Urupfu rwa Padiri Evariste : FPR-Inkotanyi ntiyica gusa, icunaguza n’umurambo !

Kwica umuntu ni icyaha . Gucunaguza umurambo ni ikindi. Byombi birakomye cyane kandi bihanwa n’amategeko. Iyo abicanyi ba  FPR bamaze kwivugana umuntu, ntibibuza no gukinira ku murambo we bigasa n’aho ariyo “signature” y’uwo mutwe wagaragaje imikorere isa neza n’iya “Mafia”. Uwatanga ingero ntiyabona aho azikwiza. Ibyo bakoreye Musenyeri Phocas Nikwigize, Bagenzi be biciwe I Gakurazo, abajanjaguriwe i  Kibeho, i Byumba, mu Buvumo bwa Bugoyi….ntituribagirwa urwo bahaboneye. Padiri Evariste Nambaje na we yanyoye kuri iyo nkongoro. Signature ya FPR yarigaragaje! Tutiriwe turondora ibiterashozi bamukoreyeho byose, nta wabura kwibutsa ko bagerageje kumujanjagura umutwe bakoresheje ikintu kiremereye, nyuma bakanamutwika igice kimwe cy’umubiri kuko bifuzaga ko ashya agakongoka wese, mbese nk’utarigeze kubaho ! Iyo ni“signature” FPR yihariye, tumaze kuyimenyera ! Reka tubiganireho muzi izi ngingo 3 zikurikira.

1.Gucunaguza umurambo biba bigambiriye gukura umutima abo mu muryango.

FPR ntinyurwa no kwica umuntu gusa, kuko n’isasu rimwe ryaba rihagije. Igomba no kumuhindanya, ikamusukaho ubugome bwose bwuzuye imitima iteye nk’uwa Sekibi: bashishimura umurambo, bakawukoreraho sinama idakwiye abantu bazima ! FPR ntinyurwa no kwica umuntu umwe gusa. Iyo iguhitanye ihita itangira intambara yo gusibanganya ibimenyetso. Niyo mpamvu igira itya igasubira mu bagize umuryango wa Nyakwigendera kimwe n’abo bakoranye bose ikabashyiraho iterabwoba rirenze igipimo, igafungamo bamwe, ikicamo abashobora kuba abatangabuhamya, byaba na ngombwa ntizuyaze kurimbura umuryango wose ! Ingero ni iryaguye.

Mu muryango wa Padiri Evariste Nambaje bararye ari menge. Dore Inkotanyi ntizagize n’isoni zo gufata umukwe wa padiri Evariste (umukwe wa mushiki wa padiri) witwaHABIYAKARE Dominiko zikamuterera ku munigo, zikamufunga nkaho ari we zishaka kugerekaho urupfu rwa Padiri Evariste! Icyo azira nta kindi kitari uko aciye akenge akaba hari icyo yabonye, akaba yari atangiye no gutunga agatoki bamwe muri abo bagizi ba nabi. Kuko byagaragaye ko azi byinshi, FPR igiye kumwirenza, niba abantu badahagurutse ngo bamutabarize, by’umwihariko Diyosezi ya Cyangugu ntiyagakwiye kwituramira ngo itererane uyu muryango!

None se Dominiko Habiyakare, wakoranaga bya hafi na Padiri Evariste, yayoberwa ate inzigo n’umujinya w’umuranduranzuzi Mayor wa Rusizi , Bwana Oscar Nzeyimana, yari afitiye Padiri Evariste bapfa ikibanza padiri yari yaraguze akagihaho impano uyu muramu we, Mayor akaba yarifuzaga kukigira icye byamupfana  agahitamo kukinyuzamo umuhanda mu buryo bwo guhimana, yaregwa mu rukiko agatsindwa! Dominiko yayoberwa ate uko Oscar yahoraga agambanira padiri Evariste kuri FPR kugira ngo bamuhitane ?

Dominiko yayoberwa ate uko FPR yashakaga gusahura amamiliyoni mu mushinga wa Hoteli Malina ya Diyosezi ya Cyangugu (nk’uko basanzwe basahura imishinga yose yo mu gihugu ! ), Padiri Evariste akababera imbogamizi itoroshye,  ibyo byose bikaba byarabaye intandaro yo kumuvutsa ubuzima!

Dominiko yayoberwa ate ibyo umukuru w’ingabo I Nyamasheke aherutse kuvugira mu ruhame ngo Padiri Evariste yarizize, ngo ntiyumvaga, ngo yohererezaga amakuru umupadiri wigumuye….

Ubu Dominiko Habiyakare aho afungiye ari gukubitwa, kwicishwa inzara, kujombwa ibyuma, kubabazwa mu mubiri na roho….natagwayo azasohoka mu gihome yaragizwe igisenzegeri  ntacyo akimariye. Nibitaba ibyo , tuzajya kubona tubone asohotsemo “yemejwe icyaha” ko ariwe wishe muramu we ! Ndetse azagerekeho n’urutonde rw’abo bafatanyije kwica Padiri, ni ukuvuga abo FPR ishaka kwikiza .  Mu bwenge buke bw’abayobozi ba FPR ubwo bazaba bibwira ko rubanda yabyemeye , kuko nyine bacyishuka ko gutekinika amadosiye bizabahira ubuziraherezo ! Imigirire nk’iyi ikurikira urupfu rw’umuntu nayo uwayita gucunaguza umurambo ntiyaba afite ukuri?

2.Ubutabera bw’u Rwanda muri gahunda mbisha yo gucunaguza umurambo.

Mu gihe Padiri Evariste Nambaje yashyingurwaga, Umudepitekazi witwa Jeanne d’Arc Nyinawase yarisiribanze turumirwa : ngo ntitwirirwe dukeka ko ari FPR yamwishe ngo kuko yamukundaga kurusha nyina wamubyaye, ngo ahubwo nidutegereze “Enketi” , ngo ubutabera nibwo buzatubwira uwishe Padiri Evariste ! Icyo nkundira Abaswa bo muri FPR ni uko bibwira ko Abanyarwanda bose ari abaswa nka bo !

Jeanne d Arc Nyinawase

Izo za Anketi uyu mugore arata zigeze zirenganura nde tuzi? Uretse “gutekinika” amadosiye mu bujiji burenze imivugire, ukuri zigeze zishyira ahagaragara ni ukuhe ngo tukumenye? Musenyeri Phocas Nikwigize yarengeye he? Ni nde wishe Padiri Vieco?… Ubu se koko twemere  ko Dominiko Habiyakare ari we wishe muramu we , akajya kumuta mu modoka muri Nyungwe ijagata abasilikari, umurambo wa Padiri ukamaramo amasaha arenga 12 nta musilikari cyangwa umupolisi  urabona ko ahari ? Wakwemeza nde (uretse injiji zitekenika amadosiye!) ko abo basilikari buzuye muri Nyungwe ntacyo bari babiziho?

Inzego z’ubutabera nta muturage n’umwe ukizifitiye icyizere na gito keretse Depite Jeanne d’Arc Nyinawase w’umukombambehe wa FPR, kuko nyine ikinyoma aricyo kimugaburira kikamutungira n’abana.

3.Itangazamakuru rya FPR mu mihango yo gucunaguza imirambo y’Abanyarwanda.

Ku itegeko rya Kagame, itangazamakuru ryo mu Rwanda si irirengera rubanda ni iriyisonga . Ibinyamakuru biri mu mukino mutindi wo gucunaguza Padiri Evariste,  ni FPR yabitangije, ibindi  yarabiguze. Inkuru irambuye kuri icyo kibazo tuzayibagezaho ubutaha.

Byumvikane rero ko ibinyamakuru Igihe.com n’Imirasire.com na Rushyashya.net ari ijwi  ry’ubuyobozi bukuru bwa FPR-Inkotanyi. Ba Ruharwa Jack Nziza nibo babwira buri kinyamakuru icyo kigomba kwandika n’uwo kigomba guharabika .

Sinatunguwe na rero no kubona Ikinyamakuru Igihe.com , mu nkuru cyise RTLM yasabye Kiliziya gatolika kuyifasha muri Jenoside. Yabonye abayoboke I Cyangugu(http://www.igihe.com/politiki/amateka-y-isi/article/rtlm-yasabye-kiliziya-kuyifasha) giha Moniteri Tom Ndahiro ijambo kugira ngo yirize, yigaragure, yigire nyamukubitwa, yerekane ariko anivuguruza kuri buri jambo,  ko rwose FPR yikundiraga padiri Evariste (umupadiri wizewe na Leta!) kurusha Kiliziya gatolika n’umuryango wamwibarutse! Mu buriganya yiringira we wenyine, ngo arasanga nta wundi wagirira Padiri Evariste nabi uretse Abapadiri bashinze leprophete kuko nyine aribo bakoze icyaha cyo guhoraga bamuburira ngo agenze make, hato atazasoza nka wa mugabo wahetse impyisi, abamugira inama yo gukiza amagara ye akabima amatwi, uko byagenze ibara umupfu.

Naje gutungurwa gato n’Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Imirasire.com cyatinyutse gushyira mu majwi Padiri Thomas Nahimana , Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda,  ngo arakekwa mu bishe Padiri Evariste Nambaje. Nibwo nabonye ko igihugu cy’u Rwanda kigeze kure kubi, binyibutsa wa mu gani ngo “iyo inzu ishizemo inyana, imbeba zikinagura mu kirambi “. Abanyarwanda nibakureyo amaso burundu, igihugu kiyobowe n’impumyi zigeretseho no kuba inkozizibibi ! Ubeshya we ntagerageza no gushyiramo akenge !

Nguwo Alphonse Munyankindi, wagurishije ikinyabinyoma Imirasire.com kuri FPR

(Tuzababwira ibye mu nkuru yacu itaha)

Muri kwa kwihuta ariko wayobye, Ikinyamakuru Imirasire (http://www.imirasire.com/Amakuru-Yose/Amakuru-Mashya/Mu-Rwanda-22/article/abagize-uruhare-mu-rupfu-rwa-padiri-nambaje-evariste-batangiye-gukekwa)  kiragira ati :

Muri iyi minsi, urupfu rwa Padiri Nambaje Evariste, abantu bakomeje kugira byinshi baruvugaho, ariko abantu bakurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’ibiyaga bigari, hari abavuga ko yaba yaragambaniwe na na Padiri Nahimana Thomas uyobora le Prophete ubu wibera hanze y’igihugu akaba anagaragaza ko arwanya umutegetsi bw’u Rwanda kandi nawe akaba akomoka mu ntara y’Iburengerazuba.

Hashize iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bitangaje ko Padiri Nahimana Thomas ashaka kugaruka mu Rwanda kwiyamamariza umwanya wo kuzayobora u Rwanda.

Bivugwa ko Padiri Nambaje Evariste yarwanyaga cyane Le Prophete avuga ko urwo rubuga rusebya igihugu kandi akavuga ko iyobowe na Padiri Nahimana Thomas bityo ngo bituma amugambanira aramwicisha ariko uwamwishe azagaragazwa n’inzego zishinzwe umutekano cyangwa se Urukiko.

Muri make Padiri Thomas Nahimana arakekwa mu bishe Padiri Evariste kubera ko :

(1)Ayobora ikinyamakuru Leprophete.fr

(2)Arwanya “umutegetsi” bw’u Rwanda

(3)Akomoka mu ntara y’Iburengerazuba

Impamvu nyamukuru akekwa ni yo ya nyuma :

(4)Arashaka kugaruka mu Rwanda kwiyamamariza umwanya wo kuzayobora u Rwanda

Ngibyo ibimenyetso bishingirwaho hemezwa ko Padiri Thomas Nahimana yaba yaragambaniye mugenzi we. Inkuru igasozwa igira iti: “Ariko uwamwishe azagaragazwa n’inzego zishinzwe umutekano cyangwa se urukiko”.

Ntiturambirwe gutegereza, mu minsi mike izo nzego zishinzwe umutekano cyangwa se urukiko nazo zizafata umwazuro zishingiye ku “ bimaze iminsi bivugwa n’binyamakuru binyuranye”.

UMWANZURO

Ikimwaro nticyica . Niba Padiri Thomas Nahimana ashaka kugaruka kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda, uwo bari kuzahangana ni Padiri Evariste Nambaje ? Bityo kumwica bikaba hari ikibazo bikemuye ?  Inkotanyi ziranze zibaye umuti w’amenyo ni ukuri !

Ubu se Leta iyobowe n’abantu bakora batya, nayo ikwiye kwitwa Leta ? Iyi niyo Depite Mujawamariya yasabaga rubanda ngo ruyigire icyizere ? Leta yica abenegihugu, ikaqbatsinda mu gihugu imbere, ikambuka n’ imipaka ikajya kubanigira mu buhungiro, ntikwiye gufatwa nk umutwe wi‘iterabwoba ikongerwa ku rutonde rwa bene iyo mitwe, ikarwanywa ityo n’Umuryango mpuzamahanga ? Ni nde Munyarwanda utahaguruka ngo atange umuganda  we mu kurwanya ingirwa-Leta nk’ iyi yazambije igihugu ikimakaza akarengane, iterabwoba no “gutekinika”amadosiye hagamijwe kugirira nabi rubanda ….  Uyayirwanya yaba atarutwa na ya nkingi yitwa Mbonabihita?

FPR-Inkotanyi imaze imyaka ikabakaba 25 ishyidika umuriro w’ umujinya mu mitima y’Abanyarwanda, ahanini biturutse ku KARENGANE n’iterabwoba ihoza kuri rubanda.  Ubu twese dukwiye kwibaza tuti umunsi urugomero rwahombotse rubanda ntizamira bunguri abo bagizi ba nabi bafashe u Rwanda n’abarutuye ho ingwate ? Reka tubihange amaso.

BIRACYAZA……

Shema Jeremie,

Umutaripfana w’Ishyaka Ishema  i Kigali.

Source: http://leprophete.fr/news.php?id=461#.Uy5TMfTuLBs

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s