Tag Archives: Tanzania

World Bank applauds Tanzania on Anti Corona Policy response; Warns African countries copying Western Anti- COVID 19 Policies

The World Bank Group has applauded Tanzanian unique approaches to contain the COVID-19 pandemic.

Thanks President John Magufuli for not duplicating policies implemented in advanced countries and some middle – income as pasted by some African countries in the region.

The Africa’s Purse report titled as “assessing the economic impact of COVID-19 and Policy Responses in Sub-Saharan Africa” released today has commended Tanzania as one of the best examples for its strategic approaches that considers the best of its political economy and well-being of the society.

With 32 COVID- 19 confirmed cases, 3 deaths and 5 recoveries, Tanzania unlike other African countries has not locked down businesses and its citizens. The country has not also closed its borders but initiated strict testings and 14 days quarantine to all arrivals.

The WB report warns catastrophic consequences to sub- Saharan countries that have copied and pasted anti COVID- 19 policies.

“Facing a fast-changing situation with great uncertainty and so many unknowns, most governments around the world have resumed to similar approaches to contain the COVID-19 pandemic”, the report states.

The report mentions South Africa, Ghana, Rwanda, Kenya, who have reacted quickly and decisively to curb the potential influx and spread of the COVID-19 virus very much in line with emerging international experience.

The report warns these countries that as the situation evolves, there are more questions about suitability and likely effectiveness of some of these policies such as strict confinement.

It advises African governments deploy a series of emergency measures and structural features of African economies that shape the policy responses that are designed and implemented to fend-off COVID-19.

The World Bank has given multiple reasons why economic policies implemented in Sub-Saharan Africa should be different from those adopted in advanced countries and (some) middle-income countries.

First, informal employment is the main source of employment in Sub-Saharan Africa, accounting for 89.2 percent of all employment (ILO 2018). Excluding agriculture, informal employment accounts for 76.8 percent of total employment respectively.

Based on the number of entrepreneurs (own-account workers and employers) who are owners of informal economic units, the vast majority of economic units in the region are informal (92.4 percent).

Informal workers lack benefits such as health insurance, unemployment insurance, and paid leave.

Most informal workers, particularly the self-employed, need to work every day to earn their living and pay for their basic household necessities.

A prolonged lockdown will put at risk the subsistence of their households.
Additionally, the majority of workers hired are in a precarious situation, and most of these jobs are temporary and with low remuneration, do not offer social security, and put workers at a greater risk of injury and ill health.

Second, small and medium-size enterprises (SMEs), an important driver of growth in economies across the region, account for up to 90 percent of all businesses and represent 38 percent of the region’s GDP.

Access to finance is one of the main challenges facing SMEs in normal times with the majority of these firms lacking the finance needed to grow.

Prior to COVID-19, the finance gap for SMEs in the region was estimated at US$331 billion (IFC 2018).

Third, concerns about the negative economic impact of the COVID-19 outbreak prompted interest rate cuts in several African countries in line with monetary policy actions around the world.

However, this type of monetary stimulus may not be effective for two reasons: (1) the prevalence of supply effects at the height of the containment measures (i.e. reduced labor supply and closed businesses, especially in contact-intensive sectors), and (2) the weak monetary transmission in countries with underdeveloped domestic financial markets.

African economies still need to design policy pathways to achieve sustainable growth, economic diversification, and inclusion.

The economic sustainability of African economies depends on their ability to transform their depleting stock of natural wealth into other reproducible capital assets such as physical capital, infrastructure, and human capital.

The findings on the impact of Covid-19 on African economies drew on two economywide models: a macro structural model, the World Bank Macroeconomic and Fiscal Model, “MFMOD,” and the World Bank global dynamic computable general equilibrium (CGE) model, “ENVISAGE”.
The analysis built on two scenarios.

The first an optimistic scenario which is based on the assumptions that the pandemic peaks in advanced economies such that containment measures are gradually removed in the next two months, the pandemic fades in China, and outbreaks are contained in other countries and in Sub-Saharan Africa.

The second is a downside scenario that assumes that the COVID-19 outbreak continues to weigh on the economy in the third and fourth quarters of 2020 and into 2021, as some social distancing measures are required to keep the spread of the virus at manageable levels.

Zambian Observer


Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.

Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.
Advertisement

Membe thrashes Wenje’s allegations : ‘Prove I was wrong about Rwanda stoking war in DRC, and I’ll resign’

benn

DRC Diplomacy Chief Bernard Membe(L) thrashes Ezekiah Wenje’s allegations.

Dodoma/Dar es Salaam. Foreign Affairs and International Cooperation minister Bernard Membe said yesterday that he would resign if the Opposition proved his controversial remarks about Rwanda were wrong.

Mr Membe was responding to allegations levelled against him by Shadow Foreign Affairs minister Ezekiah Wenje.

Winding up debate on his ministry’s 2014/15 budget proposals in Parliament, Mr Membe offered to resign if Mr Wenje would provide documentary proof that he was wrong when he said last September that the Banyamulenge in eastern Democratic Republic of Congo (DRC) were ethnic Tutsis originating from Rwanda.

“This is a fact that cannot be denied,” he said.

He said the Banyamulenge, who formed the M23 rebel group that fought the DRC government for a number of years, were Tutsis originating from Rwanda, while members of the the Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR) were Rwandans, who fled to eastern DRC after the 1994 genocide.

“When I told the BBC that Rwandans were causing instability in Eastern Congo, I meant what I said…it’s the UN’s group of experts that originally accused Rwanda, not me,” Mr Membe told Parliament.

He admitted that relations between Tanzania and Rwanda were strained, but added that “opportunists” had taken advantage of the situation to fuel diplomatic tensions between the two countries.

Presenting the Opposition’s response to the ministry’s budget proposals earlier, Mr Wenje accused Mr Membe of stoking diplomatic tensions between the two countries.

Although Mr Membe made no mention of the frigid relations in the speech, Mr Wenje said the minister was to blame for the situation.

This forced Mr Membe to hit back when responding to MPs’ views, accusing Mr Wenje of being a stooge of a foreign country. The shadow minister strongly denied the claim.

Mr Wenje, who is also the Nyamagana MP, earlier told Parliament that Mr Membe’s remarks on the BBC’s Focus on Africa programme had worsened the fragile relations between Tanzania and Rwanda.

He said such comments could only heighten confusion and anger among ordinary citizens of the two countries.

The shadow minister claimed that Mr Membe said Rwanda had exported insecurity and instability to eastern DRC after sending rebels into country.

He said the minister made inaccurate comments about Rwanda and the M23 rebellion in eastern DRC.

But Mr Membe stood his ground, saying what he said was the truth, which had even been documented by UN experts.

Mr Wenje also said the government had not bothered to warn former Rwandan Prime Minister Faustine Twagiramungu after he was quoted saying he had held talks with Tanzania to strategise on how the FDLR could take over power in Rwanda.

Tanzania has repeatedly stated that if Mr Twagiramungu visited Dar es Salaam, he came on a private visit and was not invited by the government as claimed by the News of Rwanda website.

Mr Membe said Tanzania was playing a key role in finding lasting peace in the Great Lakes Region.

The United Nations Force Intervention Brigade, also known as the SADC Intervention Brigade and led by Brigadier General James Mwakibolwa from Tanzania, had successfully dismantled M23 restored peace in eastern DRC, he added.

Relations between Tanzania and Rwanda took a plunge in May 2013 following President Jakaya Kikwete’s appeal to Rwanda to engage FDRL rebels in talks.

Mr Kikwete’s suggestion at a meeting of the Great Lakes countries, which met on the sidelines of the African Union summit in Addis Ababa, did not go down well with Rwandan President Paul Kagame.

The government in Kigali links the FDLR with the 1994 genocide, in which over 800,000 people, mainly Tutsis and moderate Hutus, were slaughtered.

M23, which dominated the North Kivu Province since the end of the Second Congo War in 2003 before it was defeated last year by a joint force from Tanzania, South Africa and Malawi, is a reincarnation of the National Congress for Defence of the People.

In April, 2012 up to 700 former CNDP soldiers mutinied against the DRC government that was being supported by the peacekeeping contingent of the Unites Nations Organisation Stabilisation Mission in the Democratic Republic of Congo (Monusco).

The mutineers formed M23, also known as the Congolese Revolutionary Army, which was allegedly bankrolled by neighbouring Rwanda.

Source: http://www.thecitizen.co.tz/News/House-divided-as-Membe-hits-back/-/1840392/2328676/-/item/0/-/1214odm/-/index.html

Umunya Uganda Andrew Mwenda ashobora kuzabazwa ibyo Perezida Kagame akora.

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Umunya Uganda Andrew Mwenda ashobora kuzabazwa ibyo Perezida Kagame akora.

Mu gihe hashize iminsi itari mikeya U Rwanda rurebana ay’ingwe na Tanzania, hakomeje iterana ry’amagambo hagati y’ibyo bihugu binyujijwe mu binyamakuru ari ibya Leta ari n’ibyigenga. Mu gihe ku ruhande rwa Tanzania usanga hari ukwifata no gukoresha ubwitonzi ku bategetsi, siko bimeze ku ruhande rw’u Rwanda. Nyuma y’aho Ministri w’ububanyi n’amahanga yatangiye kuvuga nabi Tanzania na Perezida wayo, cyakora akaza gusa n’ushaka kwihohora, ubu noneho Abajyanama ba Perezida Kagame ni bo bagezweho mu gukora uwo murimo kandi ngo urimo akamiya gatubutse. Gusa rero bashatse barya bari menge.

images

Andrew Mwenda ni umwe mu Bajyanama ba Perezida Kagame

Abinyujije ku rubuga Tweeter ku wa 19 Kanama 2013, umujyanama wa Perezida Kagame uvuka muri Uganda, Andrew Mwenda, yagaragaje ibyo atekereza kuri iki kibazo. Mwenda atangira avuga ko yatangaye cyane ngo amaze kuvumbura ko Kikwete afitanye isano ya hafi n’abo yise aba genocidaires. Avuga ko mu nyandiko yasohowe na Wikileaks bigaragazwa ko umugore wa Perezida Kikwete ari mubyara wa nyakwigendera Perezida Habyarimana! Si Mwenda wenyine wavuze iyi nkuru kuko no mu binyamakuru byinshi bisohokera mu Rwanda iyi nkuru yatangajwe. Ikindi ngo byavuzwe ko Kikwete yajyaga yohereza intwaro mu Burundi aziha Abahutu mu gihe barwanyaga Leta. Aha umuntu akibaza impamvu uyu mujyanama ashaka kwigira injiji ku ngufu. Aba genocidaires avuga ni bande? Ni Abahutu bo mu Burundi byabaye ngombwa ko bafata intwaro ngo birwaneho mu gihe bari bagiye gushirira ku icumu bicwa umusubizo nk’udushwiriri? Umu genocidaire se ni Habyarimana wapfuye na genocide itaraba? Andrew Mwenda yanteye kwibaza byinshi.

Andrew Mwenda akomeza avuga ko Kikwete mu kwirukana Abanyamahanga batagira ibyangombwa yari agambiriye Abatutsi, ngo na ho abandi bose ni ibitambo (collateral). N’ubwo atari we wa mbere ubikemanga, uburyo Mwenda yabyanditse arasa n’uwerekana ko hari isano hagati ya genocide y’Abatutsi yo muri 1994, intambara zo mu Burundi n’iyirukanwa ry’Abatagira ibyangombwa muri Tanzania. Bityo kuri Mwenda wa Independent, Tanzania irimo gushyira mu bikorwa umugambi wateguwe neza kuva kera akawugereranya na genocide. Twibutse ko kugeza n’ubu FPR ihora yemeza ko genocide yateguwe igihe kirekire nyamara urukiko rwashyiriweho kuburanisha abaregwa genocide rwa Arusha rukaba rutarabashije kugaragaza ko uwo mugambi wabayeho. Ibi ntibivuga ko wenda utabayeho, ahubwo bivuga ko abaciriwe imanza bose batagize uruhare mu gutegura uwo mugambi. Bityo ubwo umugambi utagaragariye ku baregwa kwica Abatutsi umuntu yawushakira mu kindi gihande, ni ukuvuga FPR n’abafasha bayo.

Usesenguriye hafi inyandiko za Andrew Mwenda, urasanga avuga ko mbere hariho umugambi wa Tanzania wo kwirukana Abatutsi hanyuma ijambo rya Kagame rikaba imbarutso, kimwe n’uko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye imbarutso ya genocide. Aho ibi byombi bihuriye ni uko iyo migambi yombi (uwa genocide n’uwo kwirukana Abatutsi muri Tanzania) nta gihamya ko yabayeho. Ikindi iyo migambi yombi ifite imbarutso zikomoka kuri Perezida Kagame. Ibi ni byo Andrew Mwenda atsinda kuvuga ariko uwumva aba yumvise !

Mwenda arahunga nkana impamvu yaba yaratumye Tanzania yirukana Abanyarwanda akavuga ko abari bagenderewe ari Abatutsi abandi bakaba ibitambo. Usesenguye amagambo ya Mwenda urasanga abwira Abahutu ati mwe ntacyo mubaye n’ubundi mwamenyereye kubungera mu mashyamba, abababaje ni izi mfura ! Mu by’ukuri Andrew Mwenda agaragaje ingengabitekerezo y’ivangura. Abaye nka wa wundi (Mukagasani Yolanda) uherutse gusetsa imikara ngo ko Human Rights Watch itavugira abari kwirukanwa, nyamara sinigeze numva muri 1996 hari utabariza abirukanwaga. Cyakora sinamurenganya niba yaravutse nyuma ya 1996 da ! Ubu mu Banyarwanda birukanwa muri Tanzania haravugwa bakeya bakorewe urugomo, nyamara muri Congo ho imirambo ntigira ingano. Nanjye naraketse nti wenda Human Rights Watch itaragize ubutwari bwo kuvugira abicwa ntiyabona ubutwari bwo kuvugira abakomeretswa !

Andrew Mwenda na we arirengagiza ko atari ubwa mbere Tanzania yirukana Abanyamahanga. Ntiyigeze agira icyo avuga ubwo Abarundi birukanwaga. Ese aho Mwenda ntiyaba ari muri ba bacurabwnge n’abashyushyarugamba ba wa mugambi wa Empire Hima  ushaka kwerekana ko Abatutsi basumba Abahutu ? Nawe se, arongera kuri tweeter ye akavuga ko ibyo Tanzania irimo gukora ngo bisa n’iby’Abanazi bakoreye abayahudi. Mwibuke ko muri wa mugambi wa emprie Hima, Abatutsi bemeza ko aribo Bayahudi bo muri Africa.

Uko byagenda kose dukwiye gushishoza tukanga kwigira injiji ku ngufu. Uwo ari we wese agira ububabare kandi igikorwa cyose kigira icyo giturukaho. Niba igikorwa cyo kwirukana impunzi cyaraturutse ku ijambo ruvumwa rya Perezida Kagame, Andrew Mwenda akaba ari we mujyana wa Kagame, ni ukuvuga ko ibi byose Andrew Mwenda nawe azabibazwa.  

 

//

Ihigwa bukware ry’Abanyarwanda muri Tanzania: Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

abirukanywe_tanzaniya-5ba9c

Bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzania

Mu gihe ubu Abanyarwanda benshi barangamiye ibiri kubera ku mpunzi zirukanwa muri Tanzania, habuze umuyobozi muri Guverinoma ugira ijambo mbwirwaruhame ngo agaragaze icyo leta ya FPR ibitekereza ho. Ubusanzwe Leta ifite inshingano zo kurinda no kuvugira buri Munyarwanda wese aho ava akagera, ibi bigakorwa binyujijwe muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga na yo ikoresheje za Ambassades zayo hirya no hino. Ndetse FPR yo yemeza ko hari n’igihe ikoresha intwaro kugira ngo irwanire abantu n’ubwo baba atari Abanyarwanda ariko bakaba bavuga ikinyarwanda! FPR ivuga ko ibi ari byo byakuruye intambara zo muri Congo. Uretse ubu buryo bwa za ambassades kandi, Perezida wa Repubulika ni we wa mbere ushinzwe diplomacy y’igihugu cye. Ibi bisobanuye ko Perezida Kagame ashobora kubazwa icyo yakoze cyangwa se atakoze kuri ibi biri kuba ku Banyarwanda yari ashinzwe kurinda. Ahari wenda ashobora kuba atekereza ati ubundi se ko nta wantoye ndarwana n’iki? Namenye ko iyo wibye ubuyobozi uba wibye n’inshingano zabwo hamwe n’imvune zose zijyana na bwo.

Kuki FPR yaruciye ikarumira?

Ukurikiye ibivugwa n’Abategetsi ba Kigali urasanga nta kintu kigaragaza ko Leta yababajwe n’uko izi mpunzi zirukanwa igitaraganya. Ikivugwa ngo ni uko n’abasigaye bagomba kuza hakiri kare nyamara bakongeraho ko bazi neza ko impunzi zahawe igihe gitoya. Niba koko bizwi ko izi mpunzi zahawe igihe gitoya, Leta ikaba izi ko ibi bibangamiye Abanyarwanda, hakozwe iki kugira ngo nibura bahabwe igihe cyiyongereyeho? Leta yanze kugira icyo ibitangazaho ngo hato itaza kwitwa ko idashaka ko Abanyarwanda bagaruka mu gihugu cyabo. Nyamara iyo umwe mu bayobozi twavuze haruguru asaba Leta ya Tanzania guha igihe cyiyongereyeho kugira ngo Abanyarwanda babanze bitegure, abagurisha inka zabo babikore, abasarura imyaka yabo babone akanya,… nta cyemeza ko Tanzania itari gusuzumana ubwitonzi icyo cyifuzo. Iyo ibi biba Tanzania ikabyanga byari kujya ahagaragara nabyo tukabimenya.  Ikintu kiri mu mitwe y’Abategetsi ba Kigali ni “ Perezida Kikwete waTanzania ni umugome”.

gusura_-2-a2f0aCommission y’uburenganzira bwa Muntu yasuye Umunyarwanda warasiwe muri Tanzania

Ikintu Abanyarwanda ari aba barimo kwirukanwa ari n’abandi babikurikiranira hafi bakwiye kwitondera ni uko bigaragara ko Perezida Paul Kagame yamaze gukora imibare ye neza. Ashaka kubiba urwangano hagati y’Abanyarwanda n’Abanyatanzania kugira ngo igihe yashaka abandi yohereza guhungabanya Tanzania bitazamurushya. Aha birumvikana ko uwo ari we  wese azaba avuga ati tugiye kurwanira imitungo yacu Abanyatanzania basigaranye, tugiye kugaruza amasambu yacu, n’ibindi. Mu by’ukuri mu gihe ku bareba hafi cyane bakeka ko barimo kurenganywa ndetse na Leta ikabumvisha ko barenganyijwe koko, hari ababifitemo inyungu kandi bafite umugambi mutindi bateguye. Dore uko uyu mugambi mutindi njye nywubona:

Amakuru aturuka ahantu hizewe yerekana ko u Rwanda rwohereje Abantu bagera ku bihumbi 35,000 mu gihugu cya Tanzania bagamije guhungabanya umutekano w’icyo gihugu  bitwaje ko ngo FDLR ishobora gutera ariho iturutse. Guhakanira FPR ntibyoroshye bitewe n’amateka ya vuba twese tuyiziho cyane cyane ashingiye ku kinyoma n’urugomo. Icya mbere FPR ifite ibibazo byo kuyoborwa n’umuntu umwe kandi bamwe mu bahoze bayirimo mu nzego zo hejuru bemeza ko uwo muntu atagira umugira inama. Yewe n’Abazungu bikekwa ko ari bo bamushyize ku butegetsi agera aho akabatuka akabandagaza. Yanashwanye na Museveni wamufashije igihe kitari gitoya. Ibi byose ikabihishira ikwiza ikinyoma cyaminuje. Icya kabiri ni uko FPR yakomeje kurangwa n’ubushotoranyi mu bihugu duturanye ku buryo nta wakwizera ko akabaye icwende ubu noneho kamaze koga.

Icyiyongera kuri ibi ngo ni ishyari Perezida Kagame yaba yaragiriye Perezida Kikwete kuva mu mwaka ushize aho yasabaga Perezida Obama kuzasura u Rwanda nyamara aho gusura u Rwanda akihitiramo gusura Senegal, Afurika y’epfo na Tanzania. Kagame we yifuzaga ko ari we mu Perezida ufatwa nk’inkundwa y’Amerika kugira ngo birusheho kumwongerera ubuhangange. Kagame amaze kubona ibi byose yaba yiteguye bidasubirwaho guhungabanya iki gihugu kandi kizwi ho kuba cyarabereye umuturanyi mwiza u Rwanda kuva mu mateka ya kera. Uyu mugambi wa Kagame nta muntu wo muri FPR washoboraga kuwushyigikira mu gihe barimo banamubaza impamvu bakomeje kohereza ingabo gupfira muri Congo. Maze kugira ngo Kagame ashake amaboko mu Banyarwanda aba yifashe ku gahanga ajya muri “mpangara nguhangare” yibasira Perezida wa Tanzania. Ibi Kagame si ibyamugwiririye kuko yabikoze inshuro zirenze imwe, iya mbere akaba yarabivugiye imbere y’Abasirikare mu Nyakinama, akomerezaho imbere y’urubyiruko i Kigali ari naho twese twaje kumenya ko Kagame umugambi yawurangije. Aha benshi mu ntore bamuhaye amashyi kuko mu byo batojwe harimo ko Intore nkuru yavuga ibyiza, yavuga ibibi, igomba guhabwa amashyi n’impundu.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo yavuze bitamucitse ngo asabe imbabazi dore ko we ahora abwira abandi ngo bazisabe n’ubwo baba batarakoze icyaha. Ndizera ko ba babandi bamaze kuminuza mu gusabira imbabazi abatabibasabye bakwiye kuzisabira Paul Kagame.  Paul Kagame yari azi neza ko Tanzania izagira icyo ikora kandi ko bizahungabanya Abanyarwanda benshi. Nyamara nyine ni byo yashakaga. Tanzania yo yakoze akazi kayo ko kwirinda. Biragoye ku muntu utari Umunyarwanda kumusobanurira ko hari Abanyarwanda babi n’Abanyarwanda beza. Ku baba mu mahanga ngira ngo mwarabibonye. Ube Umututsi, ube Umuhutu, ube Umutwa, mu gihe cyose ufite Ubunyarwanda kuri wowe ntukibeshye ko bazakwizera, bazahora bagukeka ko ushobora kugira nabi. Ibi bituruka ku mateka yacu atari meza y’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bwaranze Abanyarwanda. Kuri Tanzania biragoye kumenya abari muri bya bihumbi 35 byoherejweyo. Ikindi kibishimangira ni gahunda zimaze iminsi zikorwa mu Rwanda aho Abasore baba mu mahanga binyabya mu Rwanda bagakoreshwa imyitozo ya gisirikare bakongera bagasubizwa aho batuye mu mahanga. Ibi na byo birakemangwa cyane kandi aba basore si Abatutsi gusa si n’Abahutu gusa, bose baravanze. Birakomeye rero kugira ngo Tanzania imenye gutoranya ufite imigambi mibisha n’utayifite.

Icyo Abanyarwanda bakwiye kwirinda muri iyi minsi ni ukugirira inzika Abanya Tanzania kuko ibibabayeho bifite imvano. Ku mugani wa wa mukurambere aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.

Ese imyifatire ya H.E Paul Kagame ni inzira yo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi?

kagame

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Ese imyifatire ya H.E Paul Kagame ni inzira yo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi?

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka umubano hagati ya Tanzania n’u Rwanda warahungabanye cyane ku buryo byageze n’aho Perezida w’u Rwanda avuga ko azubikira uwa Tanzania akamukindura. (I will wait you at the right place and I will hit you). Ubundi ntibisanzwe ko umuperezida w’igihugu avugira ku Karubanda ko azagirira nabi mugenzi we w’ikindi gihugu. Iri jambo rya perezida Kagame ryakoze amateka ku Banyarwanda ndetse n’Abatuye akarere k’ibihugu bituriye ibiyaga bigari. Inzego z’ubutasi za Tanzania zabihuje n’amakuru zari zisanganywe ko u Rwanda rwohereje abantu benshi muri Congo, Tanzania na Uganda guhungabanya umutekano w’ibyo bihugu ngo hagamijwe kugira ngo u Rwanda rwonyine ruzagaragare ko ari cyo gihugu gifite umutekano usesuye mu karere.

Abagerageza gukora isesengura basanga Perezida Paul Kagame ashobora kuba ananiwe cyane akaba atagishobora gupima uburemere bw’amagambo ye mbere yo kuyavuga. Ndetse hari n’abavuze ko yaba afite uburwayi butuma umuntu atagira ibanga (ngo ubu burwayi akaba anabufatanyije n’uburwayi bwa Cancer y’uruhu). N’ubwo nta gihamya ihari yemeza iby’ubu burwayi, ibikorwa Perezida Paul Kagame akora byatuma koko abantu batekereza ko yaba afite ikibazo, bityo kugeza igihe nta kimenyetso kibivuguruza kandi Kagame agakomeza gukora nk’ibyo akora, benshi bazagera aho babifateho ukuri ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe n’umurwayi. Iyi si inkuru ishimishije kubona igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 11 badashobora kwibonamo umuyobozi ufite ubuzima buzira umuze. Ikindi Perezida Kagame yagombye guhabwa umwanya wo kuruhuka dore yakoze byinshi byiza cyangwa bibi kandi bitoroshye ku buryo ikiruhuko ari ngombwa. Indi mpamvu uyu musaza yagombye gufata ikuruhuko cy’izabukuru n’ubwo yari akiri mutoya cyane ugereranyije na Mugabe cyangwa Museveni, ni ingaruka ibikorwa bye bigira kubo yari akwiye kurinda.

Kagame ngo yatekerezaga ko Tanzania yaba ifitanye umubano n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ngo kuko yemeye kohereza ingabo mu gikorwa cyo kugarura umutekano muri Congo ikaba izacakiranirayo n’ingabo z’U Rwanda bizwi neza ko zifasha imitwe ihungabanya umutekano cyane cyane umutwe wa M23. Tanzania ntiyigeze ibifata nk’ibyoroshye ahubwo nayo yatangiye gufata ingamba zo kwirwanaho amazi atararenga inkombe. Ingamba ya mbere ni ukwirukana Abanyarwanda bose baba muri Tanzania batujuje ibyangombwa. Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania agaragaza ko mu by’ukuri n’ubwo perezida Kikwete yihanganye ntagaragaze uburakari ndetse ntapfe kuvuga irije nka mugenzi we w’u Rwanda, Abasirikare ba Tanzania bo bagize umujinya mwinshi cyane. Perezida Kikwete ubwo yatangaga itegeko ngo bakore operations zo gushakisha abahungabanya umutekano, Abasirikare babonye urubuga rwo kwihimura ku muntu wese uvuka mu Rwanda. Abahunze u Rwanda mu mwaka wa 1959 n’imyaka yakurikiyeho bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Parmehutu nibo Tanzania yahereyeho bacuzwa ibyangombwa bahambirizwa nabi. Abahunze muri 1994 bo n’ubundi abenshi nta byangombwa bari bafite abenshi bafashe inzira bashyira akarago ku mutwe berekeza iya Uganda. Ibi byose bibaye kubera umuyobozi mukuru w’u Rwanda.

safe_image.phpPerezida Kikwete yahaye Abanyarwanda ibyumweru bibiri ngo babe batakiri ku butaka bwa Tanzania

Ubusanzwe si ikibazo ko impunzi itaha iwabo. Ariko rero gutaha ntibyoroha cyane cyane ko impunzi igomba kwizera ko hari umutekano. Ikibazo Abategetsi b’u Rwanda bakunze kwirengagiza ni uko umutekano atari ukuba nta masasu avuga mu gihugu gusa. Habaho n’umutekano w’ubukungu. Bityo dore ibibazo Abategetsi ba Kigali bari bakwiye gusubiza mu gihe cyose bavuga ko ibyangombwa byuzuye kugira ngo ushaka gutaha aze :

1.     Ese uwo muntu mushaka ko atahuka mufite aho mugiye kumutuza ?

2.     Muzamuha akazi cyangwa mumufashe kwihangira umurimo ?

3.     Muzamubonera isambu  akeneye yo gukoreramo ibikorwa yakoraga?

4.     Abana be se muzabarihira ishuri kandi n’abo mufite mwananiwe kubaha bourse ?

5.     Ese umutekano we urarinzwe bihagije ?

Rero ngo ni uko bitaye ku Banyarwanda kandi bakaba bashaka ko bose baba mu gihugu. Aha siho hari ikibazo. Nta we urusha Abanyarwanda kumenya igihugu cyabo ndetse no kugikunda. Abanyarwanda bazi ubwenge kandi bazi aho bashaka gutura. Mu buzima umuntu afata ibyemezo akurikije aho inyungu ze ziri. Bityo rero mu gihe mu Rwanda inyungu z’Umunyarwanda zitaruta izo afite ahandi, bazajya bahatira abantu gutaha ndetse bananyuzemo bakoreshe amasasu ariko nta gisubizo kirambye kizagerwaho. Niba umuntu yumva adatekanye, nta mpamvu yahatirwa gutura aho umutima we udaterera mu gituza.

Uretse Tanzania imaze kohereza abarenga 2000 mu Rwanda,  mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na ho Abanyarwanda ntiborohewe kuko inzego zishinzwe iperereza zatanze itegeko ryo gukora umukwabo wo gushakisha abakekwaho gucura umugambi uherutse kuburizwamo wo kwica Perezida Kabila. Ntibyoroshye kumenya niba Kabila yari agiye kwirenzwa n’Abanyarwanda cyangwa se n’aboherejwe na Perezida Kagame nk’uko bikemangwa kubera ko ubundi Kabila asanzwe yigaragaza nk’umuntu ukorera inyungu za FPR yabereye umuyoboke n’umusirikare igihe kitari gitoya. Gusa rero bamwe mu babikurikiranira hafi basanga Kabila asigaye ashaka kumvira umuryango wa SADC kurusha FPR kandi uyu muryango Tanzania ikaba iwufitemo ijambo rikomeye, dore ko Perezida Kikwete ari we ushinzwe ibijyanye na Politiki muri uyu muryango. Ibi rero ngo byaba byaratumye Kagame atangira kwishisha Kabila akaba akeka ko batakomeza gukorana. Abanyarwanda hafi ibihumbi bitatu ubu bafungiwe I Kinshasa bazira gusa kuba bafitanye isano n’u Rwanda kabone n’aho baba batazi iby’umugambi wo kwivugana Kabila. Ese ibi hari icyo bibwiye Abategetsi b’u Rwanda?

Igihugu cya Uganda cyo kiratangaza ko gikomeje kwakira impunzi nyinshi cyane zivuye muri Congo, mu Rwanda no muri Tanzania. Impunzi ziturutse muri Congo ziravuga ko zafatiwe mu Rwanda zikajyanwa kurwana muri M23 zitabishaka. Izituruka mu Rwanda zirimo ingeri nyinshi. Hari abahunga ubukene, hari abahunga itotezwa bakorerwa na FPR, ariko abenshi bakaba ari abahunga kubera icyoba ubu kirangwa mu gihugu.

Ubu noneho ngira ngo Minisitiri Mukantabana yishimye ko ikibazo cy’ubuhunzi Tanzania igikemuye. Ariko nanone ubu buryo gikemuwemo ni inzira y’ubusamo kandi huti huti akenshi ibyara shishi itabona. Iyi nzira y’ubusamo yageragejwe muri 1996 ubwo ibitwaro bya rutura n’abasirikare benshi boherejwe mu nkambi za Congo ngo bice impunzi izidapfuye bazicyure. Uyu mugambi ntiwapfubye uko wakabaye kuko hapfuye impunzi zitagira ingano hagatahuka n’izindi nkeya. Perezida Kagame we yigambye ko ababazwa n’uko hari abamucitse. Nyamara rero inzira y’ubusamo ntitanga igisubizo kirambye. Impunzi zarishwe izindi ziracyurwa ariko ubaze abamaze kongera guhunga wakwibaza icyo FPR yaruhiye! N’ubu haracyariho umugambi wo kurimbura impunzi, aba mbere ngo bashakishwa akaba ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu barusimbutse.

Igisetsa na ko igiteye agahinda ni uko abategetsi babwira abantu ngo nibatahe bahora barwanira kohereza abana babo mu mahanga. Kagame yajyaga avuga ngo Abategetsi ba mbere boherezaga abana kwiga mu mahanga kandi aba rubanda batiga, none na we abe bibera muri America mu gihe abo mu gihugu bambuwe bourse yo kwiga. Ubu mu Rwanda umwana wemerewe kwiga muri Universite ni uwarokotse genocide cyangwa se ufite ababyeyi bayirokotse. Utararokotse cyangwa uwarokotse ubwicanyi bwa FPR we ntashobora no guhabwa icumbi, ahubwo hejuru yo kwiyishyurira amafaranga y’ishuri agomba no gutanga umusanzu wa FARG no mu kigega Agaciro Fund. Ese nk’uyu mwana uba adafite akazi baba bumva azatanga amafranga ayakuye he koko? Ariko se abategetsi b’u Rwanda bagira umutimanama koko? Bamwe muri aba bana na bo ababishoboye berekeza iy’ubuhungiro bakajya kongera umubare w’impunzi, uwo ni wo musaruro wo kunyura inzira y’ubusamo.

Ubu Abanyarwanda bakeneye ko Perezida Kagame ajya ahabona akavuga niba yishimiye ibiri kuba ku benegihugu bari batuye muri Tanzania na Congo nyuma y’imyitwarire ye idahwitse, ubundi bakamubaza utundi tubazo tw’amatsiko ariko tutoroshye kubonera ibisubizo.