Tag Archives: Kikwete

Umunya Uganda Andrew Mwenda ashobora kuzabazwa ibyo Perezida Kagame akora.

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Umunya Uganda Andrew Mwenda ashobora kuzabazwa ibyo Perezida Kagame akora.

Mu gihe hashize iminsi itari mikeya U Rwanda rurebana ay’ingwe na Tanzania, hakomeje iterana ry’amagambo hagati y’ibyo bihugu binyujijwe mu binyamakuru ari ibya Leta ari n’ibyigenga. Mu gihe ku ruhande rwa Tanzania usanga hari ukwifata no gukoresha ubwitonzi ku bategetsi, siko bimeze ku ruhande rw’u Rwanda. Nyuma y’aho Ministri w’ububanyi n’amahanga yatangiye kuvuga nabi Tanzania na Perezida wayo, cyakora akaza gusa n’ushaka kwihohora, ubu noneho Abajyanama ba Perezida Kagame ni bo bagezweho mu gukora uwo murimo kandi ngo urimo akamiya gatubutse. Gusa rero bashatse barya bari menge.

images

Andrew Mwenda ni umwe mu Bajyanama ba Perezida Kagame

Abinyujije ku rubuga Tweeter ku wa 19 Kanama 2013, umujyanama wa Perezida Kagame uvuka muri Uganda, Andrew Mwenda, yagaragaje ibyo atekereza kuri iki kibazo. Mwenda atangira avuga ko yatangaye cyane ngo amaze kuvumbura ko Kikwete afitanye isano ya hafi n’abo yise aba genocidaires. Avuga ko mu nyandiko yasohowe na Wikileaks bigaragazwa ko umugore wa Perezida Kikwete ari mubyara wa nyakwigendera Perezida Habyarimana! Si Mwenda wenyine wavuze iyi nkuru kuko no mu binyamakuru byinshi bisohokera mu Rwanda iyi nkuru yatangajwe. Ikindi ngo byavuzwe ko Kikwete yajyaga yohereza intwaro mu Burundi aziha Abahutu mu gihe barwanyaga Leta. Aha umuntu akibaza impamvu uyu mujyanama ashaka kwigira injiji ku ngufu. Aba genocidaires avuga ni bande? Ni Abahutu bo mu Burundi byabaye ngombwa ko bafata intwaro ngo birwaneho mu gihe bari bagiye gushirira ku icumu bicwa umusubizo nk’udushwiriri? Umu genocidaire se ni Habyarimana wapfuye na genocide itaraba? Andrew Mwenda yanteye kwibaza byinshi.

Andrew Mwenda akomeza avuga ko Kikwete mu kwirukana Abanyamahanga batagira ibyangombwa yari agambiriye Abatutsi, ngo na ho abandi bose ni ibitambo (collateral). N’ubwo atari we wa mbere ubikemanga, uburyo Mwenda yabyanditse arasa n’uwerekana ko hari isano hagati ya genocide y’Abatutsi yo muri 1994, intambara zo mu Burundi n’iyirukanwa ry’Abatagira ibyangombwa muri Tanzania. Bityo kuri Mwenda wa Independent, Tanzania irimo gushyira mu bikorwa umugambi wateguwe neza kuva kera akawugereranya na genocide. Twibutse ko kugeza n’ubu FPR ihora yemeza ko genocide yateguwe igihe kirekire nyamara urukiko rwashyiriweho kuburanisha abaregwa genocide rwa Arusha rukaba rutarabashije kugaragaza ko uwo mugambi wabayeho. Ibi ntibivuga ko wenda utabayeho, ahubwo bivuga ko abaciriwe imanza bose batagize uruhare mu gutegura uwo mugambi. Bityo ubwo umugambi utagaragariye ku baregwa kwica Abatutsi umuntu yawushakira mu kindi gihande, ni ukuvuga FPR n’abafasha bayo.

Usesenguriye hafi inyandiko za Andrew Mwenda, urasanga avuga ko mbere hariho umugambi wa Tanzania wo kwirukana Abatutsi hanyuma ijambo rya Kagame rikaba imbarutso, kimwe n’uko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye imbarutso ya genocide. Aho ibi byombi bihuriye ni uko iyo migambi yombi (uwa genocide n’uwo kwirukana Abatutsi muri Tanzania) nta gihamya ko yabayeho. Ikindi iyo migambi yombi ifite imbarutso zikomoka kuri Perezida Kagame. Ibi ni byo Andrew Mwenda atsinda kuvuga ariko uwumva aba yumvise !

Mwenda arahunga nkana impamvu yaba yaratumye Tanzania yirukana Abanyarwanda akavuga ko abari bagenderewe ari Abatutsi abandi bakaba ibitambo. Usesenguye amagambo ya Mwenda urasanga abwira Abahutu ati mwe ntacyo mubaye n’ubundi mwamenyereye kubungera mu mashyamba, abababaje ni izi mfura ! Mu by’ukuri Andrew Mwenda agaragaje ingengabitekerezo y’ivangura. Abaye nka wa wundi (Mukagasani Yolanda) uherutse gusetsa imikara ngo ko Human Rights Watch itavugira abari kwirukanwa, nyamara sinigeze numva muri 1996 hari utabariza abirukanwaga. Cyakora sinamurenganya niba yaravutse nyuma ya 1996 da ! Ubu mu Banyarwanda birukanwa muri Tanzania haravugwa bakeya bakorewe urugomo, nyamara muri Congo ho imirambo ntigira ingano. Nanjye naraketse nti wenda Human Rights Watch itaragize ubutwari bwo kuvugira abicwa ntiyabona ubutwari bwo kuvugira abakomeretswa !

Andrew Mwenda na we arirengagiza ko atari ubwa mbere Tanzania yirukana Abanyamahanga. Ntiyigeze agira icyo avuga ubwo Abarundi birukanwaga. Ese aho Mwenda ntiyaba ari muri ba bacurabwnge n’abashyushyarugamba ba wa mugambi wa Empire Hima  ushaka kwerekana ko Abatutsi basumba Abahutu ? Nawe se, arongera kuri tweeter ye akavuga ko ibyo Tanzania irimo gukora ngo bisa n’iby’Abanazi bakoreye abayahudi. Mwibuke ko muri wa mugambi wa emprie Hima, Abatutsi bemeza ko aribo Bayahudi bo muri Africa.

Uko byagenda kose dukwiye gushishoza tukanga kwigira injiji ku ngufu. Uwo ari we wese agira ububabare kandi igikorwa cyose kigira icyo giturukaho. Niba igikorwa cyo kwirukana impunzi cyaraturutse ku ijambo ruvumwa rya Perezida Kagame, Andrew Mwenda akaba ari we mujyana wa Kagame, ni ukuvuga ko ibi byose Andrew Mwenda nawe azabibazwa.  

 

//

Ihigwa bukware ry’Abanyarwanda muri Tanzania: Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

abirukanywe_tanzaniya-5ba9c

Bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzania

Mu gihe ubu Abanyarwanda benshi barangamiye ibiri kubera ku mpunzi zirukanwa muri Tanzania, habuze umuyobozi muri Guverinoma ugira ijambo mbwirwaruhame ngo agaragaze icyo leta ya FPR ibitekereza ho. Ubusanzwe Leta ifite inshingano zo kurinda no kuvugira buri Munyarwanda wese aho ava akagera, ibi bigakorwa binyujijwe muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga na yo ikoresheje za Ambassades zayo hirya no hino. Ndetse FPR yo yemeza ko hari n’igihe ikoresha intwaro kugira ngo irwanire abantu n’ubwo baba atari Abanyarwanda ariko bakaba bavuga ikinyarwanda! FPR ivuga ko ibi ari byo byakuruye intambara zo muri Congo. Uretse ubu buryo bwa za ambassades kandi, Perezida wa Repubulika ni we wa mbere ushinzwe diplomacy y’igihugu cye. Ibi bisobanuye ko Perezida Kagame ashobora kubazwa icyo yakoze cyangwa se atakoze kuri ibi biri kuba ku Banyarwanda yari ashinzwe kurinda. Ahari wenda ashobora kuba atekereza ati ubundi se ko nta wantoye ndarwana n’iki? Namenye ko iyo wibye ubuyobozi uba wibye n’inshingano zabwo hamwe n’imvune zose zijyana na bwo.

Kuki FPR yaruciye ikarumira?

Ukurikiye ibivugwa n’Abategetsi ba Kigali urasanga nta kintu kigaragaza ko Leta yababajwe n’uko izi mpunzi zirukanwa igitaraganya. Ikivugwa ngo ni uko n’abasigaye bagomba kuza hakiri kare nyamara bakongeraho ko bazi neza ko impunzi zahawe igihe gitoya. Niba koko bizwi ko izi mpunzi zahawe igihe gitoya, Leta ikaba izi ko ibi bibangamiye Abanyarwanda, hakozwe iki kugira ngo nibura bahabwe igihe cyiyongereyeho? Leta yanze kugira icyo ibitangazaho ngo hato itaza kwitwa ko idashaka ko Abanyarwanda bagaruka mu gihugu cyabo. Nyamara iyo umwe mu bayobozi twavuze haruguru asaba Leta ya Tanzania guha igihe cyiyongereyeho kugira ngo Abanyarwanda babanze bitegure, abagurisha inka zabo babikore, abasarura imyaka yabo babone akanya,… nta cyemeza ko Tanzania itari gusuzumana ubwitonzi icyo cyifuzo. Iyo ibi biba Tanzania ikabyanga byari kujya ahagaragara nabyo tukabimenya.  Ikintu kiri mu mitwe y’Abategetsi ba Kigali ni “ Perezida Kikwete waTanzania ni umugome”.

gusura_-2-a2f0aCommission y’uburenganzira bwa Muntu yasuye Umunyarwanda warasiwe muri Tanzania

Ikintu Abanyarwanda ari aba barimo kwirukanwa ari n’abandi babikurikiranira hafi bakwiye kwitondera ni uko bigaragara ko Perezida Paul Kagame yamaze gukora imibare ye neza. Ashaka kubiba urwangano hagati y’Abanyarwanda n’Abanyatanzania kugira ngo igihe yashaka abandi yohereza guhungabanya Tanzania bitazamurushya. Aha birumvikana ko uwo ari we  wese azaba avuga ati tugiye kurwanira imitungo yacu Abanyatanzania basigaranye, tugiye kugaruza amasambu yacu, n’ibindi. Mu by’ukuri mu gihe ku bareba hafi cyane bakeka ko barimo kurenganywa ndetse na Leta ikabumvisha ko barenganyijwe koko, hari ababifitemo inyungu kandi bafite umugambi mutindi bateguye. Dore uko uyu mugambi mutindi njye nywubona:

Amakuru aturuka ahantu hizewe yerekana ko u Rwanda rwohereje Abantu bagera ku bihumbi 35,000 mu gihugu cya Tanzania bagamije guhungabanya umutekano w’icyo gihugu  bitwaje ko ngo FDLR ishobora gutera ariho iturutse. Guhakanira FPR ntibyoroshye bitewe n’amateka ya vuba twese tuyiziho cyane cyane ashingiye ku kinyoma n’urugomo. Icya mbere FPR ifite ibibazo byo kuyoborwa n’umuntu umwe kandi bamwe mu bahoze bayirimo mu nzego zo hejuru bemeza ko uwo muntu atagira umugira inama. Yewe n’Abazungu bikekwa ko ari bo bamushyize ku butegetsi agera aho akabatuka akabandagaza. Yanashwanye na Museveni wamufashije igihe kitari gitoya. Ibi byose ikabihishira ikwiza ikinyoma cyaminuje. Icya kabiri ni uko FPR yakomeje kurangwa n’ubushotoranyi mu bihugu duturanye ku buryo nta wakwizera ko akabaye icwende ubu noneho kamaze koga.

Icyiyongera kuri ibi ngo ni ishyari Perezida Kagame yaba yaragiriye Perezida Kikwete kuva mu mwaka ushize aho yasabaga Perezida Obama kuzasura u Rwanda nyamara aho gusura u Rwanda akihitiramo gusura Senegal, Afurika y’epfo na Tanzania. Kagame we yifuzaga ko ari we mu Perezida ufatwa nk’inkundwa y’Amerika kugira ngo birusheho kumwongerera ubuhangange. Kagame amaze kubona ibi byose yaba yiteguye bidasubirwaho guhungabanya iki gihugu kandi kizwi ho kuba cyarabereye umuturanyi mwiza u Rwanda kuva mu mateka ya kera. Uyu mugambi wa Kagame nta muntu wo muri FPR washoboraga kuwushyigikira mu gihe barimo banamubaza impamvu bakomeje kohereza ingabo gupfira muri Congo. Maze kugira ngo Kagame ashake amaboko mu Banyarwanda aba yifashe ku gahanga ajya muri “mpangara nguhangare” yibasira Perezida wa Tanzania. Ibi Kagame si ibyamugwiririye kuko yabikoze inshuro zirenze imwe, iya mbere akaba yarabivugiye imbere y’Abasirikare mu Nyakinama, akomerezaho imbere y’urubyiruko i Kigali ari naho twese twaje kumenya ko Kagame umugambi yawurangije. Aha benshi mu ntore bamuhaye amashyi kuko mu byo batojwe harimo ko Intore nkuru yavuga ibyiza, yavuga ibibi, igomba guhabwa amashyi n’impundu.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo yavuze bitamucitse ngo asabe imbabazi dore ko we ahora abwira abandi ngo bazisabe n’ubwo baba batarakoze icyaha. Ndizera ko ba babandi bamaze kuminuza mu gusabira imbabazi abatabibasabye bakwiye kuzisabira Paul Kagame.  Paul Kagame yari azi neza ko Tanzania izagira icyo ikora kandi ko bizahungabanya Abanyarwanda benshi. Nyamara nyine ni byo yashakaga. Tanzania yo yakoze akazi kayo ko kwirinda. Biragoye ku muntu utari Umunyarwanda kumusobanurira ko hari Abanyarwanda babi n’Abanyarwanda beza. Ku baba mu mahanga ngira ngo mwarabibonye. Ube Umututsi, ube Umuhutu, ube Umutwa, mu gihe cyose ufite Ubunyarwanda kuri wowe ntukibeshye ko bazakwizera, bazahora bagukeka ko ushobora kugira nabi. Ibi bituruka ku mateka yacu atari meza y’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bwaranze Abanyarwanda. Kuri Tanzania biragoye kumenya abari muri bya bihumbi 35 byoherejweyo. Ikindi kibishimangira ni gahunda zimaze iminsi zikorwa mu Rwanda aho Abasore baba mu mahanga binyabya mu Rwanda bagakoreshwa imyitozo ya gisirikare bakongera bagasubizwa aho batuye mu mahanga. Ibi na byo birakemangwa cyane kandi aba basore si Abatutsi gusa si n’Abahutu gusa, bose baravanze. Birakomeye rero kugira ngo Tanzania imenye gutoranya ufite imigambi mibisha n’utayifite.

Icyo Abanyarwanda bakwiye kwirinda muri iyi minsi ni ukugirira inzika Abanya Tanzania kuko ibibabayeho bifite imvano. Ku mugani wa wa mukurambere aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.

Ese imyifatire ya H.E Paul Kagame ni inzira yo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi?

kagame

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Ese imyifatire ya H.E Paul Kagame ni inzira yo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi?

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka umubano hagati ya Tanzania n’u Rwanda warahungabanye cyane ku buryo byageze n’aho Perezida w’u Rwanda avuga ko azubikira uwa Tanzania akamukindura. (I will wait you at the right place and I will hit you). Ubundi ntibisanzwe ko umuperezida w’igihugu avugira ku Karubanda ko azagirira nabi mugenzi we w’ikindi gihugu. Iri jambo rya perezida Kagame ryakoze amateka ku Banyarwanda ndetse n’Abatuye akarere k’ibihugu bituriye ibiyaga bigari. Inzego z’ubutasi za Tanzania zabihuje n’amakuru zari zisanganywe ko u Rwanda rwohereje abantu benshi muri Congo, Tanzania na Uganda guhungabanya umutekano w’ibyo bihugu ngo hagamijwe kugira ngo u Rwanda rwonyine ruzagaragare ko ari cyo gihugu gifite umutekano usesuye mu karere.

Abagerageza gukora isesengura basanga Perezida Paul Kagame ashobora kuba ananiwe cyane akaba atagishobora gupima uburemere bw’amagambo ye mbere yo kuyavuga. Ndetse hari n’abavuze ko yaba afite uburwayi butuma umuntu atagira ibanga (ngo ubu burwayi akaba anabufatanyije n’uburwayi bwa Cancer y’uruhu). N’ubwo nta gihamya ihari yemeza iby’ubu burwayi, ibikorwa Perezida Paul Kagame akora byatuma koko abantu batekereza ko yaba afite ikibazo, bityo kugeza igihe nta kimenyetso kibivuguruza kandi Kagame agakomeza gukora nk’ibyo akora, benshi bazagera aho babifateho ukuri ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe n’umurwayi. Iyi si inkuru ishimishije kubona igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 11 badashobora kwibonamo umuyobozi ufite ubuzima buzira umuze. Ikindi Perezida Kagame yagombye guhabwa umwanya wo kuruhuka dore yakoze byinshi byiza cyangwa bibi kandi bitoroshye ku buryo ikiruhuko ari ngombwa. Indi mpamvu uyu musaza yagombye gufata ikuruhuko cy’izabukuru n’ubwo yari akiri mutoya cyane ugereranyije na Mugabe cyangwa Museveni, ni ingaruka ibikorwa bye bigira kubo yari akwiye kurinda.

Kagame ngo yatekerezaga ko Tanzania yaba ifitanye umubano n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ngo kuko yemeye kohereza ingabo mu gikorwa cyo kugarura umutekano muri Congo ikaba izacakiranirayo n’ingabo z’U Rwanda bizwi neza ko zifasha imitwe ihungabanya umutekano cyane cyane umutwe wa M23. Tanzania ntiyigeze ibifata nk’ibyoroshye ahubwo nayo yatangiye gufata ingamba zo kwirwanaho amazi atararenga inkombe. Ingamba ya mbere ni ukwirukana Abanyarwanda bose baba muri Tanzania batujuje ibyangombwa. Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania agaragaza ko mu by’ukuri n’ubwo perezida Kikwete yihanganye ntagaragaze uburakari ndetse ntapfe kuvuga irije nka mugenzi we w’u Rwanda, Abasirikare ba Tanzania bo bagize umujinya mwinshi cyane. Perezida Kikwete ubwo yatangaga itegeko ngo bakore operations zo gushakisha abahungabanya umutekano, Abasirikare babonye urubuga rwo kwihimura ku muntu wese uvuka mu Rwanda. Abahunze u Rwanda mu mwaka wa 1959 n’imyaka yakurikiyeho bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Parmehutu nibo Tanzania yahereyeho bacuzwa ibyangombwa bahambirizwa nabi. Abahunze muri 1994 bo n’ubundi abenshi nta byangombwa bari bafite abenshi bafashe inzira bashyira akarago ku mutwe berekeza iya Uganda. Ibi byose bibaye kubera umuyobozi mukuru w’u Rwanda.

safe_image.phpPerezida Kikwete yahaye Abanyarwanda ibyumweru bibiri ngo babe batakiri ku butaka bwa Tanzania

Ubusanzwe si ikibazo ko impunzi itaha iwabo. Ariko rero gutaha ntibyoroha cyane cyane ko impunzi igomba kwizera ko hari umutekano. Ikibazo Abategetsi b’u Rwanda bakunze kwirengagiza ni uko umutekano atari ukuba nta masasu avuga mu gihugu gusa. Habaho n’umutekano w’ubukungu. Bityo dore ibibazo Abategetsi ba Kigali bari bakwiye gusubiza mu gihe cyose bavuga ko ibyangombwa byuzuye kugira ngo ushaka gutaha aze :

1.     Ese uwo muntu mushaka ko atahuka mufite aho mugiye kumutuza ?

2.     Muzamuha akazi cyangwa mumufashe kwihangira umurimo ?

3.     Muzamubonera isambu  akeneye yo gukoreramo ibikorwa yakoraga?

4.     Abana be se muzabarihira ishuri kandi n’abo mufite mwananiwe kubaha bourse ?

5.     Ese umutekano we urarinzwe bihagije ?

Rero ngo ni uko bitaye ku Banyarwanda kandi bakaba bashaka ko bose baba mu gihugu. Aha siho hari ikibazo. Nta we urusha Abanyarwanda kumenya igihugu cyabo ndetse no kugikunda. Abanyarwanda bazi ubwenge kandi bazi aho bashaka gutura. Mu buzima umuntu afata ibyemezo akurikije aho inyungu ze ziri. Bityo rero mu gihe mu Rwanda inyungu z’Umunyarwanda zitaruta izo afite ahandi, bazajya bahatira abantu gutaha ndetse bananyuzemo bakoreshe amasasu ariko nta gisubizo kirambye kizagerwaho. Niba umuntu yumva adatekanye, nta mpamvu yahatirwa gutura aho umutima we udaterera mu gituza.

Uretse Tanzania imaze kohereza abarenga 2000 mu Rwanda,  mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na ho Abanyarwanda ntiborohewe kuko inzego zishinzwe iperereza zatanze itegeko ryo gukora umukwabo wo gushakisha abakekwaho gucura umugambi uherutse kuburizwamo wo kwica Perezida Kabila. Ntibyoroshye kumenya niba Kabila yari agiye kwirenzwa n’Abanyarwanda cyangwa se n’aboherejwe na Perezida Kagame nk’uko bikemangwa kubera ko ubundi Kabila asanzwe yigaragaza nk’umuntu ukorera inyungu za FPR yabereye umuyoboke n’umusirikare igihe kitari gitoya. Gusa rero bamwe mu babikurikiranira hafi basanga Kabila asigaye ashaka kumvira umuryango wa SADC kurusha FPR kandi uyu muryango Tanzania ikaba iwufitemo ijambo rikomeye, dore ko Perezida Kikwete ari we ushinzwe ibijyanye na Politiki muri uyu muryango. Ibi rero ngo byaba byaratumye Kagame atangira kwishisha Kabila akaba akeka ko batakomeza gukorana. Abanyarwanda hafi ibihumbi bitatu ubu bafungiwe I Kinshasa bazira gusa kuba bafitanye isano n’u Rwanda kabone n’aho baba batazi iby’umugambi wo kwivugana Kabila. Ese ibi hari icyo bibwiye Abategetsi b’u Rwanda?

Igihugu cya Uganda cyo kiratangaza ko gikomeje kwakira impunzi nyinshi cyane zivuye muri Congo, mu Rwanda no muri Tanzania. Impunzi ziturutse muri Congo ziravuga ko zafatiwe mu Rwanda zikajyanwa kurwana muri M23 zitabishaka. Izituruka mu Rwanda zirimo ingeri nyinshi. Hari abahunga ubukene, hari abahunga itotezwa bakorerwa na FPR, ariko abenshi bakaba ari abahunga kubera icyoba ubu kirangwa mu gihugu.

Ubu noneho ngira ngo Minisitiri Mukantabana yishimye ko ikibazo cy’ubuhunzi Tanzania igikemuye. Ariko nanone ubu buryo gikemuwemo ni inzira y’ubusamo kandi huti huti akenshi ibyara shishi itabona. Iyi nzira y’ubusamo yageragejwe muri 1996 ubwo ibitwaro bya rutura n’abasirikare benshi boherejwe mu nkambi za Congo ngo bice impunzi izidapfuye bazicyure. Uyu mugambi ntiwapfubye uko wakabaye kuko hapfuye impunzi zitagira ingano hagatahuka n’izindi nkeya. Perezida Kagame we yigambye ko ababazwa n’uko hari abamucitse. Nyamara rero inzira y’ubusamo ntitanga igisubizo kirambye. Impunzi zarishwe izindi ziracyurwa ariko ubaze abamaze kongera guhunga wakwibaza icyo FPR yaruhiye! N’ubu haracyariho umugambi wo kurimbura impunzi, aba mbere ngo bashakishwa akaba ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu barusimbutse.

Igisetsa na ko igiteye agahinda ni uko abategetsi babwira abantu ngo nibatahe bahora barwanira kohereza abana babo mu mahanga. Kagame yajyaga avuga ngo Abategetsi ba mbere boherezaga abana kwiga mu mahanga kandi aba rubanda batiga, none na we abe bibera muri America mu gihe abo mu gihugu bambuwe bourse yo kwiga. Ubu mu Rwanda umwana wemerewe kwiga muri Universite ni uwarokotse genocide cyangwa se ufite ababyeyi bayirokotse. Utararokotse cyangwa uwarokotse ubwicanyi bwa FPR we ntashobora no guhabwa icumbi, ahubwo hejuru yo kwiyishyurira amafaranga y’ishuri agomba no gutanga umusanzu wa FARG no mu kigega Agaciro Fund. Ese nk’uyu mwana uba adafite akazi baba bumva azatanga amafranga ayakuye he koko? Ariko se abategetsi b’u Rwanda bagira umutimanama koko? Bamwe muri aba bana na bo ababishoboye berekeza iy’ubuhungiro bakajya kongera umubare w’impunzi, uwo ni wo musaruro wo kunyura inzira y’ubusamo.

Ubu Abanyarwanda bakeneye ko Perezida Kagame ajya ahabona akavuga niba yishimiye ibiri kuba ku benegihugu bari batuye muri Tanzania na Congo nyuma y’imyitwarire ye idahwitse, ubundi bakamubaza utundi tubazo tw’amatsiko ariko tutoroshye kubonera ibisubizo.

 

Bimwe by’ingenzi byaranze politiki y’u Rwanda muri Nyakanga 2013.

Bimwe by’ingenzi byaranze Politiki y’u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2013.

1.    1.  Ubwigenge bw’U Rwanda.

Taliki ya 1 Nyakanga 1962- Taliki ya 1 Nyakanga 2013, imyaka 51 irashize u Rwanda rwigenga. Mu gihe ibi byagombye kuba ibyishimo ndetse n’ibirori bikomeye ku gihugu cyose, mu Rwanda si ko byagenze. Ahubwo Perezida Kagame yifatiye indege yigira mu Burundi ngo gufatanya na bo kwibuka ubwigenge. Ibi byavuzweho byinshi: Bamwe bati Kagame agomba kuba adasobanukiwe n’icyo ubwigenge busobanura, abandi bati Kagame abikora abizi agamije kwemeza Abanyarwanda ko nta Rwanda rwigeze rubaho mu gihe Abahutu bayoboraga. Ibi bikajyana na ya ideology imaze iminsi itwibutsa uburyo Abahutu batewe ipfunwe kuva FPR yafata ubutegetsi. Kuri Kagame ubwigenge bw’U Rwanda bwajyaga kugira agaciro iyo buza igihugu kitari mu maboko y’ Abenegihugu bagitsindiye nyuma ya Kamarampaka! Ibi biracyagibwaho impaka nyinshi.

2.     2. Umunsi w’ifatwa rya Kigali

Taliki ya 4 Nyakanga ni umunsi u Rwanda rwibukaho ifatwa ry’mujyi wa Kigali na FPR mu mwaka wa 1994. Kuri FPR n’abambari bayo uyu munsi witwa umunsi wo kwibohoza ndetse wo ukorerwa ibirori bidasanzwe, ibi bigasobanura ko uruta umunsi w’ubwigenge! Nyamara benshi mu Banyarwanda siko babibona. Kuri bo uyu munsi usubiza inkovu z’agahinda ibubisi. Benshi bibuka imbaga itagira ingano yatikiriye mu gikorwa cya gitwari cyo gusohoka muri Kigali muri operation yiswe champagne, aho FPR yashakaga kumarira ku icumu abantu bose bari mu mujyi ariko ingabo za FAR zikabasha gusohora abaturage mu mujyi zinyuze mu Nzove. FPR yo icyo gihe yarimo yohereza ama bombes y’urufaya ntacyo yikoma.  Abandi kandi basanga ifatwa rya Kigali ryarakurikiwe n’ubuzima bubi batigeze batekereza, bityo kubabwira ko babohowe uba ubakina ku mubyimba. Aya ni amateka y’igihugu cyacu atumvikanwaho n’impande zombi akaba ariyo mpamvu ibiganiro bikwiye kubaho ngo abantu babashe kugira icyo bumvikanaho, naho ubundi kwishima kwa bamwe(RPF/RPA) ni ugushenguka kw’abandi(FAR). Ibi bishobora kuzagira ingaruka zikomeye cyane mu gihe kiri imbere. Ntawe nabyifuriza.

 

 

3.     3. Kuba Minisitiri mu Rwanda ni nko gusoma urupfu”

Uyu ni umutwe w’inkuru yanditswe n’umwe mu bahoze ari abafasha ba hafi ba Kagame(David Himbara) ashaka gusobanura uburyo Kagame ahinduranya Aba minisitiri nk’uhinduranya imyambaro y’imbere(amakariso cg amasutiye). Mu kwezi kwa Nyakanga Kagame yirukanye Minsitri  ushinzwe imirimo y’Afurika y’Uburasirazuba Monika Mukaruriza n’umunyamabanga  we uhoraho Bill Kayonga ngo ku mpamvu zo kugaragaza ubushobozi bukeya. Nyuma yaho Monika yagaragaye mu nama ya FPR, yateshejwe agaciro cyane, ategekwa gusaba imbabazi mu ruhame. We na Musoni Protazi ndetse na Kayonga Bill bacishijwe bugufi basaba imbabazi, ikibazo kikaba ari ukumenya impamvu Tharcisse Karugarama we atahahingutse ! Iyi style ya Kagame yo gutegeka abantu gusaba imbabazi bamwe babibonamo nk’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe aho umuntu ubufite aba ashaka kubona abandi bamupfukamira bamwereka ko ariwe munyamaboko. Ibi bigereranywa n’abana batoya bakirana maze umwe yajya hejuru y’undi akabwira uri hasi ngo emera ko uri imbwa unsabe imbabazi nkuve hejuru. Nuko uri hasi akemera ati ndi imbwa wowe uri umugabo bikaba birangiriye aho. Ikigaragaza ko Perezida Kagame ashobora kuba afite ubu burwayi koko, ni uko umaze gusaba imbabazi akenshi ahabwa akandi kazi kandi mu by’ukuri yari yirukanwe bivugwa ko nta bushobozi afite. Bityo umuntu akibaza niba gusaba imbabazi ukazihabwa bihita bituma ubushobozi bwiyongera ! Ku muntu udasabye imbabazi we ahita abuzwa ubwinyagamburiro no kubona akazi bimubera ikibazo kitoroshye. mbese kimwe n’uko uwamaze gusoma urupfu bitamworohera kugaruka i buntu.

4.    4.  Intambara ya Congo

Ikindi cyagaragaye muri uku kwezi ni intambara M23 yongeye gushoza ku ngabo za Congo, FARDC. Intego y’iyi ntambara ngo kwari ugufata umujyi wa Goma mbere y’italiki ya 30 Nyakanga mbere y’uko Brigade d’intervention y’umuryango w’abibumbye itangira akazi kayo ko kurwanya no kwambura intwaro imitwe irwanira mu karere k’uburasirazuba bwa Congo. Iyi ntambara rero ntiyaguye neza M23 kuko yahakubitikiye ndetse bikaba byaratangaje abantu benshi. Ubusanzwe FARDC yari isanzwe itazwiho ubutwari bwinshi ariko byaragaragaye ko ubu atari bwa bundi. Kabila yagerageje guhagarika FARDC ngo ntikurikirane M23 ariko FARDC yanga kumwumvira ngo kuko baje kuvumbura ko Kabila afatanyije na Kagame mu mugambi witwa Havila cyangwa se Empire Hima –Tutsi. Uyu mugambi ngo uteganya ko ibihugu bya Uganda, Rwanda, Congo, Uburundi na Tanzania bigomba kuyoborwa n’Abatutsi kandi bikagira umwami w’Abami umwe (Emperor).

Icyagaragaye muri iyi ntambara ni uko ari umuryango mpuzamahanga, ari ihihugu by’ibihangange, ari n’itangazamakuru , bamaganye M23 n’igihugu cy’u Rwanda kiyifasha muri iyi ntambara igiye kumarira abana b’u Rwanda mu rugamba rutabafitiye akamaro na busa. Mu nama yabereye ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 25 Nyakanga, ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro mu karere byibukijwe ko bigomba kuyubahiriza. U Rwanda narwo rwavuze ko ruyashigikiye maze ako kanya Congo ihita irushyira mu kizamini cyo guhita rufata abayobozi ba M23 bahungiye mu Rwanda. Dutegereje uko U Rwanda rugiye kubyitwaramo cyane cyane ko bamwe muri abo bayobozi ngo bashobora kuba baremerewe gusubira ku rugamba ndetse bakaba bashobora kuba bararuguyemo. Niba ariko bimeze, Kagame afite ikibazo cyo kuzura abamaze kwigerera mu bundi buzima kandi bakaba badashaka kugaruka mu ntambara z’urudaca yabashoyemo !

5.     5. Kagame yanze kwakira Intwarane za Yezu na Mariya

Muri Nyakanga kandi indi nkuru yavuzwe ni iy’ifatwa n’ifungwa ry’itsinda ryitwa Intwarane za Yezu na Mariya zahohotewe na Polisi y’igihugu zizira ko zavuze ko zifite ubutumwa buvuye mu ijuru bugenewe umukuru w’igihugu. Ubu butumwa nta wigeze ashaka kubutega amatwi ngo kubera ko Intwarane zisanzwe zigira ubuhanuzi buteye ubwoba. Bityo ari Polisi ari n’umukuru w’igihugu bahisemo kureka ubuhanuzi bukabasohoreraho (bakarimbuka) aho kugira ngo bumve ubutumwa bubafashe kwirinda kurimbuka. Umupadiri witwa Eugene Murenzi wo muri paruwasi ya Kibuye nawe yasogongeye ku bubisha bw’igipolisi cya FPR ubwo yabazwaga niba azi Intwarane. Yapfuye kuvuga ko na we ari Intwarane bamushushubikanya shishi itabona no muri cachot ya Kicukiro ngo ba! Ibi byagaragaje ko hashobora kuba hari ikindi Polisi yashakaga kwerekana kuko Padiri Eugene atigeze ajya ku rugo rwa Paul Kagame. Hari n’abaketse ko ubutegetsi bw’agatsiko bwashatse kwibasira uyu mu padiri kubera ko yashinze ikigo KOMERA cyita ku bana bafite ubumuga muri Paruwasi ya Mushubati mu karere ka Rutsiro. Ibi nabyo nta wabihakana cyane kuko ubundi Agatsiko katishimira kubona umuntu yitangira rubanda kuko ko kagamije gutindahaza Abanyarwanda. Aha abantu benshi bibaza aho ubutegetsi butubaha abakozi b’Imana buzageza Abanyarwanda ndetse bamwe bagashimangira ko ubutegetsi butoteza intumwa buba bugeze mu marembera.

6.    6.  Kikwete yashubije Kagame

Muri Nyakanga kandi ubwo Tanzania yizihizaga umunsi w’intwari, mu karere k’Akagera  Kikwete yavuze ijambo benshi bemeza ko yasubizaga perezida Kagame wari umaze iminsi acitswe akinyuramo agatangaza umugambi mubisha afite wo kwirenza Kikwete. Twibutse ko mu minsi yashize tariki 30 Kamena aribwo Kagame yavuze ijambo benshi bise rutwitsi ryari rikubiyemo ibintu ubundi umukuru w’igihugu atari yitezweho. Mu iryo jambo niho Kagame yahishuye umugambi wo guhoza Abahutu mu ipfunwe kugeza igihe ngo basabiye imbabazi( bijyana na bwa burwayi twavuze haruguru). Kagame ni na bwo yavuze ko azubikira Kikwete akamukubita! Abazi uko Kagame akubita ntibafashe iri jambo bikino ahubwo bahise baryoherereza Kikwete. Umukozi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Tanzania yasubije ko  ko Kagame aramutse yibeshye yakubitwa inkoni nk’akana gatoya! Yongeyeho ati “niba umuntu adashaka kugirwa inama yicecekeye akareka utugambo yaba iki?”

 Ni uko Kikwete nawe mu kwibuka intwari ati “uzadukinisha wese tuzamwereka uko twagize Idi Amin”.  Abazi amateka ya Idi Amin baribuka uburyo yashatse gufata akarere k’ Akagera ngo akomeke kuri Uganda. Yongeyeho n’agasuzuguro kenshi cyane yandika ibaruwa we yise iy’urukundo ayoherereza Nyerere. Iyo baruwa yagiraga iti: “Nshuti nkunda cyane Nyerere, ndagukunda cyane ndetse ndashaka no kukurongora…”. (Documentary The Rise and Fall of Idi Amin). Aha Idi Amin yemeje ko yabonaga Nyerere ari umugore mu bandi bagore! Ibi byatumye Nyerere agira umujinya cyane yohereza ingabo ze ati “muzagaruke mwakuyeho uwo mwirasi”. Abantu benshi bibaza niba Kikwete nawe yaracaga amarenga ko azohereza ingabo ngo zikureho umwirasi!

Ikinyamakuru Igihe.com cyo, mu ijwi rya Kubwimana ngo gisanga Kikwete yarabwiraga Malawi, cyakora kinavuga ko ngo Tanzania yaba iri kurwana muri Congo ifatanyije na FARDC na FDLR ngo bagamije gufata u Rwanda, nyamara benshi bakaba bakeka ko ukuri kwabyo kugerwa ku mashyi.

Dukomeze turebe aho byerekeza.

//

Kagame publicly threatening to hit President Kikwete

jennette-kagame3

The First lady, Jeannette Kagame.

It is remarkable that the Rwandan president’s own wife has already understood the dangers of criminalizing a whole population group. In her own speech in the same event, she emphasized that criminal responsibility was individual and “every knee will have to kneel for itself”.

It has almost become a tradition in his improvised speeches to hear Rwandan president Paul Kagame spit his anger and express his contempt for Western donors and other foreigner s who do not share his peculiar ideas about governance and political freedom. He does not miss any opportunity to slam what he calls their attempts to give him lessons, while he has no lesson to receive from anybody. We have heard many insults and derogatory words, but an outright threat to “hit” the president of a sovereign neighbouring nation, this is something even those who know him for a long period would not easily had predicted. On Sunday June 30, in a speech to the “youth connect” meeting convened by the Ministry of Youth together with his wife’s own Imbuto foundation, Paul Kagame threatened Tanzanian President Kikwete in unmistakable terms that he will wait for him at the right place and hit him, in response to the latter’s suggestion that Kagame initiate talks with the armed Hutu opposition FDLR.

kagamePresident Kagame(in the picture) swears to hit his Tanzanian Counterpart

And those whom you recently heard speaking for the Interahamwe and FDLR, saying that we should negotiate with them. Negotiate with them? As for me, I do not even argue about this issue because I will wait for you at the right place and I will hit you!! I really did not… I didn’t even reply to him, I never arg… uh… it is known, there is a line you can’t cross. There is a line, there is a line that should never be crossed. Not once. It’s impossible!!…

From these words pronounced partly in his hallmark unstructured Kinyarwanda mixed with English, Kagame made clear that he is still deeply angered by the mere suggestion to engage in talks with political opponents. That is why he vowed to wait for the right opportunity to strike back at Tanzanian President. It is unheard of in world diplomacy, to see a head of state threatening to hit another head of state of a sovereign nation in time of peace.

This threat should be taken seriously. Kagame has already proven in the past that he is able to strike his adversaries and silence them. Whether fellow presidents or his own (former) trusted collaborators, his prowess in murdering those he thinks are his enemies would not shy from a comparison with L. Sulla’s famous bragging. Melchior Ndadaye, Juvénal Habyarimana, Cyprien Ntaryamira, Laurent-Desiré Kabila are all heads of states in whose assassination he has allegedly had a hand. Théoneste Lizinde and Seth Sendashonga, are former collaborators eliminated in covert operations from afar. The last known feat in this series is the failed assassination of his former army chief of staff Faustin Kayumba Nyamwasa, who survived a shooting in Johannesburg, South Africa. The lesser known cases of eliminated military officers who had knowledge of damaging secrets of his cruelty or could become rivals for power in the military, is no less impressive.

The grudge against Kikwete has other sources as well. Kagame’s big ego does not suffer being second to anybody. Being overshadowed by Kikwete as the most visible leader in the region is an additional source of personal resentment towards the charismatic Tanzanian President who, in less than a year, has been honoured by the official visits of the presidents of the two most powerful nations in the world. The recent attempt by Kagame, Museveni and Uhuru Kenyatta to bypass Kikwete and meet in Entebbe without him underscores a rampant feeling of discomfort at the growing strategic importance of Tanzania in the region.

safe_image.php

For President Kikwete (in the picture) peace will be achieved via talks between Rwanda and its opponents.

Tanzania’s resolve to play its full role in restoring peace in the region has borne him many enemies among the neighbours who most benefit from the chaos they have helped perpetuate in the Eastern Democratic Republic of the Congo. Uganda and Rwanda will namely be the losers if peace returns in the region because violence has long been their cover and their opportunity to loot Congolese resources. But whether they like it or not, Kagame and Kaguta will have to understand that time for peace has now come.

Kagame doesn’t seem to notice the changing circumstances however. In his self-righteousness, he said in the same speech that he was the paramount example of tolerance because he accepts to live in the same country with an ethnical group of genocidaires. He said that allowing Hutus to stay alive is the biggest political space he could think of, anywhere in the world. He urged the Hutus, even those who were not born at the time of the mass slaughters of 1994 to repent and ask forgiveness on behalf of their ethnical group (Suddenly. There are ethnical groups in Rwanda again!). He made them understand that they owed their lives to him because his soldiers would have slaughtered the entire Hutu population that he characterizes as a genocidaire ethnical group, was it not for his magnanimity that forced him to stop the RPA soldiers. In return for RPF soldiers not slaughtering all Hutus, he urges them to bear the burden of perpetual guilt, because, according to him, crimes were committed on their behalf.

It is remarkable that the Rwandan president’s own wife has already understood the dangers of criminalizing a whole population group. In her own speech in the same event, she emphasized that criminal responsibility was individual and “every knee will have to kneel for itself”. She underlined the importance of liberating the youth from the burden of event in which they did not take part. When Kagame’s own wife starts signaling that she has understood the dangers of his principal political principle (criminalizing all Hutus), the peace in the region can’t continue to be held up by just one individual.

This is what Tanzania has understood much earlier. But Kikwete also knows that those who sow chaos in order to harvest in violence will not easily give up their booty. By accepting to step in, to make his voice for peace heard, Tanzanian President Kikwete knew there was a price. It is now up to the entire population of the region (Congo, Rwanda, Burundi, Uganda and obviously Tanzania) to step in and stand with President Kikwete, ensure his protection and denounce any attempt to threaten his physical integrity.

Dr Alexis Habiyaremye

Bimwe mu by’ingenzi byaranze politiki y’u Rwanda muri Gicurasi 2013.

 1. Rwanda day

Kagame yongeye gukoranya imbaga y’Abanyarwanda bamubeshya ko bamukunda maze abarihira amatike y’indege n’amahoteli ngo baze kumushengerera mu mujyi wa London ku italiki ya 18 Gicurasi. N’ubwo uyu munsi u Rwanda rukunze kubwira abantu ko utuma rumenyekana kandi rugahuriza hamwe abana barwo batatanye mu mahanga, ababikurikiranira hafi basanga amafranga atangwa kuri ibi bikorwa yakabaye ashorwa mu mushinga inyuranye itanga akazi cyangwa se uwo munsi uvuga ibyiza by’u Rwanda ugategurirwa kandi ukabera I Kigali. Ibi byarushaho kwerekana uko igihugu giteye imbere ndetse u Rwanda rukinjiza ama dovize menshi.

Icyo Rwanda day London yarushije iyindi, ni uburyo Paul Kagame yakiriwe n’Abamurwanya ubu basigaye basumbya umubare abamushyigikiye. Mbere y’uko Rwanda day nyirizina itangira Kagame yagiye kuri Oxford University aho yagombaga guhabwa igihembo ngo cyo guteza imbere ubukungu muri Afurika yagenewe n’ishyirahamwe ry’Abanyeshuri. Mu kuhagera, Kagame ntiyaguwe neza kuko bamwakirije amatoni y’amagi, amase n’amazi. Polisi y’U Bwongereza yararebereye gusa cyakora nyuma iza kubona ko bitoroshye niko kumushakira icyanzu bamwe bagereranyije n’indaki ngo acemo. Kubera ko Paul Kagame ubundi ari muremure byabaye ngombwa ko aca bugufi ndetse ababireberaga hafi ngo yakubise umutwe ku muryango agerageza kwinjira, bamunyuza ahegereanye n’ubwiherero bw’Abanyeshuri atungukira mu gikoni. Igihe yari atangiye kuvuga amagi yongeye kungikanywa ku nzugi z’ibirahure by’inzu yarimo Abanyeshuri bamuha urw’amenyo. Igikorwa nk’iki, kuri bamwe basanga ari ikimenyetso ko na revolisiyo iri hafi gushoboka.

2. Umwanzuro w’intekonshingamategeko y’muryango w’Ubulayi.

Hashize icyumweru Kagame avuye London, Abadepite b’umuryango w’ibihugu by’Ubulayi batoye umwanzuro 2013/2461/RSP usaba Paul Kagame guhita afungura nta mananiza abafunzwe bazira ibitekerezo byabo bya Politiki. Uyu mwanzuro wibutsa ko Abanyapolitiki Ingabire Victoire, Deo Mushayidi na Bernard Ntaganda bose bayobora amashyaka atauga rumwe na Leta ya Kagame, bahawe igihembo cyitwa Prix Sakharov pour la liberte de l’esprit gitangwa n’umuryanog w’Ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi. Uyu mwanzuro ukaba warashyikirijwe akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye UN, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Afrika y’Uburasirazuba hamwe n’inteko ihuza ibihugu bya Afurika, Caraibes na Pacifika, n’imiryango nterankunga mpuzamahanga kugira ngo nabo bashyire igitsure ku Rwanda kugeza rufunguye Aba banyapolitiki hamwe n’abandi. Uyu mwanzuro ukaba uje nyuma y’amezi 7 ibiuhgu byateraga inkunga u Rwanda bihagaritse imfashanyo mu gihe u Rwanda rugitoza kandi rugatera inkunga y’ibikoresho n’amafaranga umutwe witwa M23 urwanya Leta ya Kabila mu Burasirazuba bwa Congo.

 

3.Impinduka muri Guverinoma

Kuwa 24 Gicurasi Paul Kagame yahinduye bamwe mu bari bagize guverinoma. Karugarama Tharicisse wari minisitiri w’Ubutabera yasimbuwe na Johnson Busingye naho Musoni Protais asimburwa na Stella Ford Mugabo. Iyi nkuru yavuzweho byinshi, bamwe bemeza ko Karugarama azize ko yavuze ko Kagame atagombye kongera kwiyamamariza manda ya gatatu, abandi bakemeza ko Karugarama yari yarateje akavuyo mu mategeko. N’ubwo abatanze ibi ibitekerezo bakekaga ko bihabanye, nyamara byombi ni ukuri. Icya mbere, Karugarama yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bwongereza the Guardian ko mu rwego rwo gukomeza kurema igihugu cyubakiye ku mategeko, Kagame yagombye kutasamira indi manda. Icya kabiri, koko Karugarama yateje akavuyo mu mategeko, itegeko rikomeye akaba ari iry’ingengabitekerezo ya genocide. Ibi Karugarama nawe yarabyiyemereye. Ikibazo gikomeye aho kiri ni ukuntu Abadepite bemera ko amategeko y’akavuyo atorwa agakoreshwa mu guhana ibyaha! Ikindi, umuntu yakwibaza niba ubwo uwateje akavuyo yigijwe ku ruhande, noneho abarenganyijwe n’ayo mategeko bagiye guhabwa ubutabera! Bitabaye ibyo, ni ukuvuga ko Karugarama yaba yarasohozaga ubutumwa yahawe n’uwamushyize mu mwanya.

Kuri Musoni abenshi bagerageje gushakisha ibyaha yaba yarakoze, bageza n’aho bavuga ko yari yarabaye umusinzi. Icyo njye mbona ni uko bitari ngombwa ko umuntu agira ikosa ngo avanwe muri guverinoma. Ihame ryo gusimburana ku butegetsi rigomba kwinjira mu mikorere n’imyemerere ya rubanda. Ntibyumvikana ukuntu umuntu aba ministiri manda eshatu zose mu gihugu kigizwe na miliyoni 11. Haba se harabaye igenzura ngo abandi bose miliyoni 10 n’ibihumbi 999 na 999 bagaragare ko nta bushobozi bafite? Bagaragaza ko babishoboye bate se batahawe umwanya? Mu gihugu nk’u Rwanda, kuba minisitiri byitwa guhabwa umugati kandi bikajyana n’umushaha w’ ikirenga, bityo kudasimburana n’abandi bifatwa nko kwikubira ibyiza by’igihugu!

4. Ambassadeur Augustin Bizimana yarazimiye!

Ku italiki ya 22 Gicurasi nibwo uwahoze ahagarariye u Rwanda mu Burundi yari ategerejwe I Kigali nyuma yo guhamagazwa. Abenshi bakeka hari ibibazo yagombaga gusubiza ageze mu Rwanda birimo ngo kuba avugana n’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame. Kigali yarategereje amaso ahera mu kirere ndetse yirinda kugira icyo ibivugaho. Niba rero uyu mugabo atarishwe, byaba bibaye igisebo kuri Leta ya Kagame ikomeza gushishikariza impunzi gutaha mu gihe ba ambassadeurs nabo barimo guhunga!

5. Jakaya Kikwete yahuhuye Kagame

Mu gihe umuryango w’ibihugu bya Afurika wizihizaga imyaka 50 umaze ubayeho, perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania yarakebutse abwira Kagame ko aho ibintu bigeze yagombye gushyikirana n’umutwe wa FDLR. Ibi byabaye nko guhuhura Kagame wari ugifite ibisare yatewe n’amagi n’amase I Oxford, agasongwa n’inteko nshingamategeko y’Ubulayi yamusabaga gufungura Abanyapolitiki arunda mu magereza akirirwa azenguruka amahanga. Perezida Kagame ntacyo yongeyeho. Ahubwo mu ijambo we yavuze yasabye ibihugu bya Afurika kudashyigikira urukiko rwa La Haye mu Buholandi ngo kuko rucira imanza Abanyafurika gusa. N’ubwo bwose ibyo Kagame avuga byo kuba urwo rukiko rutarafata umuzungu n’umwe mu madosiye hafi 30 rumaze kwegeranya ari ukuri, hari abasanga atari aho ikibazo kiri. Barabaza bati “Ese urukiko rufata abantu badakekwaho ibyaha?” Igisubizo ni oya. Uru rukiko rufata abakekwa, ugizwe umwere rukamurekura. Ahubwo Kagame aba yarasabye ko urukiko rutangira no gufata Abazungu! Abandi babikurikiranira hafi basanga Kagame arwanya ruriya rukiko kuko rufite dossier imurega, bityo akaba ashaka gukoresha abandi ba perezida ngo atazakurikiranwa. Hari abantu benshi bavuze ati ahari na Kagame yakumva uko kubogama mu nkiko biryana, bakongeraho bati ese ko atasabye ko kuva mbere urukiko rwa Arusha ruvaho kuko rwaburanishije Abahutu gusa kandi muri manda hari harimo no kuburanisha Abatutsi bo muri FPR? Bagasoza bagira bati ubanza ari bya bindi bya kirya abandi cyo bajya kukirya kikishaririza!

Tugarutse ku ijambo rya Kikwete, Guverinoma y’u Rwanda mu ijwi rya Mushikiwabo, yavuze ko idashobora gushyikirana na FDLR ngo kuko yakoze jenoside. Biragaragara ko hakomeje kubaho imyumvire y’icyaha cy’inkomoko gikizwa no kuyoboka Paul Kagame gusa. Abakuru muri FDLR baricaye baraganje muri Kigali none ngo abo bayoboraga ni abicanyi. Niba harimo abicanyi ibyo nabyo bizavugwe mu mishyikirano bafatwe bahanwe. Niba u Rwanda rwaragurishije umutwe wa Mudacumura n’iyo yapfa ibibazo by’u Rwanda byaba bikiriho kandi hashobora kuvuka abandi ba Mudacumura Miliyoni! Ikigaragara ni uko perezida Kikwete ufatwa nka perezida wa gatatu ukomeye muri Afurika y’uburasirazuba n’Amajyefo nyuma y’uwa Afurika y’epfo n’uwa Angola, ashobora kuba ataravugishijwe, ahubwo yaba yaravunguye ku mabanga duhishiwe n’inzagihe.

Dukomeze tubitege amaso.

Chaste Gahunde

Umunyamabanga mukuru wungirije wa Ishema party