://rwandanpolitics.wordpress.com/2014/01/08/amakuru-yo-mu-rwanda/

Inkuru bifitanye isano: http://gahunde.rw-leaks.org/?p=1068

 

Tito Kayijamahe arikiriza intero ya FPR-Inkotanyi

ndengera

Alain Patrick Ndengera

Netters,

Mu minsi ishize nakoze urugendo mu Rwanda ku buryo nagize amahirwe yo kwitabira inama zinyuranye mu gihugu ziyobowe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru nk’inama nkuru y’umushyikirano, inama zirebana na gahunda za ndi umunyarwanda ndetse nanahuye na bamwe mu bayoboz bo hejuru tugirana biganiro brebana n’aho u Rwanda rugeze haba mu iterambere, muri demokarasi, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu bw’igihugu ndetse twanaganiriye no ku mashyaka akorera hanze no ku mpunzi ziri hanze y’igihugu z’abanyarwanda. Ntawabivuga ngo abirangize byose tuzabiganiraho buhoro buhoro ariko ndabaha muri macye uko nabonye u Rwanda n’abanyarwanda.

Kwitabira uru rugendo kwanjye rero byaje bikurikirana na dialogue twagiranye (njye n’abandi bagenzi banjye baba muri Canada) na bamwe mu bayobozi bakuru b’i gihugu mbere gato ya Rwanda Day. Ntibanze cyane kuri ibyo biganiro kuko nabikozeho ikiganiro kuri radio Itahuka ariko navuga ko muri macye aribyo mbarutso. Ikibanzweho cyane muri ibyo biganiro ni ukubaka pont, na climat de confiance hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe na leta ya Kigali.

Leta ya Kigali kuba yaradusabaga kuza gusura u Rwanda tukirebera n’amaso yacu aho u Rwanda rugeze noneho tukajya turuvuga tuvuga ibyo twahagazeho byabanje kudutera ubwoba kubera kutizera umutekano wacu bitewe na position yacu twagiye dufata mu guhangana n’ubutegetsi bwa Kigali. Ariko abayobozi batwijeje umutekano batubwira ko niba ibyo tuvuga byo kubaka climat de confiance no kubaka pont bitagerwaho tutari capable yo gukandagira mu gihugu. Nibwo twafashe inzira turagenda I Kigali turahasura mu mugi I Kigali ndetse njye narakomeje ngera no mu cyaro nganira n’abaturage ku buryo navuyeyo mfite isura nyayo yuko u Rwanda ruhagaze muri iyi minsi.

  1. Iterambere                                           

Mu Rwanda iyo uhageze ucyururuka ku kibuga cy’indege icyo ubona cya mbere ni isuku iranga umujyi wa Kigali ndetse n’imihanda ikoze neza ifite naho abanyamaguru bagendera. Ubu mu mujyi wa Kigali hose hari za feu de circulation ndetse na za parc vert. Icyo nabonye gishya ni imihanda ya racourci yagiye yubakwa hirya no hino ku buryo utagombera gufata za nzira principal ngo ugere za Gikondo, Kicukiro, Nyamirambo, Gisozi, etc.

Ikindi umugi wa Kigali urakura ugana mu cyaro ufashe axe Kigali ugana i Kibungo umugi urakura ugana i Rwamagana, za Kabuga, Kanombe, kuri 15 hose amasambu yarafashwe bari kubaka imitamenwa. Ufashe axe ya Bugesera umuhanda uragenda urimo kaburimbo kugera i Bujumbura. Inzira igana i Nyamata yose hari amazu niho umugi naho ukura usatira. Ufashe axe ya Gitarama umugi urakura ujya ku Ruyenzi. Ba baturage basenyewe mu Kiyovu cy’abakene ubu bimukiye ku Ruyenzi bubatseyo za villa umugi barawufashe. Uzamutse za Ruhengeri ugera za Nyirangarama ubona amazu meza .

Mu migi yindi nabonye umugi utera imbere kandi wihuta ari umugi wa Ruhengeri. Ku buryo nibaza ko ubu ariwo mugi wa kabiri nyuma ya Kigali. Indi migi yateye imbere ni Gitarama, Nyanza, Gisenyi, Rwamagana, ndetse na za Kibuye hariyo ama hotel meza cyane n’ibikorwa bya kijyambere. Umugi nabonye udatera imbere ni umugi wa Butare usanga warasigaye inyuma cyane. Nabonye hotel Ibis ariyo bakozemo etage ya 3 niveaux naho za Faucon zo zirenda guhirima. Ikindi nabonye ni stade Huye iri hafi kuzura. Nanasuye Kaminuza y’i Butare uretse za building ebyiri nshya ziri hafi yaho binjirira nta kindi gishya gihari.

Ku byerekeranye na za infrastructure imihanda imeze neza uva i Kigali ukagera mu mijyi ugenda ku mihanda myiza, amashanyarazi arimo gukwizwa hose mu gihugu ndetse no mu byaro. Masenge wan jye niwe wambwiye ko iwabo mu cyaro za Gitarama hafi ku Rucunshu i Rukaza bacana umuriro ndatangara. Amazi nayo ari gukwirakwizwa hose mu Rwanda. Ariko haracyari ikibazo cy’uko umuriro udahagije hamwe na hamwe ugira utya ukabura. Hari abavuga ko ari imikorere mibi ya Ewsa yahoze ari Electrogaz kera.

Ikindi kibazo gihari ni abanyeshuri barangiza za Kaminuza ntibahite babona akazi. Kera leta niyo yari employeur principal ariko ubu siko bikimeze. Abo banyeshuri basabwa kwihangira imirimo. Kwihangira imirimo bibasaba gushaka inguzanyo muri banque. Kubona inguzanyo muri banque bisaba gutanga ingwate byibuze ya 30% yayo waka. Ibi byababereye insobe. Ariko leta yarabagobotse ubwo yashyizeho ikigega kizajya kibatangira ingwate. Igisigaye ni uko abo banyeshuri bamenya kugana icyo kigega.

Mu buvuzi nabwo hari za mutuel ku baturage barenga 95% ku buryo kwivuza bisigaye byoroshye. Ahubwo ikibazo cyavutse ni abturanyi nk’abarundi n’abacongomani basigaye baza mu Rwanda pour profiter le système de santé.

Guhahirana n’amasoko mpuzamahanga leta y’u Rwanda, Uganda na Kenya bafunguye imipaka u buryo ufite identité y’imwe muri ibyo bihugu ushobora uzenguruka muri ibyo bihugu ukoresheje identité yawe. No ku kibuga cy’indege izo identité ni automatisé ugacishamo imiryango igakinguka ugahita udategereje ku murongo.

Mu buzima busanzwe ubuzima burahenda i Kigali ariko abantu bariruka bari occupé mu gushaka amaramuko. Gushaka umuntu ngo uzamubone ntibyoroshye bari occupé cyane barakora bashakisha ifaranga. Kandi urebye n’ibikorwa by’amajyambere mu migi no mu byaro usanga bitanga umusaruro. Ubu abo mu cyaro nibo bari gutera imbere kubera gukora twa cooperative tubateza imbere. Mu minsi iri imbere barasiga abanyamugi.

  1. Demokarasi

Mu Rwanda umuntu ashatse kugereranya demokarasi nkuko tuyizi muri bino bihugu by’abazungu tubamo wavuga ko nta demokarasi ihari. Ariko iyo ugezemo imbere mu manama nka yayindi y’umushyikirano utangazwa n’ubwisanzure burimo ku buryo abayobozi baba badagadwa kubera ibibazo by’abaturage babaza en direct ku murongo wa telephone, kuri za message texte SMS. Umuturage abaza ikibazo nta kwishisha nuko umuyobozi urebwa n’icyo kibazo agahaguruka akisobanura kuva kuri premier ministre kugera kuwo muyobozi wo hasi.

Ikindi nashoboye kubona mu mitegekere yo mu Rwanda ni uko hari ikintu cyo kurwanya ikintu cyose cyagarura genocide mu Rwanda. Aha niyo mpamvu amashyaka akorera hamwe na FPR usanga icyo kintu bacyumvikanaho ko gahunda bakora zose zitagomba kugarura amacakubiri asubiza u Rwanda mu ntambara z’amoko ndetse bikaba byaganisha no kuri genocide. Rero amashyaka atarumva iyi concept akorera inyuma y’iyo cercle niyo usanga agonga urukuta.

Mu Rwanda habayemo amahano akomeye nka genocide njye nasanze hakiri ibikomere haba mu baturage ndetse no mubayobozi ku buryo no muri gahunda za buri munsi no muri decision zose bose berekeza kuri iyo concept yo guharanira ko ibyo bakora byose bitazaganisha ukundi ku yindi genocide. Ibi nanjye nabyumvise nyuma y’ibiganiro binyuranye n’abayobozi.

Bivuze ko dialogue ari ingenzi kuko imyumvire yabo muri opposition hamwe n’imyumvire y’abari mu buyobozi hari un fossé ishingie ku myumvire. Mu Rwanda bo bifuza ko amashyaka yakorera débat hamwe bagacoca ibitagenda nuko bagafata concessus nuko abanyapolitiki bashaka bagaterana amakofi ariko abaturage batinjijwe muri izo ntambara bigasubiza u Rwanda mu rwobo rwa genocide.

Muri opposition yo hanze no mu gihugu bo bumva demokarasi nko kugira uburenganzira bwo kwishyira ukizana, kuvuga icyo utekereza cyose nta nkomyi no gukoresha meeting mu baturage uko ushatse. Ariko aho batarumva ni uko ibyo bikorwa bigomba kwinjira muri gahunda yo gukumira icyagarura genocide cyose. Ese aba opposition iyi concept barayizi ? Urumva ko izi concept zombi zidahura, bamwe bati ibyo byadusubiza mu bibazo bya genocide kwongera guhanganisha abaturage amashyaka abacamo ibice kandi inyungu ari iz’abanyapolitiki gusa. Birumvikana ko bisaba dialogue ngo abanyarwanda duhuze imyumvire ku miyoborere y’igihugu cyacu kandi tutirengangije amahano yakibayemo nka genocide yakorewe abatutsi muri 94 ndetse n’andi mateka yaranze u Rwanda mbere.

  1. Opposition nyarwanda ihagaze ite ?

Iyo urebye amashyaka akorera hanze y’igihugu ndetse no hagati mu gihugu usanga ayo mashyaka adakomeye na busa ku buryo yazana changement ikomeye mu gihugu nkuko bakomeza kubyizeza impunzi z’abanyarwanda ziba hanze y’igihugu ndetse n’abanyarwanda bo mu gihugu imbere. Dore bimwe mu byerekana ko ayo mashyaka ahuzagurika :

Icya mbere ayo mashyaka avuka na champignons uko bwije uko bukeye ubu akaba abarirwa kuri 21 byerekana ko abashinga amashyaka baba bashaka kugaragara gusa aho kuzana ibitekerezo bishya.

Icya kabiri abakuru bayo mashyaka birirwa baterana cyangwa bajombana ibikwasi hagati yabo. Ibi byerekana ko bitwa abanyapolitiki ku izina ariko batanazi n’umukino bakina uko witwa
Icya gatatu nta bayoboke bagira. Usanga ishyaka rigizwe na ba membres ba comité nyobozi gusa. Mu mashyaka 21 yose ariho harimo nka 19 adafite abayoboke barenze 10.

Icya kane ni uko abayobozi bayo mashyaka 21 badashobora kwicarana mu cyumba kimwe ngo baganire. Kandi iyo buri shyaka risohoye communiqué ugasanga bose baravuga bimwe. Ariko bakwicarana umuriro ukaka.Icya gatanu kuba amategeko mu Rwanda asaba amashyaka gukorera imbere mu gihugu bituma amashyaka yose akorera hanze y’igihugu ahinduka illégal imbere y’amategeko agenga igihugu cy’u Rwanda.

Iyo urebye izi ngingo eshanu zonyine utiriwe ushaka n’izindi bikwereka ko opposition nyarwanda igifite inzira ndende kugirango ibe yakwitwa bya nyabyo une alternative crédible au pouvoir en place.

4. Umuti ni uwuhe ?

Umuti ni uko abanyarwanda baba ab’impunzi ziba mu mahanga ndetse baba n’ababa mu gihugu bagomba guhagarika gushyira ikizere cyabo ku cyitwa amashyaka ya opposition kuko ikitwa opposition ari balinga(bitavuze ko ayo mashyaka agomba kuvaho – nibaza ko uyu mwaka urangira abaye 40). Ahubwo ikigomba gukorwa ni uko abantu ku giti cyabo batangira gukora ikimeze nka Groupe de réflexion itekereza ukuntu yakorana na let aya Kigali nuko bakarebera hamwe uko hakwigwa ubutegetsi bubereye u Rwanda kandi bukurikije amateka igihugu cyanyuzemo navuga nko ku ngoma ya cyami, ingoma y’abakoloni, imyivumbagatanyo yo muri 59, ingoma ya Kayibanda, coup d’état ya 73, ingoma ya Habyalimana, génocide yakorewe abatutsi muri 94, ingoma ya Kagame,etc

Abantu ku giti cyabo batitwikiriye amashyaka nibo bagomba kwemera dialogue hakubakwa pont ihuza abatavuga rumwe, bagasura u Rwanda bakareba uko ruhagaze ubu, bakareba ibigenda neza ndetse n’ibitagenda nabyo bakabireba nuko bakumvikana na leta ya Kigali bagashyiraho cadre y’ibiganiro. Ibyo biganiro nibyo bizubaka transition nziza izatugeza ku Rwanda rwiza abanyarwanda bose abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa bibonamo. Iyo dialogue hagati y’iyo groupe de reflexion y’abantu ku giti cyabo na leta ya Kigali niyo yatuma haza ukwizerana ndetse abantu bakaganira uko igihugu gikwiriye kuyoborwa duhereye ku mateka yaranze u Rwanda. Burya ikosa dukora mbere na mbere ni uko dushaka guhurutura iby’abazungu bakoze ngo dukore copiecollé ku Rwanda kandi tudahuje amateka.

Iyo groupe de reflexion rero yaratangiye ariko haracyakenewe inkunga y’abandi bantu ku giti cyabo batitwikiriye amashyaka baza gufasha mu gutekereza kurebana na leta ya Kigali aho u Rwanda rwakwerekeza ndetse n’uburyo cyangwa cadre politiki yakorerwamo hatagombye abagomba kubigwamo cyangwa kubifungirwa. Burya iyo abantu bashaka kugera ku kintu kimwe (imibereho myiza y’abanyarwanda) ariko ntibumvikane ku nzira yo kubigeraho burya baba bagomba kwicara hasi bagakemura icyo bakumvikana kuri principes de bases no kuri concepts zimwe na zimwe za ngombwa mbese bakumvikana kuri règles du jeu.

Twabigereranya nk’amakipe aza jya gukina muri Mundial nuko buri kipe muri 32 igomba kuza ikaza ifite amategeko yayo yo mu gihugu cyayo. Byahinduka akavuyo hatabayeho amategeko rusange areba ayo makipe yose ku buryo buri kipe ikina izi neza ko na bagenzi bayo bumva kimwe les règles du jeu. Ni kimwe na politiki yo mu Rwanda rero uyu munsi ari opposition ari na leta ya Kigali ntabwo bumva kimwe les règles du jeu. Niyo mpamvu aho gusimbukira mu kibuga abantu babanza kumvikana ku bintu bimwe na bimwe bikaba clair pour tout le monde. Ngako aka kazi k’iyo groupe de reflexion yakorana na leta ya Kigali mu kubaka les règles du jeu zizaba nka fondation u Rwanda ruzubakiraho imyaka magana n’amagana.

À suivre

ALAIN PATRICK NDENGERA alias TITO KAYIJAMAHE

 

Mu Rwanda haranuka umwuka w’ubushyamirane

general-karenzi-karake1

 Hari uwigeze kuvuga ko Paul Kagame afata aba generali be nk’abakozi bo mu gikoni: uyu yafungishijwe ijisho ngo kuko yavuganye na mugenzi we.

Nyuma y’uko Koloneli Karegeya Patrick yiciwe muri Africa y’epfo, ama telephone ye yatwawe n’abishi bikaba bikemangwa ko yahise agezwa i Kigali. Hahise hakorwa igenzura rikomeye kandi ryakozwe na Jack Nziza ubwe mu maso ya Perezida Kagame, ibyavuye muri iryo genzura rikaba ryateje umwuka mubi n’ubwoba mu basirikare. Ikintu kibabaje ariko ni uko umusirikare wese atinya kubiganiraho na mugenzi we kuko ubu nta wizeye undi , cyakora ubwoba burabarya bakagera hirya bakihugikana umusivile bati byashobotse nitutareba neza haraba Rucunshu ya kabiri.

Igenzura ry’amatelephone n’ama site ya interneti Karegeya yakoreshaga ryerekanye abasirikare bo mu rwego rwo hejuru bakoranaga na Karegeya rwihishwa uza ku murongo wa mbere akaba ari General Karenzi Karake ubu wahise afungishwa ijisho. Undi ngo wavuganye na Karegeya ni General Kabarebe cyakora we ntiyafunzwe ngo kuko ibyo yavuganye na Karegeya yabibwiye Afande Kagame.

Birahwihwiswa ko Karegeya mu gutoroka gereza mu mwaka wa 2006 yabifashijwemo na bamwe mu basirikare bakuru barimo na Kabarebe. Ikindi mbere y’uko General Bosco Kazura agirirwa icyizere cyo kuyobora ingabo z’Afurika zishinzwe umutekano muri Mali, na we yamaze igihe kitari gitoya mu gihome azira ko yaje muri Africa y’epfo ngo akaba yaragiranye ibiganiro na Karegeya hamwe na bagenzi be.

Cyakora mu rwego rwo kujijisha abasirikare ngo batisuganya bakagira uko bakwirinda kuzapfa urwa Karegeya, ubu mu Rwanda hatangiye icyunamo kidasanzwe ubundi cyari kimenyerewe muri Mata none ubu kikaba gitangiye muri Mutarama.

Nk’uko Padiri Nahimana Thomas abivuga mu busesenguzi bwe, iki cyunamo kirasa n’indaki Kagame acukuye kugira ngo abashe kwikingamo maze akore ibyo ashaka nta we ugira icyo amubwira. Africa y’epfo niramuka itinyutse kumubaza uburyo yishe Karegeya, arahita ayirega ko ipfobya genocide. Nyamara rero iyi ndirimbo hari abasanga imaze kuva kuri mode. Ikindi ubu abantu barimo kwibaza iyo icyunamo gihujwe na Ndi Umunyarwanda icyo bibyara!

Ubwanditsi.

Uyu si umuhanuzi we ntatinzamo…birabe ibyuya…

download (2)

Uhegereye wapfa

Mu gusoza umwaka Paul Kagame uyobora igihugu cy’u Rwanda yaburiye Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abasirikare by’umwihariko ko umwaka wa 2014 uzaba umwaka ukomeye cyane uzahungabanya Abanyarwanda ariko anasaba ingabo ko zitegura kugira ngo imigambi yapanzwe izagerweho. Ubusanzwe abazi Kagame bavuga ko nta kintu ajya avuga kimugwiririye ndetse ahubwo abenshi bemeza ko ngo afite uburwayi bwo kumena amabanga atabishaka. Bityo benshi batekereza ko ibyo Kagame yavuze ashobora kuba yaratuvunguriraga ku migambi afite muri uyu mwaka. Gusa birahwihwiswa ko iyo migambi itari iy’ubuhoro kuko kuba yarayibwiye abasirikare, bisobanuye ko ishobora kuba ifitanye isano n’intambara.

Bidateye kabiri, Colonel Patrick Karegeya yiciwe muri Africa y’epfo, ukekwa kuba yaramwishe cyangwa yaramwicishije, Appolo Kiririsi uzwi no ku mazina ya Gafaranga Ismael ubu ngo akaba yagaragaye i Kigali. Bamubajije ibyerekeye Karegeya ngo yasubije ko yageze mu Rwanda kuwa 29 Ukuboza kandi nyamara yarahuye na Karegeya kuwa 31 Ukuboza! Abandi bavugwa mu kurema umutwe  Kagame death squad ni aba bakurikira: General de Brigade. Faustin Kaliisa, Cololonel Francis Mutiganda  wahoze anarinda Jack Nziza, Major Matungo, Lt Colonel Francis Gakwerere,Captain Tuyisenge  na Lt Colonel Charles Shema mwishywa wa Kagame. Kuba Abanyarwanda bamenya aba bicanyi ni nko kubona umutwe wa iceberg kuko munsi y’aba ariho hari igice kinini. Bityo aba bakoresha abandi benshi cyane ku buryo umubare wabo utazwi.

Uretse Patrick Karegeya wapfuye ku bunani, colonel Mamadou Ndala wo mu ngabo za  Congo na we yahitanywe n’abantu batazwi bamuteze igico umunsi umwe nyuma y’urupfu rwa Patrick. Mu gihe Colonel Patrick Karegeya we yazize urwo inzego z’ubutasi yari akuriye zajyaga zikanira umuntu wese urwanya FPR, Colonel  Mamadou we yapfuye urwa Colonel Rwendeye mu myaka ya za 90 wapfuye amaze guhashya Inyenzi-Inkotanyi mu gitero cya mbere.

Leta y’u Rwanda yavuze ko nta mpuhwe urupfu rwa Karegeya ruteye ngo kuko yari yaragaragaje ko arwanya Leta. Mu ijwi rya Louise Mushikiwabo Ministre w’ububanyi n’amahanga na Pierre Damien Habumuremyi ministre w’intebe ngo gutatira igihango igihugu cyakubyaye birasama. Nyamara kandi aha ntibibuka ko kurwanya akarengane ari uburenganzira budasubirwaho bwa buri wese. Bityo aba bombi bakaba bagomba kwibutswa ko kurwanya ubutegetsi bw’igitugu ari inshingano za buri wese, ahubwo nabo nibegure hakiri kare basange abandi mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda.

Uwakurikiyeho, uretse ko we yagize Imana akarusimbuka ni Mayor w’akarere ka Musanze warusimbutse nyuma yo kuraswa amasasu menshi cyakora ayo masasu agafata abana bari kumwe na we, we akarusimbuka!

None amwe mu ma sosiete yashoye imari mu Rwanda atangiye gukuramo akayo karenge. Isosiyeti Korea Telecom yari yarasinyanye amasezerano na Leta y’U Rwanda yo gutanga servise za Internet yatangaje ko itacyubahirije ayo masezerano kubera ibibazo yavuze ko ari iby’ubukungu butifashe neza, nyamara ababikurikiranira hafi bamaze kubona ko iyo sosiyeti ifite amakuru ko gushora imari mu Rwanda ari nko kuyijugunya.

Reka dukomeze tubitege amaso ariko rero ku mugani w’uyu muperezida wigize umuhanuzi ku ngufu, icyo uyu mwaka uzatuzanira muzagifatisha yombi.

Ubwanditsi

Death didn’t take a Christmas break in Congo!

ba-ki-moon

Ban Ki-Moon in the picture is responsible for more than 6 million Congolese killed by Kagame and his proxy war groups

Congo faced an attempted coup on December 30, 2013 and 143 innocent people were killed, not the real perpetrators who are or were part of DRC government but innocents.

Plus, a beloved Congolese colonel was assassinated as a reward for his dedication to protect Congo sovereignty. It was alleged that a rocket hit his car but specialists say that this is false and that the vehicle was burnt after Colonel Mamadou Ndala’s body was riddled with bullets and burnt.
Two Tutsi officers were arrested as suspects.

Moreover, today RFI announces that they managed to get a new UN report that will be released very soon and that shows how Rwanda and Uganda are fuelling the war in DRC through the M23, which is not dead obviously despite a peace accord signed with Congo government in Nairobi lately.

We have many questions: when will this hypocrisy stop? When will those who consider Kagame as a ”darling” stop their support? When will people finally admit that the ones arming Rwanda and Uganda are to be found here in the West and that they need to be held accountable for the millions death in DRC?

You as a people can do something, you need to stand up either by joining Congolese demonstrations when they take place or by signing the petition we launched and that can be found on our website www.dbbtt.org

Congo does not need charity nor tears but JUSTICE!

Source: www.dbbtt.org

Your attitude will sink you in this universe of news…

946385_10151761285532949_1981107414_n

 Via his facebook page, Ismael Mbonigaba is giving hints on how to analyze some situations

Patrick Karegeya’s assassination: Let me lecture my fellow Rwandan journalists and countrymen on some useful tricks about media and communication once a saga of the kind happens.
Focus on governments’ attitudes: (Rwandan government’s attitude, South-African government’s attitude, and Ugandan government’s attitude.)

Naturally, emotions flow spontaneously out of people’s closeness with the deceased. Quite normal, speculations always precede investigations and can sometimes give clues on which track the police should follow… Other speculations are intended to lead astray the investigators.
Here comes now the huge impact of professional communicators. Journalists’ role is to provide an update of the latest developments of the matter. The SA government is now tracking the assassins, The Rwandan government is busy to tarnish the image of its former spy master while the Ugandan literally disowns him.

– What is the level of collaboration between the three governments in the matter?
– Again Rwandan hit men are accused of disturbing SA’s security. Back in 2010, assassination attempts on general Kayumba Nyamwasa led to the severing of diplomatic ties between both countries. What reaction can we expect from SA following the present case?
– Is Rwanda ready to hand wanted suspects over to SA justice?
Focus now on individuals: (Prime Minister Pierre-Damien Habumuremyi, Foreign Affairs Minister Louise Mushikiwabo, the prime suspect Appolo Gafaranga)
Above mentioned government’s high ranking officials have issued their declarations on Twitter. However, the traditional way of communicating government positions is a press release, radio or TV statement, or a press conference. A week has gone now, no press conference!
The prime suspect is said to be in Kigali. He keeps quiet. Why doesn’t he convene a press conference to make public his defense since he has apparently denied any involvement in the murder?

In 2013, Rwandans should learn how to turn to their advantage the work of journalists. Whether you are guilty or not, its your attitude that will sink you in this universe of news.

Ismaïl Mbonigaba