UKURI- UBUTWARI UGUSARANGANYA
Mu nama yabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 2 Werurwe 2013, Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda bwasuzumanye ubushishozi ibibazo bikomeye igihugu cyacu gifite biturutse ahanini ku butegetsi bw’igitugu bw’Agatsiko. Bityo rero mu rwego rwo kuzahura igihugu no guhumuriza Abanyarwanda, ubutegetsi bwa Repubulika ya kane buzashyira imbere ibi bikurikira:
1. Tuzavugurura Inzego z’Ubutegetsi kugira ngo zishingire ku mahame ya Demokarasi isesuye.
(1)Hazategurwa Itegekonshinga rishimangira cyane ihame ry’uko Ubutegetsi Nshingategeko , Nyubahirizategeko n’ubutegetsi bw’Ubucamanza bwatandukana ku buryo bugaragara, hateganywe n’uko bwakuzuzanya, nta rwego rwihaye gucecekesha urundi (Principe de séparation nette des trois pouvoirs).
(2)Kugirango Demokarasi ishingiye ku ihame ryo « gusimburana ku butegetsi mu mahoro » (Principe d’alternance politique) ishobore gushinga imizi mu Rwanda, Repubulika ya kane izandikisha mu Itegekonshinga ko Manda ya Perezida wa Repubulika ari imyaka 5; ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu yemererwa manda zirenze ebyiri; ko umuperezida uzagaragarwaho no gushakisha inzira zo guhabwa manda ya gatatu azahita afatwa agashyikirizwa ubutabera. Hazashyirwaho itegeko ritaganya icyo cyaha gikomeye cyane(crime contre l’Etat), rigene ibihano bikomeye bizahabwa nyirukugikora kandi ryerekane urukiko rudasanzwe ruzamuburanisha n’uzaruregera (la saisine).
(3)Ikipe y’Abaminisitiri izaba igizwe n’abantu 12 gusa. U Rwanda ni agahugu gato, ntigakeneye guverinoma y’abaminisitiri barenze uriya mubare duteganya.
(4)Inteko Ishingamategeko izaba igizwe n’umutwe umwe gusa w’Abadepite. Sena izavaho.
(5)Hazabaho uturere 36 tw’itora (circoscriptions électorales), muri buri karere hajye hatorwa Abadepite babiri . Abo bombi nibo bazaba bashinzwe by’umwihariko kuba abavugizi b’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bo mu karere bahagarariye kugira ngo hatabaho kwibagirana cyangwa kuryamirana hagati y’uturere.
(6) Hazashyirwaho Inama y’Ikirenga ishinzwe kurengera Itegekonshinga (Conseil Constitutionnel), igizwe n’abanyamategeko 6 b’umwuga, hakiyongeraho abakuru b’igihugu bacyuye igihe. Bazaba bashinzwe gukurikiranira hafi uko Itegekonshinga ryubahirizwa, bagenzure ko andi mategeko atarivuguruza, bakore ku buryo n’ibindi byemezo by’abategetsi banyuranye bitaribangamira . Bazajya bagira inama cyangwa basabire ibihano abategetsi batannye bagateshuka ku kubahiriza Itegekonshinga.
2. Tuzubaka Ubutabera bubereye Abanyarwanda.
(1)Dushingiye ku ihame ry’uko “Leta ikomeza igihe cyose” (Principe de continuité de l’Etat) Repubulika ya Kane yiteguye gusaba imbabazi ku mugaragaro kubera ibyaha bikomeye cyane Leta yakoreye Abanyarwanda kugeza ubu .
(2)Imfungwa zose za politiki zizahita zifungurwa . Abafungiye mu mahanga bazasabirwa kujyanwa mu Rwanda, ikibazo cyabo abe ariho cyigirwa.
(3)Abarenganyijwe n’ Inkiko z’Agatsiko bazarenganurwa.
(4)Tuzafatanya n’abanyarwanda bose, Loni n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, gushakisha, gufata no gushyikiriza ubutabera abantu bose bafite ibiganza bijejeta amaraso y’abanyarwanda n’abanyamahanga ;bityo tuzarandura burundu politiki yo kudahana yabaye agatereranzamba mu Rwanda.
(5) Hazategurwa Ibiganiro bihuza Abanyarwanda b’ingeri zose ku byerekeye IMBABAZI ZIDASANZWE cyangwa IBIHANO BYOROHEJE bishobora guhabwa abakoze ibyaha bikomeye, bakaba babyemera, bakaba babisabira imbabazi kandi bakaba biteguye gutanga umuganda wabo mu kubaka igihugu gishya.
3. Mu rwego rwo kwibuka amateka no gukumira umwiryane waranze igihugu cyacu, hazubakwa “INGORO Y’UBWIYUNGE” (Temple de la reconcilation), ishyingurwemo Abanyarwanda bose bazize intambara na jenoside guhera taliki ya 1/10/1990.
(1) Ababaye abakuru b’igihugu bose bazayishyingurwamo.
(2) Imirambo yose yandagaye mu Rwanda no mu mashyamba ya Kongo n’ahandi hashobora kumenyekana izatahurwa ishyigurwe mu cyubahiro muri iyo Ngoro y’Ubwiyunge.
(3)Abantu bazagaragaza ubutwari bukomeye kugeza bamennye amaraso yabo mu bikorwa bigamije gukuraho ingoma mpotozi y’Agatsiko, nabo bazayishyingurwamo.
4. Politiki y’UBUREZI izagirwa ISHINGIRO rya Repubulika.
(1) Abarimu bazitabwaho ku buryo bw’umwihariko kuko burya “Byose bitangirira mu ishuri” . Mwarimu azahabwa umushara ukwiye ahabwe n’ibikoresho bimufasha gutunganya inshingano ze kandi yongererwe agahimbazamuskyi n’andi mashimo anyuranye, ku bakora neza kurusha abandi.
(2) Abanyeshuri bose b’amashuri abanza n’ayisumbuye bazarihirwa na Leta.
(3)Kugira ngo uburere bw’abana biga mu mashuri yisumbuye ya Leta burusheho kugira ireme, bazacumbikirwa kandi bagaburirwe( Internat).
(4)Abanyeshuri b’amashuri makuru na Kaminuza bazahabwa buruse, inkunga cyangwa inguzanyo mu buryo bwubahirije amategeko, nta gusumbanya abana hashingiwe ku bwoko, akarere cyangwa ubutoni.
(5)Mu rwego rwo guha buri munyarwanda ubumenyi n’ubushobozi bwo kubona umurimo wamubeshaho , yatura mu Rwanda cyangwa mu mahanga , Leta izashyiraho amashuri y’imyuga ajyanye n’igihe tugezemo.
(6) Aho guhindura Urubyiruko nk’imfungwa mu Rwagasabo, hazabaho politiki rusange yo kuborohereza gusohoka mu gihugu bagiye gukora imirimo mu bihugu duturanye no mu mahanga ya kure hagamijwe kwinjiriza igihugu amadovize menshi yakoreshwa mu kubeshaho neza imiryango yabo no mu iterambere.
(7) Hazashyirwaho Ishuri rikuru ritegura ku buryo bwihariye abazaba abayobozi b’igihugu.
5.Gusaranganya imishinga y’amajyambere bizaba itegeko ridakuka:
(1) Buri Murenge uzahabwa umushinga-fatizo nibura umwe ushobora guhemba abantu 1000.
(2) Hazubakwa umuhanda mugari cyane (Autoroute) uhuza intara zose z’igihugu.
(3)Imyaka ibiri ya mbere ya manda yacu izaharirwa KWIYUBAKA kuri buri Munyarwanda :Nta Munyarwanda uzongera gusabwa imisoro ya hato na hato, abacuruzi ntibazasabwa amahooro. Iki cyemezo kizatuma igihugu gifunguka , abacuruzi bacu bakore neza ntacyo bikanga, abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bashishikarire kuzana imishinga yabo mu Rwanda. Igihugu cyacu kizahazamukira mu buryo bwihuse .
(4)Hazashyirwaho Komisiyo y’Igihugu yihariye ishinzwe gusuzuma ibibazo bijyanye no guha abana bose b’u Rwanda “Amahirwe Angana”( Commission Nationale Spéciale pour l’Egalité des Chances) : izarwanya ivangura iryo ariryo ryose mu gutanga akazi, amashuri, amashimwe….
(5)Imitungo y’igihugu yanyerejwe ikabitswa mu Rwanda cyangwa igahishwa mu mahanga izakurikiranwa na Leta, igarurwe mu gihugu.
6. Abihayimana b’amadini yose bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro bazahembwa na Leta kandi bagire uruhare mu gucunga no gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta ifitiye abaturage akamaro.
7. Amashyaka ya politiki azajya yemererwa gukorera mu gihugu nta mananiza.
Leta izajya itera amashyaka inkunga y’amafaranga akenewe muri gahunda z’ishyaka. Amashyaka azasabwa kugira uruhare rugaragara mu guhugura Abanyarwanda no kubatoza inzira iboneye ya demokarasi, kubasobanurira amategeko ariho mu gihugu n’imikorere y’ubucamanza.
8. Itangazamakuru ryigenga rizahabwa agaciro, rirengerwe n’amategeko y’igihugu kandi Leta iritere inkunga igaragara (guhugura abanyamakuru, imfashanyo y’amafaranga n’ibikoresho)
9. Hazashyirwaho umutwe w’ingabo ibihumbi bitanu gusa (5000) bazobereye mu byerekeye kurinda igihugu .
(1) U Rwanda ntiruzongera gushoza intambara mu bihugu duturanye.
(2) Ingabo zizakurwa mu giturage zituzwe mu bigo bya gisilikari bizwi kandi byemewe n’amategeko.
(3) Urubyiruko rwose rw’abahungu n’abakobwa rugejeje ku myaka 18 rubyemera ruzatozwa ibya gisilikari mu gihe cy’umwaka, mu rwego rwo kwitegura kwirwanaho u Rwanda ruramutse rutewe.
(4) Umutekano w’imbere mu gihugu uzarindwa na Polisi gusa.
(5)Abahoze mu ngabo z’igihugu bazoroherezwa kwinjira mu buzima busanzwe : Guhabwa indi imirimo, gusubizwa mu mashuri, kwigishwa imyuga izabafasha kubaho….
(6)Imitwe y’iterabwoba yiswe Abalokodifensi( Local Defense forces) n’Inkeragutabara izaseswa, kandi abayitwaje mu guhungabanya umutekano n’uburenganzira by’abaturage bakurikiranwe n’ubutabera.
10. Gucyura impunzi no gutuza abanyarwanda aheza bizitabwaho cyane.
(1)Abanyarwanda bose bagizwe Impunzi bazashishikarizwa gutaha ku bwende, bakirwe neza mu gihugu kandi bafashwe gusubirana imitungo yabo.
(2)Hazabaho politiki yizwe neza yo gutuza Abanyarwanda mu migi iciriritse irimo amazi meza n’amashanyarazi kugirango bashobore kwihangira imirimo kandi haboneke n’ubutaka butazuye bugenewe ubuhinzi n’ubworozi.
UMWANZURO
Ni nde se utabona ko ibi byemezo biri mu bushobozi bwacu kandi ko biramutse bishyizwe mu bikorwa, u Rwanda rwahindura isura, ikarushaho kuba nziza, mu gihe gito ?
Muri make, “philosophie” ibiri inyuma yagaragarira buri wese tuyihiniye muri izi ngingo uko ari umunani :
(1)Ishingiro ry’Igenabitekerezo(Idéologie) ry’Ishyaka Ishema ni izi ndangagaciro: UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA.
(2) Kugira ngo u Rwanda rugire umutekano nyawo, intwaro za kirimbuzi zigomba kugabanuka mu gihugu (démilitarisation).
(3) Iterambere Abanyarwanda bifuza si iryihariwe n’Agatsiko gato ahubwo ni irisangiwe na bose (Juste redistribution des richesses).
(4) Ishema ry’ubuyobozi bukunzwe n’abaturage, si ukwikanyiza, kunyereza no kwikubira, ahubwo ni ubutwari bwo kubungabunga no guteza imbere inyungu rusange (Sauvegarde de l’Intérêt général).
(5) Umutekano w’akarere kose k’Ibiyanga bigari ntuzatangwa na politiki ya mpatsibihugu na gashozantambara, ahubwo uzaturuka ku kubaha abaturanyi no gukorana nabo mu mahoro (politique d’intégration pacifique).
(6) Umubano mwiza n’amahanga ntushingirwa ku kwirarira, kwishongora no kuregaguzwa, ahubwo uzashingira imizi ku bushake bwacu bwo kubaka igihugu kitunyuze ariko tukanamenya kandi tukubahiriza inyungu z’abadutera inkunga.
(7) Ubwiyunge bw’Abanyarwanda ntibuzazanwa na disikuru z’ibinyoma n’ibaruzamibare rififitse ahubwo buzaturuka ku kureshya kw’abaturage bose imbere y’amategeko, guha urubyiruko amahirwe angana no guha rubanda ijambo ikavuga ikiyinyuze n’icyo igaya (liberté d’expression).
(8)Iyi gahunda yo kuzahura igihugu nishyirwa mu bikorwa uko yakabaye izakuraho burundu urwitwazo rw’umwiryane hagati y’Abahutu n’Abatutsi washenye byinshi.
Harakabaho u Rwanda rwigenga n’Abanyarwanda bahumeka ituze n’amahoro.
Chaste Gahunde
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Itaramakuru n’itangazamakuru