RNC nigire icyo itangariza Abanyarwanda

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Umuryango.com, ngo umenya Kayumba Nyamwasa amaze kumanika amaboko akaba yiyemeje gutaha mu Rwanda agakorana na FPR. N’ubwo bwose nta wizeye ukuri kw’iyi nkuru, RNC nitagira icyo itangaza birafatwa nk’ukuri.

Ubwanditsi

Dore uko iyo nkuru ibivuga.

arton10526-79805Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, nyuma akaza guhungira muri Afurika y’Epfo, aho hamwe na bagenzi be bashinze Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, biravugwa ko yaba ashaka kugaruka gukorera mu gihugu imbere.

Inkuru dukesha africanudo.wordpress.com ivuga ko Kayumba Nyamwasa yagiye yohereza Intmwa ahantu hatandukanye nko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu Bwongereza ndetse no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, aho izo ntumwa ngo zabaga zifite ubutumwa bwihariye bugenewe Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kwiyunga.

Nk’uko icyo gitangazamakuru cyakomeje kibyandika, ngo byari bitegnyijwe ko ibisabwa kugirango Kayumba abe yagaruka mu Rwanda byaba byatunganye mbere y’impera z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Iki kinyamakuru kandi cyakomeje kivuga ko umushinga wa Kayumba Nyamwasa wo kugaruka mu Rwanda, waba ushyigikiwe kandi ukanaterwa inkunga na ANC ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, aho Cyril Ramaphosa Umuyobozi mukuru wungirije w’iryo shyaka ari we wahawe inshingano zo kumugeza mu Rwanda.

Cyril Ramaphosa umwe mu banyemari bakomeye muri Afurika y’Epfo, bivugwa ko yaba yaragiranye amanama atandukanye na Kayumba Nyamwasa hamwe na Patrick Karegeya kuva muri Nyakanga kugeza mu Gushyingo 2013, aho ngo baganiraga ku kuntu yatera inkunga inama idasanzwe ya RNC (Rwanda National Congress) yari iteganyijwe mu Gushyingo.

Iyo nama yari iteganyijwe muri Afurika y’Epfo, ngo yari kubera igihe kimwe n’izindi nk’iyo zagombaga kubera i Londres mu Bwongereza, i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika , i Parismu Bufaransa, i Bruxelles Mu Bubiligi ndetse n’i Sydney muri Australia.

Gusa ngo kuwa 18 Ugushyingo umwaka ushize w’2013, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo yashyikirije kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya ibaruwa ibamenyesha ko batemwerewe gukoreshereza iyo nama ku butaka bw’icyo gihugu.

Ngo ku munsi wakurikiyeho (ubwo ni kuwa 19 Ugushyingo 2013), Kayumba na Karegeya batumije abanyamuryango bakuru ba RNC baba muri Afurika y’Epfo, mu nama y’igitaraganya yabereye muri hoteli ya Protea Hotel Centurion i Johannesburg.

Ngo iyo nama yamaze amasaha ari hagati ya 18 na 21, aho Kayumba na Karegeya basobanuriye abandi banyamuryango kuri iyo baruwa, maze Kayumba ababwira ko nta cyo izahungabanya kuri gahunda y’iryo shyaka, yemeza ko inama izaba nta kibazo.

Kubera icyizere gicye cy’uko iyo nama yazaba ku banyamuryango bamwe, Kayumba yahise ahindura inyito y’iyo nama, maze ayita “Ingando”, bateganya ko yazamara iminsi ibiri mu mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo, ariko yimurirwa kuwa 21 na 22 Ukuboza, ariko birangira ikozwe mu munsi umwe kuwa 21 Ukuboza 2013.

Gusa kugeza ubu impamvu ifatika yatumye Cyril Ramaphosa yemera gushyigikira uwo mugambi wa Kayumba wo kugaruka mu Rwanda ntiramenyekana.

Kayumba Nyamwasa yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Jenerali (Gen.) akaba yaranazibereye Umugaba wa zo, nyuma aza no guhagararira igihugu cye (Ambasaderi w’u Rwanda) mu Buhindi mbere y’uko ahungira muri Afurika y’Epfo muri Gashyantare 2010.

Yaje kurusimbuka kuwa 19 Kamena 2010, ubwo yagabwagaho igitero, maze nyuma aza kwishyira hamwe na Patrick Karegeya na we wari umusirikare w’u Rwanda ku ipeti rya Koloneli (Col.) mbere y’uko yamburwa amapeti, akaba yarigeze no kuyobora ubutasi bwo hanze y’igihugu.

Aba bombi hamwe na Dr Théogène Rudasingwa na we wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Paul Kagame ndetse na Dr Gerald Gahima wari Umushinjacyaha mukuru, bahise bashinga Ishyaka Rwanda National Congress RNC, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nk’uko africanudo.wordpress.com yakomeje ibyandika, uwatangaje gahunda ya Kayumba yo kugaruka mu Rwanda ntiyagaragaje niba hari isano byaba bifitanye n’urupfu rwa Karegeya.

 Source: http://www.umuryango.rw/spip.php?article10526

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s