DUSANGIRE IJAMBO : Abanyarwanda nta yandi mahitamo bafite, ni UBWIGENGE cyangwa URUPFU !

Mu kuzirikana amasomo ya liturjiya yo kuri iki cyumweru cya gatatu cy’igisibo twibanze cyane ku isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri(17,3-7). Reka tubanze turyumve:

“Nuko imbaga yose yicirwa n’inyota mu butayu, rubanda bitotombera Musa, bavuga bati«Kuki watuvanye mu Misiri? Ni ukugira ngo utwicishe inyota hamwe n’abana bacu n’amatungo yacu?» Musa atakambira Uhoraho avuga ati «Iyi mbaga ndayigenza nte? Ni akanya gato bakanyicisha amabuye!» Uhoraho abwira Musa, ati «Jya imbere ya rubanda, ujyane na bamwe mu bakuru b’imiryango ya Israheli; ufate na ya nkoni yawe wakubitaga mu ruzi, maze ugende. Dore ndi buguhagarare imbere, hejuru ya ruriya rutare ruri ku musozi wa Horebu. Uze gukubita urutare, rutobokemo amazi, maze rubanda banywe.» Musa rero abigenza atyo, mu maso y’abakuru b’imiryango ya Israheli. Aho hantu ahita izina rya Massa na Meriba , (ari byo kuvuga Kigeragezo na Rwiyenzo), ku mpamvu y’urwiyenzo Abayisraheli bari bamushatseho, no kubera ko bari bagerageje Uhoraho, bavuga ngo: Mbese Uhoraho aturimo, cyangwa se si byo?”

1. Tuzirikane iri somo

Kuva na kera kose, iyo abantu bageze mu bigeragezo cyangwa se ibibazo bibakomereye cyane bashaka umuti,bawubura  bakivumbura, bagashakisha  uwo bakwegekaho intandaro y’imibabaro ibagoye. Kenshi Nyirurutwerunini aba Umuyobozi (Leader), cyangwa se Imana ubwayo.

Amasomo y’uyu munsi aratwereka ikibazo Musa nk’Umulideri, yahuye nacyo kandi natwe kiratureba nk’uko cyarebaga abo muri icyo gihe.

Musa yoherejwe n’Imana kugira ngo afashe umuryango wayo wari urembejwe n’UBUCAKARA mu gihugu cya Misiri (Egiputa) kugira ngo awujye imbere, awuyobore(Leader) ugane mu gihugu cy’UBWIGENGE  Imana yari yaragabiye urubyaro rwa Abrahamu.

Ubucakara ni iki ? Ubucakara ni uguhindura umuntu nk’igikoresho, ukamwabura uburenganzira bwose ahabwa no kuba umuntu, agasigara akoreshwa ku gahato, agokera inyungu z’undi muntu witwara nk’umutware ugufiteho ububasha bwose, bwo kikwica cyangwa kugukiza.Umucakara uburenganzira bwinyine asigarana ni ubwo kuba Inkomamashyi n’Umugereerwa.

Umuryango wa Isiraheri nawo wabayeho mu bucakara mu gihugu cya Misiri,mu gihe cy’imyaka hafi 400, kugeza ubwo Imana itewe ishozi n’imibabaro n’akarengane bahozwagamo yohereza intumwa yayo Musa kubatabara.

Turibuka uko Musa yahanganye na Farawo, akamwereka ibimenyetso 10 bikomeye kandi biturutse ku bubasha bw’Imana, kugeza ubwo Farawo yemera kurekura umuryango w’Imana ngo ugende, ariko akabikora agononwa.

Ntidukwiye kwibagirwa uko Musa yambukije Umuryango w’Imana Inyanja itukura, mu buryo bw’igitangaza, mu gihe bari bakurikiwe n’ingabo za Farawo wari wongeye kunangira umutima akabakurikiza izirusha izindi ubugome zo mu ngabo ze ngo zibatsembere kubamara.

Icyo gihe Uhoraho Imana yagaragaje ku buryo budasubirwaho ko ari kumwe n’umuryango we, ko ashyigikiye INTUMWA ye Musa, ko ashyigikiye umuryango wose muri gahunda yawo yo gukomeza urugendo rugana UBWIGENGE: Iyo nyanja yikinguye kugira ngo Umuryango w’Imana urokoke, ni nayo yifunze kugira ngo irimbure ingabo za Farawo nko mu kanya ko guhumbya ijisho !

Uyu munsi rero nanone, mu isomo rya mbere  ryasomwe mu nsengero za Kiliziya gatolika zose zo ku isi,  umuryango w’Imana uri mu kibazo gikomeye.Nyuma yo kwambuka inyanja y’Umutuku, bari mu butayu, barakambitse ariko bari mu cyerekezo kigana igihugu cy’Ubwigenge. Inyota yo mu butayu ibamereye nabi. Nta mazi bagifite. Hatagize ikiba bashobora gushirira aho ngaho bazize umwuma.

Iki kigeragezo cyatumye bose bakuka umutima, batangira kwivumbura ari nako bibaza ikibazo gikomeye: «Kuki watuvanye mu Misiri? Ni ukugira ngo utwicishe inyota hamwe n’abana bacu n’amatungo yacu?» Urugamba rwo kwibohoza ntirujya rworoha !

Mu by’ukuri ihurizo riri inyuma y’iki kibazo ni iri : Aho ikiruta si ukwigumira mu bucakara ariko dufite amazi n’ibyo kurya ? Mu yandi magambo : aho KWIGENGA biturutira koko kwibera abacakara b’undi muntu ? Ku buryo bweruye kurushaho : Aho inshingano zijyana n’ubwigenge n’ibitambo tugomba gutanga, twiteguye kubyireengeera ?

Nk’uko bikunze kugenda, ikigeragezo umuryango uhuye nacyo gitumye havuka URWIKEKWErusenya byose : Dore barahindukiye bashinja “umurokozi” wabo ko yaba yarabakuye mu Misiri (Ubucakara) agambiriye kubarimburira mu butayu ! Ubutumwa bwo kuba Umulideri ntibworoshye! Aha kandi si Musa wenyine  ukekwa amababa. Umuryango uzi neza ko Musa atikoresha, basobanuriwe ko yoherejwe n’Imana . Biragaragara neza ko ushyirwa mu majwi  ari Uhoraho Imana ubwe. Ikibazo nyakuri kibazwa Uhoraho Imana ni iki :  “Aho uracyari kumwe natwe cyangwa waratwibagiwe ?”. Mu yandi magambo : Uramutse uhari wagira uko ubigenza inyota ntiturimburire muri ubu butayu. Natwe iyo duhuye n’ibizazane, twese dutera Imana amabuye , tuyishinja ko yatwibagiwe, ko yadutereranye! Siko bigenda se ? Wowe ntibirakubaho ?

Igisubizo

“Uhoraho abwira Musa, ati «Jya imbere ya rubanda, ujyane na bamwe mu bakuru b’imiryango ya Israheli; ufate na ya nkoni yawe wakubitaga mu ruzi, maze ugende. Dore ndi buguhagarare imbere, hejuru ya ruriya rutare ruri ku musozi wa Horebu. Uze gukubita urutare, rutobokemo amazi, maze rubanda banywe”.

Igisubizo nyakuri si uko abaturage babonye amazi gusa , ni uko bamenye ko Imana ikiri kumwe nabo, ko igishyigikiye umugambi wabo(urugendo) wo KWIGENGA. Urwikekwe ruvuyeho, nibura baramara kabiri bifitemo icyizere.

2.Isomo ku munyarwanda wo muri iki gihe

Uretse, abajijisha n’abanyamurengwe, ntawe utabona ko Abanyarwanda basubijwe mu buja n’ubutegetsi butabakunda, bwabamubuye uburenganzira bwose bw’umwenegihugu,  ahubwo bukaba bubafata nk’ibikoresho, bugahora bwishakira kubabyaza IFARANGAMbese nk’abandi bacakara bose. Hari umutegetsi w’Inkotanyi mu bo hejuru uherutse kwambuka umupaka noneho atanga ubuhamya bwakuye umutima  ababwumvise . Hirya y’ibigaragara, dore uko ibintu bikorwa muri make :

Iyo FPR yohereje umukuru w’Ingabo mu Ntara runaka, bamutegeka n’umubare w’amamiliyoni atari make agomba kwinjiza mu Isanduku ya FPR(=KAGAME), byanze bikunze. Ibyo kandi bikorwa no ku Bayobozi b’intara no ku Bayobozi b’uturere. Mu gihe cy’imyaka itatu buri wese muri abo bayobozi agomba gukora ibishoboka byose akaba yabonye ayo mafaranga kabone n’iyo yagomba guca imitwe y’abaturage yagabiwe akayigurisha mu isoko ntacyo ibyo birebaho Leta ya FPR ! Icyo Leta  iba imutegerejeho ni ayo AMAFARANGA gusaImibereho myiza y’abaturage ni ijambo ritaba mu nkoranya ya FPR Inkotanyi!Nta n’uwibaza ko abaturage umukuru w’ingabo ashyira ku nkeke abambura utwabo ari nabo Guverineri w’intara asonga, ko ari nabo Umuyobozi w’Akarere anogonora!  Kugira ngo adatakaza umwanya we, Umuyobozi wa gisivili cyangwa uwa gisilikari akoresha uko ashoboye kose akabeshya, akiba, agasahura rubanda, akikorera mu mifuka yabo….byaba ngombwa akica ariko akabona amakoro ajyana i Bwami! Ngiyo “politiki nyarwanda” FPR ikina!

Burya rero ngo za komisiyo tekiniki zishinzwe amasoko , kubakisha…ari mu turere no mu rwego rw’igihugu, inshingano yazo ni  ukwifashishwa muri ubwo busahuzi, nta kindi . Urugero : Niba hatanzwe isoko ryo kubaka Hoteli cyangwa inzu ya Leta runaka, ku gaciro k’amafaranga angana na miliyoni 300, byemezwa  na komisiyo ku mugaragaro ariko  mu ibanga hagahita havanwamo miliyoni nk’120 zishyirwa mu isanduku ya FPR(=KAGAME), hanyuma abagomba gushyira uwo mushinga mu bikorwa bakirwariza  mugutekinika amaraporo azerekana ko inzu yubatswe na miliyoni 300 kandi mu by’ukuri ari 180 gusa zakoreshejwe( mu gihe abategetsi bo hasi nabo batabanje ngo bikuriremo ayabo !). Ushatse kubangamira bene izo gahunda z’uburiganya wese (abe Umuhutu, Umututsi cyangwa umutwa !)atakaza umwanya we, agafungwa cyangwa akicwa. Padiri Evariste Nambaje ni umwe muri benshi cyane bashobora kuba baraguye muri urwo ruzi barwita ikiziba

Ingaruka  mbi z’imikorere nk’iyo ni nyinshi cyane ku gihugu cyacu .Niyo mpamvu nta kintu na kimwe cyubakwa mu Rwanda muri iki gihe kizaramba kuko uburiganya n’ubusahuzi arizo ndangagaciro zishyirwa imbere n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Nk’uko uwo mutangabuhamya abyemeza, kuri bo  Politiki = gusahura igihugu bikinjizwa mu mifuka y’abategetsi bakuru .

Abanegihugu nta gaciro bagifite imbere ya Leta, igifite akamaro ni BINTU/IFARANGAgusa! Abategetsi nta kindi bakora uretse kwifashisha(detourner) inzego za Leta, aho gufasha rubanda, zigakoreshwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo, ubu hakaba hariho Agatsiko k’abakungahaye byo kurengwa.  Hari ubucakara burenze ubu ? Hari ingoma ifite imikorere yatera Imana ishozi kuruta iyi ?

Umwanzuro

Abanyarwanda bagomba guhitamo kwigumira mu bucakara cyangwa kurwanira ubwigenge bwabo. Bo nta n’inkono z’inyama nk’izo mu Misiri zikwiye kubarangaza kuko inzara n’ubukene bigiye kubamarira ku icumu. Ikibazo bafite si uguhitamo hagati y’ubwigenge n’ubucakara ariko barya bagahaga. Ikibazo cyabo ni uguhitamo UKWIGENGA cyangwa UKWICWA n’Ubucakara !

Ku bibaza niba Imana iri kumwe na Leta ikoresha rubanda uburetwa  nk’iya Farawo cyangwa niba iri ku ruhande rw’abaharanira ubwigenge , igisubizo kiratangwa na Liturjiya y’uyu munsi .

Nk’Uko Imana yakinguye inyanja umuryango wayo ugatambuka nta nkomyi, ni nako igiye gukubita inkonji ingoma y’igitugu yayogoje u Rwanda, maze abenegihugu bongere bahumeke umwuka w’ituze n’amahoro.

Nk’uko ukuboko k’Uhoraho Imana kwashije urutare rugapfupfunukamo amazi meza yuhiye umuryango wayo wendaga kwicwa n’inyota, ni nako Imana igiye gukoresha abandi ba Musa, bagahangamura ingoma yishuka ko izabaho ubuziraherezo ikaba yarimakaje AKARENGANE mu Rwanda.Bityo rubanda izuhirwa UBUTABERA, abarenganye barenganurwa, abafungiye akamama basubire mu ngo zabo, abambuwe ibyabo babisubizwe, buri wese ahabwe icyo agomba , nta vangura rishingiye ku bwoko cyangwa inkomoko.

Twifurije igisibo cyiza, abifuza gutanga umuganda wabo kugira ngo UBUCAKARA bugende nk’ifuni iheze, UBWINGEGE bw’abana b’Imana busugire busagambe mu Rwatubyaye.

Uwanyu,

Padiri Thomas Nahimana.

Intego yanjye : Nzabaho nigenga cyangwa ngwe ku rugamba mparanira ubwigenge (Vivre libre ou mourir)

Nawe ushatse wayigira iyawe.

Emera twisangirire aka karirimbo :

http://youtu.be/55bTfpZP2zM

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s