Tanzaniya mu nzira zo gushinga undi muryango w’ubukungu mu karere

download

Ibendera rya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania

Kuwa gatatu abayobozi ba Tanzaniya batangaje ko batangije ibiganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi kugira ngo bashinge umuryango mushya w’ubucuruzi n’ubukungu, kuko Tanzaniya n’u Burundi byahejwe n’ibihugu bitatu bisanzwe bihuriye muri EAC (East African Community : Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba).

Nyuma y’aho Uganda, Kenya n’u Rwanda bishyizeho imishinga bihuriyeho mu nama zigera kuri eshatu zitagaragayemo Tanzaniya n’u Burundi, ibi bihugu byombi byatangiye kwivovota ko biri guhezwa muri iyo mishinga nyamara bihuriye muri EAC.

Radiyo mpuzamahanga y’Abashinwa yatangaje ko Minisitiri wa Tanzaniya ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’i Burasirazuba, Samuel Sitta, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye i Dodoma, ko Tanzaniya yashyizeho undi mugambi wayo.

Yagize ati : “Mu bukungu, ubu birumvikana gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ko iki gihugu gifite imbaraga mu bukungu muri aka karere.”

Samuel Sitta yasobanuye ko iyo migambi ari iyo kubaka inzira ya gari ya moshi ihuza Uvinza mu ntara ya Kigoma na Msongati, kugira ngo Tanzaniya na Congo bikorane. Tanzaniya kandi ngo yanisangiye u Burundi kubera ko abashabitsi babwo bahendukirwa no gukoresha icyambu cya Dar es Salaam kurusha icya Mombasa.

Nyuma y’inama zahuje Kenya, Uganda n’u Rwanda ariko ntizigaragaremo Tanzaniya n’u Burundi, abagize Inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya, kuri uyu wa kabiri bashyize igitutu kuri guverinoma yabo ngo ive muri EAC cyangwa ivugane n’ibindi bihugu bituranye bikore undi muryango cyangwa nanone ngo ihagarike ibikorwa byose ikorera muri aka karere.

Nubwo u Rwanda, Uganda na Kenya bivuga ko byihariye ku mishinga imwe n’imwe kubera ko Tanzaniya n’u Burundi bigenda biguruntege, igitangazamakuru the Citizen gikorera muri Tanzaniya, cyo cyanditse ko Minisitiri Samuel Sitta, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ko Tanzaniya ndetse n’u Burundi bitigeze bitumirwa mu nama yahuje ibihugu bitatu bisanzwe muri EAC ndetse na Sudani y’Efo yitabiriye nk’indorerezi.

Minisitiri Sitta akomeza avuga ati : “Biratubabaza iyo bagenzi bacu badushyira mu kato. Ariko igisubizo natanga ni uko twakwifashisha inama yatanzwe n’uwari Perezida wa Tanzaniya, Ali Hassan Mwinyi ; aho yavuze ko uburyo bwiza bwo gukorana n’umunyakinyoma ari ukumuha rugari.”

Minisitiri Sitta akomeza avuga ko ingamba zafashwe ari uko ubwo Tanzaniya iheruka gutumirwa mu bikorwa bya EAC, yagize amakenga ku bagombanga kuyihagararira.

Urugero atanga ni uko hari inama ibera i Nairobi ariko ubuyobozi bukuru bwabujije Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kuyikurikirana. Avuga kandi ko n’izindi nama zatumirwamo abayobozi, bazijyamo ariko nta ruhare igihugu cyagira mu bikorwa ibyo ari byo byose. Ariko avuga ko hakiri kare gufata umwanzuro wa nyuma no gushinja Kenya, Uganda n’u Rwanda ko ibyo bikora bibangamye.

Guverinoma ya Tanzaniya yahaye inshingano uyoboye inama y’abaminisitiri b’ibihugu bya EAC, ukomoka muri Uganda, zo kugaragaza icyo Kenya, Uganda n’u Rwanda bikora, kandi bikamenyeshwa Tanzaniya n’u Burundi.

Agira ati : “Biteganyijwe ko tuzahurira i Arusha nibura mu byumweru bibiri biri imbere, kumva icyo uyoboye inama y’abaminisitiri azatubwira kuri ibyo. Kuva icyo gihe nibwo tuzafata ingamba z’icyo gukora.”

Umubano w’u Rwanda na Tanzaniya watangiye kuzamo agatotsi hizizwa isabukuru y’imyaka 50 ya Afurika Yunze Ubumwe, ubwo Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete yumvikanishaga ko u Rwanda rugomba kugirana ibiganiro na FDLR.

Si ibyo gusa kandi kuko Tanzaniya yakomeje gushinjwa guca amafaranga y’umurengera ku modoka zituruka mu Rwanda zikoresha imihanda yayo, aho kuva ku Rusumo kugera i Dar es Salaam hishyurwaga amadolari y’Amerika 500 kuri kilometero 100 ; byari imwe mu nzitizi zatumaga ibicuruzwa bihenda. Ibyo byatumye u Rwanda na rwo rushyira kuri icyo giciro nk’icya Tanzaniya ku modoka nini zituruka muri icyo gihugu.

Source: Igihe.com

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s