Tag Archives: Impunzi

“Sinzateshuka ku ntego niyemeje” Miss Social Media, Sandrine De Vincent

sandrine5

Miss Social Media Sandrine M. De Vincent

Kuwa 24 Kanama 2013 mu mujyi wa Toronto harangiye ku nshuro ya 15 irushanwa ryiswe Miss Africanada rihuza abari bafite inkomoko muri Africa ariko batuye mu gihugu cya Canada. Mu barushanwaga hagaragayemo babiri bakomoka mu Rwanda ndetse akaba ari bo baje mu myanya ya mbere. Mu gihe Sandrine Manirere De Vincent ari we wahabwaga amahirwe menshi, undi munyarwandakazi witwa Sharamanzi Temahagari Marie France ni we waje kwegukana ikamba hanyuma Sandrine aza amukurikiye anegukana igihembo cya Miss Social Media gihabwa uwakoresheje itangazamakuru ry’imbuga mpuzambaga bita.

Madamazela Temahagari mu kwiyamamaza yavugaga ko intego ye ari ugukumira amakimbirane cyane cyane akita  ku kurwanya akarengane kajyana n’ubusumbane mu benegihugu kuko asanga aribyo byakuruye genocide yo muri 1994. Ku rubuga rwe rwa facebook yagize ati: “ Nemera ntashidikanya ko kwigisha uburinganire (equality) abana batoya mu mashuri, mu by’ukuri bikabacengera, bizatuma dukumira makimbirane ashingiye cyane cyane ku busumbane. Ndifuza ko aya masomo yigishwa bwa mbere mu gihugu cyanjye cy’amavuko u Rwanda kubera ko mu myaka 19 ishize habaye genocide nyarwanda ikaba yaraturutse ku busumbane. Ndashaka ko ibyo njyewe n’umuryango wanjye twanyuzemo nta wundi bizongera kubaho ukundi”.

shara

Sharamanzi Temahagari Marie France ni we wahawe ikamba rya Miss Africanada 2013

Ubu butumwa rero Temahagari abutanze mu gihe mu Rwanda hari ubusumbane buri ku gipimo gikabije ku buryo inzego zishinzwe statistics zitakirirwa zipima icyitwa gini coefficient. Ababikurikiranira hafi basanga hafi 10% by’abaturage b’u Rwanda aribo bafite ubutunzi bungana na 90%. Ni ukuvuga ko ku bantu ijana, 90 basaranganya ibyari bigenewe abantu 10 ibindi byose bikikubirwa n’agatsiko gatoya k’abantu 10 batunze ibya babandi 90! Nk’uko uyu mwari Temahagari abivuga rero niba ubusumbane aribwo bwatumye habaho genocide yo muri 1990, ni ukuvuga ko hatagize igikorwa ubu nta kabuza u Rwanda rwakongera rugacura imiborogo. Sharamanzi rero akaba afite akazi katoroshye ko kumvisha ubutegetsi bwa Leta ya Kigali ko kwimakaza ubusumbane mu bana b’igihugu ari ugutegura genocide mu buryo buziguye.

Gusa rero, mu kwishimira intsinzi mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru http://www.huffingtonpost.ca igira iti:urugendo ruhamye kuva k’uwarokotse genocide kugera ku mwenegihugu w’ikitegererezo( A determined Journey from Genocide survivor to Model citizen), Madamazela Sharamanzi Temahagari ntiyongeye kuvuga u Rwanda ahubwo yavuze ko agiye gushyigikira Miss Africanada 2012 Kitoko Christine w’umunyacongo na ONG ye Hands for the Hearts yita ku bari n’abategarugori bo muri Congo. Aha umuntu akibaza impamvu Sharamanzi adahisemo guhera ku bari b’Abanyarwanda haba abari mu Rwanda cyangwa se abanyanyagiye mu buhungiro, cyane cyane ko muri platform yakoresheje yiyamamaza yavuze ko ashaka guhera i Rwanda!.

Iyo urebye ubutumwa bwa Miss Africanada Sharamanzi n’ubutumwa bwa Miss Social Media Sandrine Manirere usanga hari aho bufitanye isano. Mu gihe  Sandrine arwanira ishyaka impunzi, Sharamanzi arwanya ubusumbane kandi akenshi ubu busumbane ni nabwo nyirabayana w’ubuhunzi.

sandrine

Sandrine we ngo ntazateshuka ku ntego yiyemeje.

Ibi yabitangarije ubwanditsi bwa blog mu gihe yari abajijwe uko agiye gukoresha umwanya yatsindiye. Yagize ati: “sinzateshuka ku ntego nziza nihaye yo kuvugira abatagira kivugira. Kuri iyi si hari abantu bababaye benshi kandi banyuze mu ngorane ndengakamere, ariko ikibazo ni uko bamwe batagira kivugira”. Agasanga impunzi cyane cyane abari n’abategarugori batagira ubavugira bityo agasanga agiye gukora ku buryo afatanyije n’abandi bafite umutima mwiza bakumvikanisha ibibazo by’ubuhunzi kandi hakitwabwa ku burezi bw’abari n’abategarugori baba mu buhungiro. Sandrine yashoje asaba abantu bose gufatanyiriza hamwe ngo iyi ntego igerweho kuko twese bitureba.

Tumwifurije amahirwe masa.

Ese imyifatire ya H.E Paul Kagame ni inzira yo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi?

kagame

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Ese imyifatire ya H.E Paul Kagame ni inzira yo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi?

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka umubano hagati ya Tanzania n’u Rwanda warahungabanye cyane ku buryo byageze n’aho Perezida w’u Rwanda avuga ko azubikira uwa Tanzania akamukindura. (I will wait you at the right place and I will hit you). Ubundi ntibisanzwe ko umuperezida w’igihugu avugira ku Karubanda ko azagirira nabi mugenzi we w’ikindi gihugu. Iri jambo rya perezida Kagame ryakoze amateka ku Banyarwanda ndetse n’Abatuye akarere k’ibihugu bituriye ibiyaga bigari. Inzego z’ubutasi za Tanzania zabihuje n’amakuru zari zisanganywe ko u Rwanda rwohereje abantu benshi muri Congo, Tanzania na Uganda guhungabanya umutekano w’ibyo bihugu ngo hagamijwe kugira ngo u Rwanda rwonyine ruzagaragare ko ari cyo gihugu gifite umutekano usesuye mu karere.

Abagerageza gukora isesengura basanga Perezida Paul Kagame ashobora kuba ananiwe cyane akaba atagishobora gupima uburemere bw’amagambo ye mbere yo kuyavuga. Ndetse hari n’abavuze ko yaba afite uburwayi butuma umuntu atagira ibanga (ngo ubu burwayi akaba anabufatanyije n’uburwayi bwa Cancer y’uruhu). N’ubwo nta gihamya ihari yemeza iby’ubu burwayi, ibikorwa Perezida Paul Kagame akora byatuma koko abantu batekereza ko yaba afite ikibazo, bityo kugeza igihe nta kimenyetso kibivuguruza kandi Kagame agakomeza gukora nk’ibyo akora, benshi bazagera aho babifateho ukuri ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe n’umurwayi. Iyi si inkuru ishimishije kubona igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 11 badashobora kwibonamo umuyobozi ufite ubuzima buzira umuze. Ikindi Perezida Kagame yagombye guhabwa umwanya wo kuruhuka dore yakoze byinshi byiza cyangwa bibi kandi bitoroshye ku buryo ikiruhuko ari ngombwa. Indi mpamvu uyu musaza yagombye gufata ikuruhuko cy’izabukuru n’ubwo yari akiri mutoya cyane ugereranyije na Mugabe cyangwa Museveni, ni ingaruka ibikorwa bye bigira kubo yari akwiye kurinda.

Kagame ngo yatekerezaga ko Tanzania yaba ifitanye umubano n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ngo kuko yemeye kohereza ingabo mu gikorwa cyo kugarura umutekano muri Congo ikaba izacakiranirayo n’ingabo z’U Rwanda bizwi neza ko zifasha imitwe ihungabanya umutekano cyane cyane umutwe wa M23. Tanzania ntiyigeze ibifata nk’ibyoroshye ahubwo nayo yatangiye gufata ingamba zo kwirwanaho amazi atararenga inkombe. Ingamba ya mbere ni ukwirukana Abanyarwanda bose baba muri Tanzania batujuje ibyangombwa. Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania agaragaza ko mu by’ukuri n’ubwo perezida Kikwete yihanganye ntagaragaze uburakari ndetse ntapfe kuvuga irije nka mugenzi we w’u Rwanda, Abasirikare ba Tanzania bo bagize umujinya mwinshi cyane. Perezida Kikwete ubwo yatangaga itegeko ngo bakore operations zo gushakisha abahungabanya umutekano, Abasirikare babonye urubuga rwo kwihimura ku muntu wese uvuka mu Rwanda. Abahunze u Rwanda mu mwaka wa 1959 n’imyaka yakurikiyeho bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Parmehutu nibo Tanzania yahereyeho bacuzwa ibyangombwa bahambirizwa nabi. Abahunze muri 1994 bo n’ubundi abenshi nta byangombwa bari bafite abenshi bafashe inzira bashyira akarago ku mutwe berekeza iya Uganda. Ibi byose bibaye kubera umuyobozi mukuru w’u Rwanda.

safe_image.phpPerezida Kikwete yahaye Abanyarwanda ibyumweru bibiri ngo babe batakiri ku butaka bwa Tanzania

Ubusanzwe si ikibazo ko impunzi itaha iwabo. Ariko rero gutaha ntibyoroha cyane cyane ko impunzi igomba kwizera ko hari umutekano. Ikibazo Abategetsi b’u Rwanda bakunze kwirengagiza ni uko umutekano atari ukuba nta masasu avuga mu gihugu gusa. Habaho n’umutekano w’ubukungu. Bityo dore ibibazo Abategetsi ba Kigali bari bakwiye gusubiza mu gihe cyose bavuga ko ibyangombwa byuzuye kugira ngo ushaka gutaha aze :

1.     Ese uwo muntu mushaka ko atahuka mufite aho mugiye kumutuza ?

2.     Muzamuha akazi cyangwa mumufashe kwihangira umurimo ?

3.     Muzamubonera isambu  akeneye yo gukoreramo ibikorwa yakoraga?

4.     Abana be se muzabarihira ishuri kandi n’abo mufite mwananiwe kubaha bourse ?

5.     Ese umutekano we urarinzwe bihagije ?

Rero ngo ni uko bitaye ku Banyarwanda kandi bakaba bashaka ko bose baba mu gihugu. Aha siho hari ikibazo. Nta we urusha Abanyarwanda kumenya igihugu cyabo ndetse no kugikunda. Abanyarwanda bazi ubwenge kandi bazi aho bashaka gutura. Mu buzima umuntu afata ibyemezo akurikije aho inyungu ze ziri. Bityo rero mu gihe mu Rwanda inyungu z’Umunyarwanda zitaruta izo afite ahandi, bazajya bahatira abantu gutaha ndetse bananyuzemo bakoreshe amasasu ariko nta gisubizo kirambye kizagerwaho. Niba umuntu yumva adatekanye, nta mpamvu yahatirwa gutura aho umutima we udaterera mu gituza.

Uretse Tanzania imaze kohereza abarenga 2000 mu Rwanda,  mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na ho Abanyarwanda ntiborohewe kuko inzego zishinzwe iperereza zatanze itegeko ryo gukora umukwabo wo gushakisha abakekwaho gucura umugambi uherutse kuburizwamo wo kwica Perezida Kabila. Ntibyoroshye kumenya niba Kabila yari agiye kwirenzwa n’Abanyarwanda cyangwa se n’aboherejwe na Perezida Kagame nk’uko bikemangwa kubera ko ubundi Kabila asanzwe yigaragaza nk’umuntu ukorera inyungu za FPR yabereye umuyoboke n’umusirikare igihe kitari gitoya. Gusa rero bamwe mu babikurikiranira hafi basanga Kabila asigaye ashaka kumvira umuryango wa SADC kurusha FPR kandi uyu muryango Tanzania ikaba iwufitemo ijambo rikomeye, dore ko Perezida Kikwete ari we ushinzwe ibijyanye na Politiki muri uyu muryango. Ibi rero ngo byaba byaratumye Kagame atangira kwishisha Kabila akaba akeka ko batakomeza gukorana. Abanyarwanda hafi ibihumbi bitatu ubu bafungiwe I Kinshasa bazira gusa kuba bafitanye isano n’u Rwanda kabone n’aho baba batazi iby’umugambi wo kwivugana Kabila. Ese ibi hari icyo bibwiye Abategetsi b’u Rwanda?

Igihugu cya Uganda cyo kiratangaza ko gikomeje kwakira impunzi nyinshi cyane zivuye muri Congo, mu Rwanda no muri Tanzania. Impunzi ziturutse muri Congo ziravuga ko zafatiwe mu Rwanda zikajyanwa kurwana muri M23 zitabishaka. Izituruka mu Rwanda zirimo ingeri nyinshi. Hari abahunga ubukene, hari abahunga itotezwa bakorerwa na FPR, ariko abenshi bakaba ari abahunga kubera icyoba ubu kirangwa mu gihugu.

Ubu noneho ngira ngo Minisitiri Mukantabana yishimye ko ikibazo cy’ubuhunzi Tanzania igikemuye. Ariko nanone ubu buryo gikemuwemo ni inzira y’ubusamo kandi huti huti akenshi ibyara shishi itabona. Iyi nzira y’ubusamo yageragejwe muri 1996 ubwo ibitwaro bya rutura n’abasirikare benshi boherejwe mu nkambi za Congo ngo bice impunzi izidapfuye bazicyure. Uyu mugambi ntiwapfubye uko wakabaye kuko hapfuye impunzi zitagira ingano hagatahuka n’izindi nkeya. Perezida Kagame we yigambye ko ababazwa n’uko hari abamucitse. Nyamara rero inzira y’ubusamo ntitanga igisubizo kirambye. Impunzi zarishwe izindi ziracyurwa ariko ubaze abamaze kongera guhunga wakwibaza icyo FPR yaruhiye! N’ubu haracyariho umugambi wo kurimbura impunzi, aba mbere ngo bashakishwa akaba ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu barusimbutse.

Igisetsa na ko igiteye agahinda ni uko abategetsi babwira abantu ngo nibatahe bahora barwanira kohereza abana babo mu mahanga. Kagame yajyaga avuga ngo Abategetsi ba mbere boherezaga abana kwiga mu mahanga kandi aba rubanda batiga, none na we abe bibera muri America mu gihe abo mu gihugu bambuwe bourse yo kwiga. Ubu mu Rwanda umwana wemerewe kwiga muri Universite ni uwarokotse genocide cyangwa se ufite ababyeyi bayirokotse. Utararokotse cyangwa uwarokotse ubwicanyi bwa FPR we ntashobora no guhabwa icumbi, ahubwo hejuru yo kwiyishyurira amafaranga y’ishuri agomba no gutanga umusanzu wa FARG no mu kigega Agaciro Fund. Ese nk’uyu mwana uba adafite akazi baba bumva azatanga amafranga ayakuye he koko? Ariko se abategetsi b’u Rwanda bagira umutimanama koko? Bamwe muri aba bana na bo ababishoboye berekeza iy’ubuhungiro bakajya kongera umubare w’impunzi, uwo ni wo musaruro wo kunyura inzira y’ubusamo.

Ubu Abanyarwanda bakeneye ko Perezida Kagame ajya ahabona akavuga niba yishimiye ibiri kuba ku benegihugu bari batuye muri Tanzania na Congo nyuma y’imyitwarire ye idahwitse, ubundi bakamubaza utundi tubazo tw’amatsiko ariko tutoroshye kubonera ibisubizo.