Ushaka kumva uko ubutegetsi bwo Rwanda bukora niyitegereze ingoma ya Idi Amini Dada !

bIG dADY

Big Daddy

Maze iminsi ngerageza kwinjira mu myumvire y’abategetsi bo mu Rwanda muri iki gihe, ngamije kumva neza uko bashushanya mu mitwe yabo « ubutegetsi » n’uko bukora. By’umwihariko nifuzaga kumenya urugero rw’  « umutegetsi nyawe »(modèle) bashobora kuba bagerageza gukurikiza. Muri iyi minsi nsa n’uwabonye igisubizo .

Koko rero maze igihe nsoma kandi ngasesengura ubuzima bw’umugabo witwa Idi Amini Dada ngasanga bushobora kumurikira benshi mu Banyarwanda bakeneye gusobanukirwa nkanjye.

Amini Dada umuntu yamuvugaho byinshi ariko njye ndagerageza kuvuga ku ngingo 5 gusa :

1.Amavu n’amavuko

Yavutse yitwa Idi Awo-Ongo Angoo, hari taliki ya 7/5/1928. Hari abemeza ko yavukiye i Kampala . Hari n’abemeza ko yaba yaravukiye i Koboko cyangwa i Taourirt mu 1923 cyangwa mu 1924. Se umubyara yitwaga Andreas Nyabire (1889-1976) , nyina akitwa Assa Aatte (1904-1970) akaba yarakoraga umurimo w’ubupfumu . Ababyeyi be batandukanye mu mwaka w’1931, arerwa na nyina gusa kuko se yakekaga ko atari umwana we, ko ahubwo nyina yamusambanye na Kabaka Daudi Chwa.

Hagati y’1936 n’1938 Idi Amini yakoze umurimo wokuragira ihene. Nk’uko umushakashatsi Fred Guweddeko abyemeza, Idi Amini ntiyashoboye kwiga amashuri abanza ahubwo akaba yarakunze kugaragara i Wandegeya mu nsoresore zagabaga udutero-shuma tugamije guhangana n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Makerere . Urwo rwango yari afitiye abize ruzigaragaza kurushaho ageze ku butegetsi ubwo azamarira benshi ku bugi bw’inkota !

Nyina wa Idi Amini yaje kujya gutura mu majyaruguru y’ikiyaga cya Victoriya aho abantu benshi bo mu bwoko bwe bari batunzwe no gukora mu mirima y’abakungu bo mu muryango w’Abameta. Nyuma yaje gutura hafi ya Jinja Inkambi y’ingabo z’abakoloni b’Abongereza (King’s African Rifles). Idi Amini yagiye abafasha uturimo kugeza ubwo bamuhaye akazi ko gufasha mu gikoni(aide-cuisinnier) mu 1946. Ng’uko uko yinjiye mu gisilikari.

Idi Amini yari umugabo w’ibigango , muremure cyane (1,91 m), agapima ibiro bisaga 100 ! Yoherejwe kuba umusilikari ahitwa muri Kenya, Somaliya no muri Sudani . Aho yanyuze hose bamubonagamo umusilikari utabuze ubuhanga mu byerekeye kurwanya umwanzi ariko kandi ngo yagaragaje kare ko abangukiwe no gukabya mu byerekeye kumena amaraso y’abantu (un soldat habile, obéissant mais cruel). N’ubwo abayobozi be bamuhaga gasopo kenshi ku byerekeranye no kuba umwicanyi kabuhariwe ngo ntibamuhaga ibihano bikanganye kuko yari azi kubagusha neza, akabumvira cyane, akamenya kubaririmbira, akababyinira akaba inzobere mu kubabasetsa (bouffonnerie).

Amini yasubiye i Uganda mu 1954, bamuhitamo ngo abe ari we uyobora parade militaire ubwo Umwamikazi Elizabeti wa 2 yasura Uganda ; ni na we wahawe kuyobora ingabo zakiriye Umwami Mutesa wa 2 avuye mu buhungiro.

Kuko atari azi gusoma no kwandika, byamuviriyemo gutsindwa kenshi ibizami byajyaga kumuha kuzamurwa mu ntera(1954-1958). Nyamara muri mu 1960 yazamuwe mu ntera nyuma yo koherezwa guhosha imyivumbagatanyo y’aba Turkana bo mu gace ka Karamoja, mu majyaruguru ya Uganda, bari bivuganye umusilikari w’Umwongereza. Idi Amini yafashe abagabo barenga 40 mu bivumbagatanyaga, abambika ubusa, ibitsina byabo abirambika ku meza atangira kubitema n’umuhoro abasaba kumubwira aho bahishe intwaro zabo. Abaturage bumvise inkuru y’abakaswe ibitsina bahise basubika ibyo kwigaragambya umutekano ugaruka utyo muri ako gace, by’agateganyo . Abongereza babibonye nabo barushaho kwikundira umu « bouffon » wabo ! Muri make ubugome bwa Idi Amini nibwo bwamufashije kuzamuka mu ntera.

Muri Nyakanga 1961, hasigaye imyaka ibiri gusa ngo Uganda ibone ubwigenge, Idi Amini yongeye koherezwa mu majyaruguru guhosha amakimbirane yari yavutse hagati y’aba Turkana(nomades) n’aba Karamajongo bapfaga amatungo. Ingabo za Idi Amini ngo zigereyo zibatsembera kubamara, benshi zirabakubita, bamwe zibica urubozo, abandi zibatwika bumva, abenshi zibahamba babona ! Icyo cyaha cyajyaga kumuviramo gukatirwa igihano cyo kwicwa n’urukiko (Cour martiale). Nyamara kubera bamwe mu ba Ofisiye b’Abongereza bamwikundiraga kubera ko abasetsa, no kuba ubwigenge bwa Uganda bwari bwegereje, icyaha baracyoroheje, bamuha gasopo gusa ariko baramubabarira.

Mu by’ukuri abakurikiranira hafi ibyerekeye amateka y’ubukoloni bemeza ko mu gihe ubwigenge bw’ibihugu byakolonizwaga bwari bwegereje , abayobozi b’ingabo z’Abongereza bahisemo kuzamura mu ntera no guha ubutegetsi abasilikari b’Abanyafurika BATAJIJUTSE kugirango bazakomeze kubakoreramo nyuma y’ubwigenge. No muri Uganda niko byagenze.

Mu 1962, Uganga yabonye ubwigenge, Miltone Obote abaye Minisitiri w’Intebe azamukana na Idi Amini bakomokaga hamwe nk’umugaba w’ingabo wungirije. Mu 1965, Obote na Idi Amini batahuweho ubusahuzi bw’Amabuye y’agaciro muri Congo-Kinshasa( Gusahura RDC si ibya none!) nuko Perezida Mutesa wa 2 asaba ko hakorwa anketi yimbitse kuri icyo kibazo. Obote abonye biri bumukoreho afatanya na Idi Amini wari umaze kugirwa Chef d’Etat Majoro bahirika perezida Mutesa, Obote aba ari we uba Perezida . Itegekonshinga rirahagarikwa, hashyirwaho ubutegetsi bushingiye ku Ishyaka rimwe rukumbi. Abaminisitiri benshi barafungwa, Perezida Mutesa ahungira mu Bwongereza aho yaje kugwa mu 1969. Kuva icyo gihe amoko yo mu majyaruguru ya Uganda aba afashe ubutegetsi.

Kuva ubwo Idi amini atangira kuzuza mu gisilikari abantu b’iwabo gusa, yuzuzamo n’Abayisilamu bakomoka ku mupaka w’igihugu cya Sudani. Kubera uko kwironda kwari gutangiye kwigaragaza mu gisilikari , umubano mwiza warangaga Obote na Idi Amini utangira kuzamo amakemwa.

Mu Kuboza 1969, umutego wagombaga guhitana Perezida Obote waratahuwe( tentative d’assassinat), Brigadier Général Pierino Okoya akora anketi, ayirangije abwira Obote na Amini ko yenda guhagarika abagizemo uruhare mu gushaka kwivugana umukuru w’igihugu. Ngo bucye, mu ijoro ryo ku italiki 25 Mutarama 1970, Okaya n’umugore we bicirwa iwabo mu rugo. Kuva ubwo Idi Amini na Obote ntibongera gucana uwaka. Idi Amini afungirwa iwe mu rugo kandi yamburwa ubuyobozi bwose bw’ingabo, ahabwa akazi gasanzwe (fonction administrative).

Idi Amini amaze kumenya ko Perezida Obote yiteguye kumushyikiriza inkiko ngo acirwe urubanza kubera amamiliyoni y’amadolari yari yaranyereje mu mutungo w’ingabo, akora Coup d’Etat taliki ya 25/01/1971 mu gihe Obote yari i Singapour mu nama y’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

Ukugera ku butegetsi kwa Idi Amini kwakiriwe neza n’abongereza, Abayisraheli n’Abanyamerika bishishaga cyane politiki ya gisosiyaliste Obote yakoreshaga muri Uganda. Kudeta ya Idi Amini yakiriwe neza na none n’abo mu bwoko bw’Abagande Obote yangaga urunuka.

Idi Amini akigera ku butegetsi yirirwaga mu ngendo mu gihugu, aramukanya n’abaturage, akazenguruka umugi wa Kampala yitwaye mu ivatiri ye ya Siporo ! Abaturage bakabimukundira cyane .

Muri mata 1971, Idi Amini yashyinguye mu cyubahiro gikomeye (funérailles nationales) Mutesa wahoze ari umwami na Perezida wa mbere wa Uganda wari waraguye mu buhungiro mu Bwongereza, afungura imfungwa nyinshi za politiki, asenya urwego rwa polisi rwakoreshwa mu guhohotera rubanda…

Idi Amini yafashe ubutegetsi abeshya ko mu mezi azakurikiraho azahita akoresha amatora adafifise. Nyamara siko byagenze. Ahubwo yahishe ashyiraho « State Research Bureau » yaje kuba agaco k’abicanyi kabuhariwe bashinzwe gutoteza no kwica abo Idi Amini akekaho kuba abakunzi ba Obote hamwe kimwe n’abize amashuri (Intellectuals) kuko Amini yabatinyaga kandi akabanga urunuka.

Abayobozi ba gisilikari bakuru batashyigikiye kudeta bose yabamariye ku nkota. Obote wari warahungiye muri Tanzaniya yagerageje kongera gufata igihugu, ngo arebe ko hari ibyo yarokora, nuko agaba igitero muri Nzeri 1972 ariko aratsindwa. Idi Amini yitwaje icyo gitero cya Obote maze abasilikari bo mu ngabo ze bakomokaga mu bwoko bwa Acholis na Lango abacisha ku bugi bw’intorezo ! Igitero cya Obote cyatumye Idi Amini ahinduka nk’umusazi weruye, agahora yikanga ko bagiye kumukorera kudeta, bigeza n’ubwo yikanga guverinoma ye bwite! Nguko uko « Nile Mansions Hotel » y’i Kampala yahinduwe ibagiro , abantu bakajya bayijyanwamo ngo bagiye kubazwa, bagacibwa imitwe amanjywa n’ijoro !

2.Uko ikibazo cya BIG DADDY cyarenze imipaka.

Taliki ya 4/8/1972 Idi Amini yahaye Abacuruzi bose bakomoka muri Aziya(Indo-pakistanais) , bagera ku bihumbi 60, itegeko ryo kuba bavuye muri Uganda mu gihe kitarenze iminsi 90, kandi bakagenda bitwaje utuntu duke cyane twa ngomba (le minimum nécessaire). Idi Amini yasobanuye ko icyo cyemezo atari icye ko ahubwo ari itegeko yahawe n’Imana yamubonekeye mu nzozi, ikamusaba kwirukana abo banyamahanga . Aba Banyaziya bamaze kwirukanwa ubukungu bwa Uganda bwahise bwikubita hasi kuko aribo bari babugize, igihugu gitangira gutindahara ku buryo bugaragara.

Idi Amini amaze kugaragaza isura ye nyakuri, kandi bimaze kumenyekana ko abasilikari ba Amini bahohoteye bariya ba Indo-Pakistanais, bakabica urubozo, bakabambura ibyabo….abategetsi b’ibihugu by’Ubwongereza na Isiraheli byari bishyigikiye Idi Amini byatangiye KUGABANYA IMFASHANYO byageneraga Uganda , ni uko ubukene burushaho kwiyongera mu gihugu. Nibwo Idi Amini atangiye gushakishiriza ubucuti kuri Kadafi wa Libiya no kuba Rusiya. Kuva ubwo Perezida Idi Amini atangira intambara y’iterana ry’amagambo n’Ubwongereza na Amerika, bidatinze ibi bihugu bifunga Ambasade zabyo i Kampala : Amerika yayifunze mu 1973, Ubwongereza buyifunga mu 1976. Amini aca umubano na Isiraheli atangira gushyigikira imitwe y’Abanyapalestina yarwanyaga Isiraheli.

3.Iterabwoba ryongera ubukana.

Guhera mu 1974, iterabwoba rya Idi Amini ryarenze igipimo. Idi Amini yabaye nk’umurwayi wo mu mutwe atangira gutsemba uwo ari we wese akekaho kuba yarwanya ubutegetsi bwe : abo mu bwoko bwa Obote baratotezwa, abajijutse barahigwa, abahoze bakorera Leta, abarimu, abihayimana ba Kiliziya Gatolika n’Abangilikani, abanyemari, abanyamakuru, abanyamahanga… benshi barishwe abandi bakaburirwa irengero. Ibinyamakuru by’icyo gihe byatangaje imirenge yakubuwe, abayituye bose bakicwa, byatangaje kandi ko ibihumbi byinshi by’imirambo yagaragaye ireremba ku ruzi rwa Nil .

Muri uwo mwaka w’1974, Umuryango witwa Commission Internationae de juristes, washyikirije UN raporo yemezaga ko hagati y’abantu ibihumbi 25 na 250 bishwe kuva Idi amini yakora kudeta mu 1971 .

Na none muri uwo mwaka, ubutegetsi bwa Amini bwaranzwe no KONGERA UMUBARE W’ABASILIKARI no KUGURA INTWARO NYINSHI( militarisation à outrance), ingengo y’imari yose y’igihugu ikamarwa n’igisilikari !

Inkiko za gisivili zasimbuwe n’iza gisilikari, imyanya yose y’ubuyobozi mu gihugu ishyirwamo abasilikari, Intekonshingamategeko ikurwaho, abayobozi bose bahabwa imyitozo na disipuline ya gisilikari .

Umunyagitugu Idi Amini atangira ubwo gutegekesha igihugu amabwiriza atanzwe na we ubwe(regner par décrets) akenshi kandi ayo mabwiriza akaba atanditse ahubwo agatangwa kuri radiyo y’igihugu.

dernieroiNanone Idi Amini yahagurukiye ibyerekeye umutekano we bwite, bityo kuri  State Research Bureau  yongerahoPublic Safety UnitUmutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu uravugururwa , wongererwa imbaraga kugira ngo uhashye « abarota » gukora kudeta, ndetse wongererwa n’ubutumwa, utangira kunganira iriya mitwe y’indi y’abicanyi . Iyo mitwe y’abahotozi yashyizwemo abantu bagera ku bihumbi cumi n’umunani (18 000) !

Iyo politiki yo kwirundaho intwaro yateye amakenga abaturanyi bo mu gihugu cya Kenya ndetse baza no gufatira i Mombasa intwaro nyinshi za Uganda zari ziturutse mu Burusiya. Muri Gashyantare 1976 amahane hagati y’ibyo bihugu byombi yafashe indi ntera ubwo Idi Amini yatangazaga ko yakoze anketi agasanga igice kinini cy’amajyepfo ya Sudani n’icy’uburengerazuba bwa Kenya ( kugera ku biro metero 32 bya Nairobi) byahoze ari intara za Uganda mu gihe cy’ubukoloni ! Mu minsi itarenze ibiri gusa abategetsi ba Kenya bari barangije gusubiza, bavuga ko nta na metero imwe y’ubutaka bwa Kenya bushobora gutwarwa na Uganda. Ubwo kandi Kenya yahise irunda ingabo nyinshi n’ibitwaro bya burende ku mupaka wa Uganda, ibyo bitera ubwoba Idi Amini , acisha make.

4.Amaherezo matindi

Nk’uko twabivuze haruguru, nyuma yo gucana umubano n’ibihugu by’i Bulayi, Idi Amini yatangiye gushyigikira imitwe y’Abanyapalestina yarwanyaga Isiraheli kugeza ubwo afashe inzu yakoreragamo Ambasade ya Isiraheli i Kampala akayiha OLP ngo abe ariho abayobozi bayo bakorera (Quartier Général) .

Muri urwo rwego taliki ya 27/6/1976, indege yo mu bwoko bwa Airbus y’abafaransa yahuzaga Tel Aviv na Paris(Vol 139) yayobejwe n’ibyihebe biyiganisha muri Libiya. Ariko Idi Amini asaba ko iyo ndege yagwa ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe, ku birometero 32 mu majyepfo ya Kampala. Ibyihebe byasabaga ko Leta ya Isiraheli yarekura abarwanyi b’abanyapalestina 53 bari bafuzwe kugirango abagenzi 256 bo muri iriya ndege bafashweho ingwate bashobore kurekurwa. Ibyihebe byari byayobeje indege byafashijwe cyane n’abasilikari ba Idi Amini ndetse we ubwe yasuraga kenshi abafashwe-bugwate ashaka kwerekana ko ashobora kuba umuhuza kugira ngo bafungurwe.

Gusa rero taliki ya 3 Nyakanga 1976, i saa sita y’ijoro, abakomandos ba Isiraheli bagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Entebe, babohora abafashwe bugwate bose uretse bane gusa bahaguye. Umwe muri abo bane yari umukecuru w’imyaka 75 witwa Dora Bloch ,wari wajyanywe mu bitaro mbere y’igitero. Yaje kwicwa n’abofisiye babiri b’abagande babitegetswe na Idi Amini ubwe.

Ingaruka mbi z’icyo gitero

Muri icyo gitero , ingabo z’abayisiraheli zatwikiye ku butaka (au sol) indege indwi (7 MiG-21) z’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, bituma Uganda itakaza bidasubirwaho ubushobozi mu bya gisilikari ari naho Idi Amini yaje gukura ubwehe bwo guhirikwa. Kuva ubwo abarwanya Idi Amini bongereye ubukana mu bikorwa byo « gusabota » ubutegetsi bwe bituma ihirima rye ryihuta.

Nyuma y’icyo gitero cy’Abayisiraheli Idi Amini yishe abofisiye 200 n’abafongisiyoneri bakuru abashinja kuba ingwizamurongo. Yirukanye n’abanyamahanga bose atangiza atyo undi mwiryane mu gihugu.

Muri Mutarama 1977 yishe Janani Luwum , Arikiyepiskopi wa Kiliziya y’abangilikani i Kampala wavuganiraga abakirisitu batotezwaga muri Uganda. Bivugwa ko nyuma yo gukubitwa no kwicwa urubozo, Idi Amini ari we ubwe warashe Bishop Janani Luwum mu kanwa amusandaza umutwe, mu biro ; arangije ategeka umuganga(médecin légiste) ngo yandike ko uyu wihayimana yishwe na agisida y’imodoka !

Idi Amini yishe n’abandi banyacyubahiro benshi barimo Benedicto Kiwanuka, Joseph Mubiru, Frank Kalimuzo, Byron Kawadwa….

Ibyishimo byo kwiha imidari itabarika

Guhera mu 1975, Idi Amini yihaye ipeti rya Marechal, nyuma atangaza ko abaye Perezida uzakurwaho n’urupfu gusa(président à vie).

Muri uwo mwaka yatangije gahunda yo kujya yicara ku ntebe baheka, nuko agategeka abazungu kuba aribo bamutwara ku bitungu nk’uko kera bahekaga umwami n’abatware mu ngobyi !

Idi amini yadodesheje imyenda idasanzwe imwemerera gushyiraho imidari myinshi yiha we ubwe nka Military Cross, na Victorious cross itangwa mu Bwongereza . Yihaye n’andi ma « titres » menshi ahambaye nka « Roi d’ Ecosse ». Abongereza bamaze gufunga ambasade yabo i Kampala Idi Amini yirirwaga avuga ko yabatsinze ni uko yigerekeramo umudali ngo abaye « Conquérant de l’Empire Britannique » .

Kuva ubwo Radiyo Uganda yafashe umuco wo kujya itangaza imidari ye n’ama « titres » ye yose mbere yo guhitisha ubutumwa bwe nk’umukuru w’igihugu ! Dore ayo ma titres  : « Son Excellence le Président à vie, Maréchal Alhaji Docteur Idi Amin Dada, titulaire de la Victoria Cross, DSO, titulaire de la Military Cross et Conquérant de l’Empire britannique ».museveni_gives_medal_to_kagame_0Abanyagitugu bose bikundira imidari na za décorations biha bo ubwabo !

Ibi byateye amakenga bamwe mu bashakashatsi bituma bemeza ko mu by’ukuri Idi Amin Dada yari umurwayi wazahajwe n’indwara yitwa neurosyphilis : Deborah Hayden yacukumbuye icyo kibazo mu gitabo yise  Pox: Genius, Madness and the Mysteries of Syphilis.

5.Ugutsindwa

Mu gihe Idi Amini we atahwemaga kwemeza ko ari « very popular » , ko akunzwe cyane n’Abaturage bose ba Uganda, ko igihugu cye cyateye imbere urusha ibindi ndetse ko Idi Amini ubwe ari guhamagarirwa kuba umu Leader wa Afurika yose, Ubukungu bw’igihugu cya Uganda bwakomeje guhanantuka, ubukene buca ibintu muri Uganda . Kwirukana Abahindi n’abanyapakistani , guhagarikirwa imfashanyo n’ibihugu by’i Bulayi byari byarazahaje ubukungu bwa Uganda.

Muri 1978 hiyongereyeho icyago cy’uguhanantuka kw’ibiciro bya kawa ku isoko mpuzamahanga kandi ari cyo gicuruzwa cyonyine Uganda yacungiraho. Ntibyahagarariye aho, ahubwo Libiya nayo yahise ifata icyemezo cyo kugabanya cyane imfashanyo yahaga Uganda, agahu kaba kabonye umunyutsi.

Mu kwakira 1978, abaturage bo mu majyepfo y’igihugu barivumbuye , bamwe mu basilikari bahungira muri Tanzania. Libiya iha Idi Amini imfashanyo n’abasilikari ibihumbi bitatu(3000) kugira ngo batere Tanzaniya bigarurire Akarere k’Akagera. Perezida Julius Nyerere yahise atangaza ko igihugu cye cyinjiye mu ntambara na Uganda, urugamba arufatanya n’abaganda bari barahungiye muri Tanzaniya.

Taliki ya 11/4/1978 ingabo za Tanzaniya zafashe Kampala zifatanyaje n’inyeshyamba z’Abagande n’Abanyarwanda. Idi Amini ahunga ubwo , anyura muri Libiya aza kwakirwa muri Arabi sawudite , atuzwa mu mujyi wa Djeddah ari naho yaje kugwa taliki ya 16/8/2003.Ngayo amwe mu mateka y’uwo Abanya Uganda benshi bitaga BIG DADDY.
Umwanzuro

1.Taliki ya 17/8/2003, David Owen , wahoze ashinzwe Ububanyi n’amahanga muri Leta y’Ubwongereza yatangaje ko ubwo yakoraga uwo murimo (1976-1979) yatanze igitekerezo cy’uko Idi Amini yaraswa, ariko ngo igitekerezo cye gihita giterwa utwatsi. Yogeyeho ati «  Ni ishyano kuba Idi Amini yarareberewe mu gihe ubutegetsi bwe bwakoraga amarorerwa angana kuriya , biteye ikimwaro kuba umugome nk’uyu yararekewe ku butegetsi igihe kingana kuriya ! » 

2.Abategetsi u Rwanda rufite guhera mu 1994, biganjemo ababaye Uganda, bitegereje BIG DADDY, hanyuma ngo bafatanya n’abamurwanyije….Gusa iyo urebye uko ubutegetsi bwa FPR bukora, amarorerwa bwakoze kandui ‘ubu bugikora, umubare ukabije w’abantu bwivuganye, bwamugaje, bwasenyaguye …ntiwabura kwibaza ibibazo bitari bike :

*Ese aho ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ntacyo bupfana n’ubwa Idi Amini Dada ?

*Aho ibyo abategetsi ba FPR-Inkotanyi bakora ntibabyigiye kuri BIG DADDY bakaba bumva ari we mutegetsi ukwiye kubabera urugero ?

*Aho amaherezo yabwo ntiyenda kuba nk’ay’ubwa BIG DADDY ?

*N’ibindi nk’ibyo…

3.Hari inzego ziba mu gihugu ubundi zakagombye kuvuganira no kurengera rubanda(contre-pouvoirs) mu gihe cy’ubutegetsi bubi nk’ubwa Big Daddy : ubuyobozi bw’amadini n’ubw’ingabo z’igihugu ni cyo zimaze.

Biratangaje kubona abayobozi b’amatorero baruca bakarumira mu gihe abategetsi b’abarwayi bari kurimbura abaturage : abapadiri n’abapasitori bakirwa biruka mu nyuma y’abicanyi babaha imigisha batasabye ; Abepiskopi na ba Arkiyepiskopi ntibaterwe ipfunwe no gutera ibyotezo abicanyi kabuhariwe bo mu rwego rwa BIG DADDY ! Kuba bamwe muri bo baraswa mu kanwa, bagakubitwa, bagafungwa , bagatorongezwa….ntacyo bibatwara ahubwo wagirango bibatera kurushaho kuba Inkomamashyi ! Umusazi arabarasa akabajanjagura, aho guhaguruka ngo bamagane ishyano, bamwe mu Bihayimana b’abemeragato(naifs) bagashima Imana ngo babaye “Abamaritiri” kandi bari gufumbira umunaba !

Birababaje kubona ingabo zitwa iz’igihugu zivuga ko muri zo hari abaminuje mu bumenyi bunyuranye bwo kuyobora urugamba, abakomandos bakomeye cyane mu kugaba ibitero bizahaza umwanzi , abazi gutwara indege z’intambara kabuhariwe, abazi kurasa no kumasha kurusha abazima n’abapfuye….ariko bose bakayoboka nk’ibitaama UMUNTU UMWE w’umurwayi wo mu mutwe utsemba rubanda kandi nabo ntabure kubica urusorongo barebera nk’abatagira ubwenge….kugeza igihe abashoye mu ntambara z’urudaca batazatsinda ahubwo bazashiriramo, babizi babibona… Nyamara bagakomeza bakamwumvira !!! Nkeneye ko hagira unsobanurira ubu bupfayongo aho buturuka.

Mu by’ukuri Idi Amini ntiyakuweho n’Abanya uganda , yakuweho na Tanzaniya ! Harya ngo amateka ntajya yisubiramo ?

N’ubwo ikinyarwanda kitwigisha ngo « umugezi w’isuri ugera aho ukisiba » ariko hagize abiha gahunda yo kuwurundamo ibyondo, ukwisiba kwawo KWAKWIKUTISHWA, abo wangirizaga imyaka bakaruhuka. Nawe muvandimwe ndagusaba kubitekerezaho :

*Harya umutegetsi w’umwicanyi ruharwa akeneye igihe kirekire cyo gukomeza kwica rubanda urubozo ?

*Harya uburenganzira bwo gukomeza kubaho yica abandi yabuhawe na nde ? N’amategeko ? N’Imana ? Na rubanda ? Nawe ibaze kandi wisubize ?

*None se uzakomeza kumurebera kugera ryari ? Ibaze wisubize.

Sam Kazubwenge
Biracyaza…..

Source: http://leprophete.fr/news.php?id=338#.UnBQTsbrxCo

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s