Ngabo nareke kubakisha igishonyi : Ngo abasingiza revolisiyo yo mu 1959 baba bivuruguta mu mazirantoki y’Ababiligi ?

umwami

Kwandika amoko mu Ibuku, Umwami basanze ho muri icyo gihe yarabisuzumye asanga ari byiza.

Ngabo,

Wakomeje kwigaragaza nk’aho uri inzobere hafi mu bintu byose, ariko cyane cyane ku byerekeye uRwanda. Ni byiza niba ari nk’ikintu cy’intego wiyemeje kuzagera ho. Nyamara ariko, ndabona hagikenewe igihe kirekire kuko imisingi yose ushaka gushingira ho amateka y’uRwanda yubatse mu gishonyi. Dore ingero:

  1. Uranditse ngo”Njyamara ibi byo kugenda urebuzwa amasura, abanyarwanda ukabashyira mu bwoko ubu n’ubu, mbona na byo ubwabyo ari irondakoko. – Nanjye ubwanjye sinakwihakanira, kuko nakuriye mu Rwanda, kuko, nanjye nabyigishijwe mu mashuri. Ariko icyo nkora, ni ukwirinda kubisohora muri njye, kuko nzi neza ko amasura akenshi atubeshya.”

 Ibyo kurebuza amasura nta gihe bitabaye ho, kandi nta gihe bitazaba ho. Nta wurambagiza inkumi cyangwa ngo yemere umusore atabanje kwitegereza isura ye. Ikibi ni ukugendera ku ngirwahame ngo isura yerekana ubwoko bw’umuntu! Nawe ubwawe uremera ko “amasura akenshi atubeshya.” N’abashatse kubigerageza bapima amazuru, amajosi, intoki. amatako, nb. ntibyabashobokeye. Ni ukwikoza ubusa. Iyo bijya koroha nta Bahutu baba barishwe bitirirwa ubututsi, nta n’Abatutsi bari kwiyoberanya mu Nterahamwe!

-Ikintu giteye amatsiko ahubwo ni ukumenya ukuntu ibyo kurebuza amasura byigishwaga mu mashuri!None se muri buri shuri hari mo ya mafoto atatu yahoze mu nzu ndangamurage yari i Mamba i Butare, ikaba yarerekanaga isura y’Umututsi, y’Umuhutu n’iy’Umutwa? None se mu kigo no mu mashuri wize mo, babigenzaga bate? Hari abo njya numva bavuga ngo abarimu bategekaga “Abatutsi” guhaguruka cyangwa kurema uwabo murongo. Ibi niba byarabaye koko, sinumva ikintu byabaga bigamije. None se ko mu gihe ababyeyi bandikishaga abana babo mu ishuri ari bwo babazwaga ubwoko bwabo, kandi umuntu wese akavuga ubwo ashatse (kimwe no mu mabarura rusange!), hari uwo bigeze guhinyuza bakamutwerera ubwoko atababwiye? No mu guhabwa indangamuntu ni ko byagendaga, babazaga umuntu ubwoko yumva kandi yemera ko ari ubwe, bakaba ari bwo bandika mu ndangamuntu. Haba hari uwo bandikiye ibinyuranye n’ibyo yivugiye ko ari cyo mbona cyari kibi ni uko byari ishingiro ryo “kuringaniza” batitaye mbere na mbere ku bushobozi bwa buri muntu. Ibi rero ni umurage mubi abategetsi b’uRwanda bose bahererekanyije kugeza magingo aya. Ariko ibibi birarutana: abantu bakunze kwamagana igihe cya repuburika ngo hari hari ho poritiki y’iringaniza yageragezaga gusaranganya uduke dushoboye kuboneka, ariko nta n’umwe wibuka ibihe byabanjirije 1959 aho agapande nyamuke mu gice nyamuke cy’abenegihugu kari karikubiye ibintu byose bishobora kuboneka mu gihugu uretse ubukene n’imiruho; nta wujya azirikana ibi bihe turi mo aho agatsiko k’abarerewe mu ngando y’i Nakivala ari ko konyine gacigatiye ibintu byose biri mu Rwanda, ndetse kagasingira n’ibyo mu mahanga!

  1. Urongeye ngo “Muri make rero, ipfundo ry’ikibazo cyacu abanyarwanda, si irondakoko (divisions ethniques et/ou régionales), ikibazo cyacu gikomeye, ni amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo (igikoloni, ingirwa-revolisiyo yo muri 1959). Ariko aho bibera ikibazo, ni uko abanyarwanda bamwe bo ku ngoma ya Kayibanda n’iya Habyarimana bagisingiza iyi ngirwa-revolisiyo yo muri 1959, aho gusubiza ubwenge ku gihe, ngo babone ko amarorerwa yakozwe n’ababiligi mu Rwanda muri 1959 atari revolisiyo, ko ahubwo bwari uburyo bwo gucamo abanyarwanda ibice.”

  • Ubyange cyangwa ubyemere, amateka mabi uRwanda rwanyuze mo ntirwayashowemo n’Ababirigi bonyine. Amacakubiri ashingiye ku busumbane bw’ibyiciro by’Abanyarwanda mu rwego rw’ubukungu yatangiye ku ngoma mbi z’abami Yuhi IV Gahindiro, Mutara II Rwogera na Kigeri IV Rwabugiri bashyize ho, ku bw’igitugu, ibikingi, uburetwa n’ubuhake. Ibi bintu uko ari bitatu ni byo byahinduye ubusumbane bw’ubukungu (abakire vs abakene) mu busumbane bw’ubutegetsi (abatware vs abatwarwa), bw‘imibereho (abahungu vs abanyamusozi), hanyuma bukavuka mo ubusumbane bw’amoko (hutu, tutsi, twa). Ibingibi byose Abadage n’Ababirigi barabisanze. Icyo Ababirigi bakoze ni ukubyandika mu ibuku, kuko bari bakeneye gutandukanya abagomba gukora akazi n’abagomba kugasonerwa, abagomba kujya mu ishuri n’abatagomba kurisunuka mo, abagomba gusora n’abagomba gusonerwa, abagomba gutegeka n’abagomba gutegekwa. Umwami basanze ho muri icyo gihe yarabisuzumye asanga ari byiza, nuko ategeka abatware, ibisonga n’abamotsi gukwira imirenge n’udusozi ngo bereke umuzungu Abatutsi, Abahutu n’Abatwa abo ari bo, kuko umuzungu atari abazi! Niba wemera ko amateka ari ko yagenze, kuki ayo marorerwa wayagereka ku Babirigi bonyine? Aha se ni na ho havuye isomo ryo kugereka jenoside ku Bahutu bonyine?

  • Ubyange cyangwa ubyemere, Revorisiyo ya 1959 ni impinduramatwara nyakuri kandi idateze kuzibagirana, kuko imitegekere n’imibanire y’abantu byahindutse ku buryo bugaragara. Kwihangisha ho kubihakana ni nka bya bindi by’abahakanaga ko isi itazenguruka izuba. Niba kandi ukibishidikanya, urebe uburyo wavuguruza iyi nsobanuro dusanga mu nkoranya yanditswe n’Ababirigi bafatanyije n’Abanyarwanda biganje mo Abatutsi: REVORISIYO ni umwivumbagatanyo w’abaturage bashaka ivugururwa ry’imitegekere y’igihugu.” Urugero: “Revorisiyo yo mu wa 1959 yatumye rubanda rugufi rwigobotora ingoma ya cyami na gihake [na gikoronize]”(rp. 1922). Niba ari byo biguha ibitotsi n’amahoro ku mutima, ikomereze uyite “ingirwarevorisiyo” ariko nta cyo bizayihindura ho na gito.

  1. Urongeye kandi uti ” Kwirirwa turirimba ngo “twigobotoye ingoma ya gihake n’iya gikolonize“, ibi kandi ari ugusingiza amarorerwa yakozwe/yakoreshejwe n’ababiligi, ni cyo kibazo gikomeye tugifite abanyarwanda… Kuri njye abagisingiza ibi, baba bivuruguta mu mazirantoki y’ababiligi.”

    Kimwe n’undi muntu wese, ufite uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo byawe kandi ntubizire. Ariko se, nta buryo ikinyabupfura cyadufasha kwirinda kwitabaza imvugo nyandagazi igihe cyose tuganisha ku bo tudasangiye ibitekerezo?

Ndi mu basingiza ku buryo budasubirwaho “revorisiyo yatumye twigobotora ingoma ya gihake na gikoronize”.

Iyo iyo revorisiyo itajya kubaho, simba naragiye mu ishuri iryo ari ryo ryose uretse wenda ikibeho cya gatigisimu. Simba narahawe umurimo mu butegetsi bwa Reta, simba narisanzuye nk’uko nabigenje kuva mu wa 1962 kugeza mu wa 1990. None se inkokobotsi yahirahira kumbuza gusingiza revorisiyo ya 1959 yaba iri mu maki?

Sinirengagiza yuko, ku mpamvu zinyuranye, hari abahunze iyo revorisiyo, ndetse bakayirwanya bivuye inyuma kugeza aho bayihirikiye mu wa 1994. Abo bagomba kuba barahekenyaga amenyo nk’uko nanjye nabaye umurakare nkumva ngomba guhunga “SIYASA“, ari yo “gihake na gikoronize” by’uyu munsi. None se mpite mvuga ko abayobotse “Siyasa” bagatatira “revorisiyo” kubera impamvu zinyuranye bari mo kwivuruguta mu mpitwe z’abateretse FPR ku ngoma? Ibyo byaba ari ukurengera uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu. Niba inshoza yo “koroherana” yari ituye mu mitima ya twese, nta wakwiriye gutuka no gutoteza uwahise mo ibitandukanye n’ibyacu.

Ugire amahoro.

By DHR

Source: Leprophete- Umuhanuzi

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s